Category: Uncategorized

  • Ubuhamya bwa Alia Joy Imana yarokoye agiye kwiyahura #rwanda #RwOT

    Sinifuzaga kugira icyo nkora ku bijyanye no kwizera Imana. Nyamara kwizera niko kwampinduye mu ijoro nagerageje kwiyahuramo!.

    Alia Joy ni umuvugizi akaba n’umwanditsi w’ikinyamakuru 'AliaJoy.com’. We n’umuryango we batuye muri Oregon ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Bitewe no gutakariza Imana ikizere kubwo ubuzima busharira yabayemo n’umuryango we, yagerageje kwiyambura ubuzima biranga kuko Imana yari imufiteho umugambi w’uko azayikorera. Mu buhamya bwe nkuko tubikesha Christianity Today atangira agira ati'

    Nakuriye mu muryango w’ababyeyi b’abamisiyoneri b’intangarugero. Bakoreraga umurimo w’ivugabutumwa mu mahanga, ariko nyuma yo gufatwa n’indwara ya leukemia nkiri umwana, twavuye mu gihugu kandi duhura n’ibibazo byo kubura amafaranga. Inshuro nyinshi twimukiye muri Hawaii, hanyuma tujya muri Nepal, tuza kugaruka muri Hawaii, tuza no kwimukira muri New Mexico.

    Mu myaka myinshi yanjye y’ubwangavu, twabaga muri Albuquerque, muri icyo gihe kandi natangiye kwinubira inzira z’Imana kubera ko yemeye ko duhangayika. Natangiye gutekereza ko Imana ari umugome, ko itatwitayeho kandi ko Imana yatwimye mu maso hayo mu bukene twarimo.

    Ababyeyi banjye bampaye umwanya kandi ntibampatiye kujyana nabo mu rusengero, ariko nari nzi ko basengera kugira ngo menye Kristo. Papa yakundaga kuvuga ati: “Nizera ko Imana iguhamagarira kuyimenya Alia.” Ariko sinifuzaga gukora ikintu na kimwe kijyanye n’ibyo kwizera.'

    Ibintu byose byarahindutse ubwo nari nkiri muto. Ni igihe ababyeyi banjye bahamagarirwaga kujya mu wundi murimo w’iyamamazabutumwa, maze badusubiza muri Hawaii.

    Tugeze i Pahoa, papa yakoze ubushakashatsi ku nzu minisiteri yaduhaye. Yasanze iyo yari ikidaturwa: Ntiyari ifite amazi, nta nkuta z’imbere yagiraga, beto yari irimo ibinogo by’amazi y’ibiziba yabaye indiri y’imibu. Ibyatsi byari byaramennye sima harabaye amatongo kandi inzu yari ikikijwe n’ishyamba. Hari ibiti byari byaramennye amadirishya. Nta muntu wari waritaye kugenzura ibiba muri iyonzu yari mu kirwa kinini kandi twayigiyemo hashize imyaka myinshi, ku buryo hari harahindutse mu kidaturwa.

    Twabaye muri Nepal mu kazu kameze nabi. Minisiteri yari yaremeye kwishyura kimwe cya kabiri cy’ubukode bw’amacumbi. Ariko n’ukwezi kumwe tumaze kwimuka, nta bikoresho byo mu nzu twari dufite kandi no kubona iby’ibanze nkenerwa ntibyadushobokeraga dore ko n’ubukode twishyuraga igice gusa. Twari dufite intebe ebyiri mu cyumba gusa. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ababyeyi banjye bahisemo kuguma muri ubwo buzima bategereje icyo Imana izakora.

    Imvura yo muri Pahoa iyo yagwaga byasaga nk’igitero hejuru y’inzu yacu. Kandi nabifashe uko nyine: cyari igitero cy’umuntu ku giti cye. Hari ubwo nari nicaye ku rubaraza rw’icyumba cya papa numva imvura igwa nk’urufaya rw’amasasu, ubwo kandi narimo ntumura isigara, Iyo niyo yari kuzimu yanjye.

