Category: Uncategorized
-
U Buhinde: Umubare w'abamaze guhitana na Coronavirus warenze ibihumbi ijana #rwanda #RwOT
Umubare w'abantu bamaze guhitanwa na Coronavirus mu Buhinde warenze ibihumbi ijana, kiba igihugu cya Gatatu ku isi kigejeje kuri uwo mubare nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Brésil. -
U Rwanda rwiyemeje gukingira 60% by'abaturage ku ikubitiro umunsi urukingo rwa COVID-19 rwahageze #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari icyizere ko umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse ruzagera ku bantu benshi, ku buryo intego ari uko hakingirwa abantu 60% mu buryo bw'ikubitiro. -
U Rwanda rwiyemeje gukingira 60% by’abaturage ku ikubitiro umunsi urukingo rwa COVID-19 rwahageze #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari icyizere ko umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse ruzagera ku bantu benshi, ku buryo intego ari uko hakingirwa abantu 60% mu buryo bw’ikubitiro. -
Muchoma yasohoye indirimbo yumvikanamo atonganya Imana #rwanda #RwOT
Umuraperi Nizeyimana Didier wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Muchoma, yashyize hanze indirimbo nshya irimo ubutumwa bw’umuntu wishwe n’amaganya aterwa n’uko ubuzima butagenda.source https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/muchoma-yasohoye-indirimbo-yumvikanamo-atonganya-imana
-
Abanyonzi bahitemo kubangamirwa n’agapfukamunwa aho kwandura COVID-19 – Min Ngamije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Abanyonzi bagomba gukora akazi kabo bambaye neza udupfukamunwa
Ni igisubizo yatanze mu bibazo yabajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 02 Ukwakira 2020, kigamije kwerekana ishusho ya COVID-19 nyuma y’amezi asaga atandatu icyo cyorezo cyugarije isi kigeze mu Rwanda.
Ni ikiganiro cyahuje abanyamakuru n’abayobozi ba Minisiteri zinyuranye zirebwa no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19, cyitabirwa kandi n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
Ubwo yasubizaga ikibazo cy’abanyonzi bagaragaje ko babangamirwa n’udupfukamunwa mu kazi bakora kabasaba ingufu no guterera imisozi banyonga igare bakagirwaho ingaruka n’agapfukamunwa, Minisitiri Ngamije yavuze ko ikigambiriwe kurusha ibindi ari ukwirinda kwandura cyangwa kwanduza COVID-19.
Ati “Ni byo koko iyo umuntu akoresha ingufu anyonga igare aba akeneye guhumeka neza kugira ngo abashe kubona ingufu zo gukora ako kazi. Hagati aho uburyo indwara ya COVID-19 yandura na byo twarabyigishijwe, ni amatembabuzi ava mu myanya y’ubuhumekero mu kanwa, iyo atarukiye ku wundi muntu, cyangwa se akoze aho ayo matembabuzi y’umuntu wanduye yaguye ahita yandura”.
Uwo muyobozi yavuze ko bagerageje kwiga kuri icyo kibazo, ariko basanga uburyo bwafasha abanyonzi gusubira mu kazi ntibitere impungenge ari ukubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa.
Ati “Ikibazo kwari ukuvuga ngo twakora iki kugira ngo umunyonzi akore akazi kamutunze ariko ye kwanduza niba arwaye. Ese uzamusuzuma buri cyumweru uvuge uti uravanamo agapfukamunwa ubwo utarwaye hanyuma utware abantu”?
Arongera agira ati “Abantu se bo azatwara tuzaba twarabasuzumye ko tutabazi! Niba harimo abarwayi bashobora kumwanduza ubwo uwo munyonzi ntabwo azandura!
Ni yo mpamvu tuvuga ngo buri munyonzi yambare agapfukamunwa, birumvikana ko bizamubangamira ariko nta yandi mahitamo”.
Minisitiri Dr Ngamije avuga ko kwambara agapfukamunwa bitabangamiye abanyonzi gusa kuko ngo byagiye bibangamira abantu muri rusange. Ni ho ahera avuga ko nta yandi mahitamo kuko ari bwo buryo bufatika bwo kwirinda kwandura COVID-19 cyangwa kuyanduzanya.
