Category: Uncategorized

  • Papa Trap, indirimbo ya Mucoma na MNG CoCo irimo umukobwa utigisa amabuno bidasanzwe-Video #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo iyo uyumvise irabyinitse kandi ikaba ikubiyemo amagambo abaraperi babigize umwuga bakunda gukoresha ari naho abayumva usanga iryoheye amatwi dore ko ifite n’ibyo twakwita isubirajwi.

    Mucoma asanzwe ari umuhanzi ukunda gukorera indirimbo ze nyinshi inaha mu Rwanda iyo aje mu biruhuko dore ko asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi.

    Mucoma na MNG CoCo

    Indirimbo ze akenshi zibanda mu gutanga ubutumwa rubanda rukeneye, haba ubwo guhumuriza ababaye babayeho nabi, abadafite amikoro ariko kandi akateza imbere ururimi rwo kwivuga rukunda kuvugwa mu karere ka Rubavu.

    Imvano y’ubuhanzi bwe akenshi abukomora ku mibereho ye yagiye anyuramo mu myaka itandukanye mbere y’uko yerekeza muri amerika.

    Ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Nizeyimana Didier wiyise Mucoma kubera ko yigeze gukora akazi ko kotsa inyama mu tubari two muri Kenya, avuga ko yamaze igihe kinini adafite icyizere cyo kubaho, kubera ubuzima bushaririye yagiriye mu muhanda.

    Urugendo rwe rwo gusatira ubuzima ni rurerure, ariko byose byatangiye ubwo yavaga iwabo muri Rubavu n’amaguru ahunga ubukene, akaza gushaka ubuzima i Kigali aho atari azi umuntu n’umwe.

    Byatumye atangira ubuzima bwo kurara mu muhanda no ku mbaraza z’amazu nk’umwana w’umuhanda, ubunyoni bwavuga akabyuka akajya gushaka icyo asamura.

    Ubuzima bwa Kigali bwaranze ahitamo kujya muri Kenya nabwo anyuze mu nzira igoye, kuko yagendaga adafite icyangombwa na kimwe atanafite ifaranga ryamugoboka mu nzira kandi agenda n’amaguru.

    Amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka ; niguco mbaga,ni ikibazo,nizindi zitandukanye.

    Kanda hano urebe indirimbo Papa Trap
    https://www.youtube.com/watch?v=wFaZOpBX_5A

    Source : https://www.imirasire.rw/?Papa-Trap-indirimbo-nshya-ya-Mucoma-na-MNG-CoCo-irimo-umukobwa-utigisa-amabuno

  • Coronavirus: Brazil igiye gukingiza abantu urukingo CoronaVac rw'Ubushinwa #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Brazil kirateganya gukoresha urukingo rwakorewe mu Bushinwa mu mugambi w'igihugu wo gukingira coronavirus, nk'uko abategetsi baho babivuga.
    João Doria, guverineri wa leta ya São Paulo, yavuze ko guverinoma yabo yemeje kugura doze miliyoni 46 z'urukingo rwa CoronaVac.

    Yavuze ko gahunda yo gukingira ishobora gutangirana n'ukwezi kwa mbere mu 2021. Yahita iba umuhate wa mbere ku isi muri ubu buryo wo kurwanya iki cyorezo. Brazil ni kimwe mu bihugu ku isi byazahajwe cyane na coronavirus. Abantu miliyoni 5.3 barayanduye
    Ni igihugu cya gatatu gifite benshi nyuma ya USA n'Ubuhinde — kandi ni icya kabiri inyuma ya USA mu gupfusha benshi, hafi 155,000 bamenyekanye kugeza ubu, nk'uko bivugwa na Kaminuza y'ubushakashatsi ya Johns Hopkins.

    Uru rukingo, Nirwemezwa n'abashinzwe ubuzima muri iki gihugu, ruzaba ari rumwe mu nkingo ebyiri zishyizwe muri gahunda yo gukingira muri Brazil. Brazil inateganya gutera abantu urukingo ruri gutunganywa na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza ifatanyije na kompanyi ikora imiti AstraZeneca.

    Bwana Doria mbere yari yarashimagije igeragezwa ry'urukingo rw'Ubushinwa, avuga ko ateganya ko ruterwa bamwe mu baturage ba São Paulo.

