Category: Uncategorized

  • Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi (Indangagaciro za Dawidi) #rwanda #RwOT

    Amateka y’umwami Dawidi ni maremare ntitwayarondora, icyakora turagaruka ku byari bimugize uko yari yubatse imbere muri we mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri. Ikibazo abantu benshi bagira ni uburyo bubatse imbere muri bo, ikizaguhesha kugera kure hashoboka ni uburyo wubatse. Ukwiye kureba uko amarangamutima yawe ameze, uko ukoresha amahitamo yawe, niba ubwenge bwawe bumurikiwe n’Umwuka Wera.

    Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

    Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, unsīze amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose. Zaburi 23 (Zaburi ya Dawidi).

    Mu kiganiro 'ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana yigishije ku ndangagaciro z’Umwami Dawidi, agaragaza ibintu 10 dukwiye kumwigiraho muri uru rugendo rugana mu i Juru.

    Incamake y’amateka ya Dawidi

    Yavukiye i Betelehemu, yari umwana wa nyuma mu bahungu umunani ba Yesayi, icyakora ntiyagize umugisha wo gukundwa na se cyangwa nyina. Nta we uzi icyatumye adakundwa n’ababyeyi be ariko hari ibimenyetso bibigaragaza, nko mu gihe Samweli yoherezwaga n’Uwiteka gutoranya umwami kwa Yesayi, yamumurikiye abahungu be yirengagiza Dawidi nyamara Imana yahamije ko ariwe wari ukenewe, aza gutoranywa.

    Ikindi twamenya kuri Dawidi ni uko yabayeho ari umwungeri w’intama ariko adafite ikerekezo cy’ubuzima. Hari igihe umuntu abaho nta Bije(budget) , nta konti, nta sitoke( stock), nta myambaro yo guhinduranya, nta na kimwe afite ari ugutungwa na Manu ya buri munsi atazi ikizakurikiraho ejo. Ubwo buzima bubaho, Dawidi nawe yabubayemo.

    Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi

    Dawidi yari umukiranutsi

    Kimwe mu bintu bigora abantu benshi ni ugukiranuka, rimwe na rimwe umuntu agakiranirwa aho abantu batareba akagira ngo ntacyo bitwaye. Nyamara ariko ingeso umuntu yanze guhindukaho siwe wenyine zizagira ingaruka. Ahubwo bizakora no ku bana bawe, ku mugore wawe, ku mugabo wawe, ku wo muvukana no muri sosiyete muri rusange.

    Dawidi ubwo yabaga aragiye intama nyinshi hakaza intare n’idubu, yemerega kwiyahura mu menyo yazo kugira ngo arengere intama. Yari azi ngo 'intama naragijwe na data azizi umubare kandi ibi bibazo by’intare n’iduhu ndimo ntabizi, azazimbaza zose’.

    Ibyo nawe waragijwe n’Imana byose izabikubaza: uko wakoresheje imbaraga z’ubusore, uko wakoresheje umutungo yaguhaye, icyubahiro ufite uko ugikoresha, n’ibindi. Ibyo waragijwe byose ukwiye kubyitwaramo neza ukaba umukiranutsi n’aho abantu batareba.

    Dawidi yari yarasobanukiwe imbabazi z’Imana

    Mu ishyamba ubwo yabaga aragiye intama, akoresheje inanga ye y’imirya icumi yajyaga aririmbira Imana akavuga ngo ' ndagushimiye kuko uri mwiza, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose.

    Tugomba kwibuka ko tubeshejweho n’imbabazi, dukwiye kwemera imbabazi z’Imana. Ubundi imbabazi nizo Yesu, yatugiriye imbabazi turi babi, tutari beza atwakira uko turi. Dukwiye kwiga kubabarira abandi no kubakira mu mitima yacu. Uko yakubabariye utari mwiza ukwiye kubiha agaciro nawe ukababarira abandi.

