Category: Uncategorized

  • NKIKINIRA RAYON SPORTS: Urwibutso rwa rutahizamu Said Abed Makasi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wahoze akinira Rayon Sports ubu akaba ari umutoza wunguriije wa Etincelles, Said Abed Makasi avuga ko umwaka umwe yakiniye Rayon Sports afite ibintu bibiri atazigera yibagirwa kubera yo.

    Ibi uyu mutoza wanakiye ikipe y’igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho avuga ko kuri we umukino bakinnye na APR FC ndetse n’urukundo rw’abafana b’iyi kipe byamukoze ku mutima.

    Avuga ko umukino banganyijemo na APR 2-2 wabaye ku wa 23 Ukwakira 2011 atazigera awibagirwa kuko uwo mukino ari abakinnyi ndetse n’abafana bose batashye bishimye.

    Ati'urwibutso rwa mbere ni umukino wa APR FC nakinnye, icyo gihe hari ihangana riteye ubwoba, Stade Amahoro yuzuye abafana. Twarakinnye dukina umupira mwiza ushimishije, warangiye ari 2-2 abafana bose bataha bishimye, na nyuma y’umukino nahuye na Karekezi turaganira ubona ko nta n’umwe ubabaye twese twari twishimiye ko nta muntu utsinze undi, uwo mukino sinzawibagirwa.'

    Ikindi avuga ko kimuhora ku mutima ni urukundo rw’abafana ba Rayon Sports, ngo si urwa vuba ahubwo ni ukuva kera.

    Ati'urundi rwibutso ni urukundo rw’abafana ba Rayon Sports, njyewe nabakuriye ingofero, bafite ibanga niyo ibintu bimeze nabi ntibatererana umukinnyi, babanye natwe mu bibazo twari dufite by’amafaranga, ni abantu b’abagabo.'

    Sadi Abed yakiniye Rayon Sports umwaka umwe w’imikino wa 2011-2012. Mu Rwanda kandi indi kipe yakiniye ni Espoir FC yaje no kuyibera umutoza.

    Said Abed ubu ni umutoza wungirije wa Etincelles, avuga ko afite urwibutso kuri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nkikinira-rayon-sports-urwibutso-rwa-rutahizamu-said-abed-makasi

  • Kigali: Inzu ikomeye ikorerwamo ubucuruzi yafashwe n' inkongi y' umuriro irashya irakongoka #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyungo 2020, ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo , mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi ko mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo inyubako ikorerwamo ubucuruzi yibasiwe n'inkongi ikomeye ibintu byarimo byose birashya birakongoka.

    Iyi nkongi yibasiye inzu ziri mu Gakinjiro ka Gisozi ahazwi nka Duhahirane. Zisanzwe zikorerwamo ubucuruzi ndetse hari n'amatsinda y'abadozi b'imyenda yakoreragamo umunsi ku munsi.

    Nyuma y'iminota mike ikirere cyakwiriye umwotsi n'umuriro utangiye kototera izindi nyubako, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro ryahise rihagera ritabarana ingoga.

    Abafite ibikorwa muri iyo nyubako batuye hafi bari basazwe n'agahinda, aho umwe ku wundi yahamagaraga mugenzi we amubwira ibyabaye, bamwe bakabaduka mu buriri biruka bajya kureba ko hari icyo baramira. Gusa umuriro wari mwinshi ku buryo nta hantu na hamwe bashoboraga kunyura ngo nk'abafite ibikorwa mu nyubako zo hasi babikuremo.


