Category: Uncategorized

  • Jeannette Kagame yabwiye OMS ko kanseri y’inkondo y’umura atari iyo kwihanganirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, mu kiganiro OMS yagiranye n’abantu bari hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, cyari kigamije gutangiza ingamba zo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura(cervical cancer).

    OMS ivuga ko mu kwezi kwa Kanama 2020 Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yita ku buzima, yemeje ko igiye guca burundu kanseri y’inkondo y’umura no gushyiraho ingamba z’ibikorwa bijyanye n’uwo mwanzuro.

    Madamu Jeannette Kagame yabwiye inama yatumijwe na OMS ko bitewe n’uko kanseri y’inkondo y’umura ifitiwe urukingo kandi ikaba ishobora kuvurwa igakira, ntawe ushobora kwihanganira ko yakomeza kwica imbaga y’abantu.

    Yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura ishobora kwirindwa ku rugero rurenze 93%, ariko kugeza ubu ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abagore benshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, nyuma ya kanseri y’ibere.

    Ati “Ibi ntawabyihanganira bitewe n’uko hari ikoranabuhanga, politiki n’ingamba zo gukumira iyo kanseri no kuyivura”.

    Madamu wa Perezida wa Repubulika avuga ko kuva muri 2011 by’umwihariko mu Rwanda abana b’abakobwa batarakora imibonano mpuzabitsina bakomeje guterwa urukingo rw’iyo kanseri iterwa n’agakoko kitwa “Human Papilloma Virus(HVP)”

    Yavuze ko kugeza ubu uburyo bwa mbere bwizewe bwo kwirinda iyo virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ari ugukoresha agakingirizo.

    Mu mbogamizi Jeannette Kagame yagaragarije OMS, harimo ikibazo cy’uko hari abagabo badaha agaciro cyangwa batazi ibijyanye no kwirinda virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, kuko bo batayirwara ariko bakayikwirakwiza.

    Yavuze ko inzego z’ubuzima n’itangazamakuru bizakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage, kandi akaba yizeye ko impinduka muri buri gihugu zishoboka mu gihe haba hafashwe ingamba.

    Madamu Jeannette Kagame hamwe na Tsepo Motsepe Ramaphosa, Madamu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, ni bo bafasha b’abakuru b’ibihugu bafashe ijambo mu nama yo gutangiza ingamba za OMS zo guca burundu kanseri y’inkondo y’umura.

    Aba badamu b’abakuru b’ibihugu bavuga ko uretse ubumenyi ku bijyanye na kanseri y’inkondo y’umura bugomba gutezwa imbere, abagore n’abakobwa cyane cyane abatagira amikoro ahagije bakeneye gukorerwa ubuvugizi ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhenom Ghebreyesus avuga ko buri mwaka isi yose ipfusha abagore barenga ibihumbi 300 bazira kanseri y’inkondo y’umura ku bw’amaherere, kuko ishobora gukingirwa no kuvurwa igakira mu gihe imenyekanye hakiri kare.

    Dr Tedros yakomeje agira ati “Dufite ibyangombwa byatuma kanseri y’inkondo y’umura iba amateka, iki ni igihe cy’amateka mu buzima bw’isi kuko ni ubwa mbere yiyemeje guca burundu kanseri”.

    Inama yo gutangiza ingamba zo guhashya kanseri y’inkondo y’umura yabanjirijwe n’ubuhamya bw’abagore bavuga uburyo bigeze gufatwa n’iyo ndwara, ariko kubera ubuvuzi bwabagezeho hakiri kare bakaba barakize.

    Bamwe mu bigeze kurwara kanseri y’inkondo y’umura ikabarembya, kugeza ubu ntabwo bashobora kubyara biturutse ku kuba baragiye kwivuza igihe cyarenze, bigatuma abaganga babakuramo nyababyeyi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/jeannette-kagame-yabwiye-oms-ko-kanseri-y-inkondo-y-umura-atari-iyo-kwihanganirwa

  • Amahirwe y’Amavubi mugukomeza mu gikombe cy’Africa CAN yayoyotse nyuma yo kunganya 0-0 #rwanda #RwOT

    Amavubi yagiye gukina uyu mukino ari aya mu itsinda aho mu mikino 3 yari ifite inota rimwe, Cameroun 10, Mozambique 4, Cape Verde ifite 3.

