Category: Uncategorized

  • Abaturage barakangurirwa kurushaho gufata neza amashyamba yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Mujawamariya atera igiti
    Minisitiri Mujawamariya atera igiti

    Ibyo Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa 23 Ukwakira 2020, ubwo yari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo gutera amashyamba, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, kikaba cyabimburiwe no gutera ibiti mu Murenge wa Muyira.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, iz’abikorera ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, hakaba kandi hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, uzamara imyaka itandatu.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwageze ku ntego rwari rwihaye yo kuzaba rwageze kuri 30% by’ubuso bw’igihugu buteyeho amashyamba muri 2020, gusa ngo ntibihagije, ari na yo mpamvu asaba abaturage gufata neza amashyamba yabo.

    Agira ati “Ibarura ryakozwe muri 2019 ryerekanye ko u Rwanda rwageze kuri iyo ntego ndetse ruranayirenza, kuko ubu rugeze kuri 30.5% by’ubuso bw’igihugu buriho amashyamba, nkabishimira abaturage ndetse n’abafatangabikorwa”.

    Ati “Iryo barura ryerekanye kandi ko u Rwanda muri rusange rufite amashyamba ari ku buso bwa hegitari 724,666 ari byo bingana na 30.4%, gusa nubwo iyo ntego twayigezeho nta kwirara. Ibarura ryakozwe muri 2016 ryerekanye ko 64% by’amashyamba yose y’igihugu ari ay’abaturage ariko kandi ko afashwe nabi, Leta ikabagira inama yo kuyafata neza bayasazura ndetse bakayabyaza umusaruro ku buryo burambye”.

    Minisitiri Mujawamariya yishimiye kwifatanya n
    Minisitiri Mujawamariya yishimiye kwifatanya n’abaturage gutera ibiti mu Mayaga

    Yakanguriye kandi abikorera gushora imari mu gutera, gucunga no kubyaza umusaruro amashyamaba ku buryo burambye, cyane ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ni ukuvuga muri 2024, biteganyijwe ko 80% by’amashyamba ya Leta azaba acunzwe n’abikorera.

    Minisitiri Mujawamariya yagarutse no ku mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga watangijwe, aho yavuze ko ufitiye akamaro kanini abaturage.

    Ati “Ni umushinga uzahindura ubuzima bw’abaturage bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300, kuko uzatanga imirimo igera ku bihumbi 150, kandi mu bazahabwa akazi, abagore n’urubyiruko bakazaba ari 53.1%. Hazaterwa amashyamba, havugururwe ashaje ndetse abaturage batuye aho umushinga uzakorera bahabwe amatungo magufi kugira ngo biteze imbere”.

    Uwo mushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’ibidukikije (GEF), ugashyirwa mu bikorwa na REMA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amashyamba (RFA).

    Abaturage bateye ibiti
    Abaturage bateye ibiti

    Ukuriye UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko yishimiye kwifatanya n’Abanyarwanda gutera ibiti, ndetse ko biteganyijwe ko muri uwo mushinga hazaterwa ibiti bitandukanye miliyoni umunani mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara, akavuga ko hamwe n’ibindi bikorwa nko kubakira abaturage benshi amaziko arondereza inkwi kandi atangiriza ikirere, bizatuma bagira imibereho myiza, aho yagize ati “Igiti ni ubuzima”.

    Yashimiye cyane Leta y’u Rwanda kuko ngo icyo yiyemeje igikora kikagerwaho, ari yo mpamvu ngo UNDP izakomeza gushyigikira imishinga y’u Rwanda.