    Uru rukingo ruri gusuzumwa n'ikigo cy'ubushakashatsi cya leta ya São Paulo
    Ku wa mbere, icyo kigo cyavuze ko ruterwa umuntu ari doze ebyiri, babonye rukora neza mu igeragezwa ku bantu benshi.
    Gusa, iki kigo cyaburiye ko ibyo babonye ari iby'ibanze, ko bakomeje gusuzuma. Ko amakuru arambuye ku buziranenge bwarwo bazayatangaza isuzuma rirangiye.
    Igerageza ry'uru rukingo mbere y'uko ruterwa abantu riri gukorwa kandi muri Turkiya na Indonesia.
    Source:Reuters

    Venuste Habineza/Intyoza.com

     

    Source : http://www.intyoza.com/coronavirus-brazil-igiye-gukingiza-abantu-urukingo-coronavac-rwubushinwa/

  • Kamonyi/Kayenzi: Urubyiruko rurasaba rugenzi rwarwo kugendera kure Amacakubiri n'Ivangura #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw'abasore n'inkumi mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka kamonyi nyuma y'uko kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 bahawe ibiganiro kuri gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda', aho bareberaga hamwe uruhare rwabo mu kurwanya Amacakubiri n'Ivangura, biyemeje kuba ku isonga mu kubiharanira no gusaba bagenzi babo kujya mu mujishi umwe, bakamagana uwashaka gusobanya wese.

    Urubyiruko ni imbaraga z'Igihugu kandi zubaka iyo zikoreshejwe neza. Abo mu Murenge wa Kayenzi bahamya ko umuhate n'imbaraga bafite atari ibyo kubyina basobanya, ko intego ari ugufatanya kubaka u Rwanda ruzira Amacakubiri n'Ivangura, no kurwanya uwo ariwe wese washaka kunyuranya n'umurongo wa Politiki nziza z'Igihugu zigamije iterambere rirambye ry'umuturage.

    Cyurishya Willison Serge, umwe mu bahawe ikiganiro akaba atuye mu kagari ka Bugarama, Umurenge wa Kayenzi, avuga ko nk'urubyiruko asanga ko uruhare rwa buri wese ari ukwamagana Amacakubiri n'Ivangura ndetse n'igisa nabyo cyose kuko bazi neza aho byagejeje u Rwanda n'Abanyarwanda, bakaba kandi basobanukiwe n'aho Igihugu kigeze kubera imiyoborere myiza. Intego  ngo ni uguhindura bakubaka amateka meza mu mbaraga n'ubwenge bafite nk'abakiri bato.

    Agira ati' Urubyiruko rwinshi rwijanditse mu bikorwa by'ivangura n'amacakubiri, benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bananirwa kwitandukanya n'ikibi. Uyu munsi twe nk'urubyiruko tugamije kubaka amateka meza, turi ku ruhembe rw'imbere mu kwigisha bagenzi bacu aho dutuye n'aho tugenda, ko bahindura imyumvire, tukubaka amateka mashya, tukajya mu mujishi umwe wo kubaka Igihugu kizira Amacakubiri Ivangura'.

    Dushimimana Musafiri, ahagarariye urugaga rw'Urubyiruko mu Murenge wa Kayenzi. Asanga nk'urubyiruko igikwiye ari uguhuza imbaraga, zigakoreshwa mu byubaka Igihugu. Ko indorerwa buri wese akwiye kubonamo mugenzi we ari Ubunyarwanda gusa.

    Ati ' Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni ukumva ko uri Umunyarwanda muzima, ugendera mu murongo usobanutse wa politiki na Gahunda z'Igihugu, ukarebera buri wese mu ishusho yo kuba Umunyarwanda aho ku murebera mu yandi masura atandukanye'. Akomeza avuga ko uwaba yifitemo ibitekerezo binyuranye n'imirongo migari ya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda akwiye guhinduka.

    Uwineza Angelique, umwe mu bakobwa bahuguwe avuga ko byinshi bize mu mashuri ndetse n'ibyo bagiye babwirwa n'Ababyeyi ari uko Amateka y'u Rwanda yabaye mabi kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko nk'urubyiruko intego ari uguhindura ayo mateka mabi yaranze urubyiruko rwababanjirije, bakubaka ameza yubaka Igihugu cyiza bazasiga.

