Category: Uncategorized

  • Ubuhamya bwa Eugenie wapfakaye afite imyaka 23 akikomeza kuri Yesu #rwanda #RwOT

    Nyiraminani Eugenie, umubyeyi w’abana babiri ukomoka mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rukoma yahuye n’ubuzima bushaririye aho yabaye umupfakazi afite imyaka 23 ariko amaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, yashobojwe kwihanganira ibigeragezo byashakaga kumukura mu nzira y’agakiza arashikama arera abana be kandi Yesu amufasha muri byose ntiyiyandurisha icyaha.

    Ubuzima bw’ubupfakazi buragoye cyane kuba umuntu yabubamo adakijijwe ngo abe afite Umwuka Wera nk’umujyanama mu buzima bwa buri munsi kuko niho umwanzi Satani ahera ateza umuntu agahinda gakabije, kwiganyira, kwicira inzira no gushaka ibisubizo mu buryo budahesha Imana icyubahiro. Mu magambo ye Nyiraminani Eugenie aratubwira uko yanyuze muri ubwo buzima bugoye.

    “Genocide yabaye mfite imyaka hafi 20 icyo gihe twari dutuye ku Kamonyi i Remera Rukoma niho nigiye amashuri abanza ku kigo cy’abaprotestant, bakundaga kutwigisha Ijambo ry’Imana tugakunda gusenga.Ubwo nibwo buzima nabyirukiyemo. Muri genocide twagize ibibazo mu muryango tubura abantu bacu mubyukuri tugira ihungabana.

    Icyo gihe byabaye ngombwa ko mpita nshaka umugabo mu 1994 genocide ikirangira kuko ninjiye muri Kigali mu kwezi kwa 10. Nkimara gushaka umugabo nari nzi ko ibibazo birangiye ubuzima bugiye kugenda neza kandi koko tukimara gushakana nta kibazo cyari gihari twabonaga ibyo dukeneye byose.

    Tukimara gushakana nabyaye umwana w’umukobwa, amaze umwaka n’amezi atanu ntwita inda ya kabiri ariko igize amezi 8 ni bwo umugabo wanjye yapfuye urupfu rutunguranye maze mpita ninjira mu buzima bugoye. Mubyukuri nari mpuye n’ikibazo gikomeye mu buzima bwanjye kuko nirirwaga ndira, nkarara ndira mfite inda nkuru n’umwana muto byari ibintu bingoye cyane.

    Aho hantu Imana yarahansanze nkajya ndota inzozi, nkumva ijwi ry’Imana rimpumuriza ariko kubera ibibazo nkumva nta gukomera. Naje kubyara bikomeye kuko natekerezaga ko ntazabona ibintunga, ariko Imana ikoresha abantu ndarya ndanywa mbese sinagira ikibazo ku kiriri.Ndabyibuka ko maze icyumeru 1 mbyaye nahise ntangira kwikorera agataro ncuruza inyanya n’ubwo byari bingoye umugongo utarakomera.

    Icyo gihe reo ni bwo nahamagawe bikomeye ndi muri ubwo buzima bugoye ariko nkumva ijwi rimburira gusanga Yesu, nagiye mu rusengero ndakizwa nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye. Maze kugera mu rusengero, natangiye kugira amahoro mu mutima nkumva ibintu bitangiye kugenda neza, ariko nasubira mu rugo nkabona ibintu birakomeye kubera guhura n’inzara, kwambara ubusa n’ubukene buteye ubwoba ariko nasenga nkumva ijambo ry’Imana rirampumuriza.

    Mubyukuri nibuka ko Ijambo ry’Imana ryampumurije rivuga ngo “Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biri imbere utamenya”. Icyo gihe nakundaga gusenga cyane nkajya mu masengesho y’ababyeyi, ayo kwirirwamo, ibyo byayoboye ubuzima bwanjye ngenda mbona iminsi mibi itambuka, abana barakura batangira kwiga bigoye ariko kugeza ubu bose barangije kwiga”.