    Dawidi yari yarasobanukiwe ko ibyiringiro bye byose ari ku Mana

    Bibiliya ivuga ko ' hahirwa umuntu wiringira Uwiteka akamubera ibyiringiro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’imigezi y’amazi’.

    Hari abantu bafashe ibyiringiro byabo babishyira ahandi hatari ku Mana. Kuko avuka mu muryango w’abakomeye, cyangwa aziranye n’abo akabiringira kuruta uko yakwiringira Imana. Abandi biringiye icyubahiro bafite, abandi biringiye amafaranga bafite , abandi biringiye ubwenge bize mu ishuri.

    Ibyo byose ni byiza pe!, ariko si ibyo kwiringira. Ukwiye kwiringira Imana gusa. Dawidi we yari azi gufata ibiringiro bye byose akabishyira mu Mana. Yaravuze ngo’ mba narihebye iyo ntiringira ko nzabona kugira neza kw’Imana mu isi y’abazima’.

    Dawidi yari umuntu wemeye gutozwa

    Mutekereze ko ku myaka 16 Dawidi yabashaga kwica intare, yari yaremeye gutozwa. Hari ubwo Imana idufata ikadushyira ahantu hameze nko mu ntare no mu madubu, mu bigeragezo bikomeye rimwe na rimwe tukinubira aho tunyura nyamara Imana yo iba izi icyo izabikoresha.

    Ibigereagezo unyuramo niba atari igihano (ingaruka z’imiterere yawe), niba atari ibishuko biva kuri Satani akaba ari Imana yemeye ko ugeragezwa nawe ukwiye kubyemera.

    Tugomba kwemera ko iyi nzira turimo ivuna : kwikorera umusaraba, kwihanganira ibigeragezo, kubabarira utagusabye imbabazi biravuna. Ariko nyuma yo kwemera uko gutozwa uzavamo umuntu ukomeye mu bwami bw’Imana.

    Dawidi yari umuhanga mu kuragira( mu kwita ku ntama)

    Imana yamutangiye ubuhamya ko ari umuhanga mu kuragira. Imana yamukuye inyuma y’intama imujyana kuragira abantu kuko yari umwizerwa mu kuragira intama.

    Buri kimwe cyose dukora ukwiye kureba uti ' ese ndi mu mpano yanjye?’. Hari igihe umuntu abwira Imana ngo 'Mana unzamure mu ntera’, ariko se ahubwo aho uri wahokoze iki?.

    Niba utari umwizerwa ku kazi ukorera abandi, utekereza ko Imana azakwizera ngo ufungure akawe?, niba utari umwizerwa ku dufaranga duke uhembwa byibuze ngo ubashe kudukoreramo Imana, utekereza ko Imana yaguha aruta ayo?, inayaguhaye irabizi ko watakaza ubugingo bwawe.

    Dawidi yari yarubatse indangagaciro ze neza

    Ku myaka ye 16 Dawidi ubutwari bwe bwari ntagereranywa biciye mu ndangagaciro ze nkuko bamuvuze mu gitabo cya Samweli aho hagira hati 'Umuhungu umwe aramusubiza ati 'Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.' 1Samweli 16:18.

    Abakozi b’Imana bakora neza ariko nta ndangagaciro bafite: Kuzura Umwuka wera nta ndangagaciro ufite nicyo kibishye kuruta ibindi bintu byose. Kuba uhanura ukigisha neza, ugakora ibitangaza ariko udafite indangagaciro, nta burere ntacyo bimaze.

    Dawidi yari umuramyi

    Yabagaho ubuzima buramya atitaye ku ntambara yahoragamo: yari umunyamubabaro, yahigwaga na Sawuli amara imyaka icumi mu buvumo. Zaburi nyinshi yazanditse ari mu buvumo.

    Intambara, amakuba n’ibigeragezo unyuramo ntibikwiye kukubuza kuramya Imana.

    Dawidi yari azi gukorera Imana ibintu bimuvuye ku mutima

    Imana yigeze guhana Abisiraheli bitewe nuko Dawidi yari yakoze icyaha, Dawidi ahura na malayika warimo kwica abantu ku mbuga ya Orunani, amusaba igitambo cyo gutambira Uwiteka ngo arebe ko mugiga yava mu bantu.

