Category: Uncategorized

  • WASAC mu nzira yo guca burundu umunuko mu kimoteri cya Nduba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo imyanda ikigera mu kimoteri, abakozi bahita bayivangura, itabora ikavanwamo hagasigara ibora
    Iyo imyanda ikigera mu kimoteri, abakozi bahita bayivangura, itabora ikavanwamo hagasigara ibora

    Ibyo ni ibyatangajwe na Kanangire Olivier, umukozi wa WASAC ushinzwe igenamigambi ry’isuku n’isukura, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, asobanura ibirimo gukorwa n’ibiteganywa gukorwa mu gihe kiri imbere ngo icyo kimoteri kitazongera kuba imbogamizi ku bagituriye.

    Hashize igihe kinini abaturage baturiye icyo kimoteri giherereye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kibabangamiye kubera ikirundo cy’imyanda cyatumaga hanuka bikabije, isazi zikabatera mu ngo ku buryo bahoraga basaba gutabarwa.

    Kugira ngo icyo kibazo gikemuke nubwo kitararangira, Kanangire asobanura ko byasabye imbaraga nyinshi kuko hakozwe imirimo itari isanzwe.

    Agira ati “Iki kimoteri ni kinini, mbere wasangaga imyanda yandagaye ariko ubu icyo twakoze ni uko nyuma yo kuyijonjora dukuramo itabora, isigaye tukayisanza. Nyuma yo kuyisanza turenzaho itaka ubundi tugatsindagira bityo umwanda ntiwongere kugaragara ari byo byakuyeho umunuko yatezaga”.

    Imyanda ibora ishyirwa ukwayo mu mifuka yabugenewe
    Imyanda ibora ishyirwa ukwayo mu mifuka yabugenewe

    Ati “Ubu twaciyemo imihanda ku buryo umuntu yinjiramo nta kibazo ndetse n’imodoka zizana imyanda zikabasha kugera aho ziyimena nk’uko byagenwe. Mbere imodoka zarazaga zikabura aho zica noneho zikamena imyanda aho zigeze, ku buryo umushongi wavaga muri iyo myanda watembaga ukagera mu muhanda ari byo byateraga umunuko wakururaga amasazi”.

    Ibyo ngo byagezweho kubera ko habonetse rwiyemezamirimo ufatanya na WASAC n’Umujyi wa Kigali gucunga icyo kimoteri, bituma hongerwamo imbaraga n’ubuhanga, ari na bwo bacukuye ibyobo wa mushongi w’imyanda umanukiramo.

    Icyakora nubwo ubwo buryo bwagabanyije ubukana bw’ikibazo, Kanangire avuga ko harimo gutegurwa umushinga mugari uzarangiza burundu ibibazo byaterwaga n’icyo kimoteri.

    Ati “Hari umushinga turimo gukora uzakemura ikibazo ku buryo burambye, twatangiye gukora inyigo izerekana uko iki kimoteri kizacungwa. Imyanda ibora izakorwamo ifumbire, mu yitabora nka pulasitiki hazakorwamo ‘amapave’, amakarito n’ibindi bipapuro bikorwemo impapuro nzima hakaba n’ibizavamo ibicanwa, iyo nyigo ishobora kuzaba yarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha”.

    Abaturage baturiye icyo komoteri na bo bemera ko umunuko waterwaga n’iyo myanda wagabanutse, ariko bakaba bakibangamiwe n’imyanda iva mu misarani yo muri Kigali na yo imenwa aho i Nduba, nk’uko Musengayire Justine abisobanura.

    Abakozi bo ku kimoteri bari kuvangura imyanda ibora n
    Abakozi bo ku kimoteri bari kuvangura imyanda ibora n’itabora

    Ati “Kuva batangira gushyira itaka ku mwanda, umunuko ndetse n’amasazi yazaga mu ngo byaragabanutse. Ubu noneho ikitubangamiye ni imyanda ituruka mu misarani yo muri Kigali bavidura bakaza kumena mu byobo bicukuye hano, bidapfundikiye, bikaba ari byo ubu biduteza isazi, tukagira impungenge ko n’abana babigwamo, twifuza ko byahavanwa”.

    Kubwimana na we ati “Ugereranyije na mbere, ubu amasazi yaragabanutse ariko ikibazo cy’imyanda yo mu misarani bamena hano cyo kiracyahari. Isazi nubwo atari nyinshi nka mbere ziraza mu ngo zikaduteza umwanda ku buryo abana bacu bahora barwaye inzoka, icyo na cyo twifuza ko cyakemuka”.

    Kuri icyo kibazo, Kanangire avuga ko harimo gukorwa umushinga wo kujyana iyo myanda ahandi hazaba hubatswe ku buryo bugezweho.

