Category: Uncategorized

  • COVID-19 yatumye basabiriza batarabyigeze #rwanda #RwOT

    Mukamugema Sarah ni umukecuru w’imyaka 61 wahejejwe inyuma n’amateka . Avuga ko mu gihe cya guma mu rugo babuze abaguzi b’inkono babumbaga bituma basabiriza ndetse na n’ubu babayeho nabi.
    Mukamugema yatangiye ububumbyi bw’inkono zitekwamo afite imyaka 15, akaba yarabikomeje no mu bugore bwe, akinjiriza amafaranga makeyongeragaho ibyavanga mu buhinzi busanzwe umugabo we yakoraga bikabatunga. Umugabo we yaje kwicwa mu 1994, Mukamugema asigarana abana be 7 babaye imfubyi ndetse aza no gutoragura (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4355

  • COVID-19 imusigiye ubuzima busharira nyuma yo guterwa inda #rwanda #RwOT

    Uwera ni umukobwa w’imyaka 20 y’ubukure. Atuye mu karere ka Muhanga . Yatewe inda ashutswe mu gihe cya COVID-19.
    Uwera avuga ko yasezerewe mu kazi ko mu rugo COVID -19 igitangira. Kuva ubwo akaba yaratangiye ubuzima bukomeye ngo kuko avuka mu muryango ukennye kandi akaba avukana n’abana 6 barimo n’uwabyariye mu rugo. Kugira ngo atware inda atiteguye avuga ko ari ubuhamya bukomeye kuri we. Ati 'umusore yanshukishije ko tuzabana kandi akanyitaho, akomeza kunyumvisha ko tuzagira ubuzima bwiza, (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4356

  • Rwanda: leta nyuma yo kwumva ubusabe no gutakamba kw'abaturage yahinduye ibiciro by'ingendo z'imodoka byari byarazamuwe #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yabwiye televiziyo y'u Rwanda ko guhindura ibi biciro bitewe n'uko 'leta itega amatwi abaturage bayo'.

    Urugero rw'ibiciro ukuriye RURA avuga ko byahindutse:

    • Kuva Remera ujya mu mujyi hagati byavuye kuri 295Frw biba 220Frw
    • Kuva i Kinyinya ujya mu mujyi hagati byavuye kuri 405Frw biba 286Frw
    • Kuva i Kigali ujya i Nyagatare byavuye ku 4,290Frw biba 3,390Frw

    Amafaranga yagabanyijwe RURA yayise 'ubwunganizi leta izatanga ku giciro cy'ingendo' mu gufasha abaturage kubera ingarukambi ku bukungu zatewe n'icyorezo cya coronavirus.

    Mu kwezi kwa gatanu ibiciro by'ingendo byarazamuwe ku mpamvu y'uko imodoka zatwaraga 1/2 cy'abo zisanzwe zemerewe gutwara mu kwirinda Covid-19.

    Ubwo imodoka zongeraga kwemererwa gutwara abagenzi zifitiye ubushobozi RURA yatangaje ibiciro bishya biboneka ko byagumye hejuru muri rusange.

    Ibi byateye uburakari bwatumye ejo kuwa kabiri ibiro bya minisitiri w'intebe bitangaza ko 'hazafatwa umwanzuro vuba' kuri ibyo biciro bitishimiwe na rubanda.

    RURA yatangaje ko igiciro gishya cy'ingendo umugenzi azishyuzwa 21Frw/Km mu ngendo zihuza intara na 22Frw/Km ku ngendo mu mugi wa Kigali.

    Ibi biciro bishya kuri kilometero imwe bisa neza n'ibyashyizweho na RURA mu kwezi kwa kane mu 2018.

    The post Rwanda: leta nyuma yo kwumva ubusabe no gutakamba kw'abaturage yahinduye ibiciro by'ingendo z'imodoka byari byarazamuwe appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/21/rwanda-leta-nyuma-yo-kwumva-ubusabe-no-gutakamba-kwabaturage-yahinduye-ibiciro-byingendo-zimodoka-byari-byarazamuwe/

  • Annette Murava, umunyempano mu muziki uhimbaza Imana #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ugenda waguka. Abitangiye uyu murimo baragenda biyongera haba mu bagore cyangwa mu bagabo.

