Category: Uncategorized

  • Nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yafashe umwanya atemberera muri Pariki y'Ibirunga n' umuryango we #rwanda #RwOT

    Ku wa 22 Nzeri 2020, nyuma y'ibibazo byinshi byari bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, rwafashe umwanzuro wo gusesa komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.
    Ku munsi w'ejo yafashe umwanya atemberera muri Pariki y'Ibirunga mu rwego rwo kuruhura mu mutwe ari kumwe n' umuryango we.

    Uyu mugabo wari umaze umwaka umwe n'amezi make ayobora iyi kipe, yatangaje ko n'ubwo avuye ku buyobozi yishimira ko ibyo yaharaniye bigezweho n'ubwo adakomeje kuyobora iyi kipe, ngo yashakaga impinduka muri Rayon Sports.

    Nyuma y'ibibazo bya Rayon Sports byatumaga rimwe na rimwe atanasinzira, yafashe umwanya atemberera muri Pariki y'Ibirunga gusura Ingagi.

    Akaba yaragiyeyo ku munsi w'ejo aherekejwe n'umufasha we aho yavuze ko nta gitutu(stress) na gike ariho.

    Mu mafoto yashyize hanze ari kumwe n'umufasha we muri Pariki y'Ibirunga, yaherekejwe n'amagambo agira ati'Iyo uri kumwe nazo zirishima nawe zikagushimisha. Nta gitutu na gike(0 stress).'

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/01/nyuma-yo-kuva-ku-buyobozi-bwa-rayon-sports-munyakazi-sadate-yafashe-umwanya-atemberera-muri-pariki-yibirunga-n-umuryango-we/

  • Ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Biden cyasize amateka mu matora ya Amerika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro kiba gitegerejwemo impaka zikomeye, rimwe na rimwe hakazamo no guteshanya agaciro buri wese agamije kuzamura izina n’icyizere mu bazatora.

    Mu ijoro ryo kuwa 29 Nzeri 2020, mu Mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio, umunyamakuru Chris Wallace yayoboye ikiganiro cyahuje Perezeda Donald Trump, uhatanira kongera kwicara mu ntebe yo kuyobora Amerika, na Joe Biden, ukora uko ashoboye ngo ayimusimburemo.

    Iki kiganiro ni cyo cyasize amateka adasanzwe mu biganiro mpaka nk’ibi byabaye mu mateka ya Amerika, kuko cyaranzwe no guterana amagambo no gucanamo kenshi.

    Donald Trump umenyerewe ko atajya yihanganira umuntu uvuga byinshi imbere ye, yaciye mu ijambo Joe Binden incuro 73 mu kiganiro cyamaze iminota 90, kugeza ubwo Biden amubwiye ati “Wafunga umunwa nanjye nkavuga wa mugabo we”!

    Si ubwa mbere Trump akoze ibi, kuko mu kiganiro nk’iki yagiranye na Hillary Clinton ubwo biyamamazaga kuri manda irangiye, yamuciye mu ijambo incuro 43, ibintu bavuga ko yarushijeho gukabya.

    Umunyamakuru Chris Wallace yavuze ko Trump yaranzwe no kwica amategeko y’ikiganiro, abagera kuri 69%, bakaba bavuze ko cyabateye umujinya.

    Bagarutse ku ngingo zivugwa cyane muri iyi minsi

    Icyorezo cya Covid-19, ivangura rikorerwa abirabura, ubukungu, n’imigendekere y’amatora, ni zo ngingo zihariye ikiganiro.

    Joe Biden yavuze ko Trump ari we watije umurindi icyorezo kugeza ubwo cyoretse imbaga muri Amerika, amamiliyoni y’abaturage bakandura, we agakomeza kubifata nk’ibisanzwe.

    Trump we yemeje ko yarwanye urugamba rukomeye kuri iki cyorezo, avuga ko ubukungu buri kuzamuka ku muvuduko yagereranyije n’inyuguti ya ‘V’, avuga ko iyo aza kuba Biden Amerika yari guhura n’akaga gakabije inshuro nyinshi ibyo babonye.

