Category: Uncategorized

  • Karongi: Umugore yishe umugabo we amuteye ibuye ahita atoroka #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Karekezi, avuga ko aya makuru yamenyekanye I saa mbiri z’ijoro ku wa 11 Ukwakira 2020, aho Muhawenimana yiyiciye umugabo amuteye ibuye hejuru y’ugutwi, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Ngoma Akagari ka Nyamushishi barimo bataha.

    Yagize ati: “Akimara kurimutera yahise yikubita hasi umugore n’inshoreke bapfaga bahita biruka, abamusanze aryamye mu nzira ni bo bahuruje abaturanyi barahamukura bamujyana ku mubyeyi we hafi aho. Mu gihe biteguraga kumujyana kwa Muganga yahise ashiramo umwuka.”

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi bw’umugabo, naho Muhawenimana wateye ibuye yahise atoroka aracyashakishwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko uyu muryango wari waragiriwe inama n’inzego zitandukanye, ariko nyakwigendera ntiyabireka.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Karongi-Umugore-yishe-umugabo-we-amuteye-ibuye-ahita-atoroka

  • Uku niko nakize kuba imbata y’ubwoba! #rwanda #RwOT

    Nabonye ko nubwo ubwoba bwari bwarambase, Imana ntiyabyishimiye ahubwo yanyeretse inzira yo kubwigobotora. Buri gihe ubwoba nibwo bwari umwanzi wanjye. Ahanini abakristo iyo berekeza ku banzi babo baba bashaka kugaragaza ibyaha .

    Ibyaha ni umwanzi ukomeye kuko nibyo bitubuza ubugingo buhoraho. Birashoboka cyane ko ibyaha bidutera ubwoba bw’igihe kirekire, gusa njye byari birenze ubushobozi bwanjye.

    Njye nari imbata y’ubwoba

    Igihe nari mfite imyaka 13, ninjiye mu bitaro mu buryo butunguranye. Abaganga basanze mfite ikibazo mu gahanga, kandi byatekerezwaga ko bizagira ingaruka ku bwonko bwanjye. Kubw’amahirwe abaganga bambwiye ko ntakibazo nzagira , ngo bisa n’igitangaza kuko ndokotse ubumuga nkiri muto. Bambwiye ko ubwonko bwanjye butigeze bwangirika yewe n’igikorwa cyo kumbaga cyagenze neza cyane nsubira mu buzima busanzwe.

    Mu bihe byanjye rero byo gukira , nibwo nyuma natangiye kwiyumvamo imyumvire itari myiza ko amahirwe y’ubuzima bwanjye ashobora kurangira vuba ko ejo hanjye hazaza hashobora kuba atari heza.

    Iyi mitekerereze yo kwikuramo ikizere cy’ejo hazaza, yanteje no kugira ubundi bwoba budasanzwe harimo: ubwoba bwo gutakaza akazi, ubwoba bwo kutagira amafaranga ahagije, ubwoba bwo gukora impanuka y’imodoka, n’ubwoba ku muryango wanjye n’inshuti zanjye. Ikintu cyose muri njye numvaga nta bubasha mfite bwo kukigenzura kandi ibyo byanteye guhangayika cyane.

    Amaherezo, nisanze ubwo bwoba bwose bwaranyoboraga cyane kandi mubyukuri byanteraga agahinda. Mu gihe nasuzumaga ibitekerezo byanjye n’impamvu zanteraga ibyo, nasanze inshuro nyinshi ubwo bwoba bwaranteye kuvuga cyangwa gukora ibintu bibabaza abandi nkana. Numvaga ndi imbata yo gutinya kandi rwose nifuzaga kubohoka!

    Icyo nabwiwe ku mwuka w’ubwoba, n’uburyo nabohotse iyo ngoyi

    Muri Bibliya hagira hati' Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba , ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda, 2Timoteyo 1: 7. Nasomye uyu murongo mpitamo kwiyemeza gushyira mu bikorwa ibyo nasomye. Ubwo bwoba, nubwo numvaga bwari ukuri kuri njye, ntabwo byavaga ku Mana. Naje gusobanukirwa ko ubwoba ari umwuka mubi, ni umwanzi . (Abefeso 6:12).