    Annette Murava ni umwe mu banyempano mu kuramya Imana, bari kuzamuka neza, uhereye ku buryo bw’imiririmbire ye ndetse n’uko yandika ibihangano bye, bigakora ku mitima benshi.

    Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko kuririmba ari impano yavukanye ariko ikaza kugenda irerwa, ndetse irakura.

    Yagize ati 'Umuziki wo kuririmba ku giti cyanjye nawutangiye mu 2015, ariko impano y’umuziki yanjemo kera nkiri umwana muto ariko numva mbikora bisanzwe. Mu 2010 natangiye kujya ndirimbo mu makorali, ntangira kujya njya muri studio n’abandi bantu mu 2014 mbona ko mfite impano kandi nanayikoresha neza. Nyuma y’umwaka ndabitangira.'

    Uyu mukobwa ufite indirimbo enye kugeza ubu, avuga ko guhimba kwe kwibanda cyane ku kuvuga Imana no gukomera kwayo.

    Ati 'Mu guhimba kwanjye hagenda habamo impinduka bitewe n’icyo Imana ishaka. Nkunda kuvuga kuri Yesu Kirisito cyane, nkavuga uburyo Imana ihambaye. Ariko indirimbo nyinshi mfite zibanda cyane na none ku gakiza. Icyo Imana inshyizemo ndagitanga.'

    'Intego yanjye ni ukugira ngo ivugabutumwa ryanjye rigire umumaro. Twamamaze ubutumwa bw’Imana kandi bugere ku bantu bose. Ndifuza ko imitima y’abantu iruhuka, bityo igakira . Abantu benshi baruhiye mu byaha bakakira agakiza .'

    Annette Murava ubusanzwe asengera muri Eglise Vivante i Kabuga. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Urahebuje’, yanditse mu 2016, ari mu masengesho.

    Yavuze ko icyo gihe yumvise muri we hajemo amagambo y’uko akwiriye kwamamaza Yesu mu batamuzi.

    Ati 'Indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guha icyubahiro Uwiteka, kuvuga ko Imana iri hejuru ya byose, buri wese uyumva akumva ko uri hejuru ari Imana. Ikubiyemo gukomera kw’Imana.”

    Annette Murava yakoze izindi ndirimbo zirimo 'Imboni’ n’izindi zikunda kwifashishwa mu bihe byo kuramya mu matorero atandukanye.

    URAHEBUJE BY Annette Murava 2020

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Annette-Murava-umunyempanomu-muziki-uhimbaza-Imana.html

  • Amakuru Mashya: Kabuga ntabwo akiburaniye i Arusha umucamanza yategetse ko yoherezwa kuburanira i La Haye #rwanda #RwOT

    Umucamanza w'Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 rwatangaje ko Felicien Kabuga azoherezwa kuburanishirizwa i La Hague mu Buholandi

    Uyu umucamanza w'uru rukiko Iain Bonomy niwe wafashe umwanzuro wo kumwohereza mu Buholandi, umwanzuro watangajwe n'uru rwego.

    Uyu mucamanza wafashe uyu mwanzuro yavuze ko impamvu ikomeye ari 'urugendo rwambukiranya imigabane, no kuba uru rukiko ubu rutazi uko ubuzima bwa Kabuga bwifashe'.

    Mu itangazo ry'umwanzuro we, avuga ko kujyana Kabuga ku kicaro cy'uru rukiko muri Tanzania ari amasaha 11 mu ndege no guhagarara ku bibuga by'indege bitatu. Mu gihe ngo kujya i La Haye 'byoroshye kandi byihuse mu gihe cy'amasaha n'imodoka cyangwa mu isaha imwe n'indege'.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga yohererezwa kuri ururukiko rufite ikicaro i Arusha muri Tanzania, rukagira n'ishami i La Haye mu Buholandi.

    Kabuga aregwa ibyaha birimo gutera inkunga y'amafaranga jenoside mu Rwanda, uyu wamaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera agafatwa mu kwezi kwa gatanu, ibyaha aregwa yabyise 'ibinyoma'.