    Biden wahoze ari Visi Perezida, yavuze ko bahaye Trump igihugu gihagaze neza mu bukungu, akabyangiza. Trump ati “nakoze ibyo mutari kuzigera mukora, kuko nahanze imirimo ibihumbi 700”.

    Ku myigaragambyo imaze iminsi muri iki gihugu irwanya ivanguraruhu, Trump yavuze ko ikorwa n’abo ku ruhande rw’Abademokarate bo kwa Biden.

    Ibi ntibyashimishije abantu babyumvise, kuko ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaje umujinya bavuga ko iki kibazo Trump ntacyo yigeze agikoraho, ahubwo bisa n’aho yari ashyigikiye abakora ihohoterwa.

    Ku bijyanye n’amatora, Trump yongeye kugaragaza ko atizeye gutora hifashishijwe iposita, kuko ngo bizatiza umurindi uburiganya. Yari aherutse gutangaza ko nadatsinda amatora, ikibazo cye kizakemurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Icyorezo cya Covid-19 cyafashe iminota 20, ivangura ruhu rifata iminota 17, uko amatora azagenda bifata iminota 11, naho ihindagurika ry’ikirere rifata iminota 10.

    Trump yavuze iminota 38, naho Biden avuga iminota 43 bimugoye, kuko Trump atahwemaga kumuca mu ijambo.

    Ikindi kiganiro nk’iki, kizongera kuba tariki 15 Ukwakira, kibere i Miami muri Leta ya Florida.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ikiganiro-mpaka-hagati-ya-trump-na-biden-cyasize-amateka-mu-matora-ya-amerika

  • Rubavu: Umusore yasanganywe igisa n’icapiro akoreramo amadolari y’amahimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo musore yasanganywe mudasobwa n
    Uwo musore yasanganywe mudasobwa n’imashini isohora impapuro yifashisha mu guhimba amadolari

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko tariki ya 29 Nzeri 2020 mu Murenge wa Rubavu mu masaha ya saa yine habanje gufatwa Ngarambe Francis, nyuma na we aza kugaragaza Nzansamahoro avuga ko ari we wamuhaga ayo madorari y’amahimbano.

    CIP Karekezi yagize ati “Umuturage yaturangiye uriya musore Ngarambe, abapolisi bagezeyo bamusangana inoti 6 z’ijana z’amadorari ya Amerika y’amahimbano, yari anafite impapuro 101 avuga ko ari zo bakoramo ayo madorari. Amaze gufatwa yavuze ko atari we uyakora ko ayahabwa na mugenzi we witwa Nsanzamahoro na we utuye muri uwo Murenge wa Rubavu”.

    Ku rubuga rwa Polisi bavuka ko CIP Karekezi akomeza avuga ko Ngarambe yahise ajyana abo bapolisi mu rugo aho Nsanzamahoro atuye, basanga afite igisa nk’icapiro rikora ayo madorari.

    Uwafatanywe amadolari akaranga uyamuha ari na we uyakora
    Uwafatanywe amadolari akaranga uyamuha ari na we uyakora

    Ati “Kwa Nsanzamahoro abapolisi bahasanze inoti 5 na zo z’ijana z’amadolari ya Amerika z’impimbano, mudasobwa imwe, imashini isohora izo noti (printer). Akimara gufatwa yeretse abapolisi uko akora ayo madolari, yifashisha murandasi akareba uko inoti z’amadolari ya Amerika ziba zimeze, akaziha amabara yazo yifashishije mudasobwa, nyuma agasohora iyo noti yifashishije ya mashini isohora impapuro (printer)”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko izo noti zose uko ari 11 bafatanye bariya basore zari zihuje nimero iranga inoti ndetse zinazihuje n’izo abapolisi baherutse gufatana umukobwa muri ako Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu, yafatiwe mu nzu icuruza amacumbi (Lodge).

    CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu bakora ibyaha bitandukanye kubicikaho kubera ko ku bufatanye n’abaturage abanyabyaha badashobora kumara kabiri badafashwe. Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufantanye na Polisi mu kurwanya ibyaha, asaba n’abandi gukomeza guha amakuru inzego z’umutekano mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitaraba.

