Category: Uncategorized
-
Gospel yungutse itsinda rishya Gisele & Gentille ry’abakobwa 2 nyuma y’izimira rya The Sisters na The Blessed Sisters-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
The Blessed Sisters na The Sisters, amatsinda akomeye yari agizwe n’abakobwa b’abahanga mu miririmbire, uwavuga ko yazimiye, biragoye ko haboneka umutera ibuye. Amaze kwibagirana neza neza. Kuri ubu amakuru meza ahari ni uko umuziki wa Gospel wungutse itsinda rishya ‘Gisele & Gentille’ rigizwe n’abakobwa babiri b’abanyempano. -
Umwanditsi w’ikinamico Karoli Lwanga yatangaje ko Kivamvari ahiga abandi bakinnyi yamenye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Rukundo Charles Lwanga
Rukundo Charles Lwanga yemeza ko uyu mugore iyo akina arenza cyane uko umwanditsi yabishatse kandi aho wamujyana hose akaba yishyira mu mwanya nk’uwo akina mu buryo butangaje.
Yagize ati “Mukandengo wakinnye ari Anasitaziya muri Musekeweya agakina Kivamvari ari mu Urunana, ni umukinnyi ntashobora kwibagirwa ni umukinnyi udasanzwe inshingano zose umushinze agerayo hari n’abandi rwose ubona ko babikora neza nka ba Shema n’abandi ari ko we afite umwihariko”.
Charles Rwanga Rukundo ibi abivuga nk’umwe mu nararibonye mu makinamico akaba amaze imyaka isaga 25 abikora ndetse akaba yaragize n’amahugurwa mpuzamahanga mu kwandika amakinamico.
Akomeza yemeza ko imyandikire n’imikinire iyo byabaye byiza, ubutumwa butambuka neza kandi abantu bikabashimisha bikanabaruhura.
Yagize ati “iyo ikinamico yanditse neza ikagira abakinnyi beza b’abahanga nka Mukandengo Athanasie, bitanga ubutumwa buhamye kandi bigahindura imitekerereze, imico n’imigirire y’abantu. Ibanga ngo abantu ntibabirambirwe ni ugutera abantu amatsiko ukanagerageza kubishyira mu buzima busanzwe kandi bagakuramo n’inyigisho”.
-
- Mukandengo Athanasie uzwi nka Kivavamvari
Charles Lwanga Rukundo asanga abantu bakwiye kurushaho gukunda amakinamico kuko yigisha akanaruhura akaba afite icyizere ko hazaboneka ahantu abantu bashobora kwidagadurira bakanareba amakinamico nk’uko mu bindi bihugu bigenda akaba afitiye icyizere minisiteri ibifite mu nshingano.
Charles Lwanga ni umugabo w’imyaka 46 watangiye yandika amakinamico akiri ku ntebe y’ishuri agatsinda amarushanwa atandukanye, akaba hari amakinamico yahaye radiyo Rwanda ndetse ubu akaba maze imyaka myinshi yandika ikinamico y’uruhererekane yitwa Musekeweya.
Lwanga yakoranye n’umwe mu banditsi bamenyekanye cyane mu kwandika amakinamico uzwi ku izina rya Mukahigiro Perpertue witabye Imana, uyu mugabo akaba azwi cyane nk’umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwamba wa Chorale de Kigali.

-
-
New Orleans: Umupadiri yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa asambanira kuri Altar – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umupadiri wa Louisiana yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa asambanira kuri Altar n'abagore babiri b'aba dominatrice mu cyumweru gishize. -
Padiri Prof. Dr. Nyombayire yasubiyemo mu buryo bugezweho indirimbo 'Mwamikazi w’Isi n’Ijuru’ #rwanda #RwOT
Padiri Prof Dr Nyombayire Faustin azwiho kuba umuhanga muri Filozofiya, mu by’umuco nyarwanda no mu burezi, ni n’umuhanzi w’indirimbo cyane cyane izihimbaza Imana muri Liturjiya ya Kiliziya Gatolika.
Kuri ubu yamaze gusubiramo mu buryo bugezweho indirimbo Mwamikazi w’Isi n’Ijuru aho yafatanyije n’abagize itsinda rya The Bright Five Singers.
