Category: Uncategorized

  • Rubavu: Hashyizweho ikusanyirizo ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu bigishijwe uburyo basana ibikoresho byashaje
    Umwe mu bigishijwe uburyo basana ibikoresho byashaje

    Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda Olivier Mbera, avuga ko mu Rwanda bamaze gushyiraho amakusanyirizo 14, ariko hari icyizere ko buri karere kazagira ikusanyirizo.

    Ni ikusanyirizo rishyirwamo ibikoresho bitagirakoreshwa biri mu bwoko bw’ikoranabuhanga, amashanyarazi, pulasitike n’ibindi biba bifite ubutabire, birangira gukoreshwa bigashyirwa mu myanda ishaje bikaba byashyirwa mu butaka bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.

    Mbera avuga ko mbere yo gushyiraho ikusanyirizo babanje guhugura abazajya bakusanya ibikoresho barimo abari basanzwe bakusanya ibi bikoresho barimo abasanzwe bakorera abaturage radiyo, telefoni, televisiyo n’ibindi bikoresho kuko baba bafite amakuru ku byuma bishobora gukora n’ibyapfuye.

    Ati “Twabanje gutanga ubumenyi ku bazajya bakusanya ibi bikoresho, kuko bazi ibishobora kongera gukoreshwa n’ibyarangiye. Ikiriho ni uko ibikoresho bidashobora kongera gukoreshwa ntacyo umuturage yishyura mu kubigeza ku ikusanyirizo.

    Abahawe ubumenyi mu gukusanya ibikoresho by
    Abahawe ubumenyi mu gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje

    Urugero ni itara ricanwa kuko kurigumana mu rugo ku muturage bishobora kumugiraho ingaruka kubera ibinyabutabire rifite byitwa ‘mercure’ byamugiraho ingaruka, ariko nka telefoni igendanwa, umuturage agira amafaranga yishyurwa kuko hari ibikoresho ifite bishobora kongera gukoreshwa”.

    Ibikoresho bimaze gukusanywa bijyanwa mu Karere ka Bugesera ahari uruganda rukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, hagatoranywamo ibishobora kongera gukoreshwa, naho ibyataye agaciro bifite ibinyabutabire bigasenywa ku buryo bidateza ingaruka.

    Kubwimana velentin, usanzwe akora radiyo na televisiyo mu Karere ka Karongi, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bibagezwa imbere ku kigero cya 80% bimwe bakabireka bikagenda, naho ibyashobora kongera gukoreshwa bakabigumana.

    Ati “Amasomo twahawe ni uburyo ibikoresho bishaje dushobora kongera kubisana, ku byo bidashoboka tukazajya tubigumana bigashyirwa ahabigenewe. Tubifitemo inyungu yo kurengera ibidukikije ariko ibikoresho tuzajya tugurira abaturage natwe tuzajya tubyishyurwa tugeze ku ruganda, ni amahirwe kuko twabigiraga ntitumenye aho twabijyana”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje mu karere ayobora nta kusanyirizo byari bifite, ahubwo byashyirwaga mu yindi myanda bikaba byagira ingaruka ku bidukikije.

    Ikusanyirizo rihurizwamo ibikoresho by
    Ikusanyirizo rihurizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje

    Ati “Twabishimye cyane kuko biri mu kurengera ibidukikije, iterambere ririyongera n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikiyongera, ariko iyo bishaje ntaho twari dufite tubishyira mu gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu n’ibidukikije. Kuba habonetse bigaragaza ko turi mu iterambere rirambye rikoresha ikoranabuhanga ritagira ingaruka”.

    Mu Rwanda buri mwaka habarurwa toni ibihumbi 15 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubutabire bishaje, bikaba bigiye kuzajya bikusanywa bikajyanwa mu ruganda rwa Enviroserve Rwanda kugira ngo ibishobora gukorwamo ibindi bikoresho bibyazwe umusaruro, naho ibidafite undi mumaro bisenywe bidateje ibindi bibazo.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rubavu-hashyizweho-ikusanyirizo-ry-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bishaje

  • Umuryango wa Rusesabagina uravuga ko 'amerewe nabi' RCS iravuga ko 'nta n'igicurane arwaye' #rwanda #RwOT

    Amakuru atangazwa n'umuryango wa Paul Rusesabagina aravuga ko akomeje kuremba kubera indwara asanganywe zisaba gufata imiti ihoraho, mu gihe urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa ruvuga ko nta n'igicurane arwaye.

    Ibi byashyizwe ahagaragara n'Umuvugizi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko amafoto ya vuba y'itangazamakuru 'agararagaza ko ubuzima bwe bumeze nabi.'

    'Mu biganiro aheruka kugirana n'umuryango we yababwiye ko agira kuzungerwa, kubabara umutwe, kwitura hasi agata ubwenge, bishobora kuba biterwa n'umuvuduko ukabije w'amaraso utagenzurwa, n'uburyo afunzemo,' ibi ni ibikubiye muri iri tangazo rikomeza rivuga ko yasabye gushyirwa mu bitaro inshuro eshatu bikanga kandi amaze gutakaza ibiro 6.

    Ku ruhande rwarwo ariko, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS) ruvuga ko Rusesabagina ari muzima, kandi 'nta n'igicurane arwaye'.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, avugana na BBC yagize ati: 'Rusesabagina ni muzima. Icyo nakubwira, Rusesabagina nta n'umuriro afite, nta n'igicurane. Nta kibazo afite habe na gito'.