    Ati “Hashize ibyumweru bibiri gusa dufatiye umukobwa muri uriya Murenge wa Rubavu na we afite inoti 37 z’amadolari ya Amerika na zo z’impimbano. Ubwo twafataga bariya basore babiri twasanze inoti bafite zisa nk’izo twafatanye uriya mukobwa kuko zihuje nimero, gusa bahakanye ko bamuzi.

    Turashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha, ariko tunakangurira abantu kuba maso ku noti bahabwa cyane cyane inshya”.

    Bariya basore bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-umusore-yasanganywe-igisa-n-icapiro-akoreramo-amadolari-y-amahimbano

  • Nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagiye kuruhukira mu Birunga n’umuryango we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko avuye ku buyobozi bwa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yafashe umwanya atemberera muri Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo kuruhura mu mutwe.

    Ku wa 22 Nzeri 2020, nyuma y’ibibazo byinshi byari bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, rwafashe umwanzuro wo gusesa komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

    Uyu mugabo wari umaze umwaka umwe n’amezi make ayobora iyi kipe, yatangaje ko n’ubwo avuye ku buyobozi yishimira ko ibyo yaharaniye bigezweho n’ubwo adakomeje kuyobora iyi kipe, ngo yashakaga impinduka muri Rayon Sports.

    Nyuma y’ibibazo bya Rayon Sports byatumaga rimwe na rimwe atanasinzira, yafashe umwanya atemberera muri Pariki y’Ibirunga gusura Ingagi.

    Akaba yaragiyeyo ku munsi w’ejo aherkejwe n’umufasha we aho yavuze ko nta gitutu(stress) na gike ariho.

    Mu mafoto yashyize hanze ari kumwe n’umufasha we muri Pariki y’Ibirunga, yaherekejwe n’amagambo agira ati'Iyo uri kumwe nazo zirishima nawe zikagushimisha. Nta gitutu na gike(0 stress).'

    Iyo uri kumwe nazo zirishima nawe zikagushimisha,,, https://t.co/IqsabZCml9 pic.twitter.com/J6UfUqU5TV

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) September 30, 2020

    Sadate n’umufasha we batembereye mu Birunga gusura Ingagi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kuva-ku-buyobozi-bwa-rayon-sports-munyakazi-sadate-yagiye-kuruhukira-mu-birunga-n-umuryango-we

  • Minisiteri ya Siporo yatangaje imikino kugeza ubu itaremerwa gusubukurwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 30/Nzeri 2020, mu itangazo Minisiteri ya Siporo yasohoye ku mugoroba, yavuze ko ibikorwa bya siporo n'imikino mu makipe byemewe gusubukurwa bibanje kubihererwa uburenganzira bwumvikanweho hagati y'ishyirahamwe rishinzwe umukino na Minisiteri.

    Minisiteri yagaragaje imikino kugeza ubu itaremerwa gusubukurwa irimo ko siporo rusange hanze y'Umujyi wa Kigali, Umukino wo koga, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gym), n'imyito ku makipe y'abatarabigize umwuga bagamije kwishimisha nk'uko bikubiye mu itangazo rikurikira:


    Kugeza tariki ya 8 Nyakanga, Siporo zari zarabanje gukomorerwa ni izikorwa abantu bategeranye zirimo iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n'amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Njyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic na Gymnastics.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/01/minisiteri-ya-siporo-yatangaje-imikino-kugeza-ubu-itaremerwa-gusubukurwa/

  • Karongi: Miliyali z’amafaranga zakoreshejwe nabi nubwo hari aho bikubise agashyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari kandi amafaranga yagiye atangwa mu masoko ya Leta inzego zibishinzwe zitabiganiriyeho, ndetse n’amasoko yatanzwe ariko ntihagire ahagaragazwa raporo mu nzego zibishinzwe zirimo n’ikigo gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta RPPA.

    Hon. Uwera Kayumba Marie Alice, agaragaza ko hari ingero z’imicungire mibi y’imari ya Leta mu mitangire y’amasoko nk’uko yabisomye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, nk’aho Akarere ka Karongi katashyikirije ikigo gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta raporo yakorerwaga inyuma ya Sisiteme y’amasoko ahagaragaye miliyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zitatangiwe raporo.

    Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukagaragaza ko habayeho kwibeshya ko izo raporo ari ingenzi cyane kandi ko abakozi bamwe batubahirije inshingano ngo izo raporo zitangwe, bahanishijwe kuva mu kazi abandi bagasabwa ibisobanuro nk’aho uwitwa Alexandre yavanywe mu by’amasoko, mugenzi we agahindurirwa inshingano.

    Komisiyo ya PAC ikaba yongeye gutanga inama ko abashinzwe imikoreshereze y’umutungo w’akarere bagomba kumenya uko raporo y’amafaranga igomba gutangwa kandi bakisubiraho, ku buryo niba umukozi yarangaye n’umuyobozi we akwiye kubibazwa.

    Raporo y’Umugezuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Akarere ka Karongi katanze amasoko y’asaga miliyali ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda abakozi bamwe babishinzwe batabimenyeshejwe, hakibazwa uwaba yaratanze ayo masoko igihe ababishinzwe batari bahari, iryo kosa rikaba ryasabiwe imbabazi ko ayo masoko ngo yatanzwe n’akanama gashinzwe amasoko ariko katujuje abagomba kuyemeza kubera ibyihutirwaga.

    Iyi raporo igaragaza ko Akarere ka Karongi kanatanze amasoko y’asaga miliyali imwe na miliyoni 300frw kandi hari hateganyijwe miliyoni 900frw, hakibazwa aho andi asaga miliyoni 400frw atari ateganyijwe mu ngengo y’imari yavuye.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukagaragaza ko byatewe no kuba hatarashatswe mbere ibijyanye n’amasoko, bigatuma habaho kwibeshya ku biciro ku isoko, urugero rukaba ari ku kigo nderabuzima cya Karongi, ahari harakozwe inyigo nabi ikaza kongera gusubirwamo hagashakwa andi mafaranga y’inyongera ku yari ateganyijwe mu nyigo ya mbere.

    Naho ku masoko agaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atari ateganyijwe ahatanzwe amasoko y’asaga miliyoni 200frw arimo n’isoko ryo gukora umuhanda ujya ku ruganda rw’icyayi rwa Rugabano, Akarere ka Karongi kagaragaza ko uwo wihutirwa bigatuma rwiyemezamirimo wari wahawe isoko yongerwa amafaranga nta pigana ry’isoko ribayeho.

    Mu bindi bibazo byagaragajwe akarere kakozemo amakosa mu mitangire y’amasoko, harimo no gukoresha amasezerano y’amasoko yatanzwe mu tundi turere mu gutanga amasoko harimo nko gutira amasezerano mu Turere twa Musanze na Nyamasheke.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukaba bwagaragaje ko gutira amasezerano yo gukora amatara yo ku muhanda mu Murenge wa Rubengera yihutirwaga kubera abashyitsi batunguranye.

    Icyakora ubu buryo bukaba bufatwa nk’ubushya muri Karongi icyo ubuyobozi bwise (Kwiyeranja), ijambo ryanzwe na PAC igasaba ko ryakurwaho kuko mu mafaranga ya Leta bidakwiye kwiyeranjamo.

    RPPA igaragaza ko ntaho na rimwe byemewe gutira amasezerano kuko aho yakozwe agenewe adahuje imiterere n’aho atijwe, ku buryo wakwemeza ko amasezerano yakozwe muri Musanze yaba aberanye na Karongi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugugu, avuga ko itegeko ryo gutizanya amasezerano hagati y’uturere ntaho riteganyijwe, kandi ko bidakwiye gukomeza no mu tundi turere.

    Ubuyobozi bw’akarere busabira imbabazi amakosa yabayeho ariko ngo ntibihagije

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwemera amakosa yose yagiye agaragazwa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mitangire y’amasoko, kandi bukemera ko ibyakozwe nabi bizakosorwa.

    Icyakora Komisiyo ya PAC ikagaragaza ko ibyo bishobora kuzaba bibi imbere y’amategeko kuko mu micungire y’amafaranga hatabamo gukora uko wishakiye.

