Category: Uncategorized

  • Illimunati ni iki mu by’ukuri ? Ibamo bande ? Yaje ite kandi ibyayo byakwirakwiye gute ? #rwanda #RwOT

    Niba waba utaranumviseho Illuminati, birashoboka ko waba warabonye ibimenyetso bavuga ko ari ibyayo. Mpandeshatu (triangle), n’ijisho bita ko ribona byose riboneka mu noti y’idorari rimwe rya Amerika, ni bimwe muri ibyo bimenyetso benshi bita ibya Illuminati.

    Mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe, imirongo imwe y’abahanzi igaruka kuri Illuminati. Nko mu ndirimbo S&M ya Rihanna bamwe bagaragaza aho yerekana ko ari umuntu ukomeye muri uwo muryango.

    Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo David Bramwell avuga ko ari ibibuha ariko kandi hakagaragara ibimenyetso by’uko nawe yaba ajijisha.

    David Bwamwell ati : “Ndibuka igihuha cyakwiriye mu 1966 ko Paul McCartney wo mu itsinda rya Beatles [ryari rigezweho cyane icyo gihe] yapfuye mu mpanuka y’imodoka atashye… Kandi ko yahise asimburwa n’umu-DJ wo muri Canada basa neza neza wahise yiga vuba kuririmba no gucuranga guitar nka Paul”.

    David Bramwell avuga ko Paul McCartney ubwe atigeze ahakana icyo gitekerezo. Kimwe na McCartney, Jay-Z, Beyoncé cyangwa Rihanna n’abandi, nabo ngo ntibajya bahakana ibyo bivugwa.

    Illuminati, ubundi, wari umuryango w’ibanga koko wo muri leta ya Bavaria mu Budage mu kinyejana cya 18. Umudage w’umuhanga muri filozofiya Johann Adam Weishaupt ni we wari warashinze umuryango wa Illuminati. Abawugize barwanyaga imigenzo yose, amategeko y’amadini ndetse n’ubutegetsi bw’igihugu. Banditse igitabo cy’itegeko ryabo ko intego yabo ari uguhagarika ibikorwa byose bibangamiye abantu, bakabaho nta kibagenga cyangwa kibagenzura.

    Ntabwo babigezeho, kandi uwo muryango wabo ntaho uhuriye na Illuminati ivugwa uyu munsi nk’uko David Bramwell abivuga. Igitekerezo cyayo kiriho ubu ni uko hari abemeza ko urugomo (violence) n’ituze byose ari bimwe. Bamwe mu babyemeraga batyo ni abitwa ‘Discordian movement’, bashinzwe mu 1965 mu biro by’ubutegetsi muri leta ya Texas muri Amerika.

    Greg Hill na Kerry Thornley, abahungu babiri bigaga kaminuza, bakoze inyandiko zo gushinga uwo muryango wabo mu buryo bwemewe. Iyo nyandiko ishimangira ingingo ko “urugomo narwo ari ingenzi kimwe n’ituze”.

    Mu myaka ya 1960 n’1970, iyo myumvire yarakwirakwiriye mu banyeshuri kuko gukwiza ibihuha n’amakuru atari yo byihutaga. Iyo ntego ariko bariya bahungu bombi baje kuyihakana.

    Bramwell avuga ko aba bahungu bombi biyemeje kwandika igitabo kirimo ibyo bitekerezo byose bacyita “igitabo cy’aba-illuminati”. Bo batekerezaga ko byaba ari ibintu bishimishije gukwirakwiza urugomo n’amakuru y’ibinyoma ku bushake ku kitwa Illuminati, kandi babigezeho bandika inkuru zinyuranye bagaha ibinyamakuru.

    Bandikaga inyandiko nyinshi bitiriye abantu batabaho, bavuga ko Illuminati atari ukuri cyangwa ari ukuri cyangwa hari abayishidikanyaho. Icy’ingenzi kuri bo cyari uko icyo kiganiro kuri Illuminati buri wese yagombaga gukomeza kwibaza ikibazo ngo ‘ese koko Illuminati iriho ?’

