Category: Uncategorized

  • Rubavu: ‘Drêche’ ya Bralirwa irabona umugabo igasiba undi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi b
    Aborozi b’i Rubavu bavuga ko kubona drêche bisigaye bigoye kuko ihenda

    Drêche ni imbetezi zisigara mu gukora inzoga mu ruganda, bikaba bigurishwa aborozi bakabiha amatungo na yo agatanga umukamo utubutse.

    Iki kibazo cyo guhenda ibiryo by’amatungo, aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu, na bwo busaba sosiyete ya SOSERGI icuruza ibi biryo kwicarana n’aborozi n’ubuyobozi bw’Akarere bakanoza imikorere, ariko basaba n’aborozi gutera ibyatsi byafasha amatungo yabo batarambirije kuri drêche.

    Bizimana Eduard, umuyobozi wa SOSERGI, Sosiyete y’abakozi bakora muri Bralirwa yahawe isoko ryo gucuruza ibi biryo by’amatungo, avuga ko batemera imikorere mibi bashinjwa, akavuga ko aborozi babaye benshi bashaka drêche na yo yabaye nkeya.

    Agira ati “Si imikorere mibi no kuyibima, ahubwo aborozi bose bashaka drêche, aborora inka barayishaka, aborora ingurube barayishaka, nyamara uko bongera amatungo siko drêche yiyongera kuko iboneka bitewe n’uko uruganda rukora, kandi na rwo rukora bitewe n’abaguzi rurimo kubona”.

    Aborozi b’amatungo bashinja ubuyobozi bwa SOSERGI kubima drêche bukayigurisha ku giciro kiri hejuru, ibi bikaba byemezwa na bamwe mu borozi bategekwa gucururiza abayobozi ba SOSERGI, bakanga bakabima drêche, bigatuma hari aborozi bamara amezi atatu n’atanu batarayibona kandi barishyuye amafaranga sosiyete ntibahe ibyo baguze.

    Kalala Christian Munyakabuga ni umwe mu borozi wasabwe gucururiza umwe mu bayobozi ba sisiyete SOSERGI, kugira ngo ajye ashobora kubona drêche.

    Agira ati “Njyewe nsanzwe ngura ibiryo by’amatungo mu ruganda rwa Bralirwa, ariko byagezeho barayinyina kubera umwe mu bakozi b’iyi sosiyete wansabye kuzajya nyimugurishiriza ku giciro gihenze”.

    Akomeza avuga ko ibiryo byuzuye imodoka ya Fuso, SOSERGI ibigurisha aborozi ibihumbi 46 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko abayobozi ba SOSERGI bakayitangira ibihumbi 120.

    Munyakabuga agira ati “Fuso ayingezaho ku mafaranga ibihumbi 120, nanjye nkayigurisha abarozi mbahenze, nabonye gukomeza kubikora binaniye ndamuhakanira, ambwira ko ntazongera kubona drêche”.

    Umwe muborozi yabwiye Kigali Today ko umufuka w’ibilo 100 wuzuye drêche awugura ibihumbi bitanu, mu gihe drêche yuzuye fusoirimo imifuka 55 y’ibiro 100, igura amafaranga ibihumbi 46 ku ruganda, ariko iyo mifuka iyo icurujwe ku mafaranga ibihumbi bitanu, fuso igura ibihumbi 27,500.

    Abakenera Dreche ku biro bya SOSERGI bakeneye gusubizwa
    Abakenera Dreche ku biro bya SOSERGI bakeneye gusubizwa

    Uyu mworozi avuga ko impamvu agura drêche ari umukamo ituma inka itanga. Ati “Inka yanjye iyo yariye drêche itanga umukamo wa litiro 10, ariko iyo itayiriye yabonye ubwatsi gusa itanga litiro 5”.

    Aborozi bavuga ko ubucuruzi bwa drêche mu ruganda rwa Bralirwa habamo serivisi itabamo ukuri kuko abayobozi ba SOSERGI bashyiraho ibiciro uko bashatse batagombye kubaza abaguzi, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere n’uruganda rwa Bralirwa ko babafasha kuko ibura ry’ibiryo by’amatungo bigira ingaruka ku musaruro w’amata n’imirire y’abantu.

    Munyakabuga agira ati “Nkubu twaguraga drêche yuzuye fuso mu ruganda amafaranga ibihumbi 46, ariko bazamuye ibiciro bayishyira kuri 60, na bwo abayishyuye si ko bayibona kuko habamo ikimenyane. Bitewe n’uko abakozi b’iyi sosiyete ni bo bafite amahirwe yo guhabwa drêche mbere y’abayisabye mbere, aho kuyiha amatungo bakajya kuyigurisha”.

    Umuyobozi wa SOSERGI Bizimana, avuga ko amakuru y’uburiganya mu bakozi ba sosiyete akorera yabumenyeye mu nama yamuhuje n’ubuyobozi bw’Akarere n’aborozi, icyakora akavuga ko bagiye kubikurikirana.