    Umwuka Imana yampaye wuzuye imbaraga zo gutsinda uwo mwuka w’ubwoba, kugira ngo usimburwe nurukundo, imbaraga no kwirinda ndetse n’ibyiringiro.

    Naje kubona ibitangaza byinshi mu buzima bwanjye . Nagize ibyiringiro n’ ibitekerezo by’ejo hazaza ,” aribyo bitekerezo by’Imana kuri njye. (Yeremiya 29:11.) Nize gushyira ubuzima bwanjye mu maboko y’Imana rwose kandi nezererwa ko ingenera ibinkwiriye buri gihe.

    Imirongo yo muri Bibiliya yambereye intwaro yo kurwanya ubwoba muri jye

    Ijambo ry’Imana ririmo ibyo mba nkeneye byose, kandi aha niho nasanze intwaro zo kunesha mu gihe nageragezwaga n’umwuka w’ubwoba. Dore urutonde rwimirongo yambereye inkomezi cyane:

    ' Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba , ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.' 2Timoteyo 1: 7

    'Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira ! Ni amahoro si bibi , kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma . Niko Uwiteka avuga .Kandi muzanyambaza , muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose'. Yeremiya 29: 11-13

    'Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganyije rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganyije rwose' 1Yohana 4; 18

    'Ntimukagire icyo mwiganyira , ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana , mubisabiye mu byingingiye , mushima.' Abafilipi 4:6

    'Ari mu Juru arambura ukuboko aramfata, ankura mu mazi y’isanzure. Ankiza umwanzi wanjye ukomeye, n’abanyangaga kuko bandushaga amaboko. Bari bantanze imbere ku munsi w’amakuba yanjye, ariko Uwiteka niwe wambereye ubwishingikirizo.' Zaburi 118: 17-19

    ' Azanyambaza nanjye mwitabe, nzabana nawe mu makuba no mu byago, nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, kandi nzamwereka agakiza kanjye.' Zaburi 91: 15-16

    Yesu akiri mu mubiri , amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.' Abaheburayo 5:7

    'Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.'

    Abaheburayo 10:35

    Source: ActiveChristianity.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uku-niko-nakize-kuba-imbata-y-ubwoba.html

  • Nyanza: Umuryango uhangayikishijwe n’imibiri y’ababo imaze imyaka 2 idashyingurwa, ukabishinja Gitifu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bategereje ko imibiri y
    Bategereje ko imibiri y’abavandimwe babo izashyingurwa mu cyubahiro

    Abo bana biciwe mu rugo rwa Kaberuka Euphrem (utakiriho) na Musabuwera Madeleine, bari abaturanyi b’uyu muryango, aho abo bana bari bahungiye, hanyuma bajugunywa mu musarane wo muri urwo rugo.

    Amakuru y’uko biciwe muri urwo rugo yaje kumenyekana ubwo abana bo kwa Kaberuka baje gushyamira, hanyuma umwe akabwira undi ati “Nakwica nkakujugunya mu musarane tukajya tukunnya hejuru nk’uko tunnya hejuru y’abana bo kwa Disi”.

    Kuva ubwo amakuru yahise atangira gutangwa, inzego z’ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa bajya gushakisha iyo mibiri mu musarane wo kwa Kaberuka.

    Ni igikorwa cyayobowe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, tariki ya 5 Nyakanga 2018, maze muri uwo musarane havanwamo imibiri y’abantu bane, harimo n’abo bana bo kwa Disi Didace babiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Habineza), yatanze raporo igaragaza ko muri uwo musarane havanywemo imibiri ine, ndetse n’inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza y’ukwezi kwa Nyakanga 2018 kashyikirije Intara y’Amajyepfo, na yo igaragaza ko uwo musarane wakuwemo imibiri ine.

    Inyandiko y
    Inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza, yemeza ko mu musarane havuyemo imibiri ine

    Nyuma yo gukuramo iyo mibiri kandi, Umunyamabanga nshingwabikorwa ubwe yitangiye imbwirwaruhame asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho bakeka hari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyungurwe, ndetse anavuga umubare w’imibiri yabonetse (ine).