    Orunani amubwira ko ibitambo abimuhera ubuntu, Dawidi ati’ ntabwo natambira Uwiteka ikintu kidafite agaciro, ikintu kitampenze’. Dawidi yari azi gukorera Imana ibintu bimuvuye ku mutima.

    Bibiliya iragusaba gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda. Byibuze ufate umuntu umwe umukorere ikintu kikuvuye ku mutima. Ikitanyegenyeje umutima wawe n’uw’Imana ntkiwunyegenyeza,

    Ikintu utanze ntacyo kigutwaye no mu bwami bw’Imana ntacyo kivuze, ariko icyo utanze cyabanje kunyegenyeza umutima wawe wabitekerejeho, Imana nijya kukwitura nayo umutima wayo uzanyeganyega. Izagukorera ikingana n’uko nawe wabikoze bikuvuye ku mutima.

    Dawidi yari umutoza w’abandi

    Mwibuke ko yatoje abantu 400 bamusanze mu buvumo bwa Adulamu, ngo bari : Imfubyi, abahigwa , abinuba, abafte intimba ku mutima n’abanyamadeni. Abo bose rero nibo bavuyemo ingabo zikomeye za Isiraheli, aho umunyembaraga yicishaga icumu rimwe abantu 1000.

    Ese impano ufite, ubwenge ufite, ibyo ukora ni nde uzabisigarana?, ni uwuhe murage uzasigira abazagukomokaho ?.

    Dawidi yatanze umurage mwiza

    Yabwiye Salomo umuhungu we ati' Salomo mwana wanjye, ujye umenya Imana ya so iyo yakoreye abe ariyo na we uzakorera. Ese witeguye gusigira umurage mwiza abazagukomokaho, abagukikije, abo mwabanye?, icyo uzabaraga se uragifite?.

    Reba inyigisho yose: Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi (Indangagaciro za Dawidi)

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-ukwiriye-kwigira-kuri-Dawidi-Indangagaciro-za-Dawidi.html

  • Typhoon Vamco Kills 67 In Philippines, Now Rolling To Vietnam #rwanda #RwOT

    For those living in landlocked countries especially in Africa may never understand the dangers of living in countries that kiss the sea. The sea can turn deadly when wind and the high waters disagree.

    Several kilometers away, Typhoon Vamco has thrashed into Thailand killing nearly 67 people in a single hit while displacing millions. This makes it country's deadliest storm this year.

    Philippines coast guard and disaster agencies scrambled on Saturday to rescue thousands in a northern province after the 21st cyclone to hit the Philippines this year tore through the main island of Luzon late on Wednesday and early Thursday. On Sunday, 21 people were injured and 12 were missing.

    More than 25,000 houses have been damaged and $9.7 million (469.7 million Philippine peso) worth of infrastructure has been destroyed, National Disaster Risk Reduction and Management Council spokesman Mark Timbal said Sunday.

    Another $24.7 million worth of agriculture has been damaged by the flooding and landslides caused by heavy rainfall and strong winds brought by Typhoon Vamco.

    In this handout photo provided by the Philippine Coast Guard, houses are submerged in flooded areas in Cagayan valley region, northern Philippines on Friday Nov. 13, 2020. Thick mud and debris coated many villages around the Philippine capital Friday after Typhoon Vamco caused extensive flooding that sent residents fleeing to their roofs and killing dozens of people. (Philippine Coast Guard via AP)

    The storm is now reportedly speeding to Vietnam with wind speed of up to 150 kph (93 mph), Vamco hit Vietnam's coast roughly 100km (62 miles) northwest of Da Nang Sunday local time.

    'This is a very strong typhoon,' said Prime Minister Nguyen Xuan Phuc, before the storm hit as he warned provinces in Vamco's projected path to prepare for its impact.

    The provinces planned to evacuate 468,000 people by the end of Saturday, according to state media citing the government's disaster management authority.