    Yongeyeho ko ibivugwa n'umuryango wa Rusesabagina nta kuri kurimo.

    Senior Superintendent of Prisons Uwera avuga kandi ko ubuzima bwa Rusesabagina bwitaweho byihariye, kandi avugana n'umuryango we kuri telefone ya gereza nk'abandi bafunze, kuko bitemewe gusurwa kubera Covid. Ni mu gihe muri Gereza ya Kigali haherutse kugaragara abantu 27 banduye Covid-19

    Yagize ati: 'Tumuvuza nk'uko tuvuza abandi mu gihe barwaye, we noneho kubera umuvuduko w'amaraso, aravurwa byihariye.'

    Hagati aho, Rusesabagina akomeje kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, aho mu mpamvu ashyira imbere mu gusaba gukurikiranwa adafunzwe avugamo n'uburwayi.

    Biteganyijwe ko ku itariki 20 Ugushyingo ari bwo azasubira mu rukiko aburana ubujurire ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/13/umuryango-wa-rusesabagina-uravuga-ko-amerewe-nabi-rcs-iravuga-ko-nta-nigicurane-arwaye/

  • Celebrated chef Coco Reinarhz to open world-class sports café at the iconic Kigali Arena #rwanda #RwOT

    Kaffé sports café at the Kigali Arena will not only cater to visitors to the Kigali Arena but also the entire Kigali community.

    This new development comes following a seven-year management agreement that was signed between QA Venue Solutions and the Government of Rwanda to manage the Kigali Arena.

    Born in Burundi, Chef Coco Reinarhz, worked as a chef in Belgium, DR Congo, Cote d’Ivoire, and South Africa. He currently owns a top-rated fine dining restaurant called Épicure by Chef Coco in Sandton, Johannesburg.

    Inspired by cities in Africa, different styles of dining and diverse palates Épicure restaurant boasts 160 seats including terraced tables and a 40-seater private dining. Épic Bar and Cure Deli compliment the culinary chic.

    Following the signing of the agreement between Kigali Arena management and the restaurateur, Chef Coco Reinarhz said:

    'We will be able to cater for all kinds of guests, from fusing some of the best African and global cuisines to offering tasty fast foods. My goal is to work with local talents and partners to provide holistic dining experiences. We want people to come with their families and friends and enjoy the overall experience.'

    In addition to the sports café, Chef Coco Reinarhz will partner with other food and beverage vendors at the Arena to provide world-class hospitality at the facility.

    'Our goal is to have as many people coming here to receive the best quality services. This will keep the Arena vibrant,' he noted.

    On his part QA Venue Solutions Director, Kyle Schofield, said:

    'This agreement between the Kigali Arena and Chef Coco Reinarhz, is a fulfilment of the promise that we made as QA Venue Solutions to bring world-class amenities to the community that the Arena serves.

    As an iconic African Arena, we believe that Kigali Arena deserves facilities that showcase it in the best possible light and we are confident that the partnership with Chef Coco Reinarhz will be a testament to our vision for the Arena.

    We want to further invite local, regional and international businesses to partner with us to find the right opportunities to further their business growth through the Kigali Arena.'

    QA Venue Solutions Rwanda has partnered with local companies and continues to encourage businesses in Rwanda to engage with the management team regarding opportunities in the venue.

    Who is Chef Coco Reinarhz

    Coming from two generations of accredited chefs, Coco Reinarhz attended the École Hotelière de Namur in Belgium and Institut Supérieur de Gestion Hotelière in Namur. He then worked in Belgium, Holland, Democratic Republic of Congo, Ivory Coast and South Africa. He is the owner of Sel Afrique Pty Ltd.

    Chef Coco Reinarhz philosophy is that of a modern world culinary citizen who is also an African by birth and choice. He combines classical French training and skill with the panorama of spectacularly expressive but previously overlooked African food in a modern, sophisticated, and utterly delicious manner.

    He earned recognition as one of the top restaurateurs in the world. His restaurant 'Sel et Poivre’ was selected as the American Express Fine Dining restaurant and he also earned the Platinum Award Wine List from Diner’s Club in 2008. He then earned Diners Club Diamond Award for Sel et Poivre Restaurant in 2013.

    A member of the elite Chaîne des Rôtisseurs and Disciple de l’Ordre d’Auguste Escoffier, Chef Coco Reinarhz has also co-authored an award-winning cookbook titled 'To the Banqueting House, African Cuisine and Epic Journey’.

    He has shared his passion on SABC1, SABC3, E-tv, CNN, TV5 and BBC Food. He has also been a celebrity chef on hit show 'Master Chef-South Africa’ and was the main judge for the LB Cook-Off Show on SABC3.

    About QA Venue Solutions

    QA Venue Solutions was established by an experienced, dynamic group of people whose philosophy is based on developing a new model of venue solutions across the African continent and beyond.

    The company comprises a team of proudly African individuals who together possess decades of experience in the events, entertainment, and hospitality industry, in addition to venue management, design and operations.

    QA Venue Solutions is proud to have been at the forefront of major sports events in Africa. QA Venue Solutions Director, Kyle Schofield worked with NBA (National Basketball Association) and NBA Africa as Head of Event Operations for the continent, leading the 2017 and 2018 NBA Africa Game Operations.