    Eugenie arashima Imana ko yamurinze mu buzima bugoye yanyuzemo ikamwishyurira imyenda yose yabaga afite kandi ikamukomeza ntateshuke nk’uko abisobanura ati:”Napfakaye mfite imyaka 23, ubu ngize imyaka 46. Nagiye mpura n’ibigeragezo byinshi abambwira ko bankunze, abambwira ngo tuzabane ariko nasenga byose nkabona Imana ntibyemeye.

    Ndashima Imana ko nabonye ukuboko kwayo. Umuryango wanjye wari uhangayitse ubona ko bitazashoboka, ariko ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka. Abantu benshi bari biteze ko nzaba indaya nkajya gushaka abagabo nkabayara abana badafite gahunda ariko kugeza uyu munsi ndakomeye kandi nkomeje urugendo”.

    Asoza ubuhamya bwe, Nyiraminani Eugenie aributsa abantu bagize ikibazo cy’ubupfakazi bakaba bumva bananiwe ko Imana ari byose ku buzima bwabo nk’uko Bibiliya ibivuga”Niba uwiteka ari mu ruhande rwacu, umubisha wacu yaba nde?”. Mugihe amakuba yugarije, ni byiza gutumbira Yesu kuko niwe ufite gutegeka byose bikamwumvira.

    Source: bohoka tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Eugenie-wapfakaye-afite-imyaka-23-akikomeza-kuri-Yesu.html

  • Les artistes proposent une collaboration avec le District Rusizi pour mieux réaliser ses performances citoyennes #rwanda #RwOT

    Au départ, la rencontre organisée avait pour objectif de faire un examen des conditions de vie des artistes et de leurs prestations. La réunion a ensuite tourné vers sur les possiblités de collaboration. Les artistes proposaient leur apport par le biais de leurs oeuvres artistiques, dans la sensibilisation des habitants aux programmes de développement entrepris par le district tels que consignés dans le contrat de performance signé en octobre dernier avec le président de la République.

    L’Art au service du développement et de l’amélioration des conditions de vie
    Les artistes rassemblés autour de leur Coordonnateur Félicien Hakizimfura, tous originaires du districts, se sont plaints du fait qu’au cours des exercices annuels précédents, les autorités dudit district ont ignoré leur possible apport dans l’atteinte de ces contrat de performance.

    “En vérité, les performances en terme de productivité d’un district, c’est le fait des habitants. Si les autorités de district nous avaient contacté et briefé sur leurs contrats de performance signés avec la haute instance du pays, nous aurions pu les porter à la base communautaire. Et ça aurait été plus productif”, a dit Hakizimfura qui trouve qu’un message porté par la chanson porte plus loin qu’un discours politique.

    Les autorités de district se disent décidés à ctiver cette collaboration entre elles et le monde des arts pour les besoins de cette cause.

    Bruce Shakimana, Directeur de la Jeunesse, Culture et Sport du District a accueilli chaleureusement l’appel des artistes originaires du District Rusizi et s’est engagé à faire tout son possible pour leur faciliter la tâche de porter “leurs voix et messages dans la communauté de base du district”.

    Il a été décidé qu’une telle rencontre sera trimestrielle aucours de la quelle un bilan des activités entreprises, accomplies et celles à poser sera dressé.

    En contrepartie, les autorités de district ont promis d’apporter leur soutien à ces artistes qui, eux aussi, ont subi de lourdes conséquences de ce Covid19.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Les-artistes-proposent-une-collaboration-avec-le-District-Rusizi-pour-mieux.html

  • Shema Fabrice yatorewe kongera kuyobora AS Kigali ku bwinganze bw’amajwi 100% #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 2 ayobora AS Kigali, Shema Fabrice yongeye kugirirwa icyizere cyo kongera kuyobora AS Kigali mu gihe cy’imyaka 4, ni nyuma yo gutorwa ku bwinganze bw’amajwi 100%.

