Category: Uncategorized

  • Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze u Rwanda mu rukiko rw' Africa y' Ibirasirazuba #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko abanyamategeko washyizeho ejo ku wa kabiri batanze ikirego mu rukiko rw'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba kivuga ko 'yafashwe binyuranyije n'amategeko, yashimuswe kandi yimwe uburenganzira ku rubanza rutabogamye.'

    Mu cyumweru gishize, urukiko mu mujyi wa Kigali rwongereye indi minsi 30 ku gifungo cy'agateganyo cyakatiwe Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba.

    Uko Rusesabagina yatawe muri yombi akagezwa mu Rwanda ntibivugwaho rumwe, amakuru y'uko yafashwe akagezwa mu Rwanda ntaratangazwa na we cyangwa leta mu buryo burambuye.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uruhande rw'umuryango we rwasabye urukiko rw'umuryango wa Africa y'iburasirazuba (EACJ) 'gutegeka abategetsi b'u Rwanda kumurekura ako kanya' no 'guhagarika burundu kumukurikirana mu Rwanda'.

    Uru rukiko rwashinzwe mu 1999 rushobora kugezwaho ibirego n'abantu bo muri aka karere, rukunze kuregerwa imanza zaciwe imbere mu bihugu bigize umuryango wa Africa y'Iburasirazuba.

    Ntibizwi neza niba uru rukiko rukorera i Arusha ruzaburanisha uru rubanza, mu gihe rutararangira mu Rwanda.

    Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze u Rwanda mu rukiko rw' Africa y' Ibirasirazuba

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/umuryango-wa-paul-rusesabagina-wareze-u-rwanda-mu-rukiko-rw-africa-y-ibirasirazuba/

  • Imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibishitani – Rwanda Women’s Network #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rwanda Women
    Rwanda Women’s Network yatangije ibiganiro bizajya bihuza abakobwa bikazibanda ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, FEMDialogues

    Umuryango uharanira iterambere ry’umugore mu Rwanda witwa Rwanda Women’s Network (RWN), uvuga ko abana bakunze gusaba ibisobanuro ababyeyi ku mikorere y’ibitsina ariko bakabima ayo makuru, bigatuma bajya kuyashakira ku babasambanya.

    Impuguke mu buzima bw’imyororokere akaba ari umwe mu bayobozi ba RWN, Dr Anicet Nzabonimpa, agira ati “Iyo ababyeyi basabwe kuganira n’abana ku buzima bw’imyororokere, cyane cyane ibyo gukora imibonano mpuzabitsina, abenshi babyita ibikwajina (la Yesu) cyangwa ibishitani”.

    Asaba ababyeyi kuganiriza abana ku mikorere y’ingingo z’umubiri zishinzwe kubyara, kuko na bo mu myaka yashize bari ingimbi cyangwa abangavu.

    Dr Nzabonimpa avuga ko umwana w’umuhungu wese ugeze mu bugimbi cyangwa umukobwa ugeze mu bwangavu, bose batangira kugira imisemburo izabafasha kuvamo abagabo n’abagore bashobora kubyara, akaba ari ko Imana yabaremye.

    Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko kuganira ku mibonano mpuzabitsina atari ibishitani
    Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko kuganira ku mibonano mpuzabitsina atari ibishitani

    Avuga ko iyi misemburo itera abantu kwifuzanya, iyo ije ku mwana utarasobanukiwe uko akwiriye kurinda ingingo z’umubiri we zishinzwe kubyara, bimuviramo kutihangana agakora icyaha cyo kuzikoresha imburagihe kandi nabi, ndetse akanagikora atakoresheje agakingirizo.

    Umukozi w’Umuryango ukangurira abagabo gufatanya n’abagore mu nshingano z’urugo (RWAMREC), Uwase Aisha, we yongeraho ko ababyeyi batagombye kugira ubwiru amazina y’ibice by’umubiri byitwa iby’ibanga.

    Ati “Bibe ibice byo kubahwa ariko ntibyitwe ibice by’ibanga, umwana abwirwe umumaro wabyo n’impamvu Imana yabiremye ikabihereza umubiri w’umuntu ndetse n’icyo azabikoresha mu gihe runaka, kuko nta gice cy’umubiri w’umuntu gikwiye gusuzugurwa”.