    As the Venue Management for Sun Arena|Time Square — Menlyn-Pretoria – Sun International, a 8,500 -10,500-Seater multi-purpose Arena in Pretoria, QA Venue Solutions managed the calendar, contracts, operations, technical, safety and security aspects of all shows being hosted at the venue.

    In 2018 QA Venue Solutions was directly involved in the venue operations for the 2018 NBA Africa Game at the Sun Arena. QA Venue Solution consulted for Stadium Management South Africa (SMSA) to ensure the smooth running of the FNB, Orlando, Dobsonville and Rand Stadiums and as experts in large event production, QA Venue Solutions provided technical direction for the opening and closing ceremonies of the 2009 FIFA Confederations Cup, 2010 FIFA Football World Cup as well as the 2014 African Cup of Nations Cup.

    Under QA Entertainment Technology Consultants (Pty) Ltd, QA Venue Solutions has been, and is still involved in, consulting on venue concepts, commercialization, feasibility, operations, and technical requirements for various venues throughout Africa and internationally.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/celebrated-chef-coco-reinarhz-to-open-world-class-sports-cafe-at-the-iconic

  • South Africa's ANC secretary-general Charged With Fraud #rwanda #RwOT

    African National Congress supporters are being ferried in buses from all over the country to Bloemfontein Magistrates Court where the party Secretary-general Ace Magashule is being charged for gross fraud.

    'While there is still some jostling and shoving outside the court premises, with people trying to get in, some senior ANC members have already taken their seats inside the courtroom. Proceedings are scheduled to start at 11AM,' a source on ground said on Friday morning.

    ANC members and supporters of Magashule are demanding that the barbed wire be removed to allow them closer to the Bloemfontein Magistrates Court. According to eyewitness accounts, Magashule supporters are trying to remove the wire barricade themselves. There are other members trying to stop their comrades.

    Magashule is being questioned on charges relating to the multi-million rand asbestos project. R255 million was paid out in a tender to remove asbestos from the roofs on houses while Magashule was Premier.

    Magashule is accused of swindling a total of up to R10 million (U$639,652) from the failed project.

    Law enforcement issued a warrant of arrest for Magashule earlier this week. The Hawks — an elite crime-fighting unit said that he was expected to hand himself over at their Bloemfontein office.

    Magashule handed himself over to the Hawks at the Bloemfontein office this morning at about 8AM and is already inside court as per arrangement with his lawyers. He was accompanied by other ANC National Executive Committee members Bongani Bongo and Supra Mahumapelo.

    Following that, Magashule is expected to be formally charged by the local magistrate's court.

    Police Minister Bheki Cele has said that no one was above the law. A group of protesters in the provincial ANC want Magashule to account for his actions. Kelebogile Wesi is among them, 'We are happy that justice is eventually taking place. Ace will have his time in court as he's always declared that he is willing.'

    Magashule said he would cooperate with the police insisting, that he had done nothing wrong. At the same time, his supporters, including Ekurhuleni Mayor Mzwamdile Masina, have said that they would be here to support their leader.

    Members are wearing ANC T-shirts despite calls from the party for supporters not to wear ANC regalia.

    Military veteran's spokesperson Carl Niehaus said, 'The situation we are faced with is that the comrades who have come to Mangaung are here as people who have been relegated by their branches, by their regions and provinces to come. People come here as concerned ANC members and they express their allegiance to the ANC by wearing ANC regalia.'

    Source : https://taarifa.rw/south-africas-anc-secretary-general-charged-with-fraud/

  • Abakobwa bo muri MenEngage barashaka abagabo batazabavunisha imirimo y’urugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa bagize MenEngage bagiye kwigisha bagenzi babo ko bagomba kwirinda kuvunishwa n
    Bamwe mu bakobwa bagize MenEngage bagiye kwigisha bagenzi babo ko bagomba kwirinda kuvunishwa n’abagabo

    Uru rubyiruko ahanini rugizwe n’abakobwa, rwemeranyijwe ko rugiye kwigisha abahungu kwiyambura umuco ufata umugabo nk’igihangange mu muryango, bikamuhesha kuvunisha umugore imirimo y’urugo.

    Ange-Marie Yvette Nyiransabimana uyoboye ihuriro ry’urubyiruko rwa MenEngage mu Rwanda, yabwiye MenEngage ku rwego rw’isi, ko mu mezi umunani ari imbere (kugera muri Kamena 2021) bazaba baragiye mu mashuri no mu nzego z’ibanze kwigisha uburinganire mu rubyiruko.

    Nyiransabimana yagize ati “Turirinda kugendera ku myumvire ya kera ivuga ngo umugabo ni umutware w’urugo, ngo nta nkoko kazi ibika isake ihari, kuko twabonye ko ibyinshi umugabo akora n’umugore abikora”.

    Yatanze ingero z’abagore kugeza ubu bari mu buyobozi guhera mu nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu, ndetse ko n’imirimo y’urugo abahungu na bo bayishoboye.

    Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, Umuhuzabikorwa w
    Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rugize MenEngage mu Rwanda

    Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye agomba kuzaba yumva aya mahame y’abafeminisite (abagore banga gutsikamirwa n’abagabo), uwumva ko atagomba kumvunisha imirimo ni we mugabo nahitamo, kandi hamwe no kwigisha ndahamya ko bizagerwaho”.