    Nyuma yo kuvangura imyanda, ibora bahita bayirenzaho igitaka bagatsindagira, ku buryo nta munuko uza
    Nyuma yo kuvangura imyanda, ibora bahita bayirenzaho igitaka bagatsindagira, ku buryo nta munuko uza

    Ati “Hari umushinga turimo gutegura wo kubaka uruganda i Masaka muri Kicukiro, ruzajya rwakira imyanda yose yo mu misarani ya Kigali, rugakuramo amazi agatunganywa akongera agakoreshwa na ho ibikatsi bigakoreshwa ibindi. Inyigo n’ibijyanye n’amasoko bikaba biri hafi kurangira, gusa hari uruganda ruto tuzaba tuhashyize vuba ruzatangira gukora umwaka utaha, bivuze ko icyo gihe iyo myanda itazongera kumenwa i Nduba”.

    Ati “Icyakora nk’ibyihuse, ubu tugiye kureba uko twakongera gushyira imiti yabugenewe muri ibyo byobo kugira ngo umunuko ushire bitongera kubangamira abaturage”.

    Kuri ubu ikimoteri cya Nduba cyakira toni zisaga 500 buri minsi z’imyanda ituruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA) yasohotse mu Kuboza 2018, yerekanye ko 2% gusa by’imyanda yose yo mu Mujyi wa Kigali ari byo bitunganywa bigakorwamo ibindi bikoresho bifite akamaro bikenerwa mu buzimabwa buri munsi, uwo mubare ngo ukaba ukiri hasi cyane.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/wasac-mu-nzira-yo-guca-burundu-umunuko-mu-kimoteri-cya-nduba

  • Murenzi yavuze ku bakinnyi bane bategerejwe muri Rayon Sports no ku munyezamu Kwizera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezerera bamwe mu bakinnyi babarizwaga mu ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe ikomeje urugamba rwo gushaka uko yabasimbuza, mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.

    Murenzi Abdallah uri kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports
    Murenzi Abdallah uri kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash FM , Murenzi Abdallah yavuze ku bakinnyi bamaze iminsi bavugwa ko bazerekeza muri Rayon Sports, barimo Moussa Camara, babiri iyi kipe yatijwe na TP Mazembe, Biramahire Abeddy, ndetse no ku bibazo by’abanyezamu Kwizera Olivier na Kimenyi Yves.

    Umunyezamu Kwizera Olivier

    Kuri uyu munyezamu wavuye mu ikipe ya Gasogi United ariko akaba yari atarabona urupapuro rumurekura (release letter), Murenzi yatangaje ko bamaze kuganira n’ikipe ya Gasogi ndetse ko aza no kubona urwo rupapuro kuri uyu wa Mbere hatagize igihinduka.

    Kimenyi Yves

    Kuri uyu munyezamu wamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports, nyuma y’ibiganiro aheruka kugirana n’iyi kipe, yamaze kwemererwa kujya muri Kiyovu Sports ndetse yanamaze guhabwa urupapuro rumurekura (release letter).

    Abakinnyi bavuye muri TP Mazembe

    Ni abakinnyi ikipe ya TP Mazembe iheruka gutiza Rayon Sports mu gihe cy’umwaka, aho biteganyijwe ko Umunya Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega agera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, naho Rutahizamu Robert Mbelu we akaba ategereje ibyangombwa by’inzira, akaba yagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

    Umunya-Côte d
    Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri
    Rutahizamu Robert Mbelu ategereje kubona ibyangombwa by
    Rutahizamu Robert Mbelu ategereje kubona ibyangombwa by’inzira

    Biramahire Abeddy

    Uyu ni rutahizamu w’umunyarwanda wari umaze iminsi akina mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, aha naho Murenzi Abdallah akaba yatangaje ko bamaze kumvikana, akaba yagera mu Rwanda muri iki cyumweru.

    Moussa Camara

    Moussa Camara agiye kugaruka muri Rayon Sports
    Moussa Camara agiye kugaruka muri Rayon Sports

    Uyu ni rutahizamu ukomoka muri Mali, akaba yarigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2016/2017, uyu nawe atagerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru aho nawe yamaze kumvikana na Rayon Sports, nk’uko byemejwe na Perezida wa Rayon Sports uyu munsi


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/murenzi-yavuze-ku-bakinnyi-bane-bategerejwe-muri-rayon-sports-no-ku-munyezamu-kwizera

  • Let China-Africa cooperation shine as example of multilateralism — Chinese, Senegalese presidents #rwanda #RwOT

    In a joint congratulatory message to mark the 20th anniversary of the Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC), the two leaders said that China and Senegal, the forum’s Chinese and African co-chairs, would like to celebrate the moment of great and unique significance with African countries.

    Xi and Sall said they are willing to work with other FOCAC members to stick to the principle of extensive consultation, joint contribution and shared benefits, constantly enrich and improve the forum’s mechanism, and give full play to FOCAC’s leading role in China-Africa relations.

    Under the joint efforts made by China and Africa over the past two decades, FOCAC has grown into an important and dynamic platform for China and Africa to carry out collective dialogues, as well as an effective mechanism for practical cooperation, and represents an important flag for South-South cooperation, the two leaders said.

    China and Africa have all along adhered to the principle of putting people first and committed themselves to the high-level development of the China-Africa comprehensive strategic and cooperative partnership, with FOCAC cooperation benefiting the people of both China and Africa, they said.

