Category: Uncategorized

  • Legal Aid Forum irasabira abagabo babyaye ikiruhuko kirenze iminsi ine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ayo mategeko, irigenga umurimo rigenera umugore uri mu kazi wabyaye ikiruhuko kingana n’ibyumweru 12, ariko andi mategeko akagenera umugabo ufite umugore wabyaye ikiruhuko kitarengeje iminsi ine.

    LAF yahamagaye inzego zitandukanye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, izigaragariza ibikwiye kuvugururwa muri amwe mu mategeko y’u Rwanda, kugira ngo habeho kubahiriza neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

    Isesengura rya LAF ribanza kugaragaza intambwe u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, bikaba byararuhesheje imyanya ya mbere ku rwego mpuzamahanga, rigasoza risaba noneho kugenzurira ubwo buringanire mu mategeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrew Kananga, avuga ko ari byiza kuba ababyeyi b’abagore bari mu kazi barahawe ikiruhuko gihagije gituma bita ku bana mu gihe bibarutse, ariko ko n’abagabo bakeneye ikiruhuko kirengeje iminsi ine mu gihe na bo babyaye.

    Umuyobozi wa LAF, Andrew Kananga
    Umuyobozi wa LAF, Andrew Kananga

    Me Kananga yagize ati “niba dushaka ko habaho uburinganire, turasaba ko icyo kiruhuko cy’iminsi ine cyakongerwa, ntabwo dusaba ko umugabo yahabwa ikiruhuko kingana nk’icy’umugore, ariko icy’iminsi ine ahabwa ni gito”.

    Umuyobozi wa LAF avuga ko abagabo nibongererwa iminsi y’ikiruhuko mu gihe babyaye, batazaba babonye umwanya wo kwikorera ibyo bishakiye (nk’uko yabibwiwe), ahubwo ngo kizaba ari igihe cyo kwita ku mubyeyi n’abana, kuko umugore nta mbaraga aba afite.

    Umuryango LAF wakomeje uvuga ko amategeko y’u Rwanda ateguwe neza, ariko kuyashyira mu bikorwa no kuyamenyekanisha bikaba ari byo bigikeneye gushyirwamo imbaraga.

    Uruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) nta kintu rwifuje gutangaza ku bijyane n’ubu busabe bw’ihuriro LAF.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abagore (UN Women mu Rwanda) Fatou Aminata Lo, yizeza ko inzego zitandukanye mu gihugu zizakomeza kuganira ku mavugururwa akenewe.

    Aminata avuga ko iri suzuma n’isesengura ry’amategeko ryakozwe na LAF ku bufatanye na UN Women mu Rwanda, hari impinduka ryatangiye kugeraho kuva mu gihe ryari rikirimo gukorwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/legal-aid-forum-irasabira-abagabo-babyaye-ikiruhuko-kirenze-iminsi-ine

  • Ikipe ya mbere ibonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutsiro FC ibonye itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 itsinze Vision FC kuri penaliti 7-6.

    Ni umukino wabaye uyu munsi kuri Stade Regional i Nyamirambo aho muri 1/4 Rutsiro FC yari yasezereye Alpha igera muri 1/2 yahuye na Vision yageze muri 1/2 nyuma y’uko Amagaju bagombaga guhura ikuwe mu irushanwa.

    Igice cya mbere cy’umukino ntabwo amakipe yombi yabashije gukabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 55, Munyurangabo Cedric yananiwe gufungura amazamu ku ruhande rwa Rutsiro FC ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Gatsobe Yves.

    Ku munota wa 69, Munyurangabo Cedric yacomekeye Nshimyumuremyi Olivier, ashyizeho umutwe uca ku ruhande rw’izamu.

    Vision itabonye amahirwe menshi muri uyu mukino, ku munota wa 80, Hakizimana Zuber yananiwe gutsindira ikipe ye ku ishoti yateye rigakurwamo n’umunyezamu Nshuti Yves.

    Rutsiro FC yashoboraga kubona igitego ku mupira wa koruneri itewe na Mukunzi Imran Aimable ku munota wa 85, ukurwamo n’umunyezamu Gatsobe Yves wawushyize muri koruneri. Umukino warangiye ari 0-0

    Amakipe yombi yahise yitabaza penaliti maze Rutsiro izamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda penaliti 7-6.