    Uwitwa Claudine Mukakimenyi ukorera umuryango wa gikirisitu uteza imbere abagore bakiri bato (YWCA Rwanda) hamwe na bagenzi be 20 bari muri uwo muryango, bafite urubyiruko rw’abakobwa rugera mu bihumbi bashinzwe guhugura no gukurikirana, na bo ngo bagiye kurwigisha kuzabwira abagabo babo ko bari ku rwego rumwe.

    Mukakimenyi avuga ko bazigisha abo bakobwa kumva ko na bo bakwiga amasomo ya siyansi no gufata umwiko bakubaka, ariko badasuzuguye basaza babo.

    Nakure Pauline ukorana na Mukakimenyi akomeza agira ati “Icyo twanze ni ba bantu baba bumva ko uburinganire budashoboka, ko umugore aba agomba kuba munsi y’umugabo. Hari umugabo wumva ko adashobora guteka kandi umugore yagiye ku kazi agataha yaguye agacuho, nyamara uwo mugabo we nta cyo yakoze”.

    Ihuriro mpuzamahanga ‘MenEngage Ubuntu Symposium’ ribaye ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu ishize, ryahurije abagera ku 150 i Kigali, ariko riyobora abantu bagera mu bihumbi 100 bari hirya no hino ku isi bakurikirana iyo nama bakoresheje ikoranabuhanga.

    Ihuriro rya MenEngage Alliance ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi
    Ihuriro rya MenEngage Alliance ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi

    MenEngage ivuga ko abayigize bazasoza inama batangira izindi zizajya zihuriza abantu b’ingeri zitandukanye mu bihugu byinshi byo ku isi kugera mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha, mu biganiro bizahugurira abagore kwanga kuvunishwa n’abagabo babo.

    Iri huriro ryateguwe n’imiryango iharanira uburinganire no kurwanya ihohoterwa MenEngage ku rwego rw’isi, urwa Afurika no ku rwego rw’igihugu by’umwihariko, aho mu Rwanda bafatanyije n’Umuryango RWAMREC uhuza abagabo biyemeje gufatanya n’abagore babo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakobwa-bo-muri-menengage-barashaka-abagabo-batazabavunisha-imirimo-y-urugo

  • Kigali: Hatangijwe amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhangana na ‘Aflatoxine’ #rwanda #RwOT

    Ubumara buzwi nka Aflatoxine bwibasira imyaka cyane ibinyampeke birimo amasaka, ibigori, ubunyobwa n’ibindi, ndetse bushobora no kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu zirimo n’urupfu. Ibi byatumye hatangizwa ubushakashatsi mu guhangana n’ubu bumara hifashishijwe ikoranabuhanga rya Aflasafe.
    Ni ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu 2019, butangira kugeragerezwa mu mirima muri Nzeri 2019.

    Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020, hatangiye guhugurwa abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge 100 kugira ngo bazafashe abahinzi gukoresha iri koranabuhanga rya Aflasafe mu myaka bahangana n’ubu bumara bwa Aflatoxine.

    Aflasafe ni ikoranabuhanga ryo gukora ikizwi nk’uruhumbu rwiza rwifashishwa mu kurwanya ubumara bwa Aflatoxine.

    Uru ruhumbu rwomekwa ku masaka, akamishwa mu mirima mbere ho ibyumweru bibiri ngo igihingwa kizane ururabo. Urwo ruhumbu rutuma ubumara bwa Aflatoxine buba mu gihingwa iyo buje budashobora kugira icyo bwangiza.

    Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB ukuriye umushinga ushinzwe kurwanya Aflatoxine mu Rwanda, Niyonshima Alexandre, yavuze ko iyo umuntu ariye ikintu kiriho ubu bumara ashobora guhita apfa cyangwa bikamuteza izindi ndwara zishobora kumuviramo urupfu nka kanseri, kugwingira n’izindi.

    Ngo niyo mpamvu hashyizwe imbaraga mu gukora ubushakashatsi buzifashisha ikoranabuhanga rya Aflasafe irwanya ubu bumara.

    Bamwe mu bahuguwe ku bijyanye no gukoresha iri koranabuhanga bavuga ko rije nk’igisubizo mu guca burundu ubumara bwibasiraga imyaka byatumaga umusaruro uteshwa agaciro ku masoko, bikadindiza iterambere ry’ubuhinzi.

    Umukozi muri RAB ushinzwe ishami ryo kubungabunga no kubika neza umusaruro Geraldine Nyirahanganyamunsi, yavuze ko iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa mu mirima itandukanye.

    Ati “Iri koranabuhanga twatangiye kurigeragereza mu mirima, umwe tugashyiramo iyi Aflasafe undi ntituyishyiremo, nyuma nibwo tuzagereranya iyi mirima yose ngo tureba ahatewe Aflasafe ubumara bwa aflatoxine bwagabanutse ku kihe kigero, ibi bizadufasha guca burundu ubu bumara bwangiza imyaka n’ubuzima bw’abantu.'

    Mu 2012 RAB ifatanije n’ibindi bigo bireberera iby’ubuhinzi bakoze ubushakashatsi ku gihingwa cy’ibigori, imyumbati n’amasaka basanga igice kinini cyaribasiwe na Aflatoxine, hakazwa ingamba zirimo kwanika no gufata neza umusaruro hanubakwa ubwanikiro.

    Gusa mu 2019 hongeye gukorwa bushakashatsi nk’ubu nabwo ubu bumara bwongera kugaragara, ariho bahereye bakora ubushakashatsi hakoreshwa iri koranabuhanga.

