Category: Uncategorized

  • Papa Francis ashigikiye ababana bahuje ibitsina ko bakwiye kwemererwa n' amategeko #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Francis yatangaje ku mugaragaro ko ashigikiye abashakanye bahuje ibitsina bakwiye kwemerwa imbere y'amategeko.

    Ibi Papa Francis yatangaje bishobora kongera impaka ku nyigisho za kiliziya ubusanzwe zitemera ibijyanye no kubana kw'abahuje ibitsina.

    Ibyatangajwe na Papa, nubwo bitari mu nyigisho ze zemewe, bishoboka gushyira igitutu ku basenyeri gatolika bo mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere basabwa kwihanganira kwemerwa n'amategeko kw'ababana abahuje ibitsina no kurwanya amategeko arwanya abaryamana bahuje ibitsina.

    Mu Burayi, Amerika y'Amajyaruguru ndetse no mu bindi bihugu byo mu Burengerazuba, biteganijwe ko bizagira ingaruka ku ntambara zishingiye ku muco zishingiye ku mibonano mpuzabitsina mu itorero ndetse no hanze yaryo nk'uko iyi nkuru dukesha The Wall Street Journal ikomeza ivuga.

    'Abaryamana bahuje igitsina bafite uburenganzira bwo kuba umwe mu bagize umuryango. Ni abana b'Imana kandi bafite uburenganzira ku muryango, nta n'umwe ukwiye gutabwa hanze, cyangwa ngo agirwe nabi kubera iyo mpamvu, ' ibi ni ibyatangajwe na Papa Francis muri filimi nshya mbarankuru ye yiswe 'Fransesco' yashyizwe ahagaragara bwa mbere kuri uyu wa Gatatu i Roma nk'uko bitangazwa n'Ibiro Ntaramakuru bya Kiliziya Gaturika (CNA)n'ibindi binyamakuru.

    Ati: 'Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ry'ubumwe. Muri ubwo buryo, bazaba barinzwe mu buryo bw'amategeko, ibyo narabihagurukiye '.

    Papa Francis yagiye avugwaho cyane kwiyegereza abaryamana bahuje ibitsina. Amagambo ye azwi cyane kuri iyi ngingo yayatangaje mu 2013 ubwo yagiraga ati: 'Ndi nde wo guca urubanza?' Yakiriye kandi umugabo wahinduye igitsina i Vatikani anahura n'umuryango w'ababana bahuje igitsina i Washington, D.C.

    Muri icyo gihe ariko na none, Papa yateye utwatsi gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina. Mu nyandiko yo mu 2016, yanditse ati: 'Nta mpamvu n'imwe yatuma twatekereza ku mubano w'abahuje ibitsina mu buryo ubwo aribwo bwose cyangwa se kugereranywa na gahunda y'Imana yo gushyingiranwa n'umuryango.'

    Niho rero mu 2018, Papa Francis yavuze ko 'arajwe ishinga' n'abaryamana n'abo basangiye ibitsina mu bapadiri, kandi ko 'ari ikibazo gikomeye'.

    Papa Francis ashigikiye ababana bahuje ibitsina

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/22/papa-francis-ashigikiye-ababana-bahuje-ibitsina-ko-bakwiye-kwemererwa-n-amategeko/

  • RURA Sets New Transport Tariff #rwanda #RwOT

    Rwanda Utilities Regulatory Authority has revised downwards transport tariffs that are expected to improve movement of people and scale up business activities.

    According to Patrick Nyirishema the Director General of RURA, under the new tariff, every kilometre will be charged Frw21 for upcountry routes. While within Kigali, every kilometre is being charged frw 22.

    The new tariff is scheduled for implementation effective Friday October 23rd.

    The post RURA Sets New Transport Tariff appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rura-sets-new-transport-tariff/

  • Pope Francis Endorses Same-sex Civil Unions #rwanda #RwOT

    Pope Francis decision endorsing same-sex civil marriages has shocked the world yet highly welcomed from the gay community.

    He becomes the first pontiff to endorse same-sex civil unions. However, there are demands for clarification from conservatives given the Vatican's official teaching on the issue.

    The papal thumbs-up to same-sex civil unions came midway through the feature-length documentary 'Francesco' that had its debut screening at the Rome Film Festival on Wednesday.

