Category: Uncategorized

  • Uko Assia yafashe umukunzi we amuca inyuma, icyo yakundiye umukunzi we(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda, Assia wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko inyura kuri TVR, avuga ko umuhungu wa mbere bakundanye ari na we wamubabaje mu buzima kuko yamufashe amuca inyuma n’inshuti ye magara.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, aho yavuze ko we bwa mbere akundana byari muri 2014 n’umusore bahuriye muri Stage.

    Uyu musore ngo nta gihe kinini bamaranye kuko yaje kumubabaza cyane kuko yamufashe amuca inyuma n’inshuti ye mamagara.

    Ati“nta gihe kinini twamaranye kuko yarambabaje, ni umusore wo mu Ruhengeri ndamwibuka, namuashe aryamanye n’inshuti yanjye mamagara ndabafata, reka tubireke byarambabaje gusa bose narabababariye, ni cyo kintu cyambabaje mu rukundo.”

    Ibi byatumye ahitamo kutazongera gukunda umuntu begeranye kugira ngo atazongera kumuca inyuma ngo abimenye ari nayo mpamvu ubu akundana n’umuhungu wibera hanze y’u Rwanda.

    Iiganiro na Assia

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-assia-yafashe-umukunzi-we-amuca-inyuma-icyo-yakundiye-umukunzi-we-video

  • Trey Songz yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi w'Umunyamerika, Tremaine Aldon Neverson, wamamaye mu muziki nka Trey Songz, yatangarije abakunzi be ko yanduye Coronavirus abasaba kwitwararika no kudakerensa iki cyorezo cyugarije Isi.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/trey-songz-yanduye-coronavirus

  • Murumuna wa Amalon yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Nahimana Amini wahisemo izina ry'ubuhanzi rya A King, akaba na murumuna wa Amalon uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, yinjiye mu muziki.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/murumuna-wa-amalon-yinjiye-mu-muziki

  • Imvura y'ibitego muri Premier League yaba iri guterwa n'iki? #rwanda #RwOT

    Umwaka mushya w'imikino muri Premier League ukomeje gutungurana kubera ibitego byinshi bikomeje kuboneka mu mikino itandukanye.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/ibura-ry-abafana-ku-bibuga-imikinire-y-abatoza-n-ikoreshwa-rya-var-mu-biri

  • U Buyapani bwatanze imbuto z'imboga zizafasha abahinzi guhangana n'ingaruka za Coronavirus #rwanda #RwOT

    Leta y'u Buyapani, ibinyujije mu Kigega cyayo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (JICA), yemereye u Rwanda imfashanyo ya 950 000$ (arenga miliyari 907 Frw), azakoreshwa mu gutanga imbuto z'imboga ku bahinzi, ibyo bikazabafasha guhangana n'ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku buhinzi bwabo.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buyapani-bwatanze-imbuto-z-imboga-zizafasha-abahinzi-guhangana-n-ingaruka-za

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina ya #rwanda #RwOT

    Uwitwa BIHOMORA Elisabeth Grace mwene INYABUGA Seraphin na MUREBWAYIRE Henriette, utuye mu mudugudu wa Umucyo, akagari ka Rwampara, umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe ariyo BIHOMORA Elisabeth Grace, akitwa RANGIRA Elisabeth Grace mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina, ni izina adashaka nk’uko bigaragara hasi:

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-ya

  • Access Bank Rwanda Plc celebrates customers in 'Customer Service Week’ #rwanda #RwOT

    Oluseun Onasoga, Executive Director of Business Development at Access Bank Rwanda, explained to IGIHE that Access Bank is committed to its customers and this was reinforced due to one of the Bank’s core values — passion for customers

    'We recognize that the customer is 'King' and our processes, actions are created with the intent of ensuring the customers experience at every of our touch points are not only exceptional but seamless, stress-free and professionally engaging. Our vision, mission and core values are built around making a positive impact to our customers — first and also the market we operate in.' says Oluseun

    The Bank has been in the market for about a decade plus. In our drive to be a better team player to our customers, The Bank increased its equity which is targeted at ensuring we are able to deliver bespoke financial and digital solutions to our customers ensuring that our customers see us not only as a Bank but a 'team player' a financial partner, an institution built to be more than banking…

    This year’s theme, 'Dream Team’ highlights the importance of teamwork in providing outstanding service to all customers. This theme is more so relevant for us having invested substantially in digital solutions and process upgrade, to project our customers as the most important part of the Access Team and to ensure that the way we think and behave is entirely to our customers’ benefit.