    Guhuza iyi myaka y’ubukene n’ububabare hamwe n’Imana yuje urukundo n’impuhwe, byasaga nk’ibidashoboka kuri njye. Sinashoboraga kwizera iyo Mana yahoraga idutererana. Nababriye ahantu hose ku buryo numvaga narabuze aho nkwirwa. Mu rugo si ahantu niyumvagamo.

    Aho niho nahuriye n’Imana ijoro rimwe, Cyangwa ahari n’Imana yahuye nanjye!

    Imvura yari imaze iminsi 42 igwa ubwo natekerezaga kwiyahura. Nta byiringiro by’ejo hazaza nari mfite. Muri iryo joro ndi muri Hawayi, n’amarira natangiye gusahura akabati k’imiti yo mu bwiherero. Nahisemo ko igihe kigeze cyo gucecekesha umubabaro wanjye burundu. Nashakaga ko amajwi yambyiganiragamo ahagarara, kandi nizeraga ko urupfu arirwo nzira yonyine nkwiye gukoresha.

    Ukuboko kwanjye kwahinze umushyitsi ubwo nafataga urwembe ngiye kwikata. Nagerageje kwishyiramo akanyabugabo ngo nikate uruhu urwembe ruratakara. Muri ako kanya ko kwiheba, natakambiye Imana nti: Sinigeze mpitamo kuvuka! Nta na kimwe nigeze mpitamo muri ibi!

    Sinigeze ntekereza ko Imana yansubiza. Ubwo nari niteguye kwiyahura, naje gusanga Imana imfiteho umugambi , uwo munsi nuzuwemo amahoro kugeza uyu munsi, sinabona uburyo mbisobanuramo neza. Numvise nuzuye ubuntu.

    Nyuma y’iryo joro ariko, natangiye kwisobanukirwa. Ahari Imana yigaragariza abakobwa bihebye ikavuga iti: “Uri uwanjye. Nagukunze urukundo ruhoraho. Uri uwanjye. ' Nashakaga ikintu cyansobanurira mu buryo bwose bushoboka ukubaho kw’Imana kandi niba hari icyo inshakaho. Numvaga muri njye hari ikintu ndimo kumva ntigeze numva mbere, iyo yari Imana.

    Ababyeyi banjye bari barampaye Bibiliya ntigeze nkoresha, ahubwo narayihishe. Nayikuye aho nari narayihishe mu nsi y’ameza ntangira kuyisoma nijoro nifungiranye kuko Sinifuzaga ko ababyeyi banjye babimenya. Sinifuzaga ko papa avuga ati: “Nari nzi ko Imana iguhamagarira kuyimenya Alia Joy.” Sinifuzaga ko ambwira ko yari yarabimbwiye.

    Igihe nasomaga Bibiliya yanjye, nagize ibibazo byinshi kandi ngira n’ubwoba. Naryamaga nijoro nizeye ko ndi kumwe n’Imana, kandi nizeraga ko hari umuntu urimo kunsubiza. Nkuko byagenze kuri Yakobo wakiranye n’Imana ijoro ryose, iryo joro ryose nanjye ryampinduriye izina.

    Ndatekereza uburyo ababyeyi banjye bahisemo kuguma muri Hawaii bagategereza Uwiteka. Ndashimira Imana kubwo kumvira kwabo, kuba yaramfashije guhamya ibyiza byayo muri ubwo bukode twabagamo buteye ubwoba.

    Nagarutse mu buzima muri urwo rugo rutari iwacu kuri njye. Aho ni ahantu nahuriye na Yesu, niho hantu namenyeye ko Imana yahoraga impamagarira kuyimenya.

    Source : Christianity Today

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Alia-Joy-Imana-yarokoye-agiye-kwiyahura.html

  • Ese mubyukuri guhirwa bisobanuye iki ? #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga abantu bavuga ko abanyamahirwe cyangwa se abanyamugisha ari abafite impamyabumenyi zo ku rwego ruhanitse, umuryango mwiza, incuti nziza, amafaranga n’ibindi. Nk’abakristo natwe dukoresha iryo jambo, birumvikana. Turasenga ngo Imana ihe umugisha imiryango yacu. Ariko se ni gute twakumva imigisha y’Imana?