    The two leaders recalled that at the successful 2018 FOCAC summit held in Beijing, China and Africa agreed to build a closer China-Africa community with a shared future, charting the course of the future development of bilateral relations.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/let-china-africa-cooperation-shine-as-example-of-multilateralism-chinese

  • {{Uzagira urugo ruzira amakimbirane niwirinda ibi bintu}} #rwanda #RwOT

    Amakimbirane ni imwe mu ntwaro kirimbuzi Satani akunze kwifashisha mu gusenya ingo. Icyakora haracyari ibyiringiro ku bafite ingo zitubakitse neza uyu munsi ko hari icyo Imana yabakorera ibintu bigasubira mu buryo.

    Nkuko umuvugabutumwa, Ev. Adda Darlen Kiyange ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwase ya Kicukiro, unasanzwe akora ivugabutumwa kuri Agakiza.org no muri minisiteri y’ivugabutumwa Seek and Save Humanities Ministry( SSHM), yigishije ku ngingo y’amakimbirane mu bashaknye, yagaragaje ibintu bitanu bikurura ayo makimbirane.

    Muri iyi nyigisho birashoboka ko harimo igisubizo ku miryango iri mu maremera, mu gihe habaye kwisubiraho ku bashakanye. Ku batararushinga bagitegereje cyangwa abenda kurushinga, ni ingenzi cyane kuzirinda ibi bintu mu ngo zabo kuko aribyo bitera amakimbirane, amakimbirane akavamo ubutane , ubutane bukabyara kuzima k’umuryango . Ibyo bikabyara umusaruro mubi, insinzi kuri Satani yo kuburizamo umugambi w’Imana:

    Kudashyikirana (Communication)

    Byanze bikunze mu rugo ntabwo ibintu bihora bimeze neza. Hari ubwo rero abashakanye umwe muri bo ahitamo guceceka kandi nyamara ibyo bintu iyo biza kuganirwaho na bombi wenda byari no gukemuka. Ariko kuko hatabayeho kuganira amakimbirane akaba abonye aho kwinjirira bikaba byasenya umuryango.

    Kuri wowe utararushinga nugera mu rwawe, uzakore ibishoboka byose kugira ngo imishyikirano ihore imeze neza. Nta gucecekana mugenzi wawe kuko birasenya. Nuzabona hajemo guceceka, uzajye ushaka ukuntu aho hantu muhava vuba mukomeza ubuzima busanzwe.

    Imicungire y’umutungo

    Umutungo ni ingingo ikomeye cyane ikurura amakimbirano mu rugo, iyo hatabayeho kubwizanya ukuri. Abagabo benshi ntibereka abagore babo umutungo. Hari na bamwe bawerekana ariko umugore ntabe yakoraho. Ibyiza ni uguhana amakuru no gusangira byose. Hari abagore basesagura bikazana ibibazo kugeza ubwo umutungo bawuhishwa. Ariko birakwiye ko bombi bagira ubwenge bwo gucunga neza umutungo kandi ntibahishanye ama konti yabo ( Bank accounts). Ni byiza ko amazina yanyu mwembi aboneka kuri buri konti mufite. Nibyo bica amakimbirane kuri iyi ngingo igendanye n’umutungo.

    Imiryango ishobora kubateranya

    Abo mu muryango bemerewe guhabwa inkunga zitandukanye ariko badateranya, badasebanya kandi badategeka. Si byiza kubaha uburenganzira burenze. Ibyo bakorerwa umugabo n’umugore babyumvikanaho. Si byiza gufata neza abiwanyu ab’iwabo ukabamerera nabi. Bizana ubusharire. Ni iby’agaciro kubizirikana.

    Kubyara no kurera

    Ni byiza kuganira no kugerageza kumvikana ku bijyanye n’urubyaro. Kirazira gushinga ijosi ukanga kwakira ibitekerezo bya mugenzi wawe. Niba habayeho gutinda kubyara mubigendanemo neza umwe nagira ati” tujye kwa muganga” uti’ ndabyanze’. Niba mwabyaye mufatanye no muri byose. Umwe ntarare ahagaze undi yisinziriye . Mwumvikane uburyo bwo guhana umwana, kumucyaha.

    Umugore ntakwiye guhera mu bana ngo yibagirwe umukunzi we bashakanye (cheri). Bizana amakimbirane . Ni byiza kumenya ko abana b’abahungu bakunda ba nyina cyane, abakobwa bagakunda ba se cyane. Nubwo ibyo bisa n’ibitangaje , ariko nabyo ntibigomba kurenzwa ingohe. Ntibyagakwiye kuba intandaro y’amakimbirane ngo wibaze uti uriya mukobwa na se bimeze bite cyangwa uriya mu hungu na nyina?

    Akazi no kwiga

    Muri iki gihe isi ikataje mu itrambere bisaba kugendana n’ikerekezo cyayo, ikiguzi cy’umwanya kiri hejuru. Mukwirinda amakimbirane, bisaba ko abashakanye bashyira buri kintu cyose mu mwanya wacyo. Ntagutakaza igihe niyo cyaba umunota.