    The film, which includes fresh interviews with the pontiff, looks into the issues that mean the most to Pope Francis, including the environment, poverty, migration, racial and income inequality, and the people most affected by discrimination.

    'Homosexual people have the right to be in a family. They are children of God,' Francis said in one of his sit-down interviews for the film. 'What we have to have is a civil union law; that way they are legally covered.'

    ILGA Europe, an association that promotes the interests of LGBTI people, gave the pontiff's words a cautious welcome.

    'In the context where there is so much polarisation and scapegoating of LGBTI people, often endorsed and stoked by religious leaders, Pope Francis' statement on same-sex unions is to be welcomed and should be carefully listened to,' the organisation said on Twitter. 'We will monitor closely to see in how far the statement will be picked up by the churches and will lead to real change for LGBTI people and their families.'

    The Rev. James Martin, a Jesuit who has sought to build bridges with gays in the church, praised the comments as 'a major step forward in the church's support for LGBT people.'

    'The pope's speaking positively about civil unions also sends a strong message to places where the church has opposed such laws,' Martin said in a statement.

    However, US conservative Bishop Thomas Tobin of Providence, Rhode Island, called for clarification. 'The pope's statement clearly contradicts what has been the long-standing teaching of the church about same-sex unions,' he said in a statement. 'The church cannot support the acceptance of objectively immoral relationships.'

    Catholic teaching holds that gays must be treated with dignity and respect but that homosexual acts are 'intrinsically disordered.' A 2003 document from the Vatican's doctrine office stated the church's respect for gays 'cannot lead in any way to approval of homosexual behavior or to legal recognition of homosexual unions.'

    Doing so, the Vatican reasoned, would not only condone 'deviant behavior,' but create an equivalence to marriage, which the church holds is an indissoluble union between man and woman.

    That document was signed by the then-prefect of the office, Cardinal Joseph Ratzinger, the future Pope Benedict XVI and Francis' predecessor.

    While serving as archbishop of Buenos Aires, Francis endorsed civil unions for gay couples as an alternative to same-sex marriages. However, he had never come out publicly in favour of civil unions as pope.

    Director Evgeny Afineevsky had remarkable access to cardinals, the Vatican television archives and the pope himself. He said he negotiated his way in through persistence, and deliveries of Argentine mate tea and Alfajores cookies that he got to the pope via some well-connected Argentines in Rome.

    The post Pope Francis Endorses Same-sex Civil Unions appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/pope-francis-endorses-same-sex-civil-unions/

  • Amatakirangoyi y'abanyabyaha iyo bageze imbere y'ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n'abandi bajenosideri #rwanda #RwOT

    Rusesabagina wageze I Kigali akamera nkuwo ijuru riguyeho, yatangiye nawe kuzana amananiza mu rubanza kuko amaze kubona ko ibimenyetso simusiga by'ubushinjacyaha ntaho yabicikira bityo n'ibinyamakuru yahaye amakuru bikorana n'abanzi b'igihugu byatangiye gusiba ayo makuru kuri Internet.

    Muri iki cyumweru Rusesabagina wavugaga ko afite umujinya bityo yashinze FLN kugirango abohore Abanyarwanda yaratunguranye abwira urukiko ko atari umunyarwanda ahubwo ari umubiligi.

    Rusesabagina, umutetsi waje kuba umushoferi wa Tax yaje gukina Film yamwitiriwe yumva yabaye igihangange ku buryo yumvaga umwanya usigaye ari ukuyobora igihugu, yashinze umutwe w'iterabwoba aziko abo yavugaga yirata ibigwi bitari ibye bose bazamujya inyuma. Usibye kurimbuka ku mutwe we, wishe abaturage abandi bagakomereka mu majyepfo y'igihugu nyuma y'ibitero bakoze, Rusesabagina amaze kubona ko byakomeye none iturufu yabaye ko ari umubiligi aho yageze agiye gushaka amaramuko atarateka imitwe ngo abe umuherwe.