    Sobanukirwa Imigisha ihebuje iva ku Mana

    Gushaka Imana kwanjye kwariyongereye cyane bitewe n’ibyo nari nkeneye. Kuba naraguye mu bihombo ngatakaza ibintu byinshi byatumye nkomeza gupfukama nsenga byimbitse, nsoma Bibiliya ndetse ntekereza ku masezerano y’Imana.

    Imigisha yo ku isi ni iy’igihe gito kandi yose ishobora gukurwaho. Imigisha ya Yobu yose yagendeye umunsi umwe. Nanjye, nagize ubuzima bwiza kandi mbwamburwa mugihe cyibyumweru bicye aho urushako rwanjye rwajemo ibibazo, abana banjye barigomeka, ubuzima bwanjye bumererwa nabi, umuryango wanjye uradogera ndetse n’inzozi zanjye zirapfa.

    Ariko hagati aho muri iyo mibabaro, nabonye imigisha ikomeye yImana:Ukwizera gukomeye kurenza uko nahoranye mbere. Urukundo rwimbitse kuruta uko nari narigeze mbimenya. Kugenda cyane kuruta uko nabisobanura. Ibigeragezo byanjye byazamuye kwizera kwanjye mu buryo bukomeye ntatekeerezaga ko bushoboka.
    N’ubwo ibigeragezo byanjye bitari imigisha ubwabyo, byari inzira iganisha ku migisha.

    Bibiliya ivuga iki ku bijyanye no guhirwa?

    Iyo dusomye mu Isezerano rishya ijambo umugisha cyangwa umunyamugisha nta na hamwe rihuriye n’ubutunzi bwa hano mu isi.

    Hahirwa abakene mu mitima yabo…, Hahirwa abashavura…, Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka…, Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka (Matayo 5:3-4, 10-11)

    Nawe aramusubiza ati:”Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera” Luka 11:28

    Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo, kandi ibyaha byabo bigatwikirwa (Abaroma 4:7)

    Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunnda (Yakobo 1:12)
    Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu, Umwuka nawe aravuga ati “Yee ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye”.
    Ibyahishuwe 14:13.

    Mubyukuri ubutunzi nta hantu tubona ko ari bwo shingiro ryo kwitwa uhiriwe dukurikije ibyo dusoma mu Isezerano Rishya. Ibinyuranye na byo abakene n’abageragezwa nibo bafite amahirwe yo kwegera Yesu no kumwizera.

    Ibyanditswe Byera bitwereka ko umugisha ari ikintu iduha kigatuma tunyurwa mu Mana. Ikintu kidufasha kwegera Yesu. Ikintu kidufasha guhora dukomeye mu ntambara no mu bigeragezo bityo tukabasha kugenda uko Imana ishaka.

    Kubabara no guhomba iby’isi, bidusunikira mu kugirana umubano wimbitse n’Imana kuruta uko twabyiyumvisha. Bituma turuhukira mu Mana yonyine.Ni byiza gusobanukirwa ko umugisha w’Imana utandukanye n’ibyo ab’isi bita guhirwa, bityo duharanire gushaka kugirana umubano mwiza n’Imana.

    www.desiringgod.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Muri-iki-gihe-usanga-abantu-bavuga-ko.html

  • Banki ya Kigali irisegura ku bakiriya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo BK yashyize ahagaragara rigira riti “Twagize ikibazo ahakusanyirizwa amakuru bityo bigira ingaruka ku bikoresho ndetse na serivisi dutanga. Nubwo twashoboye kongera gukoresha ikoranabuhanga rya banki, zimwe muri servisi n’imiyoboro bya banki ntibirashobora kongera gukoreshwa kuko hagambiriwe kubanza gukemura mu buryo burambye ibibazo bihari.”

    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/banki-ya-kigali-irisegura-ku-bakiriya

  • Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko rw’Ikirenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, ngo iki kirego cyo gusaba urukiko kuburanisha ibi byaha mu mizi ni uko gishingiye ku kuba urwo rukiko ari rwo rwonyine rufite ubwo bubasha.

    Ibi bije mu gihe Paul Rusesabagina arimo kuburana ubujurire ku ifungwa ni fungurwa ry’inyogera y’iminsi 30, aho ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari ibindi bimenyetso bikenewe gukorerwa iperereza, bityo bugasaba ko akomeza gufungwa.

