Category: Uncategorized

  • Apotre Liliane Mukabadege yavuze ku byo gutandukana n’umugabo n’icyatumye atoroka igihugu #rwanda #RwOT

    Ibi Apotre Liliane Mukabadege yabisobanuye mu kiganiro mpaka twamuhurijemo na Bishop Aimable, baganira ku ngingo ishingiye ku kuba umukirisitu yatandukana n’uwo bashakanye nyuma akaba yanashaka undi. Muri iki kiganiro, Apotre Liliane Mukabadege yashimangiraga ko Bibiliya imwemerera kuba yaratandukanye na Apotre Bizimana Ibrahim kandi no kuba yarongeye agashaka undi mugabo nabyo ngo Bibiliya ntibimubuza.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO HANO :

    Muri iki kiganiro ninaho yahishuriye ibyamubayeho mu gihe yari mu rugamba rwo gutandukana n’umugabo we. Yagize ati : “Njyewe nageze n’aho abantu bamwe bampamagara kuri telefone babibonye mu itangazamakuru, akampamagara ngo wa mugore w’ikigoryi wananiye umugabo, ngo ngaho nsobanurira, kwisobanura ngeze aho ndabireka, ndavuga ngo reka ndindire urukiko tuzaburane… naravuze ngo mu kinyoma ndasebye ariko Data wa twese azamfasha, ntabwo hazashira imyaka ibiri cyangwa itatu ukuri kutaragaragara ngo nawe kumwirukankane.”

    Yasobanuye kandi iby’abantu bamwe bavuze ko Apotre Liliane ari we washatse kumufungisha ndetse abandi bakavuga ko yamuteye umwaku. Aha ati : “Ntabwo nigeze mutera umwaku, nta n’ubwo nigeze mufungisha ntabwo nabikora ahubwo ni ibindi yinjiyemo, yabyinjiyemo turimo gutandukana, twaratandukanye mu rugo ariko turi mu rukiko. Ni umuntu bagiranye ibibazo by’amafaranga, noneho baza kuregana mu nkiko, baraburana aratsindwa bamukatira iriya myaka, nicyo cyatumye agenda ntabwo ari njyewe, ariko nanone ashobora kuba imbaraga z’ukuri zanjye zari zigeze igihe ngo nazo zikore.”

    Muri iki kiganiro, Apotre Liliane yavuze ko atifuriza abantu gutandukana n’abo bashakanye kuko nawe yahawe akato, aho atambutse hose bakamuha urw’amenyo.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Apotre-Liliane-Mukabadege-yavuze-ku-byo-gutandukana-n-umugabo-n-icyatumye-atoroka-igihugu

  • Sobanukirwa ingaruka zo kubura vitamine B12 mu mubiri #rwanda #RwOT

    Vitamine B12 ni intungamubiri ifite umumaro ukomeye mu mikorere y’umubiri. Abantu bashaje n’abantu batarya ibikomoka ku matungo, bakunze guhura n’ikibazo cyo kubura vitamine B12 mu mubiri. Turarebera hamwe akamaro ka vitamine B12,ibimenyetso biranga umuntu wayibuze, n’ibiribwa tuyisangamo.

    Vitamine B12 cyangwa cobalamine mu rurimi rw’igifaransa, ni ingenzi mu gukora abasirikare b’umubiri batukura (globules rouges) igira kandi umumaro ku bijyanye n’imikorere y’imitsi. Iyi vitamine yo mu bwoko bwa B iboneka ubusanzwe mu bikomoka ku matungo cyangwa inyamaswa: inyama, amata n’ibiyakomokaho. Ni byiza kwirinda kubura kwa vitamine B2 mu mubiri kuko bigira ingaruka.

    Ibimenyetso biranga umuntu wabuze vitamine B12

    Umuntu wabuze vitamine B12 nta mutekano aba afite

    Kubura Vitamine B12 bishobora kwigaragaza mu buryo bwinshi. Ibimenyetso rusange bifitanye isano no kubura amaraso, nk’umunaniro, ubunebwe, guhumeka nabi, guhinda umushyitsi, kunanirwa ibirenge n’amaboko, kuribwa mu nda, kurakara cyangwa guhungabana gukomeye.