    Gusa ntabwo icyateye iyo nkongi y'umuriro kiramenyekana.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/13/kigali-inzu-ikomeye-ikorerwamo-ubucuruzi-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro-irashya-irakongoka/

  • Gushyira Julie d'Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw'Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa? #rwanda #RwOT

    Ubu impaka ziri mu gihugu cy'Ubufaransa, zishingiye ku mugore witwa Julie d'Andurain washyizwe muri Komisiyo yo gusesengura uruhare Leta y' Ubufaransa yagize mu gushyigikira ubutegetsi bw'uRwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi uwo Mufaransakazi azwi cyane nk' isandi yirirwa ipfobya ikanahakana iyo jenoside. Ubundi iryo tsinda ry' 'impuguke' ryiswe ' Commission Duclert', ryashyizweho na Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron ubwe, ariha inshingano yo kugaragaza ukuri kose ku myitwarire y'iki gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga na nyuma yayo.

    Icyo ababikurikiranira hafi bibaza rero, ni ukuntu iyo komisiyo yashyirwamo umuntu nka Julie d'Andurain wamaze kugaragaza ko abogamiye cyane ku bajenosideri, inshuti z'akadasohoka z'ubutegetsi bwa Mitterand wari ku butegetsi mu gihe Jenoside mu Rwanda yategurwaga, no mu gihe yashyirwaga mu bikorwa. Uyu mugore ubundi yiyita umushakashatsi n'impuguke mu by'amateka, nyamara inyandiko ze zigaragaza amarangamutima adafite aho ahuriye n'ubushakashatsi, nk'aho yemeza ko ibyabaye mu Rwanda atari jenoside, ahubwo ari 'ugusubiranamo hagati y'Abahutu n'Abatutsi', yirengagije ko isi yose yamaze kwanzura ko ibyabaye mu Rwanda ari'Jenoside yakorewe Abatutsi'. Ibinyoma n'urwango biranga Julie d'Andurain, bisa neza neza n'ibya Hubert Vedrine wari ushinzwe ibiro bya Perezida w'Ubufaransa mu gihe Jenoside yari irimbanyije mu Rwanda, nawe uhakana akanapfobya bikoye Jeoside yakorewe Abatutsi.

    Julie d'Andurain ni umwe na ba Pierrre Péan, Judi Rever n'abandi babaye imizindaro y' abajenosideri barimo n' abahoze mu butegetsi mu Bufaransa, bakora uko bashoboye ngo basibanganye ubugome ndengakamere bakoreye Abanyarwanda. Abakurikiranira hafi iby'iyi komisiyo twaganiriye, bagize bati:' Wakwizera ute ko Komisiyo ya Duclert izashyira ahagaragara ukuri se, kandi bamwe mu bayigize barahagurukiye kwamamaza ibinyoma? Niba umuntu nka Julie d'Andurain atinyuka akavuga ko operation Turquoise' yatabaye Abatutsi bahigwaga, kandi bizwi ko yaje gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bice abatutsi ntacyo bikanga, yarangiza ikanabaherekeza kugeza bahungiye muri Kongo'., wamutekerezaho ukuhe kuri? Ibi ni nko gushakira amata ku kimasa.'

    Magingo aya n' Abafaransa ubwabo bari mu mpaka ku cyizere umuntu yagirira iyi komisiyo. Uwitwa Guillaume Ancel, umusirikari wari muri 'Opération Turquoise', yanenze bikomeye ishyirwa rya Julie d'Andurain muri komisiyo itegerejweho kugaragaza ukuri, abihereye ku binyoma by' uyu mugore wemeza ko Turquoise yari igambiriye gutabara abicwaga, kandi ahubwo yarazanywe no gufasha abicaga.
    Ibi rero birasa neza n'ibibera mu Bubiligi, aho bafashe uwitwa Laure Uwase bakamutereka mu itsinda risesengura amateka y'ubukoloni bw'Ababiligi mu Rwanda, n'ingaruka mbi bwagize , kandi uwo Laure Uwase ahakana ku mugaragaro ukuri kuzwi na buri wese ushyira mu gaciro, ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingaruka z'amacakubiri abakoloni b'Ababiligi babibye mu Banyarwanda.

    Biteganyijwe ko ' Commission Duclert' izashyira ahabona imyanzuro yayo mu gihembwe cya mbere cy'umwaka utaha wa 2021, ariko abareba kure batangiye gukemanga ibizatangwa n' umunyamahano Julie d'Andurain.

