Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Gitifu yatawe muri yombi kubera gukekwaho kunyereza umutungo no kwakira Ruswa #rwanda #RwOT

    Ibi urwego rw’ubugenza cyaha RIB rwabitangaje ibinyujije ku butumwa yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter.
    Yagize iti 'Tariki ya 13 Ugushyingo, RIB yafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka #Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Reserve Force…
    bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mugihe iperereza rirakomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

    Amakuru dukesha UKWEZI avuga ko ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho bifitanye isano n’amabuye y’agaciro.

    Amategeko agena ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kamonyi-Gitifu-yatawe-muri-yombi-kubera-gukekwaho-kunyereza-umutungo-no-kwakira

  • Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwita ku nkoni yera iyobora abafite ubumuga bwo kutabona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatwara ibinyabiziga basabwa kumenya agaciro k
    Abatwara ibinyabiziga basabwa kumenya agaciro k’inkoni yera bakayubaha

    Ubusanzwe iyo ufite ubumuga bwo kutabona agiye kwambuka umuhanda afite inkoni yera, atera intambwe yinjira mu muhanda ubundi ya nkoni akayizamura kugira ngo imodoka zihagarare abone kwambuka, ariko ikigaragara ni uko hari abatwara ibinyabiziga batayitaho, akenshi kuko batazi icyo isobanura bigatuma bahutaza uyifite.

    Ingabire Séverin ufite ubumuga bwo kutabona unabarizwa mu muryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), avuga ko kugenda mu muhanda bimugora kuko abatwara ibinyabiziga hari ubwo batamuha inzira kandi aba afite inkoni yera ndetse ngo bigeze kuyigonga.

    Ati “Nari ndi ku Kacyiru nshaka kwambuka umuhanda, nzamura inkoni yanjye yera, mu gihe ntangiye kugenda barayigonga n’uyigonze arakomeza arigendera. Namaze iminota nka 30 nabuze uko mpava, nanabaza abantu bari aho bati iyo modoka ntayo twabonye, biranyobera. Nshobora kumara n’isaha yose ku muhanda nabuze uko nambuka”.

    Ati “Ku bwanyje nasaba ko abiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, banigishwa akamaro k’inkoni yera bakazajya bayubaha nk’uko bubaha ibyapa byo ku muhanda. Polisi na yo nayisaba ko muri gahunda zayo z’umutekano wo mu muhanda nka ‘Gerayo Amahoro’, yabwira abantu ko bubaha inkoni yera kugira ngo badahutaza uyifitwaje bakamwongerera ubumuga”.

    Inkoni yera ikoze mu cyuma kitaremereye (aluminium) cyangwa muri pulasitiki, ikaba igera mu gituza cy’uyitwaye. Akenshi igira amabara abiri, ikirindi cy’umukara n’ahasigaye h’umweru, iyo igenewe abatabona gusa, hari iyongerwaho ibara ry’umutuku, yo ikaba igenewe ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

    Umwe mu bafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga, Mbuto Aimable ubimazemo imyaka 20, avuga ko iyo nkoni bayigisha mu ishuri ariko ko hari abatayitaho mu muhanda.

    Ati “Inkoni yera iri mu mategeko mpuzamahanga y’umuhanda, bityo rero twebwe turayigisha nubwo hari abatayitaho. Ikibazo gihari kandi ni uko abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bose bataba barigiye mu mashuri yabugenewe ngo bayibwirweho ari na bo benshi, ibyo bizakemuka rero ari uko bigiye byigirwa mu mashuri”.

    Inkoni yera ni ijisho ry
    Inkoni yera ni ijisho ry’ufite ubumuga bwo kutabona, irazingwa kugira ngo itarushya nyirayo mu gihe atarimo kuyikoresha

    Ati “Inama ngira abatwara ibinyabiziga ni uko bagira imyitwarire myiza (discipline) mu muhanda, bakagira ubworoherane, ibyo bizatuma bubaha ari ufite ubumuga ndetse n’abandi basangiye umuhanda bityo ntihabeho impanuka. Buri muntu agize discipline mu muhanda byose byakemuka”.

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona na bo bafite uburenganzira mu muhanda, ko bagomba kwitabwaho.

    Ati “Kuba bafite ubumuga bwo kutabona bakwiye umwihariko, iyo nkoni yera rero ibayobora kuba yemewe na byo bifite agaciro kabyo. Muri bwa bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda aho dusaba abantu koroherana, ni ugusaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda ko bagomba kwita kuri abo bafite ubumuga bwo kutabona”.

    Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ari ijisho ryabo, kuko ituma umuntu agenda ntawe umurandase, agakora gahunda ze zikarangira agasubira mu rugo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatwara-ibinyabiziga-barasabwa-kwita-ku-nkoni-yera-iyobora-abafite-ubumuga-bwo-kutabona

  • BNR: Abacuruzi bijejwe ubufasha nyuma y’amavugurura mu Kigega Nzahurabukungu #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize ku bukungu bw’igihugu, muri Kamena Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza Ikigega Nzahurabukungu. Ni ikigega ku ikubitiro cyatangiranye miliyari 95 Frw (miliyoni 100 z’amadolari).

