Category: Uncategorized

  • Jeannette Kagame yasabye abakiri bato kwita ku bageze mu za bukuru #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu za bukuru, wizihizwa ku itariki ya 07 Ukwakira buri mwaka.

    Uwo munsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka ku Isi yose, ariko mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira 2020.

    Mu butumwa yatanze, Madame Jeannette Kagame yagize ati: “Babyeyi, muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva ukuntu kugira igihugu bihenda, bityo bakarushaho kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema.”

    Yakomeje agira ati: “Babyeyi….Muri igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu 'ngobyi yo kwishakamo ibisubizo’. Muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza….”

    Insanganyamatsiko yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye igira iti: “Guhangana n’ibyorezo, tubungabunga abageze mu zabukuru.” Naho iy’u Rwanda rwashyizeho igira iti: “Uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo, habungwabungwa abageze mu zabukuru.”

    Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe abageze mu zabukuru kirangwa n’ibikorwa bitandukanye. Icyo cyumweru cyatangiye kuwa 29 Nzeri, kikaza gusozwa n’umunsi nyir’izina wizihirizwa mu miryango kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira 2020.

    Binyuze mu itangazamakuru, muri icyo cyumweru Abanyarwanda bibukijwe ibijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru n’uruhare rwabo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus. Basobanuriwe kandi insanganyamatsiko y’uyu mwaka n’uruhare rwa buri Munyarwanda mu kwizihiza uyu munsi.

    Umuryango AVEGA Agahozo nk’umwe mu bafatanyibikorwa bateguye uwo munsi, wateguye ibikorwa by’ubukangurambaga binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga (Twitter, Facebook, …), guhera ku wa 02-06 Ukwakira 2020, hagamijwe gukangurira Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru by’umwihariko abari muri icyo cyiciro batishoboye.

    Ku ruhande rw’Umuryango AVEGA Agahozo, ufite abanyamuryango benshi bageze mu zabukuru, uvuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gushimira Leta y’u Rwanda, Unity Club Intwararumuri irangajwe imbere na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, Ikigega Gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Batishoboye (FARG) n’abandi bafatanyabikorwa bafite uruhare mu mibereho y’abanyamuryango.

    AVEGA ivuga ko abanyamuryango bayo aho bari hose kimwe n’abandi Banyarwanda bageze mu zabukuru bitaweho, naho ababyeyi b’intwaza 237 (ababyeyi b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi) batujwe mu nzu z’amasaziro bubakiwe na Unity Club Intwararumuri, na FARG.

    Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Mkabayire Valerie, avuga ko iyo abageze mu za bukuru bitaweho bituma bumva batigunze kandi banezerewe, akavuga ko ubu ababyeyi b’Intwaza bemerewe neza mu nzu z’amasaziro batujwemo zizwi nk’Impinganzima, kandi ko n’abandi bageze mu zabukuru bari mu miryango bitaweho.

    Yagize ati: “Iyo umuntu ageze mu zabukuru akabona ari mu buzima bubi yumva yihebye akigunga, ariko iyo agize abamuba hafi ubuzima burahinduka. Twe rero mu gihe nk’iki dushimira igihugu cyacu cyita ku Banyarwanda bageze mu zabukuru barimo n’abanyamuryango bacu aho bari hatandukanye, ariko noneho by’umwihariko n’abafatanyabikorwa batuba hafi mu mibereho y’ababyeyi b’Intwaza aho batuye mu Mpinganzima.”

    Ku bijyanye n’imibereho y’ibihe by’icyorezo cya coronavirus cyavuzweho kwibasira no kuzahaza abageze mu zabukuru, Mkabayire avuga ko nubwo cyatumye abakuze batabasha kwisanzura nk’uko byari bisanzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigatuma bigunga, bakomeje kwirinda icyo cyorezo.