    @PaulKagame @RIB_Rw @BusingyeJohns@RwandaLocalGov @RwandaRemembers @NyanzaDistrict @KibiriziS

    Your Excellency @PaulKagame, aka ni agace gato k’ijambo Gitifu wa @Kibirizisector yavuze umwaka ushize wa 2018 ubwo twasangaga imibiri y’abacu bazize genocide yakorewe abatutsi pic.twitter.com/Ba2004OU6s

    — DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019

    Mu gihe cyo gushakisha iyo mibiri, Musabuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura (aho iyo mibiri yakuwe), bari bafunzwe bakekwaho icyaha cya Jenoside.

    Kurigisa imibiri

    Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, tariki ya 09 Gicurasi 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, yahamagajwe n’urukiko nk’umutangabuhamya wari uhari, kandi akaba ari na we wari uhagarariye igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri.

    Icyaje gutungurana, ni uko uwo muyobozi yabwiye urukiko ko mu musarane hatavanywemo imibiri ine, ko ahubwo havanywemo umubiri umwe w’umuntu mukuru.

    Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w
    Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w’umuntu umwe gusa

    Icyo gihe urukiko rwanzuye ko ruzigirayo kureba niba koko hari umubiri umwe, rugezeyo koko rusanga aho imibiri yari yarabitswe (ku biro by’umurenge wa Kibirizi), hari umubiri umwe gusa.

    Ibi byatumye Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanzura ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien ari abere, ariko abagize umuryango wa Disi Didace bajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

    Icyo gihe hibazwaga aho indi mibiri y’abantu batatu yajyanwe, ariko biba urujijo, bituma inzego zitangira kubikurikirana.

    Abagize uyu muryango kandi batabaje inzego zitandukanye basaba ko barenganurwa bagahabwa ubutabera, ndetse Disi Dieudonée, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, yanditse ubutumwa kuri twitter, agaragaza iki kibazo, ndetse anasaba inzego zinyuranye harimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko uyu muryango warenganurwa, ukabona imibiri y’ababo bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.

    @PaulKagame @RIB_Rw @BusingyeJohns@RwandaLocalGov @RwandaRemembers @NyanzaDistrict @KibiriziS

    Your Excellency @PaulKagame, aka ni agace gato k’ijambo Gitifu wa @Kibirizisector yavuze umwaka ushize wa 2018 ubwo twasangaga imibiri y’abacu bazize genocide yakorewe abatutsi pic.twitter.com/Ba2004OU6s

    — DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019

    mu musarani w’umuryango ukekwaho kuba waratwiciye abacu.Amakuru akaba yaraturutse mururwo rugo ubwo bashyamiranaga bikabatera kwivamo.Gitifu yasabye abaraho guheka iyo mibiri bakayijyana k’umurenge.Nyuma iyo mibiri yaje kurigiswa.Ndetse murubanza RP/Gen 00004/2018/TB/BSA

    — DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019

    yemeza ko muruwo musarani nt’abantu bavuyemo.Twareze gitifu kuri RIB ngo imubaze aho iyo mibiri yayishyize, ariko ntibyakozwe, ibyumweru bibaye3.
    None twabasabaga Your Excellency ngo mudufashe gukurikirana aho imibiri yabacu iri, natwe tubashe kubashyingura.
    Genocide never again

    — DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019

    Imibiri yaje kugarurwa

    Tariki ya 21 Ugushyingo 2019, itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ryagiye gukurikirana iki kibazo ku Murenge wa Kibirizi, maze mu nyandiko ryakoze Kigali Today ifitiye kopi, ryemeza ko ryahasanze amashitingi abiri y’umweru, imwe irimo “imibiri y’abantu bashobor kuba bane”, naho indi irimo imyenda myinshi itandukanye irimo iy’abana n’iy’abantu bakuru.

    Bukeye bwaho tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza yahise afungwa, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y’igihe gitoya, uyu muyobozi yaje gufungurwa bivugwa ko yatanze ingwate ndetse n’abantu bamwishingira, ndetse icyo gihe ahindurirwa umurenge yayoboraga ajya kuyobora uwa Mukingo, ubu akaba ageze mu wa Nyagisozi.

    Nyuma yo kongera kuboneka kw’iyo mibiri, mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kwezi kwa Gicurasi 2020, urukiko rwategetse ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura bahamwa n’icyaha cya Jenoside, rubahanisha igifungo cya burundu.

