Category: Uncategorized

  • Namibia : Imyigaragambyo y’abamagana ihohoterwa rikorerwa abagore yafashe indi ntera #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko Namibia ari kimwe mu bihugu bifite abagore benshi bahohoterwa ku Isi barimo abafatwa ku ngufu ndetse n’abakorerwa irindi hohoterwa ritandukanye.

    Nko mu murwa mukuru, Windhoek habarurwa abagore barenga 200 bahohoterwa nibura buri kwezi.

    Imyigaragambyo imaze iminsi yarakajije umurego muri uyu Mujyi no mu bindi bice by’igihugu yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize ndetse n’ikomeje gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Abantu basaba Perezida Hage Geingob ko yashyiraho amategeko adasanzwe kubera iri hohoterwa ryiganjemo irishingiye ku gitsina rikorerwa abagore.

    Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020, abagore benshi bigabije imihanda berekeza kuri kimwe mu bigo by’ubucuruzi gikomeye I Windhoek, gusa imyigaragambyo yabo yaje gukomwa mu nkokora na Polisi yabaminshemo ibyuka biryana mu maso.

    Umugore wa Perezida w’iki gihugu, Monica Geingos Kalondo aherutse kugaragaza ko ashyigikiye iyi myigaragambyo ikomeje gukaza umurego muri iki gihugu.

    #Namibia : Anti-femicide protests sweep nationwide.

    They are calling on President Hage Geingob (@hagegeingob) to declare a state of emergency over violence against women & femicide, police reform, and the resignation of the min of Gender Equality and Child Welfare, Doreen Sioka. pic.twitter.com/PiPYozzM9t

    — Anonymous (@YourAnonCentral) October 11, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Namibia-Imyigaragambyo-y-abamagana-ihohoterwa-rikorerwa-abagore-yafashe-indi-ntera

  • Bushayija wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu musaza, yamenyekanye kuri iki Cyumweru nk’uko byemejwe na Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

    Bushayija Léonard wayoboye iyi kipe, yari amaze iminsi arwaye impyiko, aho yajyaga ajya kwivuza mu bitaro, by’umwihariko muri iyi minsi ya vuba akaba yari arembye cyane.

    Yitabye Imana nta kwezi gushize ashyizwe muri Komisiyo yateguye amatora ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yabaye ku wa 27 Nzeri 2020.

    Kiyovu Sports yagize iti 'Inkuru y’akababaro, umusaza wacu Bushayija Léonard amaze kwitaba Imana, umuryango wa Kiyovu wifatanyije mu kababaro n’umuryango wa muzehe Léonard, Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye. Ikipe itakaje umugabo w’ingirakamaro, umwe mu bayibereye abayobozi beza.'

    Inkuru ya Kababaro, Umusaza wacu Bushayija Leonard Amaze kwitaba Imana,umuryango wa Kiyovu wifatanyije mu akababaro n’umuryango wa Muzehe Leonard Imana imwakire Mubayo, kandi ikomeze abasigaye, ikipe itakaje umugabo w’ingirakamaro,umwe mubayibereye abayobozi beza.@FERWAFA pic.twitter.com/OVl66jkxTN

    — The Official Account of SC Kiyovu (@SCKiyovuSports) October 11, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bushayija-wayoboye-Kiyovu-Sports-yitabye-Imana

  • Mu Rwanda umuntu wa 31 yishwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uwo muntu ari umugabo w’imyaka 41 y’amavuko witabye Imana ari i Kigali.

    Kuri iki Cyumweru kandi, mu Rwanda abantu 40 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 4.

    Abo barwayi bane bashya babonetse mu bipimo 2,239 bakaba barimo umwe wabonetse mu Mujyi wa Kigali, babiri babonetse i Kirehe, undi umwe aboneka i Musanze.