    Kugeza ubu iri koranabuhanga rimaze kugeragerezwa mu mirima 88 mu gihugu hose, aho nibigaragara ko rifite ubushobozi bwo guhangana n’ubu bumara, rizakwirakwizwa mu bahinzi bose, gusa hakazibandwa ku buhinzi bw’ibinyampeke, imyumbati n’ibindi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kigali-Hatangijwe-amahugurwa-ku-ikoreshwa-ry-ikoranabuhanga-mu-guhangana-na

  • RDB to launch tourism activities in Gishwati-Mukura National Park and Biosphere Reserve before 2020 ends #rwanda #RwOT

    The Head of Tourism and Conservation Department within Rwanda Development Board, Ariella Kageruka, has announced that tourists will soon start to visit Gishwati-Mukura National Park and Biosphere Reserve as it has to be opened before the end of 2020.

    Gishwati-Mukura National Park which has recently been nominated among UNESCO MAB biosphere reserve is located in Rutsiro and Ngororero Districts in the Western region of Rwanda.

     It became a National Park last year after its restoration process but tourism activities haven't yet started.

    This Thursday, November 12, 2020, the Rwanda Environment Management Authority (REMA) has handed over the Rwanda Development Board, infrastructures and equipment for Gishwati-Mukura National Park and Biosphere Reserve, during an event that took place in Rutsiro District.

    These infrastructures that include the building that will serve as the Park Headquarters, have been installed by LAFREC (Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation) project funded by the World Bank under the implementation of Rwanda Environment Management Authority (REMA), since 2016.

    The signing of the handover documents was presided over by the Director General of REMA, Juliet Kabera and the Head of Tourism and Conservation Department within RDB,Ariella KagerukaAriella Kageruka .

    'We are grateful to the World Bank for having supported the activities of restoring Gishwati-Mukura National Park, collaborative efforts invested in its restoration led to its nomination among UNESCO MAB biosphere reserve', Kageruka said.

    'We will keep collaborating with the communities around Gishwati-Mukura National Park and Biosphere reserve to ensure its sustainability as it will soon start generating revenue. As you may know, the Park is not open for tourism as we were dealing with its restoration but we are to open it for tourists soon before the end of this year', she added.

    The Director General of REMA, Juliet Kabera(left), Head of Tourism and Conservation Department in RDB,Ariella Kageruka, signing the handover documents

    The Director General of REMA, Juliet Kabera has welcomed the efforts and role  of every part in all activities that led to the success of LAFREC project and pledged that the collaboration will continue.

    'We have been waiting for this day for a long time. We are handing over infrastructures, but we are not certainly handing over the MoU, as we still have a long journey together in the process of ensuring the sustainable management Of Gishwati-Mukura National Park and Biosphere Reserve', she said.

    The park is home to a variety of flora and fauna species. The main animals found in Gishwati-Mukura National Park include chimpanzees, golden monkeys and blue monkeys. There are more than 130 bird species with over 15 endemic ones. Different plant species that include 'Umushwati', on which the park was named, are found there, according to Abel Musana, the Park Director.

    This forest occupies an area of about 35.4 kilometer square. Last year, the Rwanda Government confirmed that Gishwati-Mukura forest reserve has become the country's forth National Park.

    It is expected to help boost the tourism business in the country and act as a resource for researchers, conservationists therefore help in the environment and the ecosystem preservation or protection.

    Currently, RDB has allocated more than Rwf300 million to the revenue sharing program in communities around Gishwati-Mukura National Park.

    The building that will be used as the Headquarters for Gishwati-Mukura National Park and Biosphere Reserve was handed to RDB

    By Kanamugire Emmanuel

     

     

    17

    The post RDB to launch tourism activities in Gishwati-Mukura National Park and Biosphere Reserve before 2020 ends appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/13/rdb-to-launch-tourism-activities-in-gishwati-mukura-national-park-and-biosphere-reserve-before-2020-ends/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdb-to-launch-tourism-activities-in-gishwati-mukura-national-park-and-biosphere-reserve-before-2020-ends

  • Jackie Nirere yateguye ikiganiro cy’abashakanye kigamije guhashya gatanya #rwanda #RwOT

    Jackie Nirere Mukabaramba,Umuvugabutumwa wasohoye igitabo cyakunzwe yise “Izahabu ihishe mu muryango”, yahurije mu kiganiro kimwe abagabo batatu bavuga ku cyo babona cyakorwa kugira ngo umugore n’umugabo bashinge urugo rukomere mu bwuzuzanye no mu bwubahane.

    Mu 2018, ni bwo Jackie Mukabaramba Nirere yamuritse igitabo cye cya mbere yise 'Izahabu ihishe mu muryango’ mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre witabiriwe na Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana barimo: Aime Uwimana, Patient Bizimana n’abandi.

    Uyu mugore asanzwe ari Umuyobozi wa The River Ministries (Umuryango wa Gikirisito ukora ubujyanama no gutanga ubufasha bw’ibifatika mu ngo zibanye mu makimbirane n’abana bagizweho ingaruka n’ubwo bizima).

    Jackie Nirere umubyeyi w’abana bane afite intego yo gukorera ibiganiro kuri Irere TV, bigamije kubaka no gukomeza umuryango n’ivugabutumwa. Ndetse atumira abantu batandukanye bagasangiza ubutumwa n’ubuhamya bwubaka buganisha ku iterambere ry’umwuka, ubugingo ndetse n’umubiri.