    Shema Fabrice akaba yaratorewe mu nama y’inteko rusange yabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020 mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali.

    Muri iyi nama y’inteko rusange imwe mu ngingo zari ku muromgo w’ibyigwa hari amatora, aho abanyamuryango 42 bari bitabiriye bose baje kongera kugirira icyizere Shema Fabrice kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.

    Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Seka Fred uri mu banyamuryango 20 bashya bemejwe ku Cyumweru, akaba yaragize amajwi 39 mu gihe Gasana Francis yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru n’amajwi 40.

    Umubyeyi Carine na we uri mu banyamuryango bashya, yatorewe kuba Umubitsi n’amajwi 40, Umujyanama mu mategeko aba Sangano Yves mu gihe Habanabakize Fabrice yatorewe kuba Umujyanama wa tekinike.

    Komite Ngenguzi ya AS Kigali igizwe na Ngabo Fabrice, Mugenzi Léon, Gasarabwe Aline na Rindiro Jean Chrysostome.

    Komite Nkemurampaka igizwe na Rulisa Chrism Me Kamali Didier na Dr Rubagumya Emmanuel.

    Ikindi cyari ku murongo w’ibyigwa hari ukwemeza imyanzuro y’inama yabaye muri Mutarama uyu mwaka, kwakira abanyamuryango bashya no kubagezaho raporo y’uburyo umuryango uhagaze.

    Shema Fabrice yongeye gutorerwa AS Kigali

    Komite Nyobozi nshya AS Kigali

    Komite yose ya AS Kigali yatowe

    Mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali ahabereye inama y’inteko rusange ya AS Kigali

    Abanyamuryango ba AS Kigali na komite nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shema-fabrice-yatorewe-kongera-kuyobora-as-kigali-ku-bwinganze-bw-amajwi-100

  • La BNR revoit la gestion du Fonds de Relance Economique : Satisfaire plus de bénéficiaires #rwanda #RwOT

    Ce fonds est créé en juin dernier après que le Gouvernement ait constaté un impact sérieusement négatif et paralysie économique causés par de mesures strictes y compris le lockdown mises en place pour une lutte acerbe contre la propagation du coronavirus partout sur l’étendue du territoire rwandais.

    Au fil du temps, la gestion de ce fonds a montré que peu d’établissements industriels et commerciaux bénéficient de ses crédits. Les conditions et instructions d’accès à ce fonds ont été jugées ne pas être à la portée de tous les opérateurs économiques.

    Au cours d’un point de presse, la Ministre Soraya Hakuziyaremye (Commerce&Industries) a déclaré à la presse que les experts économistes de son ministère et ceux de la BNR sont entrain de réviser le cahier des charges dudit Fonds pour qu’il soit accessible à tous les établissements privés soucieux de relancer leurs activités économiques.

    La principale porte d’accès à ce fonds revient pour ces établissements commerciaux et industriels parviennent à montrer que le Covid 19 leur aura occasionné des pertes de l’ordre de 30% de sa productivité. Il est à rappeler que ce taux était précédemment de 50%.
    Une note positive dans la révision de la gestion de ce fonds est que même les opérateurs du secteur informel sont autorisés à bénéficier des services du Fonds.

    Le Gouverneur de la BNR, John Rwangombwa, a confié au Newtimes que des améliorations se feront graduellement pour que “vers la fin de cette année, il y ait une nombre important de bénéficiaires”.

    A la fin octobre 2020, 176 établissement commerciaux dont 149 hôtels ont bénéficié de ce fonds.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/La-BNR-revoit-la-gestion-du-Fonds-de-Relance-Economique-Satisfaire-plus-de.html

  • Nta mucungagereza wanduye COVID-19, ntituramenya uko yinjiye muri gereza – SSP Uwera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    SSP Uwera avuga ko nta mucungagereza wanduye COVID-19
    SSP Uwera avuga ko nta mucungagereza wanduye COVID-19

    Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, avuga ko nyuma y’uko icyorezo kigaragaye muri zimwe muri za gereza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yategetse ko gereza zose zipimwa kandi ibipimo bimaze gufatwa byagaragaje ko nta mucungagereza wanduye COVID-19, nk’uko byavugwaga n’abaturage.