    Abashakanye baba bakwiye gukangurirwa Gutahira ku gihe . Kwiga n’akazi bishobora kuba urwitwazo rwo kutaboneka mu rugo, nyamara bikurura amakimbirane. Ugomba gutanga ikiguzi cyose byagusaba kugira ngo ube mu rugo, kandi n’ibyo ntubireke.

    Imfunguzo 6 zifasha mu gukemura amakimbirane y’abashakanye

    Ubusanzwe kugirana amakimbirane cyangwa se kutumva ibintu kimwe ku bashakanye ni ibisanzwe. Ariko uburyo bwo gukemura ayo makimbirane buratandukanye kuko buri muryango wifatira ingamba zawo mu kwikemurira amakimbirane.

    Umuhanga mu mitekerereze (philosophe) witwa Bignicourt yaravuze ati 'amakimbirane yose atakemuwe neza ateza ikibazo kimara imyaka myinshi cyane'

    Ni iby’ingenzi cyane kwiga uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye ariko uko abantu bagenda biga, bazarushaho gusobanukirwa uburyo bukwiriye bwabafasha kubana mu mahoro. Dore uburyo 6 buzadufasha gukemura amakimbirane:

    Kongera kumenya ko hari ikibazo: aha bishatse kuvuga ko abantu bakwiye kumenya, kwiyibutsa byimbitse ko hari ibitagenda neza.

    Kwiga no kumenya neza umuzi w’ikibazo: ubushakashatsi bwagaragaje ko bikomeye kugirango abashakanye baganire neza ku cyateje ikibazo nyirizina ahubwo usanga babica ku ruhande bakaganira kubishamikiyeho aribyo bisa nko komora igikomere ugica hejuru.

    Ibi bituma ikiganiro kitagenda neza ndetse n’umwanzuro nyawo ntupfa kuboneka kuko ikiganiro ntikiba gishingiye ku ngingo nyamukuru.

    Gufata iya mbere mu gukemura amakimbirane waba ari wowe wahemukiye mugenzi wawe cyangwa se atari wowe ikintu cy’ingenzi ni uko uba uwambere mu gukemura amakimbirane ari hagati yanyu nk’abashakanye.

    'nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende, ubanze ugende wikiranure na mwene so uhereko ugaruke uture ituro ryawe' ( Matayo 5: 23-24)

    Kurasa ku kibazo aho kureba ku muntu: ikibazo gikomeye kiba mu gihe cyo gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye ni uko usanga umwe ashinja mugenzi we ko ariwe ntandaro y’ikibazo mbese bitana bamwana ugasanga ikibazo ubwacyo ntikivugwaho ahubwo umwe arashinja mugenzi we ko ariwe munyamafuti, ibi si byiza ahubwo hakwiye kuvugwa ikibazo nyirizina.

    Gushaka igisubizo: aha ikiganiro kigomba kuba cyagenze neza hagati y’abashakanye bamaze kumenya neza ikibazo, icyagiteye hagakurikiraho kugishakira umuti ndetse no kukirandurana n’imizi.

    Gushaka amahoro aho gushaka insinzi: mu makimbirane ntihakwiye kubaho utsinze n’utsinzwe, ahubwo hagomba kuba abatsinzwe cyangwa abatsinze. Iyo umwe ashaka insinzi ntaba agifitiye mugenzi we urukundo ndetse bibangamira abana babo kandi bose ari umubiri umwe.

    Muri macye amakimbirane arasanzwe ariko uburyo bwo kuyakemura nibwo butandukanye ariko abashakanye ntibakwiye guheranwa n’ibibazo. Mu rwandiko Pawulo yandikiye abaroma yaragize ati: niba bishoboka ku rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.

    Source: www.topchretien.com

    Soma izindi nkuru zifitanye isano no gukemura amakimbirane yo mu ngo

    https://agakiza.org/new_web/Gukemura-amakimbirane-mu-bubatse-ingo-igice-cya-mbere.html

    https://agakiza.org/new_web/Uburyo-bwiza-bwo-gukemura-amakimbirane-mu-bubatse-ingo-igice-cya-2.html

    Ibintu 9 byadufasha gukemura ibibazo hagati y’Abashakanye // Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzagira-urugo-ruzira-amakimbirane-niwirinda-ibi-bintu.html

  • La fascination africaine pour le modèle rwandais : le choix difficile entre l’Homme Fort et les Institutions Fortes #rwanda #RwOT

    L’Afrique entière et une bonne partie du Monde, sont aujourd’hui, sous le charme des progrès réalisés par le Rwanda post-génocide, sous le leadership du Président Paul KAGAME. Et à juste titre :

    Ce petit pays continental et surpeuplé, qui a compté jusqu’à un million de morts suite à la tragédie du Génocide, était retourné brusquement à la préhistoire.

    Par la volonté éclairée d’un grand leader, d’un homme de Fer pour emprunter le titre d’un livre-entretien qui lui a été consacré par François Soudan, le pays s’est relevé et apparaît aujourd’hui comme l’un des plus importants pôles de développement du continent : santé et école pour tous, propreté, respect de l’environnement, meilleur laboratoire africain des nouvelles technologies, tourisme de luxe,…

    Le respect des libertés individuelles et de la démocratie, selon les critères occidentaux, sont relayés au second plan et aux calendes grecques, sans critiques sérieuses de ce qu’on appelle la Communauté internationale.