    Dore uko penaliti zagenze

    Vision FC: Irambona Fabrice (yayinjije), Kwitonda Ally (yayinjije), Nkurunziza Seth (yayinjije), Gakuru Matata (yayinjije), Cyubahiro Idarusi (yayinjije)== Byukusenge Michel (yayinjije), Ishimwe Eric (umunyezamu awukuyemo).

    Rutsiro FC: Hatangimana Eric (yayinjije), Kwizera Bahati Emilien (yayinjije), Tuyishime Eric (yayinjije), Hakizimana Adolphe (yayinjije), Nshimyumuremyi Olivier (yayinjije).== Hitimana Jean Claude (yayinjije), Munyurangabo Cedric (arayinjije).

    Rutsiro ikaba izazamukana n’ikipe iri butsinde hagati ya Gorilla FC na Etoile FC, akaba ari nayo azahurira ku mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri.

    11 ba Rutsiro FC babanjemo

    11 ba Vision FC babanjemo

    Ni umukino warangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi

    Kapiteni wa Rutsiro, Kwizera Bahati ashaka gucika abakinnyi ba Vision

    Mugisha Didier wa Vision ntiyorohewe n’abakinnyi ba Rutsiro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ya-mbere-ibonye-itike-yo-kuzamuka-mu-cyiciro-cya-mbere-amafoto

  • Airtel Rwanda unveils an unbeatable and comprehensive calling plan for all #rwanda #RwOT

    This comes after a comprehensive revision of all voice products including Isanzure, Tera Stori, Imirongo Yose, and Byose Combo Packs.

    Speaking at the press conference, Airtel Rwanda MD, Amit Chawla 'The Campaign, Va Ku Giti, Dore Umurongo is an umbrella campaign that serves to cement our position The Honest Network, bringing to life the ethos of Honesty, Transparency and Freedom to call all networks.'

    Airtel’s Flagship voice product, Isanzure is now Open and Honest, open in the sense that all customers can see the same packs regardless of age or usage profile.

    Similarly, Tera Stori, another popular product has been further enhanced to offer more minutes so that customers can Talk Freely to Any Network, introducing a higher value pack worth 5,000, offering 3,000 minutes to call Airtel and 500 minutes to call the other network.

    Speaking at the launch, Amit Chawla added 'We have revised our All-Net Packs, popularly known as Imirongo Yose, offering double the minutes to call all networks. For instance, customers can buy a pack for only 200 RWF offering 20 minutes to call Airtel to Airtel and 20 minutes to call the other network.'

    Furthermore, Airtel also launched an All-in-One bundle called Byose, a bundle that combines Voice, Data, and SMS at a single price point. This pack, Amit Said 'priced at 15,000 RWF comes loaded with a massive 30 GB of Data, 3,000 minutes of talk time to call customers on Airtel in addition to 500 minutes to call the other network plus 1,500 SMS. I will be bold and confirm that it is impossible for one to find an equivalent bundle with as much value as Byose'.

    Airtel Rwanda MD, Amit Chawla speaking at the press conference

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/airtel-rwanda-unveils-an-unbeatable-and-comprehensive-calling-plan-for-all

  • Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2020, Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umukandida ku mwanya wa Perezida w'ishyaka ry'ubumwe bw'igihugu (NUP), Robert Kyagulanyi mu karere ka Luuka nyuma yuko bivugwa ko yanze gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 yatanzwe na Leta binyuze muri Komisiyo ishinzwe gutegura amatora.

    Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi ku izina rya rya Bobi Wine, ni umunyapolitiki wo muri Uganda, umuririmbyi, umukinnyi, n'umucuruzi. Kuva ku ya 11 Nyakanga 2017, akaba ari umudepite uhagarariye intara ya Kyadondo y'Iburasirazuba mu Karere ka Wakiso muri Uganda.

