Category: Uncategorized

  • Abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagabanutseho 20-30% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka asaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19
    Minisitiri Shyaka asaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19

    Yabivugiye mu kiganiro abayobozi batandukanye bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020, kikaba cyari kigamije kureba uko icyo cyorezo gihagaze mu gihugu n’uko ibikorwa bigifunze byafungurwa.

    Minisitiri Shyaka yavuze ko ibyo byatewe n’uko abaturage muri rusange bamenye akamaro ko kwirinda Covid-19.

    Agira ati “Bigaragara ko hatewe intambwe igaragara mu kwirinda mu baturage, urebye mu byumweru bibiri bishize haba mu kwambara neza agapfukamunwa, ibinyabiziga bigenda nyuma y’amasaha, haba ku guhana intera, haba n’abajya mu tubari n’abadufungura mu buryo butemewe usanga abatubahiriza ayo mabwiriza baragabanutseho hagati ya 20-30%”.

    Yongeyeho ko ibyo bigenda bigerwaho kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, by’umwihariko Polisi y’Igihugu, bituma abatubahiriza amabwiriza bagaragara kurushaho bakagirwa inama.

    Arongera ati “Urebye nko muri iki cyumweru n’igishize, abatubahiriza amasaha yo kuba abantu bari mu ngo uretse abemerewe kugenda, byagabanutseho 45%. Ibyo turabikesha kandi ko Abanyarwanda muri rusange bamenye ko kwirinda ari ibyabo”.

    Minisitiri Shyaka yavuze kandi ko mu masoko yo hirya no hino mu guhugu hagaragara ubucucike hashyizwe za komite zishinzwe gukumira Covid-19, zikaba zifite inshingano zo kureba uko amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa, ibikenewe nk’amazi n’isabune bikaboneka, ibyo na byo ngo byagize uruhare rukomeye muri iryo gabanuka.

    Icyakora Minisitiri Shyaka yavuze ko nubwo izo mbaraga zose zakoreshejwe bigatanga umusaruro, ngo urugamba rurakomeje.

    Ati “Nubwo tuvuga ko hari imbaraga nyinshi zikoreshwa, ntabwo turagera iyo tujya. N’ubu haracyari abantu bake bake batubahiriza amabwiriza uko bikwiye bakiyibagiza ko icyorezo kigihari. Turasabwa gukomeza kwirinda, buri muntu wese akabigira ibye, cyane ko uwubaka urwe adasigana”.

    Mu minsi ine ishize, mu Rwanda umubare w’abandura Covid-19 buri munsi uba uri munsi y’abantu 10, ahubwo abakira bakaba ari bo benshi, cyane ko kugeza ubu abakize ari 66%.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatubahiriza-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-bagabanutseho-20-30

  • Mbonye amahirwe yogutoza Rayon Sports nayitoza kuko nta kibazo gihari_Jimmy Mulisa #rwanda #RwOT

    Umutoza Jimmy Mulisa w'imyaka 36 wakuriye mu ikipe ya APR FC akanayitoza yatangaje ko aramutse abonye amahirwe yatoza Rayon Sports isanzwe ari umukeba ukomeye w'iyi kipe yamureze.

    Jimmy Mulisa ni izina riremereye cyane mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda. Ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza mu ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse ari mu bakinnye igikombe cy'Afurika cya 2004 ari na cyo cyonyine u Rwanda rwitabiriye.

    Jimmy Mulisa yakinnye mu ikipe y'ingimbi ya APR FC, nyuma abona umwanya wo gukina mu ikipe nkuru, ndetse na nyuma ubwo yasozaga ibyo gukina yayibereye umutoza.

    Nta yindi kipe yo mu Rwanda Jimmy Mulisa yigeze akinira cyangwa se ngo ayikorere uretse Sunrise yamazemo umwaka ari umutoza wayo mukuru, ibintu bituma abantu benshi bamubona mu isura ya APR FC umukeba ukomeye wa Rayon Sports.

