Umunyamakuru Ines aherutse gutangaza ko umuntu wiyizeye ku mafaranga ushaka ko amutwitira bavugana akabimukorera kuko anabifitemo uburambe nk’umubyeyi w’abana babiri. Ibi yabitangaje nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwemeje ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yumvikanyeho ko umuryango umwe uzatwitira undi mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutabyara cyabaye kuri umwe muri iyo miryango.
Ibyatangajwe na Ines byatinzweho n’abantu banabitangaho ibitekerezo bitandukanye, gusa ngo abenshi babifashe nk’imikino kandi uwabitangaje we yari akomeje nk’uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV. Yavuze kandi ko abenshi babifashe nabi kuburyo hari n’abamwise indaya.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :
Ines Ghislaine ati : “Ariko kuki abantu bumva umuntu yatera urwenya mu mafaranga ? Iyo ibintu birimo amafaranga, iyo ibintu ushobora kubikoramo business ntabwo biba ari urwenya. Kandi uretse kuba uba urimo ukorera amafaranga, uba urimo unafasha n’umuntu. Biriya rero haje umuntu uri serieux ubishaka ufite amafaranga, tukumvikana kuri contract (amasezerano) nabikora”
Asobanura uko abantu babifashe nabi ati : “Naje gusanga abantu babyumva ku buryo bunyuranye, kuburyo mu Rwanda niba abantu bashaka kubukoresha birasaba kubyigisha kugirango abantu babyumve… Hari abavugaga ngo ndi indaya ngo ndi gushaka abagabo, ngo abo bagabo bose ubwo uzabakwira, kandi ibyo ntaho bihuriye. Hari abavugaga ngo amafaranga yo kugurisha umwana wawe, kandi uretse kuba warakoze ko kazi ko kumutwita ntaba ari umwana wawe, ntuba ugurishije umwana wawe”
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020 ku kicaro cya Polisi yo mujyi wa Kigali Polisi herekanwe abasore batanu bakurikiranweho kugira uruhare m'urupfu rw'umuturage uherutse kwicirwa mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka bakaniba ibintu mu nzu.Â
Abatawe muri yombi ni; Hagenimana Jean Claude bakunze kwita Nyinya, Ndayishimiye Eric bakunze kwita Dedud, Nizeyimana Telesphore bakunze kwita Vie, Nsengiyumva Alex na Rukundo Innocent.
Mu ijoro rya tariki 30 Kanama 2020, aba bose bari kumwe bagize itsinda ry'abajura bashaka gupfumura inzu ya Habarurema Anicet utuye i Masaka mu karere ka Kicukiro. Nsengayire akaba yari umushoferi wa Habarurema bakaba baranabanaga mu rugo.
Habarurema, avuga ko ubwo yasohokaga yasanze abicanyi bahunze baragenda, ariko bagenda bamaze kwiba televisiyo nini (Flat Screen) nyuma yo kwinjira mu nzu banyuze mu idirishya.
Ndayishimiye Eric, umwe mu bafashwe bakurikitanweho kwiba no kwica yasobanuye uko byagenze muri iryo joro. Yagize ati 'Umugambi wari uwo kwiba ibikoresho byo mu nzu ya Habarurema. Icyakora Nsengayire yari ari maso aratwumva arasohoka aza kudukumira. Nyinya na Vie bari bamaze kwinjira mu gipangu bakubise Nsengayire, Nyinya yakoresheje icyuma yari afite mu ntoki amukata ijosi asiga apfuye'.
Ndayishimiye yakomeje avuga ukuntu mu ijoro ryari ryabanjirije iryo bari baraye bibye filigo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, asobanura ukuntu iryo tsinda rigizwe n'abantu barenga 50 harimo abagura ibyo bibye cyane cyane ibikoresho by'ikoranabuhanga aho bigurishirizwa ahitwa Kandahari mu karere ka Gasabo, anavuga ukuntu yinjijwe mu byaha n'uwitwa Nyinya mu myaka ibiri ishize.