    Kugeza kuri iki Cyumweru mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,896 muri bo abamaze gukira ni 3,606 naho abakivurwa ni 1,259.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-wa-31-yishwe-na-covid-19

  • Kayonza: Polisi yafatanye umuturage Amadolari ya Amerika 4,700 y’amahimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musafiri Dickson yafatanywe amadolari y
    Musafiri Dickson yafatanywe amadolari y’amahimbano (ifoto: Polisi y’u Rwanda)

    Polisi iravuga ko ayo madolari yari ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4,500,000 FRW) akaba yari agiye kuyagura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko kugira ngo Musafiri afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Nyuma yo gufatwa byaje kugaragara ko yari afite amadolari y’amahimbano.

    Yagize ati “Tariki 08 Ukwakira 2020 Musafiri yavuye i Kigali aza mu Murenge wa Murama kugura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Ahageze ntiyumvikana neza ku biciro n’abo yari agiye kuyagura (Imparata), babonye afite amafaranga menshi bashatse kuyamwaka ariruka bamwirukaho abaturage batabaza Polisi irabafata bose isanga Musafiri afite amafaranga menshi harimo ariya madolari y’amahimbano ibihumbi bine na magana arindwi, imparata na zo zari zifite ibiro 09 by’amabuye y’agaciro.”

    Imparata ni itsinda ry’abantu bakora ibikorwa byo kwiba amabuye y’agaciro mu birombe byo mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama muri Kayonza.

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Musafiri amaze gufatwa yemeye ko ayo madolari ari amahimbano ariko yanga kuvuga aho ayakura. Yanemeye ko yari yaje kugura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo yari aje kuyagura na bo bashaka kumwambura amafaranga bamaze kutumvikana mu biciro.

    Amadolari yafatanwe Musafiri nyuma yo gusuzumwa byagaragaye ko ahuje nimero n’andi aherutse gufatanwa abantu mu Mujyi wa Kigali. Musafiri yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku nkomoko y’ayo madolari y’amahimbano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yanavuze ko abasore batatu bari bagiye kwambura Musafiri ari na bo bari bagiye kumugurishaho amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu na bo barafashwe, bafatanwa ibiro 3 by’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.

    Yagize ati “Bariya basore barazwi baba mu itsinda ry’abantu biba amabuye y’agaciro mu birombe by’abashoramari mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama, mu minsi ishize hari abafashwe. Bazwi ku izina ry’Imparata, ubu na bo twabafashe tubashyikiriza ubugenzacyaha.”

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko CIP Twizeyimana yakomeje ashimira abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma abo bantu bakekwaho ibyaha bafatwa. Yasabye abantu gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, yanabakanguriye kugira ubushishozi igihe babonye amafaranga ayo ari yo yose cyane cyane inoti nshya.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kayonza-polisi-yafatanye-umuturage-amadolari-ya-amerika-4-700-y-amahimbano

  • Ntibisanzwe! Polisi yataye muri yombi abantu bari bambaye ubusa buri buri bari mu kirori cyo guhuza ibitsina. Reba amafoto #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda Polisi yo muri Kampala yataye muri yombi abantu 21 bari bambaye ubusa buri buri bari mu kirori cyo guhuza ibitsina( sex party ) cyaberaga mu nzu y' umuntu ahitwa Kireka, mu Karere ka Wakiso.

    Umuvugizi w'Igipolisi muri Kampala, Patrick Onyango yagize ati:

    'Ubutasi bwakiriye amakuru kuri iki kirori uhashyira abantu batanga amakuru bo kugenzura no kumenyesha polisi igihe ikirori gitangirira,'

    Yakomeje agira ati:

    'Ahagana saa sita z'ijoro, igipolisi cyamenyeshejwe ko imikino yo guhuza ibitsina yatangiye maze twinjira mu gikorwa.'

    Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Polisi yari iherutse kugaba igitero ku nzu iherereye ahitwa Kiwatule, aho abari bahari bari mu bikorwa nk'ibi by'urukozasoni.

    Kuri iki Cyumweru Onyango akaba yakomeje avuga ati: 'mu gitero ku nzu iri muri Kireka, twafatiye mu cyuho ababyitabiriye'.

