Category: Uncategorized

  • Mu mateka ye ni umuyobozi utanga imbabazi- Uwizeyimana avuga kuri Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26, hatorwa 14 abandi 12 bashyirwaho n’izindi nzego. Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.)

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yashyize mu myanya abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’Andi mategeko.

    Tariki 6 Gashyantare 2020 nibwo Uwizeyimana yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda asaba kwegura kuri uyu mwanya.

    Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro na RBA, Uwizeyimana yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere akamugira umusenateri avuga ko uko asanzwe amuzi mu mateka ye ari umuyobozi utanga imbabazi kandi burya amakosa yose umuntu yakora atariyo amugira umuntu ahubwo harebwa uburyo ayakosora.

    Yagize ati 'Buriya igisobanuro cy’umuntu ntabwo ari ikosa nubwo gukora ikosa atari ikintu umuntu akwiye kuba yakangurira abantu ngo bajye bisanga mu makosa, ahubwo igisobanuro cy’umuntu ni ukuba yakosora iryo kosa.'

    Yakomeje agira ati 'Kwegura byabayeho birashira biri mu mateka yanjye ariko Umukuru w’Igihugu, uko muzi mu mateka ye ni umuyobozi utanga imbabazi, abantu twagiye tugira amateka yo kujya mu nzira itariyo ariko njyewe iyo mpindutse mva ibuzimu nkajya ibuntu.'

    Sena ni urwego rwishyiriweho n’abaturage kugira ngo baruhagararire, Abasenateri barugize baba baratowe n’abaturage.

    Mu nshingano uru rwego rufite harimo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, kwemeza bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z’Imirimo ya Leta bagenwa n’ingingo ya 88 y’Itegeko Nshinga.

    Harimo kandi kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’Itegeko Nshinga ndetse no guhagararira abaturage.

    Uwizeyimana Evode yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano ze kandi agafatanya n’abandi baba abo asanze muri Sena ndetse bakajya inama aho biri ngombwa.

    Ati 'Icya mbere ni uko nzi neza inshingano za Sena, ndazizi kuko ni inshingano ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, zinateganywa mu Itegeko Ngenga rigenga inshingano za Sena ryerekeranye n’imikorere ya Sena. Ikindi ntabwo ari inshingano umuntu akora wenyine ahubwo akorana n’abandi.'

    Yakomeje agira ati 'Niteguye gutanga imbaraga zanjye, ubwenge bwose cyane ko ndi mu bantu bato muri Sena niko navuga.'

    Mu 2007 Uwizeyimana yavuye mu Rwanda aho yari asanzwe ari umucamanza mu nkiko, nyuma yagiye yumvikana atanga ibitekerezo binenga imikorere y’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Mu 2014 yagarutse mu Rwanda, mu kiganiro yahaye abanyamakuru akigaruka yavuze ko gutaha kwe ntawe bikwiye gutungura kuko “agarutse gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda”.

    Nyuma yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015, mu 2016 agirwa umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mateka-ye-ni-umuyobozi-utanga-imbabazi-Uwizeyimana-avuga-kuri-Perezida-Kagame

  • Umwaka urashize bageze mu Nteko! Umusaruro w'Abasenateri batangiranye na manda ya gatatu ya Sena #rwanda #RwOT

    Umwaka urashize barahiye! Tariki nk'iyi umwaka ushize, nibwo Abasenateri 20 barahiriye imbere ya Perezida Paul Kagame, biyemeza kuba intumwa za rubanda zisimbura abari bacyuye igihe.

    Source : https://igihe.com/amakuru/article/umwaka-urashize-bageze-mu-nteko-umusaruro-w-abasenateri-batangiranye-na-manda

  • Umwaka urashize bageze mu Nteko! Umusaruro w’Abasenateri batangiranye na manda ya gatatu ya Sena #rwanda #RwOT

    Umwaka urashize barahiye! Tariki nk’iyi umwaka ushize, nibwo Abasenateri 20 barahiriye imbere ya Perezida Paul Kagame, biyemeza kuba intumwa za rubanda zisimbura abari bacyuye igihe.

    source https://igihe.com/amakuru/article/umwaka-urashize-bageze-mu-nteko-umusaruro-w-abasenateri-batangiranye-na-manda

  • Evode Uwizeyimana na Prof. Dusingizemungu binjiye muri Sena #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, aba Basenateri bashyizweho kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2020.

    Tariki ya 07 Gashyantare 2020, ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera yeguye ku mirimo ye.