Ndayishimiye yavuze ko Nyinya ariwe muyobozi w'iryo tsinda ry'amabandi, bakaba bakorana n'abakozi bo mu ngo bajya kwibamo cyangwa se abamaze kwirukanwa mu kazi.
Ndayishimiye yanavuze ko yagiranye ikiganiro n'uwitwa Nizeyimana Lambert, uyu Nizeyimana yanavuze uko yaganiriye na bariya banyabyaha nyuma y'uko iryo tsinda ryari rimaze gukora icyo gikorwa cya kinyamanswa.
Nizeyimana yagize ati 'Aba bantu bari abakiriya banjye cyane cyane Ndayishimiye Eric, akenshi yantekererezaga inkuru zijyanye n'ibikorwa bakora. Kuri iyi nshuro bari bamaze kumbwira ko bakoranye mu bujura no kwica uriya muturage'.
Nizeyimana yakomeje avuga ko bamubwiye ko Eric yasigaye hanze y'igipangu abandi burira igipangu uwitwa Vie yica idirishya Nyinya yinjira mu nzu atwara televiziyo.
Nsengayire yagerageje kubatesha Nyinya na Vie baramwica, ibyo ngo babiganiriraga Nizeyimana bigamba ukuntu basoje umugambi biboroheye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP)Â John Bosco Kabera yagaye igikorwa cya kinyamanswa ashima uruhare rw'abaturage mu kugaragaza no gufata abanyacyaha bagashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati 'Aba bantu uko ari batanu bakurikiranweho kwica Nsengayire ubwo bari mu gikorwa cyo kwiba, ni icyaha gihanwa ni ingingo ya 170 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha n'ibihano muri rusange'.
Nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi kuru rubitangaza, CP Kabera, yakomeje avuga ko hari hashize ukwezi kurenga hakorwa iperereza ryo gushaka abo bicanyi. Ashimira abaturage batumye aba banyacyaha bashyikirizwa ubutabera.
Ingingo ya 170 ivuga ku muntu witwaje intwaro akiba. Iyo ubwo bujura bwitwaje intwaro bwateye urupfu cyangwa bwakozwe n'itsinda ryabiteguye igihano kiba gufungwa burundu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, ingo zisaga ibihumbi 100 zo mu karere ka kamonyi zatangiye gutererwa umuti wica imibu mu nzu. Ni ku nshuro ya kabiri bikozwe. Abarwaraga iyi ndwara mbere y'uko hatangira guterwa uyu muti bari ibihumbi 28 buri kwezi, ariko ubu baragabanutse bagera ku bihumbi 8 ku kwezi. Intero y'inzego zitandukanye muri iki gikorwa ngo ni uguhashya Malariya burundu.
Igikorwa cyo gutera uyu muti wica imibu mu nzu, cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, mu rugo rw'Umuturage witwa Kwitonda Yusufu akaba n'Umukuru w'Umudugudu.
Itsinda ry'abatera umuti binjira kwa Mudugudu Yusufu.
Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y'Abaturage avuga ko iki gikorwa kizakorwa iminsi 20, bivuze ko kizasozwa kuwa 27 Ukwakira 2020.
Mbere yo gutera uyu muti ku nshuro ya mbere, avuga ko aka karere kari muri dutanu twa mbere mu gihugu turwaza malariya cyane, aho mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa munani 2019 bari bafite abarwaye Malariya 217,119 ariko ubwo bamaraga gutera umuti mu kwezi kwa cumi kwa 2019, guhera mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa Munani 2020, imibare yerekana ko abarwaye Malariya ari 72,481 hafi 70%. Avuga ko buri kwezi wasangaga bafite abaturage babarirwa mu bihumbi 28 barwara iyi ndwara ariko ubu ngo bagabanyijeho ibihumbi 20 ku buryo intego ari ukuyihashya burundu.