Padiri Nyombayire kandi niwe wahimbye indirimbo zirimo Ni wowe bugingo budashira, Bantu mwese, Ndakuramutsa Mariya, Ndakwemera Nyagasani Nidukanguke tube maso, Duhindure imitima yacu, Alleluya Kristu mwami wacu n’izindi nyinshi.
Reba hano indirimbo Mwamikazi w’Isi n’Ijuru
Benshi ntibazi uwahimbye iyi ndirimbo
Indirimbo za Padori Nyombayire kandi ziri mu ngeri zinyuranye : hari iz’amajwi menshi ziririmbwa n’amakorali, mbese zikoze nka ziriya z’abahanga ba kera [musique classique], hari izihimbye mu ijwi rimwe, zishobora kuririmbwa na buri muntu kandi zinoroshye kuzimenya, muri izo zose hakabamo izifite injyana ku buryo zaherekezwa n’amashyi n’ingoma zikaba zinogeye umudiho.
Muri izi niho habarirwa iyamamaye cyane yitwa Mwamikazi w’isi n’Ijuru, yamenyekanye cyane amabonekerwa y’i Kibeho agitangira gusakara.
Icyo gihe hari na Orchestre yitwa Nyampinga yamu majwi no mu mashusho yakoreraga i Butare, yayifashe nk’aho iyitoraguriye i Kibeho maze iyicuranga uko ibyumva irayicuruza mu myaka ya 1982/1983.Umuhimbyi wayo icyo gihe yigaga muri Seminari nkuru ya Nyakibanda (ari umufaratiri). Kuva icyo gihe iyo ndirimbo yakomeje gukwira mu maparuwadetse no hanze y’igihugu hari aho yageze kandi irakundwa cyane n’ubwo batayiririmba uko nyirayo yayihimbye, ariko avuga ko ibyo ntacyo bitwaye iyo ikigamijwe ari ugusenga Imana tubinyujije kuri Bikira Mariya.
Kera kabaye rero amateka y’iyi ndirimbo aza kumenyekana, n’umuhanzi wayo ari we Padiri Nyombayire Faustin adusobanurira ibyayo.
Mwamikazi w’isi n’ijuru, Nyombayire Faustin (ataraba Padiri) yayihimbye yiga muri Seminari nto ya Rwesero (yaragijwe Mutagatifu Dominko Savio), ubwo yari ageze mu mwaka ubanziriza uwa nyuma, ubwo akaba yari yaramaze kumenya ibyo gusigura amanota ya muzika no kuyandika (solfège), ndetse akaba yari no mu baseminari bigisha abandi indirimbo bakanabaririmbisha mu Kiliziya.
Ku mugoroba w’itariki 15/04/1978, muri Seminari ya Rwesero habaye igitaramo cy'amasengesho yo gusaba Imana ngo itore benshi mu bayiyegurira, ari mu busaserdoti cyangwa mu zindi nzira zo kwiyegurira Imana. Icyo gitaramo kirimbanyije, (Padiri) Nyombayire Faustin yumva arakirigitwa n’isengesho yabwira Bikira Mariya mu ndirimbo, ariko atigeze abitegura ngo yandike iyo ndirimbo mu manota no mu magambo nk’uko ubundi abigenza iyo ahimba.
Ubwo yafashe gitari (guitare) yari imuri hafi, atangira gucuranga anaririmba, mbese akumva amagambo asa n’ayizana ariko afite aho aturuka, ubwo ndirimbo y’ibitero 5 n’inyikirizo yabyo ayiririmba umujyo umwe arayirangiza, nk’usanzwe yarayiteguye.
Abo babanaga icyo gihe ku Rwesero nabo niko babihamya uko babyiboneye banabyumva. Mu kuririmba iyo ndirimbo atari yarabanje gutegura, abihuza n’uko ubwo ari bwo yari amaze gusobanukirwa ko Imana imuhamagarira kuyibera umusaserdoti, dore ko ngo ubundi acyinjira muri seminari atari byo yari agamije cyane.
