


Mu byumweru bibiri bishize, umuganda uba buri wa gatandatu umaze gukusanyirizwamo amacupa apima toni eshatu(3,000kg) nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza.
Avuga ko ari umuganda uzakomeza gukorwa kugeza ubwo amazi ya Nyabugogo azasigara atemba nta nkomyi nyuma yo gutoragura imyanda iri muri za ruhurura, mu migezi no mu gishanga.
Ngabonziza yagize ati”ni igikorwa twizeye ko gikomeje gutanga umusaruro, dore ko tubara hafi toni zigera kuri eshatu z’amacupa tumaze gukusanya, zizaba zamaze kwiyongera cyane mu mpera z’uku kwezi”.
Uyu muyobozi avuga ko amacupa yatoraguwe arimo guhabwa uruganda rwitwa Ecoplastic ruri i Mageragere, kugira ngo ruyakoremo ibindi bikoresho nk’amasashe akoreshwa mu bwubatsi hamwe n’indobo zishyirwamo ibishingwe.

Ngabonzinza yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kumenya ko amacupa bakoresha rimwe aba yaguriwemo jus, inzoga n’amazi, iyo bayajugunye agenda akirunda muri Nyabugogo, kuko ari ryo kusanyirizo ry’imyanda yose itemba iva muri uyu mujyi.
Avuga ko umuganda urimo gukorwa uzajyana n’ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ibikubiye mu Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ryo muri 2019.
Ingingo ya 13 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese urunda cyangwa ujugunya imyanda y’amasashe n’ibindi bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahatemewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw), kandi agategekwa guhita akuraho iyo myanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge asaba umuntu wese urangije kunywa ‘jus’, inzoga cyangwa amazi, gushyira mu ngarani icupa rya pulasitiki yakoresheje, umuheha yanywesheje cyangwa ikindi kintu cyo mu rwego runwe nabyo bikoreshwa inshuro imwe.
Iyo byashyizwe mu ngarani(poubelle), abashinzwe gukusanya ibishingwe barabijyana bakabirobanurira i Nduba ku kimoteri, amacupa bakayoherereza uruganda Ecoplastic.
Kujugunya mu nzira cyangwa ku gasozi amacupa ya pulasitiki n’ibindi bikoresho nkabyo, isuri irabitembana ikabiroha mu migezi, bigakomeza gutemba kugeza ubwo bigeze mu nyanja no mu biyaga aho abantu bakura amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi.

Kugeza ubu hari amafi n’ibindi binyabuzima bipfa cyangwa birwara bitewe no kumira ibi bintu bya pulasitiki, abantu na bo iyo babirobye bakabirya ni ho bakuriza kwandura indwara z’ibyorezo zirimo iya kanseri.
Urubuga worldanimalprotection.org ruvuga ko buri mwaka abarobyi mu nyanja ngari zigize isi bahagarika kuroba amafi yanduye abarirwa muri toni ibihumbi 640.
Ubariye buri muntu mu batuye isi amagarama 100 y’inyama z’amafi agomba kuba afungura buri munsi, ubona ko abantu barenga miliyoni 64 buri mwaka bagenda bacika ku kurya amafi bitewe n’uko bayagaburiye amafupa ya pulasitiki agahumana.


Nyuma y’uko Zari Hassan ari mu gihugu cya Tanzania aho yashyiriye se w’abana abana be, kuri iyi nshuro biravugwa ko na Tanasha Donna na we wabyaranye na Diamond mu minsi ya vuba ari bube ari muri iki gihugu na we amushyiriye umuhungu we amaze amezi 8 atabona.
Nyuma y’imyaka irenga 2 Diamond atabonana n’abana be yabyaranye na Zari, ku wa Kane w’icyumweru gishize, Zari yageze muri Tanzania n’abana be babiri yabyaranye Diamond abamushyiriye ngo bamusuhuze.
Nyuma yo kugera muri iki gihugu, nk’uko amakuru dukesha Global Publishers abivuga, Tanasha Donna na we arimo gupnga kujya muri iki gihugu avuye muri Kenya akaba azaba ashyiriye Diamond umuhungu we aheruka kubona mbere y’uko batandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yavuze ko uyu munyakenyakazi ari mu myiteguro yo kujya muri Tanzania guhura na Diamond amushyiriye umwana we cyane ko ari uburenganzira bwe.
Ati'Tanasha yavuze ko agiye kujya muri Tanzania vuba kureba Diamond aho aba. Azaba agiye muri iki gihugu ajyanye umuhungu we ngo ahure na se kuko ni uburenganzira bwa buri mwana.'