    Ubu afungiye mu Bufaransa aho yafatiwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/21/amakuru-mashya-kabuga-ntabwo-akiburaniye-i-arusha-umucamanza-yategetse-ko-yoherezwa-kuburanira-i-la-haye/

  • MTN Rwanda Receives GSMA Mobile Money Certification #rwanda #RwOT

    Speaking about this achievement, MTN’s CEO, Mitwa Ng’ambi said, 'The GSMA Mobile Money Certification is a global industry initiative to bring safer, more transparent, and more resilient financial services to millions of Mobile Money users around the world. MTN Rwanda is extremely proud to be a certified provider as we continue to empower our customers to make more informed choices about their financial services.'

    For the past 10 years, MTN has made significant technological and financial investments to facilitate the development of an inclusive digital economy through Mobile Money. This is in line with Rwanda’s 2020 Vision and the Smart Rwanda Master Plan to become a cashless economy.

    'This year, we are celebrating 10 years of driving financial inclusion in Rwanda with Mobile Money. This is a huge milestone for both MTN and our customers as the certification will ensure a higher quality of service to our customers and give them the comfort that our services are of the highest quality,' said MTN’s Chief Business and Corporate Affairs Officer, Chantal Kagame.

    In order to become certified, Mobile Money providers are assessed against numerous criteria, such as safeguarding customer funds against risk of loss, combating money laundering, terrorist financing and fraud, managing staff, agents, and third parties correctly, communicating fees and information transparently to customers, effectively addressing customer service requests and complaints and protecting customers’ personal data, amongst others.

    'The GSMA’s Mobile Money Certification now reaches over 210 million customers through our certified providers,' said John Giusti, Chief Regulatory Officer, GSMA. 'We intentionly set a very high benchmark for achieving certification, bringing added security and protection to customer funds. We congratulate MTN Rwanda for being the first in the country to take this step'.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/mtn-rwanda-receives-gsma-mobile-money-certification

  • MTN Rwanda Receives GSMA Mobile Money Certification #rwanda #RwOT

    MTN Rwanda has become the first provider in Rwanda to gain the GSMA Mobile Money Certification. The certification scheme, which was launched in April 2018, is a global initiative that relies on an independent assessment of a mobile money provider's ability to deliver secure and reliable services, to protect the rights of consumers and to combat money laundering and the financing of terrorism. These efforts are measured against global industry best practice, and a pass mark of 100% is required. 

    MTN CEO, Mitwa Ng'ambi said the GSMA Mobile Money Certification is a global industry initiative to bring safer, more transparent, and more resilient financial services to millions of Mobile Money users around the world.

    'MTN Rwanda is extremely proud to be a certified provider as we continue to empower our customers to make more informed choices about their financial services,' she said.

    For the past 10 years, MTN has made significant technological and financial investments to facilitate the development of an inclusive digital economy through Mobile Money. This is in line with Rwanda's 2020 Vision and the Smart Rwanda Master Plan to become a cashless economy.

    'This year, we are celebrating 10 years of driving financial inclusion in Rwanda with Mobile Money. This is a huge milestone for both MTN and our customers as the certification will ensure a higher quality of service to our customers and give them the comfort that our services are of the highest quality,' said MTN's Chief Business and Corporate Affairs Officer, Chantal Kagame.

    In order to become certified, Mobile Money providers are assessed against numerous criteria, such as safeguarding customer funds against risk of loss, combating money laundering, terrorist financing and fraud, managing staff, agents, and third parties correctly, communicating fees and information transparently to customers, effectively addressing customer service requests and complaints and protecting customers' personal data, amongst others.

    'The GSMA's Mobile Money Certification now reaches over 210 million customers through our certified providers,' said John Giusti, Chief Regulatory Officer, GSMA.  'We intentionly set a very high benchmark for achieving certification, bringing added security and protection to customer funds.  We congratulate MTN Rwanda for being the first in the country to take this step'.