    Urukiko rwa Nyarugenge rwari rwarateganyije gusoma umwanzuro warwo ku itariki 20 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2020.

    Ibyaha birengwamo Rusesabagina uzwi muri filimi ya Hotel Rwanda, byagaragajwe muri dosiyr yakorewe, aho ubushinjacyaha buvuga ko yateye inkunga mu buryo butandakanye akanakorana n’umutwe wa FLN.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ubushinjacyaha-bwaregeye-dosiye-ya-rusesabagina-mu-rukiko-rw-ikirenga

  • Ethiopia : Abiy Ahmed yatangaje igitero simusiga ku murwa mukuru wa Tigray #rwanda #RwOT

    Yavuze ko ubu hagiye kugabwa igitero cya nyuma ku murwa mukuru Mekelle.

    Yagize ati: “Igihe ntarengwa cy’iminsi itatu cyari cyahawe umutwe udasanzwe w’ingabo za Tigray n’intagondwa ngo bamanike amaboko… cyarangiye uyu munsi”.

    Muri ubwo butumwa bwo kuri Facebook, Bwana Abiy yongeyeho ati: “Igikorwa cya nyuma cy’ingenzi cyo gutuma habaho iyubahirizwa ry’amategeko kigiye kuba mu minsi iri imbere”.

    Ntacyo abategetsi ba Tigray bigometse kuri leta ya Ethiopia bahise batangaza ku mugaragaro kuri ayo magambo ya Bwana Abiy.

    Mbere yaho, Bwana Abiy yavuze ko igihugu cye cyiteguye “kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe” impunzi zibarirwa mu bihumbi zikomeje guhunga ziva muri leta ya Tigray ahari kubera imirwano hagati y’ingabo za Ethiopia n’iza Tigray.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Bwana Abiy yasezeranyije “kurinda umutungo wabo” ndetse abizeza “amahoro nibasubira” muri Tigray.

    Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ugereranya ko mu minsi 10 ishize abantu barenga 20,000 bamaze kwambuka bava muri Tigray bahungira mu gihugu cya Sudan baturanye.

    Leta ya Ethiopia yanze ubusabe bw’ibiganiro ivuga ko byaba ari ibyo gushyigikira umuco wo kudahana, ariko abaturage b’abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’iyo mirwano.

    Bwana Abiy yasezeranyije gukoresha igisirikare mu kunganira ibikorwa byo gutanga imfashanyo, ariko ntibizwi uko ibyo byakorwa muri iyi mirwano irimo kurushaho gukomera.
    Ingabo za Ethiopia zivuga ko zafashe umujyi w’ingenzi wa Alamata wo muri leta ya Tigray.

    Ku rundi ruhande, ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) riri ku butegetsi muri iyo leta, ryashinje leta ya Ethiopia kumisha ibisasu n’indege mu murwa mukuru Mekelle.

    Ibyo bivugwa n’impande zombi biragoye kubigenzura mu buryo budafite aho bubogamiye kubera ko leta ya Ethiopia yahagaritse itumanaho muri Tigray.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ethiopia-Abiy-Ahmed-yatangaje-igitero-simusiga-ku-murwa-mukuru-wa-Tigray

  • U Rwanda rurakira itsinda rya 4 ry'impunzi zivuye muri Libya:INKURU>> #rwanda #RwOT

    Itsinda rya kane ry'impunzi n'abimukira b'Abanyafurika bari baraheze mu gihugu cya Libya bitezwe kugera mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020.Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko icyo kiciro kigiye kwakirwa mu rwego rwo kubacumbikira by'agateganyo mu gihe bagishakirwa ibihugu bibakira.

    Ibyo ngo bijyanye n'amasezerano yasinywe hagati ya Leta y'u Rwanda, Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) agamije ku kwita ku mpunzi n'abimukira baheze muri Afurika bakaba babayeho mu buzima bubi cyane.

    Biteganyijwe ko abazakirwa ku wa Kane bazahita basanga bagenzi babo bagicumbikiwe mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

    Leta y'u Rwanda yizeza ko abo baturage bazakirwa neza ndetse umutekano wabo uzakomeza ubungabungwe kimwe n'uwa bagenzi babo basanze, mu gihe bagitegereje gisubizo kirambye.