    Residents affected by floods from Typhoon Vamco are rescued on a boat, at Marikina, Metro Manila, Philippines, November 12, 2020. 

    Vietnam is prone to destructive storms and flooding due to its long coastline. Vamco is the 13th storm to hit the Southeast Asian country this year, where more than 160 people have been killed in natural disasters triggered by a series of storms since early October.

    'There has been no respite for more than eight million people living in central Vietnam,' said Nguyen Thi Xuan Thu, president of the Vietnam Red Cross Society. 'Each time they start rebuilding their lives and livelihoods, they are pummeled by yet another storm.'

     

    wirestory

    Source : https://taarifa.rw/typhoon-vamco-kills-67-in-philippines-now-rolling-to-vietnam/

  • Neymar To Replace Messi in Barcelona #rwanda #RwOT

    Barcelona are already considering what could be done if the Argentina star leaves when his contract expires next summer.

    The 33-year-old looked exhausted during La Albiceleste's 1-1 draw with Paraguay on Thursday, and Sport has suggested that one solution to revitalise the Barca squad might be to sign former winger Neymar, who has often been linked with a return to Camp Nou since joining Paris Saint-Germain for €222 million in 2017.

    One factor that is set to help this potential move come to fruition is Barca's looming presidential elections. The club will elect a new president on Jan. 24, 88 days after Josep Maria Bartomeu resigned from the role after falling out with Messi, sources said.

    Mundo Deportivo reports that Manchester City are still keen on Messi and could persuade him to join with a spell at sister-club New York City FC in MLS.

    Meanwhile Neymar is keen to return to Catalonia, though sources said that PSG have opened talks with the Brazilian over extending his contract, which expires in 2022.

    The fact that Barcelona have massive debt, and must pay Messi a €33m bonus when he leaves, means that money will be tight but if there is one player who can turn things around at Camp Nou then it's probably Neymar.

    Source : https://taarifa.rw/neymar-to-replace-messi-in-barcelona/

  • Uwarwanyije inzego z’umutekano agacika yongeye gufatanwa urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Simuhuga yafatanywe ibiro 3 by
    Simuhuga yafatanywe ibiro 3 by’urumogi yaranguzaga mu baturage (Ifoto: Polisi y’u Rwanda)

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kwa Simuhuga kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bari basanzwe babizi ko acuruza urumogi, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu ahagana saa tanu, abapolisi bagiye iwe baramusaka basanga yaruhishe hejuru y’ikiraro cy’inka. Basanze hari igikapu cyuzuyemo urumogi ibiro 3 ndetse n’umunzani yakoreshaga arupima.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko atari ubwa mbere Simuhuga akurikiranyweho ibikorwa byo gukwirakwiza urumogi kuko tariki 30 Ukwakira 2020 we n’itsinda akorana na ryo bacitse inzego z’umutekano nyuma yo gusanganwa udupfunyika 1,500 tw’urumogi.

    Yagize ati “Tariki ya 30 Ukwakira inzego z’umutekano zasanze Simuhuga na bagenzi mu Karere ka Muhanga bacuruza urumogi, icyo gihe bafatanywe udupfunyika 1,500 barwanya inzego z’umutekano bifashishije imihoro n’ibisongo baracika bariruka.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko icyo gihe Simuhuga yakomereje ubucuruzi bw’urumogi iwe mu rugo mu karere ka Ruhango ari na ho yafatiwe, ubu haracyashakishwa abo bandi babiri bafatanyije kurwanya inzego z’umutekano bagacika.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage bafashije Polisi gufata Simuhuga. Yavuze ko amayira bakoresha bakura urumogi mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azwi, avuga ko n’abatarafatwa ari ikibazo cy’igihe gusa naho ubundi na bo bazagenda bafatwa buhoro buhoro.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Simuhuga yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo akorerwe iperereza.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, ari byo urumogi rubarirwamo.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/uwarwanyije-inzego-z-umutekano-agacika-yongeye-gufatanwa-urumogi

  • Hari ababyeyi batoroherwa no kubona udupfukamunwa abana biga basimburanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko agapfukamunwa gakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu kakameswa, kamara kumeswa inshuro eshanu kakajugunywa, ibyo ngo bikaba hari abo bitorohera kubera ikibazo cy’amikoro.

