Category: Uncategorized

  • Kigali: Ibihano ku batubahiriza amabwiriza y’isuku bigiye kwiyongere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kigali ngo igomba gukomeza kurangwa n
    Kigali ngo igomba gukomeza kurangwa n’isuku

    Ibyo ni ibyatangajwe na Mukangarambe Patricie, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima rusange n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari mu kiganoro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, ikiganiro cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

    Muri Kigali ahanini ikibazo cy’umwanda ahambere kiva ni mu nyubako nini zisohora amazi mabi mu masaha y’ijoro akanyura mu mifurege isanzwe agateza umunuko, abamena ibishingwe ku muhanda cyangwa muri za ruhurura bitwikiriye ijoro, abarunda ibikoresho by’ubwubatsi ku mihanda n’abajugunya ibintu runaka aho babonye.

    Mukangarambe avuga ko abakora ibyo baba banyuranya n’amategeko, bityo ko abafatwa n’ubundi bari basanzwe babihanirwa ariko noneho ngo ibihano bigiye kongerwa.

    Agira ati “Nko ku baturage barenga ku mabwiriza y’isuku ibihano birimo kuvugururwa, ubundi amabwiriza twagenderagaho dutanga ibihano ni uko amande yavaga ku 5,000 akagera ku 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda. Ariko twaje gusanga abantu bayafata nk’aho ari make none ubu Njyanama irimo kubivugurura ku buryo ashobora kuzava ku bihumbi 10 akagera muri miliyoni 3.5”.

    Ati “Ndaburira abantu rero, bareke guteza umwanda mu Mujyi wa Kigali ahubwo bongere isuku hato bitazarinda bigera aho bahanwa”.

    Ku bafite inyubako nini na bo bafite umuco mubi wo kwitwikira ijoro bakohereza amazi mabi mu miferege isanzwe bigateza umunuko, amande abihana na yo arahari nk’uko Mukangarambe abisobanura.

    Ati “Ku bantu basohora amazi yanduye akanyuzwa mu nzira zisanzwe z’amazi y’imvura, itegeko ry’ibidukikije riteganya amande ya miliyoni eshanu. Uretse gucibwa ayo mafaranga, ikigo cyangwa inyubako ishobora no gufungwa kugira ngo ba nyirabyo babanze bakemure icyo kibazo, ni ngombwa rero ko buri muntu ubonye igikorwa nk’icyo yatubwira ku isaha iyo ari yo yose tukahagera kuko bibangamiye abantu bose”.

    Uwo muyobozi avuga ko ahandi hagaragara umwanda mwinshi ari mu bibanza ba nyirabyo batarubaka, akanasobanura uko hagombye kuba hameze.

    Mukangarambe avuga ko ibihano ku barenga ku mabwiriza y
    Mukangarambe avuga ko ibihano ku barenga ku mabwiriza y’isuku bigiye kwiyongera

    Ati “Ahandi hagaragara umwanda ni mu bibanza bitubatse, ugasanga ikibanza kiri aho nticyubatse noneho abaturage barakigize indiri yo kumenamo imyanda. Hari aho usanga nyir’ikibanza yarakirindishije umuntu na we akajya yitereramo ibishyimbo, ibyo ntibyemewe, icyemewe ni ugufata cya kibanza ukagiteramo ubusitani bwiza, kuhahinga rero ntibyemewe”.

    Akomeza asaba abaturage kugira ubufatanye mu kwimakaza umuco w’isuku, bakayinoza kurushaho bityo bakava ku rwego bari bariho bakajya ku rwisumbuyeho.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/kigali-ibihano-ku-batubahiriza-amabwiriza-y-isuku-bigiye-kwiyongere

  • Ishimwe Kevin wahagaritswe na APR FC yirukanywe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 29/10/2020 ni bwo ikipe ya APR Fc yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinni Ishimwe Kevin kubera imyitwarire itari myiza yamuranze, aho yahise anirukanwa mu mwiherero w’ikipe ubera I Shyorongi.

