Category: Uncategorized

  • Trump yakatiwe igihano cyo gupfa n' abandi bayobozi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yakatiwe urwo gupfa n'urukiko rwo mu gihugu cya Yemen ari kumwe n'abandi bantu icyenda, barimo umwami wa Arabie Saoudite n'igikomangoma cyo muri kiriya gihugu, bashinjwa ibyaha by'intambara. Nkuko tubikesha Ikinyamakuru Daily Star.co.uk

    Ku wa kane w'iki cyumweru, Perezida Trump n'abo bareganwa bakatiwe urwo gupfa badahari. Ni urubanza rwabereye mu rukiko rw'ahitwa Saada muri Yemen rusanzwe ruri mu maboko y'inyeshyamba z'aba Houthi zirwanya ubutegetsi bwa Yemen.

    Urukiko rwakatiye urwo gupfa abantu barimo:

    _ Perezida Donald Trump

    _Umwami Salman wa Arabie Saoudite,

    _N' igikomangoma cya kiriya gihugu

    _Turki bin Bandar bin Abdulaziz uyobora ingabo za Arabie Saoudite zirwanira mu kirere

    _Perezida wa Yemen, Abedrabbo Mansour Hadi.

    _Visi-Perezida wa Yemen, Ali Mohsin Al-Ahmar

    _Minisitiri w'Intebe wa kiriya gihugu, Ahmed bin Dagher

    _Minisitiri w'Ingabo, Muhammad Al-Maqdishi

    _ James Mattis wahoze ari Umunyamabanga w'Igisirikare cya Amerika na we yakatiwe urwo gupfa.

    Urukiko kandi rwanzuye ko abaregwa batanga indishyi za miliyari 10 z'amadorali ya Amerika nk'indishyi z'akababaro zo guha imiryango yagizweho ingaruka n'igitero cy'indege cyabaye mu mwaka ushize.

    Ni igitero bivugwa ko cyagabwe ku modoka yo mu bwoko bwa Bisi kigahitana abantu 51 barimo abana 40.

    Guverinoma ya Yemen imaze igihe ihanganye n'inyeshyamba z'aba Houthi bivugwa ko ziterwa inkunga n'igihugu cya Iran, zigaruriye igice cy'amajyaruguru ya kiriya gihugu n'umurwa mukuru Sana'a kuva muri 2014.

    Ibyo byatumye muri 2015 Leta ya Arabie Saoudite ihitamo koherereza Guverinoma ya Yemen ingabo zo kuyitera ingabo mu bitugu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/10/trump-yakatiwe-igihano-cyo-gupfa-n-abandi-bayobozi/

  • MALI: America yahagaritse inkunga yahaga igisirikare cya Mali nyuma yuko cyihariye ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, umuyobozi mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu ngabo yavuze ko inkunga yahabwaga ingabo za Mali muri guverinoma y'inzibacyuho ihagaritswe kugeza igihe hashyizweho guverinoma nshya nyuma y'amatora.

    Biteganijwe ko guverinoma nk'iyi izashyirwaho nibura mu mezi 18 ari imbere, igihe cyagenwe n'abayobozi bashya mu nzibacyuho ya politiki ishinzwe gutegura amatora rusange no kugarura ubutegetsi bw'abasivili.

    Amerika yatangaje ko ihagaritse inkunga mu by'umutekano muri Mali nyuma y'ubutegetsi bwa gisirikare bwahiritse perezida watowe Ibrahim Boubacar Keita ku ya 18 Kanama 2020, nyuma y'amezi yari ashize hari imvururu za politiki mu gihugu cyari cyafashwe n'inyeshyamba z'abayisilamu.

    Abayobozi b'ingabo bafashe ubutegetsi bashyizeho perezida na guverinoma y'inzibacyuho bagumana ubutegetsi.

    Intumwa idasanzwe y'Amerika mu karere ka Sahel, J. Peter Pham, yatangarije abanyamakuru mu nama ko Washington ishobora guhagarika gusa ubufasha bwa gisirikare mu gihe ibisabwa bidakurikije amategeko.