    Nubwo iki Kigega cyashyizweho kugira ngo kigoboke ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, mu bihe bitandukanye abayobozi bagiye bagaragaza ko umubare w’abakigana ukiri hasi ahanini hashingiwe ku kuba hari amwe mu mabwiriza yari yashyizweho akigenga yagaragaraga nk’ananiza bamwe mu bashaka ku kigana.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 14 Ukwakira yavuze ko hari amavugurura bakoze bafatanyije na Banki Nkuru y’Igihugu kugira ngo iki kigega kirusheho kugirira akamaro benshi.

    Muri aya mavugurura harimo kuba umucuruzi ushaka kukigana agomba kugaragaza ko Covid-19 yamuteye igihombo ku kigero cya 30%, mu gihe mbere yasabwaga kwerekana ko yamuteye igihombo ku kigero cya 50%.

    Ikindi cyakozwe ni uko leta yemereye ibikorwa by’ubucuruzi bitanditse kuba nabyo byagana iki kigega bigahabwa inguzanyo, ibintu bitakundaga mbere kigitangizwa.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yabwiye The NewTimes ko gahunda zo gukomeza kuvugurura imikorere y’iki kigega hagamijwe ko kigoboka benshi zikomeje.

    Ati 'Tuzakomeza kuvugurura ibigenderwaho hashingiwe ku nyigo zakozwe, hashingiwe no ku byo abikorera bagizweho ingaruka n’icyorezo bashaka. Turizera ko bizagera mu mpera z’umwaka dufite umubare mwiza w’abakigana.'

    Yakomeje avuga ko uku kuvugurura amabwiriza agenga iki kigega bizakorwa ari nako hakomeza kugenzurwa koko ko kigoboka ababikwiye.

    Ati 'Kubera ko dufite ubushobozi butagera kuri bose, tugambiriye gufasha bariya bakozweho bakaba bakeneye ubufasha, uramutse uhaye ikaze buri wese, buri wese yakwishimira kubona amafaranga ahendutse bikarangira utageze ko mpinduka zifuzwaga.'

    Kugera mu Ukwakira ibigo byari bimaze kwemererwa kugobokwa n’iki kigega byari 176, muri ibi harimo amahoteli 149 n’ibindi 27.

    Source : https://www.imirasire.rw/?BNR-Abacuruzi-bijejwe-ubufasha-nyuma-y-amavugurura-mu-Kigega-Nzahurabukungu

  • Ntibisanzwe! Umukozi ukora akazi ko mu rugo yihimuye ashimuta abana batatu ba shebuje #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Ndola ho mu gihugu cya Zambia, inkuru yaciye ibintu hirya no hino  kubera umukozi wo mu rugo wahisemo gushimuta abana 3 ba shebuja nyuma yuko yari amaze igihe kingana n'amezi 5 yose atamwishyura umushahara we.

    Uyu mukozi wo mu rugo wamaze gutabwa muri yombi afungiwe ahitwa Kapiri Mposhi nyuma yo guhigwa bukware na shebuja nyuma yo kugera mu rugo akabura irengero ry'abana n'umukozi.

    Aba bana uyu mukozi wo mu rugo yashimuse barimo impanga z'amezi 3 yajyanye abata mu kigo kirera impfubyi mu gihe undi w'imyaka 8 we yamutaye ku biro bya polisi bya Kapirimposhi.

    Uyu mukozi abajijwe icyamuteye gushimuta aba bana,yavuze ko yifuzaga guhana shebuja wari umaze amezi 5 atamwishyura umushahara we ndetse uyu mukoresha nawe yemeye ko ibi birego ari ukuri.

    Yagize ati: 'Nagombaga kumwishyura amakwacha 450 ku kwezi ariko ntabwo nabishoboye kubera umushahara wanjye wabaye amakwacha 2,846 kubera ko nafashe ideni. Ntabwo nari gushobora kwishyura umukozi n'inzu.'

    Uyu mugabo yaje kubona abana be, ariko uku kunanirwa kwishyura umukozi amafaranga asaga ibihumbi 50FRW y'umushahara w'amezi atanu byari bimukozeho.

    Uyu mukozi wo mu rugo wari washimuse aba bana yahise atabwa muri yombi ndetse ategereje ko mu cyumweru gitaha agezwe imbere y'urukiko.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/16/ntibisanzwe-umukozi-ukora-akazi-ko-mu-rugo-yihimuye-ashimuta-abana-batatu-ba-shebuje/

  • Un budget de 123.5 milliards de francs pour travaux de construction de l’aéroport de Bugesera #rwanda #RwOT

    Il est aussi rapporté que la première étape de la construction dudit aéroport par la Société Mota Engil-Africa est en cours d’exécution. Les travaux en sont à 30% de complétion. Mota Engil Africa promet que cette année budgétaire tendra à sa fin quand Mota Engil Africa aura réalisé 60% des travaux tels que précisé dans le contrat.

