Category: Uncategorized
-
Rwanda FDA yahagaritse umuti usukura intoki witwa #rwanda #RwOT
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), kuri uyu wa 5 Ukwakira, cyahagaritse ikoreshwa, igurishwa n'ikwirakwizwa ry'umuti usukura intoki witwa 'Lime Fresh hand sanitizer and dinfectant (isopropyl alcohol based)' ukorwa n'Uruganda rwa 'Lime Fresh Family Ltd, Limex Falcon'. -
Abaganga bavumbuye virus ya Hépatite C bahawe igihembo cyitiriwe Nobel #rwanda #RwOT
Abaganga batatu bafatanyije, Harvey J. Alter, Michael Houghton na Charles M. Rice, bashyikirijwe igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n'ubuvuzi cy'uyu mwaka wa 2020, bashimirwa umusanzu batanze mu rwego rw'ubuzima binyuze mu kuvumbura virus itera uburwayi bwa Hépatite C. -
NBA Finals: LeBron James yarakajwe no gutsindwa kwa Lakers ava mu kibuga umukino utarangiye (Amafoto) #rwanda #RwOT
LeBron James yavuye mu kibuga habura amasegonda 10 ngo umukino Los Angeles Lakers yatsinzwemo na Miami Heat amanota 115-104 urangire. -
Waba uzi umvugo y’Imana? Inzira 4 Imana ivuganiramo n’abantu #rwanda #RwOT
Mu bihe nk’ibi isi iri ku muvuduko wihuta, kandi ni ngombwa ko n’abizera bakora bagendeye ku gihe turimo. Nyamara ariko hari ubwo bishobora kugorana ko abakristo bamwe na bamwe bitondera ibyo Imana ivuga , dore ko hari n’abakunze gushidikanya uburyo Imana ivuga. Igikenewe ariko ni uko tumenya ko Imana yifuza kuvugana n’abantu bayo. Muri iyi nyigisho turamenya uburyo bune Imana ivuganiramo natwe:
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumweza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka. Kugira ngo umuntu abe ashyitse ,afite ibimukwiye byose ngo akore imirimo myiza yose. 2Timoteyo 3 : 16-17
Imana ivugana natwe mu ijambo ryayo( Bibiliya)

Bibiliya ni igikoresho nyamukuru cy’Imana ikoresha mukuvugana natwe nk’uko byanditswe muri iki gice cyavuzwe haruguru, ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana. Ntabwo twari dukwiye kugira ubukene bwo kumenya icyo Imana ishaka kuri buri umwe muri twe kubera ko ijambo ry’Imana nitwe ribereyeho. Muri iyi minsi abantu benshi ntabwo bari guha agaciro ibyanditswe byera ngo bafate igihe cyo gusoma Bibiliya, nyamara Umwami Imana atwigaragariza biciye mu Ijambo rye haba mu kuduhumuriza, kuduhana, kutumenyesha ibihe, n’ibindi. Turashishikariza abakristo kwiga kandi bakayoborwa n’Ijambo ry’Imana, bagahuza ubuzima babamo umunsi ku munsi n’ibyanditswe muri Bibiliya. Ijambo ry’Imana ni imvugo y’ukuri kandi itavangiwe.
Imana ivuganira natwe mu bihe runaka (Situations)

Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifatinyiriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye. Abaroma 8:38
Imana ivuganira natwe mu bihe tubamo mu buzima bwa buri munsi, mu buryo bw’ibikorwa cyangwa mu mitekerereze yacu. Mu bihe by’uburwayi Imana iyo idukijije, ni uburyo iba ishyikiranye natwe. Tuzi uko bitugendekera cya gihe tuba turi mu bihe by’ubukungu butifashe neza. Iyo rero Imana idusubije nk’amafaranga akaboneka tugakemura ibibazo iba ituvugishije mu buryo bw’ibikorwa. Imana ivugana natwe mu buryo bw’ibikorwa, mu buryo bw’ubutabazi mu biba bitugoye kugira ngo igaragaze ubudahemuka bwayo.
Imana ivugana natwe binyuze mu bantu
Ariko ubwenge buva mu ijuru , irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama , bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya. Yakobo 3: 17
Imana ikoresha abantu ivugana natwe. Yaba abayobozi mu itorero, umubyeyi wawe mu buryo bw’umwuka, umuhanuzi se no mu ndirimbo Imana ivuganiramo natwe hagamijwe kubaka ubugingo bwacu. Imana yatanze ubwenge ku bantu kugira ngo nibayegera by’ukuri ibabwire ibyo ishaka kubwira abantu bayo bityo babigeze ku bandi. Bigaragarira mu buryo bwo kubigisha, kubahugura, kubahumuriza ,kubamenyesha n’ibindi.
NI muri urwo rwego tugomba kumenya ko Imana ishaka ko tuba ibikoresho byayo ku bandi, ni yo mpamvu dusabwa guharanira gushaka ubwenge buva mu ijuru, ubwenge bw’Imana.