    Nyuma yo kunganyiriza muri Cape Verde 0-0, Amavubi yari abizi ko gutsinda uyu mukino ihita igira amanota 4 ikanganya na Mozambique.

    U Rwanda rwatangiye umukino rushaka igitego hakiri kare maze ku munota wa 6 Kagere Meddie yagerageje ishoti n’imoso ku mupira yari ahawe na Haruna ariko unyura inyuma y’izamu.

    Cape Verde yaje kuza mu mukino irasatira ndetse yiharira n’umukino ariko amahirwe yagiye ibona ntiyayabyaza umusaruro kuko Kwizera Olivier yagiye abagora.

    Uku kurusha Amavubi byatumye u Rwanda rugenda rukora amakosa menshi byaje kuvamo ikarita itukura kuri Ally Niyonzima ku munota wa 28, nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo ya 2 ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde mu kibuga hagati, iya mbere yari yayibonye ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Nuno Borges.

    N’ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura, Amvubi yakomeje gushaka uburyo bw’igitego gusa ubwugarizi bwa Cape Verde bwari buhagaze neza.

    Cape Verde nayo yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe yo gutsinda igitego nko ku munota wa nyuma w’igice cya mbere aho Jamiro Monteiro warebanaga n’izamu ariko awutera inyuma. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Meddie Kagere hinjiramo Muhire Kevin.

    Ku munota wa 56 Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize akabazo k’imvune.

    Izi mpinduka ntabwo zafashije Mashami cyane kuko n’ubundi yakomeje gusatirwa cyane ariko umunyezamu Kwizera Olivier ntiyorohera ubusatitirizi bwa Cape Verde.

    Ku munota wa 68 Haruna Niyonzima yahaye umwanya wa Nshuti Dominique Savio.

    Uyu musore yagerageje gufasha mu busatirizi ariko igitego kirabura neza. Umukino warangiye ari 0-0.

    Nyama y’uyu mukino mu itsinda F, Cameroun ni iya mbere n’amanota 10, Mozambique ifite amanota 4, Cape Verde 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

    U Rwanda, Mu izamu: Kwizera Olivier ,Mu bugarizi: Imanashimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thierry, Omborenga Fitina, abo hagati: Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Bizimana Djihad, abasatira izamu: Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie.

    Cape Verde: Mu izamu: Vozinha Mu bwugarizi: Stopira,Steven Fortes, panck, Steve Furtado, abo hagati: Nuno Borges, Jamiro monteiro, Ryan Mendes abasatira izamu: Lisandro Semedo, willis Furtado, Julio Tavares
    Ni umukino wa kane mu itsinda F, aho umukino uheruka guhuza ibi bihugu wabereye i Praia muri Cap Vert, wari warangiye baguye miswi 0-0.

    Haruna Niyonzima capitain w'Amavubi ahanganye na Cape Verde

    Amavubi yihagazeho imbere ya Cape Verde banganya 0-0 batuzuye

    Source : https://www.imirasire.rw/?Amahirwe-y-Amavubi-mugukomeza-mu-gikombe-cy-Africa-CAN-yayoyotse-nyuma-yo

  • Ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi- Mashami yatunze agatoki Itangazamakuru ku kuba Kevin Monnet Paquet atarakiniye Amavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko kutitabira ubutumire kwa Kevin Monnet Paquet byagizwemo uruhare n’itangazamakuru.

    Mu mpera za 2018 nibwo rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda.

    Ubwo Mashami yahamagaraga abakinnyi azifashisha mu mukino w’umunsi wa 3 n’uwa 4 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, yahamagaye na Kevin Monnet Paquet ngo aze afatanye n’abandi.

    Mu buryo butunguranye uyu mukinnyi wari wemeye gukinira Amavubi ntiyigeze yitabira ubutumire bw’u Rwanda.