    Entretemps le nouvel entrepreneur aura commencé sa part de travaux et en sera à 20% de réalisation.
    En décembre 2019, un nouveau partenaire du Rwanda dans le ownership de l’aéroport qu’est Qatar Airways a été pressenti et les accords de partenariat signés pour 1.3 milliards de dollars. Ici Qatar Airways sera actionnaire majoritaire avec 60% d’actions et le Gouvernement rwandais 40%.

    Des sources disent que ce nouveau partenariat Rwanda-Qatar Airways met fin aux accords antérieurs que le Rwanda avait signé avec la société de construction portugaise, la Mota Engil Engenharia e Construcao Africa qui était censé construire toutes les infrastructures aéroportuaires de Bugesera quitte à avoir un droit d’exploitation de 25 ans de cet aéroport international de Bugesera. Mota Engil réclamait alors 15 ans supplémentaires pour cette gestion. Soit quarante ans.

    Il se souviendra que lors de la signature avec cette société portugaise, il avait été convenu que les travaux allaient s’exécuter en deux phases pour un montant total de 820 millions de dollars avec comme 1ère phase de 418 millions et la deuxième de 382millions de dollars.

    Lors de la signature des accords conclus entre Qatar et le Gouvernement rwandais, il a été précisé que Qatar devait dans un premier temps acheter les parts de Mota Engil engagés dans le complexe aéroportuaire de Bugesera.

    “Les accords signés précédemment avec Mota Engil précisaient que cette société avait 75% d’actions et 25% pour le Gouvernement rwandais représenté par ATL. Nous avons dû acheter les 75% d’actions de Mora Engil et avons été propriétaires à 100%. C’est par la suite que le Giouvernement a vendu à Qatar Airways 60%”, a tenu à préciser le Ministre des Infrastructures PC Gatete.

    Le Ministre a précisé que Mota Engil reste collaborateur dans la construction de cet aéroport. “Mota Engil, nous collaborons dans beaucoup d’activités. Des pourparlers sont même en cours pour voir si elle peut avoir un contrat dans la suite des travaux de construction de l’aéroport en question”, a ajouté le ministre fier d’avoir prévu un espace de 2400 hectares pour faire de l’aéroport de Bugesera l’un des plus grands aéroports du monde du futur.

    “Nous avons voulu construire un très grand aéroport, c’est pourquoi nous avons cherché un très grand investisseur”, a-t-il dit bombant son torse trouvant que les aires d’extentions nécessaires de l’aéroport sont parfaitement prévus pour pouvoir accueillir 7 millions de voyageurs par an au moment de la Première phase d’opérationalisation de l’aéroport et 14 millions en 2032 à la fin des travaux de la deuxième phase.
    Qatar est vraiment un gros investisseur apprécié sur les places financières internationales. Il a annonce en févvrier dernier être en pourparlers avec les dirigeants de la très dynamique Rwandair d’où il compte acheter 49% d’actions.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Un-budget-de-123-5-milliards-de-francs-pour-travaux-de-construction-de-l.html

  • Farumasi z’uturere zeguriwe RMS, bizafasha abaturage kubona imiti ku gihe kandi ihendutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uhereye iburyo, umuyobozi wa RMS , umuyobozi wa Farumasi y
    Uhereye iburyo, umuyobozi wa RMS , umuyobozi wa Farumasi y’Akarere ka Bugesera, hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

    Icyo kigo gishya kandi kigiye kwegukana za farumasi z’uturere, zihinduke amashami yacyo, bityo n’imikorere isanzwe y’izo farumasi ihite ihinduka, byose bigamije gufasha kwihutisha serivisi zo kubona imiti ku muturage kandi itamuhenze.

    Iyo ngo ni gahunda ya Leta yo kwegurira icyo kigo gishya za farumasi z’uturere zose bitarenze itariki 15 Ugushyingo 2020, Akarere ka Bugesera kakaba kabimburiye utundi gushyikiriza icyo kigo farumasi yako nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera.

    Uwo muyobozi avuga ko kuko ari gahunda igomba gukorwa, ababishinzwe mu Karere ka Bugesera, bateguye ibisabwa byose, kamenyesha RMS, kugira ngo ize bahererekanye farumasi ndetse n’abakozi bayo.

    Tariki ya 12 Ugushyingo 2020 ni bwo habayeho umuhango wo gutanga iyo farumasi y’Akarere ka Bugesera n’abakozi bayo, ubu bakaba babarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imiti.

    Icyo kigo gishya ngo kije guhindura bimwe mu bintu byajyaga bigorana, harimo gutumiza imiti mu mahanga bikozwe n’ishami ribishinzwe ryabarizwaga muri RBC, kuko kuyitumiza byafataga igihe kirekire, kubera ko byabaga ari ugutanga amasoko, hakaba ubwo bashobora gutumiza umuti ukamara amezi atandatu cyangwa anarenga utaraboneka nk’uko bivugwa na Ndayisabye.