    The post MTN Rwanda Receives GSMA Mobile Money Certification appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/mtn-rwanda-receives-gsma-mobile-money-certification/

  • Rubavu : Amarira nyuma y’urupfu rwa Tuyishime wafunzwe yakubiswe, intandaro ni amafaranga 100 #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’abantu batandukanye barimo abaturanyi n’abo mu muryango wa nyakwigendera, uwo musore ngo yari asanzwe akora akazi ko gushyira abagenzi mu modoka, abo bakunze kwita abakarasi. Aho yakoreraga mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu ninaho yaje kugirana ikibazo n’umushoferi wanze kumuha amafaranga 100 yamwishyuzaga nk’igihembo cy’umuzigo yari amaze kumushyirira mu modoka.

    Uko gushyamirana kwaje kuvamo ko yakubise inkokora umushoferi ava imyuna mu mazuru, undi aramwirukankana aramukubita bikomeye hanyuma ajya kumurega agaragaza ko ari we wakubiswe (umushoferi) hanyuma aza gufungirwa mu murenge wa Rugerero ari ahava ajyanwa mu mujyi wa Gisenyi aho yaje kurembera bimuviramo n’urupfu.

    Abo mu muryango we kimwe n’umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Rugerero bavuga ko bitari bikwiye ko anafungwa kuko asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi. Kugeza ubu bagaragaza ko babangamiwe no kuba uwamukubise atarabihaniwe kandi azwi, gusa uyobora IBUKA mu murenge we agahamya ko bazakomeza gukora ubuvugizi n’izindi nzego ubutabera bukaboneka cyane ko n’umurambo woherejwe i Kigali ugapimwa.

    IREBERE VIDEO UKO BABISOBANURA BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rubavu-Amarira-nyuma-y-urupfu-rwa-Tuyishime-wafunzwe-yakubiswe-intandaro-ni-amafaranga-100

  • Polisi yerekanye abiyitaga abapolisi bagakora perimi mpimbano #rwanda #RwOT

    Ubwo berekwaga itangazamakuru ku cyicaro cya polisi yo mu mujyi wa Kigali, uwitwa Kalinijabo Francois yemeye ko afatanyije na bagenzi be bakoraga Perimi mpimbano. Avuga ko ari akazi yashishikarijwemo n’uwitwa Murenzi Hamdun ari nawe wari umuyobozi w’itsinda.

    Yagize ati: “Mu bihe bya COVID-19 igihe abantu bari batangiye kuva mu rugo, nahamagawe na Murenzi Hamdun ambwira ko amfitiye akazi. Yatangiye ambwira ko namufasha gushaka umuntu ukora photocopy ya za Perimi, nahise mpamagara mushuti wanjye Bora Adam niwe wari ufite imashini izikora.”

    Kalinijabo akomeza avuga ko ariwe wahise aha akazi Bora Adam, ko kujya akora photocopy ya za perime mpimbano. Kalinijabo yabwiye itangazamakuru ko Bora yamuciye amafaranga ibihumbi bitanu kuri photocopy imwe, Kalinijabo yasubiye kwa Murenzi Hamdun amubwira ko Bora yamuciye ibihumbi 10 kuri photocopy imwe.

    Uzamukunda Philomene avuga ko nawe yahawe akazi na Murenzi Hamdun, bakorana yiyita umupolisikazi ufite ipeti rya CIP. Uzamukunda avuga ko Murenzi yamuhamagaraga iyo habaga habonetse umukiriya bagiye guha Perimi mpimbano.

    Yagize ati: “Murenzi yampaye akazi avuga ko icyo nzajya nkora ari ukujya ampamagara njyewe aho ndi nkavuga nti “munyure ku marembo y’inyuma”. Ushaka perime iyo yazaga, Murenzi yampamagaraga anyita afande nanjye nkitaba, nkamubwira nti uwo muntu mubwire anyure ku marembo y’inyuma. Iyo byarangiraga Murenzi yampaga amafaranga ibihumbi 10.”

    Uyu Murenzi wari ukuriye itsinda ni nawe wohererezaga abantu ubutumwa bugufi kuri telefoni z’abo ababwira ko batsindiye impushya zo gutwara ibinyabiziga. Ni nawe wabashakaga bakanamwishyura, iri tsinda ryafashwe rimaze gukorera abantu 42 perimi mpimbano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bakoze ibyaha bitandukanye birimo gukora impapuro mpimbano, kwiyita abapolisi kandi atari bo no gushuka abaturage bakabambura amafaranga yabo.