    Pham yagize ati: 'Igihe igisirikare cyahiritse guverinoma,' dusabwa n'amategeko ya Amerika kugabanya ubufasha (umutekano) bugirira akamaro iyo guverinoma kugeza igihe itegeko nshinga risubiwemo'. Yongeyeho ati: 'Izo mbogamizi ziracyahari'.

    Yavuze ariko ko ubufasha bw'ikiremwamuntu n'iterambere — bugize igice kinini cy'imfashanyo z'Amerika — bukomeje kugera muri Mali binyuze mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

    Pham yagize ati: 'Turabona ko hashyirwaho guverinoma y'inzibacyuho, nahuye nayo, rwose nk'intambwe ya mbere muri iyo nzira yo gusubizaho itegeko nshinga binyuze mu matora yisanzuye kandi atabera'.

    Ati: 'Ariko kugeza igihe ibyo bizabera kandi guverinoma ishingiye ku itegekonshinga ikagarurwa, dusabwa n'amategeko ya Amerika kugabanya ubufasha bwacu — ubufasha bwacu bwa gisirikare.
    Source: africa.cgtn.com

    The post MALI: America yahagaritse inkunga yahaga igisirikare cya Mali nyuma yuko cyihariye ubutegetsi appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/10/mali-america-yahagaritse-inkunga-yahaga-igisirikare-cya-mali-nyuma-yuko-cyihariye-ubutegetsi/

  • Robertinho wagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederations Cup, yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yamaze kugirwa umutoza wa Gor Mahia yo muri Kenya.

    Robertinho ni umwe mu batoza banditse amateka hano mu Rwanda ubwo yari muri Rayon Sports, kuko yafashije iyi kipe kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup bwa mbere mu mateka yayo, hari muri Kanama 2018 ndetse ayihesha igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2018-2019.

    Nyuma y’umwaka umwe atandukanye na Rayon Sports, akaba yamaze kugirwa umutoza wa Gor Mahia yo muri Kenya asimbuye Steven Palack watandukanye n’iyi kipe ku bwumvikane.

    Iyi kipe binyuze kuri website yabo yishimiye kwakira uyu mutoza bahamya ko azabafasha byinshi kuko badashidikanya ku bushobozi bwe.

    Ubwo yari muri Rayon Sports, yari kumwe na Gor Mahia mu itsinda D rya CAF Confederations Cup, imikino 2 yabahuje umwe yawubatsindiye muri Kenya 2-1, ni mu gihe undi banganyije i Kigali 1-1.

    Robertinho yinjiye muri Rayon Sports muri Kanama 2018, baza gutandukana muri Kanama 2019.

    Robertinho yandikiye amateka muri Rayon Sports

    Yamaze kugirwa umutoza wa Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-wagejeje-rayon-sports-muri-1-4-cya-caf-confederations-cup-yabonye-ikipe-nshya

  • Ikiganiro mpaka cyari mu cyumweru gitaha hagati ya Trump na Biden ntikikibaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngo byatewe n’uko Trump yanze kuzakora iki kiganiro ku buryo bw’ikoranabuhanga. Bitumye hasigara ikiganiro mpaka kimwe, kizaba mbere y’uko amatora atangira tariki 03 Ugushyingo 2020. Icyo kiganiro giteganyijwe ku wa 22 Ukwakira 2020.

    Nyuma y’uko bimenyekanye ko Perezida Trump yanduye Covid 19, iyi komisiyo yahise itangira gutekereza ku buryo iki kiganiro cyakorwa ku buryo budashyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

    Igitekerezo cy’uko iki kiganiro cyagombaga kubera muri Miami ho muri Leta ya Florida, cyakorwa hifashishijwe ikiranabuhanga, cyahise cyamaganwa na Trump, wahise avuga ko nta mwanya afite wo guta kuri cyo, ahubwo ko azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

    Ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi komisiyo yagize iti « Nta kiganiro mpaka kikibaye tariki ya 15 Ukwakira. Ubu imbaraga tugiye kuzishyira mu gutegura ikizaba tariki 22 Ukwakira, kizabera i Nashville».

    Muri iki kiganiro cysubitswe, niho abatora bagombaga kubaza ibibazo by’ako kanya aba bakandida.