    Polisi yo muri Uganda yashyize amananiza kuri Kyagulanyi n'abamushyigikiye bababuza gukora ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kwigaragambya. Igihe Bobi Wine yafatwaga, bamwe mu baturage batewemo ibyuka bihumanya kandi biryana mu maso hakaba hari n'umubare utari muto wahakomerekeye cyane muri uwo muvundo. Abashinzwe umutekano babwiye ibinyamakuru bikorera muri Uganda ko basabwe guhagarika imyigaragambyo nyuma yuko abayobozi ba NUP batemeranije na Polisi ku kibazo cy'aho gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'ubwinshi bw'abantu.

    Bamwe mu bagize itsinda rya Hon. Kyagulanyi baza imbere mu gushyigikira bakomeretse ubwo Polisi yababuzaga imyigaragambyo. Mu bakomeretse harimo Ashraf Kasirye,ushinzwe itangazamakuru na Edward Rodgers Sebuufu ndetse na Eddie Mutwe umwe mu bamurindaga, wagerageje kubuza ifatwa ry'umukandida ku mwanya wa Perezida.

    Komisiyo y'amatora y'igihugu yabujije imyigaragambyo maze Polisi ishinja itsinda ry'iyamamaza rya Kyagulanyi kutubahiriza aya mabwiriza bakavuga byanze bikunze bazabiryozwa n'ubwo abaturage nabo bariye karungu bati turambiwe kuyoboreshwa inkoni nk'inka turishakira umukandida wacu nk'uko amavidewo agenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

    Amabwiriza avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitagomba kurenza abantu 200 mu gihe iyo Perezida Museveni yiyamamaje barenga n'ibihumbi makumyabiri ariko ntibagire icyo babikoraho. Ndetse n'amatora mu nzego zibanze muri NRM, ishyaka rya Museveni, bagiye barenza uwo mubare.

    Kasirye na Mutwe bajyanywe mu bitaro bya Luuka biri hafi kugira ngo bavurwe mu gihe abandi bakomeretse bajyanwe mu bitaro. Abakurikiranira hafi Politike ya Uganda nka Gashumba Frank baribaza amaherezo kuri ibi bikorerwa abayoboke ba Kyagulanyi ni nako hirya no hino muri Uganda nka Masaka ahazwi nko mu Nyendo batangije imyigaragambyo ikomeye baharanira irekurwa rya Kyagulanyi.

    Reka dutege amaso iby'iyi demokarasi yo kwa Museveni

    The post Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kandida-perezida-robert-kyagulanyi-uzwi-nka-bobi-wine-yafashwe-na-polisi-arafungwa-i-luuka-ari-mu-bikorwa-byo-kwiyamamaza/

  • Nyagatare: Umuvu wangije ibifite agaciro ka miliyoni zirenga enye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amatara akoresha imirasire y
    Amatara akoresha imirasire y’izuba yuzuyemo amazi ahita apfa burundu

    Umukozi ushinzwe ibikorwa bya Tubura mu Karere ka Nyagatare, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko imvura yaguye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umuvu winjira mu nzu bakoreramo yangiza ibikoresho harimo isabune ndetse n’amatara akoresha imirasire y’izuba by’abagenerwabikorwa bayo.

    Avuga ko ibyangiritse bifite agaciro karenga miliyoni 3, ati “Imvura yaraguye umuvu upfumura igipangu urinjira mu nzu amazi yari nko muri santimetero eshatu z’ubutumburuke, isabune zararengewe ndetse n’amatara 45 yose arapfa ndetse n’impapuro byose ubibaze ni hafi miliyoni enye zAmafaranga y’u Rwanda.”

    Uretse kuba umuvu w’amazi warinjiye mu nzu ikorerwamo na Tubura ukangiza ibikoresho birimo impapuro z’akazi n’ibikoresho bigenerwa abahinzi, umuvu wanashenye igipangu cy’iyi nzu.

    Kabera Mary nyiri iki gipangu avuga ko yari yaracukuye umurwanyasuri haruguru y’inzu ye ariko amazi yaje ari meshi akawusiba kubera ko aho yaturutse ari mu bibanza bitubatse.

    Yifuza ko ubuyobozi bwabafasha hakubakwa inzira nini y’amazi ku buryo amazi atazongera kubasenyera.