    Pourquoi une telle fascination et une telle indulgence, et surtout, le modèle est-il réconductible ailleurs sur le Continent, à considérer qu’il soit souhaitable ? Et enfin, le modèle peut-il survivre à son auteur ?

    L’homme en général et l’Africain en particulier, de par sa culture familiale et la tradition des royaumes et empires, est attiré et fasciné par les Hommes Forts. Ce sont ces hommes qui font la force et le rayonnement des institutions, contrairement à l’opinion de Barack Obama, selon laquelle l’Afrique a besoin d’institutions fortes et non d’hommes forts.

    Il semble que nous soyons donc séduits autant par les performances économiques et sociales de Paul Kagamé que par notre penchant pour la dictature ou plutôt le pouvoir fort, omni-présent et sans partage d’un homme, de surcroît bon gestionnaire et simple dans la vie.

    Les Guinéens ont connu avec Sékou Touré un pouvoir similaire avec en plus une aura rare sur le plan national et international, mais sans certainement les mêmes résultats économiques que le Rwanda ainsi qu’un passif humain sur lequel 30 ans après, nous sommes incapables de nous regarder en face et d’avoir un débat sérein. La mort de cet Homme fort a entraîné la mort de son régime politique et nous avons jeté à l’eau les défauts et les qualités. Les peuples ne peuvent supporter sur une trop longue durée, la réconduction par un autre d’un pouvoir aussi fort. Il est à souhaiter que le génial Kagamé puisse organiser une transition vers la suite avec la garantie de la préservation des acquis, qui en cas de changement brusque de pouvoir, pourraient être perdus.

    Quand à la réconduction du modèle, il paraît quasi impossible : des dictatures et des tyrannies existent, d’autres viendront avec les vicissitudes de l’Histoire mais le leadership éclairé d’un Kagamé n’est pas commun.

    Le modèle de démocratie occidental que nous avons adopté ou qui nous a été imposé avec un mimétisme intégral, s’est accompagné, surtout dans les pays francophones, d’incivisme, de corruption, de désordre, d’indiscipline, de clientélisme, d’achat de consciences et de votes. C’est ce qu’il faut corriger et pour cela nous devons tous en emprunter au Rwanda de Paul Kagamé.

    Il n’y aura pas de développement dans l’indiscipline et le désordre. L’exigence d’un Etat fort et démocratique, qui sanctionne pour tous et de manière impersonnelle les violations de la Loi, est une exigence de développement et de cohésion sociale.

    Il est à souhaiter, dans tous les pays où les élections sont programmées périodiquement, qu’une fois cette parenthèse close, l’ordre républicain s’impose visiblement et sans compromission.

    Souleymane Traore

    Source : https://fr.igihe.com/La-fascination-africaine-pour-le-modele-rwandais-le-choix-difficile-entre-l.html

  • Yababariye abamwangirije imitungo muri Jenoside abafasha kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyiramongi Odette wababariye abamusenyeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
    Nyiramongi Odette wababariye abamusenyeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko ukwezi k’Ukwakira 2020 ari ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse igatangaza ko muri uku kwezi hazagenda haba ibiganiro birebana no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Icyakora iyi komisiyo ivuga ko hakiri ibibazo by’imanza z’imitungo zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa, kandi zikaba imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo komisiyo Fidele Ndayisaba, mu kiganiro aheruka guha Kigali Today, yatangaje ko kuba hari imanza zitararangizwa ari imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge, icyakora avuga ko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikora ibishoboka ngo imanza zirangizwe kandi mu buryo bwunga.

    Mu kwezi kwa Gicurasi 2019 umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naftal yatangaje ko inkiko Gacaca zaburanishije imanza 1, 320,000 z’imitungo yangijwe muri Jenoside cyakora hari izibarirwa mu bihumbi 140 zitararangira.

    Nyiramongi Odette ufite ibikorwa by’amahoteli, ni umwe mu bangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Rubona, icyakora avuga ko atigeze yishyuza abamwangirije imitungo kubera ko yabababariye, akavuga ko aho kubishyuza yabahaye akazi.

    Aganira na Kigali Today, avuga ko abantu icyenda bamwangirije imitungo harimo n’inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 50 yaretse kubishyuza.

    Agira ati “Narabababariye sinabishyuje, ahubwo icyo nibuka ni uko nabafashije, umwe namuhaye akazi k’ubuzamu, undi muha akazi k’ubufundi naho umwana w’umwe mu banyangirije mufasha kwiga”.

    Nyiramongi avuga ko yababariye abamusenyeye kuko yumva akeneye gutera imbere no kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

    Paradis Malahide Hotel ya Nyiramongi Odette
    Paradis Malahide Hotel ya Nyiramongi Odette

    Ati “Hari ibyo tugomba gushimira igihugu, harimo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge, nahisemo kubabarira kugira ngo nkomeze gutera imbere kandi na bo mbafashe kwiteza imbere”.