    Yagize ati: “Muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus isi yahuye na cyo, abanyamuryango aho bari bakangurirwa kubahiriza ingamba zo kwirinda kimwe n’abandi banyamuryango. Mu Mpinganzima na ho bakomeza kwirinda nubwo mu bihe bya mbere wabonaga iki cyorezo k’ibateye kwigunga kubera kumva ko cyibasira abageze mu zabukuru, ariko bamaze kumenya kubana na cyo nk’uko natwe twese tubayeho.”

    Umuryango AVEGA Aagahozo ufite abanyamuryango 19,000 abarengaho gato kimwe cya kabiri bari hejuru y’imyaka 65 y’amavuko ariyo yitwa iy’abageze mu zabukuru.

    Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Ukuboza 1990, wizihizwa ku italiki ya 1 Ukwakira buri mwaka ku isi yose. Watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku ya 1 Ukwakira 1991 ubu wizihijwe ku nshuro ya 29 mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 20.

    Hagendewe ku bikubiye mu cyegeranyo cy’imibereho y’abatuye Isi (world population prospects, 2019 revision), imibare igaragaza ko umwe mu bantu 11 ni ukuvuga 9% by’abatuye isi babarirwa hejuru y’imyaka 65.

    Iyi mibare ikomeza igaragaza ko mu 2050, umuntu umwe muri batandatu ni ukuvuga 16% by’abazaba batuye isi bazaba bari hejuru y’iyo myaka. Ni mu gihe abagejeje mu myaka 80 bazikuba inshuro eshatu, bave kuri miliyoni 143 babarurwaga mu 2019, bagera kuri miliyoni 426 mu 2050.

    Kwita ku bageze mu zabukuru ni inshingano za buri wese kuko iterambere rirambye rishoboka ari uko nta cyiciro na kimwe gihejwe.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Jeannette-Kagame-yasabye-abakiri-bato-kwita-ku-bageze-mu-za-bukuru

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Uwitwa DUSABE John mwene Butera John na Uwera Rose, utuye mu Mudugudu wa Rubare, Akagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo DUSABE John, akitwa Butera Dusabe Jenipha mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina ritera ipfunwe.

    Source : https://www.imirasire.rw/?INGINGO-Z-INGENZI-Z-IMPAMVU-YO-GUSABA-GUHINDUZA-AMAZINA-36883

  • Abakinnyi 37 b’Amavubi bagomba kwitegura umukino wa Cap-Vert barimo Kevin Monnet-Paquet #rwanda #RwOT

    Iyi mikino yombi yagombaga guhuza u Rwanda na Cap-Vert mu mpera za Werurwe, ariko isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Amavubi yakabaye yatangiye umwiherero kuri uyu wa Gatatu, ariko uzatangira ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira nyuma yo gupimwa.

    Umukino ubanza uzabera i Praia muri Cap-Vert ku wa 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Abakinnyi-37-b-Amavubi-bagomba-kwitegura-umukino-wa-Cap-Vert-barimo-Kevin

  • Mu Rwanda abantu 162 bakize COVID-19 mu munsi umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi 10 babonetse mu bipimo 3,219 bakaba barimo 7 babonetse mu Mujyi wa Kigali, 2 babonetse muri Gatsibo, undi umwe aboneka muri Nyagatare.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,883 muri bo abamaze gukira ni 3,408 naho abakivurwa ni 1,446.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/mu-rwanda-abantu-162-bakize-covid-19-mu-munsi-umwe

  • Umwe mu bo Polisi yafashe bakekwaho kujya kwiba bakica umushoferi yavuze ko yemeye icyaha kuko yari arembejwe n’inkoni #rwanda #RwOT

    Abasore batanu beretswe itangazamakuru bakurikiranyweho ubwicanyi bakoreye umugabo w’imyaka irenga 50 wo mu murenge wa Masaka witwaga Anicet Nsengayire.

    Uwari shebuja( yari asanzwe amubereye shoferi) witwa Anicet Habarurema avuga ko abajura bishe uwo mukozi we bamukereye bakoresheje urukero.