    Umunyamakuru witwa Scovia Umutesi akaba umunyamuryango wa Rwanda Women’s Network, we yaciye umugani w’inyoni z’ibishwi avuga ko byose bisa kandi bibyina kimwe, ariko ko hari igihe byakoranye inama ntiyitabirwe 100%.

    Ibyitabiriye inama byiyemeje ko umunsi ukurikiyeho nihabaho kubyina, bizatangira byerekeza ibumoso aho kuba iburyo nk’uko bisanzwe, iyi nama yatumye ibishwi byasibye umunsi wabanjirijeho bimenyekana vuba, kuko byo byatangiye kubyina imbusane n’ibindi.

    Umutesi akagira ati “Natwe abanyamakuru turabyina bushwi, kuko urubyiruko n’abana bato bakurikira imipira n’imiziki, ntabwo bakurikira ibiganiro byatanzwe n’umuyobozi runaka. Niba ushaka kwigisha abana, bizane muri ya saha y’umuziki”.

    Abanyamuryango ba Rwanda Women
    Abanyamuryango ba Rwanda Women’s Network barasaba ababyeyi kutagira ibanga ibijyanye n’imikorere y’igitsina cy’umuntu

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagore n’abakobwa b’abanyeshuri bitegura kuzaba abayobozi(GLF), Mukundwa Pamela Axelle, avuga ko bazasaba abakobwa gutinyuka kubaza ababyeyi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kabone n’ubwo babacyaha.

    Ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, ubwo yatangizaga ibiganiro bizajya bihuza amatsinda atandukanye y’abagore n’abakobwa ku buzima bw’imyororokere ‘FEMDialogues’, Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, Mary Balikungeri yavuze ko kuba imibonano mpuzabitsina itanga kubaho k’umuntu, ari ibintu bidakwiye kugirwa ibanga.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imibonano-mpuzabitsina-ntabwo-ari-ibishitani-rwanda-women-s-network

  • Algeria: Perezida Abdelmadjid Tebboune yatwawe mu bitaro igitaraganya kubera covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, bwana Tebboune yatangiye kwishyira mu kato k’iminsi itanu abigiriwemo inama n’abaganga be nyuma y’uko benshi mu bamufasha n’abamwegereye ndetse n’abayobozi ba Leta muri Guverinoma babasanzemo icyorezo cya coranavirus.

    Ibiro bya Perezida Tebboune byavuze ko ubuzima bwe bugenda bumera neza aho ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere, kandi ko mu gihe gito aza gukomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

    Abanya-Algeria ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020 bazatora bazatora kamarampaka (referendum) igamije guhindura itegeko nshinga, ikazagabanya umubare wa manda perezida yemerewe kuyobora kandi bikazaha imbaraga n’ububasha inteko ishinga amategeko ndetse n’urwego rw’ubucamanza mu gihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/algeria-perezida-abdelmadjid-tebboune-yatwawe-mu-bitaro-igitaraganya-kubera-covid-19

  • Kugira Karidinali ni ikimenyetso cy’uko Papa yitaye ku Rwanda – Musenyeri Rukamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 27 Ukwakira 2020, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanurira Abanyarwanda icyo kugira Cardinal bivuze ku gihugu.

    Ku Cyumweru ku wa 25 Ukwakira 2020 nibwo Papa Francis yashyizeho ba Karidinali 13 harimo Antoni Kambanda usanzwe ari Arikiyepesikopi wa Kigali.

    U Rwanda ni igihugu cya 24 muri Afurika kigize Karidinali, Antoni Kambanda akaba ari we wa mbere ugeze kuri urwo rwego mu Rwanda.

    Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ari ikimenyetso gikomeye ko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza kuba hafi y’Abanyarwanda.

    Ati “Kuba Papa yagennye Musenyeri Antoni Kambanda kuba Karidinali, uzaba abaye uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza gukomeza kuba hafi Abanyarwanda, gushyigikira no gutera imbaraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu butumwa bwayo bwo kogeza ivanjili.”

    Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko Abakaridinali ari abantu barwanira ishyaka Yezu Kirisitu muri Kiliziya ndetse bakaba banabipfira.

    Musenyeri Filipo Rukamba yanakomoje ku mwambaro wambarwa na ba Karidinali avuga ko ujyanye n’inshingano bafite muri Kiliziya no ku bayoboke.

    Agira ati “Ubundi umwambaro wabo ni umwambaro utukura bivuga urukundo n’amaraso, kuba yakwemera gupfira ukwemera kwe.”

    Mu nshingano abakaridinali bafite harimo gutora no gutorwamo Papa, hari ukunganira Papa mu nama bateranye cyangwa buri wese ku giti cye, bafasha Papa kwiga ku bibazo by’ingutu no gushingwa imirimo yihariye no kwamamaza ubutumwa busanzwe bwa Kiliziya.

    Umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko kuba musenyeri Antoni Kambanda yagizwe Karidinali ari ishema ku gihugu n’inshingano ikomeye kuri Kiliziya gatolika mu Rwanda mu myaka 120 imaze ibayeho.

    Biteganyijwe ko ku wa 28 Ugushyingo 2020 aribwo Musenyeri Antoni Kambanda, Arikiyepesikopi wa Kigali, azahabwa ubu Karidinali.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-ni-ikimenyetso-cy-uko-papa-yitaye-ku-rwanda-musenyeri-rukamba

  • Leta ya Qatar igiye gukora iperereza ku bagore basatswe bambaye ubusa #rwanda #RwOT

    Abagenzi b'abagore basatswe bambaye ubusa ndetse bakorerwa ibizamini byo kwa muganga nyuma yuko hatawuhe uruhinja ku kibuga cy'indege cy'i Doha

    Leta ya Qatar yavuze ko igiye gukora iperereza ku birego bivuga ko abagore bari bakatishije amatike yo mu ngendo 10 z'indege zitandukanye basatswe bambaye ubusa ku kibuga cy'indege cy'i Doha.

    Abo bagore basatswe harebwa niba haba harimo umaze kubyara nyuma yuko hatahuwe umwana w'uruhinja ahajugunywa imyanda ku kibuga Hamad International Airport.

    Abategetsi ba Australia bavuze ko abaturage 13 ba Australia n'abagore batanu bo mu bindi bihugu basohowe mu ndege imwe, ariko ko byarangiye atari ko bose bagenzuwe.

    Leta ya Qatar yasabye imbabazi, inavuga ko urwo ruhinja rumeze neza kandi rurimo kwitabwaho n'abaganga.

    Leta ya Qatar yavuze ko uwo mwana yasanzwe mu mufuka wa plastike, yarengejweho imyanda, bituma habaho 'ishakisha ako kanya ry'ababyeyi, harimo no mu ndege ziri hafi y'ahatahuwe uruhinja'.

    Itangazo rya leta ya Qatar rigira riti:'Nubwo intego y'uko gushakisha kwafashweho icyemezo mu buryo bwihuse yari iyo kubuza guhunga abakoze iki cyaha giteye ubwoba, leta ya Qatar iricuza ihungabana cyangwa ivogera ry'ubwisanzure bwa muntu iki gikorwa cyateje umugenzi uwo ari we wese'.

    Leta ya Qatar ivuga ko yatangije 'iperereza ryimbitse' kandi 'rikorewe mu mucyo' ku byabaye, ndetse ko izageza ku bindi bihugu ibyarivuyemo.

    Australia yavuze ko hari ubufasha irimo guhabwa na Qatar ndetse ko irimo gukora ubuhuza mu bikorwa n'ibindi bihugu 'bibiri cyangwa bitatu' bifite abaturage bagizweho ingaruka.Australia yanze kuvuga ibyo bihugu bindi ibyo ari byo.