    Joe Biden, yavuze ko « Trump adashoboye kuza gusobanurira abanyamerika gahunda ye », ndetse « biteye isoni kuba Trump ahunze ikiganiro rukumbi, cyari guha umwanya abaturage wo kwibariza ibibazo, ariko ngo ntibitangaje ».

    Donald Trump, yahise atangaza ko kuri uyu wa gatandatu ahura n’abamushyigikiye, bagahurira aho ibiro bye bikorera, akaba ari nayo ncuro ya mbere agiye gukorera mu ruhame kuva avuye mu bitaro. Abamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza, batangaje ko azahura n’abaturage kuwa mbere tariki ya 12 Ukwakira, i Sanford muri Florida, agace yizeye ko kari mu tuzamuhesha intsinzi y’amatora.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ikiganiro-mpaka-cyari-mu-cyumweru-gitaha-hagati-ya-trump-na-biden-ntikikibaye

  • Umupadiri yaguwe gitumo mu gihe yarari gusambanya abagore babiri kuri Alitari. #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo hasakaye amashusho yerekana umupadiri w'imyaka 37 y'amavuko wo muri kiliziya Gatolika y'ahitwa Pearl River muri Louisiana witwa Rev. Travis Clark, yafashwe ari gusambanyiriza abagore 2 kuri Alitari harimo uw' imyka 23 y' amavuko.

    Ku itariki ya 30 Nzeri 2020, impapuro zashyikirijwe urukiko na Polisi ya Pearl River zivuga ko uyu mupadiri yafashwe asambanya aba bakobwa bombi kuri alitari muri Kiliziya yitwa Saints Peter and Paul hari ku isaha ya saa tanu.

    Umutangabuhamya yavuze ko Mindy Dixon w'imyaka 41 y'amavuko na Melissa Cheng w'imyaka 23 y'amavuko, aribo basambanaga n'uyu mupadiri wari wambaye ubusa igice kimwe.

    Umwe mu bakobwa basambanaga na padiri witwa Dixon asanzwe akina filimi z'urukozasoni.

    Dixon na Cheng ngo bari bambaye inkweto ndende mu gihe uyu mupadiri yabasambanyaga afashe n'igikinisho bifashisha mu gutera akabariro.

    Uyu mutangabuhamya yavuze ko yinjiye muri uru rusengero kubera amatsiko yari afite kuko amatara yarimo kwaka mu gihe kitateganyijwe, abona uyu mupadiri amereye nabi aba bagore niko gufata amashusho na telefoni ye ndetse ahita ahamagara polisi.

    Dixon, Cheng, na Clark bashinjwa gusambanira kuri alitari banari kwifata amashusho bakoresheje tripord.

    Polisi igeze muri iyi kiliziya yarebye amashusho yafashwe bahita bafunga abo bose uko ari bantu 3. Polisi yagize iti:

    'Ibikorwa by'urukozasoni byakorerwaga kuri Alitari byagaragariye n'abari mu muhanda'.

    Aba bose batawe muri yombi ndetse ubu barafunzwe kandi biravugwa ko aba bose bazakatirwa igifungo cy'imyaka 3 nibahamwa n'icyaha.

    Mindy Dixon w'imyaka 41 y'amavuko asanzwe akina filimi z' urukozasoni

    Melissa Cheng w'imyaka 23 y'amavuko

    Clark

    Travis Clark w' imyaka 37 y' amavuko yafashwe ari gusambana n' abagore babiri

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/10/umupadiri-yaguwe-gitumo-mu-gihe-yarari-gusambanya-abagore-babiri-kuri-alitari/

  • Police arrest eight over petrol station robberies #rwanda #RwOT

    At least eleven petrol stations were robbed of over Rwf10 million, combined, in the eight districts of Bugesera, Muhanga, Musanze, Kamonyi, Ngororero, Rubavu, Rutsiro and Karongi.

    The robberies were carried out between July and September, during which six computer laptops and eight smartphones were also stolen in the process.

    The eight suspects were shown to the media on Thursday, October 8, at Metropolitan Police Headquarters in Remera.