    Mbere yuko urubanza mu mizi rutangira, Rusesabagina arashaka gutinza urubanza kuko aziko ibimenyetso simusiga byafatiwe iwe mu Bubiligi ndetse agafatanwa ibimenyetso bikomeye harimo ibikoresho nka telephone zigendanwa n'ibindi. Impamvu Rusesabagina yafatanwe atinya ibimenyetso nuko yafashwe yitwaje ibyangombwa byose bya FLN/MRCD ku buryo bw'ikoranabuhanga. Yaguwe gitumo kuko aho yari yiteguye kujya siho yisanze.

    Gutinza urubanza rero, uri umugabo w'imyaka 66 y'amavuko abikura ku bandi banyabyaha baratindije urubanza bakamara kabiri. Aha twavuga mu Rwanda nka Mugesera Leon, Uwinkindi Jean, Munyagishari Bernard, abajenosideri bari iburayi nka Munyeshyaka, Charles Ndereyehe, Marcel Sebatware n'abandi bahora baburana ifatwa cyangwa ifungurwa imyaka 10 igashira.

    Duhereye kuri Mugesera, rurangiranwa wavuze ijambo muri 1992 ryateguraga kandi rigashishikariza umugambi wa Jenoside, yabanje kuburana kutazanwa mu Rwanda imyaka igera kuri 16, kugeza ubwo yiyahuzaga imiti ngo atazanwa mu Rwanda ariko bikanga bikaba ibyubusa. Mugesera yaburanaga muri Canada yitwaje abana abafashe mu ntoki ngo atere imbabazi agaragaze ko ari umubyeyi.

    Yabanje kuvuga ko ijambo rye ryahinduwe hari ibyo bongeyemo kandi ijambo rifite n'amashusho. Mugesera mu rubanza rwe yashatse kurutinza kuko kuriwe yumvaga azaburana mpaka apfuye adakatiwe. Inshuro nyinshi yazaga mu rubanza akavuga ko atiteguye, akavuga ko arwaye, kugeza naho yazanaga ikibazo cy'imirire mu rubanza.
    Undi twavuga ni Bernard Munyagishari. Hari ku wambere tariki ya 5 Kanama 2013, ubwo Munyagishari, Interahamwe karundura wari umukuru w'interahamwe ku Gisenyi yagezwaga bwa mbere imbere y'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga aho yatunguye benshi akavuga ko atari Umunyarwanda ari umukongomani ndetse ko atazi n'ikinyarwanda.

    Ubushinjacyaha bwaje kwibutsa Munyagishari (waje nyuma gukatirwa burundu) ibyaha ashinjwa birimo gutegura umugambi wa Jenoside, ibyaha bya Jenoside gufata ku ngufu ndetse n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Umushinjacyaha muri urwo rubanza yibukije Munyagishari ko yavukiye mu Rwanda ari umunyarwanda ndetse akiga amashuri mu Kinyarwanda ndetse ko n'inama zo gutegura umugambi wa Jenoside yateguraga zakorwaga mu Kinyarwanda. Yongeyeho ko Munyagishari hari urubanza yarezwemo muri 1982 kandi rukaba rwarabaye mu Kinyarwanda. Munyagishari yafatiwe muri Kongo muri 2011, nk'abandi banyabyaha bose yashakaga gutinza urubanza.

    Undi wazanye amatakirangoyi atagira aho ashingiye mu rubanza ni Pasiteri Jean Uwinkindi woherejwe mu Rwanda n'Urukiko rw'Arusha aho yanshinjwaga kurimbura imbaga y'Abatutsi kandi yaritwaga ko ari umukozi w'Imana. Yabanje kuvuga ko bamwibeshyeho ko bafashe utariwe kuko yitwa Uwinkindi Jean kandi urupapuro rumufata rwanditseho Uwinkindi Jean Bosco nyuma ubushinjacyaha bumwibutsa ko batigeze bibeshya ku muntu. Uwinkindi nawe, ukomoka ku Kibuye yaje gutungurana avugako atazi ikinyarwanda neza bityo ko aburana mu gifaransa. Urukiko rwagaragaje ko ari ugutinza urubanza ko azi neza ikinyarwanda nuko aburana urwandanze akatirwa burundu. Uwinkindi yafatiwe muri Uganda ku mazina yandi yari yiyise mu kwihishahisha ubutabera.

    Amatakirangoyi y'abanyabyaha mu manza cyane cyane iza Jenoside n'iterabwoba ni ibisanzwe kugirango barebe ko bwacya kabiri.