    Igitekerezo cyakwiriye hose ku isi, igitabo banditse kandi cyarimo ibibazo bimwe nka ‘Ni inde warashe John F.Kennedy ?’ Nubwo byinshi mu bitekerezo biri mu gitabo cyabo ari ibinyoma, byivangavanze n’amakuru amwe y’ukuri bituma hari ababyemera byose.

    Icyo gitabo cyarakunzwe cyane ku buryo cyageze aho gikinwamo amakinamico na cinema. Icyo gitabo n’izindi nyandiko bandikaga byinshi ubu ntibiboneka kuri Internet, ariko ibihuha kuri Illuminati byakomeje gukwirakwira uko abantu babiganira bamwe bakabyemera abandi bakabitangira ibimenyetso. Gusa amaherezo n’ubundi umwanzuro ni uwawe, kwemera niba Illuminati ibaho cyangwa itabaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Illimunati-ni-iki-mu-by-ukuri-Ibamo-bande-Yaje-ite-kandi-ibyayo-byakwirakwiye-gute

  • Press Release: UEFA, Premier League, Canal+ International Welcome Rwanda Court Decision Against Victory TV #rwanda #RwOT

    The Union of European Football Associations (UEFA), organizer and owner of the UEFA Champions League and UEFA Europa League competitions, the Football Association Premier League Limited, organizer and owner of the English Premier League (EPL) competition and Canal+ International, their broadcast partner in French-language for these competitions in the territory of the Republic of Rwanda welcome the decision No RCOMA 00877/2019/HCC rendered on 9 September 2020 in their favor by the Commercial High Court of Rwanda against the Rwandan TV channel 'Victory TV Ltd'.

    The Commercial High Court found Victory TV's grounds of appeal baseless and confirmed the earlier decision of the lower court no RCOM 00869/2019/TC, which had ordered the operator of the TV channel to cease the unlawful broadcast of English Premier League, UEFA Champions League and UEFA Europa League matches in the territory of Rwanda. 

    Following these decisions, the regulatory authority (RURA, Rwanda Utilities Regulatory Authority) ordered Victory TV by decision of 28 September  2020, to stop broadcasting these competitions under penalty of having its broadcasting license suspended.  

    UEFA and the English Premier League note that the making available of footage of their respective competitions without authorization is an infringement of their intellectual property rights and are pleased to see this principle (and the protection of our rights) has been robustly supported by the Rwandan courts of law and the regulatory authority.

    Source : https://taarifa.rw/press-release-uefa-premier-league-canal-international-welcome-rwanda-court-decision-against-victory-tv/

  • Niba ukunda ubwiza ,n' inseko nziza ndetse ukururwa n' imiterereye_ Reba umuzingo w' amafoto ya Miss Photogenic #rwanda #RwOT

    Izina Uwase Muyango Claudine ryumvikanye cyane mu matwi ya benshi ubwo uyu mukobwa yegukanaga ikamba rya Miss Photogenic mu mwaka ushize wa 2019. Kuva icyo gihe abantu benshi bakomeje kugenda bakururwa n'ubwiza bw'uyu mukobwa cyane cyane inseko ye. Kuri ubu Uwase Muyango Claudine ari mu rukundo n'umukinnyi Kimenyi Yves Didier.

    Hano twabakusanyirije amafoto ahagije agaragaza ubwiza budasanzwe bwa Uwase Muyango Claudine:

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/07/niba-ukunda-ubwiza-n-inseko-nziza-ndetse-ukururwa-n-imiterereye_-reba-umuzingo-w-amafoto-ya-miss-photogenic/

  • Bite bya rutahizamu wa Rayon Sports bivugwa ko yerekeje muri Zambia? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inkuru zavuzwe ko rutahizamu uherutse gusinyira Rayon Sports, Issa Bigirimana ari muri Zambia uyu mukinnyi arabihakana aho ahamya ko ari i Kigali.