    Ku bijyanye no kunyereza imibiri no gutanga ubuhamya butari bwo kuri iyo mibiri bikekwa ko byakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habineza Jean Baptiste, ubushinjacyaha buracyari mu iperereza, bikavugwa ko hagitegerejwe urubanza kuri icyo kibazo.

    Kayisire Devotha, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, avuga ko bahangayikishijwe no kuba hashize imyaka irenge ibiri imibiri y’ababo (abavandimwe be) ibonetse, ariko bakaba batarabasha kuyishyingura mu cyubahiro.

    Agira ati “Gushyingura imibiri y’abo bana bisa n’ibidashoboka, kuko imibiri yari yabonetse ari ine, igashyirwa hamwe n’indi ku biro by’umurenge, ariko hashira igihe bakavuga ko itagihari hari umubiri umwe gusa. Na nyuma yo kuyibona kuyishyingura biracyari ikibazo”.

    Ikindi aba bagize umuryango wa Disi bibaza ni uburyo umuyobozi wayoboye ibikorwa byo gushakisha imibiri y’ababo, agahindukira akayitangaho amakuru atari yo mu rukiko ku byo bo (abagize umuryango wa Disi) bita inyungu ze bwite, ndetse bakanakeka ko hatanzwe ruswa, none akaba akiri mu nshingano z’ubuyobozi.

    Icyakora kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko uyu muyobozi (Gitifu) yahanwe mu rwego rw’akazi, hakaba hategerejwe icyo ubushinjacyaha buzakora ku makosa yaketsweho yo kurigisa imibiri no gutanga amakuru atari yo.

    Icyakora uyu muyobozi w’akarere ntiyashatse gutangaza igihano cyo mu rwego rw’akazi Gitifu yahanishijwe ku bw’ayo makosa yaketsweho.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko iki kibazo na we akizi, kandi ko kikiri mu rwego rw’ubutabera, hakaba hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura.

    Agira ati “Icyo nakora ni ukukubwira nti uwo muryango ukwiriye kwihangana, ni byo birababaje, ariko kandi tukanareka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo”.

    Uyu muyobozi avuga ko imibiri y’abo bantu iri mu maboko y’ubugenzacyaha, aho ibitswe ku Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akizeza ko irinzwe neza, hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura hanyuma ikabona gushyingurwa mu cyubahiro.

    Abagize umuryango wa Disi Didace kandi baherutse no kugeza iki kibazo ku Badepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, ubwo bari mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda Inteko, mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020.

    Icyo gihe abo Badepite bijeje uyu muryango ko bazafatanya na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), bagakurikirana icyo kibazo ku buryo ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.

    Abagize uyu muryango ariko bo basanga ikibazo gishingiye ku buyobozi bubi. Kayisire Devotha ati “Ikibazo cyabaye Gitifu warigishije imibiri akavuga ko ntayavuye muri WC (mu musarane) ku nyunguze bwite. Iba yarashyinguwe kuko si rwo rubanza rwa mbere rubayeho, ariko ni rwo rwa mbere imibiri imaze imyaka n’imyanuro yanamye idashyinguwe kubera abayobozi batari inyangamugayo”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyanza-umuryango-uhangayikishijwe-n-imibiri-y-ababo-imaze-imyaka-2-idashyingurwa-ukabishinja-gitifu

  • Ni gute twarwana intambara nziza? #rwanda #RwOT

    Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi (1Timoteyo 6:12).

    Tugomba kurwana intambara nziza turwanya umwanzi Satani, ariko se ibi bisoanuye iki? ni gute se twabasha kurwana intambara nziza? reka turebere hamwe ingamba 6 dushobora kwifashisha mu rwego rwo guhashya umwanzi.

    1. Iyemeze

    Tegura kandi ubare uburyo bwawe bwose bwagufasha kwegera no gutsinda umwanzi, mbese umere nka jenerali utegura kurwana urugamba.

    2. Senga cyane

    Abaheburayo 4:16 haratubwira ngo twegere intebe y ‘Imana twizeye. Injira imbere ye ufite icyizere kandi umwereke ibyifuzo byawe byose.

    3. Vuga nta bwoba

    1Petero 4:11 haratubwira ngo: “Umuntu navuga avuge nk’ubwirijwe n’Imana, nagabura ibyayo, abigabure nk’ubwirijwe n’Imana, nagabura ibyayo abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo.