    The post Amatakirangoyi y'abanyabyaha iyo bageze imbere y'ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n'abandi bajenosideri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amatakirangoyi-yabanyabyaha-iyo-bageze-imbere-yubutabera-rusesabagina-arunga-murya-mugesera-nabandi-bajenosideri/

  • Padiri Ubald Rugirangoga yanduye icyorezo cya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19 ndetse ari kwitabwaho n'abaganga kugira ngo barokore ubuzima bwe.

    Kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira gukwirakwira mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda, Padiri Ubald Rugirangonga yari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yagiye mu bikorwa byo gusengera abantu.

    Uyu mupadiri ufite ingabire yo gusengera abantu bagakira indwara za roho n'umubiri, yakomeje kubikora akoresheje facebook ndetse abantu bakomeza gutanga ubuhamya bw'ibyo Imana yabakoreye biciye mu mugaragu wayo.

    Hashize iminsi mike abantu batabasha kuvugira hamwe isengesho rya rozari na Padiri Ubald, akaba yatangaje ko icyabiteye ari uko yanduye Covid-19 atameze neza. Ati :

    ' Turisegura ko nta sengesho rya rozari ryari rihari mu minsi mike ishize. Padiri Ubald arasaba ko musengera. Yanduye Covid-19 ntabwo ameze neza. Ari kwitabwaho bishoboka n'abaganga kugira ngo akire vuba.'

    Yahumurije abakirisitu ko umunsi yakize azongera kwifatanya na bo mu isengesho rya rozari, abasaba gukomeza kumusengera.

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ni kimwe mu bihugu byashegeshwe , n'icyorezo cya Covid-19 aho abarenga miliyoni umunani banduye naho abasaga ibihumbi 200 bakaba baritabye Imana.

    Abakirisitu benshi baramugana bamukurikiyeho Impano yo gusengera abantu bagakira indwara

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/21/padiri-ubald-rugirangoga-yanduye-icyorezo-cya-covid-19/

  • Huye: Abashoferi bagiye kuruhuka imvune zo kujya gusuzumisha ibinyabiziga(Controle technique) i Kigali #rwanda #RwOT

    Abatwara imodoka mu karere ka Huye, baravuga ko kuba bagiye kubona isuzumiro ry'ibinyabiziga(Controle technique) bizabaruhura ingendo bakoraga bajya i Kigali, aho izi ngendo bakoraga zanabatwaraga umwanya n'amafaranga menshi yaba aya essence n'icumbi mu gihe bibasabye gutinda yo.

    Inyubako izakorerwamo isuzuma ry'ibinyabiziga 'controle technique' iri kubakwa mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma ,ubu iyo uyirebye ubona isa n'aho iri hafi kuzura.

    Bamwe mu bashoferi batwara imodoka, baravuga ko iyi controle technique izabafasha cyane kuko ngo bajyaga i Kigali bakahahurira ari benshi cyane bigatuma bamwe batindayo bikabatwara n'amafaranga yo gucumbika n'ibindi.

    Nkurunziza Emmanuel umwe muri aba bashoferi yagize ati:' kujya i Kigali byaduhombyaga cyane kuko ufashe amafaranga ya essence ,ukongeraho ayo kurya no gucumbika ni menshi cyane kandi twahagaritse n'akazi. Ariko noneho ubwo tugiye kuyibona hafi ni igisubizo kuri twe'.

    Umutekinisiye kuri iyi nyubako witwa Sibomana Zacharie, avuga ko muri gahunda bari bafite iyi controle technique yagombaga kuba yaruzuye tariki 25 Nyakanga uyu mwaka wa 2020, ariko kubera icyorezo cya covid 19 imirimo ntiyakomeje uko bisanzwe habayeho gukererwa. Ubu akaba avuga ko igomba kuba yatanzwe bitarenze tariki 30 Ukwakira 2020 n'ubwo imirimo yose itazaba yarangiye ariko ngo iminini izaba yarangiye.

    Yagize ati:'harabura gushyiramo imashini gusa n'intebe zo mu biro ubundi igiye kuzura kuko ubu iri ku kigero cya 98%'.

