Category: Uncategorized
-
Tekashi 6ix9ine yajyanywe mu nkiko akurikiranyweho gukoresha umwana w'imyaka 13 ibikorwa by'urukozasoni #rwanda #RwOT
Umuraperi Daniel Hernandez [Tekashi 6ix9ine] yajyanywe mu nkiko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umwana w'umukobwa w'imyaka 13 ibikorwa by'urukozasoni, kumuhohotera no kumuhatiriza atabishaka. -
Uko umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda warushijeho gukomera mu bihe byo guhashya Coronavirus #rwanda #RwOT
Umwaka wa 2020 ntabwo usanzwe kandi ufite icyo usobanuye cyane haba ku Bushinwa, u Rwanda n'Isi muri rusange. Mu gihe Covid-19 igishegesha isi, u Bushinwa n'u Rwanda byakomeje gufatanya mu guhangana n'ingaruka zayo, kubyaza umusaruro amahirwe, gukuraho imbogamizi, guteza imbere ubwizerane n'ubufatanye bwungukira impande zombi ndetse no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byombi. -
Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntirwaburanishije urubanza rw’abo kwa Disi n’abakekwaho kubicira abantu muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Ubwo bari basohotse mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza
Bahamwe n’icyaha cyo kwica muri Jenoside abana babiri bo kwa Disi Didace bakuwe mu musarane wabo muri Nyakanga 2018, ariko bahita bajuririra icyo gihano.
Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntabwo rwaburanishije urwo rubanza ahubwo rwavuze ko rugiye gusuzuma rukareba niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubwo bujurire bwa kabiri, umwanzuro ukazasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbiri zuzuye za mugitondo, ariko saa yine ni bwo hatangiye kugeragezwa niba abaregwa bashobora kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, nyuma ni bwo baje kumenyeshwa ko umwanzuro ku bujurire bwabo bazawutangarizwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Me Ntare Paul wunganira Devotha Kayisire wo mu muryango wa Disi Didace, avuga ko ibyakozwe n’Urukiko Rukuru rwa Nyanza bikurikije amategeko, kuko urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego bwashyikirijwe mbere y’uko urubanza rutangira.
Yagize ati “Urukiko rugomba gusuzuma niba rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego rwashyikirijwe ni na ko byagenze yaba ku ruhande rw’urukiko”.
Me Ntare yavuze uko yakiriye icyemezo cy’urukiko, ati “ku ruhande rw’Urukiko twabishimiye kubera ko ari urukiko rwakivuze mbere, kandi natwe ku ruhande rw’ubwunganizi bw’abaregera indishyi ni cyo twari twateganyije ko tuvugaho, ubwo rero byabaye mahire kubera ko twabyumvise kimwe.
-
- Me Ntare Paul wunganira Kayisire Devotha waregeye indishyi
Ati “Ikigaragara rero ni uko uru rukiko rudafite ububasha bwo kwakira iki kirego kubera ko ni ikirego cyatangiriye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, rujuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo noneho ubujurire bwa kabiri bwakirirwe muri uru rukiko itegeko rifite icyo ribivugaho, ingingo ya 41 y’Itegeko rigena ububasha bw’inkiko igaragaza igihe Urukiko Rukuru rushobora kwakira ubujurire bwa kabiri mu manza nshinjabyaha”.
Yakomeje agira ati “ni ukuvuga impamvu zose itegeko riteganya ntizari zihuje n’ikirego cy’uyu munsi, byongeye noneho hakaza n’ububasha bwihariye bw’uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe, ntabwo uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwatanzwe mu rwego rwa kabiri, ibyo byose rero iyo ubihurije hamwe usanga ari nta mpamvu yari gutuma iki kirego gisubira muri uru rukiko ari na cyo urukiko rugiye gusuzuma kugira ngo ruzagifateho umwanzuro”.
Me Bizumuremyi Félix wunganira Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien, yabwiye abanyamakuru ko na bo bafite icyemeza ko abana bo kwa Disi Didace batishwe n’abo mu rugo rwo kwa Musabyuwera Madeleine, bityo ko urukiko ari rwo ruzagaragaza ukuri.