    The post Gushyira Julie d'Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw'Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gushyira-julie-dandurain-umugore-wahagurukiye-gupfobya-no-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-komisiyo-isesengura-uruhare-rwubufaransa-muri-iyo-jenoside-si-ugushakira-amata-ku/

  • Abashinzwe amatora muri USA bamaganiye kure ibirego bya Donald Trump uvuga ko yibwe amajwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Donald Trump avuga ko yibwe amajwi mu matora
    Donald Trump avuga ko yibwe amajwi mu matora

    Akanama gashinzwe amatora muri USA karemeza ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko mu matora ya Perezida habayemo kuburizamo amajwi, guhindura imibare y’amajwi cyangwa se ko hari ibindi bibazo byabayemo.

    Ibi abashinzwe amatora babivugiye ku mugaragaro nyuma y’uko Trump atanze ikirego kidafite gihamya avuga ko hari amajwi miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi (2,700,000) barigishije kandi ari ay’abari bamutoye.

    Kugeza magingo aya Donald Trump ntaremera ko Joe Biden yamutsinze. Ibyavuye mu matora yo ku itariki 03 Ugushyingo 2020 byashyizwe ku mugaragaro kuri za televiziyo zikomeye muri USA mu mpera z’icyumweru gishize, ariko Abanyamerika n’isi yose muri rusange baracyategereje ibizatangazwa mu buryo bwa burundu.

    Nyuma yo kwegukana amajwi menshi muri Arizona, Joe Biden yagize amajwi yose muri rusange 290 mu gihe Trump afite 217.

    Iyi nkuru ya BBC iravuga ko Leta ya Arizona yaherukaga gutora uwo mu ishyaka ry’aba Democrates mu 1996.

    Icyumweru kirashize amatora arangiye, ariko kugeza ubu Donald Trump aremeza ko gutsindwa kwe nta yindi mpamvu yabiteye atari ukwibwa amajwi cyangwa se kurigiswa bifashishije uburyo bwakoreshejwe mu kuyabara, amwe agatambuka atabazwe.

    Hagati aho nyuma y’iminsi yari ishize u Bushinwa bucecetse, bwoherereje Biden ubutumwa bw’ishimwe na mugenzi we bafatanyije kwiyamamaza Kamala Harris.

    Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yagize ati: “Twubaha amahitamo y’Abaturage ba Amerika”.

    U Burusiya bwo bwavuze ko buzategereza ibizatangazwa mu buryo bwa burundu.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abashinzwe-amatora-muri-usa-bamaganiye-kure-ibirego-bya-donald-trump-uvuga-ko-yibwe-amajwi

  • Ishusho ya Gor Mahia mu maso y’umutoza wa APR FC bazahura muri CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Adil Erradi Mohammed umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, avuga ko Gor Mahia nk’ikipe bazahura muri CAF Champions League bayizi nk’ikipe y’amateka dore ko bamwe mu bakinnyi bakomeye b’u Rwanda rwagize bayinyuzemo, gusa ngo nta makuru menshi ubu bayifiteho ari byo bizatuma bazakina bayubaha.

    Traiki ya 9 Ugushyingo 2020 ni bwo habaye tombora y’uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino nyafurika ya CAF Champions League, APR FC izahagararira u Rwanda itombora Gor Mahia yo muri Kenya.

    Ku munsi w’ejo amaze gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1, mu mukino wa gishuti, umutoza Adil Erradi Mohammed wa APR FC, yavuze ko Gor Mahia bayizi nk’ikipe ikomeye muri aka karere ndetse yanyuzemo abakinnyi b’abanyarwanda.

    Ati' Yego, Gor Mahia turayizi ni ikipe nkuru mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse bamwe mu bakinnyi beza mu Rwanda bazamukiye muri iyi kipe. Ni ikipe yagiye yitwara neza ku ruhando Nyafurika, ni ikipe ifite ubunararibonye ariko aka kanya nta makuru menshi tuyifiteho kuko na bo bari mu gihe kitabemerera gukina.'