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko udupfukamunwa duhenze, bityo ko kubona utwo abana bambara buri munsi bibagora, kugira utujugunywa byo bakumva ari ihurizo rikomeye, nk’uko Uwamwezi Berthilde wo mu karere ka Muhanga ufite abana bane mu mashuri abanza abisobanura.

    Ati “Nkanjye abana banjye nabaguriye udupfukamunwa tubiri buri wese kandi kamwe kagura 500, ayo mafaranga urumva ko atari make, bigoye kuyabonera rimwe kuko ndi nyakabyizi. Kuvuga rero ko hagera igihe tukajugunywa ndumva bitankundira, ubwo andi mafaranga nk’ayo nishyuye mbere nayakura he kandi ngomba no kubatunga? Bagumane utwo bazajya batumesa”.

    Ati “Icyakora nk’uko Leta ijya ifasha abakene, baduhaye utundi dupfukamunwa twajya tubona utwo abana bacu bahinduranya, udushaje bakatujugunya bityo bakirinda Coronavirus. Bitabaye uko urumva ko nkanjye byangora, ubwo bufasha burakenewe”.

    Nsabimana Bosco wiga mu mwaka wa gatanu na we ati “Jyewe dutangira kwiga banguriye agapfukamunwa kamwe, iyo ntashye ndakamesa bukeye nkongera nkakambara, sinakajugunya rero kandi mu rugo batarangurira akandi”.

    Minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi ko bakora ibishoboka byose bakabonera udupfukamunwa duhagije abana tubasha kubarinda, bakatwambara nk’uko biri mu mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima, cyane ko abana bose bagomba kwiga ariko kandi banirinze Covid-19.

    Kuri icyo kibazo cy’ababyeyi bavuga ko bigoye guhindurira umwana agapfukamunwa kuko gahenze, imiryango ya Sosiyete sivile yo ivuga ko uko byamera kose umwana agomba kurindwa nk’uko bitangazwa na Evariste Murwanashyaka, ushinzwe iby’uburenganzira bw’umwana mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO).

    Ati “Birumvikana ko hari ababyeyi batabasha kubona utwo dupfukamunwa two guhinduranya uko amabwiriza abiteganya. Ariko kandi uko byamera kose umwana agomba kurindwa, niba umubyeyi atabishoboye, Leta ihita ifata izo nshingano zo kumurinda nk’uko biteganywa mu Itegeko Nshinga ko umwana agomba kurindwa n’igihugu icyamuhungabanya cyose”.

    Ati “Hari ikigega Leta yashyizeho cyo kuzahura ubukungu bw’igihugu, kiriya kigega cyagombye kureba inzego zose, atari ukuvuga gusa abo bizinesi zabo zazahaye. Kigomba kurenga ibyo kikareba na ba babyeyi bakennye batabasha kubonera abana ibyo bakenera ku ishuri birimo n’utwo dupfukamunwa duhindurwa inshuro nyinshi, Leta irebe uko icyo kibazo cyakemuka bityo abana barindwe icyorezo”.

    Bamwe mu bana ntibambara udupfukamunwa uko bikwiye

    Ikindi kibazo ni icy’abana bagenda mu nzira bajya cyangwa bava ku ishuri usanga batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi. Abarezi bavuga ariko ko babashishikariza kutwambara ahantu hose, nk’uko Yankundiye Marie Grâce, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ruli Catholique mu Karere ka Muhanga abivuga.