    Uko gusaka mu myanya y'ibanga kwamenyekanye muri iki cyumweru, nyuma yuko abagenzi babibwiye abategetsi bo muri Australia.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/leta-ya-qatar-igiye-gukora-iperereza-ku-bagore-basatswe-bambaye-ubusa/

  • President Kagame receives credentials from three ambassadors to Rwanda #rwanda #RwOT

    The three ambassadors of the Republic of Korea, Oman, and Vietnam held brief meetings with President Paul Kagame at the President’s office Urugwiro Village in Kacyiru on a rainy morning in Kigali and later briefed local media on their plans in Rwanda.

    The ambassador of Korea, Jin-Weon Chae who was accompanied by his wife, and has a permanent residence in Kigali said that both countries will continue working on the bilateral cooperation which mainly has focused on economic development through technology.

    'During my term of office, I will put emphasis on promoting the long standing relationship between Rwanda and Korea especially in the areas of economic development,' Chae said.

    Rwanda and Korea have a cooperation that mainly focuses on the areas of education and capacity building, rural development, agriculture, as well as information and communications technology.

    Development cooperation with Korea is implemented through the Korean International Cooperation Agency (KOICA) which has an office in Kigali. KOICA’s main projects in Rwanda in the next four years are in the sectors of Agriculture, TVET as well as in tax policy and administration.

    RDB has registered nine (9) investments in Rwanda from Korean companies during the period of 2012 — 2020:

    These investments, totaling an approximate amount of $268.5 million, include KT corporation (formerly Korea Telecom), Korea’s largest telecommunication company, which has invested in Rwanda’s 4G LTE broadband network. 2 o HeWorks LTD, another Korean firm, has invested in the sericulture business and has started to export silk thread to Korea this year.

    The company is trying to revitalize the silk industry in Rwanda to build a full-scale silk factory in Bugesera by 2021 that could employ 3000 local people.

    Ambassador Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed AL-Harthi of the Sultanate of Oman, who has a residence in Nairobi, Kenya and was accompanied by his wife, said that his agenda will be to promote areas of trade, tourism and education, which have been the focus areas of the two countries.

    Both Rwanda and Oman established diplomatic relations in March 1998 and the two countries have a long-established trade relationship with the Omani merchants who initiated the first commercial centers in Rwanda since the early 1900’s.

    In terms of trade between the two countries, it is estimated to be valued at $920,000 to $2.3 million in 2017 and 2018 respectively of which 82% of the imports from Oman to Rwanda is largely petroleum products while Rwanda mainly exports to Oman include: vegetables, processed food and cereals.

    Despite its history of being a war zone, Kagame pointed out that Vietnam’s success was a source of inspiration for Rwanda especially in trade and agriculture.

    During this State visit, three cooperation agreements, were signed in the areas of agriculture, health, and education.

    Ambassador Nguyen Nam Tien of the Socialist Republic of Vietnam, said he will work on building that rekindled relationship.

    'This is a big moment for me and I look forward to being central in growing this relationship' Tien said.

    Rwanda and Vietnam have arguably one of the oldest established diplomatic relations which was started in 1975 and a general cooperation agreement signed later on in May 2008 when President Kagame paid a state visit to Vietnam upon invitation by his counterpart. The visit ended with a tripartite cooperation agreement in the sectors such as agriculture, health and education.

    Ambassador Nguyen Nam Tien of the Socialist Republic of Vietnam, said he will work on building that rekindled relationship.

    Ambassador Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed AL-Harthi of the Sultanate of Oman said that his agenda will be to promote areas of trade, tourism and education

    The ambassador of Korea, Jin-Weon Chae said that both countries will work on bilateral cooperation which mainly focuses on economic development through technology.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/president-kagame-receives-credentials-from-three-ambassadors-to-rwanda

  • Driving tests to resume next week #rwanda #RwOT

    According to a statement from Rwanda National Police (RNP), provisional licenses and driving permits applicants who applied for the tests in March this year before the Covid-19 pandemic lockdown will be considered first.

    'The applicants who were given timetable of driving tests before they were halted in March 2020 will be considered first. The list of these applicants, driving test venue, and dates will be announced before the test period,' reads a statement from the police.