    Mu gitabo cye, avugamo ubuzima bw’umuryango we n’ukuntu abana bagomba gukura batozwa indangagaciro za Gikirisito; kandi umugore n’umugabo bakabana mu rukundo rudasaza biyambaza Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Iki gitabo kandi kirimo inama zafasha urubyiruko guhitamo neza abo bazarushinga n’uko bazabana kugira ngo ingo zabo zirambe buri wese anezererewe undi kandi ingo zabo zuzuyemo urukundo.

    Nk’umurongo yihaye wo gufasha mu mibanire y’ingo, mu mpera za Nzeri 2020, yakoze ikiganiro cyerekana ko guha umugore ibihambaye bidaherekejwe n’urukundo, ntacyo bimara mu gusigasira kubana akaramata nk’uko mwabyiyemeje.

    Ubu, yahurije mu kiganiro kimwe abarimo umugabo we James Nirere bavuga byinshi byakorwa mu rwego rwo guhangana n’umubare w’agatanya ukomeza kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), iherutse kugaragaraza ko mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko; umwe aca inzira ze. Jackie M Nirere ari kumwe n’umugabo we

    Uwimana Emmanuel wari umwe mu batumirwa mu kiganiro cyitsaga ku cyo abagabo basaba abagore mu gutuma ingo ziramba, yagaragaje ko abagabo bakenera abagore kugira ngo babuzuze mu iterambere ryabo umunsi ku munsi.

    Yatanze urugero avuga ko umusore ashobora kuba imyaka 10 mu kazi ahembwa neza, ariko akajya gushaka nta kibanza aragura, agitega moto, nta televiziyo agira mu nzu n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Uwimana ati 'Ariko reba umwaka umwe nyuma yo gushaka, ubuzima buhita buhinduka.Nubwo twakwigira bande, abagore turabakeneye'.

    Uyu mugabo akomeza avuga ko umugore ari ingenzi mu buzima bw’umugabo. Agatanga urugero rw’uko iyo hari akazi yagiyemo, ibintu bidogera mu rugo. Ati 'Mudufatiye runini rwose, mufite impano nyinshi, mufite ibintu byinshi bibarimo'.

    Uko ari batatu bahurije ku kuvuga ari ngombwa ko umugore yubaha umugabo nk’umutwe w’urugo, ariko hakaba aho biba imbogamizi iyo umugore ari we usa n’utunze urugo arusha umugabo kwinjiza byinshi.

    James Nirere kuri iyi ngingo yagize ati 'Uwo mudamu n’ubwo yahembwa ibya mirenge, iyo yageze muri urwo rugo, aba ari ay’uwo muryango. Ibyo umugore azanye ni iby’urugo, icyubahiro cyose yaba afite, mu rugo akwiye kugandukira umugabo'.

    Yungamo ati 'Twagiriwe ubuntu bwo kuba umutwe, ariko atari impamvu yo gukandamiza. Amafaranga uko yaba angana kose umugore ayakorera ni ay’urugo. Iyo ageze mu rugo bafatanya kuyapangira, bagamije kwiteza imbere, nta kwiremereza'.

    Ku kibazo cy’uko hari abagabo bataganiriza abagore babo cyangwa ngo bababwire amagambo y’urukundo. James agaragaza ko ibyo bitagakwiye kuba intandaro yo gusenya urugo, kuko hari abafite muri kamere yabo kutavugisha amagambo, ahubwo bagakora ibikorwa.

    Rubangura Patrick, we asaba abagore kumenya icyatumye bashaka, bakibuka ko bagomba guhora basa neza imbere y’abagabo babo, ariko bitari ukwiyoberanya.

    Yavuze ati 'Umugabo icyo ashaka ni uko umenya ko uri umugore we. Mu cyumba mugendane. Umugore agomba guhora asa neza, mu rwego rwo gukurura umugabo'.

    Yungamo ati 'Icyo twabasaba, abagabo bakunda abagore b’ingeso nziza, kandi bitari ukwiyorobeka, ahubwo ibiri ku mutima bisesekare inyuma'.

    Nirere M Jackie wari uyoboye ikiganiro, we yasabye abagore kugerageza kugandukira abagabo, bagaha ibyishimo imiryango yabo kandi batibagiwe gusenga Imana.

    Iyi mibare yo mu 2019 itanga ishusho y’uko gatanya ziyongereye mu Rwanda, kuko mu 2018 imiryango yemerewe gutandukana ari 1311.

    Iyi ngingo y’itumbagira rya gatanya, umuhanzi Yverry aherutse kuyiririmbaho mu ndirimbo yise 'Love you more’, aho asaba umwe mu bashakanye kugira umutima utanga imbabazi ku mukunzi we kurusha uko yihutira gufata icyemezo cyo gutandukana nawe.

    Uyu muhanzi aririmba avuga ko abakundana bakwiye guhana imbabazi inshuro zirenze 1000 mu rwego rwo gusigasira urukundo rwabo, aho kugira ngo batandukanye.

    Yverry avuga ko bitumvikana ukuntu wananirwa kubana n’uwo mwasezeranye ariko ugakomeza gukururana n’uwo mutasezeranye kubana igihe cyose.