    Avuga kandi ko nk'urubyiruko, bafite amahirwe yo kuba bafite ubuyobozi bwiza, buhora bushakira icyiza buri Munyarwanda. Ibi ngo ni ishema ndetse bikaba bibatera imbaraga zo gukora batiganda kugira ngo baharanire icyiza, bubake Igihugu mu mbaraga zabo. Avuga kandi ko andi mahirwe nk'urubyiruko bafite ashingiye ku kuba hari benshi bafatiraho urugero bari mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi no mu byiciro by'ubuzima bitandukanye.

    Angelique, avuga kandi ko uyu munsi nk'urubyiruko bakwiye kwifashisha inzira zose bafite zirimo n'imbuga nkoranyambaga mu kubwira bagenzi babo n'Isi yose ibyiza by'Igihugu, bakarata imiyoborere myiza yo shingiro ryo guca Ivangura n'Amacakuburi. Asaba gabenzi be gushyira imbere Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bagaharanira guca burundu Amacakubiri n'Ivangura.

    Uwababyeyi Diane, atuye mu kagari ka Cubi. Avuga ko aho isi igeze iri ku muvuduko mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ko nk'urubyiruko aya ari amwe mu mahirwe bafite mu gukoresha neza iri koranabuhanga, bagakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwigisha no gufasha bagenzi babo kuba mu byiza, Gukunda Igihugu no kugikorera.

    Diane, Avuga ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ibereye buri wese. Ati ' Iyi ni gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho buri wese akwiye kwiyumvamo ko ari Umunyarwanda, wareba mugenzi wawe ukamubonamo Umunyarwanda aho kumubona nk'umunyamahanga cyangwa se ngo umubonemo ubundi bwoko runaka. Ndi Umunyarwanda iratubumbye twese, iraduhuza kurusha ikindi cyose, haba aho dutuye, aho dukorera n'aho tugenda'.

    Urubyiruko rusaga 650 mu Murenge wa Kayenzi nirwo ruri ku isonga mu guhuza imbaraga n'ibitekerezo, bagamije kwigisha no gufasha bagenzi babo, ko imbaraga zabo bakwiye kuziha Igihugu, bagakora ntawe basiganya kuko ngo bimirije imbere kuzasigira abazabakomokaho umurage mwiza w'u Rwanda ruzira Amacakubiri n'Ivangura.

    Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu kurwanya ivangurara n'Amacakubiri mu muryango Nyarwanda, bitanga umwanya wo kwitekerezaho no gutekereza uko buri muntu ku giti cye yakubaka Ubunyarwanda; Ni umwakanya wo gusesengura no komorana ibikokere abaganira batewe n'amateka; Ni umwanya wo kwiyubakamo indangagaciro zirangwa no kwigirira icyizere, gukunda Igihugu, kugiteza imbere no guharanira ko nta cyagisubiza inyuma. Ni ibiganiro kandi bitanga umwanya wo kumenyana byimbitse, kubwizanya ukuri mu bworoherane, kwizerana, gutega amatwi no kumva abandi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-kayenzi-urubyiruko-rurasaba-rugenzi-rwarwo-kugendera-kure-amacakubiri-nivangura/

  • Mesut Özil mu gahinda n’amarira menshi #rwanda #RwOT

    Umudage ukinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, Mesut Ozil ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko iyi kipe itamutanze ku rutonde rw’abakinnyi izifashihsha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Uyu mukinnyi aheruka kongera amasezerano ye muri Arsenal muri 2018 yamugize umukinnyi uhembwa menshi muri iyi kipe ndetse no mu mateka yayo, aho ahembwa £350,000 ku cyumweru.

    Nyuma y’uko Arsenal itangaje abakinnyi 25 izifashisha mu mikino ya shampiyona uyu mwana w’imikino, uyu mukinnnyi yagaragaje ko atishimye na gato kuko atisanze kuri urwo rutonde.

    Mu ibaruwa yuzuyemo agahinda kenshi n’umubababaro, yavuze ko imyaka 8 amaze muri Arsenal atayireka ngo igende ityo kuko agomba guharanira uburenganzira bwe akarwanya ibikorwa bya kinyamaswa.

    Ati' Ubu ni ubutumwa bukomeye bwo kwandikira abafana ba Arsenal nakiniye imyaka mike ishize. Mbabajwe cyane no kuba ntashyizwe mu bakinnyi bagomba gukina Premier League.