    Yakomeje avuga ko byaka kanya amakuru bayifiteho adahagije ari make ari byo bituma bazakina nayo bayubashye kuko nta byinshi bayiziho.

    Ati'amakuru make dufite ntabwo afatika neza gusa tuzagerageza gukina twubaha uwo duhanganye kandi tuzagerageza kubyaza umusaruro amahirwe yacu 100%. Ni umukino uzitwara neza azatsinda agakomeza. Ni ibyo.'

    Gor Mahia izakina na APR FC mu myaka yatambutse yanyuzemo abakinnyi b’abanyarwanda nka Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge(ubu ari muri APR FC), Abouba Sibomana na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

    Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uzaba hagati ya tariki 27 na 29 Ugushyingo i Kigali, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera Kenya uzaba hagati ya tariki 4 na 6 Ukuboza 2020.

    Adil ngi ubu nta makuru ahagije afite kuri Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishusho-ya-gor-mahia-mu-maso-y-umutoza-wa-apr-fc-bazahura-muri-caf-champions-league

  • CSS Zigama rabaisse ses taux d’intérêts construction de 15 à 10% : un exemple à suivre par d’autres banques #rwanda #RwOT

    Cette décision concerne les clients-membres de cette Coopérative bancaire qui vont construire leurs premières maisons d’habitation. Pour ceux qui veulent contracter un crédit de construction d’une deuxième maison, le taux passera de 15 à 14% sur un delai de 20 ans, rapporte-t-on.

    Le Conseil d’Administration dirigé par son président, le Ministre de la Défense, Gén. Albert Murasira, a pris d’autres mesures avantageant les membres de cette Coopérative ayant de petits salaires. Ici, le crédit de base auquel ils ont droit est monté de 5 à 7 millions de francs, avec possibilité de le voir à la hausse dans un proche avenir.

    Ces sages décisions sont prises au moment où cette coopérative bancaire va réaliser un profit de 13 milliards de francs cette année avec une projection de 15 milliards pour l’année prochaine.

    Le Conseil d’Administration de CSS Zigama est fière de son équipement électronique mis à la disposition de ses clients qui peuvent envoyer en cas d’urgence l’argent aux membres de leurs familles directement de leurs comptes bancaires sans se déplacer pour ces opérations.

    Le Conseil d’Administration indique qu’à partir de son portable, en composant le *139#, le client de CSS Zigama peut accéder à toute une gamme de services pour envoi d’argent à des tierces personnes en temps record.

    Les produits de CSS Zigama vont du Crédit construction, achat de parcelle cadastrée, crédit agricole au crédit commercial.

    Fondée en 1997, cette coopérative financière rassemble quelques 100.000 membres, essentiellement agents des services de maintien de l’ordre et la sécurité dont les militaires, les policiers, les agents de RIB/Rwanda Investigation Bureau, de RFL (Laboratoire de Médecine Légale), de NISS (National Intelligence and Security Services) et de RCS (Gardiens de Prisons).

    Elle promeut prioritairement l’habitude d’épargne personnelle de la part de ses membres.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/CSS-Zigama-rabaisse-ses-taux-d-interets-construction-de-15-a-10-un-exemple-a.html

  • Airtel Rwanda Introduces New Calling, Data Packages #rwanda #RwOT

    Airtel Rwanda has launched a comprehensive calling / voice package for its subscribers.

    This comes after a revision of all voice products including Isanzure, Tera Stori, Imirongo Yose and Byose combo Packs.

    Airtel Rwanda MD, Amit Chawla, said that, 'The Campaign, Va Ku Giti, Dore Umurongo is an umbrella campaign that serves to cement our position The Honest Network, bringing to life the ethos of Honesty, Transparency and Freedom to call all networks.'

    Airtel's flagship voice product, Isanzure is now Open and Honest, open in the sanse that all customers can see the same packs regardless of age or usage profile.

