Category: Uncategorized

  • Iyo imvura iguye bikanga ko yabateza ibiza #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bavuga ko iyo imvura iguye bikanga ko yabateza ibiza.

    source https://www.rba.co.rw/post/Iyo-imvura-iguye-bikanga-ko-yabateza-ibiza

  • Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bihugu byose uretse Amerika, U Burusiya n’u Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagenzi bemerewe kongera kwinira muri Afurika y
    Abagenzi bemerewe kongera kwinira muri Afurika y’Epfo

    Muri Werurwe 2020, iki gihugu cyafunze imbibi zacyo kugira ngo virusi idakomeza gukwirakwizwa.

    Kuva kuri uyu wa kane, Afurika y’Epfo irafungura imipaka y’imbibi z’ubutaka hamwe n’ibibuga by’indege bitatu byingenzi i Cape Town, Durban na Johannesburg.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, yavuze ko abagenzi bose bahageze bagomba kwerekana ko nta bwandu bwa covid-19 bafite, biturutse ku bipapuro bazajya berekana bipimishirijeho mu bihugu byabo, ariko nanone ngo bagomba kubanza gusuzumwa ku yindi nshuro, mu gihe bageze ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

    Abagenzi baturuka mu bihugu bifite ubwandu n’impfu ziri hejuru kurusha iki gihugu cya Afurika y’Epfo ntibazemererwa kwinjira muri iki gihugu.

    Ariko nanone ngo hari abaturage bashobora kwemererwa kwinjira muri Afurika y’Epfo nubwo baba baturuka muri ibyo bihugu bifite ubwandu bwishi.

    Ku wa gatatu, Madamu Pandor yabwiye abanyamakuru ati “Muri ibi bihugu tuzemera kwakira gusa abashoramari baturukayo, abadipolomate, abafite viza zishingiye ku bumenyi buhanitse ndetse n’abacuruzi [baturuka mu bihugu bifite ibyago byinshi], abo tuzabemerera ariko nta myidagaduro bazemererwa kujyamo”.

    Abagenzi bagaragaza ibimenyetso bya Coronavirus cyangwa bipimishije bagasanga baranduye bo ngo bazakoresha amafaranga yabo mu kwiyishyurira ikiguzi cyose cyo kwivuza n’ubufasha bazahabwa.

    Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyibasiwe cyane n’icyorezo mu kugira impfu nyishi, n’abarwayi benshi kurusha ibindi bihugu byose byo ku mugabane waAfurika.

    Kugeza ubu imaze kwemeza abantu 674,000 banduye icyorezo covid-19, harimo abashya babonetse 1,767 ku wa gatatu. Iyi mibare iteye inkeke kuko igize hafi kimwe cya kabiri cy’imibare y’ubwandu bwose buvugwa muri Afurika.

    Hagati aho kandi muri iki gihugu, abantu 16,374 ni bo bamaze kwitaba Imana bahitanywe n’iki cyorezo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/afurika-y-epfo-yafunguye-imipaka-ku-bihugu-byose-uretse-amerika-u-burusiya-n-u-bwongereza

  • Yamaze imyaka itatu muri koma, aje asanga ahari iwe barahateje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu Ayingeneye agendera mu kagare kagenewe abantu bafite ubumuga. Aha acumbikiwe n
    Ubu Ayingeneye agendera mu kagare kagenewe abantu bafite ubumuga. Aha acumbikiwe n’uwari umuturanyi wabo

    Uwo mugore ufite umwana umwe w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka umunani, avuga ko yarwaye indwara idasanzwe yari yaramuteye guta ubwenge mu gihe cy’imyaka itatu, aho yari arwajwe n’uwo mwana we.

    Aganira na Kigali Today yicaye mu kagare kagenewe abafite ubumuga, byagaragaraga ko atarakira neza, kuko avuga ururimi rutava mu kanwa, akavuga ko muri iyo myaka itatu yarwaye atabashaga kumenya aho ari n’icyerekezo aherereyemo, dore ko ngo yabaye nk’uta ubwenge.

    Uretse kuba yicaye muri ako kagare, ntabasha guhagarara ngo abe yakwijyana mu bwiherero, kuko bigaragara ko amaguru ye adakora.

    Agira ati “Iyo myaka yose namaze mu bitaro nta wo mu muryango wanjye waje kunyitaho nari intabwa ndetse n’umugabo wanjye ntiyigeze ansura, ni aka kana kanjye kandwaje muri iyo myaka itatu yose kuva mu mwaka wa 2017 ntazi aho ndi, abagiraneza mu bitaro bari bafite abarwayi ni bo bafashaga umwana wanjye kunyitaho muri iyo myaka yose”.