    Dore ibiribwa bikungahaye kuri vitamine B12

    Amata, amagi, umwijima w’inka , yaourt, fromage, ibinyobwa bikungahaye kuri soya, amafi, inyama z’ubwoko bwose n’ibindi.

    Source: www.santemagazine.fr

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-ingaruka-zo-kubura-vitamine-B12-mu-mubiri.html

  • Google yasohoye telefone zihendutse mu zakira internet ya 5G #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'ikoranabuhanga cya Google cyafashe icyemezo cyo kubererekera urugamba rwo gukora telefone zigezweho zihenze, ahubwo gisohora icyiciro gishya cya smartphones zacyo za Pixel, zihendutse kandi zishobora kwakira internet ya 5G.

    Source : https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/google-yasohoye-telefone-nshya-zihendutse-mu-zakira-internet-ya-5g

  • Icyihishe inyuma y'ibyutswa 'Mapping Report' nyuma y'imyaka 10 isohotse #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n'Umunyafurika y'Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe ‘Mapping Report’.

    Source : https://igihe.com/politiki/article/icyihishe-inyuma-y-ibyutswa-mapping-report-nyuma-y-imyaka-10-isohotse

  • Abakirisitu baguye mu kantu , nyuma yo kubona Umupadiri ari guceza mu gihe cyo gutura igitambo cya misa #rwanda #RwOT

    Umupadiri witwa Henry Katana afite uburyo bwe bwihariye butuma abakirisitu bishimira kumva misa yasomwe na we. Ubusanzwe, umu padiri afatwa nk'umuntu w'Imana, gusa kuri iyi nshuro noneho yateye abakirisitu be kujya mu rujijo no kugwa mu kantu bikomeye.

    Aha ni nyuma y'uko uyu mu padiri yagaragaye mu kiriziya ari guceza bikomeye ahagaze kuri aritari.

    Uyu mu padiri ngo mu mbyino  nziza cyane, yatunguye abakirisitu ndetse n'abandi bantu bose bumvise iyi nkuru. Uyu mu padiri wo muri Kenya, ngo kuri we iyo yishimye agomba kubigaragaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Uyu mu padiri ubarizwa muri paruwasi ya Mutagatifu Barnabas,  ngo mu busanzwe azwiho kuba ari n'umunyarwenya ukomeye, ngo kuko asusurutsa igitambo cya misa ngo ku buryo abakirisitu baje muri iyo misa bataha batabishaka rwose.

    Urebye kuri videwo y'uwo mu padiri yasakaye, uyu mu padiri yagaragaje ko ibikorwa bye bitazibagirana. Mu gihe  yarimo kubyina, ngo uyu mu padiri yagaragaye abyinisha ibice bye byose by'umubiri we.

    Muri iyo Videwo yasesekaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ngo uwo mu padiri yari yiyambariye ikanzu ye yabugenewe, imwe yambara agiye gutura igitambo cya misa, yambaye n'inkweto ze za sandari, ubundi rwose ngo arabyina karahava.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/01/abakirisitu-baguye-mu-kantu-nyuma-yo-kubona-umupadiri-ari-guceza-mu-gihe-cyo-gutura-igitambo-cya-misa/

  • Byakomeye hagati ya Producer Jay P aho yiyemeje kujyana mu nkiko Rafiki. Byagenze gute? #rwanda #RwOT

    Producer Jay P aratangaza ko yiteguye kujyana mu nkiko umuhanzi Rafiki nyuma y'uko asubiyemo indirimbo yitwa 'Igikobwa' atamuhaye uburenganzira nyamara yaramufashije kuyitunganya.

    Mu Ntangiriro z'iki cyumweru nibwo umuhanzi Rafiki yashyize hanze indirimbo yise 'Igikobwa Remix' yari yarakoze mu 2009.

    Indirimbo ya mbere yari yaratunganyijwe na producer Jay P wakoze inyinshi mu ndirimbo za Rafiki naho remix itunganywa na Pastor P ikorerwa muri The Music Record ni nabo bumvikanamo.