Ku kijyanye no kuba Urukiko Rukuru rw’i Nyanza rugiye gusuzuma niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwa kabiri bwa Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien, uyu munyamategeko yavuze ko nibidakunda bazasaba ko rwongera kuburanishwa.
Ati “icyo twakurikizaho twakwitabaza gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kuko ubundi ibimenyetso ni byo byivugira, twashaka inzira y’amategeko twanyura kugira ngo barenganurwe”.
Kayisire Devotha wo mu muryango wa Disi Didace waregeye indishyi, we yatangarije abanyamakuru ikintu cyamubabaje kurusha ibindi.
Yagize ati “Ku isi ikintu cyambabaje ubwa mbere ni Jenoside, ariko ibyo nakorewe mu nkiko birenze Jenoside kuko nabonye ari nko kunyica urubozo, byarambabaje cyane hari n’igihe kigera umuntu akumva yabuze icyo avuga (afatwa n’ikiniga)”.
-
- Kayisire Devotha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu muryango wa Disi Didace
Ati “Ndahera ku mibiri idashyinguwe kugeza uyu munsi biturutse ku buhamya bw’uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi witwa Habineza Jean Baptiste wavuze ko mu musarane wo kwa Musabyuwera hakuwemo umubiri umwe, kandi hari ibimenyetso simusiga ndetse n’abatangabuhamya ko havuyemo imibiri ine”.
Kayisire yanenze Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza rwagize abere abakekwaho kwica abana babo bakabata mu musarane, ashimira Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nyuma rwabakatiye igihano cyo gufungwa burundu, nubwo umushinjacyaha yanze gukora inyandiko yo gutuma batabwa muri yombi.

-
-
Nyagatare: Ingona yagaragaye ku nkengero z’Umuvumba yateye abaturage impungenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Muhire Filippe avuga ko afitiye impungenge abana kuko kenshi bakoresha uyu mugezi bashaka amazi yo gukoresha mu ngo ndetse n’amatungo.
Ati “Urabona uyu mugezi kenshi abana baza kuhavoma amazi akoreshwa mu ngo, bahuhira inka ndetse banajyamo bakoga. Urumva ni ikibazo gikomeye”.
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ngoga Telesphore, avuga ko ingona ari inyamanswa y’amahoro abaturage batayisagariye ntacyo yabatwara.
Avuga ko atari ubwa mbere igeze muri uwo mugezi ahubwo igishya ari uko igaragaye ku nkengero zawo.
Asaba abaturage bakoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba n’abahuhira amatungo kujya bakoresha ahantu bareba inkombe zose.
Agira ati “Nibayiha amahoro irahava, ntivutse uyu munsi ahubwo igishya ni uko ari bwo igaragaye. Abavoma n’abahuhira amatungo bajye babanza kureba ko impande zose z’umugezi bazireba neza”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru tumenye ko imaze gusubira mu mazi mu gihe inzego z’umutekano zari zihanganye n’abaturage baje gushungera.

-
Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano akiba uruganda amabati ya miliyoni 29 Frw #rwanda #RwOT
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Ntitenguha Arnaud, ukurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano akiba amabati afite agaciro ka 29.000.000 Frw mu ruganda rwitwa TEMBO ruherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. -
Imanga yashoboraga kurindimura Umujyi wa Huye iri kubakwa mu mushinga wa miliyari 3 Frw #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangiye ibikorwa byo kubaka umwobo munini watewe n’inkangu iri ahitwa mu Rwabayanga nyuma y’uko bigaragaye ko ishobora kurindimura igice kimwe cy’umujyi kikiroha mu manga. -
Iturufu ishimwa na OMS yafashije u Rwanda guhangana na COVID-19 #rwanda #RwOT
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashimye uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo ubwandu mu baturage bukomeje kugabanyuka cyane. -
Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano akiba uruganda amabati ya miliyoni 29 Frw #rwanda #RwOT
Urwego rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Ntitenguha Arnaud, ukurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano akiba amabati afite agaciro ka 29.000.000 Frw mu ruganda rwitwa TEMBO ruherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. -
Nigeria: Abigaragambya 'bishwe barashwe' i Lagos #rwanda #RwOT
Amakuru avuga ko bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ibikorwa by'urugomo bya polisi ya Nigeria bishwe barashwe cyangwa bagakomereka mu murwa mukuru w'ubucuruzi wa Lagos. Uwabibonye yabwiye BBC ko yabaze imirambo igera hafi kuri 20 ndetse n'abakomeretse batari munsi ya 50, nyuma yuko abasirikare babarasheho ejo ku wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020 ku mugoroba.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wavuze ko wabonye amakuru yo kwizerwa ajyanye n'izo mpfu. Abategetsi basezeranyije gukora iperereza kuri uko kurasa mu bigaragambya.