    Muri Nyakanaga 2020, ni bwo uyu rutahizamu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka, gusa uyu musore nta mafaranga yahawe ya recruitment ahubwo yumvikanye n’ikipe umushahara gusa ariko mu masezerano ye ashyiramo mu gihe yaba abonye ikipe imugura yahita yigendera nta mananiza arimo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize arimo kubarizwa mu gihugu cya Zambia aho yagiye kuvugana n’ikipe ikiri ibanga.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Issa Bigirimana yahakanye aya makuru aho yavuze ko ari mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ndetse ko na we arimo kubyumva bikamutangaza. Gusa uyu musore akaba ataboneka ku murongo wa telefoni kuri nimero ze zose akoresha mu Rwanda kereka ku mwandikira kuri WhatsApp gusa.

    Ati'inde uri muri Zambia? Ni ukubeshya njye ndi mu Rwanda, ndi muri Kigali, nabyumvishe ndisekera gusa.'

    Amakuru ISIMBi yahamwe n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi bahoze bakinana ni uko Issa atari mu Rwanda yagiye kurangizanya n’ikipe yo muri Zambia imwifuza bagize ibanga.

    Issa Bigirimana arabarizwa muri Zambia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/bite-bya-rutahizamu-wa-rayon-sports-bivugwa-ko-yerekeje-muri-zambia

  • Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi cyahawe abavumbuye Hepatitis C #rwanda #RwOT

    Abagenewe iki gihembo ni abashakashatsi b’Abanyamerika babiri Harvey Alter na Charles Rice hamwe n’umuhanga muri siyansi w’Umwongereza Michael Houghton

    Komite y’ibihembo byitiriwe Nobel ivuga ko ubuvumbuzi bwabo “bwarokoye miliyoni z’abantu”.
    Iyo ni virusi isanzwe itera kanseri y’umwijima ikaba yagera aho iwangiza kugeza ubwo ukenera guhindurwa.

    Mu myaka ya 1960, hari ikibazo gikomeye cy’abantu baterwaga amaraso bikabaviramo indwara y’umwijima idakira bivuye ku mpamvu yari itaramenyekana.

    Komite y’ibihembo byitiriwe Nobel ivuga ko gutera abantu amaraso icyo gihe byari “igikorwa cyo kwigerezaho”.

    Gupima amaraso mu buryo bukomeye ubu byagezweho mu bice byinshi by’isi, ndetse n’umuti wica iyo virusi warakozwe.

    Iyi komite yavuze ko “Bwa mbere mu mateka, iyi ndwara ubu ivurwa, bitanga icyizere ko Hepatite C izageraho igacika ku isi”.

    Gusa, iyi virus iracyandura abantu bagera kuri miliyoni 70 buri mwaka ikanica abagera ku 400,000.

    Umwicanyi utazwi
    Mu myaka ya 1960, virus zizwi nka Hepatite A na Hepatite B zari zaravumbuwe.

    Ariko Prof Harvey Alter, ubwo yariho yiga ku maraso y’abarwayi mu kigo cy’ubushakashatsi ku buzima muri Amerika, yabonye indwara itari izwi iri mu maraso.

    Abarwayi bakomezaga kurwara nyuma yo guterwa amaraso.

    Yabonye ko no gutera amaraso y’abo barwayi inguge zo mu bwoko bwa ‘chimpanzee’ bituma nazo zirwara iyo ndwara, yariho yica abantu benshi.

    Iyo ndwara itazwi yahawe izina rya “”non-A, non-B” hepatitis, ubushakashatsi burakomeza.

    Prof Michael Houghton, yaje kubasha gutandukanya buri kantu kagize iyo virusi. Byerekanye ubwoko bwa flavivirus bwahise buhabwa izina rya Hepatite C.