    Ati “Mu kigo abana bose baba bambaye udupfukamunwa, cyane ko hari n’abarimu babigenzura, icyakora natwe tujya tubona ko hari abana iyo bari mu nzira batatwambara, iyo bagarutse ku ishuri tubibutsa ko agapfukamunwa kambarwa buri uko umuntu agiye ahari abantu benshi. Ikibazo ni uko hari n’abakuru hanze aha batatwambara ari bo bagombye kuba intangarugero, tugasaba inzego z’ibanze gukomeza gukangurira abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda”.

    Kuri icyo kigo ubu cyigaho abana 236, ubundi buryo bwo kwirinda Covid-19 burubahirizwa, harimo guhana intera kuko hari ibyumba by’amashuri bihagije, akuma gapima umuriro ndetse n’aho gukarabira hahagije.

    Icyakora ku kijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Minisiteri y’Uburezi ngo irateganya gukora igenzura mu mashuri hagamijwe kureba uko ingamba zakazwa.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hari-ababyeyi-batoroherwa-no-kubona-udupfukamunwa-abana-biga-basimburanya

  • Video: Kuba Depite no gukora umuziki Hon. Uwumukiza abifatanya ate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Depite Françoise Uwumukiza
    Depite Françoise Uwumukiza

    Uyu we ni Depite wahisemo kwinjira mu buhanzi agakora indirimbo zijyanye n’ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye z’igihugu.

    Yitwa Hon. Françoise Uwumukiza akaba ari umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

    Kumenya ko yifitemo impano yo guhanga indirimbo no kuririmba yabimenye mu gihe cya guma mu rugo, ubwo abantu bose basabwaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Amaze gushyira hanze indirimbo 17 yakoze mu gihe cy’amezi ane gusa, hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi.

    Muri izo ndirimbo, harimo eshanu yashyikirije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu cyumweru gishize.

    Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka
    Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka

    Hari n’indi imwe yageneye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Ibi byose ngo ntabwo abikora nk’ubucuruzi ngo ahubwo ni ugutanga umusanzu we mu gushyigikira gahunda zitandukanye z’igihugu.

    Afite undi mushinga wo gukora umuzingo w’indirimbo 12 akazazishyikiriza Kiliziya Gatolika mu rwego rwo gushima ibyo Imana yamukoreye ndetse n’aho Abanyarwanda bageze biteza imbere. Muri zo, icyenda yarangije kuzandika, akaba asigaje kujya muri studio kuzitunganya.

    Reba ikiganiro Hon. Françoise Uwumukiza yagiranye na Kigali Today muri iyi Video:

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Video-Kuba-Depite-no-gukora-umuziki-Hon-Uwumukiza-abifatanya-ate

  • Nigers Former Premier's Bid For Presidency Rejected #rwanda #RwOT

    Hama Amadou, former Prime Minister of Niger from 1995 to 1996 and again from 2000 to 2007 has lost chances of taking a shot at the Presidency after Constitutional Court rejected his bid on Friday.

    The Constitutional Court of Niger announced on Friday November 13 the list of validated candidates for the presidential election, the first round of which is due to take place on December 27. Unsurprisingly, the opponent Hama Amadou is not included.

    'The Court declares ineligible for the presidential election Hama Amadou of Moden Fa Lumana', the president of the Court, Bouba Mahamane announced Friday. The latter, who made the announcement during a hearing in Niamey, did not explain the reason for the rejection.

    The explanation is, however, known to everyone in Niger. Hama Amadou, former prime minister and former president of the National Assembly, was sentenced in 2017 to one year in prison in a case of 'child supposition', known as 'imported babies'. A conviction that the applicant has always described as political.

    If Hama Amadou had received a presidential pardon in March while he was serving his sentence, it was still, according to the Constitutional Court, concerned by article 8 of the current electoral code.

    However, this stipulates that any person sentenced to at least one year in prison cannot be authorized to stand for election.

    Hama Amadou's lawyers have in recent months tried everything to escape the invalidation of the candidacy.

    In particular, they highlighted the fact that their client would not have been deprived of his civil and political rights by the courts.

    Part of the opposition called for a change in the electoral code. But the presidential majority remained deaf to their claim and the court chose to reject the opponent's arguments.

