Category: Uncategorized
-
Urwego rw'Umuvunyi rwafatiye mu cyuho Umukozi ushinzwe Ubutaka mu Burasirazuba ari kwakira ruswa #rwanda #RwOT
Urwego rw'Umuvunyi, ku bufatanye n'Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB), ndetse na Polisi y'igihugu, rwataye muri yombi Umukozi Ushinzwe Iyandikisha ry'Ubutaka mu Ntara y' Iburasirazuba wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ingana na 200 000 Frw. -
Didier Drogba yateye ikirenge mu cya Johan Cruyff nyuma yo gushyikirizwa igihembo cya Perezida wa UEFA – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Drogba yateye intambwe ikomeye nyuma yo gushyikirizwa igihembo gitangwa na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’ Alexander Ceferin, nk’umwe mu banyabigwi muri ruhago bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu kibuga no hanze yacyo. -
Sweden: Trim Binnex ufite inzozi zo kuzamura ibendera ry'u Rwanda i mahanga yashyize hanze indirimbo ‘Nimutwike’-YUMVE – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzi uri gukora cyane muri muzikia Nyarwanda, Ntwali Ashraf (Trim Binnex), nyuma y'igihe gito yari amaze asohoye indirimbo yise 'Don't Let Me', ubu yasohoye iyitwa 'Nimutwike' ibyinitse cyane ikaba yasusurutsa abantu mu buryo bukomeye. -
Dr Habumuremyi Pierre Damien yatakambiye urukiko asaba kurekurwa #rwanda #RwOT
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo rwumvise ubwiregure bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe usaba ko yafungurwa by'agateganyo akaburana ari hanze ku byaha birimo gutanga sheki itazigamiye n'ubuhemu akurikiranyweho. -
Imiryango irenga ibihumbi 180 igiye gufashwa kubona amashanyarazi bihendutse #rwanda #RwOT
Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, ku bufatanye na Banki y'Isi n'Ikigo cy'Iterambere cy'Abanya- Suède, SIDA, yatangije serivisi nshya izorohereza abadafite ubushobozi buhagije gucanirwa mu ngo zabo ku giciro gito ugereranyije n'icyari gisanzwe. -
Don Moen yatumiwe mu gitaramo cyo kuri internet kizitabirwa n'abaramyi bo mu Rwanda #rwanda #RwOT
Abahanzi bakomeye mu Rwanda no muri Afurika n'abayobozi b'amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'ikirangirire mu muziki wo guhimbaza Imana Don Moen, bagiye guhurira mu gitaramo cyateguwe n'umuramyi, Fabrice Nzeyimana, ukomoka mu Burundi ariko uba mu Rwanda kizabera kuri Internet. -
RGB imaze gukuraho abayobozi bose ba ADEPR #rwanda #RwOT
Nk’uko byagiye bivugwa ko muri ADEPR, harimo umwuka mubi, cyane cyane mu buyobozi bw’iri Torero, kugeza n’aho bamwe byagezeho bagafungwa,
Ubuyobozi bwa RGB, bwatangaje ko bwakomeje kugira inama muburyo buhagije ubuyobozi bw’ ADEPR ngo bubashe gukemura ibibazo byakomeje kurangwa muri iryo Dini ariko bukaba bwarananiwe gukemura ibyo bibazo.
Mu itangazo bwacishije kurukuta rwabo rwa Twitter RGB, yatangaje ko yahagaritse abayobozi bose ba ADEPR

Ubu ADEPR, ikaba yaragijwe na Madam UMUHOZA Aulerie kuba ragiye umutungo wayo.
RGB kandi yatangaje ko izagena uko ADEPR izayoborwa mugihe kiri imbere

Source : https://www.imirasire.rw/?RGB-imaze-gukuraho-abayobozi-bose-ba-ADEPR
-
RGB, yakuyeho ubuyobozi bw'itorero ADEPR #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere mu Rwandaâ”RGB, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2020 rwatangaje ko kubera ibibazo bitandukanye birimo ukutumvikana ndetse n'imiyoborere mibi bimaze iminsi mu itorero rya ADEPR, byatumye ubuyobozi bw'iri torero mu Rwanda bukurwaho.
Dore mu magambo arambuye inyandiko yasohowe na RGB kuri iki cyemezo;

Â
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/rgb-yakuyeho-ubuyobozi-bwitorero-adepr/
-
Abantu 283 baguye mu mpanuka 678 zo mu muhanda mu mezi atandatu ashize #rwanda #RwOT
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu mezi atandatu ashize abantu 283 baguye mu mpanuka 678 zo mu muhanda mu gihe 395 bazikomerekeyemo.