    Yakanguriye abaturarwanda kwirinda umuntu wese ubashuka ababwira ko atanga serivisi izo arizo zose nyamara zitangwa n’inzego za Leta zizwi ndetse zinafite uburyo buzwi zitangwamo.

    Yagize ati: 'Bariya bantu bahindanyije isura ya Polisi y’u Rwanda biyita abapolisi batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga. Polisi igira uburyo itangamo impushya zo gutwara ibinyabiziga, itanga amatangazo abantu bagakora ibizamini ubitsinze akishyura amafaranga azwi ubundi agahabwa uruhushya rwe.”

    Yasabye abantu kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare igihe cyose bahuye n’abantu nk’abo babambuzi. Yanabibukije ko umuntu wese ufatwa akoresha ibyagombwa by’ibihimbano nawe afatwa nk’umufatanyacyaha mu gukoresha impapuro mpimbano.

    CP Kabera yibukije abantu ko polisi y’u Rwanda itazahwema gukurikirana abantu nka bariya ndetse n’abandi banyabyaha. Yasabye undi wese waba ufite umugambi nk’uwabariya bafashwe kubireka kuko amaherezo nawe azafatwa.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 276 havuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 279 havuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Ni mugihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://www.imirasire.rw/?Polisi-yerekanye-abiyitaga-abapolisi-bagakora-perimi-mpimbano

  • Ozil yijunditse Arsenal #rwanda #RwOT

    Mesut Ozil ntari ku rutonde rw’abakinnyi 25 Arsenal yatanze ngo bazayikinire muri shampiyona ariyo mpamvu kwihangana byamunaniye avuga ko 'ababajwe cyane n’uyu mwanzuro wa Mikel Arteta ndetse avuga ko iyi kipe itari iyo kwizerwa.'

    Kuva Premier League yagaruka mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka,Mesut Ozil ntarakina n’umunota n’umwe muri Arsenal,ariyo mpamvu yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze agenera ubutumwa abafana ababwira ko ababaye ndetse n’umwanzuro wafashwe n’ikipe udakwiriye.

    Yagize ati 'Ubu n’ubutumwa bukomeye bwo kwandikira abafana ba Arsenal maze imyaka mike ishize nkinira.Mbabajwe cyane no kuba ntashyizwe mu bakinnyi bagomba gukina Premier League.

    Kuva nakongera amasezerano muri 2018,nabereye umwizerwa iyi kipe nkunda ya Arsenal ariko mbabajwe nuko yo itabinkoreye.Icyo nabonye nuko ubudahemuka ari ikintu kigoye muri iyi minsi.Nakomeje kwihangana nizeye ko nzagaruka mu ikipe vuba niyo mpamvu nakomeje guceceka.

    Mbere ya Guma mu rugo,nari nishimiye gukorana neza n’umutoza wacu Mikel Arteta.Twari tumeranye neza ndetse navuga ko n’imikinire yanjye yari ku rwego rwo hejuru ariko ubu ibintu byahindutse ntabwo nemerewe kongera gukinira Arsenal.Ni iki kindi navuga?.London haracyari mu rugo,ndacyafite inshuti mu ikipe ndetse ndacyafitanye umubano mwiza n’abafana.

    Uko byagenda kose,nzakomeza kugerageza amahirwe yanjye kandi sinzemera ko umwaka wanjye wa 8 muri Arsenal urangira nabi gutya.Ndabasezeranya ko uyu mwanzuro wanjye ukomeye utazigera uhinduka.Nzakomeza kwitoza cyane bishoboka kandi uko mbishoboye kose nkoreshe ijwi ryanjye namagana ubunyamaswa,mparanire ubutabera.'

    Mesut Ozil afitanye umubano mubi n’ikipe ya Arsenal bitewe nuko yanze kugabanya umushahara ndetse no gushyamirana n’Ubushinwa akica isoko ry’ikipe ya Arsenal muri iki gihugu.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ozil-yijunditse-Arsenal