    4.Tanga ku bwinshi

    Uburyo dutanga nibwo buryo twakira. (Luka 6.38) mubyukuri birakwiye ko ubaho mu buzima bwo kugira ubuntu.

    5. Kora cyane

    Ibyo ari byo byose dukora, tugomba kubikora dushishikaye. (Umubwiriza 9:10) Jya ukora ubwirijwe n’Umwuka Wera kandi ukore umurimo kugeza imperuka.

    6. Kurangwa n’urukundo nyakuri

    Nkabana b’Imana, tugomba gukunda abandi nk’uko Imana idukunda hatabayeho kurobanura cyangwa kwirema ibice.

    Mugihe ubashije gushyira mu bikorwa izi ngamba uko ari esheshatu, wowe ubwawe uzabasha kuzuzwa imbaraga z’Imana kandi uzatsinda umwanzi mu buryo budasubirwaho.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Mukiza, sinshaka gusigara inyuma no gutsindwa urugamba umpamagarira kurwana. Kubw’ibyo njya imbere, unyereke uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya umwanzi Satani mu izina rya Yesu. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-twarwana-intambara-nziza.html

  • Musanze : Abapadiri 2 bafatiwe ibihano kubera gusoma misa batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abo bapadiri umwe ashinjwa gusomera misa muri katedrali nkuru ya Ruhengeri aho ‘intebe igenewe kwicaraho abantu babiri hari hicayeho bane’.

    Undi aregwa ko yasomeye misa abari mu zabukuru muri shapeli bicayemo ari benshi kandi batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk’uko polisi ibivuga ku rubuga rwayo. Aba bapadiri ntacyo batangaje ku byo bashinjwa.

    Polisi ivuga ko izo nzu z’amakoraniro zishobora gufungwa, nk’uko biteganywa n’amabwiriza yemereye insengero kongera gukora muri iki gihe cya coronavirus.

    Mu Rwanda, insengero n’imisigiti byasubukuye ibikorwa mu kwezi kwa karindwi, nyuma y’uko bifunzwe mu kwezi kwa gatatu iki cyorezo kikigera mu Rwanda.

    Mu mabwiriza yashyizweho harimo ko ; mu rusengero abantu bicara bahanye intera ya 2m, gutura ‘cash’ birabujijwe, gukoranaho ntibyemewe, abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe… Leta yategetse ko “urusengero rutazubahiriza ayo mabwiriza ruzafungwa”.

    Polisi ntiyatangaje ibihano byahawe bariya bapadiri babiri bo muri paruwasi ya Ruhengeri.

    Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yerekana ko mu kwezi gushize kwa cyenda gusa abantu barenga 25,000 bahaniwe kutambara/neza agapfukamunwa, abarenga 10,000 bo bahaniwe kudahana intera.

    Amategeko yo mu mujyi wa Kigali yo ateganya ibihano bigera ku mande ya 100,000Frw ku ukuriye urusengero no kurufunga mu gihe rwarenze ku mabwiriza yatanzwe.

    Mu Rwanda abantu barenga 4,800 nibo bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus, naho 31 nibo imaze kwica, nk’uko imibare ya minisiteri y’ubuzima ibivuga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Musanze-Abapadiri-2-bafatiwe-ibihano-kubera-gusoma-misa-batubahiriza-amabwiriza-yo-kwirinda-Covid-19

  • Rubavu: Abantu batatu bafatanwe udupfunyika 1801 tw'urumogi bacuruzaga mu baturage. Ese itegeko rivuga iki? #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge( ANU) ryafashe abantu 3 bakwirakwizaga urumogi  mu baturage.ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2020.

    Abafashwe harimo:

    Niyonzima Fidele w'imyaka 25 yafatanwe udupfunyika 301

    Niragire Console w'imyaka 31 na Ntagisanimana Liliane w'imyaka 30, aba bombi bakoranaga, bafatanwe udupfunyika tw'urumogi 1500.