    Ku wa 25 Ugushyingo 2019 ni bwo u Rwanda ruheruka kwakira itsinda ry'impunzi n'abimukira 117 baje basanga abandi 189 mu Nkambi ya Gashora.

    Mu kwezi kwa Nzeri 2019, u Rwanda rwari rwemeye kwakira impunzi zisaga 500, mu gihe muri Libya hari ababarirwa ku 4,000 babuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo berekeze i Burayi.

    Abenshi mu bamaze kwakirwa mu Rwanda bakomoka muri Eritrea, Sudan, Somalia na Ethiopia. Hari bamwe bamaze kubona ibihugu bibakira kuva aho bagereye mu Rwanda.

    Abenshi mu baheze muri Libya ni urubyiruko rwashakaga kwambuka inyanja ya Mediterranée rwizeye kubona ubuzima bwiza mu bihugu by'i Burayi

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     14 total views,  14 views today

    The post U Rwanda rurakira itsinda rya 4 ry'impunzi zivuye muri Libya:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/17/u-rwanda-rurakira-itsinda-rya-4-ryimpunzi-zivuye-muri-libyainkuru/

  • Umuhanzikazi Wicyamamare wo muri DR Congo Tshala Muana yafunzwe kubera indirimbo ye:INKURU>> #rwanda #RwOT

    Tshala Muana, umuhanzikazi w'icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), yafashwe n'abashinzwe umutekano avanwa iwe ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 nk'uko byemezwa n'ushinzwe ibikorwa bye.

    Inkuru dukesha BBC ivuga ko Claude Mashala ushinzwe ibikorwa bya Tshala Muana yavuze ko uyu muhanzi yakuwe iwe mu rugo mu gitondo.

    Kugeza ku mugoroba wo ku wa mbere, Tshala Muana yari akiri ku biro by'igihugu bishinzwe iperereza i Kinshasa, ibyo biro bikaba bitahise bitangaza impamvu yo gufata uyu muhanzi.

    Mashala ushinzwe ibikorwa bye, yavuze ko Tshala Muana yafashwe kubera ibivugwa ku ndirimbo ye nshya yise 'Ingratitude' bivuze indashima.

    Bamwe mu bari hafi ya Perezida Félix Tshisekedi bavuga ko muri iyo ndirimbo, Tshala Muana yavugaga ko ubuyobozi yabuhawe na Joseph Kabila yabugeraho akamutera umugongo.

    Muri iyi ndirimbo, ntaho umuhanzi ubwe avuga izina Félix Tshisekedi cyangwa Joseph Kabila.

    Claude Mashala avuga ko muri iyo ndirimbo Tshala Muana ukomoka mu ntara ya Kasaï yaririmbaga ubuzima bwe bwite.

    Tshala Muana w'imyaka 62 y'amavuko ni umuhanzi uzwi cyane muri muzika ya DR Congo no mu karere kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka Karibu yangu, Chena cyangwa Dezo Dezo.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     10 total views,  10 views today

    The post Umuhanzikazi Wicyamamare wo muri DR Congo Tshala Muana yafunzwe kubera indirimbo ye:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/17/umuhanzikazi-wicyamamare-wo-muri-dr-congo-tshala-muana-yafunzwe-kubera-indirimbo-yeinkuru/

  • UAE Ambassador encourages University of Kigali students to participate in government youth empowerment initiatives #rwanda #RwOT

    The ambassador gave the advice on November 16, 2020, during a visit to the university where he talked to students about youth development projects in his country and how they have improved their livelihoods.

    The Ambassador said that the UAE Government fully believes that the empowerment of youth is vital in enabling young people to shoulder responsibilities, innovate and contribute to the welfare of the community.

    'The government has a vision & strategy for its young population, and for that very reason it embarked to diversify its economy by creating new jobs for UAE youth in private and government sectors,' he said.

    'We have 10 out of 34 young Emiratis as ministers in the cabinet, let alone the many Undersecretaries, CEOs, and so on.'

    The Ambassador explained that in February this year, the UAE’s Cabinet approved 33 young Emiratis as members of the boards of directors for key federal entities.