    Icyo kigo gishya cyo gifite ubushobozi bwo kwigira kuzana imiti ku nganda ziyikora mu mahanga, kikayizanira mu Rwanda hatajemo ibyo gutuma.

    Hakozwe ihererekanyabubasha rya farumasi y
    Hakozwe ihererekanyabubasha rya farumasi y’Akarere ka Bugesera

    Uko kwigerera ku nganda bizagabanya igihe gutumiza imiti byafataga, kandi n’igiciro ngo kizagabanuka kuko uko byari bisanzwe bikorwa, umuti wajyaga kugera muri farumasi unyuze mu nzira nyinshi kandi aho unyura hose, hakagenda hiyongeraho amafaranga kuko buba ari ubucuruzi.

    Ariko ubu icyo kigo gishya cya RMS, kizajya kivanira imiti ku nganda mu mahanga kiyigeze mu Rwanda, nyuma kiyikwirakwize ku mashami yacyo hirya no hino mu gihugu (izari farumasi z’uturere zizaba ari amashami y’icyo kigo).

    Ibyo ngo bizatuma ibiciro by’imiti biba bimwe mu gihugu cyose kuko ubu ngo buri farumasi yagiraga igiciro cyayo kandi ku muti umwe, bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Ndayisabye yagize ati “RMS izakemura ikibazo cy’ibiciro bitandukanye byabaga muri za farumasi z’uturere kuko buri farumasi yagira ibiciro byayo kandi umuti ari umwe. Ugasanga uko umuti runaka ugura muri farumasi y’Akarere ka Bugesera, si ko ugura muri farumasi y’Akarere ka Rusizi. Itegeko rigenga za farumasi rivuga ko nta wemerewe kurenza inyungu ya 20%. Icyo gihe rero wasangaga niba umuti ugura 100Frw, ushyizeho inyungu ya 20% ubwo ni 120Frw, ariko usanga muri farumasi y’Akarere kamwe bawugurisha 118Frw, indi ikawugurisha 110 Frw”.

    Iryo tandukaniro ry’ibiciro muri za farumasi z’uturere ntirizongera kubaho, kuko ubu imiti izajya igezwa ku mashami yose ya RMS mu turere, icuruzwe ku giciro kimwe mu gihugu hose.

    Kandi n’ikibazo cyakundaga kubaho cy’ibura ry’imiti ntikizongera kubaho, kuko ubu ngo icyo kigo gikora imiti igabanya ububabare gusa (Morphine), ariko indi yose bazajya bayikura ku nganda zo hanze ariko iboneke.

    Ikindi icyo kizazamura ni itangwa rya serivisi yihuta, kuko abakozi bari mu mashami ya RMS hirya no hino mu turere (abahoze bakorera za farumasi z’uturere), bazaba bashinzwe gutanga imiti gusa, hatiyongeramo ibyo kujya kuyirangura, harimo ibyo kwakira amafaranga no kuyacunga, kuko ibyo byose bizaba bikorerwa ku cyicaro cya RMS i Kagali.

    Ndayisabye avuga ko ubu ikigo nderabuzima gikeneye imiti runaka kizajya gikora urutonde rw’imiti gikeneye, rugezwe ku ishami rya RMS mu karere icyo kigo nderabuzima giherereyemo, nyuma kishyure amafaranga kuri konti ya RMS nyuma bitegereze kugezwaho imiti batumije.

    Mu ijambo rye kuri uwo munsi wo guhererekanya farumusi y’Akarere ka Bugesera, Harerimana Pie, Umuyobozi wa RMS yagize ati “Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti kiracuruza kizakora ibishoboka ku buryo imiti iboneka ku gihe kandi n’ibiciro bibe bimwe mu gihugu”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/farumasi-z-uturere-zeguriwe-rms-bizafasha-abaturage-kubona-imiti-ku-gihe-kandi-ihendutse

  • Waba uzi imbaraga z’Imana zikorera muri wowe? #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abantu biyemeje kubwiriza ubutumwa bwiza, bagendana izindi mbaraga z’Imana zikorera muri bo zigakora imirimo n’ibitangaza bityo izina ry’Imana rikubahwandetse n’abataramenya Imana bakayimenya.

    Kandi none Mwami Mana reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n’ibimenyetso n’ibitangaza mu izina ry’Umugaragu wawe wera Yesu (Ibyakozwe n’intumwa 4:29-30).

    Nkunda cyane iki gice cyo mu Byakozwe n’Intumwa kitwereka neza uko abigishwa basobanuraga ubutumwa bwiza bizeraga. Hano biragaragara neza ko kuri bo kuba abizera bisobanura “kuvuga Ijambo” kandi ko imbaraga zigaragara binyuze mu bitangaza.