    Aba bantu bose bafatiwe mu Kagari kamwe ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba , Chief  Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko kugira ngo bariya bantu bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bityo byorohera abapolisi kubafatira mu cyuho. Yagize ati :

    'Gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku mikoranire myiza n'abaturage aho baduhaye amakuru adufasha kubafata kandi tukabafatana urumogi. Bariya bagore barakoranaga umwe yari ashinzwe kururanguza mu baturage undi ashinzwe gushaka abakiriya, ni ibintu bamazemo iminsi kuko umugabo wa Niragire Console yafunzwe burundu azize gucuruza urumogi.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bagore bafite abandi bantu babiri bakorana bakirimo gushakishwa, umwe ajya kurukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akarushyikiriza undi uza kurugeza kuri bariya bagore.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba akomeza avuga ko abacuruza urumogi bagenda bakoresha amayeri atandukanye ariko nayo amaze gutahurwa nk'aho bakoresha abana bato mu gutwara urumogi. Ati :

    'Ubwo hafatwaga Niyonzima Fideli yabanje gukoresha umwana w'imyaka 7 aba ariwe umuzanira urumogi arukuye aho afite ububiko bwarwo (Stock). Yamubwiye  aho arutereka noneho abapolisi bamufatira aho uwo mwana yari aruteretse.'

    CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubushake mu kurwanya ibiyobyabwenge akangurira n'abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo ibiyobyabwenge bicike mu Rwanda.  Yasabye abagifite ingeso mbi yo kwishora mu biyobyabwenge kubireka bakareba ibindi bakora byemewe n'amategeko kuko amayeri yose bakoresha amaze kugenda amenyekana.

    Abafashwe bose uko ari 3 bashyirikirjwe urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Icyo itegeko rivuva ingingo ya 263 y'itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/12/rubavu-abantu-batatu-bafatanwe-udupfunyika-1801-twurumogi-bacuruzaga-mu-baturage-ese-itegeko-rivuga-iki/

  • Fermières de fraises de Muhanga accusent les autorités de district de non encadrement #rwanda #RwOT

    Elles devaient lui accorder une autorisation de bâtir cette usine. Cette autorisation ne viendra jamais jusqu’au moment où le projet PASP du Minagri en question arrive à clôturer ses activités.

    Ces fermières ont commencé leurs activités agricoles en l’an 2008. L’idée de transformer leur fraise en jus et confiture a germé et discuté avec l’appui de PASP et autres experts en la matière.

    Des autorités incapables d’un soutien ferme à ces femmes travailleuses

    ” Au vu de la grande quantité de récolte de la fraise que nous avions à chaque saison, nous avons approché les autorités de district pour conseils de ce qu’il faut faire. Nous suggérions de monter une petite usine de transformation de cette denrée. Nous leur demandions de ne pas tarder à nous donner une autorisation de bâtir cette usine car notre donateur, le PASP, l’exigeait vu que son mandat allait expirer “, a confié avec dépit Irène Nyirabarigira, la dirigeante de la Coopérative, constatant la non exécution du service de l’urbanisme du District.

    'Nous avions toutes les provisions pour que le cadastre du District nous accorde l’autorisation. La Coopérative avait contracté un crédit de deux millions s’ajoutant au don de 11 millions accordés par le PASP “, a ajouté Nyirabarigira.

    Du côté des autorités de district, des explications hasardeuses. Pour elles, la parcelle de la Coopérative où doit s’ériger la petite usine a des dimensions réduites. Il faut, en plus, aller demander l’autorisation au RHA/Rwanda Housing Agency.

    Huuuh ! A ce que l’on sait, RHA ne gère que les immeubles publics ! Et puis quoi, le district est-il incapable d’évaluer l’importance de cette initiative féminine et leur faire un traitement de faveur en agrandissant leur terrain, et même, en leur apportant un soutien matériel et financier afin que les produits qu’elles veulent mettre sur le marché fassent la fierté du district ?

    Tuer dans l’oeuf des initiatives privées louables

    Dans un entretien avec Umuseke.com, le Vice-maire Affaires Economiques est passé à côté de la plaque. Il n’a pas compris qu’en tant autorité de district chargée de la promotion économique des citoyens, il devait fait un suivi soutenu pour la réalisation de cette initiative féminine.

    ” Nous leur avons donné le conseil d’approcher les autorités du Ministère du Commerce pour qu’elles puissent avoir cette autorisation de batit une unité industrielle. Elles ne se sont pas exécutées jusqu’à ce qu’à la fermeture des activités de PASP, le don de onze millions qui leur avait été accordé leur soit retiré “, a dit le Vice Maire Kayiranga Innocent sachant bien qu’il a un personnel suffisant pour encadrer ces femmes rurales peu familiarisées aux manœuvres et tracasseries bureaucratiques.