    Uru rukero ngo nirwo bari bakakoresheje bakata grillage kugira ngo babone uko batuga izindi bityo binjire.

    Uyu mugabo ukuze avuga ko abajura bamwibye televiziyo nini barayijyana bageze hanze uwo mukozi we aje kureba ibyabaye bahise bamufata baramuzirika bamukata ijosi bakoresheje urukero.

    Ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku italiki 30 rishyira 31, Kanama, 2020.

    Avuga ko yari abanye neza na nyakwigendera.

    Yagize ati: “Twari tubanye neza cyane kuko twari tibanye imyaka 20 kandi yari n’uwo mu muryango wacu. Niyo mpamvu namuzanye ngo abe iwanjye. Yari umuntu mwiza.”

    Nyakwigendera yari afite urugo i Nyange mu Karere ka Ngororero.

    Uriya mugabo avuga ko mu bantu beretswe itangazamakuru nta n’umwe abona yari asanzwe azi.

    Ashima Polisi n’izindi nzego z’umutekano, akavuga ko ubwo bariya bantu bafashwe bazashyikirizwa ubugenzacyaha bugakora akazi kabwo.

    Gusa umwe muri bariya basore batanu bakurikiranyweho kwica uriya mugabo witwa Eric Ndayishimiye, ukomoka mu kagari ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo muri Gasabo, yavuze ko yameye ko yabikoze kubera inkoni.

    Yemera ko yahoze ari umu marine, aza kujyanwa i Wawa kuko yari inzererezi ariko aza kuva i Wawa arataha acya kwa Mama Sharani kubasura aza kuharwarira impyiko, bakajya bamuha imiti.

    Nyuma ngo yaje kubona baje kumufata bavuga ko ari mu bacukuye inzu bakiba umuturage flat screen bakanica umuntu.

    Avuga ko yaje kubyemera kubera inkoni yakubiswe.

    Yagize ati: “Mu kumfata bitewe n’inkoni badukubise njye nemera ko twagiye kwiba ahantu tukica n’umuntu, Navuze ko twari turi kumwe n’uwitwa Viye na Nyinya na Rukundo na Anselme, ndabatanga, ni uko batuzana kuri brigade. Ariko kwemera icyaha nakemejwe n’inkoni.”

    Ahakana ko batigeze biba kwa Habarurema Anicet ariko akemera ko mbere y’uko ibyo kwa Habarurema biba, bigeze kwiba frigo ku Muyumbu ikaza gufatwa.

    Ku rundi ruhande ariko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko ibyo bariya bakekwaho ubwicanyi bavuga by’uko bemeye icyaha kubera inkoni ari amatakirangoyi.

    Kuba bitana ba mwana kandi nabyo ngo ni ukwijijisha kuko bamwe muri bo bivugiye ko bagiye kwiba bakica umuntu.

    Yagize ati: “Kwitana ba mwana ni amatakirangoyi. Aba bantu tumaze ukwezi tubashaka. Bamwe muribo biyemereye ko bagiye kwiba bakica umuntu. Amatakirangoyi mvuga ni uko iyo ugikora icyaha uba wumva byoroshye ariko iyo wafashwe bikajya mu itangazamakuru no mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha nibwo utangira kubona ko bikomeye. Niyo mpamvu rero bari kuvuga kuriya.”

    CP Kabera avuga ko ikindi gituma abantu bitana ba mwana cyangwa bagahakana ibyaha bakoze ari uko ibihano biba bibategereje nabyo biba biremereye.

    Avuga ko ku cyaha bakurikiranyweho iyo kubahamye bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 170 mu gitabo kigena ibyaha n’amategeko yo kubihana.