    Icyorezo cya COVID-19 kimaze kugaragara muri gereza za Rwamagana, Mageragere na Muhanga, cyatunguye abantu benshi kuko kuva muri Werurwe 2020 cyaduka mu Rwanda nta bwandu bwari bwakagaragaye muri za gereza.

    Hari abavuze ko icyorezo cyinjijwe n’abacungagereza, kuko kuva cyakwaduka abagororwa badasurwa kandi ntibajye kuburanira hanze, ku buryo hari n’abavuga ko icyorezo cyinjizwa n’abafungwa bashya cyangwa abandi binjira muri gereza.

    Mu gushaka kumenya ukuri ku nkomoko y’icyorezo muri za gereza, Kigali Today yavuganye n’umuvugizi wa RCS SS Uwera Pelly Gakwaya, maze avuga ko nyuma yo kubona abafungwa barwaye COVID-19 gereza zose zo mu Rwanda zapimwe kandi nta mucungagereza wagaragayeho ubwandu.

    Agira ati “Hari abantu barimo n’abanyamakuru bagiye bambaza uko icyorezo cyageze muri gereza kandi abagororwa badasurwa bakavuga ko ari abacungagereza bakizanye, ariko si byo kuko Imana iracyaduhagazeho nta mucungagereza wanduye COVIDS-19”.

    Yongeraho ati “Minisiteri y’Ubuzima ni yo iri gushakisha inzira icyorezo cyanyuzemo kinjira muri gereza, ariko nta n’ubwo kiri mu bagororwa ahubwo kiri mu bantu bashyirwa mu kato iyo binjiye muri gereza, abagororwa basanzwe nta kibazo bafite”.

    Icyakora umuvugizi wa RCS na we atunga agatoki abaza gufungwa bashya kuba bashobora kuba barinjije COVID-19 muri gereza, kuko baba baturutse hanze aho icyorezo cyatangiriye, cyangwa kikaba cyaraturutse ku bagororwa bajyanwa kuvurwa ku bitaro bakaba bahura n’abantu banduye cyangwa se icyorezo kikaba cyarinjijwe n’abagemurira amagereza ibyo kurya.

    Avuga ko izo mpande zose ari zo ziri kureberwamo inzira icyorezo cyanyuzemo, gusa ngo nta gikuba cyacitse kuko icyorezo kuba kigeze muri za gereza bigaragaza ko hanze mu baturage kigihari, hakaba hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kugira ngo n’abagororwa batazakomeza kwandura nk’uko n’abandi baturage bandura.

    Agira ati “Nta gikuba cyacitse icyorezo cyageze muri gereza ariko abanduye bari mu kato ntabwo bari muri gereza, ni ugukomeza kwitwararika kuko kigeze muri gereza byaba ari ikibazo gikomeye kuko habamo n’abanyantege nkeya nk’abasaza n’abakecuru ku buryo cyagira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo”.

    SSP Uwera asaba Abanyarwanda n’imiryango y’abafite ababo bafunze gukomeza kwirinda kugira ngo icyorezo kidakomeza gufata indi ntera, kandi ntibakuke umutima kuko kuba icyorezo cyarageze muri za gereza bihangayikishije ariko nanone hafashwe ingamba zo kurinda abatarandura barimo n’abakozi bose ba gereza.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/nta-mucungagereza-wanduye-covid-19-ntituramenya-uko-yinjiye-muri-gereza-ssp-uwera

  • Abari batunzwe no gususurutsa ibirori babayeho bate muri COVID-19? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasonga Adasumbwa yatumirwaga no mu birori byitabiriwe n
    Amasonga Adasumbwa yatumirwaga no mu birori byitabiriwe n’abaturage

    Abahanzi, ababyinnyi n’abacuranzi ni bamwe mu bari bamaze kugenda biteza imbere kubera ibyo bakora, ariko ubu ibirori byahagaze bagaragaza ko ubuzima bwabo bumeze nabi n’imishinga yabo ikaba yarahagaze.