    Nyiramongi afite Hoteli mu Karere ka Rubavu izwi nka ‘Paradise Malahide’, yatangije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yagarukaga mu Rwanda agasanga yarangirijwe imitungo, agacumbika mu nzu z’abamwangirije ariko batahutse arazibasubiza atangira ibikorwa byo kwiyubakira.

    Agira ati “Batahutse natangiye ibikorwa byo kwiyubaka, nkashaka umufundi nkaba umuyedi, Imana iramfasha ntangira ibikorwa byo kwakira abaza mu Karere ka Rubavu batari bafite aho biyakirira, ibikorwa byo kwikorera bitangira gutyo ndetse ntangira gutanga akazi kugera no ku bampemukiye kandi tubanye neza”.

    Nyiramongi avuga ko mu bikorwa ashyira imbere uretse kubabarira abamuhemukiye, ashyize imbere gufasha abaturage b’aho atuye mu bikorwa by’iterambere, birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, gusubiza abana mu mashuri, naho mu gihe cya COVID-19 abantu basabwa kuguma mu rugo yafashije imiryango 40 ayigenera ibyo kurya.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yababariye-abamwangirije-imitungo-muri-jenoside-abafasha-kwiteza-imbere

  • Kigali: Uburwayi bwa Dr Gahakwa Daphrose bwatumye urubanza rwe rusubikwa #rwanda #RwOT

    Dr Gahakwa yatawe muri yombi nyuma y’igihe kinini akurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku bijyanye n’imitangirwe y’isoko ryo kuhira rifite agaciro ka miliyari 1 Frw bivugwa ko yahaye umukwe we ndetse umugabo we Gahakwa agahita agirwa Umuyobozi Mukuru ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

    Ku wa 2 Ukwakira 2020 nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwataye muri yombi Dr Gahakwa akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

    Bwavuze ko ayo masezerano yatanzwe mu buryo butaziguye ndetse yarimo ibibazo byinshi.

    Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko bufite ibihamya byerekana uko byagenze mu mitangirwe y’isoko bugasaba ko Dr Gahakwa agezwa imbere y’urukiko akurikiranyweho n’icyaha cya ruswa.

    Dr Gahakwa yabaye Umuyobozi wungirije wa RAB, ndetse iki kigo cyakunze kuvugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

    RAB yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

    Mu Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije hamwe n’abandi bakozi batatu ari bo Innocent Nzeyimana, Violette Nyirasangwa na Bimenya Théogène wari ushinzwe Imari.

    Hari nyuma y’uko RAB yari imaze igihe ivugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta. Yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

    Dr. Daphrose Mukankubito Gahakwa yarangije mu by’ubuhinzi muri Kaminuza ya Makerere mu 1979. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri Uganda ashinzwe ubugenzuzi bw’imbuto. Nyuma yaho yaje kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Buhinzi mu 2001 yakuye muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.

    Mu Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR); yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RAB. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.

    Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi, HEC, mu gihe cy’imyaka itandatu.

    Mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi afite inyandiko zirenga 34 yanditse zigaruka ku bijyanye n’ibihingwa n’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Mbere byari byitezwe ko atangira kuburana, gusa iburanisha ryasubitswe nyuma y’aho urukiko rwavuze ko atabashije kuboneka ku mpamvu z’uburwayi, rwanzura ko rizasubukurwa tariki ya 15 Ukwakira uyu mwaka saa mbili z’igitondo.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kigali-Uburwayi-bwa-Dr-Gahakwa-Daphrose-bwatumye-urubanza-rwe-rusubikwa

  • Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y'iterabwoba mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu mugore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abenshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga, yirirwaho atuka uRwanda n'abayobozi barwo, akaba impuguke mu kugoreka amateka.

    Christine Uwera ni umunyakinyoma kabombo, nk'aho abeshya ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi abo mu muryango we ahubwo baragize uruhare muri Jenoside, nka musaza we DIRIMASI Yohani wahungiye ubutabera muri Uganda, Mbere y'uko ikinyoma cye gitahurwa, yirirwaga abeshya abatamuzi ko ngo ababyeyi be Dominiko DIRIMASI na Mariya AKIMANIZANYE bishwe n'abasirikari ba FPR, kandi barapfuye kera cyane, bazize urw'ikirago na mbere y'uko urugamba rwo kwibohora rutangira.

    Mu buswa bwe kandi arivuguruza cyane, kuko yiyita umucikacumu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, agahindukira akayipfoba,akayihakana ahamya ko ntayabaye.
    Ubusanzwe Christine Uwera bakunze kwita'Coleman' afite ikiryabarezi ngo ni idini, (Blazing Holy Fire Church) akuramo amaramuko, aho ashuka ab'intege nke mu myumvire ngo arabahanurira, maze si ukumurundumurira ibidolari bakiva inyuma. Mu bo yatuburiye harimo na Paul Rusesabagina yabeshye ko ari hafi kuba Perezida w'uRwanda, aho kujya mu Rugwiro akigira Mageragere.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na SABC ndetse no mu bitabo yandika, avuga ko mu Rwanda abantu bicwa nk'ibimonyo, yirengagije ko n'abafatirwa mu cyuho bagirira nabi Abanyarwanda bashyikirizwa inkiko, aho kubagerera mu kebo bagereyemo abandi.