    Avuga ko uburwayi yarwaye na we bwamuteye urujijo, kuko ngo bwizanye atangira kumva atakibasha kwicara no guhagarara, birangira ataye ubwenge ku buryo atamenye n’uburyo yageze mu bitaro.

    Mu myaka itatu yamazemu bitaro yari arwajwe n
    Mu myaka itatu yamazemu bitaro yari arwajwe n’umwana we w’imyaka umunani

    Mu byamuteye ubwoba ngo ni ukubona abantu bambaye udupfukamunwa no kubona bamuhunga bamwita umuzimu.

    Uwo mugore ngo akizanzamuka yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamukikije bambaye udufukamunwa yibaza ibyabaye mu gihugu, ikindi ngo akigera aho yari atuye yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamuzi bamuhunga bose bavuga ngo babonye umuzimu.

    Ati “Kuba ntaramenye uko hanze hameze, ni uko ntabashaga kugenda ngo ngere hanze, nta n’ubwo nabashaga kumenya umuntu. Nsohotse bwa mbere mbona abantu bose bambaye udupfukamunwa bintera ubwoba, mbajije impamvu umwana wanjye ansobanurira ko hari indwara yateye aho abantu bose ku isi basabwe kwambara udupfukamunwa”.

    Kubera ubumuga yatewe n
    Kubera ubumuga yatewe n’ubwo burwayi ntabwo abasha kuvuga neza

    Arongera agira ati “Ubwo naratashye nkigera mu ikaritsiye nari ntuyemo ngenda mu kagare, mbona abantu bose barampunga ngo ndi umuzimu, nyuma babonye ko ndi muzima bansobanurira ko ari umugabo wababwiye ko napfuye, mu rwego rwo gushaka uburyo agurisha inzu”.

    Uwo mugore kandi ngo yatunguwe no kugera mu rugo iwe asanga inzu barayisenye bari kuzamura etaje, abajije bati “umugabo wawe yaragurishije”!

    Ni ho ahera asaba ubufasha bwo kubona aho aba n’umwana we dore ko ubu acumbitse ku muyobozi w’Umudugudu. Uretse ubufasha, uwo mugore arasaba kandi abashinzwe ubutabera gukurikirana umugabo we wamutaye akagurisha n’imitungo abeshya ko yapfuye, dore ko iminsi amaze avuye mu bitaro atazi amakuru y’umugabo we ngo baherukana mu mwaka wa 2016.

    Umugabo we arabihakana

    Ahahoze ari iwe yasanze hari kubakwa umuturirwa
    Ahahoze ari iwe yasanze hari kubakwa umuturirwa

    Mu kumenya neza amakuru ku byo uwo mugore ashinja umugabo we, Kigali Today yamuhamagaye ku murongo wa telefoni igendanwa, uwo mugabo witwa Habimana Idrissa avuga ko uwo mugore yamutaye ajya iwabo ubwo bari bakimara kugura iyo nzu amugabo avuga ko yari ishaje cyane.

    Ngo icyo bapfaga ni uko umugabo yashakaga kugurisha ngo bimukire ahajyanye n’ubushobozi bwabo dore ko iyo nzu yendaga kubagwaho kandi badafite ubushobozi bwo kubaka muri icyo gice gituyemo abakire, umugore bagashwana akahukana.

    Ati “Uwo mugore yagiye iwabo ajyana n’ibyangombwa by’aho dutuye, biba ngombwa ko nitabaza ubuyobozi bampesha icyo gipapuro. Kubera ko inzu yari ishaje ntashoboraga kuba nakubaka muri iyo karitsiye, byabaye ngombwa ko ngurisha bantegeka gutanga ibihumbi 100 byo gufasha umwana wanjye”.

    Uwo mugabo kandi arahakana ibyo umugore amushinja avuga ko yagurishije inzu abeshya ko umugore yapfuye, avuga ko yanamenye ko umugore yarwaye akomeza no kumusura aho yari arwariye mu mavuriro ya kinyarwanda anamugemuriye, ngo aho atamusuye ni mu bitaro bya Ruhengeri ariko ngo na bwo bajyaga bavugana akanamwoherereza amafaranga kuri telefoni yo kwifashisha.

    Uwo mugabo wabwiye Kigali Today ko akora umwuga w’ubukanishi, avuga ko nta kindi yamarira uwo mugore kuko ngo iho yagurishije ari umutungo we wavuye mu maboko ye, gusa ngo icyo yamuha ni itike imujyana kwa Nyirarume i Rubavu aho yafatiwe n’uburwayi.