    Agira ati “Ikibazo erega mbere haruguru aha harahingwaga none babujije abaturage kongera kuhahinga, amazi yose yaraje kuko ntakiyatangira yuzuza umurwanyasuri nari naracukuye haruguru y’inzu, urinjira dore igipangu hepfo cyarasenyutse. Nibura kongera kucyubaka ntibiri munsi y’ibihumbi 500.”

    Akomeza agira ati “Twifuza ko hakubakwa ‘rigole’ nini zitwara amazi kuko n’iyo bakwishyura ibyangijwe n’ubundi amazi azagaruka, umuti ni ‘rigole’ nini yakunganira umurwanyasuri wanjye nahanze.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko batangiye kubaka za ruhurura ku buryo zizafasha mu kurinda abaturage umuvu w’amazi.

    Agira ati “Twaratangiye, turimo kubaka za ‘rigole’ kugira ngo zifashe mu gukumira amazi kwinjira mu mazu y’abaturage. Bihangane mu minsi mike ntabwo amazi azongera kwinjira mu mazu yabo.”

    Ubuso bw’imyaka bwangiritse ntiburabarwa ndetse n’ibikoni n’imisarane byasenyutse.

    Ibyahise bimenyekana byangijwe n’ayo mazi ni igipangu cy’inzu ya Kabera Mary ndetse n’ibikoresho by’umushinga Tubura akodesha inzu birimo amatara 45 akoresha imirasire y’izuba afite agaciro ka miliyoni 3,352,500 Frw ndetse n’indi nzu y’umuturanyi we yatangiye kwiyasa kubera ko amazi yinjiye mu musingi.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umuvu-wangije-ibifite-agaciro-ka-miliyoni-zirenga-enye

  • Ubuhamya:Uburyo Armando yakijijwe binyuze kuri You Tube #rwanda #RwOT

    Armando yakuriye mu muryango usengera mu idini Gatolika, umuryango we wajyaga mu Misa buri cyumweru hamwe na Armando, abavandimwe be ndetse na bashiki be. Ababyeyi babo babohereje kwiga mu mashuri Gatolika muri Leta ya California ariko mubyukuri Armando ntiyari akijijwe, icyakora Yesu yaje kumwiyereka arahinduka nyuma yo kwigaragura mu biyobyabwenge n’ibindi bikorwa by’urugomo.

    Mu magambo ye, Armando aratunyuriramo muri macye ubuzima yabayemo n’uburyo yakijijwe akakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

    “Nizeraga Imana ariko ngashidikanya kuri Yesu, kimwe n’abandi bana bigometse ntabwo nashakaga kujya mu rusengeero cyangwa gukurikiza amategeko 10 y’Imana, najyaga gukora ibyo nshaka igihe cyose nshaka. Nibwiraga ko byaterwaga n’igihe cy’ubugimbi nari ngezemo cyatumye mpagarika gutekeereza ku Mana hanyuma ngakurikira inyungu zanjye.

    Mu magambo avunaguye, bwa mbere nagiye mu birori hamwe n’incuti zanjye bitinda kurangira. Nahindutse umusinzi ku buryo nageze aho mfatwa ngafungwa bigeza aho nendaga gupfa, ariko aho ni ho naboneye amahirwe yo kugirana umubano n’Imana ndetse mpabonera umuryango wo kumfasha mu nzira ya gikristo. Mbere y’uko nkizwa abakristo bazaga kunkomangira ngo bambwire ijambo ry’Imana, nkabasubiza ko nizera Imana ivugwa muri Bibiliya.

    Mu 2017 mama wanjye yarapfuye bituma umuryango wacu uhungabana nanjye ubwanjye byangize ho ingaruka ikomeye kuko nabuze umubyeyi akaba n’inkoramutima yanjye yamfashaga mu buzima bwa buri munsi. Nanyuze mu bihe binkomereye ariko kuva icyo gihe natangiye gutekereza kuri Bibiliya aho ivuga ko byose biva ku Mana. Mubyukuri siniyumvishaga neza uko ngomba kubaho nyuma y’urupfu rwa mama.