    Ubu uwamubaza uburyo ba Nsabimana Sankara, Laforge Bazeye,Mudathiru Habib, Victoire Ingabire, Rusesabagina, Herman Nsengimana, n'abandi amagana batishwe kandi biyemerera uruhare mu kumena amaraso y'inzirakarengane, yavuga ko ari we wabarengeye? Nimutekereze umuntu wihandagaza akemeza ko mbere y'ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ngo nta mpunzi z'Abanyarwanda zabagaho!! Ibi ushatse wabyita ubugome, ubujiji, ubuswa n'andi magambo asobanura umuntu utagira umutimanama. Ubu ninde utazi ibihumbi by'Abanyarwanda bameneshejwe, bagakwira isi yose bahunga ingoma z'abicanyi ba PARMEHUTU na MRND, ndetse incuro zose bashatse kugaruka mu gihugu cyabo,Kayibanda na Habyarimana bakavuga ko uRwanda rwuzuye, ko abo bana barwo bagarutse batabona aho bakwirwa?!

    Christine Uwera rero, twakugira inama yo gukomeza ukivomera amaronko muri ubwo buhanurakinyoma bwawe,kuko iby'abapfu biribwa n'abapfumu, ariko ukareka gukomeza gusiribanga amateka y'Abanyarwanda, kuko umunsi umwe yo ubwayo azabikwibariza. Umunyarwanda wa none atandukanye na ba so na ba sowanyu baranzwe n'amacakubiri. Umunyarwanda wa none aratuje, arajwe ishinga n'imishinga imuteza imbere, apana gutega amatwi ibyo bitabapfu byanyu.

    The post Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y'iterabwoba mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwamamazabinyoma-christine-uwizera-coleman-wigize-umuvugabutumwa-arihisha-inyuma-ya-bibiliya-agamije-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-no-gufasha-imitwe-yiterabwoba-mu-rwanda/

  • Halte au travail pour mineurs, une éducation sexuelle encore taboue : grossesses de mineures 400 au Nord et 559 au Bugesera #rwanda #RwOT

    La Federation Rwandaise des Mines dit non aux adolescents dans les mines
    Cette campagne est menée par la Fédération Rwandaise des Mines et carrières. Le Secrétaire Général de cette fédération a déclaré que cette campagne lancée vient comme une contribution pour lutter contre les patrons des sites d’exploitation minière qui emploient des adolescents dans leurs businesses.

    Mais cela c’est un pas. Ledit Secrétaire Général pose un geste louable mais il ne résout pas pour autant un sérieux problème qui fait que ces enfants vont très tôt dans les mines, les champs de thé et autres petits jobs.

    Le Ministère de la Jeunesse devrait prendre cette offre du Patronat rwandais pour mieux encadrer utilement cette très nombreuse jeune jeunesse issue de milieux sociaux extrêmement défavorisés.

    Pour cet officiel, un tel travail dur et éreintant qui empêche les enfants de bien grandir, c’est aussi une forme de travail exercée sur eux.

    ” Nous voyons ces mineurs dans les briqueteries, dans les champs de canne à sucre. C’est leur éducation qui s’y perd. Nous souhaitons que ces enfants bénéficient d’une protection sociale car ce sont eux qui, pour demain, seront les maîtres dans les hauts cercles de prise de décision intéressant la vie nationale “, a-t-il dit lançant ainsi une alerte pour que ces enfants grandissent dans les meilleures conditions loin d’une vieillesse prématurée.

    World Vision trouve que le travail harassant des mineurs est contre la croissance
    Il est prévu que cette campagne de sensibilisation sera menée conjointement par la REWU/Fédération Rwandaise des Mines et Carrières au sein du FSP, par la Province du Nord et par l’ONG internationale WV/World Vision

    Au cours de cette cérémonie, le Gouverneur de Province du Nord a compris au féminin ce que le Directeur de World Vision, M. Edouard Musoni, a dit en général sur les mineurs utilisés dans des travaux durs, ce qui rend difficile leur croissance avec un avenir très incertain plein de pauvreté.
    'Les enfants contraintes aux rapports sexuels forcés voient leur avenir gâché, elles sur qui compte l’avenir du pays “, a dit Musoni raillant les parents qui ont abdiqué de leurs responsabilités d’élever leurs enfants.

    Des enfants zeles prennent les charges familiales en main
    ” On voit des enfants qui prennent en charge les affaires familiales “,a-t-il dit suggérant une synergie d’actions pour le renversement de cette situation.
    Le Gouverneur Gatabazi a invité la chaîne des dirigeants de base à prendre à bras-le-corps cette situation et à réprimer méthodiquement les criminels de viols de mineures.