    Yongeyeho ko bafashwe bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Kireka, ku byaha byo gusuzugura amabwiriza y'umukuru w'igihugu yo kutegerana kubera icyorezo cya Covid-19 no gukora ibikorwa bishobora gutuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.

    Igitangaje, nuko ibikorwa by'urukozasoni bari barimo mu byaha baregwa bitarimo nk'aho nta mategeko ahari ahana ibi byaha muri Uganda.

    Iki kirori cyaberaga mu nzu y' umuntu ahitwa Kireka, mu Karere ka Wakiso

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/11/ntibisanzwe-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-bari-bambaye-ubusa-buri-buri-bari-mu-kirori-cyo-guhuza-ibitsina-reba-amafoto/

  • Bubakiwe Biogaz zirapfa babura abatekinisiye bo kuzisana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aho bavangiraga amase ntaherukamo kubera ko yapfuye bakabura abatekinisiye bazisana
    Aho bavangiraga amase ntaherukamo kubera ko yapfuye bakabura abatekinisiye bazisana

    Guhera mu mwaka wa 2011 uturere twose wasangaga mu mihigo yatwo harimo uwa Biogaz, imwe ikaba yari ifite agaciro k’ibihumbi 600, umuturage akishyura ibihumbi 300 andi akishyurwa na Leta.

    Mirenge Désiré wo mu Murenge wa Karangazi avuga ko yubakiwe Biogaz ebyiri ariko hashize hafi imyaka ibiri zipfuye yiyambaza ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere ariko ngo uzikora yarabuze burundu ararekera.

    Avuga ko igihombo yagize ari uko yari yizeye kubona ibicanwa atavunitse bikarangira abibuze kuko ngo inkwi zigoye kuzibona.

    Ati “Ebyiri zombi zarapfuye nabuze umutekinisiye, nabajije ku Murenge no ku Karere nta gisubizo nabonye biri aho ndabireba gusa. Igihombo nagize se ko twazifashishaga mu guteka none bikaba byarapfuye kandi n’inkwi zarabuze.”

    Uretse abo zapfuye, hari n’abandi baturage batandatu bishyuye amafaranga yo kuzubakirwa ndetse bashaka n’ibikoresho ariko barategereza baraheba.

    Kalisa Zainab wo mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe avuga ko umufasha we yitabye Imana amaze kwishyura amafaranga ibihumbi 300 ndetse n’ibikoresho bisabwa byose bihari.

    Avuga ko amaze imyaka igera kuri itanu ategereje kubakirwa Biogas ariko ngo yarahebye. Avuga ko atazi aho azabariza amafaranga batanze.

    Agira ati “Baratubwiraga ngo bazaza kubikora turaheba, wo kabyara we, watugirira ubuntu wankurikiranira amafaranga yacu bakayansubiza kuko ntacyo byamariye. Erega abaturage turahomba tugaceceka none se uwakagize icyo agukorera ko ari we ukurya! Ungiriye ubuntu wankurikiranira amafaranga ukaba ubaye umwana wanjye ukaba n’inshuti.”

    Ikigega cya Biogaz yapfuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha
    Ikigega cya Biogaz yapfuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha

    Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko ikibazo cya Biogaz zapfuye gihari ariko atari abizi ko hari n’abishyuye ntibazubakirwe.

    Avuga ko abatarubakiwe babaza uturere kuko ari two twamenyaga rwiyemezamirimo wahawe isoko.

    Naho ku zapfuye hakabura abazikora, avuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko habonetse abazi kuzikora begereye abaturage aho kuba kompanyi.

    Ati “Ibintu bya Biogaz biba muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ni na bo bashyiraho abazikora. Icyakora hari igihe bari bavuze ko bagomba gushyiraho abakozi bazo begereye abaturage. Bikozwe ni byo byafasha abaturage kuko rwose ikibazo kirahari.”