    Kwegura kwa Uwizeyimana kwaje nyuma y’igitutu cya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nyubako iri Mujyi wa Kigali.

    Ku mbuga nkoranyambaga, Uwizeyimana yasabye imbabazi z’ibyo yakoreye uwo mukozi ushinzwe umutekano aho yashinjwaga kumusanga mu kazi ke akamuhirika akitura hasi.

    Nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya, Evode Uwizeyimana yanditse kuri Twitter ko ari ishema rikomeye cyane mu buzima bwe, ashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.

    Prof Dusingizemungu asanzwe ari Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka.

    Kanziza Epiphanie yashinze akaba abayobora Umuryango w’abagore baharanira Ubumwe (WOPU) akaba yari umwe bagize Inteko y’Abunzi mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

    Twahirwa André ni impuguke mu bijyanye n’amateka ndetse mu mwaka wa 2018 akaba yarashimwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame nk’umwe mu bamwigishije igihe yari akiri i Burundi.

    Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nk’uko ryavuguruwe kugera muri 2015, mu gika cya kabiri havuga ko hari abasenateri umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu.

    Muri aba basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Kanziza Epiphanie akaba ari umwe mu basigajwe inyuma n’amateka.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Evode-Uwizeyimana-na-Prof-Dusingizemungu-binjiye-muri-Sena

  • Dr Isaac Munyakazi yakatiwe imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu, mu gihe yaramuka ahamijwe kuba ibyaha bya ruswa, naho Gahima Abdu bareganwa asabirwa gufungwa imyaka itanu.

    Gusa Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ibihano ku cyaha kimwe cyo kuba icyitso mu gutanga ruswa ariko mu isesengura urukiko rwasanze ahamwa n’icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yari afite, mu nyungu ze bwite, bityo ahanishwa gufungwa imyaka 10, anacibwa ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

    Gahima uregwa muri dosiye imwe na Dr Munyakazi we akurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke, cyakozwe hagati ya tariki 10 na 24 Ukuboza 2019 ubwo yifashishaga Dr Munyakazi, ngo atange ruswa yo gufasha ikigo cye Good Harvest School kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga ruswa rumuhanisha gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw.

    Yaba Munyakazi cyangwa Gahima bareganwaga, nta n’umwe wari mu cyumba cy’urukiko icyakora rwarimo abiganjemo abo mu miryango yabo bari baje kumva imikirize yarwo.

    Mu iburanisha riheruka, Umushinjacyaha yavuze ko Dr Munyakazi ariwe wahamagaye Dr Sebaganwa Alphonse, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), bagahurira mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.

    Ngo Munyakazi na Sebaganwa bicaye mu modoka ya Munyakazi, hanyuma Munyakazi amubwira ko afite inshuti ye yitwa Gahima Abdu ufite ikigo, akaba akeneye ubufasha ngo kizaze mu bigo icumi byatsinze neza mu Rwanda n’abanyeshuri be bakaza imbere.

    Ngo Dr Munyakazi yabwiye Dr Sebaganwa ko iyo nshuti ye Gahima anakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

    Ngo Dr Sebaganwa yaje kubihakana, amwereka ingaruka byamugiraho ariko undi akomeza kumuhatiriza amwumvisha ko namufashiriza Gahima, na we ntacyo azamuburana mu gihe cyose akiri Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Mineduc.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Sebaganwa yaje kumwemerera, baratandukana barataha. Ngo hashize iminsi Dr Sebaganwa, Dr Munyakazi na Gahima bahurira kuri hoteli imwe ku Kimironko, bicara mu modoka. Gahima na Munyakazi ngo bijeje Sebaganwa ko nabafasha ikigo kikaza mu myanya ya mbere, bazamushimira.

    Tariki 31 Ukuboza 2019, amanota yarasohotse, ikigo Good Harvest kiza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bacyo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere.

    Umushinjacyaha yavuze ko iyo myanya ikigo cya Gahima cyahawe n’iyo abanyeshuri be babonye itandukanye n’ukuri, kuko ngo Good Harvest School yari yabaye iya 143, mu gihe umunyeshuri umwe kuri iryo shuri yakuwe ku mwanya wa 611 ku rwego rw’igihugu agirwa uwa karindwi, naho undi ava ku mwanya wa 229 agirwa uwa cyenda.