    Jimmy Mulisa mu kiganiro yagiranye na kimwe mugitangaza makuru cya hano mu Rwanda abajijwe niba ashobora kwemera akazi ko kujya gutoza Rayon Sports, Jimmy Mulisa yasubije ko yaba ari amahirwe kuri we kugira ngo akomeze kongera ibigwi bye no mu yandi makipe.Ati :

    'Ubu ndi umutoza, Rayon Sports impaye amahirwe najya gukora nta kibazo gihari. Nakiniye APR ndanayitoza, mfitanye amateka na APR FC ariko nshaka no kujya kwandika amateka no muri Rayon Sports.'

    Nyuma yo kuva muri APR FC, Jimmy Mulisa yashize ishuri ryigisha umupira w'amaguru abana bakiri bato mu rwego rwo kubafasha gukuza impano zabo. Ati :

    ' Hari abana benshi bari hagati y'imyaka 10 na 15 bafite impano ariko kuko nta muntu umukurikirana ugasanga iyo mpano irabuze kandi yari ihari. Ni byo natekereje hari abantu dukorana iyo mbonye umwana ufite impano cyane mwitaho cyane nkamutegura no mu mutwe.'

    Muri iri shuri ry'umupira w'amaguru, Jimmy Mulisa yashyizemo n'abakobwa mu rwego kubafasha kubyaza umusaruro impano zabo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/03/mbonye-amahirwe-yogutoza-rayon-sports-nayitoza-kuko-nta-kibazo-gihari_jimmy-mulisa/

  • Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana na SKOL gusinyana amasezerano mashya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gushyirwaho n’Urwego Rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu cyumweru gishize, Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, yatangiye ibiganiro byo kongera gukorana n’umuterankunga.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports, impande zombi zamaze kumvikana ku masezerano mashya azasinywa mu minsi ya vuba.

    Yagize iti: “Nyuma yo kugirana ibianiro byiza, twemeranyije hamwe ko inkunga yatangwaga yakwiyongera guhera mu mwaka w’imikino tugiye gutangira wa 2020/21. Mu gihe cya vuba SKOL na Rayon Sports FC tuzabagezaho amasezerano mashya yamaze kumvikanwaho n’impande zombi.”

    Rayon Sports yari isanzwe ihabwa na SKOL miliyoni 66 Frw ku mwaka ndetse amasezerano asanzwe yari kuzarangira mu 2022.

    Amakuru agera ku kinyamakuru IJWI RYACU aravugako SKOL yemeye kongera ingano y’amafaranga yahaga Rayon Sports ikageza kuri miliyoni 120 Frw ku mwaka, aya akaba aziyongeraho ubundi bufasha isanzwe iyigenera burimo imyenda y’abakinnyi, ikibuga n’amacumbi.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko bwasanze nta mwenda SKOL ifitiye ikipe kuko yatanze amafaranga agera kuri miliyoni 75 Frw mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20.

    Yatanze kandi andi miliyoni 75 Frw yagiye mu bikoresho n’ibindi ikipe yifashisha umunsi ku munsi, kongeraho imyambaro y’abakinnyi ndetse n’ikibuga cy’imyitozo mu Nzove.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rayon-Sports-yatangaje-ko-yamaze-kumvikana-na-SKOL-gusinyana-amasezerano-mashya

  • Polisi iri gutekereza uko abigisha gutwara ibinyabiziga basubukura imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abigisha gutwara ibinyabiziga barasabwa gutekereza uko basubukura amasomo hirindwa Covid-19 (Ifoto: Internet)
    Abigisha gutwara ibinyabiziga barasabwa gutekereza uko basubukura amasomo hirindwa Covid-19 (Ifoto: Internet)

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, cyari cyahuje inzego zitandukanye zirebera hamwe uko nyuma y’amezi atandatu icyorezo cya COVID-19 cyifashe mu gihugu no gusubukura amashuri.

    CP Kabera yatangaje ko Polisi iri kureba uko ibigo byayo 18 bitangirwamo ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, bizajya byakira abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bunoze bujyanye no kwirinda COVID-19.

    Agira ati “Ni byo koko Polisi yatangiye gutekereza uko amashuri yasubukura n’uko abize amashuri yo gutwara imodoka bakora ibizamini. Polisi yanashyizeho itsinda rishinzwe kubyigaho uko byasubukurwa ikorana na ba nyir’ibigo byigisha ibinyabiziga”.