    Abaturanyi b’uyu muryango bo bavuga iki?

    Umwe mu baturani aremeza ko umugabo yagurishije inzu avuga ko umugore we yapfuye
    Umwe mu baturani aremeza ko umugabo yagurishije inzu avuga ko umugore we yapfuye

    Mu gihe uwo muryango ukomeje kwitana ba mwana ku igurishwa ry’umutungo w’urugo, bamwe mu baturanyi b’uwo muryango baranyomoza ibyo uwo mugabo avuga. Babwiye Kigali Today ko umugabo yari yarababeshye ko umugore we yapfuye.

    Ayinkamiye Dancille ati “Ndi umwe mu nshuti z’uyu muryango, ni nanjye wabandikiye bagura inzu babagamo, bose barafatanyije no mu nyandiko narabyanditse, ariko ubwo umugabo yazaga kuhagurisha naritambitse ndabyanga nti ntabwo wagurisha umutungo w’urugo umugore adahari. Umuguzi wa mbere yarabyumvise aragenda, uwa kabiri yihererana uwo mugabo aramwishyura”.

    Ayinkamiye avuga ko yatunguwe no kubona uwo mugore aje mu gihe bari barabwiwe ko yapfuye.

    Ati “Uwo mugabo ubwo yagurishaga yemezaga abantu bose ko umugore we yapfuye ko bamaze kumuhamba. Ejobundi abana banjye baza biruka bavuga ko hari umugore babonye mu kagare abantu bayobewe.

    Mu gihe ngiye kureba nsanga ni Mama Frank nsanga ndamuzi ndatungurwa, ndamubaza nti uracyanyibuka ati ndakwibuka avuga n’izina ryanjye, nti ko batubwiye ko wapfuye, ati ninde wabivuze nti ni umugabo wawe, ati yarababeshye nari ndwariye mu bitaro bya Musanze mazeyo imyaka itatu, yari amayeri yo kugira ngo agurishe”.

    Ayinkamiye n’abandi baturanyi b’uwo muryango, barasaba ko uwo mugabo yashakishwa akaryozwa ibyo yakoze, uwo mugore n’umwana we bakabona ubutabera ku mitungo yabo ndetse bakanafashwa kuko ubwo burwayi bwamuviriyemo ubumuga budakira.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko ikibazo cy’uwo mubyeyi bakimenye kandi biteguye kumufasha no gushakisha amakuru nyayo y’aho umugabo we aherereye, hakarebwa n’icyo amategeko ateganya nk’uko Kigali Tiday yabitangarijwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage.

    Kamanzi Axelle Umuyobozi w
    Kamanzi Axelle Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

    Agira ati “Ikibazo turi kugikemura tunyura mu buryo bwo gushakisha amakuru no kureba icyo itegeko riteganya, ariko ku mibereho y’uyu mugore mu buryo bwihuturwa turi kumushakira ahantu aba acumbitse no kumushakira uburyo abaho neza, afite ubumuga bukomeye kandi ni umuturage w’igihugu, agomba kubaho neza atekanye kuko ubumuga afite ntibuvuze ko agomba gupfa, niyo mpamvu turi ku mushakira uburyo abaho neza, ahasigaye hagakurikiranwa iby’uburenganzira bwe n’icyo amategeko amuteganyiriza”.

    Uretse kuba uwo mugore atagira aho acumbika ndetse n’ibimutunga, akenera no kubona ibikoresho by’isuku bimufasha guhangana n’ibibazo yatewe n’iyo ndwara, kuko ku munsi akoresha pamperise eshanu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yamaze-imyaka-itatu-muri-koma-aje-asanga-ahari-iwe-barahateje

  • Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigaragarira mu mibanire y’Abanyarwanda – Fidele Ndayisaba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba

    Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagarukaga ku itariki 1 Ukwakira, ubwo Abanyarwanda bazirikana ubumwe n’ubwiyunge, kuko kuri iyo tariki mu 1990, hatangiye urugendo rwo guca ingoyi y’amacakubiri yari imaze igihe iboshye Abanyarwanda n’indi mibereho yose yari ibangamiye Abanyarwanda.

    Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ni bwo hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu, rutangijwe n’ingabo zari iza RPA.

    Ndayisaba yavuze ko urebye uburyo Abanyarwanda babanye, uburyo bafite umuhate n’ubushake bwo gukorana no gufashanya, kandi bikaba bigenda bigaragara mu bihe binyuranye.