    The young board members will undergo intense training as they enjoy similar privileges and benefits as other established board members. The government subsidizes private sector companies if they employ UAE youth by making sure that they receive same benefits as their peers who work in the public sector.

    'In 2016, the Vice President & Prime Minister of the UAE, and Ruler of Dubai announced the establishment of the Emirates Youth Councils, which aim to represent the ideas and aspirations of Emirati youth and provide innovative solutions in government.'

    He shared a quote from the Vice President & Prime Minister of the UAE, and Ruler of Dubai HH Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum saying 'The future belongs to those who can imagine it, design it and execute it. It is not something you await but rather create'

    He explained that the Ministry of Education offers youth scholarships in a number of different fields such as Medicine & Health Sciences, Engineering Sciences, Environmental Science &Energy, adding that the UAE government has extended support in the same through Rwanda’s Ministry of Education, offering scholarships to best high school performers to pursue their bachelor’s degree programs at top universities in the UAE.

    'The UAE Government launched several career development & support programs to empower the youth. The different career centers offer free career counseling and workshops that provide Emirati youth with tools to become better prepared for work. The career centers are now found in every university in the UAE.

    The encouraging student to follow the example of their fellow youth in the UAE that are now among the best.

    The Ambassador of the UAE to Rwanda, Hazza Alqahtani, has advised University of Kigali students to seize the opportunity that the Government of Rwanda presents for the youth,

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/uae-ambassador-encourages-university-of-kigali-students-to-participate-in

  • Menya igitera abagabo benshi kubyuka igitsina cyazanye umurego:AMAFOTO>> #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umuntu wese w'igitsina gabo udafite uburwayi bumutera kudashyukwa, iyo aryamye cyane cyane nijoro arashyukwa. Nubwo tubibona iyo dukangutse nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bibaho inshuro zigera kuri 5 mu ijoro.

    Uku kubyuka igitsina cyareze mu cyongereza byahawe akabyiniriro ka morning wood (igiti cya mu gitondo) cyangwa morning glory (Ikuzo rya mu gitondo) .

    Ibi bitangira umwana akiri mu nda ya nyina ndetse niyo umuhungu akivuka, igitsina cye kiba cyafashe umurego. Si ibyo gusa kuko niyo umukuye mu mugongo, usanga cyareze. Burya ababyeyi bakuze ngo niho barebera ko umwana atazaba ikiremba.

    Ese biterwa n'iki?

    Kugirango igitsina cy'umugabo gifate umurego, biterwa nuko imitsi ijyana mo amaraso iba yareze noneho ikaguka amaraso agatemberamo ari menshi noneho bigatuma gihaguruka.

    —Impamvu ibitera ya mbere ni uko uturemangingo turekura umusemburo wa noradrénaline iyo uryamye natwo turasinzira. Utu turemangingo dushinzwe gutuma igitsina kidahorana umurego. Iyo rero dusinziriye bituma umusemburo wa testosterone urekurwa ku bwinshi nuko imitsi ijyana amaraso mu gitsina ikarega nacyo kigafatiraho.

    —Indi mpamvu iterwa n'ikinyabutabire cya nitric oxide (NO). Iki kinyabutabire nicyo kigira uruhare mu kurega kw'imitsi. Ndetse burya imiti ivura kudashyukwa ituma umubiri ukora iki kinyabutabire ku bwinshi. Iyo rero iyi nitric oxide irekuwe ituma imitsi irega, umuvuduko w'amaraso ukiyongera. Ibyo rero bituma imitsi yo mu gitsina irega, nuko kuko ariho irangirira amaraso akabamo menshi, kikarega.

    —Impamvu ya 3 ni ukurota. Akenshi iyo umugabo atekereje ku gitsina, cyangwa se abivuzeho, akibonye se, ahita ashyukwa. Na nijoro rero iyo urose ukora imibonano cyangwa ukarota ibijyanye n'igitsina, uhita ugira ubushake.

