Category: Uncategorized

  • TUBAJE KWISENGURA KU BASOMYI BACU KUBERA GUTINDA KUBAHA UDUKURU TURYOSHYE: DORE AMAFOTO ATANGAJE TWABAZANIYE:AMAFOTO>> #rwanda #RwOT

    NKUKO TWARI DUSANZWE TUBAGEZAHO UDUKURU DUSHYA TUBA DUFITE AMAFOTO ADASANZWE TWAGARUTSE NDETSE TUBIJEJE KO TUGIYE KONGERA KUGARURA UDUSHYA TWARANZE WEEKEND NYUMA Y'IGIHE KI NINI MUTABONA UDUSHYA TWA WEEKEND,

    UYU MUNSI TWIFUJE KUBAGEZAHO AMWE MU MAFOTO ATANDUKANYE ARIMO KUBONEKA KURI IG HAMWE NA TIK TOLK GUSA ICYO TWABIBUTSA NUKO HARIMO NA BANYARWANDA NABO TUBAGEZAHO AMAFOTO YABO HARIMO NA BAKINNYI BA FILME UBUTUMWA BUGUFI IYI NI SERIES IRIMO KUZAMUKA CYANE BITEWE NA BAKINNYI BAYIRIMO N'UDUSHYA BAGENDA BAZANA UMUNSI KUWUNDI.

    AKINYI BA FILME UBUTUMWA BUGUFI

    AMA ADORES FROM GHANA

    OLGA FROM RWANDA

    ELLA FROM ETHIOPIA
    JACKY FROM UGANDA

    CONGO BLAZAVILE, BRANDINE

    FROM RWANDA LEAILA

    BENITHA FROM BUJUMBURA

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPARAZZI.RW/TV

     20 total views,  20 views today

    The post TUBAJE KWISENGURA KU BASOMYI BACU KUBERA GUTINDA KUBAHA UDUKURU TURYOSHYE: DORE AMAFOTO ATANGAJE TWABAZANIYE:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/18/tubaje-kwisengura-ku-basomyi-bacu-kubera-gutinda-kubaha-idukuru-turyoshye-dore-amafoto-atangaje-twabazaniyeamafoto/

  • Umubare w'abana basambanyijwe mu mwaka wa 2018-2019 na 2019 _2020 uhagaze gute? Ese Sena yafashe iyihe myanzuro? #rwanda #RwOT

    Inteko rusange ya Sena y'u Rwanda yasabye Guverinoma ko  hajya hatangazwa mu ruhame urutonde rw'abahamwe burundu n'icyaha cyo gusambanya abana  kandi mu mihigo y'inzego z'ibanze hagashyirwamo uburyo bwo gukumira iki cyaha.

    RBA dukeshya iyi nkuru ivuga ko bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze nko mu tugari n'imidugudu ndetse n'abaturage muri rusange bagaragaza ko  gusambanya abana no guterwa inda abangavu kikiri ikibazo gikomeye.

    Bavuga ko  gisaba ubukangurambaga mu muryango nyarwanda bakumvako bigira ingaruka ku mwana, umuryango n'igihugu muri rusange kuko no kugerageza kugaragaza uruhare rwabo bahura n'imbogamizi yo  kubona amakuru.

    Ngo hari n'igihe ababyeyi babibafashamo abana ku mpungenge z'ingaruka zirimo nk'imibereho mibi n'ibindi. Hari n'abavuga ko gufunga ababateye inda biteza ibindi bibazo kurushaho.

    Mu gusesengura raporo ya komisiyo y'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu muri Sena, hari indi myanzuro abasenateri bemeje ko bazashyikiriza guverinoma.

    Muri yo harimo gukora ubukangurambaga ngiro buhoraho bwegereye ingo mu midugudu, mu isibo no mu mashuri bugamije gukumira isambanywa ry'abana no gutegura imfashanyigisho yihariye yifashishwa muri ubwo bukangurambaga.