    Atanga urugero rwo muri iki gihe u Rwanda n’isi yose byugarijwe na Covid-19, yagize ati “Nko muri ibi bihe bya Covid-19, Abanyarwanda bahagurukiye gusenyera umugozi umwe, bakamenya abaturanyi babo, aho bishoboka bakabagoboka ndetse bakanabatabariza aho bigaragara ko bakeneye ubufasha burenze abaturage”.

    Yungamo ati “Ubyumva mu bitekerezo by’abaturage, aho wumva bagaragaza urukundo rw’igihugu cyabo, batekereza ku bikorwa bigari bifitiye akamaro agace batuyemo, ukabibonera kandi ku kuba ubungubu Abanyarwanda basangiye ubuzima bagafatanya, bahuriye mu bikorwa byinshi bibateza imbere, badaheranywe n’ibikorwa by’amateka mabi yashegeshe ubumwe bw’Abanyarwanda mu myaka yashize”.

    Muri uku kwezi k’Ukwakira Abanyarwanda barazirikana ubumwe n’ubwiyunge ariko kubera Covid-19, abantu badashobora guhura ari benshi, kuzirikana uku kwezi bizakorwa binyuze mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu midugudu, bidasabye ko abantu bahura ari benshi bakaba bakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Ibindi biganiro bizanyura mu itangazamakuru hibandwa ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanyije twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura”.

    Harimo ibizibanda ku muryango ufatwa nk igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge, uruhare rw’urubyiruko mu bumwe n’ubwiyunge ndetse na buri karere abaturage bagire umwanya wo gutanga ibitekerezo mu byo bishimira kimwe n’ibyo babona bibabangamira kugira ngo hafatwe ingamba.

    Icyakora Ndayisaba avuga ko nta byera ngo de, kuko hari ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, nk’aho hakiri abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa bifitanye isano na yo, byagaragaye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26. Yongeyeho ariko ko ababigaragayemo bagomba gukurikiranwa n’amategeko.

    Ati “Ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko, kuko amacakubiri ni yo ntandaro y’akaga kose Abanyarwanda bahuye na ko mu gutanya Abanyarwanda kugera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kubera ivangura n’amacakubiri byari byararanze Abanyarwanda igihe kirekire”.

    Ndayisaba akomeza avuga ko gukuraho ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge bisaba guhindura abakiboshywe n’ingengabitekerezo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu, cyane cyane mu kugaragaza amakuru y’ahatawe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igashyingurwa mu cyubahiro.

    Ndayisaba avuga ko mu gihe Abanyarwanda bazirikana umunsi wo gukunda igihugu no gutangira ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge bagomba kwitabira ibikorwa n’ibiganiro byigisha ubumwe n’ubwiyunge, ariko ukaba umwanya wo kwisuzuma bakareba aho batuye ibyaba bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kandi bakiyemeza kubitsinda bagakomeza kwiyubakira igihugu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/igipimo-cy-ubumwe-n-ubwiyunge-kigaragarira-mu-mibanire-y-abanyarwanda-fidele-ndayisaba

  • Reba urutonde rw'abahanzikazi bo muri Uganda bifurijwe guterwa Inda bamwe bikaba abandi bikanga:AMAFOTO>> #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rugizwe n' abahanzi b' abakobwa bubatse amateka akomeye muri Uganda muri muzika bakoranye indirimbo n' ibyamamare bikomeye mu rwego mpuzamahanga bafite amafaranga ndetse banakunzwe cyane mu ncamake ariko bakaba bafite ikibazo cyo kuba badafite abana ndetse n' abagabo.

    Uru rutonde rwatanzwe n' abafana b' abahanzi bagendeye ku rukundo babafitiye ndetse n' ibyifuzo byiza aho bavuga ko igihe cy' aba bakobwa cyo kurongorwa no kubyara cyageze ndetse na bandi bashimangira ko igihe cyabo cyanarenze.

    1.Jeniffer Full Figure:

    Abafana bavuga uyu mukobwa bamwemera cyane ndetse ko afite n' inyinya ibakurura bakaba bamwifuriza gutwita bidatinze.

    2.Irene Ntale:

    Uyu mukobwa nawe arakunzwe cyane n' ubwo yavuye mu rusengero aho yarerewe abafana be bamwifuriza kuba yabyara.

    3.Sheebah Kalungi:

    Muri iyi myaka ishize uyu muhanzi yakoze udushya twinshi mu rugendo rwe rwa muzika ibi bituma abamukunda bamwifuriza kubona umwana we bwite.