    Similary, Tera Stori, another popular product has been further enhanced to offer more minutes so that customers can Talk Freely to Any Network, introducing a higher value pack worth Rwf5,000, offering 3,000 minutes to call Airtel and 500 minutes to call the other network. 

    Amit Chawla added that, 'We have revised our All-Net Packs, populary known as Imirongo Yose, offering double the minutes to call all networks. For instance, customers can buy a pack for only 200 RWF offering 20 minites to call Airtel to Airtel and 20 minutes to call the other network.' 

    Airtel has also launched an All-in-One bundle called Byose, a bundle that combines Voice, Data and SMS's at a single price point. This pack, Amit Said 'priced at Rwf15,000 and comes loaded with a massive 30 GB of Data, 3,000 minutes of talk time to call customers on Airtel in addition to 500 minutes to call the other network plus 1,500 SMS. I will be bold and confirm that it is impossible for one to find an equivalent bundle with as much value as Byose'.

    Source : https://taarifa.rw/airtel-rwanda-introduces-new-calling-data-packages/

  • Nabigenza nte mu gihe naciriwe urubanza ntahari ngasanga narakatiwe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu butumire nk’uko amategeko abiteganya busobanura ko ushinjwa agomba kwitaba ku giti cye, yunganiwe cyangwa ahagarariwe. Gusa birashoboka ko umuntu ashobora gucirirwa urubanza adahari ngo yisobanure ku byo aregwa nyuma y’igihe runaka agasanga urubanza rwararangiye .

    Nyuma yo gusanga hari benshi bagiye bahura n’ikibazo nk’iki, Kigali Today yabateguriye inkuru igamije kubasobanurira uburenganzira umuntu waciriwe urubanza adahari uburenganzira ahabwa n’amategeko.

    Ubundi mu mategeko hari ihame rivuga ko ubutabera butinze buba butabayeho, intego z’ubutabera ni ukurenganura abantu mu buryo butarambiranye.

    Mu Rwanda ho by’umwihariko hari amabwiriza ku nkiko avuga ko urubanza rutagomba kurenza amezi atandatu rutaburanishijwe.

    Kwihutisha itangwa ry’ubutabera bituma itegeko ryemerera inkiko kuburanisha imanza kabone n’iyo uregwa yaba adahari , urukiko rufite uburenganzira bwo kuburanisha urubanza rukanamukatira iyo ahamwe n’icyaha.

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 mu ngingo yaryo ya 128 rigena uburyo urubanza rushobora gucibwa umuntu adahari aho ribiteganya muri ubu buryo:

    Iyo uregwa atitabye nta mpamvu kandi yarahamagawe mu buryo bukurikije amategeko, urukiko rumuburanisha adahari. Iyo Ubushinjacyaha butitabye ku nshuro ya mbere urubanza rurasubikwa. Iyo ubushinjacyaha butitabye ku nshuro ya kabiri nta mpamvu kandi ushinjwa afunzwe, urukiko rutegeka ko afungurwa, rukaburanisha urubanza Ubushinjacyaha budahari, uretse iyo akurikiranyweho icyaha cy’ubugome.

    Iyo inshuro eshatu (3) zikurikiranye, Ubushinjacyaha butitabye ku cyaha cy’ubugome, ushinjwa ararekurwa, iburanisha rikazakomeza adafunze n’iyo Ubushinjacyaha bwaba budahari.

    Uwaciriwe urubanza adahari ashobora gusaba ko rusubirwamo (Opposition)

    Gusubirishamo urubanza bigamije ko urubanza rwaciwe uregwa adahari rwongera kuburanishwa. Gusaba ko urubanza rusubirishwamo bisabwa n’uwarezwe mu rukiko rwaciye urubanza rusabirwa gusubirishwamo.

    Bikorwa mu buryo bumwe n’ubwo gutanga ikirego. Umwanzuro usaba ko urubanza rusubirishwamo ugomba kugaragaza impamvu zikomeye zatumye ubisaba ataboneka mu iburanisha ry’urubanza rusabirwa gusubirishwamo.