Imana ivugana natwe mu buryo budasanzwe
Yesu arabitegereza arababwira ati ' Ibyo ntibishokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka' Matayo 19:26
Ntitugomba kwibagirwa ko n’uyu munsi Imana ivugana natwe mu buryo budasanzwe. Hari inkuru zitabarika muri Bibiliya zigaragaza Imana ivugana n’abantu mu buryo budasanzwe aho Imana yakoresheje inzozi, iyerekwa ndetse n’indogobe nko mu nkuru ya Balamu. Uko Imana yari iri kera n’uyu munsi ni ko iri, kandi buri gihe ihora ishaka kuvugana natwe.
Akenshi Imana ikunze kuvugana n’abantu mu buryo bwihariye biciye mu nzozi, haba mukuburira abantu bayo, mukubahugura no mukubigisha .
Ni ingenzi kwita kuri izi nzira zose Imana ivuganiramo n’bantu bayo haba mu buryo budasanzwe, mu bantu, mu bihe runaka ndetse no mu ijambo ryayo( Bibiliya) kugira ngo tubashe kumva icyo Umwuka abwira amatorerero kugeza ubwo Yesu azagaruka.
Source: bibleoffline.com
Source : https://agakiza.org/Waba-uzi-umvugo-y-Imana-Inzira-4-Imana-ivuganiramo-n-abantu.html
-
Wizkid yakije umuriro kuri Perezida Buhari wifurije Donald Trump n'umugore we gukira Coronavirus #rwanda #RwOT
Umuhanzi w'Umunya-Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye mu muziki nka Wizkid, yasabye Perezida Muhammadu Buhari w'icyo gihugu kureka guta umwanya yifuriza mugenzi we wa Amerika Donald Trump n'umugore we gukira Coronavirus, ahubwo akita ku baturahge bicwa umusubirizo n'ibintu bitandukanye muri icyo gihugu. -
Banki y'Isi yasabye ko ibihugu byazahajwe na Coronavirus bigabanyirizwa imyenda #rwanda #RwOT
Banki y'Isi yasabye ibihugu n'ibigo by'imari binini ku Isi, kwiga ku buryo byagabanya cyangwa bigasonera amadeni yafashwe n'ibihugu bikennye, kuko ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus zadindije ubushobozi bwabyo bwo kwishyura amadeni byafashe. -
ADF Rebels Kill 6 Congolese During Dawn Attack In Beni #rwanda #RwOT
Six Congolese have died from bullets sprayed on them by Ugandan ADF rebels in a dawn attack in Beni, DRC's North Kivu Province.
According to local civil society, the attack took place at 5 a.m. local time in the town of Mamove, located 12 kilometers west of the city of 'Oicha, in the territory of Beni (North Kivu). This is the second attack by Ugandan ADF rebels in a span of just three days.
The victims were killed by bullets and bladed weapons in their homes. Kinos Katuho, president of civil society in Mamove told local media that the attack was carried out about twenty kilometers from an army position, more precisely in the Paris district.
The attack lasted for several hours. In the process, two people were seriously injured, adds the same source.
Last Friday, 7 other civilians perished in the same locality. Local civil society criticizes the 'inaction' of the military and peacekeepers in the face of the activism of ADF fighters in the region.
The ADF rebels are known to wreak havoc in this part of DRC. The government forces have since February been conducting intense operations aimed at neutralizing the rebels.
'These men who came were dressed in what appeared to be Congolese military uniform and boots. They were carrying machetes, which they used to cut people to pieces. Whoever run was shot. Some were speaking in a Ugandan dialect,' said Shuka Vesina who was injured in the attack last year.
Allied Democratic Forces (ADF) â” is a militia group that was started in the 1990s in Western Uganda with the aim of creating an Islamic state. The rebels were pushed out of the country by Ugandan Defense Forces and moved into the forest in neighbouring DRC where they were initially tolerated by the community and government.
ADF is a dynamic but mysterious group. Its current aims are not clear. It does not issue public statements or claim responsibility for attacks. Government and UN sources put the membership at between 1,500 and 2,000, with recruiting agents in other countries in the region.
In October 2019, the Congolese military (FARDC) launched attacks against all foreign armies in the country as a pledge by newly elected President Felix Tshisekedi to rid the country of militia. However, there is not much progress because these rebels easily penetrate any place in Beni and wreak havoc and ADF fighters have killed nearly 1,000 people since the offensive began.
Chaligonza Nduru â” the general in charge of the Congolese troops said, 'We're dealing with terrorists and we will wipe them out as we have other rebel groups in DRC.'
Source : https://taarifa.rw/adf-rebels-kill-6-congolese-during-dawn-attack-in-beni/
-
Mukiza,kiza amaso yanjye yumagaye #rwanda #RwOT
Amarira ni ingenzi kuko adufasha kwerekana amarangamutima yacu. Iyo usomye witonze mu butumwa bwiza Pawulo yandikiye Abafilipi, usanga Pawulo yaravuganye amarira menshi avanze n’intimba ababazwa n’abarwanya ubutumwa bwa Kristo, ni byiza rero kurira kuko amarira afite umumaro utangaje mu guhishura uko wiyumva kandi azana impinduka byanze bikunze.
Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndababwira ndira yuko ari abanzi b’umusaraba wa Kristo. Amaherezo yabo ni ukurimbuka, Imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo bahoza umutima ku by’isi (Abafilipi 3:18-19).
Ese amarira avuga iki?
Amarira ashobora kuvuga (Aha ndavuga amarira nyayo, atari amahimbano). Amarira ashobora kukubwira ibyo ukunda, ibyo wicuza, ibyo wifuza, ibyo wabuze, amarira kandi akubwira igikomeretsa umutima wawe.
Kubura amarira (nyakuri) nabyo biravuga. Amaso yumye cyangwa atagira amarira ashobora kwerekana kubura urukundo, kubura kwicuza, cyangwa kwifuza. Bishobora kandi kwerekana kunanirwa gushima ibikwiye gushimwa, na none byerekana umutima utajya umenekera Imana.
Mubyukuri birakwiye kwita ku marira yacu cyangwa ku kubura kwayo, kuko amarira avuga ikintu cy’ingenzi ku buzima bwacu nk’uko Pawulo byamugendekeye amarira ye yasubanuraga ibintu bitandukanye.
Uburakari buvanze n’intimba
Ese amarira ya Pawulo atubwira iki? Abantu bari barihinduye abanzi b’ubutumwa bwiza bakomerekeje umutima wa Pawulo.
Pawulo yarize amarira menshi kandi yarizwaga n’abantu bigometse ku Mana bakarwanya ubutumwa bwayo, ibi yabigaragaje mu gice cya 3:2-3 (Abafilipi) aho yagize ati:”Mwirinde za mbwa, mwirinde za nkozi z’ibibi, mwirinde n’abakeba gukeba kubi, kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri…”
Pawulo ntiyababaye gusa, nk’uko umurongo wa 18 ubigaragaza, ahubwo yashenguwe umutima kubera bene wabo b’Abayahudi bari baranze Mesiya wabo, Pawulo yarijijwe n’ abiyita abakristo banze ubutumwa bwiza maze bihindura abanzi b’ umusaraba wa Kristo '(Abafilipi 3:18). Yarize amarira nyayo kubwo “kurimbuka” bagombaga guhura nako mugihe bananiwe kwihana (Abafilipi 3:19).
Amarira ya Pawulo yerekanaga gushira amanga:
Pawulo yerekanye ubushizi bw’amanga budasanzwe mu kurengera ubutumwa bwiza. Gukomereka umutima bitewe n’abamurwanya. Uru ruvange rwo gukomereka umutima no gushira amanga bigaragaza umutima wuzuye urukundo no kwicisha bugufi.
Pawulo yakundaga Kristo ku rwego rwo hejuru nk’uko yabigaragaje (Abafilipi 3:2, 3:18). Mu gice cya 3:8 yashimangiye urukundo akunda Yesu ati: “Ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, aribwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo”.
Ikindi kandi Pawulo yakundaga abera ba Kristo cyane, nk’uko tubibona mu butumwa bwiza yandikiye Abafilipi 1:7-8 “Kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza mpamya ko ari ubw’ukuri mbahoza ku mutima nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw’Imana.”
Umutima wuje urukundo rwinshi no kwicisha bugufi wagombaga gusenyuka mugihe abantu banze icyateye Pawulo umunezero nk’uwo n’ubwo bamurwanyaga byimazeyo kandi bakangiza umurimo we.
Pawulo yagaragaje umutima wiyoroheje. Yavuze ashize amanga igihe byari bikenewe. Ariko kandi ubutwari bwe bwerekezaga ku bandi bafite imitima ikomeye, itizera, yavuganye ubutwari buvuye ku mutima. Yababwiye arira, Mubyukuri buri wese akwiye kwifuza kugira urukundo nk’urwo no kwicisha bugufi.
Source: desiringGod.org
Source : https://agakiza.org/Mukiza-kiza-amaso-yanjye-yumagaye.html
-
Nsengimana yatsindiye asaga miliyoni 5 Frw mu mikino y'amahirwe ya Gorilla Games #rwanda #RwOT
Nsengimana Innocent wo mu Karere ka Kirehe yashimishijwe no gutsindira asaga miliyoni 5 Frw mu mikino ya Casino Jackpot ikinwa muri Gorilla Games. -
U Bwongereza: Nzeri yabaye ukwezi kubi mu bucuruzi bw'imodoka #rwanda #RwOT
Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kudindiza ubukungu hirya no hino, inganda zirimo izikora imodoka zikomeje kugwa mu gihombo, bitewe n'igabanuka rikomeye ry'abasanzwe bagura imodoka, ryatewe n'amikoro yabo yagabanutse cyane muri ibi bihe bya Coronavirus.