    Fidele Jakal ukorera mu itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu Rwanda ‘Impala n’Imparage’, avuga ko umuziki ari ko kazi yacungiragaho none bikaba byarahagaze, akifuza ko ibijyanye n’amakonseri byakomorerwa kuko ubuzima bumeze nabi cyane ku badafite undi mwuga bakora.

    Fidele Jakal avuga ko ubundi ari n’umushoferi ariko ibyo gutwara imodoka byanze, ubu akaba nta kintu ari gukora akavuga ko Leta yari ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukora ibirori kuko n’ubundi abacuranzi baririmba bategeranye ndetse n’ababyinnyi ntibajya begerana.

    Agira ati “Twebwe n’ubundi kuri mikoro ntabwo tuba twegeranye, dushobora kwipanga neza ariko tukabyina kandi tugasusurutsa abantu, bishobotse bareba uko batugenza kuko ni ko kazi kari kadutunze umuntu akabaho neza abana bakiga, ubuzima bwari bumeze neza”.

    Itsinda ry’Impala rigizwe n’abantu nibura 15 bahoraho rikaba ryinjizaga amafaranga atunga abaririmbyi n’ababyinnyi kuko nibura nko gukora igitaramo cyoroheje bishyuzaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400frw.

    Ubu nta kintu iri tsinda riri kwinjiza kuva muri Werurwe ubwo COVID-19 yadukaga, abarigize bakifuza ko bibaye bishoboka mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bazasusurutsa iyo minsi kuko bakumbuye gucurangira abantu, ubu ngo bakaba banafite indirimbo nshya zigera ku munani.

    Ababyinnyi ba gakondo na bo ntiborohewe

    Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ risanzwe rikora imbyino za gakondo rigizwe n’abantu bagera kuri 70 bakorera mu Turere twa Muhanga na Kigali na ryo ntiriheruka guhura ngo rikore imyitozo kubera COVID-19.

    Umuyobozi w’Amasonga Adasumbwa, avuga ko mu rwego rw’amatorero nta n’abashoboye kubona inkunga yatewe abahanzi muri rusange.

    Umuyobozi w’Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ Bucyansenga Kizito, avuga ko ababyinnyi bakomorewe bakemererwa kwitabira ibirori nta kintu byatwara kuko bashobora kunoza ubwirinzi nk’uko n’ubundi ababyinnyi babyina bategeranye iryo rikaba ari ihame rifasha abagize itorero.

    Avuga ko kubyina byari bibatunze ubu bakaba baratatanye nta kazi gahari akifuza ko ababyinnyi bakomorerwa bagasubukura imyitozo, bakaba banagira ibyo bakora igihe ubukwe n’izindi gahunda bigenda bisubukurwa.

    Agira ati “Niba imikino ihuza abantu imwe n’imwe yaragiye ikomorerwa, natwe twatekerezwaho kuko n’ubundi ibikorwa byacu bikorwa duhana intera numva twashyirwa mu cyiciro cy’abakora siporo kuko ibyo dukora buri gihe tuba turwanya COVID-19 ahubwo natwe twatekerezwaho”.

    Bucyansenga Kizito avuga ko gukomorerwa byanatuma gahunda yo guteza imbere umuco nyarwanda wongera kuratirwa abasura u Rwanda kuko n’ubundi ubukerarugendo bugenda busubukurwa.

    Itsinda ry’Impakanizi risanga iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bikwiye kuzasususrutwa

    Itsinda ry’abacuranzi ‘Impakanizi’ rigizwe n’abantu bagera kuri barindwi bahoraho ariko bakanagira itsinda ry’abakobwa batanu bafasha iyo bakenewe mu bukwe nko gusohora umugeni.