    Yemeza ko niba hari uwakubiswe kugira ngo yemere icyaha azabisobanurira urukiko igihe cy’urubanza nikigera.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Source : https://www.imirasire.rw/?Umwe-mu-bo-Polisi-yafashe-bakekwaho-kujya-kwiba-bakica-umushoferi-yavuze-ko

  • Umuhanzi mu njyana ya Reggae Johnny Nash yitabye Imana ku myaka 80 #rwanda #RwOT

    Johnny Nash, waririmbye mu myaka ya za 70 agatanga ibyishimo ubwo yaririmbaga imwe mu ndirimbo ze yakunzwe cyane yise'Ndabona neza ubu', yapfuye afite imyaka 80.

    Umuhungu w'uyu muririmbyi aganira na TMZ yatangaje ko Johnny yari mu rugo kuwa kabiri ubwo yapfaga. Apfuye azize urupfu rusanzwe, kugeza ubu nta jambo na rimwe risobanura icyateye uru urupfu riratangazwa.

    Johnny yavukiye i Houston, atangira bwa mbere nk'umuhanzi ukomeye wa label mu 1957, aho yatangiye aririmba mu njyana ya Blues, ariko injyana ya reggae niyo yaje kwiyegurira ku mwanya ya mbere mu Gushyingo 1972.

    Nash yagurishije kopi zirenga miriyoni imwe z'indirimbo, maze bimugira umustar mpuzamahanga, cyane cyane muri Jamaica aho yabaye umwe mu baririmbyi ba mbere batari aba nya Jamaica banditse amateka akomeye mu njyana ya reggae muri icyo gihugu.

    Ubwo yajyaga mu mateka y'umuziki ni igihe yasohoraga indirimbo maze ayita 'Ndashobora kubona neza ubu' iyi ni indirimbo yagiye isubirwamo n'abahanzi benshi ku isi bitewe n'amagambo ayigize aho uheruka ari Jimmy Cliff mu 1993.

    Umuhungu we, John Nash III, yagize ati: 'Yari umubyeyi mwiza w'umuryango. Yakundaga abantu n'isi. Azakumburwa mu muryango we. Umuryango wari ibintu bye byose'.
    Source:TMZ

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/umuhanzi-mu-njyana-ya-reggae-johnny-nash-yitabye-imana-ku-myaka-80/

  • Alpha Condé, Perezida wa Guinea: ati:'Ntabwo ndi umunyagitugu' #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye na RFI na France 24, Alpha Condé yemeje ko adashaka kuba perezida ubuzima bwe bwose. Ni nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga, aho uyu muyobozi ashaka manda ya gatatu mu matora ya perezida yo ku ya 18 Ukwakira 2020. Ariko agira ati: 'Ntibisanzwe ko mfatwa nk'umunyagitugu urwanya demokarasi. Ndi umu democrate'.

    Alpha Condé, avuga ko ibyahise bimwemerera kongera kwiyamamaza. Abajijwe igitekerezo cye kuri perezidansi mu buzima bwe aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeje kumunenga guhera ku myaka 44 yagize Ati: 'Namaze igihe muri gereza ya Sékou Touré. Natsinze amatora yo mu 1993. Iyo nza kuba nshaka kuba perezida ubuzima bwanjye bwose, nari gufata ubutegetsi mbifashijwemo n'abasirikare mu 1993 '.

    Niba yongeye gutorwa ku ya 18 Ukwakira muri manda ya gatatu, bizaba manda ye ya nyuma? Perezida w'imyaka 82, abajijwe icyo kibazo avuga ko, ku ya 18 Ukwakira, umuntu atagomba kugurisha uruhu rw'idubu mbere yuko ayica. Ikigaragara ni uko tutagomba kubyina itsinzi vuba.

    Ku kibazo: 'Uzamenya gutsindwa kwawe nibiba ngombwa? ', Arasubiza ati:' Ndi umu democrate. 'Nta na rimwe yigeze avuga izina ry'umwanzi we ukomeye, Cellou Dalein Diallo, yamubwiye yeruye amushinja ko yari' imva 'y'ubukungu bwa Guinea mu gihe yari Minisitiri w'intebe wa Perezida Lansana Conté.