    Gusubirishamo urubanza bikorwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe usaba gusubirishamo urubanza abimenyeye.

    Iyo nta bimenyetso bigaragaza ko uwaciriwe urubanza adahari yabonye imenyesha, ashobora gusaba kurusubirishamo igihe cyose igihano kitarasaza cyangwa igihe cyose urubanza rutararangizwa ku byerekeye indishyi.

    Gusubirishamo urubanza byemerwa gusa iyo uregwa utaritabye mbere agaragaje impamvu ikomeye yamubujije kwitaba. Urukiko rwaregewe rugena mu bushishozi bwarwo agaciro ruha impamvu itanzwe yatumye umuburanyi atitaba.

    Irengayobora (Exception) ku bakatiwe n’inkiko gacaca badahari

    Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 175 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 uwakatiwe n’Inkiko Gacaca atari mu gihugu yemerewe gusaba gusubirishamo urubanza mu nkiko zibifitiye ububasha iyo ageze mu gihugu. Aha amategeko ateganya ko urukiko rubifitiye urubanza ari urukiko rw’ibanze.

    Iyo yizanye ku bushake bwe, akurikiranwa adafunze kugeza hafashwe icyemezo, Iyo azanwe ku ngufu bidaturutse ku bushake bwe ntabwo itegeko rimwemerera gusubirishamo urubanza ahita ajya kurangiza igihano yakatiwe adahari.

    Aha urugero twatanga aho byabaye ni kuri Angeline Mukandutiye ufungiwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mukandutiye Angeline wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi watashye mu mwaka wa 2019 ari kumwe n’abari abarwanyi ba FDLR ubwo yageraga mu Rwanda yasanze yarakatiwe n’inkiko Gacaca adahari. Kuba yari aje bidaturutse ku bushake bwe ntiyemerewe gusubirishamo urubanza ahubwo yahise atabwa muri yombi yoherezwa muri gereza ya Mageragere aho arimo kurangiriza igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

    Nyuma yo kuva kuri uru rugero aho itegeko riteganya igihe umuntu adahabwa uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza, amategeko anateganya ko uwasabye ko urubanza rwaciwe adahari rusubirwamo ategetswe kwitaba ku giti cye. Iyo mu rubanza rwaciwe adahari yari ategetswe kuba ahari, cyangwa igihe urubanza rwaciwe adahari rwategetse ko kugira ngo gusaba ko rusubirwamo byemerwe, nyiri ukubisaba agomba kurubonekamo.

    Ni izihe ngaruka isubirishamo urubanza rigira ku cyemezo cy’urukiko?

    Gusubirishamo urubanza rwaciwe uregwa adahari bihagarika irangiza ryarwo. Icyakora urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari, rushobora gutegeka mu gihe icyaha kimuhamye, ko ahita afatwa agafungwa n’ubwo bwose yasubirishamo urubanza.

    Urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari rushobora kandi no gutegeka ko uwahamwe n’icyaha afatwa agafungwa iyo habonetse impamvu zikomeye kandi zidasanzwe.

    Iyo isubirishamo ry’urubanza rwaciwe uregwa adahari ryemewe, urubanza rwaciwe mbere nta gaciro ruba rugifite. Urukiko rwongera kuburanisha bundi bushya urubanza mu ngingo zarwo zose. Iyo dosiye iregwamo abantu benshi bamwe bakitaba abandi ntibitabe, abaregwa bose barongera bagahamagarwa.

    Icy’ingenzi kindi cyo kumenya ku muntu waciriwe urubanza adahari ni uko ashobora gusaba gusubirishamo urubanza ( Opposition) cyangwa agatanga ubujurire ku cyemezo cyafashwe (Appeal ) gusa ahitamo uburyo bumwe muri ubu.