Mudugudu Kwitonda Yusufu, avuga ko kuri we ndetse n'abaturage b'Umudugudu ayobora bakiriye iki gikorwa bishimye kuko ari ingirakamaro. Avuga ko ku nshuro ya mbere umwaka ushize byagize akamaro kuko buri kwezi mbere yo gutererwa umuti ngo ntihaburaga abantu 2 mu rugo barwara Malariya ariko nyuma y'iterwa ry'umuti ngo umwaka ushize nta n'umwe uyirwaye.
Mudugudu Yusufu.
Ati' Ubu ni ku nshuro ya kabiri batera uyu muti kuko n'ubushize byarabaye. Ni igikorwa cyiza cyane rwose kuko aho bamariye gutera umuti haba iwanjye mu rugo, mu baturanyi ndetse no mu Mudugudu nyobora, Malariya yaragabanutse. Ikindi cyiza cy'uyu muti wica n'utundi dukoko duto tuba turi mu nzu'.
Nubwo ibyiza by'uyu muti ari byinshi, imbogamizi ngo ntabwo zibura
Kwitonda, avuga ko zimwe mu mbogamizi zabaye ubushize ari uko baterewe umuti mu gihe cy'imvura, bamwe mu baturage bakaba barangaga gutererwa bitewe no gutinya ko basohora ibintu bikanyagirwa. Ikindi ngo ni ukuba batera imiti mu minsi y'akazi, kandi bene urugo (Umugore n'umugabo) bazinduka bajya gushaka imibereho. Asaba ko kugira ngo hatagira ubangamirwa, abataboneka mu mibyizi bahabwa nk'igihe kihariye.
Visi Mayor Uwamahoro Prisca.
Visi Meya Uwamahoro, asaba abaturage ba Kamonyi korohereza abatera umuti mu nzu, yizeza kandi ko hashyizweho gahunda izafasha buri wese kudacikanwa n'iki gikorwa kuko buri wese n'igihe abonekera azafashwa gutererwa umuti mu nzu ye. Abatera uyu muti saa kumi n'imwe z'igitondo baba batangiye akazi, ni gikorwa kidahagarara kuko kijyana n'iriya minsi 20 kizakorwamo.
Dr Jaribu Theogene, Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera Rukoma avuga ko iterwa ry'uyu muti ryazanye impinduka nziza kuko ryatumye abaturage barwaraga Malariya bagabanuka ku kigero gishyika hafi 70% bagendeye ku mibare bakura hirya no hino mu bigo nderabuzima.
Dr Jaribu Theogene
Avuga ko nta kiguzi gisabwa umuturage kugira ngo atererwe uyu muti. Ko kandi gutera uyu muti mu karere kose byasabye Leta amafaranga arenga Miliyari imwe na Miliyoni magaba arindwi y'u Rwanda. Iki ngo ni ikiguzi kitakwigonderwa n'umuturage wese kuko isashe imwe y'umuti n'ibiyigendaho usanga bitari munsi y'ibihumbi 22 by'amafaranga y'u Rwanda. Avuga ko uyu muti iyo utewe umara igihe cy'umwaka mu nzu, ko kandi nta ngaruka n'imwe ufite. Yibutsa kandi ko gutererwa uyu muti bidakuraho izindi ngamba zo kwirinda Malariya.
Dr Jaribu, avuga ko mu gukemura zimwe mu mbogamizi abaturage bagiye bagaragaza nko kuba igihe cyo gutera uyu muti gishyirwa mu kwezi kwa cumi aho usanga hakunze kugwa imvura bamwe bakinangira mu gushyira ibintu hanze ngo bitava aho binyagirwa, avuga ko iki bazasaba ikigo cy'Ubuzima cya RBC ko bashaka uko bahindura igihe, bityo ntibahuze n'ibihe by'imvura usanga bidafasha ku mpande zombi, haba ku baturage n'ubuyobozi. Avuga kandi ko ku bindi bisaba gufatanya no horoherana kugira ngo igikorwa kigende neza.
Umwe mu batera umuti yerekana uko bawutegura mbere y'igikorwa nyirizina.