    Harimo kandi no gushyira mu mihigo y'ingo no mu mihigo y'inzego z'ibanze ingamba zo gukumira, kurwanya no kurandura burundu icyaha cyo gusambanya abana. Abasenateri bagaragaje ko koko icyo kibazo gikomeye gisaba ubufatanye bwa buri wese kuko kigira ingaruka ku muryango n'igihugu muri rusange.

    Abasenateri bagaragaje ko umubare w'abana basambanywa ugenda wiyongera kuko nko mu mwaka wa 2018-2019 abana basambanijwe 3,215 muri bo 97,5% ari abakobwa, aho 28,9% bari munsi y'imyaka 10 y'amavuko. Muri 2019-2020 hasambanijwe abana 4,265 muri bo harimo 97,4% ari abakobwa n'abahungu 111 bangana na 2,6%.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/18/umubare-wabana-basambanyijwe-mu-mwaka-wa-2018-2019-na-2019-_2020-uhagaze-gute-ese-sena-yafashe-iyihe-myanzuro/

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ethiopia, akomoza ku mirwano iri kubera muri iki gihugu:INKURU>> #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kageme, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yakiriye intumwa zirimo Minisitiri w'Intebe wungirije wa Ethiopia akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Demeke Mekonnen, baganira ku biri kubera muri icyo gihugu.

    Ni nyuma y'uko hashize iminsi Guverinoma ya Ethiopia ihangane na Leta ya Tigray, imwe mu zigize icyo gihugu.

    Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Demeke Mekonnen, yasabye ko habaho kugarura amahoro muri icyo gihugu mu buryo bwihuse.

    Perezida w'Intara ya Tigray aherutse gutangaza ingabo zayo zarashe ibisasu bya rokete ku kibuga cy'indege cyo muri Eritrea, ibi bikaba byarongereye ahabera imirwano muri aka karere.

    Perezida Debretsion Gebremichael yashinje ingabo za Leta ya Ethiopia kwifashisha icyo kibuga cy'indege mu kugaba ibitero kuri leta ya Tigray.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, we yahakanye ko ingabo za Leta zirimo gukorana n'iza Eritrea, avuga ko Ethiopia ifite ubushobozi burenze ubukenewe bwo kugera ku ntego z'iki gikorwa cya gisirikare yo ubwayo.

    Imirwano hagatiya y'Ingabo za Leta ya Ethiopia n'ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray, imaze iminsi 15.
     

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     2 total views,  2 views today

    The post Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ethiopia, akomoza ku mirwano iri kubera muri iki gihugu:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/18/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-za-ethiopia-akomoza-ku-mirwano-iri-kubera-muri-iki-gihuguinkuru/

  • Inzego nkuru z’igihugu ni zo zizasubiza ikibazo cy’imisoro ku bakora 50% – Guverineri Kayitesi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi avuga ko inzego nkuru z
    Guverineri Kayitesi avuga ko inzego nkuru z’igihugu ari zo zizafata umwanzuro wo kugabanyiriza imisoro abakora 50%

    Ibyo bitangajwe mu gihe abakora 50% mu masoko ya Muhanga na Huye bakomeje gutakamba basaba ko basoreshwa hakurikijwe iminsi bakora, kuko bakomeje guterwa igihombo no gusora no kwishyura ubukode bw’aho bakorera amafaranga menshi.

    Abacururiza mu masoko ya Muhanga na Huye bavuga ko kuva bakomorerwa gukora bakomeje kwishyuzwa imisoro ya buri kwezi nta kubagabanyiriza kandi bakora iminsi 15 gusa mu kwezi.

    Abakorera muri aya masoko kandi bakomeje no kwishyura ibibanza bakoreramo nk’uko byari bimeze mbere ya COVID-19, bakifuza ko bagabanyirizwa kuko bijejwe igihe kirekire gukemurirwa ikibazo baraheba.

    Umwe mu bacuruzi mu isoko rya Muhanga kimwe na bagenzi be, avuga ko yumva neza akamaro k’imisoro ku buryo kuyitanga nta mpungenge babibonamo nk’uko basanzwe babikora, icyakora kubera COVID-19 ubucuruzi bakoraga bwagizweho ingaruka.