    Nyuma y'iminsi itatu iyi ndirimbo ishyizwe kuri YouTube yaje gukurwaho, Rafiki atangaza ko byakozwe na Producer Jay wakoze iya mbere ngo kuko nta burenganzira yabanje kumwaka ngo ayisubiremo.

    Yatangaje ko iyo ndirimbo yayikuje kuri YouTube bitewe n'uko Rafiki atigeze amusaba uburenganzira bwo kuyisubiramo kandi nawe ayifiteho uburenganzira.Ati :

    'Iriya ndirimbo nanjye nyifiteho uburenganzira, melodie ni njye wayimuhaye, beat ni njye wayikoze ni ukwirengagiza akazi kaba karakozwe, nanjye nyifiteho uburenganzira (Recording rights).'

    Jay P avuga ko Rafiki yari akwiye kubanza kumuvugisha mbere yo gufata iyi indirimbo akayijyana kuyisubiramo kwa Pastor P.Ati:

    'Yari kubanza akabimbwira si ngombwa ngo ampe amafaranga. Bari gucururiza ku kazi kanjye. Ntabwo byemewe kugira icyo uhindura ku ndirimbo nakoze utabanje kubimenyesha.'

    Jay P yemeza ko bitaza kurangirira kuri YouTube gusa, ahubwo ko ikibazo akigeza muri RBD mu ishami rishizwe ibijyanye n'umutungo w'ubwenge byanarimba akamujyana mu nkiko.Ati:

    ' Ntabwo byarangiye, ikibazo ndakigeza muri RDB nabishobora aranyishyura, n'ahandi hose yayishyize ndayimuryoza ni biba ngombwa ndamujyana mu nkiko.'

    Jay P avuga ko nta muhanzi yakoreye indirimbo wemerewe kuyisubiramo batabyumvikanye

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/01/byakomeye-hagati-ya-producer-jay-p-aho-yiyemeje-kujyana-mu-nkiko-rafiki-byagenze-gute/

  • Paul Rusesabagina ou le droit de poursuite d’un presume terroriste ; medias occidentaux tempetent #rwanda #RwOT

    Une lutte politique se distancie des influences exterieures. Rusesabagina trouve plutot le contraire. Facile pour adopter des methodes criminelles

    Comment ce journal Pan-African Review procède-t-il ? Le titre est essentiel : ” The fear is that Rwanda will teach other Africans how to be stubborn !' (L’Occident nourrit la crainte de voir le Rwanda apprendre aux autres africains à être têtus !). C’est comme si l’auteur montre un Rwanda révolté de se voir confiné dans des clichés occidentaux qui veulent que l’on soit du côté des faibles ; ceux-là qui sont incapables de poursuivre et réprimer les crimes de terrorisme.

    En apparence, le tapage médiatique occidental contre le Rwanda sur Paul Rusesabagina bat son plein actuellement. Alors que le débat aurait dû être de savoir s’il a commis ou non les crimes dont il est accusé, les médias occidentaux crient à la violation du protocole international par le Rwanda pour avoir enlevé un héros.

    ” Par ce fait, les médias occidentaux affichent une 'naiveté’ et foncent dans une situation où ils sont deliberement mal informés. Et puis, ils partent avec des a priori qui minent l’objectivité de leurs reportages. D’abord, l’objet porte sur ” un pays insignifiant ” logé dans un continent qui reste, pour beaucoup, sombre “, ainsi attaque le journal.

    Tomber dans les rets des Blancs et se debarrasser de son humanite

    Le journal continue plus loin montrant des médias occidentaux qui partent avec des préjugés lamentables qui les empêchent de voir clair dans leurs travaux.

    ” De l’autre, ce sont les personnes insignifiantes dans ces pays du “continent noir” qui ne méritent pas une couverture digne. Après tout, comment les personnes qui mènent encore une vie sauvage peuvent-elles être victimes d’un crime sophistiqué comme le terrorisme ? “.