Reba hano indirimbo Mwamikazi w’Isi n’Ijuru
Umwe mu bapadiri bari abarezi ku Rwesero, ngo hari ababikira yaje kwigisha iyo ndirimbo bari mu mwiherero, bityo iza no kugera mu ishuri ry’i Kibeho ; maze mu gihe Bikira Mariya yari atangiye kuhabonekera guhera mu mpera za 1981, ngo ayumvanye abana babonekerwaga abategeka kujya bayimuririmbira buri wa gatandatu saa cyenda, kandi ahavugitse ngo âTUMUFASHE GUKIZA ISI' bakazajya bahasubiramo.
Nguko uko Mwamikazi w’isi n’ijuru yamenyekanye biturutse i Kibeho.
Padiri Nyombayire Faustin wari warakomeje kujya mbere muri muzika agahimba n’izindi ndirimbo nyinshi zigizwe ahanini n’izisabanya abantu n’Imana, ntiyigeze yibagirwa cyangwa ngo ahe agaciro gake iriya ndirimbo umuntu yavuga ko ari iyo mu buto bwe, kuko ari iyibukiro rikomeye mu nzira ye y’ubusaserdoti. Igitamngaza benshi (ndestse na we ari mo), ni uko amagambo yayo wumva atsitse mu nyigisho no mu butumwa, ndetse n’ikimyarwanda kivugitse.
Mu mwaka w'2018 ni bwo igitabo BANTU MWESE NIMUHIMBARWE cyasohotse, gikubiyemo indirimbo zisaga 60 zose Padiri Nyombayire Faustin yahimbye kugeza icyo gihe (ni igitabo kiboneka henshi mu Rwanda, kandi cyahawe n’uburenganzira bwa Kiliziya ku bihangano no ku nyandiko zijyanye koko n’ukwemera kwa Kiliziya nyine, Imprimatur), ariko guhimba ntiyabihagarikiye aho.
Muri aya mezi rero yabonye akanya kisumbuye ko kunoza izo yari yarahimbyeo ntizandikwe, no guhimba izindi ndetse, yari yifuje ko inyinshi zaririmbwa n’amakorali abishoboye (nka Chorale de Kigali, n’andi basanzwe bakorana), zikagera ku bantu ziherekeranyije n’icyo gitabo ; gusa kubera ibihe turimo, amakorali ntabwo abona uko yegerana ngo yitoze uko bisanzwe.
Ni bwo rero Padiri Nyombayire Faustin yagize igitekerezo cyo guhugukira indirimbo asanganywe zitagombera amakorali, cyane izifite n’injyana kandi zihimbitse ku buryo ziba zihagije n’iyo ziririmbwe mu ijwi rimwe.
Zimwe muri zo rero yatangiye kuzitunganya mu buryo bw’ubu, afatanyijwe na ba basore bagize itsinda The Bright Five Singers bamaze kwamamara, aho bibaye ngombwa agafata gitari ye agacuranga, n’ijwi rye akarishyiramo, maze zikazatangazwa vuba aha mu majwi, zimwe ndetse no mu mashusho.
Reba hano indirimbo Mwamikazi w’Isi n’Ijuru -
Indirimbo ' Jerusalema' itumye Abadepite bafata ikiruhuko bajya gufata amashusho bayibyina #rwanda #RwOT
Muri Kenya Abadepite bagiye gufata ikiruhuko bajya gufata video babyina indirimo yitwa jerusalema ikunzwe cyane muri iki gihugu ndetse no hirya no hino ku isi.
Ibi byatangajwe n'umwe mu bahagarariye inteko Amos Kimunya, aho yumvikanye avuga bagiye gufata akaruhuko gato bakajya gufata amashusho nabo babyina indirimbo jarusalem.
Ni mu gisa nk'irushanwa cyangwa challenge yiswe #JerusalemaDanceChallenge imaze igihe ikwirakwira hirya no hino kumbugankoranyambaga abantu barushanwa kubyina iyi ndirimbo jerusalema.
Aba badepite bavuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kugaragaza imirimo y'inteko ndetse no kurushaho kwegera no kwifatanya n'abantu bose bagizweho ingaruka n'icyorezo cya covid 19.