    Umuyobozi w’itsinda ‘Impakanizi’ Bizimana Leon, avuga ko nibura buri mucuranzi yajyaga abasha kwinjiza nk’ibihumbi 80 ku kwezi, mu gihe babaga bakoze akazi mu bihe by’ibirori aho nibura bishyurwa hagati y’ibihumbi 150frw na 400frw.

    Agira ati “Tubayeho nabi nta kintu dufite abana bacu mu mashuri ntibitworoheye, twabagaho neza mu miryango yacu tubona iby’ibanze ubu biragoye Leta yari ikwiye kudukomorera hagafatwa izindi ngomba natwe twakubahiriza ariko tugakomorerwa Leta ikwiye kureba uko idufasha cyangwa ikanatugenera inkunga”.

    Bizimana avuga ko inkunga yagenewe abahanzi itigeze ibageraho kandi na bo babarizwa mu bahanzi, akifuza ko byari bikwiye ko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bari bakwiye kuzaba barakomorewe ku buryo bakwitabira ibirori byaba iby’amavuko cyangwa ibisusurutsa amatsinda y’abantu harimo n’ubukwe.

    Itsinda ry
    Itsinda ry’Impala n’Imparage ryari rimenyerewe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda ntiriheruka guisusurutsa imbaga

    Agira ati “Rwose twifuzaga ko iminsi ya Noheli n’Ubunani tutazayipfusha ubusa kuko abantu barakumburanye, kandi twakwiyemeza kubahiriza amabwiriza nk’uko mu yindi mirimo yakomorewe bashyiriweho amabwiriza.

    Itsinda ‘Impakanizi’ rigaragaza ko hari imishinga yabo yadindiye kuko n’amafaranga bari barizigamiye agera ku bihumbi 700frw byabaye ngombwa ko bayagabana ngo bayifashishe muri COVID-19 ubu bakaba basigariye aho.

    Bizimana avuga ko ubu buri wese ari kwishakishiriza uko abaho ariko bigoranye kuko ahanini gususurutsa abantu ari byo bakuragaho imibereho.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-batunzwe-no-gususurutsa-ibirori-babayeho-bate-muri-covid-19

  • Ijwi rya Adil mu mukino hagati ryafashije Yannick gutsinda igitego cye cya mbere muri APR FC #rwanda #RwOT

    Hari mu mukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise 2-1, wabaye ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali, Yannick Bizimana yatsinze igitego cye cya mbere muri APR FC.

    Ni igitego yatsinze ku munota wa 38, ku mupira yari ahawe na Bukuru Christophe ubundi ahita yirukanka agana izamu asiga ubwugarizi bwa Sunrise ahita atsinda iki gitego.

    Uyu mukinnyi yatangarije uruubuga rwa APR FC ko nyuma yo kwakira uwo mupira yahise yumva ijwi ry’umutoza Adil rimubwira ngo akomeze agende, byahise bimuha icyizere na we arakomeza ndetse ahita atsinda igitego.

    Ati“Kubera ko nta bafana baba bari ku kibuga numvise ijwi rya Adil ambwira ngo nkomeze ngende… Yarambwiye ngo 'Genda Yannick Genda’ n’abakinnyi barambwira ngo nkomeze ngende, numva ko mfite umutekano nta kibazo bitandukanye n’iyo bataza kuvuga nari kugira ibindi bitekerezo ariko iyo umuntu akubwiye ngo genda uba wumva ko uri wenyine.'

    Nyuma yo gutsinda iki gitego avuga ko yifitiye icyezere azabona umwanya wo gukina ndetse akanatsinda ibitego byinshi.