I Lagos no mu tundi turere hashyizweho igihe cy'umukwabu w'amasaha 24, bitatangajwe igihe uzarangirira. Iyi myigaragambyo ni iyo kwamagana umutwe kabuhariwe wa polisi wo kurwanya ubujura (SARS), ubu wamaze kuvanwaho. Imaze hafi ibyumweru bibiri.
Avuga ku iraswa ry'abigaragambya i Lagos, Hillary Clinton wahoze ari umunyamabanga wa leta y'Amerika, yasabye Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria ndetse n'igisirikare 'kureka kwica urubyiruko rw'abigaragambya bamagana SARS'.
Odion Jude Ighalo, umukinnyi wa Manchetser United ukomoka muri Nigeria, yashinje Leta ya Nigeria kwica abaturage bayo. Mu butumwa bwa videwo yatangaje kuri Twitter, yagize ati: 'Ntewe isoni n'iyi Leta'.
Perezida Buhari yasheshe umutwe SARS ku itariki 11 y'uku kwezi k'Ukwakira 2020. Washinjwaga ibirimo nko gufunga binyuranyije n'amategeko no kurasa abantu. Ariko abigaragambya basabye ko hakorwa izindi mpinduka mu nzego z'umutekano ndetse no kuvugurura uburyo iki gihugu gitegetswe.
Guverineri Babajide Sanwo-Olu wa leta ya Lagos yavuze ko abagizi ba nabi bigaruriye iyi myigaragambyo bakaba ubu ari bo barimo kuyikora.
Source:BBCVenuste Habineza/Intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/nigeria-abigaragambya-bishwe-barashwe-i-lagos/
-
Isura ya Rayon Sports mu maso ya Murenzi Abdallah mu gihe habura iminsi mike ngo asoze igihe yahawe #rwanda #RwOT
Harabura iminsi 3 gusa kugira komite y’inzubacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah isoze igihe yahawe na RGB ngo ishyire ku murongo iyi kipe nyuma y’ibibazo byinshi yanyuzemo.
Nyuma y’ibibazo bikomeye byari bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye cyane ku miyoborere, amikoro ndetse n’amategeko, tariki ya 22 Nzeri 2020 RGB yasheshe komite nyobozi y’iyi kipe maze tariki ya 24 Nzeri 2020 bashyiraho iy’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah aho afatanyije na Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire.
Iyi komite yasabwe gushyira ibintu ku murongo, gutegura amategeko ndetse n’inteko rusange igomba gutorerwamo komite nyobozi y’iyi kipe ubundi akabashyikiriza RGB.
Murenzi Abdallah avuga ko ibyo yasabwe gukora muri iki gihe cy’ukwezi yahawe byagenze neza kandi ko nibisigaye muri iki cyumweru biri burangire.
Ati'byinshi bimaze gushyirwa mu bikorwa cyane ibirebana n’imiyoborere, igisigaye ni ibirebana n’abaterankunga bacu ubona bakirimo guseta ibirenge. Ikindi kibazo ni abakinnyi tugomba gusinyisha bataragera inaha ariko nkeka ko tuzajya gusoza byakemutse.'
Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’amategeko akirimo kuganirwaho ariko iki cyumweru kikaba kiri burangire nayo yatunganye.
Yagize ati'ibijyanye n’amategeko birimo kuganirwaho natwe na komite n’abandi bajyanama batandukanye mu by’amategeko ku buryo nabyo bizarangira muri iki cyumweru.'
Ibijyanye n’igihe inteko rusange izabera n’abazatora, avuga ko barimo gukorana na RGB kugira ngo hamenyekane abazitabira inteko rusange ndetse n’igihe izabera, ni mu gihe yahawe kizarangira ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020.
Murenzi Abdallah ahamya ko igihe yahawe kizarangira byacyemutse