    Kuva nakongera amasezerano muri 2018, nabereye umwizerwa iyi kipe nkunda ya Arsenal ariko mbabajwe n’uko yo itabinkoreye. Icyo nabonye ni uko ubudahemuka ari ikintu kigoye muri iyi minsi. Nakomeje kwihangana nizeye ko nzagaruka mu ikipe vuba niyo mpamvu nakomeje guceceka.

    Mbere ya Guma mu rugo, nari nishimiye gukorana neza n’umutoza wacu Mikel Arteta. Twari tumeranye neza ndetse navuga ko n’imikinire yanjye yari ku rwego rwo hejuru ariko ubu ibintu byarahindutse ntabwo nemerewe kongera gukinira Arsenal. Ni iki kindi navuga? London haracyari mu rugo, ndacyafite inshuti mu ikipe ndetse ndacyafitanye umubano mwiza n’abafana.

    Uko byagenda kose nzakomeza kugerageza amahirwe yanjye kandi sinzemera ko umwaka wanjye wa 8 muri Arsenal urangira nabi gutya. Ndabasezeranya ko uyu mwanzuro wanjye ukomeye utazigera uhinduka. Nzakomeza kwitoza cyane bishoboka kandi uko mbishoboye kose nkoreshe ijwi ryanjye namagana ubunyamaswa mparanire n’ubutabera.'

    N’ubwo na mbere bitari bimeze neza, umubano wa Ozil na Arsenal wabaye mubi kurushaho ubwo yangaga ko akatwa umushahara mu gihe cya Coronavirus ubwo amakipe yari yugarijwe n’amikoro atari meza.

    Yinjiye muri Arsenal 2013 avuye muri Arsenal, yayikiniye imikino 184 ya shampiyona ayitsindira ibitego bigera kuri 33.

    Ozil yagaragaje agahinda yatewe na Arsenal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mesut-ozil-mu-gahinda-n-amarira-menshi

  • Rutahizamu warambagijwe na Rayon Sports, mu muryango winjira muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda wari mu biganiro na Rayon Sports, Biramahire Abeddy bimvugwa ko yamaze kumvikana na AS Kigali kuzayikinira mu myaka 2 iri imbere.

    Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, mu minsi ishize ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bari mu biganiro na we ndetse ko bigeze kure.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yumvikanye na Rayon Sports ariko bakamubwirwa ko amafaranga ataraboneka ko yaba yihanganye.

    Muri uku kumubwirwa ngo ategereze niho AS Kigali yinjiriye ndetse yo imubwira ko ntabyo gutegereza ahubwo ihita imwishyura akigera mu Rwanda dore ko akiri muri Zambia.

    Amakuru avuga ko yemerewe miliyoni 8 agasinya imyaka 2 aho azajya ahembwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

    Biramahire Abeddy yakiniye amakipe nka Police FC na Mukura VS zo mu Rwanda, Club Sfaxien yo muri Tunisie na Buildcon FC yo muri Zambia yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Abbedy mu muryango winjira muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-warambagijwe-na-rayon-sports-mu-muryango-winjira-muri-as-kigali

  • Ubuhamya : ” Nabonye umusirikare w’umunyamerika asoma Bibiliya ye, nifuza kumenya byinshi! ” Abbas Hameed . Ni gute yajweho n’ijambo ry’Imana? #rwanda #RwOT

    Abbas Hameed ni umusirikare washinze minisiteri y’ivugabutumwa ‘Hameed Christian Ministries’. Yabaye umunyamerika kubw’amasezerano muri 2011 ariko yavukiye muri Irake. Yabonye Imana ku buryo bukomeye mu kazi ke ka buri munsi, haba mu ntambara, mu bitero by’abiyahuzi, mu bihe by’umubabaro n’ahandi. Nyuma yuko Imana yamurokoye mu rupfu inshuro nyinshi, yaje ku mwiyereka biciye mu gusoma Bibiliya buri munsi, nyuma yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

    Christianity Today nkuko yabyanditse muri 2017, Dore imvano y’amashimwe ya Abbas wiyeguriye ivugabutumwa ku isi by’umwihariko mu basirikare:

    Nakuriye muri Irake nkaba ndi uwa gatatu mu bavandimwe umunani. Umuryango wanjye ntiwari usanzwe. Mama yari Umuyisilamu, naho papa we yari Umugatulika. Ntabwo bigeze baduhatira kwinjira mu idini iryo ari ryo ryose , ntabwo bigeze bita cyane ku bijyanye n’amadini. Data yari umucuruzi ukize, ku buryo twabanaga neza kandi twari dutuye mu nzu nziza nini. Navuga ko twahawe imigisha myinshi, twari dufite umukozi wo mu rugo twari dutunze n’intama zirenga 250.