    Abacururiza mu isoko bavuga ko bakwiye kugabanyirizwa imisoro kuko bakora iminsi mike
    Abacururiza mu isoko bavuga ko bakwiye kugabanyirizwa imisoro kuko bakora iminsi mike

    Agira ati “Umuntu yakoraga iminsi 30 none ubu dukora 15, hari n’igihe umuntu ataha nta kintu abonye kuko abakiriya bacu hari igihe baza bakatubura tutakoze. Akamaro k’imisoro turakumva kandi twayitanga, ariko igatangwa nk’uko tuba twakoze byaba byiza badusoresheje iminsi tuba twakoze”.

    Ubuyobozi na bwo bwakomeje kwizeza abakora amasaha make ko ikibazo cyabo cyumvikana kandi kiziganwa ubushishozi kikabonerwa umuti, ariko byakomeje gusa nk’ibinanirana kuko igisubizo bakomeje guhabwa n’ubundi cyakomeje kubabwira kwihangana bagategereza ko hafatwa umwanzuro.

    Ni nde uzafata umwanzuro kuri iki kibazo?

    Perezida w’urugaga rw’abikoprera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal, avuga ko kugeza ubu ikibazo cy’abakorera mu isoko rya Muhanga basaba kugabanyirizwa imisoro cyashyikirijwe inzego nkuzu z’igihugu ngo abe ari zo zikigana ubushishozi kuko ari ikibazo cyigaragara hirya no hino mu gihugu.

    Kimonyo avuga ko na we yumva abakorera mu masoko basimburana bakwiye gusora bigendanye n’uko bakoze, kuko imisoro n’ubundi igenwa hakurikijwe imiterere y’akazi kaba kakozwe.

    Kimonyo avuga ko abakora 50% bakwiye gusora 50%
    Kimonyo avuga ko abakora 50% bakwiye gusora 50%

    Agira ati “Ku giti cyanjye numva niba bakora kuri 50% n’imisoro ikwiye kumanuka ikajya kuri 50% kuko ntahandi iva usibye mu kazi bakoze, ariko turizera ko inzego nkuru z’igihugu zizagifatira umwanzuro kandi igisubizo kizaza ari cyiza”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, na we yemeza ko igisubizo cyo kugabanya imisoro ku bakora igihe gito kizaturuka mu nzego nkuru z’igihugu, kandi hari umurongo ziri kuganiraho zizaha icyo kibazo.

    Isoko rya Huye na bo bakora 50%, barasaba kugabanyirizwa imisoro
    Isoko rya Huye na bo bakora 50%, barasaba kugabanyirizwa imisoro

    Guverineri Kayitesi avuga ko abakora 50% koko badakora neza kuko badakora iminsi yose kandi koko bakomeje gusaba kwishyurira no gusorera iyo 50%, kandi ko icyo kibazo cyashyikirijwe inzego nkuru z’igihugu ngo zigifateho umwanzuro.

    Agira ati “Icyo tubasaba ni ukwihangana kandi ntiducike intege twese tukaguma mu rugamba rwo gukomeza kwirinda, kuko serivisi zose ntizirafungura, ntabwo ari ukubananiza ikibazo cyabo kiri kuganirwaho n’inzego nkuru z’igihugu kandi kizabonerwa igisubizo”.

    Isoko rya Muhanga
    Isoko rya Muhanga

    Ku bijyanye n’abafungiwe utubari na bo basaba gukomorerwa wenda bagashyirirwaho amabwiriza bakurikiza, Guverineri Kayitesi asanga na bo bakwiye gukomeza gutegereza imyanzuro igenda ifatwa bitewe n’uko icyorezo kitwara.