    Tariki 10 Mutarama 2020, ngo Munyakazi yahamagaye Gahima na Sebaganwa, bahurira muri restaurant i Nyarutarama, basangira ibyo kurya bya saa sita. Ngo bari gusangira, Gahima yatse Dr Sebaganwa urufunguzo rw’imodoka ye, aragenda arafungura ashyiramo ibihumbi 500 Frw.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Sebaganwa ajya guhura n’abo bagabo, yari yaramaze kubimenyeshya Ubugenzacyaha ngo butangire iperereza nyuma yo kubigirwamo inama.

    Umushinjacyaha yavuze ko Munyakazi yitwaje ububasha afite nka Minisitiri, asaba Dr Sebaganwa ko Gahima akorerwa ibinyuranye n’amategeko. Avuga ko kandi mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yabyemeye, anabisabira imbabazi ubwo yeguraga.

    Dr Munyakazi mu kwisobanura yavuze ko ibyaha ashinjwa atabyemera kuko nta n’ibyigeze bibaho. Yavuze ko gushinjwa gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite, atari byo kuko atashoboraga gutegeka Dr Sebaganwa gukora ibyo ashaka, kandi bitari mu nshingano ze nka Minisitiri. Munyakazi yavuze ko Dr Sebaganwa yakoreraga muri REB, ikigo cyigenga kandi gifite ubuyobozi bwacyo ku buryo bitashobokaga ko amuhatira gukora ibitemewe.

    Yavuze ko nta bubasha yari abifitiye kuko iby’ibizamini bitari biri mu nshingano ze. Yasobanuye ko guhurira na Dr Sebaganwa muri Camp Kigali ngo yashakaga kumubaza amakuru ku bizamini bya Leta byari biri gukosorwa ngo bakomeze imyiteguro y’uburyo amanota azasohoka, kuko bagombaga kuyatangaza mbere y’uko umwaka urangira.

    Urukiko nyuma yo gusuzuma niba Good Harvest School yarahawe umwanya utari uwayo hatanzwe indonke, rwavuye ko REB ariyo ikwiye kubibazwa kuko ariyo isuzuma amakosa yakozwe.

    Umucamanza yagize ati 'Kuba REB yarakoze iperereza igasanga koko icyo kigo cyarahawe umwanya utari uwacyo bivuze hakozwe icyaha.”

    Yasobanuye ko kuba Dr Munyakazi yarahuye na Gahima na Dr Sebaganwa bigaragaza ko byari bigambiriwe kandi biteguye kuko 'bitabereye ahantu hafunguye hagaragara.”

    Ati 'Umuntu nka Minisitiri ntakwiye guhurira n’abantu mu modoka, bigaragaza ko yari agamije kwihisha amaso y’abababona. Bigaragaza ko hari umugambi wo gufasha Good Harvest wari uhari.”

    Mu kumenya niba amafaranga ibihumbi 500 Frw yaratanzwe, Gahima ngo yayashyize mu modoka ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko ibishimangira ko yatanzwe ariko uwayahawe [Dr Sebaganwa] ariwe wabavuyemo.

    Urukiko rwavuze ko kuba Dr Sebaganwa atarakurikiranwe ari uburenganzira bw’Ubushinjacyaha ndetse ko ari nawe watanze amakuru muri RIB.

    Umucamanza yagaragaje ko nubwo amafaranga atafatiwe mu ntoki za Munyakazi cyangwa iza Gahima biswe 'abanyabyaha’, icyabanje kurebwa ni icyo amafaranga yatangiwe.

    Ati 'Abantu bahuye kenshi, ahantu hihishe mu modoka, basezerana gufasha ishuri. Byagombaga gusozwa n’igihembo cyatanzwe mu ibanga rikomeye.”

    Ngo Munyakazi kuba yari azi ibyo gutanga indonke yari guhita abibwira RIB ndetse kuba Dr Sebaganwa atarabimenyesheje Ubugenzacyaha ngo uregwa afatirwe mu cyuho ari uko yari azi ko agiye guhura n’umuyobozi we.

    Urukiko rwagaragaje ko nubwo REB ariyo ikwiye kubazwa amakosa y’ibyaha byakozwe ariko ntibikwiye kwirengagizwa ko ibarizwa muri MINEDUC, bityo Dr Munyakazi yagize uruhare mu cyaha ariko ntiyafatwa nka gatozi ahubwo yakwitwa icyitso.

    Dr Munyakazi wari washinjwe kuba icyitso ku cyaha cya ruswa na Gahima Abdu bareganwa bakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw.