    Seuls les interets occidentaux peuvent se prevaloir de …
    L’auteur de l’article plante le décor. Plus loin il montrera que, sous d’autres cieux, avec le 11 septembre 2001 et l’attaque terroriste de deux gratte-ciel jumeaux de New York faisant quelques trois mille morts, la chasse au terroriste Ben Laden a continué jusque dans les hautes montagnes d’Afghanistan et du Pakistan pour l’éliminer comme un chien. Et les média occidentaux ont trouvé et peint de façon louable cette exécution extrajudiciaire.

    Le journal ne mentionne pas les démesures commises par cet Occident sur le Président foncièrement citoyen africain et libyen Kadhafi. Et les médias occidentaux n’ont pas osé lever leurs petits doigts.

    ” Il s’agit de savoir quels pays sont autorisés à exercer leurs droits souverains et ceux qui ne le sont pas. De la même manière que l’ordre et le contrôle mondiaux peuvent être appliqués militairement par l’invasion ou économiquement par des sanctions, ce qui est déployé dépend de la perception de la menace (…)
    Quel crime le Rwanda a-t-il commis qui justifie cet assaut médiatique ? L’Occident semble avoir perçu cela comme l’entêtement du Rwanda à penser qu’il pourrait exercer le droit souverain de poursuivre ses intérêts, comme l’inébranlable poursuite d’un terroriste qui menace la vie de son peuple et de son 'mode de vie “, poursuit le Journal.

    Il recrute dans les adolescents… possible poursuite pour crime de recruetement d’enfants-soldats

    Cet entêtement, il faut le piétiner avant que d’autres pays ne s’en inspirent
    “En imitant les pays qui poursuivent leurs intérêts, le Rwanda est hors ligne et doit être battu avant que d’autres pays pensent qu’ils peuvent faire la même chose et que les choses deviennent incontrôlables — la perturbation de l’ordre naturel des choses. Si le Rwanda avait du pétrole et avait un peu plus de pouvoir économique, l’outil d’application serait différent. Mais pourquoi activer ces outils quand les médias peuvent suffire ; et si cela ne fonctionne pas, peut-être un proxy pourrait être créé et armé pour faire le sale boulot. Il y a toujours le sous-texte qu’un 'humanitaire' pourrait facilement être trouvé pour un tel projet si l’entêtement persiste.

    Vehicules civils calcines : Mais pourquoi ce gachis inutile ?

    Les medias occidentaux mis a contribution pour l’ordre occidental des choses
    Parce que les médias sont déployés pour la guerre, la vérité est la première victime. Les médias ont refusé de couvrir les crimes pour lesquels Rusesabagina a été arrêté, choisissant de se concentrer sur la façon dont il a été arrêté, l’audace d’invoquer le droit à la prise de décision souveraine dans la poursuite d’un suspect terroriste comme le font d’autres pays. Les vidéos dans lesquelles Rusesabagina assume lui-même la responsabilité des actes terroristes qui ont coûté la vie à des innocents sont rejetées ou passées sous silence. Pendant ce temps, une vidéo de Ben Laden, le patron d’Al-Qaïda, était suffisante pour son exécution et il n’y avait pas de débat quant à savoir s’il avait vraiment voulu dire ce qu’il a dit dans ces vidéos. En fait, le monde entier a célébré avec eux parce qu’il s’identifie à la douleur des vies innocentes perdues dans les Tours Jumelles. Cependant, la même empathie pour la vie des Rwandais innocents est perdue dans les débats sur la façon dont le suspect terroriste a été arrêté et si ses vidéos sont authentiques ou trafiquées “, écrit le journal soupçonnant une complicité à peine cachée de ces médias occidentaux avec leurs gouvernements respectifs qui tiennent à leur donner réellement tout le poids de leur statut de quatrième pouvoir quand ils luttent pour leurs intérêts.

    MRCD entoure de groupes armes FDLR et RNC

    Dans un monde juste, les forces spéciales rwandaises auraient capturé et exécuté sommairement Rusesabagina, son corps jeté sous la mer sans marque pour nier le culte des héros, et les Américains et les Belges seraient accusés d’abriter un terroriste, y compris de les menacer de sanctions dans le cadre de l’alliance de l’Union africaine ; poursuit le journal.