    Ishimwe Kevin yirukanwe muri APR FC burundu
    Ishimwe Kevin yirukanwe muri APR FC burundu

    Ku munsi w’ejo mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa APR FC Adil Mohamed nyuma y’umukino bakinnyemo na Sunrise, yadutangarije ko uyu mukinnyi yirukanwe burundu nyuma yo kumuragoza kenshi kubera imyitwarire ariko bikanga.

    Yagize ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

    “Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

    Ishimwe Kevin wari umaze umwaka umwe muri APR FC, yayigiyemo avuye muri AS Kigali, akaba yaranayuze mu makipe ariko Rayon Sports ndetse na Pepiniere yatozwaga n’umutoza Kayiranga Baptiste


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Ishimwe-Kevin-wahagaritswe-na-APR-FC-yirukanywe-burundu

  • APR: Ishimwe Kevin yeretswe umuryango usohoka mu ikipe y'ingabo kubera imyitwarire mibi yagaragaweho #rwanda #RwOT

    Tariki 28 Ukwakira 2020, uyu mukinnyi Ishimwe Kevin yahagaritswe by'agateganyo n'ubuyobozi bwa APR FC azira gusuzugura umutoza we.

    Ishimwe Kevin w'imyaka 25, akaba yarahise asezererwa mu mwiherero w'ikipe i Shyorongi icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko bugiye kumufatira ibihano.

    Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohamed Erradi yatangaje ko Ishimwe Kevin bamwirukanye atari umukinnyi wa APR FC.

    Ati 'Niba nta kinyabupfura gihari, nta mwanya uhari muri APR mu by'ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y'igihe birarambirana.'

    Avuga ko 'umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y'ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.'

    Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y'ingabo z'igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro tariki ya 05 Kanama 2019.

    Ishimwe Kevin yirukanywe muri APR FC, kubera kugirana ibibazo n'umutoza nyuma ya rutahizamu Sugira Ernest wagaritwe amezi abiri adakinira Ikipe y'Ingabo z'Igihugu nyuma na we bivugwa ko afite imyitwarire itari myiza bikaza kurangira uyu mukinnyi atagarutse muri APR ikomeje kumutiza

    The post APR: Ishimwe Kevin yeretswe umuryango usohoka mu ikipe y'ingabo kubera imyitwarire mibi yagaragaweho appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/13/apr-ishimwe-kevin-yeretswe-umuryango-usohoka-mu-ikipe-yingabo-kubera-imyitwarire-mibi-yagagaweho/

  • Gisagara : Imiryango 200 yasenyewe n’umuhanda ibayeho nabi, bamwe barara banyagirwa #rwanda #RwOT

    Umuhanda wa kaburimbo Huye-Gisagara ufite ibirometero 14. Imirimo yo kuwukaba yararangiye. Ba nyiri amazu uyu muhanda wagonze barishyuwe kimwe n’abo wanyuriye mu masambu.

    Abasigaye batarishyurwa ni abo imashini zakoze uyu muhanda zatigishirije amazu agasenyuka andi agasatagurika.

    Bamwe ibikuta by’amazu yabo byaraguye abandi ibikuta by’amazu yabo byarasataguritse. Aya mazu nyuma yo gutigiswa n’izi mashini zitsindagira umuhanda arava kuko hafi ya yose yari asakaje amategura. Amategura yagiye arekurana.

    Umwe mubafite iki kibazo batuye mu kagari ka Muzenga yabwiye UKWEZI ko inzu yabo yari imeze neza mbere y’uko imashini zikora umuhanda zitangira kuyitigisha. Nyuma igikuta cyayo kimwe cyaje kugwa n’amategura ararekurana none arara anyagirwa.

    Yagize ati 'Ikibazo dufite ni uko imashini z’Abashinwa zadusenyeye inzu. Baraje baratubarira batwara n’ibyagombwa by’ubutaka batubwira ko bazadusanira turategereza turaheba. Naje gusubirayo njya kubaza nti ese impamvu batatwishyuye ni ukubera iki cyangwa ngo badusanire, ngo nimutegereze ntabwo igihe cyanyu kiragerwaho'.