    They are identified as Alfred Bikorimana alias Bucura, Jean Eric Byukusenge, Emmanuel Habumuremyi; Marc Ishimwe alias Mike, Aimable Kwibuka alias Hamis, Faustin Muberuka alias Bihehe; Joseph Ndagijimana and Sosthene Ndahimana alias Niyomadago.

    Sosthene Ndahimana is the alleged ringleaders and coordinator of the ring.

    They are part of the cohort of 14 people belonging to the same gang, who have so far been arrested in separate Police operations against the coordinated robberies.
    Ndahimana said that he joined the gang back in April and recalls nine robberies he successfully coordinated at nine different petrol stations.

    He narrated that they normally attacked in a group of between four and six people armed with machetes, iron bars, sticks and stones.

    'We usually first observed and conducted enough surveillance at the targeted petrol station, and security loopholes are almost similar; there is always one security guard, who is unarmed, and a pump attendant. At around 1 am, we attack as a group from all sides, each of us with a torch, which scares away the security guard,” Ndahimana told the media.

    He added: “As the security guard is running away, he causes alarm calling for help and the moment the pump attendant comes for the rescue and opens the door, some people are always there to confine him and immediately enter the room where money and other valuables are kept.”

    Ndagijimana, another suspected robber, confirmed Ndahimana’s narrative, adding that stones would also be thrown at anyone who dared to intervene or come for rescue.

    'We all live in different places. Niyomadago (Ndahimana) calls us the day before the attack and pays for our transport fares in case any of us has no money. We all meet up in a certain district by 7 pm, find a lodge to stay in until 1 am when we go to attack, and by morning, we part ways and never talk to each other until there is a new deal.'

    Francis Karera is the Business Development Manager of Mount Meru petroleum Rwanda. Their stations in Bugesera and Kamonyi were attacked by the same group.

    'Thieves came to one of our stations, destroyed our safe, took all the money and destroyed many things including window glasses. At first, we thought our staff had given a hand in the incident, because we had never heard of such theft anywhere.
    We then reported the case to RIB (Rwanda Investigation Bureau).'

    Karera added that just a few days after, their other station was robbed and similar robberies reported at petrol stations belonging to other companies; that is when they learned it was a ring of robbers behind it.

    Mount Meru petrol station in Kamonyi District was robbed of Rwf1 million on August 23, while the same petrol station branch in Bugesera was robbed of Rwf900,000 and four handsets in the night of August 17.

    On September 22, the gang allegedly attacked and robbed Sante Comfortable Petrol Station in Musanze District of over Rwf2 million, a computer laptop and three handsets.

    They had earlier on August 29, robbed Hashi Energy Petrol Station also in Musanze of Rwf600,000 and three computers.

    Two similar robberies occurred in Muhanga District; on September 11, at Hass Petroleum Petrol station where Rwf2.5 million were stolen and earlier on September 3, at SP petrol station where thieves stole Rwf6,500,000.

    RNP spokesperson, CP John Bosco Kabera said the police will never tire from protecting the people and business from such dangerous people who decide to make money from criminal acts.

    'These are young people, who could learn new skills or do something better… they should not be in these serious crimes. If they are convicted in court, the repercussions of this crime will not be worth it, at all. People should learn from such cases and choose legal paths of making money,' CP Kabera.

    Article 170 in the new penal code states that “any person, who carries out theft with a weapon, commits armed robbery.”

    If convicted for armed robbery committed by more than one person or a group, the penalty is imprisonment for a term of not less than fifteen (15) years and not more than twenty (20) years and a fine of not less than Rwf5 million and not more than Rwf7 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/police-arrest-eight-over-petrol-station-robberies

  • Yaka yiyunze na Assia! Yasobanuye ku mpano yamuhaye, indirimbo ye irimo gufatwa amashusho, Mbeba y’Inzungu…(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe havugwa umubano utari mwiza hagati y’umukinnyi wa filime, Assia Mutoni na Yaka mwana yakinishaga muri Gatarina, ubu bahamya ko ibintu bimeze neza ndetse hari n’imishinga barimo gutegura irimo indirimbo ya Yaka yatangiye gufatirwa amashusho.