Muri iki gikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu, biteganijwe ko ingo 104,164 zifite abaturage 447,905 bo mu mirenge 12 igize aka karere arizo zizatererwa uyu muti. Mu gihe umwaka ushize wa 2019 hari haterewe ingo 101,110 zifite amaturage 378,423.
Mu Gihugu, hari guterwa uyu muti mu turere 13, aho intara y'Amajyepfo ifitemo dutanu aritwo; Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara. Mu burasirazuba hari uturere turindwi aritwo; Nyagatere, Kirehe, Ngoma, Bugesera, Kayonza, Rwamagana na Gatsibo. Mu gihe aka cumi na gatatu ari aka Rusizi ko mu Ntara y'uburengerazuba.
Uhereye iburyo ni; Mwizerwa Rafiki gitifu wa Runda, Visi Mayor Uwamahoro, Umukozi wa RBC hanyuma Dr Jaribu. Barimo bahana amakuru.
Pariki ya Nyungwe ubwo ibaye iya kabiri icunzwe na African Parks nyuma ya Pariki y’Akagera.
Amasezerano RDB yagiranye na African Parks azamara imyaka 20, iki ikigo kikazafasha mu gucunga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri iriya pariki kugira ngo izagirire akamaro Abanyarwanda b’ubu n’ab’ejo hazaza.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ikigo ayoboye kizakorana bya hafi na African Parks, kugira ngo bakomeze guteza imbere Pariki ya Nyungwe no kongera abayisura mu rwego rw’ubukerarugendo.
Ati “Amasezerano mashya twagiranye na African Parks ni ikimenyetso cy’umubano mwiza tumaze imyaka 10 dufitanye. Tuzakomeza gukorana kugira ngo na Nyungwe turusheho kuyigira ahantu heza hakurura abahasura, kandi ibi byose bizakorwa binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibamo.
Mu gukora ibi, tuzarushaho gukurura ba mukerarugendo basura iriya pariki kandi tuzakorana n’abayituriye kugira ngo bayibungabunge na yo ibagirire akamaro”.
Peter Fearnhead uyobora African Parks, we yavuze ko ikigo ayobora kiyemeje gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubungabunga Nyungwe, kubera ko u Rwanda rwerekanye ubushake n’ubushobozi mu kwita ku bidukikije kandi bikagirira akamaro abaturiye amashyamba n’abatuye u Rwanda muri rusange.
Pariki ya Nyungwe ibaye iya 19 muri Pariki zo muri Afurika zitabwaho n’Ikigo ‘African Parks’.
Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bwa 1,019 km2, ituwe n’inyamaswa z’amoko atandukanye zirimo ibisabantu (primates) biri mu moko 13, inyamabere ziri mu moko 90, amoko 300 y’inyoni ndetse n’amoko 1000 y’ibimera.
Ikindi ni uko 70% by’amazi ari mu Rwanda akomoka mu masoko ava muri Nyungwe.
The launch of the Shupavu in Rwanda is part of the Mastercard Foundation’s COVID-19 Recovery and Resilience Program which has two main goals; to deliver emergency support for health workers, first responders, and students and, Secondly, to strengthen the diverse institutions that are the first line of defense against the social and economic aftermath of this disease.
The SMS platform will provide access to the Ask a Teacher feature where students can ask questions to a pool of teachers and receive responses via SMS shortcode 2910 on the MTN network. On the 1st of November, they will also be able to access lessons and quizzes aligned to the Rwandan curriculum via the same shortcode. The service will be free to students in Upper Primary and Lower Secondary till 31st July 2021. Students will register using their ID number used for accessing REB eLearning.
'Our Shupavu platform digitizes the local curriculum and makes it available to any mobile phone, however basic. We have had the privilege of serving millions of learners in Kenya, Ghana, and Cote d’Ivoire and we look forward to serving millions of Rwandese learners too. We hope learners in Rwanda will find our Ask A Teacher Platform that will be linked to REB eLearning to be a valuable study companion at this time,' said Wambura Kimunyu, Eneza Education CEO.