    The statement also said that 'Driving school owners who would wish to start can start operations promptly, but schools that teach traffic rules will have to wait until 2nd November. The schools will reopen, but with respect to Covid-19 preventive measures including physical distancing, regular hand washing, and the wearing of masks,'

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/driving-tests-to-resume-next-week

  • Byinshi kuri Cap Vert izakina n’Amavubi: Ni ho hakomoka NANI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cap Vert ni igihugu kimaze kugera ku iterambere
    Cap Vert ni igihugu kimaze kugera ku iterambere

    Nani afite ababyeyi bakomoka muri Cap Vert. Nyina wa Patrick Vieira na we akomoka muri Cap Vert. Ni ikirwa kimaze kuba ubukombe muri ruhago yo ku mugabane wa Afurika.

    Iki kirwa kigizwe n’uturwa duto 10. Iki gihugu gituwe n’abaturage ibihumbi 600 cyatangiye kuvugwa cyane muri 2013 ubwo cyageraga muri ¼ mu gikombe cya Afurika aho cyari cyageze gitsinze Intare z’Inkazi za Cameroun.

    Muri 2016 Cap Vert yongeye kuvugwa cyane ubwo yageraga ku mwanya w’amateka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Icyo gihe nibwo cyageraga ku mwanya wa 31 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

    N’ubwo Cap Vert imaze kuba igihangange muri ruhago ya Afurika, mu mwaka wa 2009 yazaga inyuma y’umwanya wa 180 ku rutonde rwa FIFA .

    Ibanga ryo kwitwara neza kuri iyi kipe yitwa Blue Sharks ni ugushakisha abakinnyi bakomeye mu baturage bakomoka muri iki gihugu baba mu mahanga (Diaspora) bakaza gukinira ikipe y’igihugu.

    Iyi politiki yarabahiriye kugeza n’aho batsinze bimwe mu bihangange mu gikombe cya Afurika cya 2013 nka Cameroun yarimo Samuel Eto’o na Alexandre Song.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Cap Vert

    Ikipe y’igihugu ya Cap Vert imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro ebyiri. Mu 2013 nibwo bakitabiraga bwa mbere bagera muri ¼ naho muri 2015 bagarukiye mu matsinda.

    Bamwe mu bakinnyi iyi kipe igenderaho kuri ubu ni umuzamu Vozinha ukinira AEL Limassol yo muri Chypre, myugariro Steven Fortès wa Lens yo mu Bufaransa, Bruno Leite wa Nancy na Carlos Ponck wa İstanbul Başakşehir, ikipe irimo gukina imikino ya Champions League.

    Kuri ubu igihugu cya Cap Vert kigiye guhura n’u Rwanda kibarizwa ku mwanya wa 77 ku rutonde rwa FIFA naho umwanya w’imbere kigeze kugeraho ni uwa 27 ku isi mu mwaka wa 2014.

    Iki gihugu cyatangiye kugira ikipe y’igihugu mu 1975 ubwo cyari kimaze kubona ubwigenge ku gihugu cya Portugal.

    Hari abakinnyi bakomoka muri Cap Vert bashoboraga kuyikinira ariko bahitamo gukinira ibindi bihugu, banubaka amateka akomeye.

    Aba bakinnyi ni Eliseu, Nani, Oceano, Manuel Fernandes, Rolando, Nélson Marcos, Jorge Andrade, Miguel na Silvestre Varela bahisemo gukinira igihugu cya Portugal. Abandi ni Mickaël Tavares, Jacques na Ricardo Faty bahisemo gukinira Senegal, Patrick Vieira wakiniye u Bufaransa , Gelson Fernandes wakiniye u Busuwisi na Henrik Larsson wakiniye Suwede.

    Umukinnyi NANI wamamaye ku rwego mpuzamahanga akomoka muri Cap Vert
    Umukinnyi NANI wamamaye ku rwego mpuzamahanga akomoka muri Cap Vert

    Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha Amavubi azakina imikino ibiri n’iki gihugu mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.

    Umukino wa mbere utegerejwe tariki 11/11/2020 ukazabera kuri Stade yitwa Estadio Nacional “Blue Shark” Cabo Verde, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye zo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 i Kigali mu Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/byinshi-kuri-cap-vert-izakina-n-amavubi-ni-ho-hakomoka-nani

  • Uwera Sarah wo muri ambassadors of Christ yatangiye gukora nk’umuhanzi wigenga #rwanda #RwOT

    Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yatangiye umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, atangirira ku ndirimbo”Mwana Wanjye” yatuye umwana we w’imfura.