    Umuvugizi wa Polisi CP Kabera, avuga ko ba nyir’ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga bakwiye kuba batangira kwibaza ku bintu bibiri by’ingenzi, birimo kugaragaza uko abantu bazicara mu mashuri, uko bazajya bakaraba, hakurikijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no kubarinda”.

    Ikindi ngo ni ukureba uko umuntu umwe azajya ajya mu kinyabiziga akakivamo undi akakijyamo, uburyo kizajya kiba cyasukuwe bizakorwa gute, ibyo byose bikaba bigomba gutegurwa hakiri kare kugira ngo nibasubukura bizagende neza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/polisi-iri-gutekereza-uko-abigisha-gutwara-ibinyabiziga-basubukura-imirimo

  • MINEDUC yatangaje kaminuza zigiye gufungura imiryango kuko zamaze kuzuza ibisabwa mu kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yabivuze mu kiganiro n’Abanyamakuru cyatanzwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamij, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje uburyo amashuri azongera gukorera nyuma y’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana.

    Dr Uwamariya Valentine avuga ko ibikorwa byo kongera gufungura amashuri bizatangira muri uku kwezi k’Ukwakira, bigahera ku mashuri makuru na za Kaminuza.

    Yavuze ko mu igenzura ryakozwe n’inzego z’Uburezi, babonye hari kaminuza zigomba kwemererwa gufungura ariko na zo zimwe zigakora mu buryo budasanzwe.

    Hari kaminuza esheshatu zeremewe gufungura uko bisanzwe zikaba zakoresha uburyo busanzwe bwo kuba abanyeshuri bajya kwigira ku ishuri cyangwa bagakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

    Izi kaminuza esheshatu ni Kaminuza y’Ikitegererezo mu by’ubuvuzi yitwa University of Global Health Equity iherereye mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, hakaba Africa Leadership University (ALU) iri i Kigali, AIMS, university of Carnegie Melon, OKLAHOMA University na RICA.

    Hari kandi kaminuza enye zemerewe gufungura ariko zigahera mu myaka yo hejuru nk’uwa kane. Izo ni Kaminuza y’u Rwanda, Mount Kenya University na Community Integrated Polytechnic.

    Dr Uwamariya yagize ati: 'Izo tutavuze hano si uko zitemerewe na zo zikurikiraho.'

    Yavuze kandi ko amashuri yisumbuye na yo azakurikiraho mu kwezi gutaha kwa Ugushyingo ariko na yo agatangira mu buryo budasanzwe kuko bazahera ku byiciro biriho bisoza nk’abari kurangiza amashuri abanza, abari mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’abari kurangiza amashuri yisumbuye.

    Source : https://www.imirasire.rw/?MINEDUC-yatangaje-kaminuza-zigiye-gufungura-imiryango-kuko-zamaze-kuzuza

  • Perezida Donald Trump ari mu bitaro nyuma yuko bamusanzemo Covid_ 19 #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yajyanywe n'indege ya kajugujugu mu bitaro nyuma yuko asanzwemo coronavirus.

    Ibiro bye bya White House byatangaje ko perezida 'ananiwe cyane ariko afite akanyamuneza' ndetse ko yajyanwe mu bitaro nk'uburyo bwo kwigengesera.

    Akiri muri White House, Bwana Trump yatewe urushinge rw'umuti w'imvange ukiri mu igeragezwa nyuma yuko we n'umugore we Melania Trump babasanzemo Covid-19.

    Mu butumwa bwa videwo yatangaje kuri Twitter, Bwana Trump yagize ati:

    'Ndatekereza ko meze neza cyane. Ariko tugiye gukora kuburyo ibintu bigenda neza. Madamu ameze neza cyane. Rero murakoze cyane'.

    Mu butumwa bwa videwo yatangaje kuri Twitter, Perezida Trump yagize ati:

    'Ndatekereza ko meze neza cyane. Ariko tugiye gukora kuburyo ibintu bigenda neza. Madamu ameze neza cyane. Rero murakoze cyane'.