    Ku bijyanye no kuba hari amafaranga yagiye akoreshwa nta raporo no kudatanga amasoko, kuba nta raporo zagaragajwe no kuba hari aho akarere katanze amasoko katagishije inama inzego bireba, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imitangire y’Amasoko ya Leta (RPPA) kigaragaza ko nta rwitwazo na rumwe kuri ayo makosa igihe hatubahirijwe ibiteganywa n’amategeko.

    Akarere ka Karongi hari aho kikubise agashyi

    Umugenzuzi Mukuru wungirije ushinzwe imikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo wa Leta, avuga ko Akarere ka Karongi kari gafite ibibazo byo kumenyekanisha imisoro yishyuwe n’abasora muri ako karere, ahagaragajwe icyuho cya miliyoni zisaga 70frw z’imisoro itarishyujwe mu mwaka wa 2018 na miliyoni zisaga 50frw y’ibirarane by’imisoro biva mu mwaka wa 2015 itarishyurwa.

    Akarere kandi gafite imyenda isaga miliyoni 29frw yanditse mu bitabo by’imari kandi nta nyandiko zigaragaza uko ayo madeni yatanzwe, icyakora ku masoko yatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko, Akarere ka Karongi kavuye kuri 54% umwaka wa 2018 kagera kuri 61% muri 2019, ariko karacyafite ibibazo mu kunoza imicungire y’umutungo wako ndetse n’uw’ibitaro bya Kibuye.

    Ibyo bitaro byo ngo byagerageje kwikubita agashyi biva kuri 43% bigera kuri 46% bikurikiza inama byari byagiriwe mu igenzura ry’imyaka ibiri ishize, aho byagaragaye ko hari ibitabo bitagaragaza neza ubwishyu bw’imiti kugeza kuri miliyoni zisaga 130frw.

    Imishahara igera muri miliyoni 200frw zahembwe abakozi hakaba hakiri abagifitiye imyenda ibitaro kugeza kuri miliyoni 160frw zitagira ibisobanuro, hakaba n’imyenda ingana na miliyoni 100 zimaze imyaka ibiri bitarishyurwa.

    Akarere ka Karongi kandi karacyafite ibibazo mu gukerererwa kwishyura ibikorwa no kurangiza ibyari biteganyijwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karongi-miliyali-z-amafaranga-zakoreshejwe-nabi-nubwo-hari-aho-bikubise-agashyi

  • 16 Demobilised Rebels Starved To Death At CETA Camp in DRC #rwanda #RwOT

    La Voix des Sans Voix (VSV) one of the oldest human rights organization in DRC has reported that 16 former rebels have died from a camp after several months of lack of access to basic food.

    The organization said the prisoners living at CETA camp in the capital Kinshasa include those former combatants demobilized from Kitona under the Program for Disarmament, Demobilization and Reintegration (UEPN-DDR).

    According to VSV, some deaths and indicates that these ex-combatants live without drinking water, food, less sleeping bags, or sanitary facilities. It calls on the Congolese Government in particular to monitor the situation of these demobilized persons. They do not have the right of access to health care and sleep in tents on old pieces of cardboard.

    Furthermore the NGO implores the government that these demobilized persons have the right to human dignity, considers that the abandonment and the failure to take charge of the latter may discourage other people belonging to the armed groups operating to leave him in the DRC in order to integrate the DDR process, focusing on peace.

    It is since November 2019 that the aforementioned, previously numbering two hundred and sixty-seven (267), arrived in Kinshasa from the military base of Kitona, province of Kongo Central for their repatriation and reintegration into their respective provinces.

    The Democratic Republic of the Congo's (DRC) disarmament, demobilisation and reintegration (DDR) program had been lauded as a key process that would bring peace and security to the eastern DRC, and sustainable stability in the African Great Lakes region.

    In 2013, MONUSCO's new Force Intervention Brigade (FIB) and the DRC national army, Forces armées de la République Démocratique du Congo (FARDC), launched an attack on the armed group Mouvement du 23 Mars (M23). The defeat of this rebel group influenced several other rebel groups to surrender, disarm and join the third phase of the DDR program (DDR III).

    Established in 2013 by the DRC government, the DDR III program was officially launched in 2015. There are more than 4 800 ex-combatants (out of a targeted 12 205 combatants, dependants and communities) in the demobilisation camps.