    Mbere y’uko Mashami ahaguruka yerekeza muri Cape Verde yari yavuze ko ateyereje uyu mukinnyi nk’uko ategereje abandi ndetse ko hari n’ibiganiro akomeje kugirana na we atahita atangaza.

    Nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Verde i Kigali 0-0, Mashami Vincent yavuze ko kutaza kwa Kevin Monnet Paquet byose byatewe n’itangazamakuru.

    Ati“sinzi icyo nabisubizaho, kuko dushobora kuhirirwa tukanaharara, rimwe na rimwe ni mwe mwabigizemo uruhare, ntabwo ari mwese ariko bamwe muri mwe. Akenshi sinzi ukuntu tubayeho muri kamere yacu, sinzi inyungu ibiri inyuma, mufite intwaro ikomeye.”

    Yakomeje agira ati“sindi bugaruke ku byamuvuzweho ariko na we ni umuntu kandi arumva, aratekereza ngira ngo rero ni uko byagenze (…) Icyo nabasaba ni ukugerageza gukoresha neza impano Imana yaduhaye, gusigana ibyaha, mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwe nu ukuri ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi.”

    Mashami Vincent yavuze ko batahise barekera ahubwo ibiganiro bigikomeje kandi yizeye ko mu mikino iri imbere uzaba ari mu ikipe y’igihugu.

    Kutaza kwa Kevin Monnet Paquet, Mashami amakosa ayashyira ku Itangazamakuru

    Ngo hari icyizere ko Kevin Monnet Paquet azakinira u Rwanda mu minsi iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munsi-w-imperuka-muzabazwa-byinshi-mashami-yatunze-agatoki-itangazamakuru-ku-kuba-kevin-monnet-paquet-atarakiniye-amavubi

  • Mu mafoto : Amavubi yatakaje icyizere cyo gukina CAN nyuma yo kugwa miswi na Cap Vert #rwanda #RwOT

    Ni umukino u Rwanda rwarushirijwe ku buryo bugaragara, kandi rwakiniraga ku kibuga cyarwo aho warangiye runganyije na Cap Vert 0-0, bituma amahirwe yo kujya muri CAN 2021 ayoyoka, runafunga imikino 4 yose rumaze gukina muri uru rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021 nta gitego rurinjiza mu izamu ry’ikipe bahanganye.

    Kunganya uyu mukino bitumye u Rwanda rugira amanota abiri mu mikino itandatu rumaze gukina muri iri tsinda rya F riyobowe na Cameroun ifite amanota 10.

    Bikaba bigaragaza ko amahirwe u Rwanda rwari rusigaranye yo kujya muri CAN 2021 yayoyotse kuko birusaba gukora ibisa nk’ibitangaza rugatsinda imikino ibiri yombi rusigaranye yo mu itsinda.

    Ni ukuvuga u Rwanda rurasabwa gutsinda umukino wa Mozambique ruzakurikizaho muri Werurwe 2021i Kigali ndetse rukazanatsindira Cameroun i Yaounde kugira ngo rubone itike yo gusubira muri CAN ku nshuro ya kabiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mu-mafoto-Amavubi-atakaje-icyizere-cyo-gukina-CAN-nyuma-yo-kugwa-miswi-na-Cap-Vert

  • Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko Rukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, ngo iki kirego cyo gusaba urukiko kuburanisha ibi byaha mu mizi ni uko gishingiye ku kuba urwo rukiko ari rwo rwonyine rufite ubwo bubasha.

    Ibi bije mu gihe Paul Rusesabagina arimo kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’inyogera y’iminsi 30, aho ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari ibindi bimenyetso bikenewe gukorerwa iperereza, bityo bugasaba ko akomeza gufungwa.

    Urukiko rwa Nyarugenge rwari rwarateganyije gusoma umwanzuro warwo ku itariki 20 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2020.

    Ibyaha birengwamo Rusesabagina uzwi muri filimi ya Hotel Rwanda, byagaragajwe muri dosiye yakorewe, aho ubushinjacyaha buvuga ko yateye inkunga mu buryo butandakanye akanakorana n’umutwe wa FLN.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/Ubushinjacyaha-bwaregeye-dosiye-ya-Rusesabagina-mu-Rukiko-Rukuru

  • Impamvu ingabo za America bahisemo kujya muri Iraq na Afghanistan #rwanda #RwOT

    Ingabo z’Amerika ziri muri Afghanistan guhera mu 2001.