    Nyuma yo kwiyunga aho Yaka yanamuhaye inka, ubu bakomeje gukorana aho umushinga bahereyeho ari uw’indirimbo ya Yaka yakozwe na Madebeat mu buryo bw’amajwi, ubu ikaba yatangiye gufatirwa amashusho aho izatunganywa na Fayzo Pro.

    Si we gusa kuko na Mbeba y’Inzungu winjiye muri Gatarina asimbuye Yaka, na we abifashijwemo na Assia arimo gufatirwa amashusho y’indirimbo ye yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element, na we mu buryo bw’amashusho izakorwa na Fayzo Pro.

    Reba ikiganiro na Assia, Yaka na Mbeba y’Inzungu

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/yaka-yiyunze-na-assia-yasobanuye-ku-mpano-yamuhaye-indirimbo-ye-irimo-gufatwa-amashusho-mbeba-y-inzungu-video

  • Perezida Tshisekedi yiyemeje kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi mu kiganiro n
    Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi mu kiganiro n’abanyamakuru

    Tariki ya 8 Ukwakira 2020 mu nama yagiranye n’abayobozi b’Intara ziri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwibanda muri iki gice.

    Yagize ati ; « Mfite byinshi ngomba gukorana n’imbaraga ziri mu mujyi wa Goma n’abahaturiye, nahuye n’abayobozi batandukanye mu Ntara no ku rwego rw’igihugu, muri bo harimo abo muri Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema bangezaho ibibazo byo muri aka gace. »

    « Ndumva mfite byinshi byo kuvuga, ku cyatumye mfata umwanzuro wo kugaruka hano mu byumweru bike nkahatinda kugira ngo icyizere cyabo gishobore kuzaba ukuri, icyizere cy’amahoro n’umutekano no kugarura ibikorwa by’ubukungu. »

    Perezida Félix Tshisekedi ugiye kumara icyumweru mu Mujyi wa Goma ahura n’inzego zitandukanye, ashimira abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo uburyo bagerageza kubaho nubwo bahura n’ibibazo bitandukanye by’umutekano muke ugereranyije n’ibindi bice bya RDC.

    Yagize ati « Hari ikintu nakunze hano, nubwo aba bavandimwe bahura n’ibibazo, mutekereze baramutse bafite amahoro, uburyo iki gice cy’igihugu cyateza imbere ubukungu bw’igihugu. Birakwiye ko dukuraho ibi bibazo bibabangamiye. »

    Perezida Félix Tshisekedi avuga ko agiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo akoresheje ingabo za Congo (FARDC).

    Perezida Félix Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko ubushobozi bw’itsinda ry’ingabo za Monusco (FIB) rishinzwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro ririmo kuganirwaho mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) waryohereje.

    FIB ni itsinda ry’ingabo ryoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC muri 2013 rigamije guhashya imitwe yitwaza intwaro rihereye ku mutwe wa M23 wari umaze gufata Umujyi wa Goma, uwo mutwe ukaba wararekuye uwo mujyi uwusubiza ubuyobozi bwariho, bajya mu biganiro. Iryo tsinda FIB n’ubwo ryashoboye kurwanya M23 rinengwa kuba ritarakomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano.

    Perezida Félix Tshisekedi agira ati « Itsinda ryihariye mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri RDC, simbibahisha, ryakomeje kuganirwaho cyane, bamwe batekereza ko ridakomeye, abandi cyane cyane umuryango wa SADC waryohereje utekereza ko rikwiye kongerwa ubushobozi n’umuryango wabohereje. »

    Ati « Ubu ibiganiro muri SADC birakomeje, kuko badashaka ko bahuzwa n’ibindi bihugu, mu gihe ibyo bihugu bindi bivuga ko hakenewe ko bakongerwamo abandi basirikare mu kubongerera ubushobozi. »

    Ibiganiro kuri FIB bije mu gihe ubu riherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Congo mu Mujyi wa Beni ahakunze kumvikana ubwicanyi kandi ababukora uyu mutwe ntubarwanye nyamara ari ko kazi kabazanye muri RDC.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/perezida-tshisekedi-yiyemeje-kurangiza-ikibazo-cy-umutekano-muke-mu-burasirazuba-bwa-congo

  • Issa Bigirimana wasinyiye ubuntu muri Rayon Sports, agomba kwishyura arenga miliyoni 2 akayisohokamo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona ikipe yo muri Zambia, rutahizamu w’umunyarwanda Issa Bigirimana n’ubwo yari yasinyiye Rayon Sports ku buntu, iyi kipe igomba kwishyurwa ibihumbi 2.5 by’amadorali kugira ngo ayisohokemo.