    Ice Cream,Twesana,Maridadi, Mankoona, Jordan, John Rambo ni zimwe mu ndirimbo za Sheeba zikunzwe.

    4.Serena Bata:

    Indoro nziza, ijwi rigorotse n' ubugwa neza bituma abafana b' uyu muhanzi ukomoka i Mitiyana bamwifuriza kubyara akanaheka.

    5. Nina Roz:

    Uyu muhanzi azwiho kugora ubucuruzi ku mateleviziyo azwiho kuba afite umwana umwe ariko ntibibuza abakunzi kumwifuriza kongera gusubirayo bagira bati nta mahwa!

    Wankyawa, Bikulabye, Akati ,Yegwe Nsonyiwa, Yegwe Munangwe ni zimwe mu ndirimbo z' umuhanzi Serena Bata.
    Abafana ba Irene Nantale bemeza ko ashobora kubyara abana beza ngo biturutse ku buranga bwabo.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     4 total views,  4 views today

    The post Reba urutonde rw'abahanzikazi bo muri Uganda bifurijwe guterwa Inda bamwe bikaba abandi bikanga:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/01/reba-urutonde-rwabahanzikazi-bo-muri-uganda-bifurijwe-guterwa-inda-bamwe-bikaba-abandi-bikangaamafoto/

  • Ba bagabo bafite uburwayi bw'amayobera bageze i Kigali, ibyo bakorewe byabarenze:AMAFOTO>> #rwanda #RwOT

    Munyentwari Eugene n'umuvandimwe we Karekezi Bernard, ni abavandimwe bamaze imyaka irenga 30 bafite uburwayi bw'amayobera ku mubiri wose. Nyuma y'inkuru twabagejejeho igakora benshi ku mutima, abagiraneza bishyize hamwe biyemeza kubafasha uko bashoboye, icya mbere bakoze kikaba ari ukubageza mu mujyi wa Kigali aho bageze kuri uyu wa Gatatu bahita banabonana na muganga. Bivugira ko nabo byabarenze kuko babonye abantu bafite urukundo n'ubumuntu.

    Munyentwari Eugene niwe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we Karekezi Bernard. Bombi ntabwo babashije kubona ubuvuzi kandi byabateye ubukene bukabije kuko n'imyuga bize ntawayibahera akazi kuko aho batuye usanga babanena bakanabitaza cyane.

    Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose

    Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk'ubwa mukuru we

    N'ubwo Eugene yakuze azi ko atazabona umufasha, yaje kumenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n'amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n'abantu batandukanye barimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

    REBA AMAFOTO YABO HANO>>

    Kuwa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y'urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y'amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby'ubuzima bwe n'urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y'ikiniga ku batashye ubu bukwe.

    Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     0 total views

    The post Ba bagabo bafite uburwayi bw'amayobera bageze i Kigali, ibyo bakorewe byabarenze:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/01/ba-bagabo-bafite-uburwayi-bwamayobera-bageze-i-kigali-ibyo-bakorewe-byabarenzeamafoto/

  • Abanyamaanga 2 mu bakinnyi 5 bashobora kwinjira muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports, uretse kunoza ibyo yasabwe na RGB, irimo no gukora ibishoboka byose ngo ibe yasinyisha abakinnyi bari ku rwego ikipe iriho.

    Iyi komite iyobowe na Murenzi Abdallah yahawe inshingano nyinshi kandi igomba gukora mu gihe gito kitarenze iminsi 30.

    Uyu muyobozi aheretse gutangariza B&B FM ko akurikije ikipe bafite uyu munsi basanze bagomba kongeramo abakinnyi bagera kuri 5.

    Amakuru avuga ko muri abo bakinnyi 2 bagomba kuba ari abanyamahanga bakina basatira bafasha iyi kipe kubona ibitego.

    Ni mu gihe abandi bakinnyi 3 bagomba kuba ari abanyarwanda harimo abazaba bakina mu bwugarizi cyane ku mpande dore ko basanze bahafite ikibazo.

    Iyi komite igifata ikipe ikaba yarahise isinyisha myugariro Niyigena Clement wakiniraga Marines. Kugeza uyu munsi iyi kipe ifite abakinnyi 44, ariko umutoza akaba agomba gutoranyamo abo azakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

    Niyigena Clement yamaze gusinyira Rayon Sports

    Murenzi Abdallah umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamaanga-2-mu-bakinnyi-5-bashobora-kwinjira-muri-rayon-sports