    Naho Prof Charles Rice wo muri kaminuza ya Washington yakoze ubushakashatsi bwo kwemeza neza iyi virusi, atera bimwe mu bice by’iyi virusi mu mwijima w’inguge byerekana ko itera izi nyamaswa uburwayi bwa hepatite.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Igihembo-cyitiriwe-Nobel-mu-buvuzi-cyahawe-abavumbuye-Hepatitis-C

  • Inyeshyamba za Red-Tabara zemeje ko abarwanyi bazo bafatiwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Muri weekend, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafatiye ku butaka bw’u Rwanda abarwanyi ba Red-tabara, uyu munsi beretswe itsinda ry’abasirikare bo mu karere bagenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM).

    Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo kuwa gatandatu, rivuga ko abarwanyi 19 bafashwe tariki 29 z’ukwezi gushize kwa cyenda mu ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ari naho ryavuze ko bafungiwe.

    Patrick Nahimana umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za Mouvement de la Résistance pour un État de Droit (RED)- Tabara, uyu munsi yabwiye BBC ati :

    “Abo nibyo ni akarwi k’abahungu bacu bacyeya, bariho bagenda mu ishamba kimeza rya Kibira barazimira bisanga muri Nyungwe mu Rwanda”.

    Igisikare cy’u Rwanda kivuga ko cyabimenyesheje itsinda rya EJVM ry’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), ari nabo beretswe abo barwanyi uyu munsi ngo bakore iperereza ryabo.

    Mu myaka itanu ishize hari umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka gutera buri gihugu.

    Mu gihe cya vuba, umutwe wa Red-Tabara wagabye ibitero byiciwemo abantu mu bice by’uburengerazuba bw’u Burundi.

    Bwana Nahimana yabwiye BBC ko bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira (ishyamba rifatanye n’irya Nyungwe) n’ahandi mu Burundi, kandi ibikorwa byabo bizakomeza nubwo hari abafashwe muri bo.

    Mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko abamaze iminsi batera u Burundi ari “abasuma baza kwiba no kwica”.

    Kuri ibi Bwana Nahimana yagize ati : “Nta yindi mvugo yabwira abantu, reka twe dukore akazi niko kazerekana abo turi bo, kandi ko duharanira kubohoza u Burundi”.

    Bwana Ndayishimiye yanenze u Rwanda ko ‘rufata inkozi z’ikibi’ ku Burundi ntiruhite ruzitanga, nyamara ko bo iyo bafashe inkozi z’ikibi zavuye mu Rwanda ‘bahita bazishyikiriza’ u Rwanda.

    Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’aba barwanyi ba Red-Tabara bafatanywe imbunda ubu bafungiwe mu Rwanda.

    Abanyamakuru bacye batoranyijwe kujya kureba abo barwanyi, bamwe muri bo bavuga ko abasirikare ba EJVM bari kubaza ibibazo abo barwanyi, ngo bakazatanga raporo kuwa gatatu.

    Ntibiramenyekana niba bazahita bohererezwa leta y’u Burundi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Inyeshyamba-za-Red-Tabara-zemeje-ko-abarwanyi-bazo-bafatiwe-mu-Rwanda

  • Umuntu 1 muri buri bantu 10 ku isi ashobora kuba yaranduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Umutegetsi wo hejuru wo muri OMS yavuze ko icyo kigereranyo kivuze ko “benshi mu batuye isi bakiri mu byago” byo kwandura.

    Ku isi abantu barenga miliyoni 35 ni bo bamaze kwemezwa ko banduye coronavirus. Igereranya rya OMS rivuga ko umubare nyakuri w’abamaze kuyandura ku isi ugera hafi kuri miliyoni 800.

    Impuguke zimaze igihe zivuga ko umubare nyakuri w’abanduye coronavirus urenga uw’abamaze kwemezwa ko bayanduye.

    OMS iri mu nama ku cyicaro gikuru cyayo i Genève mu Busuwisi, ireba ku buryo iri guhangana n’iki cyorezo.

    Nyuma y’amezi 10 iki cyorezo gitangajwe ku isi, nta kimenyetso kigaragaza ko kirimo kurangira.