    Sebufenge Yohani, avuga ko imashini zikora umuhanda zikimara gutigisa inzu ye igikuta kimwe kikagwa yagiye ku karere, bamubwira ko basamusura bakareba. Abayobozi b’akarere nyuma baramusuye barapima bamubwira ko ibye byuzuye bazamusanira.

    Yagize ati 'None amaso yaheze mukirere. Gusenyuka kwayo ni za modoka z’Abashinwa cyakindi gitigisa cyaraje kiratigisa mbona igikuta cyo hepfo kiraguye'.

    Sebufenge avuga ko uretse igikuta cyaguye n’amategura yarekuranye akaba asigaye arara anyagira. Ati 'Iragwa nkegama nka hariya mu nguni, naho yahanyagira nkongera nkajya ahandi, gutyo ndara ntaragurikaaa ! Nkarinda ubwo imvura numva ihise'. Abaturage basizwe iheruheru n’ikorwa ry’uyu muhanda barasaba akarere kumva ugutakamba kwabo

    Aba baturage ikindi kibazo bafite ni uko ubuyobozi bw’akarere buri kubasaba kuvugurura amazu bubabwira ko adakwiriye kuba ku muhanda, nyamara ntibubahe amafaranga bwabemereye yo gusana.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Paul Habineza asaba ko aba baturage bakomeza gutegereza bihanganye. Abizeza ko bazishyurwa vuba gusa ntabwo atanga igihe.

    Avuga ko babanje kwishyura abo amazu yabo yagonzwe n’umuhanda, bakurikizaho abo amasambu yabo yagonzwe n’uyu muhanda, ikiciro cya gatatu nibwo ngo hazishyurwa abo amazu yabo yangijwe n’imashini zakoze umuhanda.

    Yagize ati 'Icyiciro ya gatatu ni iyo ikorwa ry’umuhanda hari imashini zitigisa, inzu zari zishaje zikaba zarangiritse rwose biri vuba aha turabishyura'.

    Habineza yavuze ko mu minsi mike iri imbere azajya guhura n’abayobozi b’ikigo gishinzwe ibyubakire y’imihanda n’ibiraro RTDA ngo azongera yibutse iki kibazo cy’aba baturage.

    Ati 'Umufatanyabikorwa ni RTDA niyo yagombaga kwishyura, ubuvugizi bwarakozwe, igisigaye ni uguhuza imibare, umuturage akishyurwa kuko n’ubundi ibi byose dukora tubikora ku neza y’abaturage nta kibazo gihari rwose twabahumuriza, bashonje bahishiwe'.

    Akarere ntabwo katubwiye umubare w’amafaranga yose hamwe aba baturage bishyuza, gusa kavuga ko abasigaye batarishyura bagera kuri 200.

    Ubuzima bw’aba baturage buri mu kaga kuko n’abari barakodesherejwe kubishyurira byahagaze basubira mu bizu birangaye. Ibikuta bisigaye bitaragwa bafite ubwoba byazabagwa hejuru mu gihe batasanirwa vuba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Imiryango-200-yasenyewe-n-umuhanda-ibayeho-nabi-bamwe-barara-banyagirwa

  • US: Abashinzwe amatora bamaganye ibirego bya Trump ko yibwe #rwanda #RwOT

    Abategetsi bashinzwe amatora ku rwego rwa Amerika bavuze ko amatora ya perezida ya 2020 ariyo 'matora yizewe kurusha ayandi mu mateka ya Amerika' — batesha agaciro ibivugwa na Trump ko yaranzwe n'uburiganya.

    Ibiro byo muri 'minisiteri' y'umutekano byari bishinzwe gucunga uburyo bukoreshwa mu gutora ku itariki 03 z'uku kwezi, byasohoye itangazo ejo kuwa kane.

    Komite yabyo yitwa Cybersecurity and Infrastructure Security Agency (Cisa) yagize iti:

    'Mu gihe tuzi ko hari ibirego bidafite ishingiro no gutanga amakuru atariyo ku matora yacu, twabizeza ko dufite ikizere gikomeye cy'umutekano n'ubudakemwa by'amatora yacu, namwe mukwiye kugira.