Since mid-March, 3,161,990 students in Primary and Secondary school are currently out of school in Rwanda as part of social distancing measures put in place by the government due to COVID19 pandemic. With uncertainty prevailing about when schools will be able to reopen again, we face the spectre of children from economically disadvantaged backgrounds falling even further behind their peers in their learning.
We leveraged the most widely available tools and technologies to support continued learning for those who would otherwise be left behind. Our aim is to complement lessons being broadcast via Radio by the Rwanda Education Board to the students.
'While many educational technologies rely on an internet connection, Eneza is fairly unique in its focus on enabling learning via SMS with no data or connectivity requirement. This makes it accessible to the majority of households, including the most vulnerable. We’ve seen how impactful this model has been in Kenya and other countries and look forward to seeing it support thousands, if not more, of young Rwandans,' said Rica Rwigamba, Country Head, Rwanda at the Mastercard Foundation.
'Since the pandemic began, we have launched several initiatives including TV and Radio airing lessons, to ensure that students continue to learn while at home. Using low-tech is key to ensure wide access. Ongoing TV and Radio lessons will be complemented by Eneza education’s SMS based platform by adding interaction between teachers and students. Furthermore, SMS based lessons and assessment delivery will support our eLearning to reach as many students as possible.' said Christine Niyizamwiyitira, Head of Department of ICT in Education at Rwanda Education Board.
About Eneza Education Eneza Education is an education technology company founded in 2013 that provides learning and revision materials via any phone however basic. Eneza is based in Kenya, Ghana and Cote d’Ivoire.
Eneza’s mission is to make 50 million learners in Africa through mobile technology. We believe that any phone can be turned into a classroom and that levels the playing field when it comes to content delivery.
Eneza Education has partnered with Mastercard Foundation to launch an SMS based learning platform in Rwanda.
Emmanuelle Charpentier na Jennifer Doudna nibo batangajwe nkabahwe igihembo kitiriwe Nobel muri Chimie kukazi bakoze mu bijyanye n'ikoranabuhanga ryo gutunganya genome. Bateje imbere ibikoresho byo guhindura ADN.
Ubuvumbuzi bwabo, buzwi nka Crispr-Cas9, ni uburyo bwo guhindura ibintu byihariye kandi byuzuye kuri ADN bikubiye mu ngirabuzimafatizo. Abatsinze bazagabana amafaranga y'igihembo cya miliyoni 10 kronor (£ 861.200).
Emmanuelle Charpentier yagize icyo avuga ku ntsinzi ye, yavuze ko afite amarangamutima yo kwiga ibijyanye n'iki gihembo. Ati: 'Iyo bibaye, uratungurwa cyane, kandi ukeka ko atari ukuri. Ariko biragaragara ko ari ukuri'.
Umuhanga mu by'imiti, Claes Gustafsson yongeyeho ati: 'Turashobora guhindura genome iyo ari yo yose, dushobora kubaza ibibazo byose.' Yongeyeho ko ishobora gukoreshwa mu kuvura indwara zishingiye ku ngirabuzima fatizo.
Charpentier na Doudna, bavuze ko 'baremye udukasi dushobora gukoreshwa mu gucamo ADN'. Ibihembo bya Nobel byatangijwe n'umuhanga mu bya Chimie Alfred Nobel mu 1895 â” umwaka umwe mbere y'urupfu rwe.
Urutonde rw'abatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel muri Chimie mu myaka yatambutse;
2019 â” John B Goodenough, M Stanley Whittingham na Akira Yoshino basangiye igihembo kubikorwa bakoze kuri bateri ya lithium-ion.