    Ku birebana no kongera igiciro, avuga ko babitewe n’uburyo basanze bahomba bagashaka ahantu bakura amafaranga mu kwishyura abakozi, kwishyura imisoro, basanga bakwiye kongeza igiciro.

    Bizimana avuga ko nta muntu wimwa drêche yarishyuye, ahubwo ngo kubera ubukeya bwayo bituma hari abatinda kuyibona, akavuga ko iyo byatinze babivamo bigatuma amafaranga yabo aguma kuri konyi y’iyi sosiyete.

    Kigali Today yamenye ko ibiryo by’amatungo byuzuye Fuso eshanu uruganda rwa Bralirwa rubihera SOSERGI amafaranga ibihumbi 42, naho SOSERGI ikabigurisha amafaranga ibihumbi 300.

    Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko bashyizeho itsinda rizaganira ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bigurirwa mu ruganda rwa Bralirwa, ariko agasaba aborozi gushaka ubundi buryo bwo kubonamo ibiryo by’amatungo burimo no gutera ibyatsi.

    Avuga ko mu biganiro bazakorana na SOSERGI harimo kureba uburyo bagabanya igiciro.

    Uyu muyobozi avuga ko iyi sosiyete y’ubucuruzi ifite imikorere mibi kuko ubwo yagezwagaho ikibazo yahamagaye kuri telefoni igendanwa umwe mu bayobozi bayo inshuro zirenga zirindwi ntamwitabe.

    Aborozi bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabakorera ubuvugizi kugira ngo bashobore kubona drêche, ndetse bakavuga ko igihe SOSERGI ikomeje gutsimbarara guhenda aborozi, uruganda rwa Bralirwa rwakwegurira drêche aborozi bo mu Karere ka Rubavu.

    Aborozi bavuga ko inka yariye drêche itanga umusaruro urenze utangwa n’inka yariye ibyatsi bisanzwe, bakavuga ko nubwo batera ibyatsi bazakomeza gukenera drêche.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/rubavu-dreche-ya-bralirwa-irabona-umugabo-igasiba-undi

  • Kayonza: Ubucucike mu mashuri bwatumaga amwe adatsindisha n’umunyeshuri umwe #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’ababyeyi batangaje ko zimwe mu mpamvu zatumaga ku bigo by’amashuri bimwe na bimwe hadatsinda umwana n’umwe mu bizamini bya leta, byaturukaga ku bucucike bwagaragaraga mu mashuri, aho ubu batanga icyizere ko ubwo iki kibazo gikemuwe bagiye kwisubiraho.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ubucucike-mu-mashuri-bwatumaga-amwe-adatsindisha-n-umunyeshuri-umwe

  • Abanyamerika miliyoni 22 bamaze gutora Umukuru w’Igihugu #rwanda #RwOT

    Abantu barenga miliyoni 22 z’Abanyamerika bemerewe gutora Umukuru w’Igihugu, bamaze gutora mbere y’uko itariki nyir’izina y’amatora igera kuko ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo uyu mwaka.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/abanyamerika-miliyoni-22-bamaze-gutora-umukuru-w-igihugu

  • Manchester United yongereye amasezerano ya Paul Pogba #rwanda #RwOT

    Manchester United yahisemo kongera umwaka umwe ku masezerano y’umukinnyi wo hagati, Umufaransa Paul Pgba, aho azageza mu 2022 ayikinira.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/manchester-united-yongereye-amasezerano-ya-paul-pogba

  • Brésil: Umusenateri yafashwe yahishe amafaranga mu ikariso #rwanda #RwOT

    Umusenateri wo muri Brésil, Chico Rodrigues, kuwa 15 Ukwakira yafashwe ahisha amafaranga mu myenda y’imbere ubwo Polisi yakoraga iperereza ku ikoreshwa nabi ry’amafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya Coronavirus.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/bresil-umusenateri-yafashwe-yahishe-amafaranga-mu-ikariso

  • Manchester United yongereye amasezerano ya Paul Pogba #rwanda #RwOT

    Manchester United yahisemo kongera umwaka umwe ku masezerano y'umukinnyi wo hagati, Umufaransa Paul Pgba, aho azageza mu 2022 ayikinira.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/manchester-united-yongereye-amasezerano-ya-paul-pogba

  • Impano y’ururabyo iherekejwe n’akandiko, yasembuye imitoma hagati ya Rwatubyaye Abdul n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC muri USA, Rwatubyaye Abdul yateranye imitoma n’umukunzi we, ni nyuma y’impano Abdul yahaye umukunzi we iherekejwe n’akandiko kuzuye amagambo y’urukundo.

    Uyu myugariro w’Amavubi akaba ari mu rukundo n’umukobwa na Hamida ukoresha amazina ya Miss Independent kuri Instagram, aho muri iyi minsi umwe adatinya kugaragaza amarangamutima ye ku w’undi.