    Ku bamushinja kuba yaragize uruhare mu kibazo cy'amoko, umukuru w'igihugu yasubije yivuye inyuma ko ibyo ari ibinyoma, ko ari Pan-Afurika kandi ko na none, amateka ye yabimusabaga. Yemeza ko, igihe yarwanyaga Sékou Touré, Malinkés benshi bamututse kubera ko yari hafi ya Peuls.

    Amaherezo, nyuma yimyaka 11 nyuma y'ubwicanyi bwabereye kuri stade tariki ya 28 Nzeri i Conakry, Alpha Condé yizera ko urubanza rw'abitwa ko ari abicanyi ruzaba. Avuga ko kugira ngo urukiko rwihariye hifashishijwe abaterankunga.
    Source: rfi.fr

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/alpha-conde-perezida-wa-guinea-atintabwo-ndi-umunyagitugu/

  • DRC: Sobanukirwa byinshi utamenye kuntambara yatewe na Gen Herode Nguz wahitanye abana benshi b'abanyamurenge. #rwanda #RwOT

    Mumwaka wa 1998 mukwezi kwa 8, Uvira hari icyicaro gikuru cya zone OPS, yari iyobowe na late Gakunzi Sendoda Iyo zone OPS yari igizwe n'ama bataillons (4).

    Bataillon imwe yabaga Uvira yari iyobowe n'uyu Herode Nguz yungirijwe na Ndori Semagagara, indi yabaga Mboko iyobowe na Col Rugazura Alexis yungirijwe n'umusirikare w'umukongomani, indi yabaga Lulimba, iyobowe na Col. Ngabo yungirijwe n'umusirikare w'umukongomani naho indi ikaba Baraka iyobowe n'uwitwaga Hassan yungirijwe na Col. Santos Muhinda.

    Nyuma y'urupfu rwa late Fred wishwe mumpera zukwezi kwa 7 mu 1998, muburyo budasobanutse bikekwako abakatanyama bamurashe babikoze babisabwe na Nguz Herode umurambo we wajyanwe Uvira urashingurwa, bitera umwuka mubi hagati y'abasirikare b'abanyamulenge n'abanyamoko.

    Umwuka umaze kuba mubi, late Gakunzi nk'umuyobozi mukuru, yahamagaye Herode Nguz amusaba kuza ngo baganire kugira ngo barangize icyo kibazo cyari cyabaye hagati y'ingabo, Herode arabyanga asaba late Gakunzi kujya iwe, kubera ko yashakaga ko uwo mwuka mubi ushira late Gakunzi yaremeye aragenda, ajyana na Col Ndori Semagaara na Col Roger Jondwe na late Rumenge n'aba escorts babo.

    Bahuriye kwa Herode ama escorts yabo asigara hanze, bageze imbere mu gipango basanga Herode yahaye ama escorts ye briefing yo gushyira chini ya ulinzi abo ba commandants b'abanyamulenge, bakimara kwicara muri verenda, kuko ariho inama yagombaga kubera, ya ma escorts ya Herode yahise ashyira abanyamulenge chini ya ulinzi, late Gakunzi arahindukira abwira Herode ati 'bwira abasirikare bawe bareke kurasa kuko nibarasa twese hano ntawe ukira', naho ayo ma escorts yo yabwiraga abo ba officiers b'abanyamoko kwigirayo kugira ngo abone uko arasa late Gakunzi n'abo barikumwe.

    Late Gakunzi yongeye kubaza Herode atese, ' ni wowe ushaka kunyica n'ukuntu twabanye? ' Herode Nguz amaze kumva ayo magambo yahise agira ubwoba abuza abasirikare be kurasa, anategeka ko aba escorts be bakwa imbunda abirukana aho, ariko umwe muribo yahese ahungana imbunda azenguruka inzu aseruka muri veranda ashaka kurasa ba late Gakunzi, Herode yahise abwira abandi basirikare be kumwaka imbunda nawe.