    Nyuma yo gutera ibiti, abaturage bumvise ubutumwa bw
    Nyuma yo gutera ibiti, abaturage bumvise ubutumwa bw’abayobozi


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abaturage-barakangurirwa-kurushaho-gufata-neza-amashyamba-yabo

  • Umugabo yiyahuye yiroha mu mugezi arapfa nyuma yo gutongana n' umugore we. Intandaro yaturutse hehe? #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya umugabo w'imyaka 40 wo mu gihugu cya Kenya Hamis Kanjeru, uyu mugabo ubusanzwe yakoraga akazi ko gukora amashanyarazi, ku munsi w'ejo nibwo hamenyekanye inkuru mbi y'urupfu rwe rwatewe n'uko yananiwe kumvikana n'umugore we ku cyemezo cyo kugurisha ibigori.

    Uyu mugabo ngo yiriwe asangira n'inshuti ze bishimye, ariko aho yaje kugerera mu rugo, uyu mugabo ngo yatangiye intonganya zidasanzwe hagati ye n'umugore we.

    Uyu mugabo usanzwe afite umugore w'umwarimu, ngo yananiwe kumvikana n'umugore we ku cyemezo cyo kugurisha ibigori. Ubusanzwe ngo ibyo bigori babihinganga bakabihunika ibindi bakabigurisha nk'uko umugore we yabyitangarije, ngo ariko kuri iyi nshuro, umugore we bananiwe kumvikana ku bijyanye no kugurisha ibi bigori bityo umugabo afata umwanzuro wo kwiyahura.

    Uyu mugabo yatunguye abantu benshi ngo kuko nta muntu wari uzi ibi bintu ko byabaho, kuko ubusanzwe uyu mugabo yari azwiho kuba ari umunyamahoro.

    Ngo uyu mugabo rero nyuma yo gushwana n'umugore we, yahamagaye abana be ndetse n'umugore we bari bamaze gushwana, maze arababwira ngo agiye kujya mu ijuru ariko bose ntibasobanukirwa icyo ashatse kuvuga.

    Uyu mugabo ngo yafasha abana be n'umugore we abajyana ku kiraro ahantu bita Trans Nzoia hanyuma abwira umugore we n'abana be ko agiye mu ijuru. Bibaza impamvu ari kuvuga uko birabayobera. Ngo nyuma y'aho gato, yakuyemo umupira yari yambaye hanyuma ahita asimbuka mu mugezi wari munsi y'icyo kiraro.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/umugabo-yiyahuye-yiroha-mu-mugezi-arapfa-nyuma-yo-gutongana-n-umugore-we-intandaro-yaturutse-hehe/

  • Uganda Starts Construction Of Logistics Hub Near South Sudan Border #rwanda #RwOT

    Business between South Sudan and other east African countries downstream is expected to become much easier when Uganda completes construction of a modern logistics hub just closer to the border with its northern neighbour.

    Uganda's President Yoweri Museveni is expected in Gulu district in Northern Uganda to grace the ground-breaking of the €7.76 million Gulu Logistics Hub and the €47.6 million Tororo Gulu Railway rehabilitation.

    According to the design, Gulu Logistics Hub will consist of Custom Offices, Container Cleaning & repair, Gate Complex, Railway Siding, Vehicle Holding Area and Traffic Flows, Perimeter Walls, Access Road, Weigh in Motion Bridge, Container Freight Station(CFS), Administration Complex and others.

    The European Commission in Uganda said, 'We are funding the projects with the government of Uganda, the United Kingdom through Trade Mark East Africa to reinstate the railway and improve logistics efficiency.'

    During the four-year military campaign led by Museveni who deposed President Militon Obote, the locomotive railway line was destroyed and looted causing a devastating injury to Uganda's economy which resulted in high transportation costs for both goods and services. Museveni's government has only been focused on road transport that is extremely costly for business.

    The Gulu Logistics Hub will serve the trade corridors of Kampala, Gulu, Elegu/Nimule, Juba Trade Corridor and Gulu — Packwach Goli,Padea,Lia,Vura DRC Trade Corridor. It is expected to significantly reduce barriers to trade for northern Uganda and her neighbors particularly South Sudan, eastern DR Congo and parts of north western Kenya.