    Ijwi rya Adil ryafashije Yannick gukina gutsinda igitego cye cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ijwi-rya-adil-mu-mukino-hagati-ryafashije-yannick-gutsinda-igitego-cye-cya-mbere-muri-apr-fc

  • Ukuri kuratsinze: Nyuma y' igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d'Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw'uBufaransa muri iyo Jenoside. #rwanda #RwOT

    Mu nkuru Rushyashya yabagejejeho kuwa gatanu w' icyumweru gishize, twababwiraga ko impaka ari zose mu Bufaransa, abantu bibaza ku musaruro wa 'Commission Duclert', yashyizweho na Perezida w'icyo gihugu, Emmanuel Macron, ngo isesengure uruhare rwa Leta y'uBufaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi umwe mu bagize iryo tsinda, Umufaransakazi Julie d'Andurain ahakana akanapfobya iyo Jenoside ku mugaragaro.

    Nyuma y'igitutu gikomeye yashyizweho n'ibitangazamakuru nka'Canal Enchainé', n'abandi benshi nka Guillaume Ancel, bazi neza imibanire ya Leta y'uBufaransa n'ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana ndetse na Leta y'Abatabazi yamusimbuye, Julie d'Andurain yananiwe kwirengera icyo gitutu, maze kuwa gatandatu tariki 14 Ugushyingo yandikira Perezida w'iyo Komisiyo amumenyesha ko yeguye ku mirimo ye. Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi cyane, iki cyemezo cyakiriwe neza n'abifuza ko iyi Komisiyo yazashyira ahagaragara ukuri, basanga iyo d'Andurain ayigumamo byari kuba ari nko gushakira amata ku kimasa.

    Igisigaye ni ukwibaza niba n'ibitekerezo bibogamye yari yaramaze gutanga mu bushakahashatsi bwa Komisiyo Duclert buzaba imfabusa, kuko yari ayimazemo umwaka urenga.

    Julie d'Adurain ni umwarimu muri kaminuza ya Metz mu Bufaransa. Yari umwe bagize itsinda ry'abantu 15 barimo abanyamateka,abanyamategeko n'izindi mpuguke. Uyu mugore wagirango hari ikindi apfa n'uRwanda, arerura akavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho , ko ahubwo habaye 'gusubiranamo kw'amoko'! Akongera ati 'Opération Turquoise' yatabaye abicwaga(biganjemo Abatutsi)

    Nyamara n'abasirikari bari bayirimo ubwabo bitangira ubuhamya ko bari bahawe ubutumwa bwo gutabara Leta yakoraga Jenoside. Ibi bitekerezo bibogamye rero nibyo byatumye abasesenguzi berekana ko Julie d'Andurain yavanwa mu bategerejweho ukuri, none ukuri kuratsinze.

    Biteganyijwe ko iyi Komisiyo izashyikiriza icyegeranyo cyayo Perezida Emmanuel Macron muri Mata 2021.

    The post Ukuri kuratsinze: Nyuma y' igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d'Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw'uBufaransa muri iyo Jenoside. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ukuri-kuratsinze-nyuma-y-igitutu-gikomeye-wa-muhakanyi-wa-jenoside-yakorewe-abatutsi-julie-dandurain-yivanye-muri-komisiyo-yo-gucukumbura-uruhare-rwubufaransa-muri-iyo-j/

  • Crime abject à Nyagatare (Est) : Sa Motocyclette enterrée, on lui coupe la tête #rwanda #RwOT

    Le tronc de ce jeune homme a été jeté dans une flaque d’eau de caniveau et constatée par des enfants du village, rapporte Umuseke.rw. La tête a été vue, à une petite distance, dans un champ de culture.

    La motocyclette déterrée a été retrouvée dans une habitation du voisinage du lieu du crime. Le propriétaire de l’habitation a été arrêté pour plus amples investigations.

    Un autre incident montrantt quelques similarités de violence s’est déroulé dans le Village Akamonyi de Cyabayaga en secteur et district Nyagatare.

    Des gens non identifiés entrent dans un potager de choux d’un certain Ngendahayo. Ils arrachent ces choux et laissent dans le champ un écrit à la main lui promettant :
    “Fais gaffe. Il arrivera un moment où nous allons en venir aux mains. Là, nous allons nous battre à mort”.