    Tensions recently escalated in the demobilisation camps due to poor living conditions. Ex-combatants protested that they were still based in the camps, despite having completed their training courses. The relocation process was suspended in June 2016 due to a lack of financial resources from partners.

    Source : https://taarifa.rw/16-demobilised-rebels-starved-to-death-at-ceta-camp-in-drc/

  • Sobanukirwa na serivisi zitangwa n'aba-agent ba Ecobank, bazwi nka Xpress Point #rwanda #RwOT

    Mu kurushaho kwegereza Abanyarwanda serivisi nziza kandi zihuse, Ecobank Rwanda ifite uburyo bwo gukorana n'abayihagarariye hirya no hino mu gihugu bazwi nk'aba-agent (Xpress Point), bagafasha abakiliya bayo kubona serivisi z'ibanze isanzwe itanga batiriwe bajya ku mashami yayo.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-na-serivise-zitangwa-n-aba-ajenti-ba-ecobank-bazwi-nka-xpress-point

  • Abayobozi babiri mu ruganda bakurikiranyweho gukora no gushyira ku isoko ibiyobyabwenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rusanzwe rwenga inzoga zitandukanye
    Uru ruganda rusanzwe rwenga inzoga zitandukanye

    RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibipimo by’inzoga uru ruganda rwakoraga zirimo ‘Moonlight Vodka’ (izwi ku izina ry’ICYUMA), ‘Master Cane Spirit’ na ‘Rea Waragi Gin’ zirengeje igipimo ntarengwa cya ethanol na methanol, bityo zigafatwa nk’ikiyobyabwenge.

    RIB kandi ivuga ko byagaragaye ko ibirango by’izo nzoga bidatanga amakuru y’ukuri.

    Ubu abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irongera kwibutsa abafite inganda zikora ibiribwa cyangwa ibinyobwa ko itazihanganira na gato abarenga ku mabwiriza y’ubuziranenge, kuko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abayobozi-babiri-mu-ruganda-bakurikiranyweho-gukora-no-gushyira-ku-isoko-ibiyobyabwenge

  • U Bufaransa: Urukiko rwemeje ko Kabuga Félicien azaburanishirizwa Arusha #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2020, cyasuzumwaga nyuma y’uko Urukiko rw’i Paris rwaherukaga kwemeza ko yohererezwa uru rwego rukorera Arusha muri Tanzania, ariko Kabuga n’abavoka be bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze neza.

    Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2020, cyasuzumwaga nyuma y’uko Urukiko rw’i Paris rwaherukaga kwemeza ko yohererezwa uru rwego rukorera i Arusha muri Tanzania, ariko Kabuga n’abavoka be bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze neza.

    Mu rukiko mu kwezi kwa gatanu Bwana Kabuga w’imyaka 85, (ariko we avuga ko afite 87), ibyaha aregwa yabyise ibinyoma.

    Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro zimwe mu mpamvu zatanzwe n’uruhande rwa Kabuga zirimo uburwayi.

    Uruhande rwa Kabuga ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’uru rukiko.

    Ruvuga ko kuba uyu uregwa ibyaha bya jenoside yarashakishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 15 ishize, akwiriye guhabwa urwo rukiko.

    Uru rukiko rwashimangiye ko inkiko zabanje zaragaragaje neza ko nta ngingo y’amategeko ibangamira kohereza Kabuga muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) ruri i Arusha mu gihugu cya Tanzania.

    Umwanzuro w’uru rukiko rusumba izindi mu Bufaransa nta handi ujuririrwa mu nkiko zaho.

    Ubucamanza bw’Ubufaransa bufite igihe kigera ku kwezi ngo bwohereze uregwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT).

    Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.

    Ashinjwa ibyaha bikomeye bya jenoside yakoze nka Perezida wa Komite yashinze radiyo RTLM (Radiotélévision Libre des Mille Collines) guhera muri Mata 1993, n’ibyo yakoze nka Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu kuva gishingwa muri Mata 1994.

    Ni ibyaha birindwi birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gutoteza no gutsembatsemba.

    Source : https://www.imirasire.rw/?U-Bufaransa-Urukiko-rwemeje-ko-Kabuga-Felicien-azaburanishirizwa-Arusha