    Ibihugu byinshi birimo kugira icyiciro cya kabiri cy’ubwiyongere bw’ubwandu bushya, nyuma yuko byoroheje ingamba za ‘guma mu rugo’. Ndetse hamwe na hamwe imibare yarushijeho kwiyongera.

    OMS yavuze iki nyirizina ?

    Icyo kigereranyo cyuko 10% by’abatuye isi banduye coronavirus cyatanzwe na Mike Ryan, umuyobozi wa gahunda y’ubuvuzi bwihutirwa wa OMS.

    Yagize ati : “Ibi biratandukanye bitewe n’igihugu, biratandukanye mu mujyi no mu cyaro, biratandukanye mu matsinda y’abantu anyuranye”.

    “Ariko icyo bivuze rwose ni uko benshi mu batuye isi bakiri mu byago [byo kwandura]. Turabizi ko icyorezo kizakomeza kwiyongera ariko turanabizi ko dufite ibikoresho byo kuburizamo ubwandu bikarokora ubuzima aka kanya…”

    Tedros Adhanom Ghebreyesus ukuriye OMS yasabye ibihugu gushyira hamwe no kugira ubuyobozi butajenjeka.

    Yavuze ko hagaragaye ubudasa mu mibare y’abanduye coronavirus ku isi.

    Yagize ati : “Nubwo ibihugu byose byashegeshwe n’iyi virusi, tugomba kwibuka ko iki cyorezo kitabyibasiye mu buryo bungana. Ibihugu icumi byihariye 70% y’abatangajwe ko banduye n’abapfuye bose ndetse ibihugu bitatu gusa byihariye kimwe cya kabiri”.

    Kugeza ubu ku isi abantu barenga miliyoni imwe bamaze kwicwa na Covid-19 nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    Nyuma y’Amerika iza ku mwanya wa mbere mu kugira abanduye benshi ku isi – abarenga miliyoni 7,4 – hakurikiraho Ubuhinde na Brazil.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Umuntu-1-muri-buri-bantu-10-ku-isi-ashobora-kuba-yaranduye-Coronavirus

  • Perezida Trump yongeye gukerensa Covid-19 ubwo yavaga mu bitaro #rwanda #RwOT

    Perezida Trump yakuyemo agapfukamunwa ubwo yari ari ku ibaraza rya White House, mu gihe abakozi n’abajyanama benshi bo mu biro bye babasanzemo coronavirus mu minsi micye ishize.

    Mbere yaho, Bwana Trump yanditse kuri Twitter ati : “Ndumva meze neza rwose !”

    “Ntimugire ubwoba bwa Covid. Ntimutume iganza ubuzima bwanyu”.
    Kugeza ubu muri Amerika abantu barenga miliyoni 7,4 bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus, muri bo abarenga 210,000 imaze kubica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    Ni yo mibare ya mbere iri hejuru ku isi.

    Harakibazwa ku bukana bw’uburwayi bwa Bwana Trump, nyuma y’impera y’icyumweru gishize yaranzwe n’amakuru avuguruzanya y’abo mu butegetsi bwe.

    Ni ibiki byabaye ubwo Trump yavaga mu bitaro ?

    Mu butumwa bwo kuri Twitter yatangaje mbere yuko ava mu bitaro ku wa mbere nimugoroba, Bwana Trump yasabye Abanyamerika kudatinya iyi ndwara, agira ati :

    “Ndumva meze neza kurusha uko nari meze mu myaka 20 ishize !!”

    Yananditse kuri Twitter ati : “Nzaba nasubiye mu bikorwa byo kwiyamamaza vuba aha !!!”

    Uku gusangwamo coronavirus kwa Bwana Trump kwakomye mu nkokora ibikorwa byo kwiyamamaza bye ashaka manda ya kabiri – ari nayo ya nyuma yemewe n’itegekonshinga ry’Amerika.

    Harabura igihe kitageze ku kwezi ngo habe amatora azahatanamo na Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate.