    'Iyo ufite ibibazo, wegera abashinzwe amatora nk'abantu bizewe mu gihe bari kugenzura amatora.'

    Ukuriye komite ya CISA Christopher Krebs yavuze ko yiteguye kwirukanwa na Trump, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Kuwa kane, Bwana Krebs yatangaje ubutumwa bwari bwatangajwe mbere n'inzobere mu mategeko y'amatora bugira buti: 'Rwose mwitangaza ibintu bidafite ishingiro ku mashini z'itora, nubwo byaba byatangajwe na perezida'.

    Umutegetsi wungirije wa CISA we ejo kuwa kane yareguye. Ni nyuma y'uko mu ntangiriro z'iki cyumweru White House isabye ko yegura, nk'uko Reuters ibivuga.

    Aba bavuze ibi nyuma y'uko Perezida Donald Trump atangaje ko hari amajwi miliyoni 2.7 yari aye 'yasibwe' n'imashini z'itora mu cyumweru gishize.

    Nk' uko BBC dukesha iyi inkuru ivuga ko umubare muto uri kwiyongera w'abakuru mu ishyaka ry'Abarepubulikani, uri gusaba ko Joe Biden ahabwa raporo y'ubutasi ihabwa perezida buri munsi.

    Lindsey Graham ni umwe mu bashyigikiye ko Biden ahabwa raporo ya buri munsi y'ubutasi, ariko akomeje kuba ku ruhande rwa Trump

    Senateri Chris Coons w'Umudemokarate yabwiye televiziyo ya CNN ko hari bagenzi be b'Abarepubulikani bamusabye gushimira mu izina ryabo Biden ku ntsinzi kuko bo batabivuga ku mugaragaro.

    Bwana Trump kugeza ubu ntaremera ko Joe Biden ari we biteganywa ko yatsinze amatora.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/13/us-abashinzwe-amatora-bamaganye-ibirego-bya-trump-ko-yibwe/

  • Ishimwe Kevin wahagaritswe na APR FC yirukanwe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 29/10/2020 ni bwo ikipe ya APR Fc yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinni Ishimwe Kevin kubera imyitwarire itari myiza yamuranze, aho yahise anirukanwa mu mwiherero w’ikipe ubera I Shyorongi.

    Ishimwe Kevin yirukanwe muri APR FC burundu
    Ishimwe Kevin yirukanwe muri APR FC burundu

    Ku munsi w’ejo mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa APR FC Adil Mohamed nyuma y’umukino bakinnyemo na Sunrise, yadutangarije ko uyu mukinnyi yirukanwe burundu nyuma yo kumuragoza kenshi kubera imyitwarire ariko bikanga.

    Yagize ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

    “Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

    Ishimwe Kevin wari umaze umwaka umwe muri APR FC, yayigiyemo avuye muri AS Kigali, akaba yaranayuze mu makipe ariko Rayon Sports ndetse na Pepiniere yatozwaga n’umutoza Kayiranga Baptiste


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ishimwe-kevin-wahagaritswe-na-apr-fc-yirukanwe-burundu

  • Umugabo wa mukuru wanjye amereye nabi ashaka ko turyamana kandi niwe unshumbikiye,nkore iki? INAMA #rwanda #RwOT

    Umukunzi wacu twise Jessica yatwandikiye adusaba ko twamugira inama ku kibazo gikomeye afite kijyanye na muramu we ushaka ko baryamana nyuma yo kumusanga mu cyumba yambaye ubusa.

    Yagize ati 'Ubwo umugabo wa mukuru wanjye yari avuye muri siporo ari ku Cyumweru yamboneye ubwambure none ubu isaha ku isaha arimo kuntesha umutwe kugera n'aho ansanga mu cyumba ndaramo.

    Icyo gihe mukuru wanjye yari akiri mu bwogero njye nari ndimo kwisiga amavuta, ndi muri icyo cyumba babanamo n'umugabo we. Ubwo umugabo we yavuye muri siporo asunika urugi nzi ko ari mukuru wanjye nk'ubitwa n'inkuba nsanze ari umugabo we.

