
Ayo mabati yafatiwe aho yari yagiye kuyahisha mu Karere ka Nyanza.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura, hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


Ayo mabati yafatiwe aho yari yagiye kuyahisha mu Karere ka Nyanza.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura, hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izarangirana na 2024, buri muryango woroye inkoko eshanu n’andi matungo magufi arimo n’ingurube, kuko ngo ari yo yororoka vuba akaba yatanga inyama n’amajyi ku igaburo ryuzuye ku baturage.
MINAGRI itangaza ko ku bworozi bw’inkoko, ituragiro rya Rubirizi ryamaze gutangiza gahunda yo gukorana n’abarihagarariye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo batangire kubaha imishwi yo korora kugira ngo na bo bayigurishe abaturage.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana, avuga ko ibyo bizafasha guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kandi bikagira n’uruhare mu guteza imbere imiryango.
Agira ati “Ituragiro rya Rubiriza ryamaze kugirana masezerano n’abarihagarariye ngo batangire korora iyo mishwi aho abaturage baza kuyigura bitabagoye, turifuza ko icyerecyezo 2024 kizarangira nibura buri rugo rworoye inkoko eshanu”.
Ati “Ituragiro rikoranana n’umuturage utwara imishwiri ku mafaranga 1,350frw rikamuha imiti n’inkingo zayo, na we akajya kuyirera ku buryo nyuma y’ukwezi kumwe n’igice atangira kuwugurisha nibura ku 2,000frw, iyo mishwi igeze ku gihe cy’ibirwana iba ishobora gutora kandi ntirwaragurika”.
Aborora inkoko babonamo inyungu ihagije ariko baracyahura n’imbogamizi
Mbarushimana Valens worora inkoko z’amagi mu Karere ka Ruhango, avuga ko ku nkoko 6,000 yorora abona umusaruro uhagije kuko ku munisi umwe ashobora gusaruro amagi asaga 2,000 akamufasha kwiteza imbere no kunoza imirire mu muryango no mu baturanyi.

Mbarushimana avuga ko umworozi w’inkoko ahawe ubwishingizi buhwanye n’ubushobozi bwe kugira ngo nihaba ikibazo abashe kugira ikimugoboka byarushaho kuba byiza, naho ku kijyanye n’ibyo kurya by’inkoko agasaba Leta gushyira imbaraga mu kugira ubuhunikiro bwabyo kuko bitumizwa hanze, kuko iyo bibuze usanga bibateza igihombo.
Agira ati “Urabona korora inkoko 6,000 ni nyinshi cyane kuba nta bwishingizi igihe zapfira rimwe byakugora kongera kwegura umutwe, turasaba Leta ko yadufasha kubona ubwinshingizi bw’inkoko bujyanye n’ubushobozi bwacu bwo kororora inkoko”.
Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe ubworozi Rugwizangoga Dieudonné, avuga ko abahagarariye ituragiro rya Rubirizi batangiye gukoranana n’abaturage, aho abagera kuri 24 batangiye korora imishwi y’umunsi umwe ku bufatanye na Kompanyi yitwa ‘Uzima’ ku buryo nibura inkoko ibihumbi 10 zinjira mu karere.
Avuga ko abaturage bagiye korora izo nkoko bazigura hagati y’amafaranga 1,900frw na 2,200frw kuri imwe, kandi nyuma y’amezi atandatu umuturage na we aba ashobora kuyigurisha hejuru ya 5,000frw cyangwa zigatangira gutera akabona amagi.
Inkoko zemerewe ubwishingizi kuri nkunganire
Rugwizangoga avuga ko umworozi w’inkoko ahabwa ubwishingizi kuri nkunganire ya Leta, aho nibura umworozi ufite hejuru y’inkoko 100 ahabwa ubwishingizi ku nkoko zikuze.