    Uyu muririmbyi ni umwe mu bamenyekanye cyane muri iyi korali imaze gushinga imizi mu bihugu byinshi nubwo ikorera mu Rwanda.

    Uwera Sarah yakunzwe cyane kubera indirimbo nyinshi za Ambassadors agaragaramo ariwe uziyoboye; ijwi rye ryizihira abaryumva rikaryohera ugutwi.

    Nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be benshi, Uwera yahisemo kuririmba ku giti cye. Ni umushinga yize neza ashimangira ko utazagongana n’umuhamagaro wo kuririmba muri Ambassadors of Christ.

    Urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga,Uwera Sarah yarutangiriye ku ndirimbo yise 'Mwana Wanjye'.

    Sarah Sanyu mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kuririmba ku giti cye yabitekereje biturutse ku buryo yaririmbiye umugabo we mu bukwe bwabo benshi bakanyurwa bakamusaba ko yatanga ubutumwa ku giti cye.

    Yavuze ko agiye kuririmba ubutumwa bufasha benshi kugandukira Imana ariko azanatanga ubutumwa bwiza bugamije kubaka umuryango Nyarwanda.

    Yagize ati 'Ntabwo bituma mpinduka, ngo mbe uwo ntari we […] ngo bitume ngira uburyo mpindukamo. Nzaguma ndi Sarah muzi muri Ambassadors, umwe uzi hano hanze uko umbona. Niko ndi bugume'. Sarah Uwera ni umuririmbyi w’indashyikirwa

    Ku bijyanye no kuba gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga byazabangamira uko asanzwe aririmba muri Ambassadors of Christ, yagize ati 'Sintekereza ko hazabaho kugongana, kubera ko korali yo ntabwo nayivamo. Ni umuryango nkunda, ngomba kuwubamo kandi nabwo ntibyambuza kuba naririmba ku giti cyanjye mu buryo bwo gutanga ubutumwa, hari ubutumwa nshobora gutanga, inganzo ivuye muri njyewe nkaba nabutanga ku giti cyanjye. Nta makimbirane bizateza'.

    Sarah Sanyu yavuze ko muri korali batababuza gukoresha impano zabo ngo batange ubutumwa mu buryo bubanyuze. Indirimbo ye ya mbere yayise 'Mwana wanjye'. Ni indirimbo yakoreye umwana we w’imfura nyuma y’imyaka ibiri arushinze na Kayumba Aimé bahuriye ku rusengero akaba ari na we wazamuye icyo gitekerezo.

    Ubutumwa buri muriiyi ndirimbo bugusha ku gukangurira ababyeyi bose gufata neza no kwita ku bana kuko ari abatware kandi aribo bahanzwe amaso mu mpinduka zikenewe ku Isi no kuyubaka neza.

    Sarah Sanyu azwi cyane muri Ambassadors of Christ kubera ijwi rye ryuje ubuhanga kandi rikundwa n’abatari bake bafashwa n’indirimbo z’iyi korali.

    Sarah Sanyu yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo 'Birakwiye gushima', 'Yesu we' n’izindi; yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye.

    Indirimbo “Mwana Wanjye” Sarah yatuye imfura ye wayisanga hano:

    Source:IGIHE

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uwera-Sarah-wo-muri-ambassadors-of-Christ-yatangiye-gukora-nk-umuhanzi-wigenga.html

  • COVID-19: Kirehe resident 35th victim #rwanda #RwOT

    The ministry said the deceased on Tuesday was an 88-year-old woman from Kirehe.

    On October 27, 2020, 11 new cases of COVID-19 were found out of 1594 sample tests taken, bringing the total number to 5084 while three have recovered, bringing the number of recoveries to 4851 and198 active cases.

    Of the new cases, eight were found in Kigali, while in Kirehe, Musanze and Nyamagabe Districts each has recorded one case.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-kirehe-resident-35th-victim