    Damali Ssali , the Country Director representing Trade Mark East Africa in Uganda said earlier that the significance of this facility is trade development; working as a goods and cargo store for Northern Uganda, West Nile, South Sudan and Democratic Republic of Congo.

    The site was handed over to the contractor on 21st February 2020 and construction commenced in May 2020. The first phase focuses on establishment of a large portion of the hard infrastructure required and is envisaged to be completed by mid-2021.

     

    Phase 1 Construction will include: 1. Administration Complex with; General Adminstration,Terminal Management, Clearing, Freight forwarding, Multi modal transport operations, Banks, Road transport operation, Surveillance and Monitoring.

      

    The post Uganda Starts Construction Of Logistics Hub Near South Sudan Border appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/uganda-starts-construction-of-logistics-hub-near-south-sudan-border/

  • René Mugenzi yakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2000, Rene Mugenzi na Ally Yussuf bakiriye imivumo myinshi iturutse ku bantu bashakaga ibyangombwa byo gutura mu gihugu cy'Ubwongereza kubera kubarya amafaranga menshi. Ibi babikoreye cyane cyane abana b'abakobwa aho abagerageje kubishyuza bavugaga ko ari intasi za Leta y'u Rwanda zishaka Kubica. Rene Mugenzi, Jonathan Musonera na Ally Yussuf Mugenzi, bazwiho ubwambuzi bushingiye gushukana, kugeza naho bamwe mu mpunzi bafashije iyo bahinduye umwirondoro babaka amafaranga babatera ubwoba ko bazabarega mu biro by'abinjira n'abasohoka. Ubu abenshi barashima Imana ko Rene Mugenzi yakatiwe imyaka ibiri kubera kwiba amaturo.
    Mugenzi w'imyaka 44 yashinjwe ko yagiye kuri konti za Cathédrale ya Mutagatifu Batisita yarangiza agakuraho ayo mafaranga akayohereza kuri konti ye nyuma akayashora mu bikorwa by'imikino y'urusimbi yari yarihebeye.Ibikorwa by'urusimbi kandi byiyongera kukuba Rene Mugenzi akunda indaya kubi dore ko zinakosha muri icyo gihugu. Ubuzima bwa Rene Mugenzi ni ubwambuzi, kwiba, urusimbi n'indaya; maze BBC igatumira ngo ni umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu.

    Rene Mugenzi muri 2011 yatekeye umutwe inzego z'umutekano z'u Bwongereza, azibeshya ko Leta y'u Rwanda iri kumuhiga bukware ngo kuko atavuga rumwe nayo. Iki kinyoma cyageze no mu rukiko ku buryo ibinyamakuru byari byarabujijwe gutangaza amakuru ku cyaha cyo kwiba yahamijwe ngo kuko asanzwe ari umuntu utarebwa neza. Umubare munini w'ayo mafaranga yibye, yari yaratanzwe n'abakirisitu nk'ituro rigenewe ibikorwa by'ubugiraneza. Ni ituro ryatangwaga nyuma ya misa.

    Urukiko rwa Norwich Crown Court ku wa Gatanu w'iki Cyumweru nibwo rwasomye umwanzuro kuri iki krego ndetse rugifataho umwanzuro. Ayo mafaranga yavuye kuri konti y'iyi cathédrale hagati ya Werurwe 2016 na Gicurasi 2018. Umushinjacyaha Chris Youell yavuze ko nta buryo bwari buriho icyo gihe bwashoboraga kubuza Mugenzi kwiyoherereza ayo mafaranga, ndetse ko yageze aho akibagirwa umubare w'ayo amaze gukura kuri konti z'iyo kiliziya.