    Mu Karere ka Nyagatare abaturage 402 ni bo bari bamaze kubakirwa Biogaz. Abandi batandatu bishyuye amafaranga ajyanye n’uruhare rwabo ndetse bashaka n’ibikoresho ariko ntibubakirwa ndetse ntibasubizwa n’amafaranga batanze.

    Ubundi Biogaz yafashaga abaturage mu buryo bwo guteka ndetse no kubona urumuri mu nzu.

    Kugira ngo umuturage yubakirwe Biogaz byamusabaga kuba afite nibura inka ebyiri kugira ngo abone amase n’amaganga yo gushyira mu kigega cyayo akavanga bigatanga umuriro n’urumuri.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bubakiwe-biogaz-zirapfa-babura-abatekinisiye-bo-kuzisana

  • Ntibisanzwe! Polisi yataye muru yombi abantu bari bambaye ubusa buri buri bari mu kirori cyo guhuza ibitsina. Reba amafoto #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda Polisi yo muri Kampala yataye muri yombi abantu 21 bari bambaye ubusa buri buri bari mu kirori cyo guhuza ibitsina( sex party ) cyaberaga mu nzu y' umuntu ahitwa Kireka, mu Karere ka Wakiso.

    Umuvugizi w'Igipolisi muri Kampala, Patrick Onyango yagize ati:

    'Ubutasi bwakiriye amakuru kuri iki kirori uhashyira abantu batanga amakuru bo kugenzura no kumenyesha polisi igihe ikirori gitangirira,'

    Yakomeje agira ati:

    'Ahagana saa sita z'ijoro, igipolisi cyamenyeshejwe ko imikino yo guhuza ibitsina yatangiye maze twinjira mu gikorwa.'

    Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Polisi yari iherutse kugaba igitero ku nzu iherereye ahitwa Kiwatule, aho abari bahari bari mu bikorwa nk'ibi by'urukozasoni.

    Kuri iki Cyumweru Onyango akaba yakomeje avuga ati: 'mu gitero ku nzu iri muri Kireka, twafatiye mu cyuho ababyitabiriye'.

    Yongeyeho ko bafashwe bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Kireka, ku byaha byo gusuzugura amabwiriza y'umukuru w'igihugu yo kutegerana kubera icyorezo cya Covid-19 no gukora ibikorwa bishobora gutuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.

    Igitangaje, nuko ibikorwa by'urukozasoni bari barimo mu byaha baregwa bitarimo nk'aho nta mategeko ahari ahana ibi byaha muri Uganda.

    Iki kirori cyaberaga mu nzu y' umuntu ahitwa Kireka, mu Karere ka Wakiso

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/11/ntibisanzwe-polisi-yataye-muru-yombi-abantu-bari-bambaye-ubusa-buri-buri-bari-mu-kirori-cyo-guhuza-ibitsina-reba-amafoto/

  • I Musanze hamuritswe ikipe nshya yo gusiganwa ku magare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumurika iyo kipe witabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego za Leta no mu ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare (FERWACY), uwo muhango ukaba wabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020 ahakozwe urugendo ku igare bazenguruka tumwe mu duce tw’ubukerarugendo tugize Intara y’Amajyaruguru.

    Habimana Festus, Umuyobozi mukuru w’iyo kipe, yabwiye Kigali Today impamvu nyamukuru yo gushinga iyo kipe igizwe n’abanyamuryango 8.

    Ati “Ni ikipe yashinzwe n’abanyamuryango bagera ku munani ari na bo bayiha ubushobozi muri iki gihe ikipe igitangira. Ni umuryango udaharanira inyungu aho abo bantu bishyize hamwe kugira ngo bafashe gusubiza ikibazo cyo gukemura ikibazo ku mbogamizi z’urubyiruko rufite impano mu gutwara amagare, nk’ahantu hafatwa nk’igicumbi cy’amagare”.

    Yongeye agira ati “Ntabwo ari ukugaragaza impano gusa, bagomba no kugira icyo bavana muri izo mbaraga baba bashyize mu mukino wo kunyonga amagare bategura ahazaza heza habo. Dufite rero intego yo gufasha kugira ngo tugire urubyiruko rwinshi rukina umukino w’amagare nk’uko Leta y’u Rwanda yabishyizemo imbaraga”.