    Igihe nari mfite imyaka umunani, ubucuruzi bwa papa bwatangiye guhura n’ibibazo. Kubera guhangayikishwa n’akazi ke, byatumye mbaho ntakibona amahirwe yo kuba hafi ya papa. Yatangiye kunywa inzoga no kwifatanya n’abanyangeso mbi. Nyuma yumwaka umwe, yagiye agirana ibibazo n’abapolisi buri gihe. Ibyo byatumye ajya muri gereza inshuro zigera kuri 20.

    Bwa nyuma ajya muri gereza byari biturutse ku kuba guverinoma yaramenye ko atarangije imyaka itatu yagombaga gukora mu gisirikare cya Irake. Mu gihe cy’intambara ya Irani na Irake, yakozemo umwaka umwe nyuma yaho arihungira.

    Nk’igihano rero yahawe, yakatiwe umwaka umwe muri gereza, aho yari afungiye ahantu habi cyane: Hari mu mwijima munsi y’ubutaka, yahabwaga iminota ibiri yonyine yo kuzamuka hejuru buri munsi. Nta bwogero bwari aho, kandi ibiryo n’amazi byari bike cyane. Yarababajwe cyane, nibwo yigiriye inama yo gutakambira Imana. Yatangiye kwiyegurira Imana kandi rwose umutima wa papa warahindutse cyane ku buryo bugaragara.

    Ubwo yafungurwaga, umuryango wanjye wabonye itandukaniro rinini hagati yuko yari mbere na nyuma yo kuva muri gereza. Yahindutse umunyamwete cyane, arangwa no kutikunda. Papa yabaye umugabo uhorana ibyishimo.

    Nk’urugero, nyuma y’icyumweru kimwe arekuwe , twajyanye guhaha imyenda. Twahuye n’umugabo wambaye imyenda yatanyaguritse kandi utagira aho aba. Papa yamugiriye impuhwe cyane yiyambura imyenda ye, arayimuha. Ati: “Akeneye iyi myenda kundusha.” Naguye mu kantu kubera ubuntu yagiriye uwo mugabo. Nibwo nahise menya ko ubuzima bwa papa koko bwahindutse burundu.

    Nyuma y’ibyo byose byabaye, nabajije Imana bucece niba koko ibaho. Ndasenga nti: “Nyamuneka ntumpane nkuko wabikoze kuri papa, ariko rwose umfashe kuba umugabo mwiza kandi ushaka mu maso hawe.”

    Uko Imana yandokoye mu gitero cy’ubwiyahuzi!

    Mfite imyaka 19, narangije amahugurwa nasabwaga mu ishuri ry’igipolisi rya Irake. Naherutse nariyandikishije gukora imyaka itanu, ariko ku byangombwa byanjye by’akazi, barabihinduye banyandikira ko nzakora imyaka 25. Narababaye cyane ariko ntacyo nashoboraga kubikoraho kuko natinyaga ko nshobora kuzicwa na leta.

    Muri Werurwe 2003, papa yarankanguye ansaba ko nakwifatanya n’abasirikare b’Abanyamerika bateye Irake. Kubera ko umuryango wanjye wahoraga wubaha cyane Abanyamerika, nahisemo kujya i Tikrit njya mu gipolisi cya Amerika. Nakoraga nk’umukozi ushinzwe umutekano kuri sitasiyo ya polisi kandi nkaba n’umusemuzi, kubera ko nari nzi icyarabu n’icyongereza.

    Nyuma y’amezi make, abarimu bo mu gipolisi cya gisirikare cyo muri Amerika baje gushaka abapolisi bo muri Irake, kandi nari mu bari mu myitozo. Nari nishimye cyane kuko iyo yari inzira yanjye yo kuva mu gipolisi cya Irake, nishimiye ko ngiye gukorana n’ Amerika.