    Ibi bikorwa by'uyu mugabo byagaragaye nyuma y'uko iyi cathédrale yagenzuraga ibijyanye n'umutungo wayo imaze kunanirwa kwishyura ibikenewe mu mirimo yayo ya buri munsi. Musenyeri w'iyi Cathédrale, David Paul, yatangaje ko imyitwarire ya Mugenzi yatumye agorwa no kongera kwizera abantu. Mu 2018 ni bwo byagaragaye ko amafaranga yibwe kandi Mugenzi yahise abyemerera Polisi ataruhanyije ndetse ageze no mu rukiko muri Nyakanga uyu mwaka yemera icyaha.

    Mugenzi ni umwe mu banyarwanda badahwema guharabika igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka ushize yagaragaye kuri televiziyo ya Aljazeera avuga ko yarokotse Jenoside mu gihe Se Joseph Mugenzi akekwaho uruhare muri Jenoside ndetse yahunze ubutabera, aho bikekwa ko yihishe mu Buholandi.

    Ariya mafaranga Mugenzi yibye, ngo yayashoye mu mikino y'urusimbi kuko ngo arufata nk'ikiyobyabwenge kuri we kimufasha guhangana n'ibibazo byo mu mutwe. Mu rukiko havugiwemo ko Mugenzi yagerageje gushaka ubufasha kugira ngo acike ku rusimbi, ndetse ko yiyambaje abajyanama mu mitekerereze inshuro zirenga 20.

    Ikindi ni uko ubu bujura bwatumye ahura n'ibibazo byinshi mu muryango, aho umwunganizi we yavuze ko umucamanza akwiye gusubika igihano cye ku buryo atajya muri gereza, dore ko ngo ubwo byatahurwaga, yahise yemerera polisi ko yibye ako kayabo.

    Gusa umucamanza yabitesheje agaciro avuga ko agomba gufungirwa muri gereza mu gihe cy'amezi 27 kuko ibyo yakoze ari ugutesha agaciro icyizere yari yaragiriwe.

    Umucamanza Katharine Moore yavuze ko nubwo yemeye icyaha ako kanya, igihamya ko ari umuntu w'umuhanga kandi w'imyitwarire myiza nk'uko byavuzwe n'umwunganira, kizagaragazwa n'uko azaba arangije igihano cye muri gereza.

    Iyi Cathédrale yibyemo, yasabye imbabazi abakirisitu bayo ku bwo gukoresha nabi amaturo, inabamenyesha ko yashyizeho ingamba zikomeye zigamije kwirinda ko iki kintu cyazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

    Iminsi y'umujura ni 40 gusa. Hasigaye ko abo bafatanyije muri ibyo bikorwa aribo Ally Yusuf Mugenzi na Musonera nabo bashikirizwa ubutabera.

    The post René Mugenzi yakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rene-mugenzi-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-ibiri-azira-kwiba-amaturo-ya-kiliziya-ibi-bibaye-nyuma-yuko-we-na-ally-yussuf-mugenzi-wa-bbc-bacucuye-impunzi-ngo-barabashakira-ibyangombwa/

  • Amakipe akina imikino ya nyuma muri Basketball yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza
    Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza

    Ni imikino yabereye muri Kigali Arena ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020. Mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 67 kuri 53.

    IPRC Huye
    IPRC Huye

    Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma bigoranye, bategereje ikipe iva hagati ya The Hoops Rwanda na Ubumwe BBC . Ikipe ya The Hoops Rwanda yageze ku mukino wayo wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 69 kuri 53.

    The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe
    The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe

    Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68. Uyu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .

    Umukino wa nyuma wa 1/2 wahuje Patriots BBC ifite igikombe giheruka na IPRC Kigali. Uyu mukino warangiye Patriots BBC itsinze IPRC Kigali mu buryo bworoshye amanota 88 kuri 59.