    Une mort abjecte et une menace qui montrent que ces criminels ne visent pas uniquement les biens des victimes.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Crime-abject-a-Nyagatare-Est-Sa-Motocyclette-enterree-on-lui-coupe-la-tete.html

  • Hari abagabo bagaragaza impungenge ku kwifungisha burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje mu gihe bamwe mu bagabo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bafite impungenge z’uko baboneje urubyaro byabagiraho ingaruka zo kutongera kwishimira umubano.

    Ndayambaje Jean Bosco avuga ko atakwemera kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu kabone n’iyo umugore we yananirwa uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro.

    Avuga ko agira impungenge z’uko hari icyo yahindukaho.
    Ati “Jye sinabyemera, kabone n’iyo umugore yananirwa ahubwo nakoresha agakingirizo. Sinakwemera kunkata imitsi kuko nshobora kutongera kubaka urugo umugore akitahira.”

    Ku rundi ruhande ariko hari n’abagore batemerera abagabo kuboneza urubyaro kubera kugira amakuru atariyo.

    Utifuje ko twatangaza amazina ye avuga ko hari igihe yapfusha abana bafitanye ntagire amahirwe yo kongera kubyara kandi atashaka undi.

    Agira ati “Umugabo wanjye ndamukunda, ubwo se mpfushije abana kandi numva ntagomba gushaka undi bitewe n’uburyo twibanira nabigenza gute? Sinamwemerera rwose nakwemera nkirengera ingaruka zo kuboneza urubyaro kuri jye.”

    Nyamara abagabo bamaze kuboneza urubyaro bavuga ko baruhuye abagore babo ingaruka zo kuboneza urubyaro.

    Umugabo tutaributangaze amazina ye yivugira ko umugore we yahoraga arwaye kubera ingaruka zo kuboneza urubyaro ahitamo kumuruhura.

    Amara impungenge abavuga ko hari igihinduka kuko ngo urugo rwubakwa uko bisanzwe.

    Ati “Bagenzi banjye bahumure rwose ntagihinduka ku kubaka urugo kuko akazi karakomeza ahubwo urebye nibwo gakorwa neza nta mpungenge zo kubyara. Umugore wanjye yahoraga arwaye mpitamo kumuruhura kandi tumeze neza turishimye.”

    Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’ikigihugu cy’ubuzima RBC Joel Serucaca ntiyemera ko abagabo batitabira kuboneza urubyaro kuko hari abakoresha ubundi buryo nk’agakingirizo n’ubundi bwa kamere.

    Avuga ko impamvu abagore aribo bakunze kwitabira kuboneza urubyaro ari uko aribo babona amakuru kenshi bagiye gukingiza abana, kwipimisha inda, kubyara kandi ibi bikaba bidakunze kuba ku bagabo.

    Avuga ko abagabo kutaboneza urubyaro mu buryo bwa burundu biterwa no kutabona amakuru kenshi ndetse no kuba ari uburyo bwa burundu ku buryo ubukoresheje atagira amahirwe yo kubuhagarika.

    Ati “Abagabo nta makuru babona nk’uko abagore bayahabwa kuko baza kwa muganga kenshi. Benshi bayamenya bayabwiwe na bagenzi babo babikoze mbere. Ariko hari n’ikindi kuko ni uburyo bwa burundu urumva ntibuhagarikwa. Jye ariko nemera ko tubageraho kenshi babyitabira benshi.”

    Avuga ko abagabo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ari abahabwa amakuru n’ababikoze mbere cyangwa abayahawe n’abaganga.

    Avuga ko kugeza uyu munsi abagabo 3500 aribo bazwi bamaze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu.

    Gusa ariko hari n’ababona ko kutaboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ku bagabo biterwa no kwikunda ndetse no gucibwa intege na bagenzi babo babeshya ko uboneje urubyaro mu buryo bwa burundu kubaka urugo bihagarara.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/hari-abagabo-bagaragaza-impungenge-ku-kwifungisha-burundu