    'A political decision'

    'The Court has only read Article 8. We cannot modify or interpret a law according to such and such a person', rejoices a cadre of the Nigerian Party for Democracy and Socialism (PNDS, in power ). 'This is a political decision that we expected,' said a friend of Hama Amadou.

    'The Court proved that it was not independent and that it was under the influence of the PNDS,' adds our source.

    Hama Amadou, who had kicked off a noticeable campaign for the presidency in recent weeks, has yet to officially react to his ouster, although several false messages attributed to him are circulating on social media. According to other local sources, the former prime minister left Niger for Nigeria on the morning of Friday, November 13, even before the court ruling.

    jeuneafrique

    Source : https://taarifa.rw/nigers-former-premiers-bid-for-presidency-rejected/

  • Rwanda Should Strategize On Producing Avocados For Export #rwanda #RwOT

    Health conscious consumers in developed countries in Europe are struggling to find avocados yet Rwanda and other sub-Saharan countries offer excellent conditions for large scale production of this fruit.

    Rwanda boasts of 141, 130 metric tons of avocados total production margin per year but most of this is composed of varieties unfit for export.

    Kenya is the only country in this part of the world that has consistently developed its Avocado production and therefore enjoyed a seeming export monopoly- the country is ranked eight globally in avocado production.

    According to Hosea Machuki, Fresh Produce Exporters Association of Kenya (FPEAK) chief executive officer, the country mainly exports 3 varieties: Hass, Fuerte, and local Jumbo variety. More than 115,000 metric tons of avocado are produced in Kenya annually, where 70% are normally grown by small-scale farmers

    For example, Kenya's avocado exports jumped 15% to 68,000 tonnes over the 12 months to October, fetching the country Sh14 billion (U$12,820,5140). This has been attributed to adoption of higher international quality standards.

    Meanwhile, Rwanda which joined the East African Community in July 2007 produces 82,000 metric tons of locally grown avocado varieties that are not export-grade. In 2012, the government of Rwanda embarked on an aggressive plan of distributing export-grade seedlings and educating public on the value of different avocado varieties.

    Hass avocado is the most popular variety of avocado in the world. The Global Hass Avocado Market is projected to register a Compound annual growth rate (CAGR)  of 4.8% during the forecast period 2020-2025.

    Rwandan Scientists in agriculture may require investing deeply in avocado development to come up with an exportable variety that can at least take fewer years to mature despite the growing demand for organic fruits.

    However, when you purchase an avocado tree seedling, expect the first fruit three to four years after planting. If you are growing from a seed, it can take anywhere from five to 13 years before the tree is mature enough to set fruit.

    During previous years, the performance of the avocado market grew 104% from 2000 to 2016, with a total production of 5.5 million tons in 2016, and a 69% increase in harvested areas. It is expected that European consumption will go from 650,000 tons in 2018 to more than 1,100,000 in 2020.

    Health Benefits of Hass Avocado

    Avocados are a nutrient-dense food that provide relatively many health benefits that include abundant nutrients (vitamins C, B5, B6, E, and K), potassium, folate, protein, and healthy fats. Seven of the nine grams of carbohydrates in a 100-gram serving are fiber, qualifying avocados as a low-carb food.

    Avocado has become a favorite ingredient in many dishes (guacamole dip, salads, sandwiches) and is now on the menu of several restaurants across the U.S. The Avocado toast, a humble breakfast that was earlier eaten mainly in California and Australia, now is a trendy and instagrammable menu item in many restaurants around the world.