    Yambaye ‘costume’ y’ubururu bwijimye, ‘cravate’ n’agapfukamunwa, Bwana Trump yateye intambwe asohoka mu bitaro bya Walter Reed National Military Medical Center biri mu nkengero ya Washington DC.

    Ati : “Ndabashimiye cyane mwese”.

    Yirengagije ibibazo by’abanyamakuru, ndetse n’ikibazo kimwe cy’umunyamakuru wamubajije ati :

    “Uranduza cyane, Bwana Perezida ?”

    Nyuma y’urugendo rugufi muri kajugujugu, Bwana Trump yafotowe ari wenyine ku ibaraza rizwi nka ‘Truman Balcony’ ryo kuri White House, akuramo agapfukamunwa ke, azamura ibikumwe anatera isaluto nk’iya gisirikare.

    Bwana Trump yanifashe ubutumwa bwa videwo bugenewe abaturage b’Amerika, abashishikariza gusubira mu mirimo yabo.

    Yababwiye ati : “Muzayitsinda [coronavirus]. Dufite ibikoresho byo kwa muganga bya mbere byiza, dufite imiti ya mbere myiza, byose byakozwe mu gihe cya vuba gishize”.

    Yongeyeho ati : “Tugiye kuba imbere. Nk’umuyobozi, nagombaga kubikora. Nari mbizi ko hari ibyago byabyo, ariko nagombaga kubikora. Nahagaze imbere, nuko ndayobora”.

    Bwana Trump yanavuze, nka gihamya, ati : “Ubu meze neza kurushaho, wenda mfite ubudahangarwa, ntabwo mbizi”.

    Yanasezeranyije ko inkingo “zigiye kuza mu kanya ka vuba cyane”, nubwo ikigo cy’Amerika cyo kurwanya indwara cyavuze ko nta rukingo rwitezwe kuboneka ku bantu benshi mbere ya hagati mu mwaka utaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Trump-yongeye-gukerensa-Covid-19-ubwo-yavaga-mu-bitaro

  • Benshi batangaye! Nyuma yuko umugabo akatiwe imyaka 600 yogufungwa azira gusambanya abana #rwanda #RwOT

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umucamanza w'urukiko rw'Akarere ka Cottondale yakatiye umugabo uwitwa Matthew Tyler gufungwa imyaka 600 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwifata amashusho arimo gusambanya abana.

    Umucamanza Scott Coogle yakatiye Matthew Tyler iki gihano nyuma y'uko nyir'ubwite yiyemereye icyaha.

    FBI ivuga ko n'ubwo bidashoboka ko umuntu amara imyaka 600 muri gereza ariko bitakuraho ko igihe ibyaha wakoze bihwanye n'icyo gihano nta kabuza uba ugomba kugikatirwa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Matthew Tyler yasambanyirizaga abana b'imyaka iri hagati 4 kugera kuri 6 mu nzu yari atuyemo mu gace ka Cottondole.

    Ibi bikanemezwa n'uko bamusanganye amashusho (Videos) arenga 102 y'ibikorwa by'urukozasoni yakoreraga abo bana mu bihe bitandukanye hagati ya 2016 na 2019.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/07/benshi-batangaye-nyuma-yuko-umugabo-akatiwe-imyaka-600-yogufungwa-azira-gusambanya-abana/

  • Menya ingano y'umuriro mudasobwa yawe ngendanwa ikoresha mu mwaka n'uburyo wawugabanya #rwanda #RwOT

    Mudasobwa ni kimwe mu bikoresho by'ingenzi mu buzima bwa benshi, hari abayifashisha mu kazi, mu kwiga cyangwa n'ibindi, baba bari mu ngo cyangwa ku kazi, hose usanga ari ingenzi. Ese ujya wibaza ingano y'umuriro mudasobwa yawe ikoresha n'amafaranga wishyura kuri uwo muriro?

    Source : https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/menya-ingano-y-umuriro-mudasobwa-yawe-ngendanwa-ikoresha-mu-mwaka-n-uburyo