    Byamenyekanye cyane mu myumvire yabo y’ubukristo ko ubutumwa bwiza butari ubutumwa gusa, ahubwo ko ari n’ibikorwa biherekezwa n’imbaraga z’Imana.

    Nshuti, ndashaka kukongeramo imbaraga uyu munsi, nkubwira ko Yesu atadusigiye amagambo gusa, cyangwa uburyo bwo kubaho gusa. Oya! Buri wese muri twe afite imbaraga y’Imana ishaka kwigaragaza. Kuberako imbaraga zihora zemeza ubutumwa. Ku bigishwa, byaragaragaye, ubutumwa bwiza bwari ubutumwa buherekejwe n’ibimenyetso by’ibitangaza.

    Buri wese muri twe afite imbaraga z’Imana ishaka kwigaragaza

    Gukuraho ibikorwa bifatika by’Imana mu byo twamamaza, ni ugukuraho umurage Kristo yadusigiye. Ni ukwemera ko kwizera kwacu guhinduka idini rimwe gusa mu yandi.

    Mwibukiranye amasezerano:”Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ni ibi:bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire”. Mariko 16:17-18

    Igikorwa cy’umunsi

    Muhindukire, ibitangaza birabakurikira kuko birahari. Imana ishimangira ijambo ryayo, ishyigikira izina ryayo. Ntutinye rero gusengera umuntu, shyira ukwizera kwawe mu bikorwa , amamaza ubutumwa bushyitse. Ububasha bw’Imana buzagushyigikira.

    source: www.top.chretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Waba-uzi-imbaraga-z-Imana-zikorera-muri-wowe.html

  • Ku isoko rya magendu i Nairobi, umwana aragura amafaranga ibihumbi 500 by'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abana baribwa bakajyanwa ku isoko rya magendu aho bagurishwa. Ishami Africa Eye rya BBC ryinjiriye aba bacuruza abana ku mafaranga ashobora no kugera ku 300,000Frw.

    Inkuru ya Peter Murimi, Joel Gunter, na Tom Watson.

    Ahantu ari, umwana w'umuhungu wa Rebecca ubu agize imyaka 10. Ashobora kuba ari i Nairobi aho na nyina aba, cyangwa se ahandi. Ashobora no kuba atakiriho. Ubwa nyuma amubona umwana we w'imfura Lawrence Josiah, yari afite umwaka umwe.

    Rebecca yari afite imyaka 16. Hari ahagana saa munani z'ijoro mu kwa gatatu 2011 yari yataye ubwenge kubera guhumeka lisansi. Rebecca yahumekaga lisansi kugira ngo bimufashe gutinyuka gusabiriza ku nzira.

    Ubwo yari afite imyaka 15, nyina wa Rebecca ntiyari akibasha kumutunga no kumuha ibyangombwa nkenerwa, yavuye mu ishuri ajya ku mihanda. Yahahuriye n'umugabo wamwijeje kumushaka nk'umugore, ariko amutera inda ubundi arabura. Umwaka wakurikiyeho Rebecca yabyaye umwana amwita Lawrence Josiah, yamureze umwaka umwe n'amezi, kugeza umunsi yasinziriye akangutse aramubura.

    Arwana n'amarira, ati: 'Nubwo ubu mfite abandi bana, niwe wari imfura, niwe wangize umubyeyi. Nashakiye mu bigo byose by'abana, sinigeze mubona'.

    Rebecca aracyaba ku mihanda i Nairobi. Ni umugore muto w'imisatsi migufi. Ubu afite abandi bana batatu b'abakobwa b'imyaka umunani, itandatu n'ine. Uyu w'umuhererezi nawe bigeze kumumwambura nk'uko abivuga, bikozwe n'umugabo ukunze kuba ari aho. Uwo mugabo ngo yamubwiraga ko uwo mwana yari amubwiye ngo amugurire icyo anywa. Rebecca abakurikiye ngo yabonye umugore hirya wari utegereje mu modoka.

    Biroroshye cyane kumva inkuru nk'izi kuri iyi mihanda aho Rebecca aba, kimwe n'abandi nkawe batagira aho baba i Nairobi. Umwana w'umuhungu w'imyaka itatu wa Esther yabuze mu kwa munani 2018.

    Esther ati: 'Sinigeze ngira amahoro kuva nabura umwana wanjye. Naramushakishije kugera n'i Mombasa.

    Ubu hashize imyaka itanu Carol nawe yambuwe umwana we w'umuhungu hagati mu ijoro. Ati: 'Ndamukunda cyane, nabagirira imbabazi baramutse bamunsubije'.

    Aba bagore badafite kirengera barahigwa i Nairobi kugira ngo bahe isoko rya magendu abana bakenewe nk'ibicuruzwa. Mu gihe cy'umwaka, ishami rya BBC rikora inkuru zicukumbuye Africa Eye, ryabonye ibimenyetso ku bana bamburwa ba nyina batagira aho baba kugira ngo bagurishwe agatubutse.