Yakomeje avuga ko Tanasha nta gahunda afite yo gusubirana na Diamond kuko yamaze kumwirkuramo, ngo niba Zari yarakoresheje abana ngo asubirane na Diamond siko bimeze kwa Tanasha.
Tanasha na Diamond batandukanye mu ntangiriro za Werurwe 2020, ni nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Jr.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/tanasha-mu-nzira-zisanga-zari-muri-tanzania
Umukino wa gicuti wari urimo guhuza APR FC na Etincelles ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, wasubitswe nyuma y’iminota 4 utangiye kubera imvura.
Ni umukino wa gicuti wagombaga kubera kuri Stade Regional Nyamirambo ariko wimurirwa ku kibuga cy’i Shyorongi aho APR FC ikorera imyitozo bitewe n’uko i Nyamirambo hari kubera imyitozo y’ikipe y’igihugu.
Akaba ari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha ndetse no gufasha APR FC kwitegura umukino nyafurika wa CAF Champions Leaue izahuramo na Gor Mahia mu mpera z’uku kwezi.
Uyu mukino watangiye saa 15h45′ ariko nyuma y’iminota 4 gusa uhita uhagarara kubera imvura nyinshi yarimo kugwa.
Bategereje ko ihita ariko biranga n’ikibuga gikomeza kurekamo menshi ku buryo umukino utari gukomeza kubera muri icyo kibuga, nyuma y’iminota 30 bakaba bahise bafata umwanzuro wo gusubika uyu mukino.
APR FC ikaba yitegura cyane umukino wa Gor Mahia uzaba hagati y’itariki ya 27 na 28 Ugushyingo i Kigali, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 Nairobi muri Kenya.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko imibare y’abandura coronavirus ikomeje kuzamuka muri iyi minsi ariko ikaba yibasiye amagereza ku buryo budasanzwe.
Imibare itangazwa buri munsi y’abashya banduye coronavirus iragaragaza ko amazu y’imfungwa ari yo magereza akomeje kwibasirwa cyane n’ubwandu bwa coronavirus.
Ministeri y’ubuzima ivuga ko ku bantu 61 batangajwe ku munsi w’ejo, 55 bose ni abatahuwe muri gereza nkuru ya Kigali iri ahitwa Mageragere.
Ibi byatumye amagereza 3 amaze kugaragaramo ubwandu abarura abantu banduye basaga 160 kandi iyi ikaba ari imibare yo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Uretse abanduye itangazo rya Ministeri y’ubuzima riranavuga abantu 3 bashya bahitanywe n’iyi ndwara bose bakaba baguye mu karere ka Rwamagana.
Iyi Rwamagana imaze gutakaza abantu 7 mu gihe kitarenze icyumweru ni na yo irimo Gereza ya Nsinda iherutse kubonekamo abanyururu banduye ari benshi.
Iyi virusi yinjiye ite muri gereza ?
Mu bitangazamakuru bitandukanye, abayobozi b’urwego rushinzwe imfungwa bumvikanye bavuga ko bataramenya uburyo iyi virusi yinjiye muri gereza kuko n’abashinzwe kurinda abanyururu bapimwe ngo batagaragayemo abafite ubwandu.
Umuyobozi w’uru rwego Georges Rwigamba yavuze ko nta gikuba cyacitse nubwo abamaze kwandura ari benshi.
Yemeje ko abanduye bose bamaze gushyirwa mu kato, aho badashobora guhura n’izindi mfungwa zitaragaragaza ubwandu.
Ministeri y’ubuzima iherutse kuvuga ko ihangayikishijwe n’ubu bwiyongere bw’ubwandu mu magereza aho byoroshye guhererekanya ubwandu.
Kuri ubu amatsinda y’abaganga yoherejwe muri aya magereza 3 yagaragayemo abarwayi ariko ngo amagara y’imfungwa agiye kwitabwaho byihariye muri rusange.
Kugeza ubu abantu 5455 ni bo bamaze kwandura Coronavirus cyakora abakabakaba 5000 bamaze kuyikira na ho abo imaze guhitana bo bamaze kugera kuri 45.
Mu Rwanda ibikorwa byinshi bimaze kwemererwa kongera gukora uko byahoze mbere y’umwaduko w’iyi virus.
Ibi birimo amashuri yongeye gutangira ndetse n’imodoka zitwara abagenzi zongeye kwemererwa gutwara abantu mu gihugu cyose.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko nta bwandu bushya buri kugaragara mu baturage muri rusange ariko bagasaba abaturage kurushaho kwitwararika kuko virus yakongera kugarukana ingufu mu gihe yaba ihawe icyuho.
Mu Karere ka Rusizi amazi y’amashyuza afatwa nk’ubukungu kubera ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, ariko ngo aya mazi ashobora kubyazwamo amashanyarazi.