    Muri Nyakanga 2020, nibwo Issa Bigirimana yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports.

    Ubwo yasinyiraga iyi kipe nta mafaranga yahawe(recruitment fees), bemeranyijwe umushahara ubundi bumvikana nihagira ikipe yo hanze y’u Rwanda iza imwifuza bazahita bamureka akagenda nta mananiza ubundi Rayon Sports ikishyurwa 2500 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni 2 n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibi rero nibyo ikipe ya Forest Rangers yo muri Zambia isabwa gukora nyuma yo gushima uyu musore ndetse bakamusinyisha umwaka umwe ku wa 8 Ukwakira 2020.

    Issa Bigirimana yakiniye amakipe atandukanye, APR FC na Police FC zo mu Rwanda, Young Africans yo muri Tanzania, ubu akaba yari yarasinyiye Rayon Sports batandukanye nta mukino n’umwe ayikiniye.

    Issa Bigirimana arishyura 2500$ kugira ngo asohoke muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/issa-bigirimana-wasinyiye-ubuntu-muri-rayon-sports-agomba-kwishyura-arenga-miliyoni-2-akayisohokamo

  • TradeMark East Africa Hands Over Personal Protective Equipment to Government of Rwanda in a Major Boost in the Fight Against Covid-19 #rwanda #RwOT

    On hand to receive the PPE at World Food Programme on behalf of the government of Rwanda, was the Permanent Secretary, Ministry of Trade and Industry.

    The equipment provided include hand sanitizers, hand washing stations, liquid hand washing soap, infrared thermometer, re-usable safety boots, full protective PPE, filtering facepiece respirator, reusable masks, plastic face shield, disposable gloves, hand sanitiser dispensers and disinfectant spray bottles.

    Speaking during the handover event the Permanent Secretary in the Ministry of Trade and Industry. lauded the citizens and businesses in Rwanda for their strong compliance with the health protocols issued by the government. The minister said this is paying a huge divided with comparatively lower infection and mortality rates in Rwanda as compared to many African nations.

    'It is clear, we must not relent and must continue all working together, to defeat the virus. Equally important as we fight the pandemic is the need to sustain our economy and seek to recover the lost ground. The PPE provided by TradeMark EA is very crucial in ensuring safe trade continue in and out of our borders’ said the Permanent Secretary in the Ministry of Trade and Industry.

    The equipment presented today will enhance the safety and working condition of front-line workers in key borders, which are critical arteries of trade in and out of Rwanda and her neighbours. Among the borders where the PPE will be distributed are Rusumo, Kagitumba, Rubavu and Rusizi 11.

    TradeMark East Africa Country Director for Rwanda Patience Mutesi underscored the need for the country to safeguard and boost her trade and economy amidst efforts to contain the Corona Pandemic

    'At TradeMark we have witnessed over the last decade of our work in Rwanda, how trade is able to present great opportunities and lift the standards of living of our people in a sustainable way. Regrettably, the ongoing pandemic has slowed down the wheel of trade especially at the borders, threatening to reverse the huge gains we have made over the years. The equipment we’ve presented today will ensure that trade can continue unhindered in our borders without allowing cross border Covid-19 infections’ said Mutesi.

    The TMEA Country Director further revealed that the equipment donated today is part of the Safe Trade Emergency Facility, a US$ 23 million emergency program rolled out by TradeMark East Africa in the East African region in the aftermath of the Covid-19 pandemic that seeks to ensure regional economies continue to trade in a safe way, while curbing cross-border infections.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/trademark-east-africa-hands-over-personal-protective-equipment-to-government-of