    Mu mpeshyi ya 2005, twakanguwe igitaraganya n’ibyo twakekaga ko ari umutingito. Inyubako twarimo yatarigise ubwo twumvaga igisasu kinini giturika. Liyetona wacu yahise atwohereza mu gace katarimo abasirikare, nshingwa kuyobora ibinyabiziga no kugenzura ibinyabiziga byose byakekwaga. Nyuma y’iminota 15, imodoka imwe yaje mu cyerekezo cyanjye, ndayihagarika iranga ikomeza kuza insanga.

    Nari niteguye kurasa umushoferi nko muri metero 15, aba yiturikirijeho igisasu. Mba ntumbagiye mu kirere, ngwa hasi, maze nandara ngana ku ruhande. Abandi basirikare barasa aho nari mperereye. Maze kuzanzamuka nirebye ku mubiri wanjye ngo ndebe ibikomere mfite, natunguwe no kubona nkiri muzima, nta maguru navunitse, nta bice by’umubiri nabuze, cyangwa wenda ngo mbe nahiye. Nari mfite igikomere kimwe gusa kuruhande rw’ivi.

    Icyakora mu mutwe wanjye numvaga nk’itewe ubwoba n’umuvuduko w’igisasu numvise, kandi natangajwe no kubona mpagurutse bikemera. Narebye hirya no hino, mbona wa mwiyahuzi yacitse amaguru. Byari ibintu by’ubugome biteye ubwoba, byari amaraso gusa gusa, umuntu ntiyabona uko abisobanura.

    Mu gihe nari ntegereje kujya mu bibitaro kugirango nsuzumwe, natekereje kubyabaye uwo munsi. Numvaga ntashidikanya ko Imana yaremye ijuru n’isi ariyo yakoze ibikomeye ikarokora ubuzima bwanjye.

    Igitabo cyahebuje ubuzima bwanjye( Bibiliya)

    Muri 2007, nongeye koherezwa muri batayo ya 82 y’ingabo zirwanira mu kirere. Nkimara guhura na Sgt Scott Young, nasanze hari byinshi atandukaniyeho n’abandi. Buri gihe yahoranaga igitabo mu mufuka w’ivi. Igihe cyose twabaga turi mu kiruhuko, nabonaga asoma kandi rwose ibyo bintu byankoze ku mutima.

    Scott yambwiye ko iyo yari Bibiliya, maze najye ndiyemeza ntangira kuyisoma umunsi ku munsi. Nakomeje kujya nsubira kureba Scott musobanuza kubyo nabaga nasomye ntumvaga neza. Narishimiye cyane rwose kubona umujyanama nka scott.

    Kugira ngo iyi nkuru nziza y’agakiza irusheho kuba igitangaza, Scott ntabwo yari yarateganyijwe koherezwa muri Irake. Ariko kubera umugambi w’Imana utangaje, yoherejwe i Samarra, hanyuma Kompanyi ye ijya gukorera mu gice cy’iwacu. Mbega ukuntu Imana yacu iteye ubwoba!

    Igihe abiyahuzi bicaga papa nyuma y’amezi abiri, narakariye Imana, ariko ikomeza kungirira neza binyuze muri Scott. Umunsi umwe, ubwo twari mu butumwa bwa gisirikare, nagiye kwa Scott mubwira ko ntakifuza ku ba njye, kandi ko nta na rimwe nzigera nifuza kongera kuba njye.

    Naramubajije nti: “Ni gute nshobora kuba umukristo?”

    Scott yambwiye ko ngomba kujya ahantu hatuje maze ngasenga. Yavuze ko nkwiye kubwira Yesu ko nshakaga guhinduka nkaba umukristo. Yavuze ko Yesu azaza akinjira mu buzima bwanjye, kandi ko azampa ibyiringiro byuzuye n’inkomezi. Narasenze rero, nsenga mbikuye ku mutima. Nasabye Yesu kuza mu buzima bwanjye akampindura, kugira ngo nemererwe kuba umwana w’Imana.