Mu butumwa bwa video bwashyizwe kuri twitter  n'umwe mu badepite witwa Jennifer  shamalla bugaragaza abadepite batangiye imyitozo yo kubyina iyi ndirimbo 'jerusalema'.
Jerusalema ni indirimbo yaririmbwe na Master KG wo muri Afurika yepfo,ikaba ari indirimbo ikunzwe hirya no hino ku isi,imaze kurebwa n'abasaga million 177 kuri youtube.
-
Abantu 1,300 bahombejwe na COVID-19 bagiye guhabwa igishoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- COVID-19 yagize ingaruka ku bantu b’ingeri zitandukanye harimo n’abacuruzi
Ni abacuruzi bari basanzwe bacuruza amafaranga atari menshi, byatumye hatekerezwa ko ibihumbi 50 byabafasha kongera gutangira, banahabwa inyigisho bakazabasha kugera kure kuruta uko bari basanzwe.
Iyi nkunga bazayihabwa n’ihuriro IPC (Initiative pour la Participation Citoyenne) ryibumbiyemo imiryango itanu itari iya Leta isanzwe ikorera muri utwo turere dutatu.
Ezechiel Usabyimana ni umwe mu bagiye guhabwa kuri iyi nkunga y’igishoro. Atuye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe. Mbere ya Coronavirus yari atunzwe no gukora amandazi, amwe akayagemurira abandi bacuruzi, asigaye akajya kuyacururiza mu isoko.
Avuga ko ku munsi yakoraga amandazi 150 akayakuramo amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo, akanavamo ibikenerwa mu rugo kuva ku myambaro kugera ku mashuri y’abana.
Amafaranga yari yaregeranyije Guma mu rugo ngo yasize ashize, ananirwa kongera gukora uyu murimo, nyamara abakiriya batarahwemaga kumusaba kongera.
Yiyemeje ko nashyikira iyi nkunga azatera imbere kurusha kuko azajya arya makeya akabika menshi.
Agira ati “Inkunga banyemereye igiye gutuma nsubira muri bizinesi. Mbere ya Coronavirus nakoreraga ibihumbi bibiri nkarya kimwe nkabika ikindi, nakorera igihumbi kimwe nkarya 500 nkabika 500. Ariko noneho ayo kubika ni yo azaba menshi. Ninkorera ibihumbi bibiri nzajya mbika 1300 ndye 700 gusa.”
Valentine Mukarusa w’i Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, ni umuyobozi wa Koperative Ambaruberwe yibumbiyemo abagore b’abadozi n’ababoshyi bo mu Murenge wa Ngoma.
Iyi koperative bayibumbiyemo muri 2016 bamaze guhugurwa, ariko Coronavirus yatumye ubu isigayemo 12. Batanu bananiwe gukomeza kwiyegeranya na bagenzi babo ngo barihe ubukode bw’inzu basizemo ibikoresho byabo, bahitamo gusezera.
Umuryango IPC wabemereye gutanga inkunga ku banyamuryango 12 basigaye, buri wese ku giti cye, ariko Mukarusa avuga ko na ba batanu bazabagarura, bongere gukorera hamwe.
Ati “Bo bavugaga ko bazatera inkunga umuntu ku giti cye, tubasobanurira ikibazo cyacu, baradusura, tubereka imashini zacu zibitse. Turababwira tuti n’ubwo mwatera inkunga buri wese ku giti cye, tuzayishyira muri koperative, ntabwo tuzayijyana mu ngo iwacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko abakeneye gufashwa kugira ngo bongere kugira umurimo bakora ubinjiriza amafaranga ari benshi, ariko ko n’abazafashwa atari bakeya kuko ngo ubufasha butajya buba bukeya cyane cyane iyo hari ababukeneye.
Asaba abagiye kuremerwa gukora cyane, bakazagera kuri byinshi kurusha uko bari bameze.
Muri abo bantu 1,300 bazafashwa, 519 ni abo mu Karere ka Nyamagabe, 380 bakaba abo mu Karere ka Nyaruguru, naho 401 bakaba abo mu Karere ka Nyamasheke.