    Urukiko mu isesengura rwakoze rwasanze Dr Munyakazi yanakoze icyaha cyo gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite bityo rwanzura ko ahabwa ibihano bibiri mu buryo bw’impurirane agafungwa imyaka 10, akanatanga ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Dr-Isaac-Munyakazi-yakatiwe-imyaka-10-y-igifungo-n-ihazabu-ya-miliyoni-10-Frw

  • Sadate yavuze ku nkomoko y'urwo yanga APR FC, uko yimitswe na Muvunyi n'icyatumye bashwana #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, avuga ko gukubitwa n'ingabo z'igihugu ubwo bishimiraga intsinzi ya Rayon Sports kuri APR FC biri mu byatumye arushaho kwanga iyi kipe bihanganira ibikombe mu Rwanda.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/sadate-yavuze-ku-nkomoko-y-urwo-yanga-apr-fc-uko-yimitswe-na-muvunyi-n

  • Urukundo ni rwogere! Bahati yashyize agaragaza amarangamutima afitiye umukobwa bakinana filimi #rwanda #RwOT

    Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yananiwe guhisha amarangamutima ye, agaragaza urukundo n'urukumbuzi afitiye umukobwa bakinana muri filimi nubwo kenshi bakunze guhakana ibyo gukundana.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/ijambo-gukumbura-nta-gaciro-najyaga-ndiha-bahati-avuga-urukumbuzi-afitiye

  • Kayonza: Umugabo w' imyaka 61 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya inshuro nyinshi umwana w' imyaka itanu amushukishije bombo #rwanda #RwOT

    Umugabo ufite imyaka 61 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Gatagara mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere Kayonza. Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya inshuro nyinshi umwana w'imyaka itanu amushukishije bombo.

    Amakuru yamenyekanye mu ijoro ryakeye ubwo nyina w'umwana yari arimo kumukarabya akajya ataka mu myanya ndangagitsina avuga ko ari kubabara, ngo yahise amubaza icyo yabaye amubwira ko uyu mugabo yamwambuye ubusa akamujya hejuru ndetse ko anasanzwe abimukora kenshi akamuha bombo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ariko ko barindiriye ibisubizo bya muganga ngo hemezwe neza koko niba yamusambanyije. Ati :

    'Uko biteye rero uriya mugabo yabanaga na nyina w'uriya mwana nk'umugore n'umugabo baza kugirana ikibazo cy'amakimbirane umugabo ajya gukodesha hirya gato, abana bakomeje kujya gusura uyu mugabo bisanzwe nk'umuntu bisanzuyeho, biravugwa ko rero uyu mwana yajyaga kumureba yamusambanyaga nkuko byagaragaye ejo.'

    Yakomeje agira ati :

    'Umwana yavuze ko yari asanzwe amusambanya akamuha bombo ariko ntabwo turamenya koko niba yaramusambanyije nkuko uwo mwana abivuga. Ntituramenya niba ari ukubera amakimbirane bari bafitanye yabiteye ariko uwo musaza twamushyikirije RIB naho umwana we twamujyanye kwa muganga dutegereje ibisubizo bya muganga byemeza koko ko uwo mwana yahohotewe.'

    Gitifu Murekezi yashishikarije ababyeyi bafite abana bato guhora bigengesereye bakita ku buzima bwabo ndetse bakareba koko niba babasiga mu maboko y'abantu bazima; yanasabye abaturanyi kujya baba ijisho ry'abo baturanye.

    Kuri ubu umusaza w'imyaka 61 yajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange, mu gihe hategerejwe ibisubizo byo kwa muganga bizemeza niba uwo mwana yarafashwe ku ngufu, byaba aribyo akabihanirwa n'amategeko.

    Icyo itegeko rivuga :

    Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 133 iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/17/kayonza-umugabo-w-imyaka-61-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-inshuro-nyinshi-umwana-w-imyaka-itanu-amushukishije-bombo/

  • Equity Bank yifatanyije n'abakiliya bayo mu kwizihiza icyumweru cyabahariwe #rwanda #RwOT

    Equity Bank yifatanyije n'abakiliya bayo mu Rwanda mu kwizihiza icyumweru ngaruka mwaka cyagenewe kuzirikana serivisi zihabwa abakiliya b'ibigo bitandukanye ku Isi yose, ibasezeranya gukomeza kubagezaho serivisi zinoze kandi zihuse.

    Source : https://igihe.com/ubukungu/amabanki/article/equity-bank-yifatanyije-n-abakiliya-bayo-mu-kwizihiza-icyumweru-cyabahariwe