    Bukeye bwaho, kompanyi yose y’abasirikare yabonye impinduka, nkuko nabonye impinduka ubwo papa yahindukaga . Nari nkeye mu maso hanjye, kandi rwose ntabwo nari nkiri mubi nka mbere. Imana yari yakoze impinduka zikomeye mu buzima bwanjye.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri, napakiye ibintu byanjye ndahaguruka njya i Bagidade. Ubwo ninjiraga mu gisirikare aho, habayeho amasezerano ku basemuzi, bambwira ko nindamuka maze nibura imyaka ibiri nshobora kwimukira muri Amerika, nkaba umwenegihugu waho. Kandi kubera ko nari maze imyaka irenga ine nkorera igisirikare cy’Amerika, nari nzi ko kuguma muri Irake ari ugushyira ubuzima bwanjye mu kaga

    Nkiri i Bagidadi, mama, mushiki wanjye muto, na murumuna wanjye muto baransezeye. Twaganiriye kubyerekeye ejo hazaza, uko bizagenda kuri bo no kuri njye , bari bazi ko batazongera kumbona muri Irake.

    Nyuma y’igihe gito mbana na mwarimu n’umuryango we, nimukiye kwa Scott iwe n’umugore we Meagan, i Fayetteville, muri Caroline y’Amajyaruguru. Aho, natangiye kwitabira ibijyanye no kwiga Bibiliya muri ‘The Navigators’. Nasabwaga gufata mu mutwe Ibyanditswe, nkabyiga ku buryo bwimbitse, kandi nkabazwa n’abandi mu matsinda.

    Mu gihe cy’umwaka umwe nabanye na Scott na Meagan, umubano wanjye na Nyagasani Imana warushijeho gukomera no gutera imbere kurusha uko byahoze mbere.

    Uyu munsi, ntuye mu ntara ya Lancaster, muri Pennsylvania, ndi kumwe n’umugore wanjye, umuhungu wacu muto, n’umukobwa wacu aribo Ashe na Grace. Umwaka ushize twahawe umuhamagaro wo gutangira umurimo w’ivugabutumwa ryiza rya Yesu muri ‘Hameed Christian Ministries’. Mu gihe mbwiriza ubutumwa bwiza ntanga n’ubuhamya bwanjye mu matorero no mu birindiro bya gisirikare, hamwe no mu itsinda ry’abasirikare mbarizwamo, nshimira Imana kuba yararokoye ubuzima bwanjye, kandi ikanyiyegereza ikampa agakiza nkizera Yesu.

    Reba Abbas Hameed washinze minisiteri y’ivugabutumwa ‘Hameed Christian Ministries’

    Source: ChristianityToday

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Nabonye-umusirikare-w-umunyamerika-asoma-Bibiliya-ye-nifuza-kumenya.html

  • Mesut Özil mu ahunda n’amarira menshi #rwanda #RwOT

    Umudage ukinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, Mesut Ozil ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko iyi kipe itamutanze ku rutonde rw’abakinnyi izifashihsha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Uyu mukinnyi aheruka kongera amasezerano ye muri Arsenal muri 2018 yamugize umukinnyi uhembwa menshi muri iyi kipe ndetse no mu mateka yayo, aho ahembwa £350,000 ku cyumweru.

    Nyuma y’uko Arsenal itangaje abakinnyi 25 izifashisha mu mikino ya shampiyona uyu mwana w’imikino, uyu mukinnnyi yagaragaje ko atishimye na gato kuko atisanze kuri urwo rutonde.

    Mu ibaruwa yuzuyemo agahinda kenshi n’umubababaro, yavuze ko imyaka 8 amaze muri Arsenal atayireka ngo igende ityo kuko agomba guharanira uburenganzira bwe akarwanya ibikorwa bya kinyamaswa.

    Ati' Ubu ni ubutumwa bukomeye bwo kwandikira abafana ba Arsenal nakiniye imyaka mike ishize. Mbabajwe cyane no kuba ntashyizwe mu bakinnyi bagomba gukina Premier League.

    Kuva nakongera amasezerano muri 2018, nabereye umwizerwa iyi kipe nkunda ya Arsenal ariko mbabajwe n’uko yo itabinkoreye. Icyo nabonye ni uko ubudahemuka ari ikintu kigoye muri iyi minsi. Nakomeje kwihangana nizeye ko nzagaruka mu ikipe vuba niyo mpamvu nakomeje guceceka.

    Mbere ya Guma mu rugo, nari nishimiye gukorana neza n’umutoza wacu Mikel Arteta. Twari tumeranye neza ndetse navuga ko n’imikinire yanjye yari ku rwego rwo hejuru ariko ubu ibintu byarahindutse ntabwo nemerewe kongera gukinira Arsenal. Ni iki kindi navuga? London haracyari mu rugo, ndacyafite inshuti mu ikipe ndetse ndacyafitanye umubano mwiza n’abafana.