    Uko imikino yose yagenze

    Abagore:

    The Hoops Rwanda 69-53 Ubumwe BBC
    REG BBC 75-68 APR BBC

    Abagabo :

    - REG BBC 75-68 APR BBC
    - Patriots BBC 88-59 IPRC Kigali

    Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu

    Guhatanira umwanya wa Gatatu n’uwa Kane

    - Abagore : 10:30: APR BBC vs Ubumwe BBC
    Abagabo: 13:00: APR BBC vs IPRC Kigali

    Umukino wa nyuma

    Abagore :

    15:30 : The Hoops Rwanda vs IPRC Huye

    Abagabo:

    18:00: REG BBC vs Patriots BBC

    REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka
    REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka

    Ikipe itwara igikombe mu bagabo irahembwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League . Mu bagore ikipe itwara igikombe irahabwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu ( Zone 5).

    Perezida Kagame yarebye umukino wa APR BBC na REG BBC
    Perezida Kagame yarebye umukino wa APR BBC na REG BBC


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/Amakipe-akina-imikino-ya-nyuma-muri-Basketball-yamenyekanye

  • Egypt Will Bomb Ethiopia's Gigantic Dam- Trump Says #rwanda #RwOT

    The US President Donald Trump has expressed fears that the Egyptians may blow up the Grand Rennaissance Hydroelectric Dam being constructed by Ethiopians along the River Nile.

    This concern was raised during a phone conversation between Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu, Prime Minister of Sudan Abdalla Hamdok and President Trump.

    Egypt and Sudan are concerned that about the impact of the $4.6bn Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) on their water security.

    Ethiopia begun constructing this dam is 2011 and by 2020 progress has already reached 70%. It is expected to generate more than 6,000 megawatts of electricity officials say. The country's nearly 115 million population, the majority of whom are not currently connected to the grid. Ethiopians consider this dam as a major catalyst for driving millions of its people out of endemic poverty.

    The Grand Ethiopian Renaissance Dam, a 145-metre-high, 1.8-kilometre-long concrete colossus is set to become the largest hydropower plant in Africa.

    However, dam is being viewed as a provocation to security of Egypt which also says is the lifeline of its people.

    Egypt relies on the Nile water for the vast majority of its water consumption and is concerned that the filling of the dam will exacerbate a water shortage crisis in the event of a prolonged drought.

    For the dam to fully become operational water has to be filled into the dam and this according to experts will take almost five years to fill it up so that the entire facility can fully operate.

    The speed of the filling of the dam will potentially have an immediate effect on Egypt. If it takes five years to fill the dam, it will reduce Egypt's water supply by 36 % and destroy half of Egypt's farmland, according to the Egyptian government.

    Therefore Sudan, Egypt and Ethiopia have for the past decade been negotiating with a variety of mediators, including United States President Trump's administration, have failed to produce a solution.

    The three Nile Basin countries have been negotiating to reach an agreement on outstanding issues related to the impact of the $4.6bn Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) on their water security.

    Recently in August, Egypt and Sudan suspended their participation in talks with Ethiopia over its Renaissance Dam project after Addis Ababa presented a proposal that did not meet the demands of the two downstream countries.

    Egypt and Sudan insist that binding agreements are needed to secure their future interests and water security, and must be agreed prior to the filling process.

    Egypt's Ministry of Water Resources said that Ethiopia presented a proposal that did not include provisions about the binding nature of a future agreement and an international conflict resolution mechanism, two of the most concerning issues for Egypt in the talks.

    '[We] stress the seriousness of the risks that the dam represents for Sudan and its people, including environmental and social risks, and for the safety of millions of residents along the banks of the Blue Nile… which reinforces the need to reach a comprehensive agreement covering both filling and operation,' the Sudanese irrigation ministry said.