    'Quand les enfants deviennent des parents, ça y est. Ils restent pauvres pour de bon. Et cela impacte sur leurs familles. Nous savons gré nos nouveaux partenaires dans cette campagne. Nous allons faire appel à d’autres instances dont la RIB/Police d’Investigations Criminelles pour réprimer et poursuivre en justice les présumés violeurs d’enfants “, a dit Gatabazi.

    On pressent une situation qui n’est pas particulière à la province du Nord même si c’est ici que le travail de mineurs est très prononcé dans le sens où ces derniers sont utilisés dans les petits jobs de transport de marchandises de contrebande allant ou venant de l’Uganda voisin, dans les champs de canne à sucre.

    Taux record de viols sexuels
    Il est aussi recensé dans cette province 400 enfants de moins de 18 ans engrossées. Elle sont 590 dans le district de Bugesera depuis le début de cette année 2020.
    Le programme-Sensibilisation de cinq ans en question porte le motto : ” Ta responsabilité et la mienne la la lutte contre le viol de mineures et les emplois interdits aux moins de 18 ans “.

    Comment initier une éducation sexuelle bien encadrée dans la culture rwandaise ?
    Sur les 559 viols sexuels commis dans le Bugesera au cours de cette année 2020, seuls 108 sont investigués et portés devant les tribunaux. Par ailleurs, sur le plan national, les statistiques de viol prennent une autre ampleur.
    Elles étaient 17.849 adolescentes violées et engrossées en 2016, 17.337 en 2017 , 19.832 en 2018 et 15.656 entre janvier et Août 2019.

    Pour une etude Education sexuelle actualisee et renforcement de capacite
    A part la répression, y a-t-il une démarche d’une éducation sexuelle nationale à adopter à l’endroit des jeunes adolescents de deux sexes ? Les deux ministères de la famille et de la jeunesse peuvent-ils faire appel à des experts sociologues et sexologues pour mieux donner assez de lumière sur l’éducation sexuelle appropriée à la jeunesse actuelle dans une société rwandaise en pleine mutation. Une démarche qui, une fois bien conçue planifiée, pourrait s’insérer dans la droite ligne de UMUGOROBA W’ABABYEYI (Soirée-débats pour parents).

    Ici, ces sessions spéciales organisées au moins deux fois par semaine pour adolescents pourraient avoir pour modérateurs des personnes connues pour leurs intégrité et bagages scientifiques.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Halte-au-travail-pour-mineurs-une-education-sexuelle-encore-taboue-grossesses.html

  • Jason Biddle yasohoye indirimbo nshya nyuma yo gukizwa akava mu biyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jason Biddle wamenyekanye mu ndirimbo ye ya mbere yise “Come On In” bisobanuye “Ngwino ujyemo” yavuze ko Imana ari yo yonyine yashoboraga kumufasha kureka kunywa no gutekereza ibiyobyabwenge byari byaramugize imbata.

    Urugendo rw’ubuzima bwa Biddle ni urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kandi, nyuma yo kwenda gupfa kubera gufata ibiyobyabwenge birenze urugero,yaje kubona agakiza aracungurwa, kugeza ubu Biddle avuga urugendo rwe rwo guhinduka binyuze mu muziki we.

    Uwahoze ari umukinnyi wa baseball, Biddle wagerageje amahirwe muri Cincinnati Reds yaje guhinduka imbata y’inzoga n’ibindi biyobyabwenge. Ku bwe, yumvaga ko kugira ngo abitsinde bisaba kubifashwamo n’Imana, n’ubwo ingaruka zabyo zidahita zishira.

    Aganira n’ikinyamakuru The Christian Post, Biddle yaragize ati: “Igihe nasengaga, nasabye kugerwaho n’ingaruka. Nari nzi ko aricyo kintu cyonyine cyatuma mpagarika kunywa ibiyobyabwenge.”

    Imana irasubiza. Ubwo Biddle yari hafi gupfa azize kunywa inzoga nyinshi muri 2017 igihe yari yari kumwe nabana be.
    Jason Biddle yiyeguriye Kristo, ni umuhanzi w’ikitegererezo

    Uyu mugabo yakiriye ubujyanama mu kigo cyita ku bakristo kandi akiri aho ngaho, amenya ko ibiyobyabwenge byari “ikimenyetso” cy’ikibazo kinini mu buzima bwe.

    Igihe cyarageze ubwo yiyeguriraga Kristo, nibwo gukira byatangiye haba muri we no mu muryango we. Biddle, wakuriye mu myizerere ya gikristo, ubu arimo gukora umuziki kandi kuva icyo gihe akorana na bamwe mu banditsi bashakishwa na Nashville.

    Ibikurikira ni inyandiko yahinduwe mu kiganiro CP yagiranye na Biddle, wavuze ku byaha byo kwihimbaza, uburyo umubano we na Yesu Kristo wamukijije n’umuryango we bakarokoka ibiyobyabwenge, avuga ndetse n’uburyo umuziki we ugira ingaruka ku bandi binyuze mu buhamya bwe.

    Video y’iyi ndirimbo wayisanga hano:

    Source: www.christianpost.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Jason-Biddle-yasohoye-indirimbo-nshya-nyuma-yo-gukizwa-akava-mu-biyobyabwenge.html