    Iyo kipe itangiranye n’abasore batandatu, ariko hari gahunda yo kuzamura imibare aho mu mezi abiri ari imbere ifite intego yo kuba ifite abakinnyi basaga 15 ku buryo uko imyaka izajya ihita hazajya hakorwa amarushanwa yo gushaka impano harebwa abahanga kurusha abandi binjizwa muri iyo kipe bo mu Karere ka Musanze no mu gihugu hose muri rusange.

    Bamwe mu basore batangiranye n’iyo kipe baremeza ko baje kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagize yo gushyirwa mu ikipe, aho biteguye kurushaho gukora kinyamwuga baharanira kuzamura urwego rwabo bafasha igihugu kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.

    Uwimana Emmanuel w’imyaka 17 usanzwe yitoreza ku igare risanzwe ritari iry’ababigize umwuga ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira abatekereje gushinga iyi kipe, numvaga ari inzozi kuba nashyirwa mu ikipe ikora kinyamwuga. Ngiye gushyiramo ingufu ku buryo aya mahirwe ngize nzayabyaza umusaruro nkagera kure, ku buryo mu myaka itanu nzaba ndi ku rwego rwo gukina Tour du Rwanda n’andi marushanwa yo hanze”.

    Uwitwa Ruberwa Jean Damascene we yagize ati “Nari Kapiteni w’ikipe ya Nyabihu ari yo nsanzwe nkinira, natijwe iyi kipe mu gihe cy’umwaka mu rwego rwo gufasha aba bana bari kuzamuka kugera ku rwego rwo hejuru hagendewe kuri discipline mbere ya byose”.

    Kuba iyo kipe nshya ije yiyongera ku makipe 11 yo gusiganwa ku magare u Rwanda rumaze kugira, ngo ni kimwe mu mbaraga zinjiye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda nk’uko Mukazibera Marie Agnes, Visi Perezida wa mbere wa FERWACY yabitangarije Kigali Today mu muhango wo kumurika iyo kipe.

    Ati “Birumvikana, iyi kipe twayishimiye cyane kuko amakipe ariyongereye kandi biri mu murongo wacu wa Politiki yo guteza imbere amagare, noneho by’umwihariko kuba biri hano i Musanze ni akarusho aho dufite isantere ihugura abasiganwa ku magare, kandi bigaragara ko abaturage muri aka gace bakunda ibijyanye no gusiganwa ku magare”.

    Yongeye ati “Biratanga isura nziza, kandi murabona ko hano i Musanze hari ikintu cy’ubukerarugendo muri yo, mwabonye ko n’imyambaro bambaye higanjemo ibara ry’icyatsi. Ibara ry’icyatsi hari igihe rigaragara neza, muzarebe iyo hari umuhango wo kwita izina, ibijyanye n’ingagi, amashyamba, ibirunga byose biganisha ku guteza imbere ubukerarugendo. Kuba ikipe yagiyeho bidufasha guhuza siporo n’ubukerarugendo”.

    Baba abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru baba n’abayobozi b’Akarere ka Musanze bari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo kipe nshya yo gusiganwa ku magare, bose baremeza ko iyo kipe ije kuba igisubizo mu rubyiruko rwinshi rwagiye rugaragaza ko rufite impano n’inyota muri uwo mukino.

    Ubwo buyobozi bwijeje abo banyamuryango bagize igitekerezo cyo gushinga iyo kipe ubufasha, no kuyiba hafi mu rwego rwo gukomeza kuzamura umubare w’abana bayigana no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare nk’uko Guverineri Gatabazi JMV yabitangarije Kigali Today asaba n’urubyiruko kurushaho gukunda siporo by’umwihariko umukino w’amagare.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/i-musanze-hamuritswe-ikipe-nshya-yo-gusiganwa-ku-magare