    Urugaga rw’ingabo z’amahanga ziyobowe n’Amerika zahiritse ku butegetsi Abatalibani hashize ibyumweru habaye ibitero muri Amerika byo ku itariki ya 11 z’ukwa cyenda mu 2001, byakozwe n’umutwe wa al-Qaeda, wari ufite icyicaro muri Afghanistan.

    Abatalibani bongeye kwisuganya baba umutwe w’intagondwa, kuburyo kugeza mu 2018 wakoreraga aharenga bibiri bya gatatu by’igihugu cyose cya Afghanistan.

    Mu ntangiriro y’uyu mwaka ni bwo Amerika yatangiye gutahukana ingabo zayo izikura muri icyo gihugu, bijyanye n’amasezerano y’amahoro n’Abatalibani.

    Gucyura ingabo cyari icyo Abatalibani bari basabye muri ayo masezerano yanditse amateka, yashyizweho umukono n’Amerika n’izo ntagondwa ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

    Ariko abakuru b’ingabo, barimo na Jenerali McKenzie, mu gihe cyashize baburiye ko ibiganiro by’amahoro hagati y’Abatalibani n’abategetsi ba Afghanistan bishobora gukomwa mu nkokora no kuhakura ingabo z’Amerika bikozwe mu buryo buhutiweho.

    Kugeza ubu prezida Trump, akaba agiye gutegeka ikindi cyiciro cy’ingabo za America gutahuka, ibi bikaba biri mubizatuma ibyageweho bizasubira irudubi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Impamvu-ingabo-za-America-bahisemo-kujya-muri-Iraq-na-Afghanistan

  • Amavubi y’abakinnyi 10 anganyije na Cape Verde, amahirwe mu gikombe cy’Afurika agenda ayoyoka #rwanda #RwOT

    Amavubi y’abakinnyi 10 nyuma y’ikarita itukura ya Ally Niyonzima anganyije na Cape Verde 0-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, ruguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda ndetse amahirwe yo kubona itike agenda ayoyoka.

    Amavubi yagiye gukina uyu mukino ari aya mu itsinda aho mu mikino 3 yari ifite inota rimwe, Cameroun 10, Mozambique 4, Cape Verde ifite 3.

    Nyuma yo kunganyiriza muri Cape Verde 0-0, Amavubi yari abizi ko gutsinda uyu mukino ihita igira amanota 4 ikanganya na Mozambique.

    U Rwanda rwatangiye umukino rushaka igitego hakiri kare maze ku munota wa 6 Kagere Meddie yagerageje ishoti n’imoso ku mupira yari ahawe na Haruna ariko unyura inyuma y’izamu.

    Cape Verde yaje kuza mu mukino irasatira ndetse yiharira n’umukino ariko amahirwe yagiye ibona ntiyayabyaza umusaruro kuko Kwizera Olivier yagiye abagora.

    Uku kurusha Amavubi byatumye u Rwanda rugenda rukora amakosa menshi byaje kuvamo ikarita itukura kuri Ally Niyonzima ku munota wa 28, nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo ya 2 ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde mu kibuga hagati, iya mbere yari yayibonye ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Nuno Borges.

    N’ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura, Amvubi yakomeje gushaka uburyo bw’igitego gusa ubwugarizi bwa Cape Verde bwari buhagaze neza.

    Cape Verde nayo yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe yo gutsinda igitego nko ku munota wa nyuma w’igice cya mbere aho Jamiro Monteiro warebanaga n’izamu ariko awutera inyuma. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Meddie Kagere hinjiramo Muhire Kevin.

    Ku munota wa 56 Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize akabazo k’imvune.

    Izi mpinduka ntabwo zafashije Mashami cyane kuko n’ubundi yakomeje gusatirwa cyane ariko umunyezamu Kwizera Olivier ntiyorohera ubusatitirizi bwa Cape Verde.