    Lui, deuxième personnalité politique de son district, il aurait pu appointer un agent en charge de la promotion des petites industries du district de faire tout le suivi nécessaire de cette activité jusqu’à permettre ces femmes d’atteindre leurs objectifs. Mieux encore, il aurait pu influer le district pour qu’il leur apporte un soutien consistant à agrandir le terrain où implanter l’usine et engager des fonds modiques pour une étude environnementale et autres pour cette unité qui allait donner beaucoup d’emplois aux jeunes désœuvrés de la place.

    Une aide tardive, on n’explore pas assez le tort cause par l’inaction des officiels
    Il a néanmoins promis que le District va les aider à acquérir un espace suffisant dans la nouvelle zone industrielle du district. L’a-t-il dit parce que la presse a fourré son nez dans cette affaire ? Quelles autres formes de soutien ce district accordera-t-il à ces femmes dynamiques et soucieuses de se faire un nom dans le district ?

    Pourtant, même un simple plaidoyer des autorités de district au près de BDF/Business Development Fund, d’UNIDO et autre PNUD pourrait faire son effet.

    Avec Umuseke.rw

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Fermieres-de-fraises-de-Muhanga-accusent-les-autorites-de-district-de-non.html

  • Musanze: Abapadiri babiri bahanwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye mu turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera.

    Ni muri urwo urwego Polisi yaje gusanga muri Shapeli ya Kiliziya Gaturika Katederali ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Shapeli barimo guhabwa igitambo cya misa na Padiri Nsengiyumva Felicien. Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa na Padiri mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye hariya kuri Katederali ya Ruhengeri niho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Yagize ati “Mu nsengero zirenga 72 twakoreye igenzura mu Karere ka Musanze, Gakenke, Gicumbi na Burera, muri Katederali ya Ruhengeri niho honyine twasanze bakoze ibinyuranyijwe n’amabwiriza. Twasanze abantu begeranye cyane ku buryo byashyira mu kaga abakirisitu bari baje mu misa.”

    ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko abakecuru n’abasaza bari muri Shapeli bari begeranye cyane kandi batambaye udupfukamunwa. Ni mu gihe abandi bakirisitu bari muri Katederali nabo batari bubahirije intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kuko intebe isanzwe yicarwaho n’abantu 4 kuri ubu igomba kwicarwaho n’abantu 2 gusa ariko ntabwo byari byubahirijwe.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS) rivuga ko akenshi abantu bakuze cyane bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19. By’umwihariko abarengeje imyaka 60 y’amavuko cyangwa se abafite ibibazo by’ubuzima nk’imyanya y’ubuhumekero, umutima, diyabete n’izindi.

    Inkuru yanditse ku rubuga rwa Internet rwa Polisi ivuga ko abo bapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    ACP Rugwizangoga yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.

    Yagize ati “Icyo dushinzwe nka Polisi ni ukugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe. Kandi tuzakomeza kugenzura neza ko amategeko yubahirizwa nk’uko bisanzwe, twanavuganye n’inzego bireba kugira bagire icyemezo bafatira bariya barenze ku mabwiriza. “

    ACP Rugwizangoga yakomeje yibutsa abagize amadini n’amatorero by’umwihariko abahawe uburenganzira bwo gusubukura serivisi ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi bakagira uruhare mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abapadiri-babiri-bahanwe-bazira-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Prosper Nkomezi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Singitinya’ iri mu zikunzwe cyane-VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuramyi Prosper Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ibasha gukora, Humura, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Wanyujuje indirimbo, n’izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Singitinya’ iri mu ndirimbo ze zikunzwe cyane dore ko amajwi yayo amaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 500 ku rubuga rwa Youtube.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020 ni bwo amashusho y’iyi ndirimbo yageze kuri Youtube. Abantu barenga 60 ni bo bamaze kuyitangaho ibitekerezo. Benshi muri bo bavuze ko bakorwa ku mutima n’indirimbo za Prosper Nkomezi, bamwifuriza gukomeza gukoreshwa n’Imana. Gihana Fred yagize ati “Indirimbo z’uyu muhungu zubaka imitima yacu rwose”. Musabwa Shadrack yagize ati “Muri umugisha w’isi muvandimwe, mukomeze kwagurwa”.