    Africa Eye yabonye ubucuruzi bw'abana bibwa ku mihanda, n'abana bibwa mu bitaro bikuru bya leta.

    Mu muhate wo kugaragaza abakoresha ububasha bwabo nabi, Africa Eye yigize nk'umuguzi w'umwana watawe mu bitaro agurishwa n'umukozi wo kwa muganga, uyu akoresha impapuro mpimbano ko ari we ufite uwo mwana byemewe mbere y'uko amugurisha.

    Aba biba abana, baratandukanye, kuva ku babikora nko kwiboneramo inyungu ntoya gusa, kugera ku babikora mu buryo buteguwe cyane kandi buhoraho — kenshi bombi barakorana.

    Abagore babikora babonamo inyungu ntoya nka Anita, umusinzi ukomeye kandi ukoresha ibiyobyabwenge ndetse nawe uba ku muhanda, bahora bashakisha abana bo kwiba bari munsi y'imyaka itatu.

    Africa Eye yamenye ibya Anita kubera inshuti ye, wifuje ko adatangazwa. Iyo nshuti ye, wifujwe kwitwa Emma, avuga ko Anita afite amayeri menshi yo kwiba abana ku mihanda.

    Ati: 'Rimwe na rimwe abanza kuvugana na nyina, ngo arebe niba yamenya umugambi afite, ubundi se agaha ibiyobyabwenge nyina, nk'ibinini bisinziriza cyangwa lisansi.

    Anita afite uburyo bwinshi abona abana.

    Yigize nk'umuguzi w'ingenzi, Africa Eye yateguye gahunda yo guhura na Anita mu kabari kari hagati mu mujyi i Nairobi kajyamo abacururiza ku mihanda. Anita yatubwiye ko ari ku gitutu cya 'boss' we ngo yibe abana benshi, ndetse atubwira ku wo aheruka kwiba.

    Ati: 'Nyina yari mushya ku mihanda, wabona byaramucanze atazi ibiri kuba. Yaranyizeye ampa umwana, ubu ndamufite'.

    Anita avuga ko 'boss' we ari umucuruzikazi wa hano ugura abana bibwe n'aba babikora batoya, we akabacuruza ku nyungu nini. Bamwe mu baguzi ni 'abagore batabyara, kuri bo rero uwo aba ari nk'uwe. Abandi babakoresha nk'ibitambo'.

    Arakomeza ati: 'Yego, babakoresha nk'ibitambo. Aba bana barabura, ntushobora kongera kubabona'.

    Hari ikintu nanone twumvanye Anita, ariko na Emma yari yatubwiye. Ko hari abagura abo bana 'babajyana kubatangaho ibitambo'. Ubundi Anita iyo amaze kugurisha umwana nta byinshi amenya ku bizamubaho.

    Abagurisha na wa mugore yita 'boss', 50,000 Ksh ku mukobwa na 80,000 Ksh ku muhungu (hafi 800,000Frw) nk'uko abivuga, icyo nicyo giciro urebye cy'umwana wibwe ku muhanda i Nairobi.

    Emma ati: 'Uwo boss ntajya avuga business akoresha abo bana, nabajije Anita niba we yaba azi icyo abakoresha, ambwira ko ibyo atabyitaho niba abajyana mu barozi cyangwa ahandi, ko icyo apfa ari uko amuha amafaranga ibindi ntacyo amubaza'.

    Nyuma gato yo guhura bwa mbere, Anita yaraduhamagaye ngo twongere duhure. Tuhageze, twasanze afite umwana w'umukobwa atubwira ko afite amezi atanu kandi ari bwo akimuhabwa na nyina, nyuma yo kumwizera. Ati: 'Nibwo akimumpa, mpise mwirukankana'.

    Anita yavuze ko afite undi muguzi ushobora kumuha 50,000Ksh (hafi 500,000Frw). Emma, uwaduhuje na Anita, yashatse kwinjira mu kugereka, avuga ko hari umuguzi azi ushobora kwishyura 80,000Ksh. Anita ati: 'Aho ni sawa. Reka gahunda tuyirangize ejo'.

    Gahunda yari uguhura saa kumi n'imwe. Ariko kuko ubuzima bw'uyu mwana bwari mu kaga, Africa Eye yahise imenyesha polisi, nayo itegura uburyo bwo gufata Anita no kurokora uwo mwana, umuguzi we akimugeraho. Bwari bwo buryo bwa nyuma bushoboka bwo kurokora uyu mwana mbere y'uko aburirwa irengero.

    Gusa Anita ntiyigeze aza, ndetse nyuma y'iminsi tugerageza kumubona twaramubuze. Hashize ibyumweru, Emma yabashije kumenya aho ari. Atubwira ko Anita yahise abona umuguzi utanga menshi, ndetse yayakoresheje mu kubaka ibyumba bibiri, akazu gato k'amabati mu tujagari twa Nairobi. Umwana yari yagiye. Polisi iracyafite dosiye ifunguye ya Anita.