Abantu bava hirya no hino baje muri aya mazi, benshi bizeye ko bazayakiriramo indwara zitandukanye abandi bakazanwa n’amasengesho bizeye ko Imana yaremye amazi adasanzwe yanabakorera ibidasanzwe byananiranye. Twasuye aya mazi ahora ashyushye tuganira n’abantu batandukanye batubwira byinshi bitangaje kuri aya mazi.
REBA VIDEO Y’IBYO TWASANZE BAKORERA MURI AYA MAZI HANO :
The tempo is high as ten cycling teams descend down in Douala a coastal city in southwest Cameroon ahead of the 20th Grand Prix Chantal Biya- a professional road bicycle racing stage race named in honor of Chantal Biya, the First Lady of Cameroon.
A six-man strong Team Rwanda including three other support staff flew out of the country early Monday aboard the national carrier RwandAir. The team has been training so hard across Rwanda in preparation of this highly competitive race.
The race will take place in three regions including; Littoral, Centre, East and South regions covering a distance of 685.3km. A total of ten teams from Europe and Africa are lined up for this race. The different delegations have all arrived in Cameroon for a 5-day race.
Team Rwanda is composed of Rnus Byiza Uhiriwe, Patrick Byukusenge, Moïse Mugisha and Didier Munyaneza led by former Tour du Rwanda champions Joseph Areruya and Samuel Mugisha.
There will be two participating teams from Europe represented by the French military team and Dukkla Banska Bystrica from Slovakia. Cameroon, Burkina Faso, the Democratic Republic of Congo, Ivory Coast, Rwanda and Benin will represent the rest of the race teams.

The ceremony for the presentation of participating teams will take place at the Esplanade of the IUG in Douala on Tuesday.
Meanwhile, a statement signed by Honore Yossi the President of the Cameroon Cycling Federation indicates that the caravan for the competition will undergo Covi-19 test at least 72 hours before the competition and all positive results will be isolate and treated by the Covid-19 medical team.
According to the official programme from the Cameroon Cycling Federation (FECACYCLISME), the race will kick off with a closed circuit race in the city of Douala (spanning 95.9km).
Meanwhile, the second stage will take place along the Akonolinga-Abong-Mbang highway (139.5km), the third stage is set from Yaounde to Ebolowa (Nkolandom) (167km).
The Fourth stage is set from Zoétélé town-Nkwang-Meyomessala (116.4km) and the last lap will take place along the Sangmelima-Yaounde highway (166km).
Cameroon has not yet confirmed whether the First Lady Chantal Biya will make an appearance in the 2020 race.
However, in the 2019 finals, First Lady, Chantal BIYA personally presided over the last stage of the cycling tour, where she handed over the yellow jersey and the main trophy to Algeria's Azzedine Lagab.

Source : https://taarifa.rw/grand-prix-chantal-biya-kicks-off-wednesday-in-cameroon/
Ukekwaho magendu yafatiwe ku Giti cy’Inyoni mu Mujyi wa Kigali afite amabaro atandatu y’imyenda ya caguwa.
Aba bakekwaho ubujura bakoreshaga mu kwiba imodoka, Polisi yavuze ko bibye mu duce dutandukanye i Nyagatare, Huye, ku Murindi, Rubavu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu batangabuhamya bibwe, bavuze ko abo bajura babanzaga bakabarangaza hanyuma bakinjira mu iduka bagatwara amafaranga.
Umwe mu bacuruzi bibwe, Muhineza Jules, usanzwe ufite iduka ricuruza ibikoresho byo mu mashuri, yavuze ko yibwe mu buryo bw’amayobera kuko yabanje kurangazwa n’abajura acyeka ko ari abakiliya maze abandi baca inyuma bajya mu iduka batwara amafaranga y’u Rwanda angana na 415.000 Frw.
REBA VIDEO IBISOBANURA BYOSE HANO :
Mu biganiro byahuje abaturage b'Umurenge wa Mururu na Nyakarenzo, bari kumwe n'umuryango wa RCN Justice et Democratie ufatanyije na PaxPress, hagamijwe gusangira amakuru nyuma y'urubanza rwabaye itegeko kuri Theodore Rukeratabaro wakatiwe gufungwa burundu n'urukiko rwo muri Swede, abarokotse Jenoside batabashije kuregera indishyi basobanuriwe ko hakiri igihe, ko kandi bitagombera kujya kuziregera aho urubanza rwabereye.