    Ku munota wa 68 Haruna Niyonzima yahaye umwanya wa Nshuti Dominique Savio.

    Uyu musore yagerageje gufasha mu busatirizi ariko igitego kirabura neza. Umukino warangiye ari 0-0.

    Nyama y’uyu mukino mu itsinda F, Cameroun ni iya mbere n’amanota 10, Mozambique ifite amanota 4, Cape Verde 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

    11 babanjemo ku mpande zombe

    Amavubi: Kwizera Oilivier, Omberenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

    Cape Verde: Vozinha Dias (GK), Stopira Santos Tavares, Steven Fortes, Carlos Ponck, Steve Furtado, Nuno Borges, Jamiro Monteiro , Ryan Mendes (C), Lisandro Semedo, Willis Furtado na Julio Tabares

    Abakinnyi b’Amavubi bagerageje biranga

    Meddie Kagere yagerageje biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-abakinnyi-10-anganyije-na-cape-verde-amahirwe-mu-gikombe-cy-afurika-agenda-ayoyoka

  • Rusizi : Umwana w’imyaka 17 yakoze Radio, Telefone ihamagara nta mafaranga n’ibindi bitangaje #rwanda #RwOT

    Ushobora kumva ibi ukabyumva nk’ibikabyo nk’uko byagendekeye itsinda ry’abanyamakuru ba Ukwezi TV, bakoze urugendo rurerure bakajya kureba niba ibyavugwaho ko uyu mwana yakoze byaba ari ukuri. Umunyamakuru wacu akigera mu murenge wa Nyakabuye aho umuryango w’uyu mwana utuye, twasanze abaturage bazi cyane ibyo bita igitangaza byabaye mu gace batuyemo, bahamya ko uyu mwana ibye byabarenze.

    Emma Radio ivugira ku murongo wa FM kuri 96.4 na 96.5, ariko abayumva bisaba ko baba bari hafi aho. Mbere yabashaga kugera muri metero 200 ariko kubera kwangirika kwa bimwe mu bikoresho bigize umunara wayo ubu ntirenga muri metero 50. Emma Radio ifite umunara wayo bwite wakozwe n’uyu mwana mu dukoresho duciriritse, ikanagira utundi dukoresho tuyikoresha turimo indangururamajwi ubona ko tudasanzwe, ibyinshi muri ibi bikoresho bikozwe mu bijerekani byashaje.

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA NEZA BYOSE HANO :

    Uyu mwana asobanura uko yakoze iyi radio wabijyanisha n’uko ahamya ko ntaho yabyize bikakuyobera, gusa ikigaragara cyo yifitemo impano n’ubuhanga budasanzwe. Ababyeyi be bamaze kubona ko afite impano bamwubakiye inzu hafi y’aho batuye, ayigira inzu y’ubushakashatsi bwe anashyiramo studio za Radio ye, aheraho anakora ibindi bikoresho bitandukanye birimo telefone idasanzwe agamagariraho abantu batuye hafi aho cyane cyane abo mu rugo iwabo, igakora nta Sim Card irimo ndetse ntinatware amafaranga kugirango uhamagare.

    Mu bindi bikoresho yakoze, harimo intabaza (Alarm) imufasha gucunga umutekano kuburyo ukinguye urugi rwa Studio za Emma Radio atari we ugukingiriye, ihita isakuza igatabaza. Yakoze kandi akadege gato avuga ko kabura gato ngo kabashe kuguruka kuko kabasha kwaka no kwikaraga, intego ikaba ari uko kazajya kagera hejuru ikagatuma amakuru runaka akeneye.

    Yakoze kandi akamodoka kabasha kwitwara nta mushoferi, iyi modoka yo ikaba ibasha kugenda ku rwego yabyifuzagamo. Yanakoze kandi akabombe gato gashobora guturika ariko ko akaba agikomeje ubushakashatsi kugirango kazabashe kugera ku rwego abyifuzamo.