    'Uwabikora tukareba'

    Nta mibare izwi y'ubucuruzi bw'abana muri Kenya — nta raporo za leta cyangwa ibarura ribikorwaho. Ibigo bikora ibyo gushaka abana babuze no gukurikirana igurishwa ryabo, nta bushobozi bifite kandi bifite abakozi bacyeya. Kimwe mu bigo abagore bibwe abana bagana ni Missing Child Kenya, ikigo cyigenga gikuriwe na Maryana Munyendo. Mu myaka ine kimaze, cyakoze ku bibazo nk'ibi 600 nk'uko Munyendo abivuga.

    Ati: 'Iki ni ikibazo gikomeye muri Kenya ariko ntikivugwaho. Hano muri Missing Child Kenya tumaze urebye gukora akantu gato cyane kuri cyo kuko si ikibazo ababishinzwe baha agaciro'.

    Urebye ni uko abagirwaho ingaruka na cyo ari abantu boroheje cyane, badafite kirengera cyangwa ijwi ryumvwa n'abategetsi n'itangazamakuru, nka Rebecca,
    Ikindi gitiza umurindi iri soko magendu ry'abana ni umuco mubi wo kunnyega ubugumba. Munyendo ati: 'Ubugumba ni ikintu kibi ku mugore mu rushako muri Africa.

    Uba witezweho kubyara kandi akaba ari umuhungu. Iyo bidashobotse, ushobora no kwirukanwa. Babigenza bate rero? Bamwe biba abana'

    Umugore uri muri icyo kibazo kenshi ahuzwa n'umuntu ucuruza abana nka boss wa Anita, nawe ukoresha abantu b'intege nke nka Anita bakiba abana ku muhanda. Cyangwa se bakaba bakorana n'umuntu wo kwa muganga.

    Iperereza rya Africa Eye ryabonye ko hari ibikorwa byo kugurisha abana bikorwa cyane mu bitaro bya leta.

    Duciye ku wundi muntu, yaduhuje na Fred Leparan, umukozi ku bitaro bya Mama Lucy Kibaki hospital. Leparan ashinzwe kurengera abana bari mu kaga bavukiye kuri Mama Lucy. Ariko uwamutugejejeho yatubwiye ko Leparan akora n'ubwo bucuruzi. Uyu yateguye uko duhura na Leparan, amubwira ko hari umugore ubabaye cyane ushaka kugura umwana kuko we atabyara.

    Leparan yaramusubije ati: 'Mfite umwana mu bitaro, hashize ibyumweru bibiri bamutaye, ntibagarutse'.
    Uwaduhaye amakuru avuga ko atari ubwa mbere Leparan agiye mubyo kugurisha umwana.

    Ubwo twahuraga, Leparan yagize ati: 'Ubwo mperuka kubikora byanteye ubwoba'. Africa Eye yamufataga amajwi n'amashusho atabizi, yongeraho ati: 'Ibi nitubikora, ndashaka ko bitazanzanira ibibazo nyuma'.

    Abana batawe, nk'uyu Leparan yashakaga kugurisha, bagomba gushyirwa mu bigo bya leta byita ku bana aho bashobora guhabwa ababyeyi mu buryo bwemewe n'amategeko babanje gusuzuma niba bazashobora kubitaho. Iyo bagurishijwe gutya n'abantu nka Fred Leparan, nta muntu mu by'ukuri umenya irengero ryabo n'aho baba.

    Yagiye nk'umugore witwa Rose, umunyamakuru wa Africa Eye wiyoberanyije yahuye na Leparan mu biro biri hafi y'ibi bitaro. Leparan yamubajije Rose ibibazo bicye kuri we. Amubwira ko afite umugabo ariko yananiwe gusama kandi ari ku gitutu cy'umuryango w'umugabo we ngo abyare.

    Leparan aramubaza ati: 'Wagerageje gushaka uwo urera byemewe n'amategeko?'
    'Twarabitekereje ariko tubona ni ibintu bisa n'ibigoranye' — Rose arasubiza.
    Leparan yaremeye. Igiciro cyagombaga kuba 300,000Ksh (ni hafi 3,000,000Frw).

    'Ibi nibirangira, bigomba kuba hagati yacu batatu gusa — wowe nanjye nawe' — Leparan avuga yerekana n'uwaduhuje. Yongeraho ati: 'Ndavuga ko kwizera umuntu ari ibintu bikomeye. Bintera ubwoba'. Yavuze ko azatuvugisha nyuma tukarangiza gahunda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ku-isoko-rya-magendu-i-nairobi-umwana-aragura-amafaranga-ibihumbi-500-byu-rwanda/

  • Nyarugenge youth volunteers reignite security and development activities #rwanda #RwOT

    The congress presided over by Nyarugenge District Executive Administrator (DEA) Emmy Ngabonziza, brought together youth coordinators from cell to district level in Nyarugenge.