    Hanze yigipango aba escorts babo bakomanda babanyamoko bahise batangira kurasa ama escorts yabo bakomanda b'abanyamulenge.
    Abari imbere mugipangu kwa Herode, nyuma yo kwaka ayo ma escorts imbunda bumvikanye ko basohoka hanze kubuza abasirikare kurasana kuko kera bari batangiye kurwana, late Rumenge wari wasimbutse igipangu mbere y'igihe bakaka ayo ma escorts imbunda mugipangu, yabwiye late Gakunzi na bagenzi be bamaze gusohoka ko kera chief escort wa Gakunzi witwaga Bizimuremyi na Bigimba wari escort wa col Ndoli bapfuye na Rukema wari escort wa late Gakunzi ko yakomeretse.

    Bamaze gusohoka basanze katanyama yaho kwa Herode yahunze, abanyamulenge bahita bakomeza bajya kureba izo ntumbi batwara n'inkomeri bajya kwa late Gakunzi gupanga urugamba.

    Bagabuye axes muri ubu buryo:

    1. Col Roger yahawe mission yo guhungisha abaturage b'abanyamulenge bakazamuka ruguru;

    2. Col Byinshi wari ku Kimanga na camp Mu milimbi yahawe kwadvancinga akomeza yerekeza kuri Mulongwe na ruguru y'umuhanda muri avenue Songo no gukomeza werekeza kuri Mulongwe;

    3. Col Ndori yahawe kw'advancing
    yerekeza kuri Lac Tanganyika no kw'izone hari résidence ya Herode Nguz no gukomeza imbere;

    4. Late Gakunzi yagiye hagati yabo aguma kubakomandinga

    Abaciye axe yo kuri zone bageze kuri monument basanga basize abandi, bategekwa kurinda abari baciye ku Kimanga no muri Songo. Kuri monument habereye intambara ikomeye kuko ariho adui mwinshi yari yihurije. Abari baciye muri Songo no ku Kimanga bamaze kubageraho bose ba advancinze berekeza imbere mumuhanda wose ujya kuri Mulongwe.

    Kubera ko muri Hôpital Général hari inkomere z'abasirikare b'abanyamulengebari bakoze impanuka muminsi mike yarishize, byatumye abanyamulenge barwanana imbaraga nyinshi kugirango bagere kubitaro vuba barebeko baramira izo nkomere, ariko byabaye iby'ubusa kuko basanze kera bazishe. Late Gakunzi urufaya rw'amasasu ruramwahuramya ntiyongera kunvikana murugamba. iruhande rwa Hôpital Général, bamurasa urusasu mukubuko kw'ibumoso rufata mugatuza iruhande rw'iberi rifata umutima ahita apfa ubwo.

    Naho late Kagigi Semuriri n'igikundi yari ayoboye, yari kuri rond point ya Kakungwe, niho yarasiwe ahita agwa aho, niho adui wese yari yaremeye.

    Late Rumenge Rugeza, yabonye late Kagigi arashwe ajya kumukwega ngw'amukure mumuhanda nawe ahita araswa amaguru, abasirikare b'abanyamulenge bari hejuru kuri Luvimbi nabo bararashwe cyane baramanuka kumuhanda, adui yari yabaturutse nk'inyuma muri avenue du Nganda du grand lac, col Ndoli yashatse kujya gukwega Rumenge, adui amubana mwinshi, we nabo bari kumwe bahita basubira inyuma bajya gufungira ku Kimanga ruguru y'umuhanda, nyuma bajya kurara haruguru kumusozi uri hejuru ya Cathedral.