    Aha icyo bivuze ni uko nta muntu wasaba gusubirishamo urubanza ngo ahindukire asabe n’ijurira , uburyo bumwe bwambura umuntu uburenganzira ku bundi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/nabigenza-nte-mu-gihe-naciriwe-urubanza-ntahari-ngasanga-narakatiwe

  • ZIGAMA CSS Registers Rwf13B Profit, Reduces Interest Rate On Shelter Loans #rwanda #RwOT

    Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS) has registered Rwf 13 billion net profit, slightly higher than the projection of Rwf12 billion.

    The military bank made Rwf10 billion last year.

    On Friday morning, the General Assembly chaired by the Minister of Defence, Maj Gen Albert Murasira met and was attended by Defence chiefs and ordinary members.

    During the meeting Zigama CSS leadership expressed optimism for its development despite COVID-19 that affected the country's financial status in general.

    The bank announced that it has increased its projection to Rwf15 billion next year.

    Different measures taken during Covid-19 period allowed the cooperative to remain stable as it ensures the welfare of members as stipulated during the General Assembly held at RDF Headquarters, Kimihurura.

    Dr James Ndahiro, the Chairman of Zigama CSS Board of Directors said that key points were discussed and adopted by the General Assembly to improve ZIGAMA members' welfare.

    For a member who applies for the first time to get a loan for shelter, he/she will get the loan on 10% interest rate, reduced from 15%.

    Other members who have already acquired shelter but wish to get more houses they will see interest rate reduced from 15% to 14% and with possibility to extend their loans to 20 years.

    For members with low income who were previously eligible to get loans limited to Rw5 million now qualify for Rwf7 millions.

    CSS continues to emphasise on IT services such as Mobile money and Mobile application, Internet banking and Visa debit card to facilitate its members for different transactions. 'With great cooperation from Zigama CSS members, we wish to continue building the Bank capacity so that we achieve its core mission of sustaining members welfare,' said Dr James Ndahiro.

    Currently about 70% Zigama CSS members have acquired shelters while the cooperative vows to focus on the remaining 30% to get houses in the near future.

    Source : https://taarifa.rw/zigama-css-registers-rwf13b-profit-reduces-interest-rate-on-shelter-loans/

  • Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier ariko agira icyo amusaba #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier bitewe n’uko yaraye yitwaye ku mukino wa Cape Verde ariko amusaba kudapfusha ubusa amahirwe yabonye ahubwo agomba gukora kurushao.

    Hari mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 aho Amavubi yanganyije na Cape Verde 0-0, ni umukino Kwizera Olivier yitwaye neza agora cyane ubusatirizi bwa Cape Verde.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza Mashami Vincent yashimiye uyu musore utari uherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Ati'Olivier ni umunyezamu mwiza ntabwo tubishidikanyaho, uretse wenda rimwe na rimwe ariko na none mu buzima ntabwo bitugendekera uko tubyifuza, yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye ariko ni byiza ko tuzi ubushobozi bwe kandi twaramuganirije, uko yitwaye uyu munsi araza gukomerezaho, biramuha icyizere cy’uko ari umunyezamu mwiza.'

    Yasabye uyu mukinnyi kutirara ahubwo agakomeza akabikorera.

    Ati'Na we agomba gukomeza kubikorera, agafatirana aya mahirwe yabonye. Umukino mwiza yakinnye kugira ngo akomeze azamure urwego rwe. Usibye we namushimira cyane ariko n’ikipe yose muri rusange yagerageje kumuba hafi yamukoreye na we yabakoreye.'

    Ni umunyezamu wari umaze i imyaka 2 adakandagira mu izamu ry’u Rwanda, yaherukagamo ku wa 9 Nzeri 2018 ubwo Amavubi yatsindwaga na Cote d’Ivoire 2-1 nabwo hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, yaje gukora ikosa ryavuyemo igitego bituma atakaza umwanya we.

    Kwizera Olivier yaraye akoze akazi gakomeye

    Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier ariko amusaba kutirara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yashimiye-kwizera-olivier-ariko-agira-icyo-amusaba