    Nyuma gato ya saa sita z'ijoro zaho, Bwana Trump yongeye kwandika kuri Twitter ati:

    'Birimo kugenda neza, ni ko mbitekereza. Murakoze mwese. NDABAKUNDA!!!'

    Abana Perezida Trump, bitwa Ivanka na Eric, na bo batangaje ubwo butumwa bwe mu buryo bwa 'retweet', bamushimagiza ko ari 'indwanyi'.

    Ivanka yongeyeho ati: 'Ndagukunda papa'.

    Perezida Trump bishobora kumuviramo n'ikibazo mu matora asigaje ukwezi kumwe ngo abe, kuko n'ubundi yari asanzwe arushwa amahirwe menshi yo gutorwa na Joe Biden bahatanye wo mu ishyaka ry'abademokarate, nkuko imibare y'amakusanyabitekerezo ibigaragaza.

    Indege ya kajugujugu ya Marine One mu busitani bwa White House itegereje Perezida Trump

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/03/perezida-donald-trump-ari-mu-bitaro-nyuma-yuko-bamusanzemo-covid_-19/

  • Urukiko Rwisumbuye rushimangiye ko Paul Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamenyesheje Paul Rusesabagina ko hari impamvu ikomeye ituma akekwaho kurema umutwe w’iterabwoba, hamwe n’ubufatanyacyaha mu kwica, gutwikira no gusahura abaturage b’i Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019.

    Paul Rusesabagina uregwa gushinga umutwe wa FLN wari ufite abavugizi Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana wigambye ibitero by’i Nyaruguru na Nyamagabe, araburana urubanza rw’ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Yajuririye urwo rukiko nyuma y’umwanzuro yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwari rwategetse ko aburana afunzwe ku itariki 17 Nzeri 2020.

    Ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 Rusesabagina yaje kuburana yambaye impuzankano isa n’iroza y’umuntu ufunzwe, akaba yaraburanye avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo rutigeze ruha agaciro ukwiregura kwe.

    Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda, ko yari mu mahanga muri 2018 igihe ibyaha ashinjwa byakorewe, ariko akemeza ko yahaye ubufasha bw’amafaranga umutwe ufatwa nk’uwiterabwoba wa FLN, ari na byo ashinjwa.

    Ubushinjacyaha bufite amagambo ya Rusesabagina wavugaga ko atangije intambara mu Rwanda, kandi na we yemereye Urukiko ko yahaye FLN amafaranga y’amayero ibihumbi 20, anayishakira ibihumbi 300 by’amadolari mu bantu batandukanye.

    Rusesabagina yahakanye ko atategekaga FLN, w’impuzamashyaka MRCD, kuko ngo wahabwaga amabwiza n’ishyaka rimwe mu yagize MRCD rya CNRD, ariko ubushinjacyaha bwamugaragarije uburyo FLN yagabye ibitero i Nyaruguru na Nyamagabe, Rusesabagina ari we Perezida w’iyo mpumashyaka kandi yahabwaga raporo buri munsi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yatawe muri yombi ari i Kanombe kandi yihutiye guhabwa ubutabera, ko Rusesabagina ari Umunyarwanda w’inkomoko udashobora kuvuga gusa ko atari Umunyarwanda ngo byemerwe.

    Nyuma y’iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nta kundi kujurira kuri Rusesabagina ku mwanzuro wo gufungwa by’agateganyo.

    Me Emelyne Nyembo umwe mu bunganira Rusesabagina yavuze ko n’ubwo batajuriye bitavuze ko banyuzwe n’imikirize y’urubanza.

    Paul Rusesabagina, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumushinja ibyaha 13 ari byo

    1. Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo

    2. Gutera inkunga iterabwoba

    3. Iterabwoba ku nyungu za politiki

    4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba

    5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba

    6. Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    7. Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake

    9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate

    10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro

    11. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

    13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

    Source : https://www.imirasire.rw/?Urukiko-Rwisumbuye-rushimangiye-ko-Paul-Rusesabagina-akomeza-gufungwa-by

  • Rev. Euphrem Karuranga arashinjwa kumena amabanga y’akazi muri ADEPR abereye Umuvugizi #rwanda #RwOT

    Rev. Euphrem Karuranga arashijwa kuba yaramenye amabanga y’akazi ndetse akanandagaza itorero rya ADEPR binyuze mu bitangazamakuru. Ibi ni ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe n’ubuyobozi bw’Inama y’Ubuyobozi (CA) ya ADEPR yashyizweho umukona na Rev Kayigamba Callist, Perezida wa CA.