    Un point de vue que ne partage pas l’ancien Sous secrétaire d’Etat aux affaires africaines, Herman Cohen, dans l’Emission Washington Forum de la Voix de l’Amérique. Pour celui-ci, le fond de l’Affaire de Paul Rusesabagina importe peu. ” Le Rwanda sera jugé pour avoir violé le protocole international sur le trafic aérien “, a-t-il dit ne pouvant donner des arguments solides face aux arguments des autres invités au débat qui insistaient sur le fait que le crime de terrorisme une fois avéré justifie tous les moyens pour parvenir à éliminer cette cause du terrorisme partout au monde et non seulement aux USA.

    Il tire à boulets rouges sur les Occidentaux

    Et quelle conclusion tire l’auteur de cet article d’analyse paru dans Pan-African Review
    “Cette hostilité médiatique est susceptible de perdurer tant que l’Occident estime qu’il est le seul à avoir le droit de poursuivre les intérêts nationaux et que quiconque aspire à la même chose menace l’ordre “naturel” des choses.
    La guerre des médias est effectivement de savoir quelles vies sont dignes de protection. Si les Africains pensent que cette bataille concerne le Rwanda, alors ils doivent se réveiller et sentir le café du Rwanda !”

    Vehicule du Secretaire Executif de Nyabimata calcine par les bandes de pilleurs qui se replient dans le Kibira/Burundi en 2018

    Materiel saisi sur les FLN apres l’attaque de Kitabi et Nyabimata

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/Paul-Rusesabagina-ou-le-droit-de-poursuite-d-un-presume-terroriste.html

  • Ikiganiro kibi giheruka guhuza Perezida Trump na Biden kigiye gutuma amategeko ahinduka #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro mpaka muri Amerika, yavuze ko izahindura uko bizajya bikorwa kugira ngo ibiganiro bibiri bisigaye hagati ya Donald Trump na Joe Biden ntibizabe nk'igiheruka kuba.

    Imwe mu ngamba nshya irimo kuzimya indangururamajwi y'umukandida ugerageje guca mu ijambo mugenzi we, nk'uko bivugwa n'ibitangazamakuru muri Amerika.

    Ibi bikurikiye ikiganiro cyo mu ijoro ryo ku wa kabiri muri Amerika cyaranzwe no gucyocyorana, gucana mu ijambo ndetse no gutukana hagati y'aba bagabo. Abo ku ruhande rwa Perezida Trump bo bamaze kunenga umugambi w'iyi komisiyo.

    Harateganywa iki mu biganiro bitaha?

    Commission on Presidential Debates (CPD) yatangaje ko 'hari ibyongerwa mu buryo busanzweho kugira ngo ibiganiro bisigaye bizabe bifite umurongo'. CPD ivuga ko 'izareba yitonze impinduka zakorwa' ikazazitangaza vuba.

    Iyi komisiyo ishimira uwayoboye ikiganiro cya mbere, umunyamakuru Chris Wallace, ku 'bunyamwuga n'ubuhanga' mu kugerageza ngo ikiganiro cyo ku wa kabiri kigende neza.

    Perezida Trump yaciye mu ijambo mukeba we Joe Biden inshuro 73 mu minota 90 ikiganiro cyamaze, byavuyemo guterana amagambo, kutubahana mu mvugo no gutukana bya hato na hato.

    Perezida Trump yibajije niba Bwana Biden afite ubwenge, Biden nawe yise Trump 'umuntu usa nabi wo gusetsa' ndetse agera aho amubwira ati: 'Wafunga umunwa, wa mugabo we?'.

    Televiziyo CBS News ivuga ko yabonye amakuru ko iriya komisiyo igiye gufata igihe cy'amasaha 48 ihindura amategeko n'amabwiriza by'ibiganiro mpaka bizakurikiraho.
    Kugenzura indangururamajwi z'abakandida ni kimwe mu biri ku isonga nk'uko CBS ibivuga, hagamijwe kubabuza gucana mu ijambo cyangwa guca mu ijambo uyoboye ikiganiro.

    Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza aba bagabo bazabwirwa iby'aya mabwiriza mashya, ariko ngo nta kuyajyaho impaka.

    Babivuzeho iki?

    Tim Murtaugh, ushinzwe itumanaho mu ruhande rwamamaza Perezida Trump, ikiganiro cyo ku wa kabiri yavuze ko cyaranzwe no 'gutanga ibitekerezo mu bwisanzure'.

    Bwana Tim kuri izi mpinduka zigiye kuba yagize ati: 'Bagiye gukora ibi kuko umuntu wabo mu kiganiro yakubiswe hasi'. Yongeraho ko shebuja Trump ari we watsinze ikiganiro cyo ku wa kabiri.

    Kate Bedingfield, wungirije ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Bwana Biden yavuze ko shebuja azitabira ikiganiro 'ku mategeko yose komisiyo izaba yashyizeho yo kugenzura imyitwarire ya Donald Trump'.

    Ikiganiro mpaka gikurikiraho nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, giteganyijwe kuwa 15 Ukwakira 2020 i Miami muri Florida.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ikiganiro-kibi-giheruka-guhuza-perezida-trump-na-biden-kigiye-gutuma-amategeko-ahinduka/

  • Mubyuke kandi murabagirane! #rwanda #RwOT

    Kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’abigihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi (Abafilipi 2:15).

    Inama Pawulo yagiriye Abafilipi itugaragariza agaciro k’ubuhamya tugomba kugaragariza abandi. Mubyukuri inshinga “kumurika” isobanura kwerekana itandukaniro hagati y’ibindi bintu cyangwa abandi bantu.

    Mu buzima busanzwe, habaho ubwo usanga umuntu afite itandukaniro hagati ya bagenzi be. Iryo tandukaniro rishobora kuba rishingiye ku bwenge n’ubushobozi, urugero, umuntu ashobora kugaragaza ubuhanga bwe mu mikino, akaba ikirangirire mu isiganwa, mu mupira w’amaguru n’ibindi byinshi bitandukanye.

    Abishingikiriza ku Mana bagomba kugaragaza umucyo bigatuma izina ry’Imana rihabwa icyubahiro

    Kimwe n’abakinnyi bakomeye, tugomba guhagarara dushikamye ndetse tukamurika nk’amatara imbere y’abantu, dukwiye kubaho ubuzima bwera buhesha Imana icyubahiro. “Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru” (Matayo 5:16).

    Abantu bamwe bananirwa kumurika, bityo urumuri rwabo rukabura, abandi bakoresha imbaraga zabo nyinshi ngo babashe kumurika kandi vuba cyane, ariko ugasanga bidakunze kuko batari mu mugambi w’Imana. Abishingikiriza ku Mana bagaragaza umucyo wayo bakamuhesha icyubahiro.

    Kugeza ubu, Satani, “igikomangoma cy’iyi si”, ububi bwe bwikubye kabiri ndetse n’ubushukanyi bwe buriyongera. Nawe agenda yirukanka ashakisha uburyo yanyaga imitima ya benshi akabahombya ubugingo buhoraho, bityo bakazajya mu muriro utazima.

    Mubyukuri muri iki gihe kigoye turasabwa guhaguruka tukamurika, nk’itara ryakira abasare mu gicuku cyuzuyemo umwijima w’icuraburindi. Ese muriteguye kwitaba umuhamagaro? Niba ukomeje kwihisha munsi y’igicucu cy’umwijima, ugaheranwa n’ubwoba cyangwa isoni, ese urumva bizagenda bite mu muryango wawe, abaturanyi bawe n’isi utuyemo muri rusange?

    Muri macye birakwiye ko twebwe abagize umugisha wo kumenya Kristo tukamwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwacu, tugomba guhaguruka tukamurikira bagenzi bacu batarakizwa maze babona imirimo yacu myiza bikabatera guhinduka bagakizwa ndetse bagatandukana n’umwijima w’isi.

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mubyuke-kandi-murabagirane.html