    Mu mgambo ye yivugira ko Rwatubyaye Abdul ari umugabo we, ndetse n’iyo urebye ibimwerekeyeho ku rukuta rwe rwa Instagram yanditsemo ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul(Mrs Rwatubyaye Abdul).

    Aba bombi bikaba bigaragara ko bari mu rukundo kandi bishimye, ni nyuma y’uko uyu mukobwa yakiriye impano iherekejwe n’akandiko kuzauye amagambo meza y’urukundo kavuye kwa Rwatubyaye Abdul.

    Ako kandiko kagiraga kati“Mukundwa Hamida! Mfite ibyiyumviro bikomeye byimbitse byatumye njya mu rukundo na we, uri uw’agaciro, ubuzima ntari kumwe na we ntacyo bwaba buvuze, uri umwe ntifuza kubura uko byagenda kose. Reka nkubwire ko ukunzwe kandi ndagushima, nsengera twe n’abana kuzaba muri ubu buzima kugeza ku iherezo. Abdul!”

    Aka kandiko katumye n’umukunzi we ahita agaragaza ibyiyumviro bye aho abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko azahora aterwa ishema no kumwita umugabo we.

    Ati“nta handi tubarizwa, buri umwe yaremewe undi. Warakoze kuba umugabo w’igikundiro, nzahora iteka ntewe ishema no kukwita umugabo wanjye.”

    Rwatubyaye na we yahise amusubiza ati“ndi kumwe na we Isi iratangaje. Ni wowe kintu cyiza cyambayeho mugore mwiza w’agatangaza.”

    Na we yamuhise amusubiza ati“urakoze mugambo nkunda, urabizi sinshobora gusobanura urwo nkukunda ariko icyo nasobanura ni uko ntyazigera nkusiga ubizima bwose nsigaje ku Isi.”

    Abdul ati“Amagambo ntabwo abisobanura neza, ariko nziko ko kumarana igihe gisigaye turi kumwe nta giciro wabibonera.”

    Amakurua vuga ko umukunzi w’uyu mukinnyi w’Amavubi yibera mu magepfo ya Asia mu gihugu cya Indonesia.

    Umukunzi wa Rwatubyaye Abdul

    Akandiko kaherekeje impano Abdul yoherereje umukunzi we

    Abdul Rwatubye ari mu rukundo nyarwo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impano-y-ururabyo-iherekejwe-n-akandiko-yasembuye-imitoma-hagati-ya-rwatubyaye-abdul-n-umukunzi-we

  • Ruhango: Imiryango icyenda itishoboye yahawe inzu yubakiwe n'abagore #rwanda #RwOT

    Imiryango icyenda itishoboye yo mu Karere ka Ruhango yashyikirijwe inzu yubakiwe n'abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri ako karere, mu rwego rwo kuyifasha kubona aho kuba kuko yari imaze imyaka myinshi isembera.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-imiryango-icyenda-itishoboye-yahawe-inzu-yubakiwe-n-abagore

  • Ruhango: Imiryango icyenda itishoboye yahawe inzu yubakiwe n’abagore #rwanda #RwOT

    Imiryango icyenda itishoboye yo mu Karere ka Ruhango yashyikirijwe inzu yubakiwe n’abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri ako karere, mu rwego rwo kuyifasha kubona aho kuba kuko yari imaze imyaka myinshi isembera.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-imiryango-icyenda-itishoboye-yahawe-inzu-yubakiwe-n-abagore

  • Umwana w' umukobwa w' imyaka 10 yibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Muri Nigeria umwana w' umukobwa w' imyaka 10 y' amavuko witwa Masenengen yibarutse imfura kuwa 5 Kanama mu mwaka 2019.

    Mu bitaro bya Makundi biherereye mu majyaruguru ya Nigeria niho havuye inkuru idasanzwe ko umukobwa w'imyaka 10 witwa Masenengen yibarutse umwana w'umukowa upima ibiro 2.5.

    Akimara kubyara abaganga b'ibitaro bya Makundi bemeje ko ubuzima bw'uyu mubyeyi wari ubaye umwe mu bato babayeho bumeze neza.

    Kugeza ubu Masenengen w'imyaka 11 ni we mubyeyi ukiri muto muri Afurika .Icyababaje abanya Nigeria ni uko Masenengen yayobewe uwamuteye inda.

    Ushobora kubona Masenengen ukibwira ko ariwe mubyeyi muto ku Isi nyamara siko biri. Tariki 14 Gicurasi 1939 uwitwa Lina Medina Vásquez wo muri Mexico yabyaye umwana ku myaka 7 amezi 7 n'iminsi 17. Ibi byanongeye kuba mu gihugu cy'Ubuhinde aho muri Kamena 1932 uwitwa Madhu yabyaye umwana w'umuhugu ku mwaya ye 6 amezi 7 n'iminsi 27.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/17/umwana-w-umukobwa-w-imyaka-10-yibarutse-imfura/