    There will be different activities expected to take place in the Customer Service Week, including meeting with customers in one-on-one sessions, using social media and reaching out to them in different ways, and exciting surprises.

    Oluseun also mentioned that beyond this week, the Bank still has plans to celebrate its customers through the launch of some of our digital solutions that will affirm our commitment to be a team player to the customer.

    While the world is grappling with Covid-19 impacts, Access Bank Rwanda has made its efforts to understand the difficulties their customers are navigating through, and so they 'provided them with financial guidance they needed in this difficult time'.

    This was done during our extensive — Executive Outreach Engagement which was done in Q2-2020. Such guidance was crucial to customers who were pondering which move to take next, as the pandemic shut down any door for future predictions.

    The bank has also intensified its remote connectivity platform with its customers through investing in digital financial solutions, which enable customers to access their Bank easily and conveniently conduct their financial transactions.

    Access Bank Rwanda is part of Access Bank Group, which has presence in 12 different countries across Africa and beyond including: Nigeria, Ghana, Zambia, The Gambia, DR Congo, Sierra Leone, Mozambique, Kenya, Lebanon, UAE, China and United Kingdom making it one of the biggest financial institutions on the continent.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/access-bank-rwanda-plc-celebrates-customers-in-customer-service-week

  • President Kagame applauds teachers for their indispensable service #rwanda #RwOT

    'Let’s take a moment to appreciate our teachers, especially in this challenging time. Students and parents recognize your indispensable service, now more than ever,' the President said.

    He added: 'Let’s work together to reopen our classrooms safely and get back to learning.'

    Last week, the Ministry of Education announced that effective this month, schools will begin gradual reopening, having been closed since March, after the first case of Covid-19 was registered in the country.

    The reopening will start with universities and will gradually get to other sections.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/president-kagame-applauds-teachers-for-their-indispensable-service

  • Amateka yaranze Intwari yo kwizera Corrie ten Boom #rwanda #RwOT

    Corrie ten Boom, umwe mu bagore babaye ntwari zo kwizera, yamenyekanye cyane ku gitabo cye yise “The Hiding Place” bisobanuye “Ahantu Hihishe” Kugeza ubu, ubutwari n’ubuhamya bwe buracyashishikariza abantu kwizera no kubabarira.

    Corrie ten Boom yavukiye ahitwa Amsterdam ku mugabane w’Uburayi mu 1892 muri umwe mu miryango myiza, yubaha Imana aho kwizera kugenda guhererekanywa mu bisekuru. Uburere bwe bwagiye busobanurwa neza mu bitabo bye. Se yari akijijwe kandi umwuga we yari umuhanga mu gukora no gusana amasaha, naho murumuna wa Corrie ten Booms witwa Betsie, yarangwaga n’ ubushishozi bwimbitse bwo mu mwuka.

    Ikirere cy’uwo muryango wabo cyari cyuzuye amasengesho. Umuryango wa Corrie wari uzwi cyane mu kugira ubuntu kandi wari ufitanye umubano wihariye n’abayahudi babakikije bafatwaga nk ‘ubwoko bwatoranyijwe n’Imana.

    Corrie yakurikije se ndetse mu 1922 ahinduka umugore wa mbere uzi gukora amasaha mu Buhorande (Netherlands). Mu kinyejana cya za 20 n’icya 30 we n’umuryango we bashyize mu bikorwa imyizerere yabo ya gikristo binyuze mu kwiga Bibiliya no mu ma club y’urubyiruko, yabagamo n’abana bafite ubumuga.