    Icyakora anasaba abakoraga utubari kuba aho bakoreraga bashobora kuhahindurira imiterere bagakoreramo ibindi bintu nka resitora n’ubundi bucuruzi aho gushaka gukora gusa ibintu bimwe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/inzego-nkuru-z-igihugu-ni-zo-zizasubiza-ikibazo-cy-imisoro-ku-bakora-50-guverineri-kayitesi

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya w’umunya-Nigeria (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’umunya-Nigeria Sunday Jimoh Oni amasezerano y’imyaka ibiri azageza mu wa 2022.

    Mu cyumweru gishizeni bwo uyu rutahizamu yageze mu Rwanda avuye muri Nigeria, akaba yarumvikanye na Rayon Sports nyuma y’aho ibya Moussa Camara bari bizeye bipfiriye.

    Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe arimo Abi Warriors yo muri Nigeria ari nayo aje avuyemo ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego bitandatu muri uyu mwaka w’imikino ushize, akaba yaranakiniye Ifeanyi Ubah nayo yo muri Nigeria.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-mushya-w-umunya-nigeria-amafoto

  • Urararikwa kuri uyu munsi wo gusengera abakristo batotezwa bazira kuva muri Islamu #rwanda #RwOT

    Umwe mu miryango ya gikristo ikomeje kwaguka byihuse hirya no hino ku isi ugizwe n’abahoze ari abayoboke b’idini ya Islamu baza kubivamo bayoboka Kristo (Muslim background believers). Wateguye igikorwa cyo gusengera abatotezwa bazira kwizera Yesu.

    Communio Messianica, minisiteri ikorera hirya no hino ku isi, itangaza ko mu bihugu bigizwe ahanini n’idini ya Islamu, hagenda haboneka abantu babatizwa bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

    Abo bantu bahindutse abakristo bahura n’itotezwa rikomeye, bagahabwa akato ndetse bakicwa bazira kwizera Kristo. Niyo mpamvu Kuwa 18 Ugushyingo 2020, ari umunsi minisiteri yiyemeje kwifatanya n’isi yose mu gusengera abahoze ari abayoboke b’idini ya Islamu bahindutse abakristo.

    Ubutumwa bwo kuri uyu munsi buragira buti:”Nturi wenyine”.

    Mu kiganiro CBN yagiranye na Harun Ibrahim ku bijyanye n’uyu munsi w’isengesho. Yatangiye asobanura uburyo bikomeye kuva mu idini ya Islamu.

    Harun Ibrahim yagize ati:”Islamu ni idini ritemerera abantu kurihindura cyangwa kurivamo, rero iyo utaye Islamu urahanwa. Uhabwa iminsi itatu nk’amahirwe yo kugaruka. Iyo utagarutse uricwa”.

    Yakomeje asobanura ati:”Mu bihugu bimwe ntibabica, ariko hariho ibihugu bibica. Usanga abantu bamwe batakaza imirimo yabo, imiryango yabo, abana babo, abagore babo n’imiryango yabo n’ubuzima bwabo muri rusange”.

    Source: CBN

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Urararikwa-kuri-uyu-munsi-wo-gusengera-abakristo-batotezwa-bazira-kuva-muri.html

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ethiopia, akomoza ku mirwano iri kubera muri iki gihugu #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko hashize iminsi Guverinoma ya Ethiopia ihangane na Leta ya Tigray, imwe mu zigize icyo gihugu.

    Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Demeke Mekonnen, yasabye ko habaho kugarura amahoro muri icyo gihugu mu buryo bwihuse.

    Perezida w’Intara ya Tigray aherutse gutangaza ingabo zayo zarashe ibisasu bya rokete ku kibuga cy’indege cyo muri Eritrea, ibi bikaba byarongereye ahabera imirwano muri aka karere.

    Perezida Debretsion Gebremichael yashinje ingabo za Leta ya Ethiopia kwifashisha icyo kibuga cy’indege mu kugaba ibitero kuri leta ya Tigray.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, we yahakanye ko ingabo za Leta zirimo gukorana n’iza Eritrea, avuga ko Ethiopia ifite ubushobozi burenze ubukenewe bwo kugera ku ntego z’iki gikorwa cya gisirikare yo ubwayo.