-
-
Dore impamvu zishobora gutera umugabo kutabyara (Ubugumba) #rwanda #RwOT
Turamutse tumenye ibintu bitera iki kibazo,byibuze twahagarika umuvuduko w’iki kibazo ku bagabo. Nkuko tubikesha ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima tugiye kubagezaho impamvu zitandukanye zishobora gutera abagabo ubugumba cyangwa se kubura urubyaro.
1.Intanga nkeya (oligospermia)
Igihe cyose mu masohoro harimo intanga ziri munsi ya miliyoni 20 muri 1ml y’amasohoro uba ufite intanga nkeya. Iyo nta na nkenya zibereyemo byitwa Azoospermia. Ibi akenshi bituruka ku kwifunga kw’inzira intanga zinyuramo ziva aho zikorerwa (mu mabya) zisohoka. Gusa umubare w’intanga n’ubusanzwe urahindagurika ku buryo kuba hari igihe zajya munsi y’uriya mubare bitavuze ko buri gihe utabyara, ahubwo mu gusuzumwa, upimwa inshuro zirenze 1, noneho mu gihe nta nshuro n’imwe ubonye izirenze miliyoni 20 ; bakanzura ko ufite intanga nkeya.
2. Kuba intanga zitinyeganyeza neza (Asthenospermia)
Kugira ngo umugabo atere inda bisaba ko intanga zikora urugendo rwo kuva aho zasohorewe zikazamuka mu mura zijya guhura n’intangangore. Iyo rero zifite umuvuduko mucye cyane, cyangwa nta na mucye zifitiye ntabwo zibasha guhura n’intangangore. Byibuze kugirango ube watera inda bisaba ko 60% by’intanga usohora ziba zigenda neza kandi ku muvuduko ukwiye. Uwo muvuduko ntugomba kuba munsi ya 56.44µm/s (µm imwe ni 1/1000 cya mm imwe). Ubwo ni nka 20.3cm mu isaha.
3. Ubumuga bw’intanga
Ubumuga bw’intanga ni igihe zidateye ku buryo nyabwo. Akenshi intanga ifite ubumuga ishobora kuba ifite imitwe 2, imirizo 2 se, kuba nta gice cyo hagati zifite, n’ubundi bumuga bunyuranye.Kugirango ubyare bisaba ko byibuze 60% ziba ziteye neza.
4. Kwifunga k’umuyoborantanga
Abagabo bamwe bavuka umuyoboro uvana intanga mu mabya uzijyana hanze ufunze. Bamwe ndetse baba badafite umuyoborantanga (vas deferens) ariwo ujyana intanga hanze.Ibi byose bigira ingaruka ku gusohoka kw’intanga, niyo zaba zakozwe zihagije.
5. Kugabanyuka cyangwa kubura imisemburo
Ibi bizwi ku izina rya hypogonadism, rikaba ari izina rihabwa kuba umugabo adafite imisemburo ihagije bita gonadotropin-releasing hormone (GnRH), ikaba imisemburo ituma harekurwa umusemburo wa testosterone n’indi misemburo ijyana n’imyororokere. Kugabanyuka cyangwa kutagira testosterone bitera kugabanyuka kw’ingufu zo gukora intangangabo ndetse no kutabyara.
6. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Indwara nk’imitezi,Mburugu,â¦. guhora uzirwara zongera zigaruka bigira ingaruka ku myororokere yawe. Akenshi zisiga mu muyoborantanga harimo inkovu zishobora kubyimba zigafunga inzira intanga zakanyuzemo zisohoka.
Bimwe mu byo dukora mu buzima busanzwe bishobora gutera kutabyara. Zimwe mu zindi mpamvu zigira uruhare mu kugira intanga nke cyangwa zidakora neza harimo :
1.Ubushyuhe bwinshi ku mabya (Testicules) : kujya muri sauna kenshi, gutereka laptop ku bibero, kugira umuriro mwinshi, n’ibindi byose bitera ubushyuhe burenze ku mabya, bigabanya umubare w’intanga nzima, gusa si burundu ahubwo iyo bihagaritswe zisubira kuri gahunda
2. Ibiyobyabwenge : gukoresha kenshi cocaine, marijuana bigabanya umubare n’ubuzima bw’intanga. Ibinyabutabire biri muri marijuana bigabanya umuvuduko w’intanga n’ubushobozi bwazo bwo koga, bityo kuba zagera ku ntangangore bikaba ingorabahizi.