    Mugihe Ubuholandi bwaterwaga n’Abanazi mu 1940, bitewe n’ubucuti bwimbitse bagiranaga n’abaturage, Corrie n’umuryango we bagize uruhare mu kurinda abo Abanazi bahigaga. Bafashe Abayahudi ndetse n’abarwanyaga Abadage, babahisha mu nzu, Mu mezi make, Corrie yatangiye urugamba rukomeye ndetse yisanze afatanyije n’abarwanya Abadage, kandi yemera gufata umwanzuro washoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo abone ibiryo bihagije byo gutanga ku bantu yari yarahishe ndetse n’abashonji muri rusange.

    Mugihe Abanazi bari bakomeje kugirira nabi Abayahudi, urugo rwa Corrie yari yarahishemo abantu rwakomeje kugira umutekano. Icyakora uyu muryango waje kugambanirwa maze muri Gashyantare 1944 bose hamwe n’abandi bantu mirongo itatu, barafatwa bajyanwa muri gereza. Corrie wari ufite imyaka 52, kuri we ibigeragezo bikaze byaratangiye.Yafungiwe ahantu ha wenyine, nyuma y’ibyumweru byinshi yaje kumva ko se yapfuye ariko ko Abayahudi bihishe iwabo bari bafite umutekano.

    Corrie yaje kongera guhura na Betsie, umuvandimwe we, nyuma yoherezwa mu kigo cya politiki cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Ravensbrück mu Budage, aho imfungwa z’abagore zakoreshwaga imirimo y’agahato cyangwa zikicwa. Aha ubuzima bwa Betsie, wahoze ari umunyantege nke, bwagenze nabi maze apfa ku ya 16 Ukuboza 1944 afite imyaka 59.

    Nyuma y’iminsi 15, Corrie yararekuwe, bisa n’aho biturutse ku ikosa ry’abanditsi (secreataires). Icyumweru cyakurikiyeho, abagore bose bo mu kigero cye boherejwe mu cyumba cya gaze baratwikwa, Corrie arokoka atyo. Nyuma y’urugendo rwuzuye umubabaro, yasubiye mu Buholandi ndetse yongeye guhura n’abagize umuryango we barokotse, maze intambara irangiye, akingurira urugo rwe ababikeneye, harimo benshi muri icyo gihe bari bafite ubumuga bwo mu mutwe.

    Nyuma y’intambara, Corrie yashinze ikigo ngororamuco, yita ku bantu bahohotewe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa ariko na none yitaye ku bantu bakoranye n’Abadage ariko b’insuzugurwa. Bidatinze, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ugenda ukura byihuse. Imwe mu mbogamizi Corrie yagize ni uguhura n’umudage wari umurinzi wa gereza wagiriye nabi Betsie i Ravensbrück, icyakora yasanze akwiye kumubabarira kandi yarabikoze.

    Mu myaka hafi mirongo itatu Corrie yabwirije isi yose, asura ibihugu birenga mirongo itandatu. Mu 1971, yashoye igitabo cye yise “The Hiding Place” bisobanuye Ahantu Hihishe. Iki gitabo ni cyo cyagurishijwe cyane. Mu 1977, Corrie yimukiye muri California aho yafatiwe n’uburwayi yamaranye igihe kirekire, apfa mu 1983 afite imyaka 91.

    Mu cyegeranyo cyakozwe, byagaragaye ko Corrie ten Boom yarokoye ubuzima bw’Abayahudi 800 n’izindi mpunzi. Israel yose yamuhaye icyubahiro nk’umwe mu bakiranutsi hagati y’Amahanga.

    Ubuzima n’ubuhamya bwa Corrie ten Boom biduha byinshi byo gutekereza, cyane cyane ubutwari n’ubushobozi bwe bwo kubabarira, tutibagiwe ubutunzi bwo kwizera Kristo. Reka turebere hamwe ibintu 4 by’ingenzi dukwiye kumwigiraho.

    1. Kwizera kwa Corrie kwari gufite urufatiro: Abantu bamwe bareba Corrie ten Boom bashobora kubona ko ibyo yakoze byaturutse “kwizera”. Mubyukuri, buri rupapuro rugize igitabo cye “The Hiding Place”, ruhishura ko kwizera kwe kwari kubakiye kuri Yesu Kristo. Ibyo yakoze byari bishingiye ku buryo Yesu yabayeho, uko yababajwe n’uburyo yazutse atsinze urupfu n’icyaha. Igihe umugore umwe yabwiraga Corrie ko kwizera kwe bigomba kuba byaramuzanye ku Mana, Corrie yarashubije ati: “Oya, ni Yesu!”.