    Umunsi nafashe icyemezo cyo guhungira muri Yesu, Nacitse intege cyane ubwo nari ndimo kureba videwo yo kuri YouTube ivuga ku mugore warokotse agacika itsinda rya Satani kandi yarimo abwira umubwiriza inkuru ye. Yarangije avuga amateka ye y’ukuntu Yesu yamukijije asubiramo amagambo yo muri Bibiliya hamwe nibice byinshi by’Ibyanditswe Byera nko Gutegeka kwa kabiri 18: 9-13, Abefeso 5: 6-11; 6: 12-17 na Yohana 3:16. Mu kumva ubuhamya bwe bwose naratsinzwe ndemezwa mu mutima wanjye. Mu byukuri sinari nzi uburyo Imana idukunda.

    Nyuma yo kureba videwo ye, nari ndi muri douche ntekereza ku buhamya yari yatanze bwose ndapfukama nsaba Yesu kumbabarira. Namubwiye ko noneho agiye kuba Umwami n’Umukiza wanjye, igihe cyose nari ndimo ndira amarira atemba mu maso. Uwo munsi nageze aho mfata agatotsi hari ku manywa, icyo gihe Umwuka Wera yaransuye anshyiraho ikimenyetso nk’umwe mu bo yacunguje amaraso ye. Ibi byari mu Kwakira 2017. Kuva icyo gihe natangiye gusoma Bibiliya ubudasiba.

    Muri macye niba utari wizera Yesu Kristo nka njye, ndakwinginga kwakira amahirwe y’agakiza gatangwa na Yesu, musabe akwereke ukuri kandi burya abamushakana umwete baramubona bityo bakaruhuka ingoyi za Satani”.

    Source: truthsaves.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uburyo-Armando-yakijijwe-binyuze-kuri-You-Tube.html

  • Mashami yikomye abanyamakuru avuga ko bazabazwa byinshi ku munsi w’imperuka #rwanda #RwOT

    Mashami yatangaje ibi nyuma y’uko ikipe abereye umutoza inganyije na Cap Vert bityo icyizere cyo kuzakina imikino ya CAN cyose kikayoyoka.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’uyu mukino, Mashami Vincent, yashinje bamwe mu banyamakuru kugira uruhare mu kuba rutahizamu wa Saint-Etienne, Kévin Monnet-Paquet, ataritabiriye ubutumire ngo akinire u Rwanda, ndetse no guca intege abakinnyi.

    Yagize ati 'Bamwe mu banyamakuru babigizemo uruhare kugira ngo Monnet Paquet ntaze. Sinzi inyungu iba iri inyuma y’ibintu bimwe na bimwe tuvuga.'
    'Ibyamuvuzweho sinshaka kubitindaho, ariko nawe ni umuntu kandi agira amarangamutima. Ni uko byagenze ariko turacyakomeza kwinginga ntabwo turakurayo amaso burundu'.

    Monnet Paquet ukinira Saint Etienne FC yo mu Bufaransa, kuva yahamagarwa, ntabwo yigeze yifuza kuza gukinira u Rwanda, ndetse nta n’icyo yigeze atangaza cyamubujije kuza nyuma y’uko ahawe ubutumire bwo kwitabira imikino yombi ya Cap Vert.

    Mashami Vincent avuga ko bamwe mu banyamakuru bakomeza kuvuga amagambo aca intege abakinnyi aho babatije umurindi ngo basenyere umugozi umwe, ariko akemeza ko ku munsi w’imperuka bazabazwa byinshi.

    Yagize ati 'Icyo nabasaba namwe ni uko dukoresha neza impano Imana yaduhaye yo kuvuga, tukayikoresha neza, kandi gusigana ibyaha, kwitana abanyabyaha sinzi impamvu, mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwe ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi.'

    U Rwanda rufite amanota abiri mu itsinda rya F mu mikino ine rumaze gukina, rukaba ruri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda nyuma yo kunganya imikino ibiri ya Cape Vert, mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021, izabera muri Cameroun mu 2022, ntabwo u Rwanda ruratsinda igitego na kimwe mu mikino ine.