    Present was also the national youth volunteers coordinator, Abdallah Murenzi, as well as the Police, the army and the National Youth Council representatives.

    There are about 9,553 members of youth volunteers in Nyarugenge District. Countrywide, the youth group has over 300,000 members.
    While speaking during the congress, the Nyarugenge DEA thanked them for taking the lead in building their country.

    “Everything you do has an impact to the direct beneficiaries and a channel to further build your country. You are setting the tone for other young people to follow,” Ngabonziza said.

    Nyarugenge youth volunteers dedicated the month of October to community security and development activities.

    Thus, their activities focused on raising awareness against lawlessness, community education on healthy feeding, environmental protection, welfare and community development, among others.

    They also built two houses and renovated two others as well as 11 toilets for disadvantaged families; constructed 480 organic gardens to fight poor feeding and educated 741 families on healthy feeding; and planted about 1200 trees.

    Currently, they are also constructing three other houses for less privileged families in Nyarugenge.

    Fighting COVID-19

    During the youth volunteers’ month, they donated about 600 facemasks and conducted awareness campaign on government directives and safety practices for the pandemic containment.

    So far, about 370 youth volunteers in Nyarugenge are stationed at 21 sites in markets, bus terminals, stations and in other public places. They support Rwanda National Police in monitoring the implementation of practices meant to prevent further spread of COVID-19 such as physical distancing, hand washing and wearing face masks, among others.

    The national youth volunteers coordinator, Abdallah Murenzi, said that countrywide, the youth volunteers activities in the month of October are worth over Frw500 million with over Frw12 in Nyarugenge District alone.

    “You cannot equate the value of volunteerism. The value of what you do is found in how it contributes to our country’s progress on security and development fronts,” Murenzi said.

    He urged them to be defined by the values of discipline, patriotism, fighting corruption and influencing positive behavioral change.

    “Changing the criminal behaviors of drug dealers and abusers, subscribing to health insurance, healthy feeding and healthy living… all spearhead peer teaching and learning. This is what you should strive to do as youth volunteers.

    You would not be pleased if wrangles in your communities become fatal or if young people there become drug addicts,” said Murenzi.

    The District Political and Civil Education Officer (DPCEO) for Nyarugenge, Inspector of Police (IP) Shadrack Munyakazi lauded the role of youth volunteers in crime prevention activities.

    “Your activities have set roots in fighting and preventing crimes through awareness and information sharing on wrongdoers,” IP Munyakazi said.

    He added: “Your spirit of volunteerism defines a disciplined and patriotic young people. This is a culture that should be inherited by generations to create a solid branch of our country’s sustainable security and development.”

    He urged them to give much emphasis to fighting drugs, GBV, child abuse and corruption, among others.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/nyarugenge-youth-volunteers-reignite-security-and-development-activities

  • Ingo mbonezamikurire y’abana bato zigiye kongera gufungura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, yabereye mu Karere ka Musanze ku wa kane tariki 12 Ugushyingo 2020.

    Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Abanyamabanga Nshingwabikorwa mu turere n’abahagarariye serivise z’ubuzima muri utwo turere. Intego y’iyo nama yari ukuganira ku buryo ingo mbonezamikurire zakongera gufungurwa.

    Muri iyo nama, baganiriye ku ngingo zinyuranye aho bagiye bareba ibikenewe kugira ngo izo ngo zongere gufungura, biga ku mbogamizi zihari ndetse hemezwa ko hari amatsinda y’abantu bagiye guhugurwa hirya no hino mu gihugu ku bijyanye no kwirinda COVID-19 n’uburyo bagomba kwakira abana, ndetse bakazahugurirwa n’uburyo raporo zitangwa ku bana bafite ibibazo by’igwingira, zihuzwa n’ukuri.

    Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Dr Asiimwe Anita. Yabwiye abitabiriye iyo nama ko mu bikorwa byihutirwa harimo kureba uburyo gahunda z’ingo mbonezamikurire y’abana bato(ECDs) zakongera gusubukurwa.

    Yanasabye abitabiriye iyo nama kubishyiramo imbaraga no kubitegura neza hirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19, aho yemeza ko bizatangira mu minsi mike.

    Atangiza iyo nama, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yavuze ko imikurire y’abana bato igomba kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko nk’intara ifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa by’amoko atandukanye kandi bihagije.

    Avuga ko nta mwana wo mu Ntara y’Amajyaruguru ukwiye kugwingira, aho yasabye abitabiriye inama gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe neza indyo yuzuye.

    Mu gihe ubuyobozi bwemeza ko Intara y’Amajyaruguru ikungahaye ku biribwa bifite intungamubiri, haracyagaragara umubare munini w’abana bagwingiye aho muri raporo za Minisiteri y’Ubuzima z’imyaka ishize byagaragaye ko uturere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru twagiye tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye n’abagaragaza indwara zituruka ku mirire mibi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/ingo-mbonezamikurire-y-abana-bato-zigiye-kongera-gufungura