    Avuga kandi ko iyi nyubako izakira abantu bo mu ntara y'amajyepfo yose ndetse n'igice kimwe cy'intara y'uburengerazuba abasigaye bakaba ari bo bajya i Kigali. Ni inyubako yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 100 ku munsi.

    intyoza

    Source : http://www.intyoza.com/huye-abashoferi-bagiye-kuruhuka-imvune-zo-kujya-gusuzumisha-ibinyabizigacontrole-technique-i-kigali/

  • Iturufu ishimwa na OMS yafashije u Rwanda guhangana na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashimye uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19, ku buryo ubwandu mu baturage bukomeje kugabanyuka cyane.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oms-yashimye-uko-u-rwanda-rukomeje-kwitwara-mu-guhangana-na-covid-19

  • Imanga yashoboraga kurindimura Umujyi wa Huye iri kubakwa mu mushinga wa miliyari 3 Frw #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwatangiye ibikorwa byo kubaka umwobo munini watewe n'inkangu iri ahitwa mu Rwabayanga nyuma y'uko bigaragaye ko ishobora kurindimura igice kimwe cy'umujyi kikiroha mu manga.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imanga-yashoboraga-kurindimura-umujyi-wa-huye-iri-kubakwa-mu-mushinga-wa

  • Police impersonators arrested in operations against driver’s license scam #rwanda #RwOT

    The four suspects, who were guising as Police officers, were arrested in separate operations conducted in City of Kigali.

    They are Hamdun Murenzi, 45, said to be the head of the group; Francois Kalinijabo, 36, Philomène Uzamukunda, 45, and Adam Bora, 25.

    Uzamukunda, the only woman in the group, was masquerading as ‘Afande CIP Philomène.’

    The quartet was shown to the media on Tuesday, October 20, at Police Metropolitan headquarters in Remera.

    Police also seized a computer and printer, which they were using to print fake driver’s permit.

    This follows similar operations in June, which also led to the arrest of five other people, who were engaged in the same fraudulent practices.

    One of the scammers; Francois Kalinijabo, narrated that he was recruited by Murenzi mid this year to facilitate in producing forged permits.

    'Murenzi called and asked me if I can get him someone to print a driver’s license. I contacted Adam (Bora) because I knew he was a photographer with a photo studio in town (Kigali).

    Adam told me that he would charge Frw5,000 for every printed permit, but when I went back to Murenzi, I told him Frw10, 000, which he was giving me to print each permit. I don’t remember exactly how many drivers’ license we had produced and issued in the past few months, but they could amount to approximately 40,' Kalinijabo recounted.

    Kalinijabo, a taxi-driver, regretted the criminal actions recalling how he rightfully acquired his driver’s license after going through the due process.

    Rwanda National Police spokesperson, CP John Bosco Kabera said that so far, there are 42 known fake driving permits, which the ring issued, although there are many others that they were yet to print, which were found on the seized computer.

    'As usual, when Police gets information on any suspected criminal practice, we follow up and that is how this specific group was unearthed after it emerged that they were producing fake driver’s license and selling them to people, who thought they were dealing with Police officers and who were convinced that they would get the license through such criminal shortcuts,' CP Kabera said.

    He added: 'This is an act of forgery, impersonation and fraud, which are punishable by law. We can only advise anyone aspiring to be a driver to follow the eased process of acquiring a license because at one point, the fake permit will be detected and the holder will be arrested to equally face the law.'

    Forging or using a forged document, under article 276 of the law relating to offences and penalties in general in Rwanda, is punishable with a term of imprisonment of five to seven years and a fine of up to Frw5 million.

    Impersonation, under article 279, attracts imprisonment of between two and three years and a fine of between Rwf300, 000 and Frw500, 000, while fraud is punishable under article 174, with imprisonment of between two and three years and a fine of Frw3 million to Frw5 million, upon conviction.

    'Driver’s license registration, tests and venues are always widely communicated. So, if you did not seat for the tests, just know that the license you are holding, which you received through an arrangement with someone on phone, is a fake one and you will be arrested either way.

    Police officers don’t call people to pay money in order to get them driver’s license, so whoever calls you asking for money, to get you a license, that is a conman, who should be reported and arrested,' CP Kabera said.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/police-impersonators-arrested-in-operations-against-driver-s-license-scam