    Mugitondo cyumunsi wakurikiye ingabo zari ziyobowe na late col Mwungura zari zaje zitabaye zivuye Bukavu no mu Rurambo, zari zahuye n'ingabo z'u Rwanda, zose hamwe zarwaniye cyane ningabo za katanyama kukiraro cya Mulongwe, bamwe murizo ngabo, barimo col Makanika na col Tawimbi baraharasirwa ariko babasha kwirukana adui arahunga bafata Uvira ariko basanga haguye abanyamulenge benshi bagera hafi mirongo itatu.

    Mubyukuri intambara ntiyarigambiriwe, bashakaga ko bumvikana na katanyama Uvira nayo igafatwa ntantambara ibaye nkuko byari byagenze Goma ariko Herode arabyanga apanga kubarasa. Ngayo amateka Gen Herode Nguz yasize UVira.

    twandika iyinkuru twaganirije abantu beshi batandukanye babaye imurenge batifuje ko amazina yabo yashira kumugaragaro.

    Ushobora kutwandikira kumbuga nkoranyamba zacyu.

    Instagram:kigalinews24.com

    Facebook: kigalinews24.com

    twitter: kigalinews24.com

    [email protected]

    The post DRC: Sobanukirwa byinshi utamenye kuntambara yatewe na Gen Herode Nguz wahitanye abana benshi b'abanyamurenge. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/07/drc-sobanukirwa-byinshi-utamenye-kuntambara-yatewe-na-gen-herode-nguz-wahitanye-abana-benshi-babanyamurenge/

  • Benz Car Owners 'wa-Benzi' in Kenya Organise Drive Parade #rwanda #RwOT

    Post covid-19 life calls for very careful innovations as most east African countries are drumming for domestic tourism as a means of boosting a sector that previously relied on foreign visitors.

    Kenya Mercedes Benz car owners have organized a drive parade, 'We would like to invite all Mercedes Benz cars to Mercedes Benz Club Kenya Presidents drive,' Mercedes-Benz Club Kenya facebook account announced on Wednesday.

    The drivers will assemble at Total Mombasa Road and roll to their final destination Olooltepes.

    Mercedes-Benz in Kenya members who are known as 'wa-Benzi' are a breed of automotive enthusiasts who are proud to be associated, passionate and actively promote the 'three — pointed silver star'.

    About Mercedes Benz

    Mercedes-Benz is both a German automotive marque and, from late 2019 onwards, a subsidiary of Daimler AG. Mercedes-Benz is known for producing luxury vehicles and commercial vehicles. The headquarters is in Stuttgart, Baden-Württemberg. The name first appeared in 1926 under Daimler-Benz.

    Source : https://taarifa.rw/benz-car-owners-wa-benzi-in-kenya-organise-drive-parade/

  • Rwangabo ni intyoza mu gukirigita inanga yasigiwe na Daniel Ngarukiye wigiriye mu mahanga #rwanda #RwOT

    RWANGABO Vincent, atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera ibijyanye n’umuziki we wa gakondo. Uyu muhanzi w’ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga ndetse no kuririmba afite urwibutso rudasibangana rw’umuhanzi Daniel Ngarukiye wamusigiye inanga mbere yo kujya kwibera mu mahanga.

    Rwangabo Vincent, ibi yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye, aho yavuze ko yakuriye mu buhanzi cyane ko yakoze amarushanwa agatsinda akagera mu itorero Urukerereza ariryo ubu ryabaye Itorero ry’igihugu.

    Gusa yaje kumenya ko afite impano yo gucuranga inanga vuba. Rwangabo ati :“Ngarukiye Daniel twarabanaga agakunda gucuranga inanga ye ariko njye icyo gihe sinacurangaga. Ajya kujya mu mahanga rero, yansigiye inanga, ntangira kujya nyicuranga ubwo, kuko nabonaga kenshi acuranga natangiye gukora ku mirya bikizana, ni uko namenye gucuranga inanga”.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE UREBE N’UBUHANGA BWE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Rwangabo-ni-intyoza-mu-gukirigita-inanga-yasigiwe-na-Daniel-Ngarukiye-wigiriye-mu-mahanga