    Imirwano hagatiya y’Ingabo za Leta ya Ethiopia n’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray, imaze iminsi 15.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-intumwa-za-Ethiopia-akomoza-ku-mirwano-iri-kubera-muri-iki-gihugu

  • Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatanze inyandiko za nyuma zikubiyemo ibirego biregwa Rusesabagina nabo baregwana nyuma yibyagezweho n'iperereza hakaba hategere itariki y'iburanishwa. Ibi byemejwe n'umuvugizi w'umushinjacyaha mukuru Faustin Nkusi wavuzeko ibirego byashikirijwe urukiko rukuru. Faustin Nkusi yagize ati 'Aba bakekwaho ibyaha by'iterabwoba bazaburanishwa n'Urukiko rukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka ruherereye I Nyanza'

    Abaregwa kandi bazaburanishirizwa hamwe na Rusesabagina harimo Felicien Nsanzubukire (uzwi nka Fred Irakiza), Anastase Munyaneza na Jean-Chretien Ndagijimana umuhungu wa Laurent Ndagijimana uzwi nka Wilson Irategeka wari umugaba w'ingabo za MRCD/FLN naho Rusesabagina akuriye umutwe wa Politiki.

    Bose hamwe barashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, gushyigikira iterabwoba, gushyira abana mu gisirikari, gushimuta, gutwika, gushinga umutwe y'iterabwoba wa FLN ushinjwa ibitero mu Rwanda kandi ukaba warabyiyemereye, abantu benshi bagasigamo ubuzima. Mu mwaka wa 2018, abagera abaturage bagera ku icyenda bahasize ubuzima.
    Mu kwezi k'Ukwakira, Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yatangaje ko bahuje ibirego barega Rusesabagina ndetse n'ibiregwa abayobozi ba FLN cyane cyane abafatiwe ku rugamba mbere yuko boherezwa mu Rwanda. Yagize ati 'Iyo abaregwa baregwa ibyaha bimwe kandi byakorewe hamwe, ni umunyungu z'ubutabera guhuriza hamwe izo manza'
    Abaregwana na Rusesabagina batahutse mu bihe bitandukanye umwaka ushize, nyuma yahoo ingabo za Kongo FARDC zokeje umuriro umutwe wa FLN. Abenshi barishwe harimo na Wilson Irategeka wari umugaba w'ingabo.
    Ubushinjacyaha bwavuzeko buzahuza urubanza rw'abari abavugizi babiri ba FLN rukaba rugeze kure. Abo ni Callixte Nsabimana wiyise Sankara na Herman Nsengimana bari kuburanishwa n'Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.
    Rusesabagina ategerejwe mu rukiko ku wagatanu, tariki ya 20 Ugushyingo tariki ya 20 aho ategerejwe kuburana ku minsi 30 yahawe.
    Urubanza rwa Rusesabagina ruzahuza abari abanyapolitiki bakuriye FLN ndetse n'abasirikari bari ku rugamba mu mashyamba ya Kongo

    The post Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/paul-rusesabagina-yahurijwe-mu-rubanza-rumwe-na-bamwe-mu-ngabo-ze-zafatiwe-ku-rugamba-harimo-umuhungu-wa-wilson-irategeka/

  • RAB yamuritse ubwoko 6 bw’imbuto z’imyumbati, zinahabwa amazina y’Ikinyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbuto yiswe Gikungu, ngo yera vuba ikaramira umuhinzi kandi ikera myinshi
    Imbuto yiswe Gikungu, ngo yera vuba ikaramira umuhinzi kandi ikera myinshi

    Amazina zahawe ni Nsizebashonje, Buryohe, Tebuka na Biseruka zerera amezi 12 muri rusange (iba yamaze kuba imigugu). Hari na Tegereza yera imyumbati myinshi ariko mu gihe cy’umwaka n’igice, ndetse na Gikungu.