    N’ubwo bigoye, mu mibare biracyashoboka ko u Rwanda rushobora kubona itike ya CAN 2021, kuko rusabwa gutsinda imikino yarwo rusigaranye, haba uwa Cameroun i Yaounde ndetse n’uwa Mozambique i Kigali uzaba muri Werurwe 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mashami-yikomye-abanyamakuru-avuga-ko-bazabazwa-byinshi-ku-munsi-w-imperuka

  • Team Rwanda Wins Stage I Of Grand Prix Chantal Biya Race #rwanda #RwOT

    Team Rwanda's Mugisha Moise (pictured below) has pedalled to the finish line emerging winner of Stage I Of Grand Prix Chantal Biya Race taking place in Cameroon . He technically takes the Yellow Jersey for today and will have to defend it in the remaining four stages.

    #GPChantalBiya Stage 1

    Mugisha Moise remporte la 1ère étape et s’émpare du maillot jaune @MugishaMoise4 wins the 1st stage and take yellow jersey @FlyRwandAir @Rwanda_Sports @RwandaOlympic #Rwanda pic.twitter.com/Q8hLWNvPqH

    — RWANDA CYCLING FEDERATION (@cyclingrwanda) November 18, 2020

    Honore Yossi the head of Cameroon cycling federation said at the official launch of the race on Tuesday that the competition is taking place within a context marked by the Covid-19 pandemic which has caused competitions in the federation to be cancelled or postponed for eight months, hence depriving cameroon cyclists of preparing well for this race.

    Second stage

    This will take place along the Akonolinga-Abong-Mbang highway (139.5km),

    Third Stage

    For this is set from Yaounde to Ebolowa (Nkolandom) (167km).

    Fourth stage

    Riders will pedal from Zoétélé town-Nkwang-Meyomessala (116.4km)

    Stage 5

    As the last lap, it will see riders pedaling along the Sangmelima-Yaounde highway (166km).

    Grand Prix Chantal Biya: Team Rwanda Rolls For 95,9 Km Stage I

    Source : https://taarifa.rw/team-rwanda-wins-stage-i-of-grand-prix-chantal-biya-race/

  • Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes
    Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes’

    Mike Kayihura ageze mu icumi banyu bari guhatanira iki gihembo nyuma y’ukwezi atangiye uru urugendo. Yaranditse asaba kujya mu bazabona aya mahirwe atangwa na radio y’Abafaransa RFI. Muri benshi bari babisabye yageze muri 60 batoranyijwe nyuma y’amajonjora.

    Hongeye kubaho andi majonjora hagendewe ku ndirimbo buri muhanzi yatanze, Mike yatanze indirimbo ye yitwa ‘Sabrina’ yakoranye na Kivumbi.

    Aho amarushanwa ageze, kugira ngo haboneke uzegukana intsinzi birasaba gutora. Uzagira menshi ni we uzatwara iki gihembo.

    Kuri ubu Mike Kayihura uri gukora ku ndirimbo ziri kuri album ye ya kabiri ahanganye n’abandi bahanzi batandukanye harimo Shan’L wo muri Gabon, Nix Ozay wa Kongo Kinshasa na Young Ace Wayé bo muri Kongo Brazaville, Moonaya, Jside B na Mamy Cruz bo muri Senegal, D6BEL wa Tchad, Yerewolo wa Mali na Manamba Kanté wo muri Guinee.

    Iki gihembo cya RFI Prix Decouvertes cyatwawe na Yvan Buravan wagitsindiye muri 2018, agakora ibitaramo bitandukanye muri Afurika, icya nyuma kikabera i Paris mu Bufaransa.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/mike-kayihura-ari-mu-10-bahatanira-igihembo-cya-rfi-prix-decouvertes

  • Mugisha Moise yegukanye agace ka mbere ka Grand Prix Chantal Biya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye isiganwa Grand Prix Chantal Biya ribera muri Cameroun, aho uyu munsi hakinwe agace kakiniwe mu mujyi wa Douala ku ntera yareshyaga na Kilomtero 99.5

    Aka gace k’uyu munsi katangiye ku i Saa yine zo mu Rwanda, kaje gusozwa umunyarwanda Mugisha Moise akegukanye, ahita anambara umwambaro w’umuhondo “Maillot Jaune” wambarwa n’umukinnyi uyoboye isiganwa.

    Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, abasiganwa bazahaguruka ahitwa Akonolinga basoreze ahitwa Abong-Mbang, bakazaba bakoze intera ireshya na Kilometero 139.5.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/mugisha-moise-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-grand-prix-chantal-biya