    Muri rusange, ibi byose uyu mwana yakoze avuga ko byakageze ku rwego ruhambaye akaba yanagira Radio yumvikana ku isi yose, ariko imbogamizi afite ikaba ari ibikoresho bigezweho atabasha kubona kuko umuryango we ukennye batabasha kubimubonera. Se nawe yadutangarije ko bifuza ko Leta yazabafasha umwana we akaba yanabona ishuri ryigisha iby’ikoranabuhanga kugirango azagera ku rwego ruhambaye.

    Ibijyanye n’imikorere ya Radio Emma FM, Emma Phone n’ibindi bitandukanye, byose twagerageje gufata amashusho agaragaza uko bikora n’uko abikoresha, uyu mwana nawe akaba yaragerageje kutwereka no kudusobanurira imikorere y’ibikoresho bye muri rusange.

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA NEZA BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Rusizi-Umwana-w-imyaka-17-yakoze-Radio-Telefone-ihamagara-nta-mafaranga-n-ibindi-bitangaje

  • Amavubi yongeye kunganya na Cap-Vert, aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye i Saa Cyenda kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo mu mukino wabaye nta bafana bahari, utangira ikipe ya Cap-Vert isatira Amavubi nk’uko byagenze mu mukino ubanza.

    Ku munota wa 10 w’umukino, Cap-Vert nyuma yo gukomeza gukinira cyane mu gice cy’AMavubi umukinnyi wayo yaje gukorerwa ikosa ku murongo winjira mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yerekana ko nta kosa ryabaye.

    Ku munota wa 15 w’umukino Ally Niyonzima yaje gukorera ikosa umukinnyi wa Cap-Vert ryaje no kumuhesha ikarita y’umuhondo, ndetse nyuma y’iminota mike gusa akora irindi kosa gusa ntiyagira ikarita ahabwa.

    Meddie Kagere yaje guhita asimbuzwa igice cya mbere kikirangira
    Meddie Kagere yaje guhita asimbuzwa igice cya mbere kikirangira

    Ku munota wa 38 w’umukino, Ally Niyonzima yongeye gukorera ikosa umukinnyi wa Cap-Vert ryaje no guhita rituma umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo ndetse ahita anabona ikarita irukura, ahita akurwa mu mkibuga byatumye Amavubi akomeza gukina ari abakinnyi 10 gusa.

    Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa mbere y’uko igice cya kabiri gitangira umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka, akuramo Meddie Kagere hinjira Muhire Kevin.

    Ku munota 53 Jacques Tuyisenge yaje kuvunika, umutoza ahita yinjizamo Ernest Sugira wari umaze akanya yishyushya, naho ku munota wa 68 Haruna Niyonzima avamo hinjiramo Nshuti Dominique Savio.

    Umusifuzi w’umukino yaje kongeraho iminota ibiri y’inyongera, amakipe yombi asoza umukino anganya ubusa ku busa, bituma Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda n’amanota abiri

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yongeye-kunganya-na-cap-vert-aguma-ku-mwanya-wa-nyuma-mu-itsinda

  • Nyagatare : Quatre arrêtés pour meurtre par décapitation d’un taximotocycliste #rwanda #RwOT

    Ce jeune homme qui faisait le taximoto dans la ville de Nyagatare et ses environs, avait été décapité deux jours auparavant, le 12 novembre dans le lieudit Gihorobwa de Gitaraka du Secteur et District Nyagatare. Le mobile du crime : lui prendre sa moto.

    Les agents de RIB, dans leurs investigations sur le crime, ont été dirigés vers une résidence d’un suspect qu’ils ont perquisitionné pour saisir la motocyclette volée et ses documents d’immatriculation.

    “L’interrogatoire de ce suspect nous a permis d’arrêter trois complices. Le dossier est en cours d’instruction pour le transmettre au parquet de la République”, a dit le Porte parole de la Police criminelle.

    Une certaine opinion publique locale ne comprend pas néanmoins pourquoi ce crime abject. Elle pense que la Police devra aller plus loin et demander aux criminels si d’autres mobiles se cachent derrière le vol de cette motocyclette car le meurtre commis sur la victime est si sauvage qu’il peut cacher d’autres mobiles sauvages et antisociaux.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Nyagatare-Quatre-arretes-pour-meurtre-par-decapitation-d-un-taximotocycliste.html