2018 â” abavumbuzi ku byerekeye enzymes babonye igihembo ni Frances Arnold, George P Smith na Gregory Winter . 2017 â” Jacques Dubochet, Joachim Frank na Richard Henderson bahawe igihembo cyo kunoza amashusho ya molekile y'ibinyabuzima 2016 â” Jean-Pierre Sauvage, Fraser Stoddart na Bernard Feringa basangiye igihembo cyimashini zikora ibipimo kuri molekile. 2015 â” Ubuvumbuzi mu gusana ADN bwatumye Tomas Lindahl na Paul Modrich na Aziz Sancar bahabwa igihembo. 2014 â” Eric Betzig, Stefan Hell na William Moerner bahawe igihembo kubera kunoza imikurire ya microscopes optique. 2013 â” Michael Levitt, Martin Karplus na Arieh Warshel basangiye igihembo, kubera gukora mudasobwa zigereranya uburyo bwa Chimie. 2012 â” Akazi kagaragaje uburyo reseptor za protein zitanga ibimenyetso hagati yingirabuzimafatizo n'ibidukikije byatumye Robert Lefkowitz na Brian Kobilka batsindira iki gihembo. Source:BBC
Mu gihe abantu bagiye gukora imibonano mpuza bitsina usanga baba bagomba kubwirana utugambo twiza ndetse akenshi bakanabiganiraho mbere y’uko binjira mu gikorwa kugira ngo hataza kugira ikibabera inzitizi mu kwiyumvanamo no kugirango icyo gikorwa kize kugenda neza.
Ariko nyamara,usanga bitewe n’intego abaryamana baba bafite, hari abamara gukora urukundo bakumva ko barangije icyo bari bagambiriye ariko nyamara ibyo byiyumvo bikaba byakomeretsa umwe mu bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina kuko baba batabyakiriye kimwe.
hano hari ingero 6 z’amagambo abamaze gukorana imibonano mpuzabitsina batagomba kubwirana kuko bishobora kuba byatuma umwe muri bo atakira neza igikorwa bamaze gukora cyangwa hakaba hanabaho gushwana burundu.
Ibintu 6 abantu bamaze gukorana urukundo baba batemerewe kubwirana.
Si byiza kubwira uwo mumaze gukorana imibonano mpuza bitsina ngo
*Ushobora kugenda.
Ibi ngo bigaragaza ko kwibutsa umuntu mumaze gukorana imibonano ko agomba kugenda kuko ashobora kwiyumvisha ko icyo wari umukeneyeho ukibonye ko utakimukeneye.
*Mbega impumuro.
Aha na none ngo si byiza kwinubira impumuro y’uwo mumaze gukorana urukundo yaba mbi cyangwa nziza kuko ngo nabyo ari bimwe mu bishobora gutuma azajya agenda yikandagira ko umubiri we utameze neza.
Iyi kandi ngo ni n’impamvu ishobora gutuma ubibwiwe ahita shwana n’ubimubwiye kuko ubivuze aba abivuze nyuma y’igikorwa kandi mbere hose atari yabyumvise.
*Ibi siko nari nabiteganyije.
Si byiza kumvisha uwo mwari muryamanye ko ibyo mumaze gukora bitagenze uko wabyumvaga cyangwa ko ubikoze utari wabigambiriye kuko bimwereka ko n’ubundi ibyo mukoze muruhiye ubusa cyangwa ko nta gaciro ubihaye.
*Uri muri top 50 y’abo tumaze kuryamana.
Hari abantu baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina bakibagirwa no kwibikira ibanga bari bamaranye igihe. Aha rero ngo si byiza kubwira uwo mumaze kuryamana ko ameze nk’abandi bose mwaryamanye cyangwa kumugereranya n’abandi bo hanze aho cyane ko ubibwiwe yumva ko atari we wenyine mubikoranye.
*Reka twifotore twambaye ubusa.
Ngo si byiza gusaba uwo mwari muryamanye kwifotoza mwambaye ubusa kuko ashobora kubona ko utangiye kubizanamo imikino cyangwa ko hari aho ushaka kuzajyana ayo mafoto.
*Reka nihamagarire …kuri telefone.
Si byiza ko wihutira gufata telefone ngo uhamagare umuntu uwo ari we wese kuko bigaragara nkaho igikorwa mwari murimo cyari cyakurambiye cyangwa kitagushimishije.