    Ikiganiro wagikurikira hano ku buryo bw’amashusho:

    source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Jackie-Nirere-yateguye-ikiganiro-cy-abashakanye-kigamije-guhashya-gatanya.html

  • Kaminuza y’u Rwanda yiteguye gukemura ibibazo by’abagiye gusubira kwiga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaza muri resitora barakirwa
    Abaza muri resitora barakirwa

    Bimwe mu bibazo abanyeshuri bibaza ni ibijyanye n’amafaranga ya buruse basanzwe bahabwa ashobora kutabagereraho igihe, ikibazo cy’amacumbi, ikibazo cy’amakarita yo kuriraho, kwigira kuri mudasobwa n’ibindi bijyanye n’isubukura ry’amashuri nyuma y’amezi arindwi barasubitse amasomo kubera icyorezo cya COVID-19.

    Abanyeshuri hafi ibihumbi 14 biga mu wa mbere n’uwa kabiri ni bo bateganyijwe kuba basubiye muri Kaminuza y’u Rwanda gusubukura amasomo, ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020.

    Bimwe mu bibazo byibazwa ku bijyanye no kwakira abanyeshuri hirindwa icyorezo cya COVID-19, ni aho kaminuza ivuga ko imyanya mu byumba by’amashuri idahagije bityo ko bamwe bazajya bakomeza kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga umunyeshuri arebana na mwarimu ku ikoranabuhanga.

    Kaminuza y’u Rwanda kandi igaragaza ko imyanya yo kuryamamo ishobora kuzaba idahagije bityo ko bamwe mu banyeshuri bazicumbikira, icyakora abari baramaze kwishyura ibyumba bakaba bazakomeza kubiryamamo ari na bo bazaherwaho babihabwa, bitandukanye na mbere byavugwaga ko abanyeshuri bose bazacumbikirwa.

    Ubukarabiro bugenda bwubakwa
    Ubukarabiro bugenda bwubakwa

    Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe inozabubanyi no guhuza abanyeshuri biga muri kaminuza Ignatius Kabagambe, avuga ko kaminuza yakomeje kwitegura ibijyanye no kwirinda COVID-19 harimo no kubaka ubukarabiro buhagije mashami yose ya UR.

    Avuga kandi ko hari abanyeshuri bari barasubukuye amasomo ubu bagiye mu imenyerezamwuga, ku buryo bazatanga imyanya ku bandi bikazoroshya ibibazo by’imyanya ku bagomba kugaruka kwiga.

    Naho ku banyeshuri bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga, ngo bazakomeza gukurikira amasomo ku ikoranabuhanga rya interineti (Blended learning) hanyuma babe bajya ku mashuri igihe biri ngombwa mu masomo asaba kuba uri kumwe na mwarimu nko muri raboratwari.

    Abageze kuri campus bahuye n’ibibazo byatanze isomo ku bagiye kuza

    Kabagambe avuga ko nyuma yo kwakira icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bo mu myaka ya gatatu iya kane n’iya gatanu hari byinshi babonye byabahaye isomo, ku buryo abagiye kuza bo nta kibazo bazagira.

    Amacumbi yagejejwemo amazi ku buryo nta kibazo cy
    Amacumbi yagejejwemo amazi ku buryo nta kibazo cy’isuku kizagaragara muri UR Huye

    Urugero ni nko kubakurikiranira ibijyanye n’amafaranga bahabwa ya buruse aho batinze kuyabona kubera impinduka zo gukora intonde nshya zigenderwaho hirindwa ko ayo mafaranga yahabwa n’abatazagaruka ku ishuri.

    Agira ati “Habaye impinduka mu gutegura amalisiti y’abanyeshuri bagarutse n’abahuye n’ibibazo byo kudahita bagaruka, abo ntibagombaga guhabwa amafaranga bituma hari abakererewe batagaragaye vuba kuri ayo malisiti, ariko byaduhaye isomo”.

    Arongera ati “Byaduhaye isomo ryo kunoza ayo malisiti ku buryo n’utarabona amafaranga ashobora kuyabona none cyangwa ejo, ariko ibyo byatumye twitegura neza abagiye kuza kugira ngo batazatinda kubona amafaranga ya buruse”.

    Bamwe mu banyeshuri bageze bwa mbere muri Kaminuza ishami rya Huye, bagaragaje ko batishimiye kuba barongeye kwishyuzwa amafaranga yo kurya kandi hari ayo bari barasigaje bajya gutaha, babibaza ngo bakabwirwa ko bazagabana igihombo n’ushinzwe kubagaburira kuko hari ibyo kurya byangiritse basize batariye kandi byaraguzwe.

    Kujya gufata ibyo kurya ni ukubahiriza intera hagati y
    Kujya gufata ibyo kurya ni ukubahiriza intera hagati y’umunyeshuri n’undi

    Bavuga ko ibyo bitari bikwiye kugabana icyo gihombo kuko batazi ingano y’ibyangiritse, bityo ko bakwemererwa kurya amafaranga bari barasigajemo.

    Kuri iyi ngingo Kabagambe avuga ko hari ibihombo byabaye koko ariko kaminuza izakemura buri kibazo cyose abanyeshuri bazagira kuko ari cyo ishinzwe.

    Agira ati “Usibye no kuba hari abagomba kurira ku makarita yabo ya resitora hari n’abishyuye amacumbi, kaminuza y’u Rwanda Campus zose icyenda abayobozi bazo biteguye kwakira neza ibibazo by’abanyeshuri buri kimwe uko giteye”.