    Ntacyo nikangaga kuko mukuru wanjye we ni ibisanzwe, ntacyo namuhisha cyangwa anyishishe, twarakuranye, turarana, ntacyo atanziho, nanjye ntacyo ntamuziho, umugabo we yarambonye wese, haba imbere, yewe n'inyuma ubwo nahindukiraga mfata isume.

    Gusa ako kanya yabuze icyo akora, asubira muri salon ariko nta cyo atabonye pe! nirinze kubibwira mukuru wanjye kandi n'umugabo nta kintu yamubwiye, mbese ntabwo mukuru wanjye yigeze amenya ibibaye.

    Kuva uwo munsi uyu mugabo akomeje kumbwira amagambo y'uburaya, mbese yahise antinyuka kandi ubundi nta bintu birebana n'imibonano mpuzabitsina yajyaga anganiriza.

    Bisigaye bigera ku kagoroba akampamagara ambaza aho ndi, asigaye ashaka kunsohokana asize umugore we mu rugo, asigaye ansanga mu cyumba ndaramo akandyama iruhande nk'iyo abonye umugore we adahari.

    Mbese ndabona ari umukino utoroshye urimo gukinirwa mu nzu imwe, gusa natinye kugira icyo mbwira mukuru wanjye kuko nkeka ko yabigiraho ikibazo akaba yanyirukana kandi naburaga igihe gito ngo nirangirize ishuri.

    Mungire inama, ese mukuru wanjye nemere mubwize ukuri, burya umugabo ugeze aho ashaka kugukabakaba agusanze wicaye no muri salo biba byageze kure, arimo gucunga ku jisho umugore we akaba angezeho ariko nkamunanira.

    Namubwije ukuri ko ntahemukira mukuru wanjye, kuko kumusenyera nanjye byangiraho ingaruka no mu muryango, inama zanyu ni ingirakamaro.'

    POSTED  BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     2 total views,  2 views today

    The post Umugabo wa mukuru wanjye amereye nabi ashaka ko turyamana kandi niwe unshumbikiye,nkore iki? INAMA appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/13/umugabo-wa-mukuru-wanjye-amereye-nabi-ashaka-ko-turyamana-kandi-niwe-unshumbikiyenkore-iki-inama/

  • Hari byinshi byihanganiwe- Adil wemeje ko Ishimwe Kevin yirukanywe burundu muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Adil Erradi Mohammed yavuze ko nyuma yo guhagarika Ishimwe Kevin nta gahunda n’imwe bafite yo kumugarura muri iyi kipe bitewe n’ikinyabupfura gike.

    Ishimwe Kevin yahagaritswe muri APR FC kugeza igihe kitazwi kuva ku wa 28 Ukwakira 2020 ari nabwo APR FC yabitangaje, nta kosa yakoze rizwi ariko harimo kuba yarabwiye nabi umutoza mu myitozo yo ku wa 27 Ukwakira biza bisanga imyitwarire ye itari myiza yari asanganywe.

    Nyuma y’umukino wa gishuti APR FC yaraye itsinzemo Sunrise FC, umutoza Adil Erradi yavuze ko uyu musore yihanganiwe bishoboka rero icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi, ntabwo uyu musore azongera gukinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

    Ati'Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.'

    'Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.'

    Ishimwe Kevin yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Kigali. Ni umusore wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse na Pepiniere FC.

    Adil ahamya ko nta mwanya Kevin agifite muri APR FC

    Ishimwe Kevin yirukanywe muri APR FC kubera imyitwarire mibi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-byinshi-byihanganiwe-adil-wemeje-ko-ishimwe-kevin-yirukanywe-burundu-muri-apr-fc

  • Isoko ryo mu Gakiriro ka Gisozi ryahiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hahiye igice cyo hagati cy’iyo nyubako gisanzwe gicururizwamo imyenda hejuru, aho bita muri Duhahirane hazwi ku izina rya ‘Morden Market Gisozi’.