    — Impamvu ya 4 ari nayo ya nyuma biterwa no gufunga inkari. Nkuko bizwi, iyo umugabo afite ubushake, ntiyabasha kunyara. Na nijoro rero iyo uruhago rwuzuye, mu kukurinda ko wanyara ku buriri, gifata umurego nuko ugakanguka utanyaye ku buriri. Twibuke ko na ku manywa iyo watinze kunyara wumva igitsina cyafashe umurego. Iyo niyo mpamvu rero.

    Ngayo nguko rero. Gusa twibutseko hari ibishobora gutuma utabyuka cyafashe umurego nko kuba urwaye urembye, Kuba uhangayitse, kuba ufite uburwayi nka diyabete, n'ibindi bitandukanye.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     2 total views,  2 views today

    The post Menya igitera abagabo benshi kubyuka igitsina cyazanye umurego:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/17/menya-igitera-abagabo-benshi-kubyuka-igitsina-cyazanye-umuregoamafoto/

  • Sobanukirwa ibituma umwijima ukora neza ndetse n’ibiwangiza #rwanda #RwOT

    Mu mubiri w’umuntu, umwijima ni inyama ifashe runini kuko kuringaniza isukari mu maraso, ndetse ugira n’uruhare mu kurwanya ibinure n’ibindi bibi byinjira mu mubiri, mu kumenya za poroteyine n’ibijyanye no kuvura kw’amaraso ndetse no kuringaniza uko imiti imwe n’imwe ikora mu mubiri. Hari ibintu ukwiye kumenya byangiza umwijima n’icyo wakora ngo ubashe gukora neza.

    Amakuru dukesha urubuga www.femininbio.com, bavuga ko hari ibyo abantu bakwiye gushyira mu mafunguro yabo kenshi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwijima, kugira ngo ukomeze gukora imirimo yawo uko bikwiriye bityo n’umuntu agire ubuzima bwiza.

    Mu byo umuntu akwiye kurya bifasha umwijima gukora neza, harimo urubuto rwitwa avoka.

    Avoka
    Avoka ni isoko nziza cyane y’ibyitwa “antioxydants”, ibyo bituma igira ubushobozi buhambaye mu gusohora imyanda mu mubiri, bigafasha umwijima kwisubiranya mu gihe umuntu yaba yari amaze igihe afata amafunguro cyangwa ibinyobwa biwunaniza.

    Ubuki
    Ubuki ni ikintu kigira uruhare runini mu gutuma umwijima ukora neza, ku buryo hari n’abaganga basaba umurwayi kubukoresha mu gihe yagize ikibazo runaka gituma umwijima we udakora neza.

    Tungurusumu
    Tungurusumu yigiramo intungamubiri zirinda umwijima zikanawusohoramo uburozi buturuka mu byo umuntu arya cyangwa anywa(toxins).

    Urubuto rwitwa “pamplemousse”

    Pamplemousse ni urubuto rujya kumera nk’icunga, rukaba rukungahaye cyane kuri 'Vitamine C’ na 'antioxydants’ bigatuma rero rugira ubushobozi bwo gufasha umwijima kwisukura no gutwika ibinure umwijima uba warananiwe gusohora.

    Icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert)
    Icyayi cy’icyatsi kibisi kigiramo 'anti-oxydants’ nyinshi, ibyo bigatuma kigira ubushobozi bwo gusukura umwijima no kuwufasha gusohora 'toxines’.

    Imboga rwatsi
    Imboga rwatsi zifasha mu migendekere myiza y’igogora, zikanorohoreza umwijima mu kazi kawo ko gusohora imyanda mu mubiri.

    Ku rubaga www.mitoq.com bavuga ko inkuru nziza ari uko umwjima ari inyama yongera ikamera na nyuma yo kugira ikibazo, ariko bisaba ko ihabwa amahirwe yo kugira ngo utunyangingo 'cells’ twawo dukure uko bikwiye.

    Kuri urwo rubuga na ho bagaruka ku byiza by’icyayi cy’icyatsi kibisi mu gutuma umwijima ukora neza, ariko ngo ni ngombwa ko umuntu yitondera icyayi anywa kuko gishobora kugira ingaruka mbi mu gihe gifashwe nabi.