    Breaking News! 🔴
    “..#Egypt|ians will blow up that dam..”
    Says @realDonaldTrump railing against #Ethiopia in a 3 minutes long rant in a phone call with #Israel|i Prime Minister @IsraeliPM & #Sudan Prime Minister @SudanPMHamdok
    Both were reluctant to go along with his rant. pic.twitter.com/cOYf2w1HOB

    — Naty B. Yifru (ናቲ ብ. ይፍሩ) (@Natberh) October 23, 2020

    The post Egypt Will Bomb Ethiopia's Gigantic Dam- Trump Says appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/egypt-will-bomb-ethiopias-gigantic-dam-trump-says/

  • Rwanda Revenue Authority yatanze Miliyoni 25Frw zo gusakarira abahuye n’ibiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza amabati umuturage wasenyewe n
    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza amabati umuturage wasenyewe n’ibiza

    Umuyobozi mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, avuga ko ari mu rwego rwo gutabara abagezweho n’akaga mu bihe bitandukanye no gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gusora neza kuko imisoro ari yo ivamo ibyo Leta yifashisha mu kubaka Igihugu.

    Imiryango 2,247 mu Karere ka Ngororero yangirijwe n’ibiza mu mvura y’itumba iherutse kugwa, amazu amwe arasenyuka andi arasambuka ku buryo hari abacumbikiwe mu baturanyi no mu bigo by’amashuri.

    Imiryango yihutiye kubakirwa ni iyo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ku buryo imiryango 560 imaze gusakara, indi 696 na yo imaze guhabwa isakaro n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu gihe imiryango igera ku 173 yo igishakirwa ibibanza.

    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza umuyobozi w
    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Ngororero inkunga ya miliyoni 25Frw

    Umwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ufite abantu icyenda wari ucumbikiwe mu baturanyi avuga ko uwari umucumbikiye yari amaze gusa nk’umurambirwa kuko na we inzu ye itabakwiraga ku buryo kubabana mu mvura bitari byoroshye.

    Avuga ko yagerageje kongera kubaka akaba yari ageze igihe cyo gusakara ariko atabona aho yakura amabati agiye kumva yumva ngo bamutumyeho bamumenyesha ko azaza guhabwa amabati ibyishimo biramurenga.

    Agira ati “Njyewe najyaga numva Rwanda Revenue Authority nkumva ko ari abantu bashinzwe gusoresha gusa ko akamaro kabo ari ukuza kudukuramo amafaranga ariko nsanze bagira urukundo burya ya misoro baka ifite akamaro kuko iyo idatangwa ntibaba babonye uko bamfashisha amabati”.

    Mugenzi we wari ucumbikiwe mu kigo cy’amashuri avuga ko na we yafashijwe kubaka no kurokora inzu ariko atari azi aho ashobora gukura amabati, akaba ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu uko bureberera abaturage barimo n’abagwiriwe n’ibiza.

    Agira ati “Inzu yanjye yaraguye banjyana mu ishuri kubamo n’abana batatu, nibaza uko nzasubira mu buzima busanzwe byaranyobeye kuko nyuma yo kunyubakira ntabwo nashoboye gusakara ubu ndashimira abayobozi baje kuntera inkunga y’amabati”.

    Bahawe amabati akomeye basabwa kurushaho kwirinda ibiza
    Bahawe amabati akomeye basabwa kurushaho kwirinda ibiza

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko hashyizweho amasite mu mirenge itandukanye azatuzwaho abasenyewe n’ibiza mu rwego rwo kwirinda ko amazu yubatswe yakongera gusenyuka.

    Avuga ko abaturage bari kwibutswa kuzirika ibisenge muri iki gihe imvura yongeye kugwa naho abatarabona aho kuba bakaba bakomeje kubakirwa.

    Komiseri mukuru wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean-Louis, avuga ko ibikorwa byo gufasha bikorwa n’ikigo abereye umuyobozi byibanda cyane cyane mu kwegera abaturage bafite ibibazo byihariye kugira ngo babashe kumva ku byiza bya RRA.

    Avuga ko RRA itagamije gusa gukusanya imisoro ahubwo ko n’abakozi bayo bashyizeho ikigega kibafasha ubwabo kandi kikanagera mu bandi baturage ari na ho inkunga batanze yavuye.