    Uko byagenda kose nzakomeza kugerageza amahirwe yanjye kandi sinzemera ko umwaka wanjye wa 8 muri Arsenal urangira nabi gutya. Ndabasezeranya ko uyu mwanzuro wanjye ukomeye utazigera uhinduka. Nzakomeza kwitoza cyane bishoboka kandi uko mbishoboye kose nkoreshe ijwi ryanjye namagana ubunyamaswa mparanire n’ubutabera.'

    N’ubwo na mbere bitari bimeze neza, umubano wa Ozil na Arsenal wabaye mubi kurushaho ubwo yangaga ko akatwa umushahara mu gihe cya Coronavirus ubwo amakipe yari yugarijwe n’amikoro atari meza.

    Yinjiye muri Arsenal 2013 avuye muri Arsenal, yayikiniye imikino 184 ya shampiyona ayitsindira ibitego bigera kuri 33.

    Ozil yagaragaje agahinda yatewe na Arsenal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mesut-ozil-mu-ahunda-n-amarira-menshi

  • President Kagame Attends WEF Meeting #rwanda #RwOT

    President Paul Kagame is currently participating in Great Reset Dialogue organised by the World Economic Forum under the theme, Harnessing the Fourth Industrial Revolution.

    There is an urgent need for global stakeholders to cooperate in simultaneously managing the direct consequences of the COVID-19 crisis. To improve the state of the world, the World Economic Forum has started The Great Reset initiative.

    According to organisers, the Covid-19 crisis, and the political, economic and social disruptions it has caused, is fundamentally changing the traditional context for decision-making.

    They argue that the inconsistencies, inadequacies and contradictions of multiple systems —from health and financial to energy and education — are more exposed than ever amidst a global context of concern for lives, livelihoods and the planet.

    Leaders find themselves at a historic crossroads, managing short-term pressures against medium- and long-term uncertainties.

    Interest in Fourth Industrial Revolution technologies has spiked as a result of COVID-19, fewer than 9% of companies currently use advanced technologies such as machine learning, robotics or even touch screens. What do organizations need in order to accelerate the uptake of technology and how can they avoid the issues that arise from a lack of governance?

    This is the discussion President Kagame is taking part in and chaired by Børge Brende, President at World Economic Forum.

    President Kagame is part of a pannel including; Iván Duque, President of Colombia, Jason Kelly, Chief Executive Officer at Ginkgo Bioworks,James M. Loree, President and Chief Executive Officer at Stanley Black & Decker.

    Others on this pannel moderated by Adrian Monck, Managing Director at World Economic Forum are;Benjamin Netanyahu, Prime Minister of Israel,Marietje Schaake, Director, International Policy, Cyber Policy Center at Stanford University,Daniela Stoffel, State Secretary for International Finance at the Federal Department of Finance (FDF), Switzerland and Nadav Zafrir, Chief Executive Officer and Co-Founder at Team8.

     

    The post President Kagame Attends WEF Meeting appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-kagame-attends-wef-meeting/

  • Ni uruhe ruhande umugabo akwiye kujyaho igihe nyina yashyamiranye n'umugore we? #rwanda #RwOT

    Hibazwa kenshi uruhande umugabo yakabaye aherereyeho hagati yo kumvira nyina umubyara cyangwa umugore bubakanye urugo mu gihe bagiranye amakimbirane, kuko bose bafitiye ubuzima bwe runini. Ibi bihuzwa no kuba n'ubusanzwe hagati y'umukazana na nyirabukwe hakunze kuzamo urunturuntu.

    Source : https://igihe.com/abantu/kubaho/article/ni-uruhe-ruhande-umugabo-akwiye-kujyaho-igihe-nyina-yashyamiranye-n-umugore-we

  • Wanny, umuhanzikazi mushya ufite intego yo gukundisha urubyiruko gakondo #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Umutoni Alice wahisemo kwinjira mu muziki yitwa Wanny, ku myaka 22 yatangiye gushyira hanze ibihangano, aho ashimangira ko yihebeye injyana gakondo akaba ari nayo azakora mpaka.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/wanny-umuhanzikazi-mushya-ufite-intego-yo-gukundisha-urubyiruko-gakondo