    Ati “Ibyo bibazo bizakemukira kuri za Campus zabo kandi ubuyobozi bwa Kaminuza burizeza abanyeshuri ko ntawe uzahomba, ntawe uzaba yarishyuye ikintu mbere ngo naza areke kukigiraho uburenganzira”.

    Ku bijyanye no kuba ikoranabuhanga rya interineti riri ku gipimo cyo hasi bikaba byagora abanyeshuri bazigira ku ikoranabuhanga, Kabagambe avuga ko abatekinisiye bari kubyigaho kuko ikoranabuhanga ari kimwe mu byagaragaje ko ryafasha byinsi mu masomo.

    Ubwiherero bwaravuguruwe
    Ubwiherero bwaravuguruwe

    Naho ku bijyanye n’abanyeshuri bategereje ko babona mudasobwa basinyiye ariko zikaba zitaraza, ngo kaminuza yasanze hari nyinshi zitujuje ubuziranenge zari zaratanzwe bituma ihagarika ibanza gushaka mudasobwa nziza zizagirira abanyeshuri akamaro.

    Ku bamaze gufata izo zitujuje ubuziranenge kandi ngo bazafashwa kubona inziza igihe izo bahawe zaba zidakora neza.

    Ku kijyanye n’abanyeshuri benshi bibaza igihe abasabye kwiga muri Kaminuzay’u Rwanda bashya bazajya kwigiraho, Kabagambe avuga ko ubu abari ku mashuri bagiye kurangiza umwaka bagataha, bityo abandi bakimuka abo mu wa mbere bakabona imyanya yo kwigiramo bityo ko baba bategereje nko mu mezi atatu.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/kaminuza-y-u-rwanda-yiteguye-gukemura-ibibazo-by-abagiye-gusubira-kwiga

  • Kigali: Ibihano ku batubahiriza amabwiriza y’isuku bigiye kwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kigali ngo igomba gukomeza kurangwa n
    Kigali ngo igomba gukomeza kurangwa n’isuku

    Ibyo ni ibyatangajwe na Mukangarambe Patricie, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima rusange n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari mu kiganoro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, ikiganiro cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

    Muri Kigali ahanini ikibazo cy’umwanda ahambere kiva ni mu nyubako nini zisohora amazi mabi mu masaha y’ijoro akanyura mu mifurege isanzwe agateza umunuko, abamena ibishingwe ku muhanda cyangwa muri za ruhurura bitwikiriye ijoro, abarunda ibikoresho by’ubwubatsi ku mihanda n’abajugunya ibintu runaka aho babonye.

    Mukangarambe avuga ko abakora ibyo baba banyuranya n’amategeko, bityo ko abafatwa n’ubundi bari basanzwe babihanirwa ariko noneho ngo ibihano bigiye kongerwa.

    Agira ati “Nko ku baturage barenga ku mabwiriza y’isuku ibihano birimo kuvugururwa, ubundi amabwiriza twagenderagaho dutanga ibihano ni uko amande yavaga ku 5,000 akagera ku 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda. Ariko twaje gusanga abantu bayafata nk’aho ari make none ubu Njyanama irimo kubivugurura ku buryo ashobora kuzava ku bihumbi 10 akagera muri miliyoni 3.5”.

    Ati “Ndaburira abantu rero, bareke guteza umwanda mu Mujyi wa Kigali ahubwo bongere isuku hato bitazarinda bigera aho bahanwa”.

    Ku bafite inyubako nini na bo bafite umuco mubi wo kwitwikira ijoro bakohereza amazi mabi mu miferege isanzwe bigateza umunuko, amande abihana na yo arahari nk’uko Mukangarambe abisobanura.

    Ati “Ku bantu basohora amazi yanduye akanyuzwa mu nzira zisanzwe z’amazi y’imvura, itegeko ry’ibidukikije riteganya amande ya miliyoni eshanu. Uretse gucibwa ayo mafaranga, ikigo cyangwa inyubako ishobora no gufungwa kugira ngo ba nyirabyo babanze bakemure icyo kibazo, ni ngombwa rero ko buri muntu ubonye igikorwa nk’icyo yatubwira ku isaha iyo ari yo yose tukahagera kuko bibangamiye abantu bose”.

    Uwo muyobozi avuga ko ahandi hagaragara umwanda mwinshi ari mu bibanza ba nyirabyo batarubaka, akanasobanura uko hagombye kuba hameze.

    Mukangarambe avuga ko ibihano ku barenga ku mabwiriza y
    Mukangarambe avuga ko ibihano ku barenga ku mabwiriza y’isuku bigiye kwiyongera

    Ati “Ahandi hagaragara umwanda ni mu bibanza bitubatse, ugasanga ikibanza kiri aho nticyubatse noneho abaturage barakigize indiri yo kumenamo imyanda. Hari aho usanga nyir’ikibanza yarakirindishije umuntu na we akajya yitereramo ibishyimbo, ibyo ntibyemewe, icyemewe ni ugufata cya kibanza ukagiteramo ubusitani bwiza, kuhahinga rero ntibyemewe”.

    Akomeza asaba abaturage kugira ubufatanye mu kwimakaza umuco w’isuku, bakayinoza kurushaho bityo bakava ku rwego bari bariho bakajya ku rwisumbuyeho.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Kigali-Ibihano-ku-batubahiriza-amabwiriza-y-isuku-bigiye-kwiyongera