Rukeratabaro Theodore, yavukiye mucyahoze ari Segiteri Winteko, Komine Kimbogo, Perefegiture ya Cyangugu mu 1969, ubu ni mu karere ka Rusizi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, yari Umujandarume. Yafatiwe mu gihugu cya Swede akurikiranwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaraburanishijwe ahamwa n'ibyaha, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu.
Mu rubanza, abamushinjije cyangwa se abatanze ubuhamya ku byaha yakoze ni abantu 30, ariko abaregeye indishyi ni abantu 16. Bamwe mu barotse Jenoside I Rusizi by'umwihariko mu mirenge ya Mururu na Nyakarenzo, bagaragaza impungenge zo kuba abaregeye indishyi ari bake ugereranije n'abo yakoreye ibyaha.
Ndagijimana Laurent, Perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi ashimangira ibivugwa n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ahamya ko abaregeye indishyi koko ari bake ugereranije n'abakorewe ibyaha, ariko kandi akanavuga ko mu gihe na bake baziregeye batazibonye ngo nta butabera bwuzuye buba bubayeho.
Ku rundi ruhande, Ndagijimana avuga ko kubera Rukeratabaro yaburanye nk'utishoboye, ko no kuregera indishyi byagorana kuzibona. Asaba ko hakwiye inzira isobanutse yafasha abahemukiwe kujya babona indishyi kuko iki ngo ari ikibazo kizabaho kenshi, bitewe nuko abakurikiranwa ku byaha bya Jenoside bari I Mahanga ari benshi kandi ngo usanga iyo bigeze mu nkiko bose bafatwa nk'abatishoboye. Ati ' Iki ni kibazo abantu bakwiye kwicarira, bigahabwa umurongo'.
Me Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w'umushinga Justice & Mémoire wa RCN, umuryango w'ababiligi uharanira ubutabera na Demokalasi, avuga ko uretse abantu 16 baregeye indishyi mu rubanza rwa Rukeratabaro Theodore, ngo n'undi wese waba waracikanwe, uyu munsi ashobora kugana urukiko atari urwo muri Swede, agatanga ikirego yisunze urubanza rwaciwe, akaregera indishyi kuko ngo amategeko abimwemerera.
Ntampuhwe, ashimangira ko ibi amategeko abyemera cyane, ko ibyaha Rukeratabaro yahamijwe ari ibyaha bidasaza, ko rero n'ibirego by'indishyi bishingiye kuri ibyo byaha bidasaza.
Rukeratabaro Theodore, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yahungiye muri Swede mu 1998, aho yaje no kubona ubwenegihugu bw'iki gihugu muri 2006. Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangiye kumukurikirana ku byaha yakekwagaho muri 2010. Yaje gutabwa muri yombi mu 2016 afatirwa muri Swede.
Ibyaha yashinjwaga ni ibyo yakoreye mucyahoze ari Komine Kimbogo. Mu rukiko, ibyo yashinjwaga mu rwego rwa mbere ni; Ubwicanyi, Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, Gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, Gushimuta Abatutsi, Gutegura, gushishikariza no Gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaburanishirijwe muri Swede ndetse agera mu bujurire akatiwe igihano cy'Igifungo cya 'Burundu'.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Ihuriro ry'abaganga muri Kenya ryaburiye Leta ko mu minsi 21 rizakora imyigaragambyo, ni nyuma y'uko abaganga 10 bapfuye bishwe na coronavirus mu minsi ine gusa ishize.
Abaganga bane muri abo bapfuye kuwa gatanu ushize gusa, nubwo bitazwi neza niba Covid barayandujwe n'abarwayi. Iri huriro ry'abaganga rishinja Leta kubategeza Covid-19.
Mwachonda Chibanzi ukuriye ihuriro ryabo yavuze ko bazigaragambya niba ibyo basaba leta itabikoze.
Mubyo basaba Leta, harimo gutanga ibikoresho bikwiriye birinda abaganga n'abafasha babo ku bitaro byose bya Leta n'ibyigenga mu gihugu. Barasaba kandi Leta guha abakozi bose bo mu rwego rw'ubuzima ubwishingizi bukwiriye.
Mwachonda yagize ati: 'Turakomeza imirimo yacu muri ibi byumweru bitatu, ariko nyuma yabyo niba ibyo dusaba bitubahirijwe tuzahamagarira abanyamuryango bose mu gihugu kwigaragambya'.
Minisitiri w'ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, BBC itangaza ko yavuze ko kuri uyu wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 hari inama yo kwiga ku kwiyongera kwa coronavirus mu gihugu, no mu bakozi bo kwa muganga.
Kenya imaze gutangaza abantu 70,200 banduye coronavirus n'abandi 1,269 imaze kwica.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/mu-minsi-ine-gusa-abaganga-10-bishwe-na-covid-19-mu-gihugu-cya-kenya/