    Why Investors Should Consider Rwanda For Large-scale Avocado Production

    Rwanda has the ideal agro-climatic conditions for avocado cultivation

    Rwanda provides a cheaper cost basis for avocado packaging / export than other countries in the EAC

    Rwanda is well positioned to serve as an extension of the existing regional avocado export network

    Export-oriented industries enjoy substantial Government support

    Risks to investment are procurement and transport costs and the adoption of Hass variety seedlings by small holder farmers (SHFs)

    Direct sales to 2—3 key EU wholesalers

    Supported by sales to EU retailers and supermarkets, such as Tesco, Carrefour and Sainsbury's

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-should-strategize-on-producing-avocados-for-export/

  • INYONGERA na StarTimes! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tugeze mu mpera z’umwaka aho twitegura iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. StarTimes ibazaniye poromosiyo yise “Inyongera” aho umufatabuguzi agura abonema y’amezi abiri agahabwa inyongera yo kureba abonema yisumbuyeho.

    Poromosiyo yatangiye kuva tariki ya 15/11/2020 kugeza tariki 15/01/2021

    Ku bafatabuguzi ba Nova, Basic cyangwa Smart, mugure abonema y’amezi abiri hanyuma murebe amezi abiri ya abonema yisumbuyeho. Naho ku bafatabuguzi ba Classic, Unique cyangwa Super ni ukugura abonema y’amezi abiri ukongezwa iminsi 10 ku buntu.

    Mugure abonema murebe shene nyinshi za StarTimes harimo izerekana imipira nka ST World Football, Sports Premium, ESPN naho uwifuza kureba filime yareba shene nka TNT, PBO, TLNovelas, FOX ugakurikira seri zikunzwe cyane nka The Heiress, Betrayal, Black Money, To Die for Love, Beyond the sexe, Since I found you, etc. Abana na bo StarTimes ibafitiye shene nziza nka Cbeebies, Toonami, Dreamworks n’izindi nyinshiii. Si ibyo gusa kuko uguze abonema ya StarTimes ntacikwa n’amakuru kuri shene za StarTimes zigiye zitandukanye nka RTV, CNN, BBC, France 2, TV5 Monde, n’izindi nyinshi.

    Gura amezi abiri ya abonema ya StarTimes ubundi uhabwe inyongera hamwe na StarTimes ubundi wizihize Noheli n’Ubunani uri kumwe n’umuryango.

    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/inyongera-na-startimes

  • Basketball: Itariki y’amatora ya komite nyobozi yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahabereye inama y
    Ahabereye inama y’inteko rusange

    Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA izasoza manda yayo tariki 15 Ukuboza 2020 ni yo mpamvu hashyizweho itariki y’amatora iminsi itatu mbere y’uko manda yayo irangira.

    Mu kwitegura amatora, inama y’inteko rusange yashyizeho komisiyo y’amatora igomba gutegura ibirebana n’amatora.

    Perezida wa komisiyo y
    Perezida wa komisiyo y’amatora Richard Murefu

    Iyi komisiyo igizwe n’abantu batatu ari bo: Richard Murefu (Perezida wa komisiyo) ubusanzwe ni Perezida wa APR Basketball Club y’abagabo , Kayiranga Albert (Visi Perezida wa komisiyo) na Francine Kaligirwa wagizwe umwanditsi wa Komisiyo.

    Nyuma y’Inama y’inteko rusange, Perezida wa FERWABA Mugwiza Desiré yabwiye itangazamakuru ko bishimira ko shampiyona yasojwe kandi neza.

    Yagize ati “Turishimira ko shampiyona ya Basketball yasojwe neza n’ubwo umwaka w’imikino wabihijwe na COVID-19 ,twizeye ko umwaka w’imikino wa 2020/2021 ibikorwa byacu bizagenda neza. Aha turasabwa kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

    Mugwiza Desiré uyobora FERWABA arimo arasoza manda ya kabiri
    Mugwiza Desiré uyobora FERWABA arimo arasoza manda ya kabiri

    Inama y’inteko rusange yemeje ko hagomba gushyirwaho umunyamabanga uhoraho uzashyirwaho na Komite nyobozi. FERWABA iheruka umunyamabanga ubwo Richard Mutabazi yari afite izi nshingano.

    Amatora ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yaherukaga mu mwaka wa 2016 ubwo Mugwiza yatorerwaga kuyobora manda ya kabiri.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-itariki-y-amatora-ya-komite-nyobozi-yamenyekanye