    Kanani Vianney, umutubuzi w’imuto y’imyumbati wo mu Karere ka Ruhango wamuritse Gikungu, yavuze ko nubwo yari ifite utwumbati dutoya ugereranyije n’izindi, yo iramira uwayihinze kuko ku mezi atandatu gusa umuntu ashobora kuyisarura, ariko nanone ku mezi 12 na yo iba ari minini.

    Abatubuzi batanze amazina y
    Abatubuzi batanze amazina y’imbuto bamaze igihe batubura

    Ati “Nayise Gikungu kuko yaje mu gihe gikomeye, nta mbuto y’imyumbati iriho, nuko ituzahurira ubukungu. Ushobora kuyirya itetse itarinze kwinikwa, ariko nanone ushobora no kuyinika ikavamo ubugari”.

    Dr. Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi ku gihingwa cy’imyumbati muri RAB, avuga ko Gikungu, Nsizebashonje, Biseruka na Tegereza zitanga ubugari ariko zikaba zishobora no kuribwa zikiva mu murima, Buryohe ikaribwa ikiva mu murima, naho Tebuka yo igatanga ubugari gusa.

    Izi mbuto zose zihinzwe neza zikanafumbirwa bikwiye, zitanga umusaruro uri hagati ya toni 30 na 40 kuri hegitari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko izi mbuto ari igisubizo ku cyifuzo cy’uko ubuhinzi bw’imyumbati bwagenda mu Rwanda.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (wa kabiri uturutse ibumoso), yashimye izi mbuto zakozweho ubushakashatsi kuko zitanga icyizere cyo guteza imbere ubuhinzi bw’imyumbati

    Agira ati “Mu Rwanda, imyumbati ihingwa kuri hegitari hafi ibihumbi 200, igatanga hafi toni miliyoni eshatu z’umusaruro. Ugereranyije turacyeza toni 14.5 kuri hegitari, mu gihe ahandi bageze hagati ya toni 20 na 25. Izi mbuto zakozweho ubushakashatsi ziraduha icyizere ko intego yo kweza byinshi ku butaka butoya twazayigeraho”.

    Minisitiri Ngabitsinze arasaba abahinzi kuzifashisha izi mbuto uko bikwiye, ku buryo ubutaka bafite (butiyongera) bwatanga umusaruro ufatika.

    Anifuza ko abashora imari mu gutunganya imyumbati bakwiyongera, kuko kugeza ubu muri rusange umusaruro w’imyumbati ugitunganywa mu buryo bwa kera (gakondo).


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rab-yamuritse-ubwoko-6-bw-imbuto-z-imyumbati-zinahabwa-amazina-y-ikinyarwanda

  • Grand Prix Chantal Biya: Team Rwanda Rolls For 95,9 Km Stage I #rwanda #RwOT

    At exactly 10AM central African time, TeamRwanda in a pool of ten professional cycling teams are getting flagged off to pedal a 95,9 Km-stage I of the prestigious 20th Grand Prix Chantal Biya race in Cameroon.

    The Rwandan flag will be illuminated to the entire world by Rnus Byiza Uhiriwe, Patrick Byukusenge, Moïse Mugisha and Didier Munyaneza led by former Tour du Rwanda champions Joseph Areruya and Samuel Mugisha.

    The organizer Cameroon Cycling Federation (FECACYCLISME), has programmed this the race with a closed circuit in the city of Douala (spanning 95.9km).

    Team Rwanda Head Coach Felix Sempoma earlier said, ''We're a good team with some experience and young energetic riders. We prepared well,' he said, adding that he was optimistic about putting up a good fight.

    Second stage

    This will take place along the Akonolinga-Abong-Mbang highway (139.5km),

    Third Stage

    For this is set from Yaounde to Ebolowa (Nkolandom) (167km).

    Fourth stage

    Riders will pedal from Zoétélé town-Nkwang-Meyomessala (116.4km)

    Stage 5

    As the last lap, it will see riders pedaling along the Sangmelima-Yaounde highway (166km).

    Source : https://taarifa.rw/grand-prix-chantal-biya-team-rwanda-rolls-for-959-km-stage-i/