3. Kunywa inzoga nyinshi kandi buri gihe nabyo bishobora gutera kutabyara
4. Kunywa itabi nabyo byangiza ubuzima bw’intanga
5. Umubyibuho udasanzwe nawo utera imikorere mibi y’imisemburo nuko bikagira ingaruka ku ntanga n’imikorerwe yazo
Ese wari uzi ko hari ubufasha ku bagabo bagira iki kibazo cyo kutabyara ndetse n’abagira ikibazo mu mibonano mpuzabitsina ?
Nk’uko twabibonye haruguru hari impamvu zishobora gutera ubugumba zakwirindwa bigashoboka, gusa nanone hari ababa bakeneye ubundi bufasha bwisumbuyeho. Ubu hari imiti ndetse n’inyunganiramirire bikoze mu bimera bivura ndetse bikanarinda ibi bibazo.
Uramutse ukeneye ubufasha, watugana kuri BAHO NEW LIFE mu mujyi wa Kigali, waduhamagara kuri 0788758127/0788514102
-
Rubavu : Kamaliza avuga ko yarenganyijwe inzego zitandukanye zimutera umugongo #rwanda #RwOT
Kamaliza avuga ko byose byatangiye mu 2015 ubwo yatandukanaga n’umugabo bashakanye witwa Mutagengwa Gerard [Bari barashakanye mu 2009] nyuma y’amakimbirane yari amaze imyaka yaturukaga kukuba atarabyaraga bigatuma ahozwa ku nkeke.
Kamaliza Sifa avuga ko nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwanzuye ko batandukana bagombaga kugabana imitungo bari bafitanye irimo inzu iherereye mu Murenge wa Rubavu,akagari ka Byahi,umudugudu wa Rurembo.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko iyi nzu nubwo bari bayitunze bari batarahinduza ubutaka bivamo ko umugabo we ahindura amasezerano y’ubugure handikwaho ko ari murumunawe wahaguze akaba ari nawe nubu handitseho.
Ati 'Mu myanzuro y’urubanza harimo ko tugomba kugabana inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 23Frw, ubwo twari dufite n’imodoka ariko ntabwo twigeze tubigabana, nyuma umugabo aza gufata ya nzu ayandikaho mwene wabo witwa Nshunguyinka Emmanuel arangije afata akazu ka miliyoni eshatu bahita bakatwandikaho njye nawe.'
Yakomeje agira ati 'Ako kazu gato ntabwo namenye uko bakanyanditseho kuko mu mitungo twari dufite ntabwo nari nkazi ahubwo nari nzi inzu nini ya miliyoni 23Frw.'
Akomeza avuga ko yagerageje kwegera inzego zitandukanye nuko hahamagazwa Seromba Gerard bari baraguze nuko atanga ubuhamya ku rukiko rwa Rubavu yuko ayo masezerano mashya atayazi ndetse ageze kuri RIB arabyemeza ariko ageze mu rukiko arabihindura avuga ko yabyemeye kubera yakorewe iyicarubozo na RIB.
Mu nzego yikoma akavuga ko zamurenganije harimo harimo urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuko inyandiko ziburana zose zaburiwe irengero agakeka ko harimo akagambane.
Hari kandi urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha cyane cyane abakozi ba Sitasiyo ya Gisenyi kukuba kukuba baranze ko hapimishwa inyandiko umugabo we yazanye zerekana ko yahawe inzu ntoya kaandi atazi aho byabereye bakaba baramusinyiye.
Inyandiko igaragaza ko iriya nzu iburanirwa ari iya Kamaliza n’umugabo we
Inzu Kamaliza avuga ko ariyo yagombaga kugabana n’umugabo batandukanye
-
Rubavu : Abanyamuryango APEFE Mweya barashinja umuyobozi wabo kurigisa umutungo wabo #rwanda #RwOT
Aya mashuri akaba yarafunzwe na Ministeri y’uburezi muri Gashyantare 2019 kubera akaduruvayo kari mu buyobozi bw’iri shyirahamwe nyuma yuko bakuyeho Ndakaza Laurent bagashyiraho Mukankaka Marriane.