    2. Kwizera kwa Corrie kwari guhamye. Corrie yabaye umukirisitu imyaka irenga mirongo ine mbere y’uko umuraba w’Intambara ya Kabiri yIsi yose imwangiza. Bisa nk’aho bitumvikanaga uburyo Corrie woroheje, utarigeze ashaka umugabo, umuntu wakoraga ndetse agasana amasaha yashobora kuba intwari cyangwa kwihanganira ubugome bukabije yakorewe. Nyamara, nk’uko ibitabo bye bibigaragaza, muri iyo myaka mirongo itatu yari yarubatse imbaraga z’Umwuka ziva mu isengesho rifite imbaraga, gusoma Bibiliya no kuramya Imana, ryari ihame ry’ubwenge.

    3. Kwizera kwa Corrie kwatumye abasha gutabara ubuzima bwa benshi. Corrie yari afite kwizera kwimbitse, yibukwa mu mateka kuko yabayeho mu byo yemera. Yagize uruhare mu bikorwa byinshi byo gufasha abandi mbere y’intambara; ikibazo cyakazi cyongereye gusa ibyago byihutirwa kubyo yari asanzwe akora. Ubuzima bwo kwizera kwe kwari guhuye n’ibikorwa bye.

    4. Kwizera kwa Corrie kwatumye agira imyumvire myiza: Corrie yize kureba ibintu ukurikije uko Imana ibibona. Kubw’ibyo yagiriye impuhwe abamuhohoteye kuko yabashije kubona uko Imana yababonye. Yakomeje kugira umwete wo kubwiriza no mu gihe yagombaga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko yasobanukiwe ko abantu bakeneye kumenya Yesu. Ukwizera kwe kwamuhaye icyerekezo cyatumye atandukana n’abandi.

    Muri macye, intwari yo kwizera Corrie ten Boom yari umuntu wahagaze ashikamye kandi akorera Yesu Kristo ndetse arangwa n’ubudahemuka. Muri iki gihe cyacu dukwiye kumwigiraho byinshi byadufasha mu rugendo rujya mu ijuru ndetse tukagera ikirenge mu cye.

    Source: www.canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-Intwari-yo-kwizera-Corrie-ten-Boom.html

  • Regional Verification Mechanism (EJVM) starts investigations on Burundian combatants captured in Rwanda #rwanda #RwOT

    A team of five EJVM members was received and briefed by Maj Alexis Nkuranga, the RDF 1 Infantry Battalion Commanding Officer on how RED Tabara’s combatants were apprehended. He told them that RED Tabara combatants on 29 October 2020 at 10 am, crossed Burundian border in Nyungwe forest and fell in an ambush of 1 Inf Bn soldiers where all were immediately arrested, disarmed and escorted to rear areas for further investigations.

    Col Rigobert Ibouanga, the EJVM team leader, on his part informed the media that their mission was to verify and report back to EJVM Command on the cross-border incident.

    'Our mission here today is to investigate the incident and thereafter we will submit the report on 7 October 2020 to the EJVM Hierarchy', the team leader disclosed.

    He also said that the cross-border incident shall be discussed during the next International Conference on the Great Lakes Region Chiefs of Defence Staff meeting.

    Nkurunziza Egide, the Commander of the captured RED Tabara Combatants told the media that they infiltrated into Burundi from South Kivu DRC via Lake Tanganyika on 23 August 2020 and since then they were fighting against Burundi Defence Forces and Imbonerakure militias. He narrated how on 29 September 2020, were arrested by the RDF after found themselves on the Rwandan territory.

    The Commander responded that since they were not familiar with terrain, they didn’t recognise whether they had crossed into Rwanda and consequently, they fell into an ambush laid by RDF troops along Rwanda-Burundi border in Nyungwe forest.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/regional-verification-mechanism-ejvm-starts-investigations-on-burundian