    Agira ati “Dufite ikigega cyacu nk’abakozi kidufasha, izi miliyoni 25Frw twatanze zigizwe na 80% by’amafaranga y’ikigega cy’abakozi hanyuma n’Ikigo kikongeraho 20%, byose bigamije guteza imbere umuturage no kumwereka ko gusora ari byiza bifitiye abaturage akamaro”.

    Kaliningondo avuga ko RRA idashinzwe gusa gukusanya imisoro ahubwo inita ku mibereho myiza y
    Kaliningondo avuga ko RRA idashinzwe gusa gukusanya imisoro ahubwo inita ku mibereho myiza y’abaturage

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko abaturage basaga ibihumbi 17 ari bo basenyewe amazu mu biza biherutse kwibasira uturere dutandukanye. Muri bo abasaga ibihumbi birindwi bamaze kubakirwa, hakaba hari n’undi mushinga wo kubaka amacumbi asaga ibihumbi 11 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kugira ngo abasenyewe bose babone amacumbi.

    MINEMA isaba abaturage gukomeza kwirinda no gukumira ibiza kuko gusana ibyangijwe bitera igihombo cyikubye inshuro zirindwi kwirinda, hakaba hari n’aho birenga cyane nko ku miryango iba yaratakarije abayo mu biza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Rwanda-Revenue-Authority-yatanze-Miliyoni-25Frw-zo-gusakarira-abahuye-n-ibiza

  • Icyo umukunzi wa Rwatubyaye yamusabiye ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Rwatubyaye, Hamida ku munsi umugabo we yizihijeho isabukuru y’amavuko yamusabiye ku Mana kumuha ibyishimo by’ubuziraherezo kandi igakabya inzozi ze.

    Buri tariki ya 23 Ukwakira, Rwatubyaye Abdul yizihiza Isabukuru y’amavuko, ku munsi w’ejo akaba yarizihije isabukuru y’imyaka 24.

    Umukunzi we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yamwifurije isabukuru nziza ndetse amusabira ku Mana kuzamuha ibyishimo by’ubuziraherezo.

    Ati'amagambo ntabwo yagaragaza uburyo uri uw’umwihariko kuri njye. Kuri uyu munsi ndasenga Imana ngo ihaze ibyifuzo byawe mu buzima iguhe ibyishimo by’ubuziraherezo, ikabye inzozi zawe. Isabukuru nziza mugabo nkunda. Warakoze ku wo uri we n’ibyo ukora, ndagukunda cyane.'

    Rwatubyaye Abdul ubu ukinira Colorado Springs Switchbacks FC muri USA, wanakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi batakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane, gusa kuri ubu akaba adasigaye ahisha amarangamutima ye ku mukobwa yihebeye.

    Hamida yasabiye Rwatubyaye ngo Imana izamufashe akabye inzozi ze

    Rwatubyaye Abdul ntagihisha ko ari mu rukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-umukunzi-wa-rwatubyaye-yamusabiye-ku-munsi-yizihizaho-isabukuru-y-amavuko

  • Mu Bwongereza: Umunyarwanda Rene Mugenzi yakatiwe igifungo azira kwiba amafaranga ya Kiliziya , akayajyana gukina urusimbi #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, Urukiko rwa Norwich Crown mu Bwongereza , rwakatiye Umunyarwanda Rene Mugenzi igifungo cy'amezi 27 n'ihazabu y'amapawundi 220,000 (agera ku mafaranga y'u Rwanda miliyoni 270) azira kwiba amafaranga ya Kiliziya, akayajyana gukina urusimbi. Nk' uko Daily Mail ibitangaza dukesha iyi nkuru.

    Rene Mugenzi wahawe ubwenegihugu bw'u Bwongereza yari umubitsi w'umukorerabushake wa Kiliziya, Katedarali yitiriwe Mutagatifu John Baptitse.