    John Musuhuke yavuze ko indirimbo za Prosper zimutera kurira, ati “Imana iguhe umugisha Nkomezi allways your songs make me cry because of how is good and has the best words ever, my God bless you (buri gihe indirimbo zawe zituma ndira kubera uburyo ari nziza n’amagambo yazo meza bihebuje, Imana iguhe umugisha). Uwitwa Martin we yavuze ko buri uko abonye Prosper asohoye indirimbo, ikintu cya mbere akora ni ugukora ‘Like’ kuko aba yizeye ijana ku ijana ko iyo ndirimbo ari nziza.

    Prosper Nkomezi aherutse gutangariza INYARWANDA ko afite gahunda yo gukora cyane ku buryo buri kwezi azajya ashyira hanze indirimbo nshya cyangwa amashusho y’izo yasohoye mu bihe bishize. Ibyo yatangaje ari kubyubahiriza koko, dore ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Singitinya’ agiye hanze nyuma y’ibyumweru hafi bitatu hasohotse indirimbo ‘Ndaje’ yakoranye na Gentil Misigaro (imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 87), iyi nayo ikaba yaragiye hanze ikurikira indirimbo ‘Wanyujuje indirimbo’ imaze ukwezi iri hanze.

    Reba amashusho ya ‘Singitinya’ by Nkomezi Prosper

    Sourcwe: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Prosper-Nkomezi-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo-Singitinya-iri-mu-zikunzwe.html

  • Koreya ya Ruguru yerekanye ibyo abahanga mu bya gisirikare bavuze ko bisa nk'igisasu cya kirimbuzi gishya #rwanda #RwOT

    Koreya ya Ruguru yerekanye ibyo abahanga mu bya gisirikare bavuze ko bisa nk'igisasu cya kirimbuzi gishya n'izindi ntwaro nshya mu karasisi kakoranywe ubuhanga bukomeye mu gitondo cyo ku wa gatandatu.

    Icyo gisasu kigaragara ko aricyo cya mbere cya rutura Koreya ya Ruguru yerekanye mu bishobora guhekwa n'imodoka. Ibyo byatumye abasesengura ibintu n'ibindi bavuga ko bishoboka ko cyaba ari cyo Perezida Kim Jong Un w'icyo gihugu yigeze kuvuga mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Perezida Kim Jong Un yakurikiye ako karasisi kari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 75 y'Ishyaka ry'Abakozi riri ku butegetsi muri icyo gihugu.

    Umukuru w'icyo gihugu yagejeje ijambo ku bantu babarirwa mu bihumbi bari buzuye muri Stade nkuru y'i Pyongyang, nta numwe wambaye agapfukamunwa. Yavugaga agaragazaga amarangamutima asa nk'ushaka kurira, mu ijambo rye ryamaze iminota 25.

    Yavuze ko igihugu cye kizakomeza kubaka imbaraga za gisirikare no kwirinda ibikorwa by'umwanzi byose byashaka kugitera ubwoba. Ntiyigeze atobora ngo avuge Leta zunze ubumwe z'Amerika ariko yavuze ko 'atashya cyane' Koreya y'Epfo kandi yizeye ko ibihugu byombi bizazahura umubano wabyo wari wongeye kuzamba muri uyu mwaka.

    Yasabye imbabazi ku byerekeye ihungabana ry'ubukungu bw'igihugu avuga ko ryaje ritunguranye kubera imyuzure n'ikiza cya virusi ya Corona. Gusa nkuko VOA ikomeza ibitangaza, Kim Jong Un yemeza ko nta muntu n'umwe uricwa n'iyo ndwara mu gihugu cye. Nkuko ubutegetsi bukomeje kubyemeza nubwo abahanga bavuga ko kubyemeza bitashoboka kandi bishobora kuba ari ibinyoma.

    The post Koreya ya Ruguru yerekanye ibyo abahanga mu bya gisirikare bavuze ko bisa nk'igisasu cya kirimbuzi gishya appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/12/koreya-ya-ruguru-yerekanye-ibyo-abahanga-mu-bya-gisirikare-bavuze-ko-bisa-nkigisasu-cya-kirimbuzi-gishya/