    Ibi bije nyuma y’uko kuwa 30 Nzeri 2020, Rev Euphrem Karuranga yandikiye ibaruwa Rev Karangwa John, Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, amumenyesha ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’inama y’ubuyobozi (CA) yaherukaga guterana ku wa 26 Nzeri 2020, ikemeza ko uyu Rev Karangwa John ahagarikwa ku mirimo by’agateganyo igihe cy’amezi atatu (3).

    Ku wa 26 Kanama nibwo Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA) yateranye ngo yige ku kibazo cya Rev Karangwa John, Umuvugizi wungirije mu itorero, bitewe n’ibyaha akurikiranyweho mu butabera byo gukoresha inyandiko mpimbano, dore ko hari n’abandi basa n’aho bahuje ikibazo ariko bo bakaba baranamaze kwamburwa inkoni y’ubushumba.

    Iyi nama ya CA yasojwe hanzuwe ko Rev Karangwa John ahagarikwa by’agateganyo, ariko uru rwego ntirwahita rumumenyesha icyo cyemezo ndetse aguma mu kazi ke nk’uko byari bisanzwe cyane ko na nyiri uguhagarikwa yavugaga ko atigeze abimenyeshwa ko yahagaritswe.

    Rev Karangwa John yri yagize ati: “Sindabona ibarwa impagarika, igihe nta barwa mfite ndacyari mu mirimo. N’ubu ndi mu kazi. Ababivuga ni ababyifuza, niko babyifuza. Ni ibyifuzo bijyanye n’abantu cyangwa se bakaba banabitekereza. Icyerekana ko hari ikintu cyabaye ni ibarwa cyangwa se inama [imyanzuro] ikaba isinye, ukaba ufite imyanzuro y’inama ariko ibyo ntibikorwa n’imyanzuro y’inama bikorwa n’ibarwa.”

    Nyuma y’uko Rev Karangwa John avuze ko atigeze ahagarikwa kuko nta baruwa imumenyesha ko yahagaritswe mu nshingano, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Euphrem Karuranga yahise amwandikira ibaruwa imumenyesha umwanzuro w’inama y’ubuyobozi (CA) yafashe ndetse ko yamuhagaritse by’agateganyo, ndetse anamusaba gushyikiriza Umunyamabanga w’itorero ibibikoresho byose by’itorero ryamuhaye ngo ajye yifashisha mu kazi.

    Iyi baruwa Rev Euphrem Karuranga yandikiye Rev Karangwa John yageneye kopi inzego zitandukanye zigize iri torero zirimo abayobozi b’Indembo, Abagize Inama y’Ubuyobozi, Perezida w’Urwego rushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane muri ADEPR, Abashumba b’Amatorero y’Uturere bose n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

    Ibaruwa Rev. Euphrem Karuranga yandikiye Rev. Karangwa John

    Nyuma y’uko Rev Karuranga Euphrem yandikiye iyi baruwa Rev Karangwa John, ubuyobozi bw’Inama y’Ubuyobozi (CA) ya ADEPR bwandikiye Rev. Euphrem Karuranga, Umuvugizi w’iri torero bumusaba ubusobanuro ku makosa bwise ko ari ayo kumena amabanga y’akazi no gusebya iri torero abereye umuvugizi binyuze mu bitangazamakuru.

    Muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida wa CA ya ADEPR, Rev Kayigamba Callist, hari ahagira hati: “(……………..)Nshingiye ku byigiwe mu nama ya CA yatangiye ku wa 26/09/2020, ikaba izasubukurwa kuwa 03/10/2020, bityi ibyayivugiemo bikaba bikiri ibanga kugeza igihe bizatangarizwa n’urwego rubishinzwe ari narwo rusaba abantu kubishyira mu bikorwa arirwo CA;

    Nshinggiye ko muri iyo baruwa wamennye ibanga ry’akazi urimenyesha abantu banyuranye barimo abashumba b’Akarere (Bose), abashumba b’indembo bungirije (bose) ndetse na Nyakubahwa Umuyobozi Mukuru wa RGB kandi ibyavugiwe mu nama bitabareba kubera ko ari ibanga kugeza igihe bizatangarizwa;

    Nshingiye kuri Statut ya ADEPR (Supreme Law of ADEPR Church) aho iduha ububasha bwo kugenzura niba inzego zose z’itorero zubahiriza amategeko;

    Nshingiye ko ibikorwa wakoze byitwa kumena ibanga ry’umurimo no kwandagaza itorero mu bitangazamakuru nk’uko biteganywa n’ingingo ya 54 y’amategeko agenga abakozi b’abanyamuhamagaro mu Itorero ry’ADEPR. Ibyi byakozwe bikaba bifite ingaruka zo gukurura umwuka mubi mu itorero; Nkwandikiye ngusaba ubusobanuro ku bikorwa binyuranije n’amategeko wakoze……….”

    Muri iyi baruwa Rev Karuraga Euphrem yasabwe kuba yatanze ibaruwa igaragaza ubusobanuro bw’amakosa yakoze bitarenze kuri uyu wa 02/10/2020 ku isaha ya saa kumi.

    Mu bagize Biro Nyobozi ya ADEPR, si Rev Karuraga Euphrem, Umuvugizi wayo wasabwe ibisobanuro ku makosa yiswe ayo kumena ibanga ry’umurimo gusa, kuko n’Umunyamabanga w’iri torero, yasabwe gutanga ibisobanuro by’amakosa yakoze.

    Ibaruwa CA yandikiye Rev. Euphrem Karuranga

    Hashize iminsi muri Biro Nyobozi ya ADEPR habayemo ibibazo by’ingutu by’umwihariko gucikamo ibice kw’abayigize, aho uruhande rwa Umuvugizi wa ADEPR wungirije, Rev Karangwa John yahanganaga n’Umuvugizi wayo, Rev Euphrem Karuranga, ndetse haza kubaho no guterana amagambo no kuvuguruzanya mu gufata ibyemezo, ibintu byanaje kugira ingaruka ku bakozi bose ba ADEPR batinda kubona imishahara yabo.

    Ibi byatumye inzego zitandukanye zirimo n’Inama y’Ubuyobozi (CA) y’iri torero ifata umwanzuro wo guhagarika Rev Karangwa John, n’ubwo byari byagizwe ubwiru ndetse bikaba bivugwa ko hari n’abandi bashobora guhagarikwa ku mirimo nyuma y’inama iteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 03/10/2020.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rev-Euphrem-Karuranga-arashinjwa-kumena-amabanga-ya-ADEPR-abereye-Umuvugizi

  • Urwego rw’Umuvunyi rwafashe umukozi w’Intara y’Uburasirazuba yakira ruswa #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abbanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa 2/10/202o ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre, aho iri tangazi rivuga ko uru Rwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ndetse na Polisi y’igihugu, hafatiwe mu cyuho uwitwa MPFIZI Bonaventure, Umukozi Ushinzwe Iyandikisha ry’Ubutaka mu Ntara y’ Iburasirazuba arimo yakira indonke y’amafaranga angana n’ibihumbi Magana abiri (200 000 Frw).

    Uru rwego ruvuga ko uyu mugabo yafashwe hashingingiwe ku itegeko rigena ububasha n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 11 iruha ububasha bwo kugenza icyaha.

    Ubusanzwe, icyaha cyo kwaka indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, cyangwa ntihakorwe icyagombaga gukorwa, gihanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Iki cyaha nikiramuka kimuhamye, azahanishwa gufungwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugera ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye cyangwa yatse.

    Urwego rw’Umuvunyi rushishikariza Abaturarwanda kurwanya ruswa kandi bagatanga amakuru y’aho bayikeka ku gihe, kugira ngo ikumirwe, kuko ari kimwe mu bidindiza ubukungu bw’igihugu.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Urwego-rw-Umuvunyi-rwafashe-umukozi-w-Intara-y-Uburasirazuba-yakira-ruswa