-
- Minisitiri Dr. Ngamije Daniel asaba abanyonzi kwirinda kuruta uko bakwandura cyangwa ngo banduze abandi
Agira ati “Nta yandi mahitamo dufite, twese agapfukamunwa kakiza kagiye katubangamira, na n’ubu hari abo kakibangamira. Ariko se twahitamo kwandura, cyangwa se twahitamo kubangamirwa gatoya mu gihe ukambaye uri kuvuga cyangwa ufite icyo ukora ariko ugataha amahoro udatahanye COVID-19, kubera ko wahuye n’abantu banduye bakakwanduza cyangwa se wowe ukanduza abandi”.
Minisitiri kandi yagarutse no ku kibazo giteye impungenge ku banyonzi kijyanye no kwambara ingofero yabugenewe, aho yabijeje ko Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugi ziri gukorana n’amashyirahamwe y’abanyonzi hirya no hino mu gihugu, kugira ngo haboneke ingofero zabugenewe z’abanyonzi.
Yasabye abanyonzi kwirinda kwambara ingofero z’abafundi n’izindi zinyuranye nk’uko bamwe bakomeje kubigaragaza, aho yabahaye icyizere cy’uburyo ingofero zabugenewe zibageraho mu buryo buboroheye.
Ati “Ingofero z’abafundi ntabwo ari kimwe n’ingofero z’abatwara amagare, n’uburyo ziteye buratandukanye, turi kubishyiramo ingufu ngo abanyonzi babone ingofero nziza zibarinda impanuka na COVID-19”.
-
- Abanyonzi barasabwa kugira ingofero zabo n’iz’abagenzi ariko atari izagenewe abafundi
Ku rundi ruhande ariko, hari abanyonzi bavuga ko bari barasabwe kugura ingofero zimeze nk’iz’abafundi, none bakaba bari kwirukanwa mu mihanda babwirwa ko zitujuje ibisabwa.
Urugero ni urw’abakorera mu Karere ka Musanze, bavuga ko bari babajije ubuyobozi bwabo niba casque z’abafundi zemewe dore ko bari bakiri mu rujijo rwo kumenya ingofero zemewe bazakoresha nyuma y’itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ribemerera kugaruka mu muhanda, bababwira ko zemewe ko icyo bapfa ari ukubona bafite casque iyo ari yo yose, iy’umunyonzi n’iy’umugenzi.
Noheli Jean Baptiste ati “Twabyutse mu gitondo kare kare dusanga Polisi mu muhanda n’abasekirite b’amagare, batwirukana mu muhanda bavuga ko udafite ingofero atemerewe kwinjira mu muhanda. Abayobozi bacu batubwira ko ingofero z’abafundi na zo zemewe ngo icyo bapfa ni ikubona ingofero”.
Abo banyonzi barasaba Leta kubafasha kubona ingofero zemewe, byaba na ngombwa bakabahindurira batabatse andi mafaranga, dore ko ubukene ngo bubamereye nabi nyuma y’amezi atandatu badakora.

-
-
Ngoma: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemesheje umuhoro ari gushakishwa #rwanda #RwOT
Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel ari gushakishwa n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma nyuma yaho akekwaho kuba mu ijoro ryakeye yishe umugore we amutemesheje umuhoro agahita atoroka. -
Kuki abantu bakunze kubyibuha no kugira ibiro byinshi mu bihe by’ubukonje? #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu, bwagaragaje ko abantu bakunda kubyibuha cyane mu bihe by’ubukonje biterwa n’uko ari bwo barya cyane. -
Leta yasabye ibigo kutazamura amafaranga y’ishuri mu gihe amasomo agiye gufungurwa #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yasabye amashuri kwirinda kuzamura amafaranga y’ishuri, mu gihe amashuri agiye gutangira gusubukura amasomo nyuma y’igihe ahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19. -
Nicole Young yatsinzwe mu rubanza na Dr Dre, yitwaza ibikangisho byo kwicwa #rwanda #RwOT
Abacamanza batesheje agaciro ikirego cya Nicole Young, wahoze ari umugore wa Dr Dre washakaga kwishyurwa miliyoni $1.5 z’amadorali. -
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ishobora gutangira mu ntangiriro za 2021 #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryatanze integuza yerekana ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ishobora gutangira mu ntangiriro za 2021 kubera imyiteguro igomba kuyibanziriza.