    Ikindi ni imboga zizwi nka 'broccoli’, 'cauliflower, amashu n’izindi. Izo ngo zikize ku byitwa “glutathione”, bifasha umwijima kwisukura no gusohora uburozi mu mubiri.
    Ikindi gifasha umwijima gukora neza ni ikirungo cyitwa 'Turmeric’ gikomoka mu Buhinde, ariko uretse kuba ikirungo ngo ni n’umuti ku ndwara zitandukanye. Icyo kirungo gifasha umwijima kwisana kuko kigiramo ‘antioxidants’ nyinshi.

    Indimu kimwe n’izindi mbuto zijya kumera nka yo, bifasha umwijima gukora neza kuko bikize cyane kuri Vitamine C.

    Beterave na yo ngo ni kimwe mu bintu bikize kuri Vitamine C ndetse n’ibyitwa 'fiber’ ibyo byombi bikaba bigira uruhare rukomeye mu igogora, ariko beterave yongera umwuka mwiza ‘oxygen’ mu maraso kuko inafasha mu kuyasukura. Beterave ituma umwijima ukora neza.

    Ibyitwa Walnuts na byo ngo ni byiza cyane ku buzima n’imikorere myiza y’umwijima, kuko bikize kuri 'glutathione’, 'omega-3 fatty acids’ ndetse na 'amino acid arginine’ ibyo byose bikagira uruhare mu gufasha umwijima gukora neza, cyane cyane mu kwisukura.

    Amavuta ya Oliva (olive oil) n’ubwo na yo ari ibinure, ariko bavuga ko ibinure byo muri 'Olive Oil’ bigira uruhare mu gusohora uburozi bubi mu mubiri ndetse no kugabanya ibinure bibi mu mwijima.

    Amakuru dukesha urubuga www.cosmopolitan.fr, bavuga ibintu bitanu umuntu yagombye kwirinda gufata ku rugero rukabije kugira ngo bitagirira nabi umwijima wacu.

    Kuri urwo rubuga, bavuga ko umuntu yagombye kwirinda ibiribwa byifitemo ibinure cyangwa amavuta menshi, kuko ibyinshi muri ibyo byo kurya birimo amavuta menshi cyangwa ibinure byinshi kandi bibi (cholesterol), bigatuma bigorana mu igogora, bikabuza n’umwijima gukora akazi kawo uko bikwiye bikaba byateza ibibazo mu mubiri muri rusange.

    Mu byo umuntu yakwirinda kurya kenshi kugira ngo abungabunge umwijima harimo, amafiriti, inyama zidahiye neza, bimwe mu bikomoka ku mata, ibitetswe mu ifuru ndetse n’inyama zokeje.

    Hari kandi ibintu birimo isukari nyinshi, ibyo umuntu akwiye kubigendera kure kuko ngo na byo bihungabanya imikorere myiza y’umwijima.

    Ibindi umuntu yarya ariko mu rugero ruringaniye ni ibirayi, imizabibu, imineke, umugati ukozwe mu ifarini y’umweru n’ibindi bikozwe mu ifarini y’umweru za chocolat n’ibindi binyamasukari, kuko abiriye ku rugero rukabije byakwangiza umwijima.

    Inzoga (alcool) ni ikintu cyo kwirinda mu gihe umuntu yifuza kugira umwijima ufite ubuzima bwiza.

    Ibindi byo kwirinda kurya ku rugero rukabije mu gihe umuntu yifuza kugira umwijima ukora neza, harimo umuceri, ibigori, ingano byatunganyirijwe mu nganda, kuko iyo binyura mu nganda bisa n’ibyongereyemo isukari.

    Ibindi bishobora kubangamira imikorere myiza y’umwijima harimo ikawa, amajyani yo mu cyayi ndetse na za soda. Ibyiza ni ukubireka cyangwa se ngo umuntu akabifata ku rugero ruto.

    Nyuma yo kumenya byinshi ku mikorere y’umwijima, birakwiye gukurikiza inama harimo ibyo dukwiye kwirinda n’ibyo dukwiye gushyira mu bikorwa kugira ngo umwijima ubashe gukora neza ndetse n’umubiri wose muri rusange.

    Source: www.cosmopolitan.fr, www.mitoq.com, kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-ibituma-umwijima-ukora-neza-ndetse-n-ibiwangiza.html