    Inkuru irambuye turayibagezaho mu kanya

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/isoko-ryo-mu-gakiriro-ka-gisozi-ryahiye

  • Ni impirimbanyi y’iterambere ry’umuco-Muyoboke Alexis avuga kuri Twahirwa wagiriwe icyizere na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Ugshyingo 2020, niyo yashyizeho abayobozi barimo na Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Twahirwa nk’umwe mu bazwi muri muzika ndetse uretse kuba yarabaye umuhanzi yanakunze kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irurshanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

    Guhabwa inshingano n’umukuru w’igihugu ni ibintu byakoze ku mutima abarimo Muyoboke Alexis wavuze ko ari ishema kandi azabahagararira neza.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati 'Ntewe Ishema no kuba mu gihugu cyiza kiyobowe nawe Nyakubahwa Perezida Kagame ureberera abanyarwanda ukamenya ibyo bakeneye kandi mu gihe gikwiye.'

    Muyoboke avuga ko 'Ni iby’agaciro kuri njye, umuhanzi ndetse n’undi muntu wese ubarizwa mu ruhando rw’ubugeni n’ubuhanzi kumva ko umuhanzi Aimable Twahirwa yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.'

    Avuga ko kandi Twahirwa azwiho kuba impirimbanyi y’iterambere ry’umuco n’ubuhanzi muri rusange kuva mu mabyiruka ye.

    Yakomeje agira ati 'Nizeye ntashidikanya ko agiye kuduhagararira neza kandi azabasha kugeza ubutumwa aho mwamutumye Nyakubahwa Perezida.'

    Ntewe Ishema no kuba mu gihugu cyiza kiyobowe nawe Nyakubahwa Perezida Kagame @PaulKagame ureberera abanyarwanda ukamenya ibyo bakeneye kandi mu gihe gikwiye
    Ni iby’agaciro kuri njye, umuhanzi ndetse n’undi muntu wese ubarizwa mu ruhando rw’ubugeni n’ubuhanzi kumva ko umuhanzi /1 pic.twitter.com/8lR2bfMyE4

    — Muyoboke Alex (@MuyobokeAlex1) November 12, 2020

    Aimable Twahirwa mu ruhando rw’imyidagaduro

    Aimable Twahirwa yahawe umwanya muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco asanzwe ari umuhanzi ubimazemo igihe kuko yanabyigiye.

    Ni umwe mu bakunze kugaragara ahabera ibitaramo afasha ababiteguye mu migendekere myiza yabyo.

    Yagiye akorana hafi n’ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, aho kenshi wasangaga ari umwe mu bashinzwe gukurikirana imigendekere yabyo.

    Aimable Twahirwa yize mu ishuri rizwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi 'Ecole Internationale de théâtre Jacques Lecoq' ry’i Paris mu Bufaransa.

    Anafite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Twahirwa yabaye umuyobozi wa National University Center of Arts and Drama (UCAD), ikigo cyitaga ku buhanzi, ubugeni n’amakinamico muri Kaminuza y’u Rwanda.
    Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko rya Kimisagara, aho umuziki wari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwa buri munsi.

    Muri icyo gihe kandi Twahirwa yayoboye kimwe mu bigo Mpuzamahanga bitagengwa na Leta cy’Abadage cya 'La Benevolencija HTF'.

    Yateguye ibitaramo byinshi by’umuco, aho yanatoje abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare ryitwa Indangamuco.

    Yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo '’Festival Interuniversitaire des Arts de Butare (FIAB)”, Pan African Festival for Dance (FESPAD) na The East African Festival of Arts and Culture (JAMAFEST).

    Twahirwa ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyafurika batorewe kuba mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa mpuzamahanga y’ubuhanzi (Arts Competitions) yiswe 'Jeux de la Francophonie/2013'. Yabereye i Nice mu Bufaransa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ni-impirimbanyi-y-iterambere-ry-umuco-Muyoboke-Alexis-avuga-kuri-Twahirwa-wagiriwe-icyizere-na-Perezida-Kagame