Avuga ko inkoko ikuze ihabwa agaciro ka 5,000frw, ikishyurirwa kuri 5.5% ni ukuvuga ko umworozi yishyura 275 ku mwaka, ariko akishyura gusa 60% angana na 165frw naho Leta ikamwishyurira 40% angana na 110frw.
Rugwizangoga avuga ko nibura mu kwezi kumwe ubu mu Karere ka Ruhango hari kwinjira inkoko hafi ibihumbi 10, ku buryo ashishikariza abaturage kwitabira ubworozi bwazo kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Avuga ko ku kijyanye n’ibyo kurya byazo, ikilo kimwe kiri hagati ya 300frw na 350frw, bikaba bihenze ugereranyije n’ibigenda ku nkoko, akavuga ko impamvu ibyo kurya byazo bihenda biterwa n’ubundi n’umusaruro muke ku buhinzi kuko bikorwa mu binyampeke n’ibinyamisogwe birimo soya n’ibigori.
Icyakora ngo MINAGRI iri gukoranana n’inganda zibikora ngo harebwe uko zarushaho gukora byinshi kandi byujuje ubuziranenge, ibyo bikajyana no kongera umusaruro w’ubuhinzi, ngo hari kandi inyigo iri gukorwa yo kugira uruganda rwa buri karere rukora ibiryo by’amatungo.

Ibyishimo bafite barabiterwa n’uko Isuzumiro ry’ibinyabiziga (Controle Technique) yo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, Perezida Kagame yabemereye ubwo aheruka gusura aka karere rigiye kuzura.
Sibomana Zachée, ushinzwe umushinga wo kubaka controle technique y’I Ngoma yavuze ko uyu mushinga ugeze kuri 98%.
Ati 'Turabura gushyiramo imashini, turabura intebe zo mu biro no mu cyumba abakiriya bategererezamo. Uruzitiro rwaruzuye, kaburimbo yo mu mbuga twayishyizemo'.
Tariki 21 Ukwakira 2020 hatangira igikorwa cyo gushyira muri iri suzumiro ry’ibinyabiga imashini zizajya zisuzuma ibinyabizima.
Fiacre Nizeyimana, umwe mu bashoferi batuye mu ntara y’amajyepfo yavuze ko iri suzumiro ry’ibinyabiziga niritangira gukora rizagabanya igihombo baterwaga no kujya gusuzumisha imodoka I Kigali.
Yagize ati 'Baradufashije kuba umuntu yajyaga gukoresha controle technique I Kigali, no kurarayo byamutwaraga amafaranga menshi, bigiye kujya bitworohera mu buryo bw’amafaranga twakoreshaga'.
Iraguha Simon Pierre, nawe ni umushoferi wagorwaga no kujya gusuzumisha imodoka I Kigali, avuga ko iyi controle technique y’I Ngoma izagabanya igihe byabatwaraga kugira ngo babone ubuziranenge bw’imodoka.
Ati 'Nafataga urugendo bampaye rendevu nkajya I Kigali ntizeye ko controle nzayibona kuko imodoka ishobora kugirira ibibazo mu nzira kandi mvuye mu ntara nyikoresheje. Kuva Cyangungu cyangwa Butare essence yadutwaraga ibihumbi 50 cyangwa 100'.
Sibomana Jean Claude we avuga ko iri suzumiro ry’imodoka ry’I Ngoma rigiye kubafasha kubona servise zibegereye.
Ati 'Ntabwo umushoferi azajya abura ibihumbi 30 asagura ugereranyije n’ayo yakoreshaga yagiye I Kigali. I Kigali byari bigoye, nk’ urugero ejobundi nagiyeyo ari ku wa Mbere mvayo ku wa Kane. Nyiri imodoka yakwishyuriye resitora n’amacumbi'.
Iri suzumiro ry’ibinyabiziga rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 100 ku munsi. Ryatangiye kubakwa mu kwezi kwa 6 kwa 2018. Biteganyijwe ko rizaba ryuzuye neza tariki 30 Ukwakira 2020.
Rizakira imodoka zo mu turere umunani tw’Intara y’Amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru) hiyongereyeho uturere tumwe two mu Ntara y’Iburengerazuba (Karongi, Nyamashe, na Rusuzi).

Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-rugirangoga-yanduye-coronavirus
source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-rugirangoga-yanduye-coronavirus

Abitangaje mu gihe bamwe mu miryango 17 itarabona ubwo butaka ivuga ko ibayeho nabi, harimo guhora mu buyobozi basaba imfashanyo nyamara bashoboye gukora.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri abawutuye bahimbye Yerusalemu umaze imyaka hafi itatu utuwe. Watujwemo imiryango itishoboye yakuwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo ndetse n’imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Imwe muri iyi miryango yamaze guhabwa ubutaka bwo guhinga ku buryo ibayeho neza, ariko ngo hakaba indi itarabona aho gukubita isuka itunzwe no guca incuro.
Mukandayisenga Elina avuga ko bimugora kubona ibitunga abana be batandatu adafite ubutaka abatungiramo dore ko nta n’umugabo agira.

Ati “Ubundi igihe cy’ihinga dukorera abaturage umubyizi ni 600 ariko nk’ubu bamaze gutera imbuto ntitubona aho dukora. Mbere twajyaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro tugasenya inkwi tukazigurisha Kabarore tukabaho”.
Akomeza agira ati “Ubu Gabiro batubujije gusubiramo gusenya, ubu duhora mu buyobozi dusaba inkunga y’ibiribwa nyamara dushoboye gukora, tubonye ubutaka twabaho neza”.
Mukandayisenga Elina avuga ko mu gihe hataraboneka ubutaka bwo guhingaho babashakira amafaranga y’inguzanyo ubuyobozi bwamaze kwigira umushinga, kuko bashoboye kuyakoresha kandi bagatunga imiryango yabo neza.
Ati “Mu by’ukuri dushoboye gukora, uwaduha ibyo dukora twakora, uwatuguriza amafaranga twacuruza mu gihe ubutaka butaraboneka, uwatwigira nk’undi mushinga mu gihe ntacyo turageraho twakora, ni ukuri ntitwananiwe gukora ahubwo twabuze ibishoro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko ku miryango 46 ituye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yerusalumu, imiryango 17 yonyine ari yo yari itarabona ubutaka bwo guhingaho, gusa ngo bwamaze kuboneka ku buryo bari hafi kubuhabwa.
Ariko nanone ngo harimo abatishoboye badashoboye no gukora ku buryo bazakomeza guhabwa inkunga y’ingoboka ndetse n’izindi mfashanyo.

Agira ati “Harimo abakecuru batahinga tugomba kuzajya dufasha kugira ngo babone uko babaho, hari n’abashobora guhinga, ubu hari ibisigara bya Leta twamaze kubona, igisigaye ni ukugenda tukabibagabanya nibura buri muntu akabona kimwe cya kabiri cya hegitari”.
Gasana Richard akomeza avuga ko n’abadafite ubushobozi ntawe uzabaho nabi hari ubuyobozi ndetse n’abaturanyi.
Ati “Udafite ingufu zo guhinga na we ni inshingano zacu hari abo dushyira muri VUP bagahabwa inkunga y’ingoboka, hari abo duha ibiribwa bihoraho, hari abo duha abafatanyabikorwa bakabafasha, ni ubufatanye nta Munyarwanda ugomba kubabara hari abandi Banyarwanda”.
Kuba bose batarabona ubutaka ngo harimo bamwe bamaraga kubuhabwa nyuma bukabona abari barabuhawe mbere bakabusubirana.
Icyakora nubwo bamwe mu batuye i Yerusalemu bavuga ko batabona ifunguro uko bikwiye bitewe no kutabona ubutaka, bishimira ko bahawe inka abana bakaba banywa amata, kwegerezwa amashuri y’abana ndetse n’ivuriro.

source https://igihe.com/amakuru/article/shelter-afrique-igiye-kubaka-amacumbi-10-000-i-kinyinya