    Mugenzi yitwaje ububasha yari yarahawe na Kiliziya, yatangiye kujya afata aya mafaranga yari yaragenewe gufasha abakene kuri konti ya banki ya Katedarali hagati ya Werurwe 2016 na Gicurasi 2018, akajya ayakinisha urusimbi. Iki gitangazamakuru kivuga ko ayo yibye arenga amapawundi 220,000.

    Mu 2018 ni bwo Kiliziya yaje gutahura ko amafaranga yatwawe avanwe kuri konti, bitewe n'uko itabashije kwishyura amafaranga ku bikorwa yari yarateganyirije. Icyo gihe ni bwo Mugenzi yatawe muri yombi ndetse yemera ko ari we wayibye.

    Mugenzi yavuye mu Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe ngo yari afite imyaka 18 y'amavuko, ubu akaba afite 44.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/mu-bwongereza-umunyarwanda-rene-mugenzi-yakatiwe-igifungo-azira-kwiba-amafaranga-ya-kiliziya-akayajyana-gukina-urusimbi/

  • Muhanga: Isoko rya Miliyari 4 rigiye kuzura, ryitezweho gukemura byinshi mu bibazo by'abacururiza murishaje #rwanda #RwOT

    Mu gihe abacururiza mu isoko rishaje rya Muhanga bavuga ko babangamiwe n'ubujura ndetse no kunyagirwa mu gihe cy'imvura, ubuyobozi bugaragaza ko isoko rishya rya kijyambere ririmo kubakwa ari igisubizo kirambye kuri izi mbogamizi abacuruzi bahura nazo. Urwego rw'abikorera-PSF, arirwo rufitemo imigabane myinshi, ruvuga ko iri soko ari igisubizo, kandi ko amakosa yagiye agaragara ahandi mu itangwa ry'ibibanza atazigera aba kuko bigiye ku byabaye ahandi.

    Iri soko rya kijyambere riri kubakwa mu mugi wa Muhanga n'urwego rw'abikorera ku bufatanye n'akarere. Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rishaje baravuga ko iri soko niryuzura bazaba basubijwe kuko bizeye ko ryo rizaba rifite umutekano usesuye.

    Kimonyo Juvenal umuyobozi w'abikorera mu karere ka Muhanga avuga ko iri soko rizakemura ibibazo byinshi birimo n'akajagali kagaragara mu mugi.

    Kimonyo Juvenali/PSF Muhanga.

    Yagize ati: 'Mu byukuri iyo ukorera ahantu heza n'ibyo ukora bigenda neza. Hari abagiye bakorera mu nzu zidakomeye zirimo n'iz'ibiti ari na byo usanga ahanini biha urwaho ubujura, ariko ari soko rizaba ritekanye kandi buri wese azaryibonamo uko ubushobozi bwe buri'.

    Kimonyo, avuga kandi ko amara impungenge abatekereza ko ibibanza bizaba bihenze, akavuga ko bazabyitaho cyane ku buryo buri wese abona aho akorera mu buryo bujyanye n'ubushobozi bwe.

    Avuga kandi ko mu rwego rwo kwirinda icyabangamira abazakorera muri iri soko, bakoze ingendo shuri mu yandi masoko bakareba amakosa yagiye aba mu gutanga ibibanza aho bikunze kugaragaramo uburiganya, avuga ko kuri bo bazabyirinda.

    Iri soko ubuyobozi buvuga ko rigeze ku kigero cya 90% ryubakwa, rizuzura ritwaye asaga miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda. Uruhare runini mu kubaka iri soko rufitwe n'abikorera aho bafite 85% naho akarere kakagiramo 15%.

    Munyaneza Theogene

    Source : http://www.intyoza.com/muhanga-isoko-rya-miliyari-4-rigiye-kuzura-ryitezweho-gukemura-byinshi-mu-bibazo-byabacururiza-murishaje/