Muri Kanama 2018 nibwo muri APEFE Mweya, hatangiye kuvugwa amakimbirane mu banyamuryango bayo, yatumye n’ubuyobozi bweguzwa ariko uw’ikigo arinangira.
Aya makimbirane yagize ubukana nyuma ya raporo yakozwe igaragaza ko Umuyobozi w’ikigo, Ndakaza Laurent, yakoresheje nabi umutungo ufite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda bituma hafatwa umwanzuro ku mukuraho ariko yanga kuvaho.
Ku wa 26 Kanama 2018 nibwo abanyamuryango batoye Mukankaka Mariane ngo ayobore ikigo ariko Ndakaza yanze kuvaho byatumye havuka umwiryane mubashinze iki kigo bituma abana bahigaga bagenda bagabanuka.
Mu rugendo yarimo mu Karere ka Rubavu kuwa 8 Gashyantare 2019 rwari rugamije kureba uko uburezi butangwa, Minisitiri Mutimura, yakirijwe ikibazo nuwitwa Niyonsaba Sangwa Pascasie wavuze ko yirukanwe na APEFE Mweya, akitabaza inzego zitandukanye ariko ntibigire icyo bitanga.
Dr Mutimura Eugène wari Minisitiri w’Uburezi nyuma yo kumva ikibazo cy’abarimu n’ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’abagishinze yahise afata icyemezo cyo gufunga Ikigo cy’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye cya Apefe-Mweya kiri mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Nyuma yuko ikigo gihagaritswe akavuyo n’umwiryane byarakomeje Ndakaza wakuweho agumana ikigo n’abamukuyeho bakomeza kuvuga ko bamukuyeho ariko ntibyamubuza kugumana amakonti no kwakira ubukode bw’amazu y’ikigo kuko nubwo ikigo cyafunzwe ubu ibyumba bikoreramo irindi shuri.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo umuhesha w’inkiko w’umwuga umulisa clemence yaje guteza cyamunara inyubako z’iki kigo kubera umwenda wa miliyoni 40 zafashwe n’ubuyobozi biteza impagarara kuko abanyamuryango bitambitse umuhesha w’inkiko.
Abanyamuryango ba APEFE Mweya bavuga ko ideni Ndakaza Laurent yarifashe ku giti cye kuko yarifashe mw’izina rya Actions Des Parents Pour L’education Et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya) mugihe bo bavuga ko basanzwe ari Association des Parents pour l’education et la Formation des enfants-Mweya (APEFE – Mweya)
-
Kaminuza y’u Rwanda yatangaje itariki abanyeshuri bazasubukuriraho amasomo #rwanda #RwOT
Ku wa 8 Ukwakira 2020 ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko iri gutegura ikiganiro n’abanyeshuri hifashijwe ikoranabuhanga binyuze ku nkuta zayo ari zo Facebook na Twitter.
Muri iki kiganiro abanyeshuri bari kubaza bagahita basubizwa, benshi bagiye bagaruka ku bibazo binyuranye, gusa inkuru yari itegerejwe na benshi yari iyo kumenya igihe bazagarukira ku masomo !.
Muri iki kiganiro iyi kaminuza yatangaje ko amasomo azasubukurwa kuwa 19 Ukwakira 2020. Ku bijyanye n’ibyatangajwe byo kuba mu macumbi, basubije ko abashinzwe imibereho myiza y’abanyeshuli muri buri koleje ari bazagenda babitangaza.
Umwe mu banyeshuli babajije ikibazo kijyanye no gutangira yagize ati 'Murakoze nitwa Jean de Dieu SINGIZUMUKIZA, ndi umunyeshuli muri UR nkaba nshaka kumenya igihe cya nyacyo tuzatangirira gusubirira kuri kaminuza'.
Igisubuzo yahawe na Kaminuza y’u Rwanda kiragira giti 'Nshuti yacu Singizumukiza, turi gupanga gutangira kuwa 19 Ukwakira, ikindi kolege ni zo zizagenda zitangaza amabwiriza yo kugenderaho'


