Category: Uncategorized

  • Nticikwe na Black Friday idasanzwe kuri Catchyz, ibiciro ni inseko #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Catchyz rufasha abantu guhaha binyuze kuri murandasi, rwazanye poromosiyo idasanzwe ku bakiriya bayo izwi nka 'Black Friday’ ibicuruzwa byabo bizaba byagabanyirijwe ibiciro.

    Black Friday ni umunsi ufite inkomoko muri Amerika, akaba ari umunsi udasanzwe wo guhaha muri Amerika n’uburayi kandi uyu munsi akaba ari umunsi ukurikira uwa Kane w’umuganura uba ku wa Kane w’icyumweru cya kane cy’Ugushyingo muri Amerika (Thanksgiving). Kuri uyu munsi abacuruzi bose, yaba abacuruza bisanzwe ndetse n’abacuruza bakoresheje internet, usanga bagabanije ibiciro cyane ku bicuruzwa byabo.

    Kuri iyi nshuro mu Rwanda, urubuga rufasha abantu kugura no kugurisha kuri murandasi rwa Catchyz rwazanye iyi poromosiyo ya Black Friday.

    Black Friday kuri Catchyz izatangira ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020 ikazasozwa ku wa 5 Ukuboza 2020.

    Muri iyi poromosiyo, buri muntu wese ufite iduka kuri Catchyz azaba yagabanyije ibiciro ku bicuruzwa bye acururiza kuri uru rubuga.

    Guhera ejo ibiciro bizaba byagabanyijwe

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/nticikwe-na-black-friday-idasanzwe-kuri-catchyz-ibiciro-ni-inseko

  • Jacques Tuyisenge ashobora kudakina umukino wa Gor Mahia! Byinshi ku mvune ye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu kibuga ku mukino w’u Rwanda rwanganyijemo na Cape Verde kubera imvune, rutahizamu Jacques Tuyisenge ashobora kudakina umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ikipe ye ya APR FC izakiramo Gor Mahia mu mpera z’icyumweru gitaha.

    Amavubi yari yakiriye Cape Verde ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2020. Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 56 Jacques Tuyisenge yasohotse mu kibuga kubera gutonekara kw’imvune ye yo mu ivi ahita asimburwa na Sugira Ernest.

    Iyi mvune yo mu ivi yatumye ava mu kibuga, n’ubundi yari yagiye gukina uyu mukino bizwi ko atameze neza 100% kuko n’imyitozo imwe n’imwe mbere yo kujya muri Cape Verde ntabwo yigeze ayikora kubera ububabare bwo mu ivi ry’ibumoso.

    Iyi mvune yo mu ivi ikaba atari nshya kuri we kuko ayimaranye igihe kinini. Nyuma yo kuyitoneka amakuru ISIMBI yamenye ni uko ashobora kudakina umukino wa Gor Mahia bitewe n’iyi mvune yongeye gutoneka.

    Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu munsi ari buze kunyura mu cyuma kugira ngo barebe uko imvune ye imeze ndetse n’icyo bagomba kumukorera.

    Nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu akaba yarahise ajya mu mwiherero na bagenzi be i Shyorongi kugira ngo akomeze akurikiranwe n’abaganga.

    APR FC izakira Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League hagati ya 27 na 29 Ugushyingo, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba hagati ya 4 na 6 Ukuboza 2020.

    Jacques Tuyisenge imvune yakuye mu ikipe y’igihugu ishobora gutuma adakina umukino wa Gor Mahia na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-ashobora-kudakina-umukino-wa-gor-mahia-byinshi-ku-mvune-ye

  • Zari yatangaje amagambo yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Umuhererwekazi w’umugande, Zari Hassan yavuze ko nta mugabo akeneye wo gukora ubukwe ahubwo uwo ashaka ari uzamufasha kwishimisha gusa.

    Uyu mugore wari umaze iminsi muri Tanzania aho yari yashyiriye Diamond abana babyaranye ngo bamusure, mbere yo gusubira muri Afurika y’Epfo yavuze ko nta gahunda yo gusubirana na Daimond batandukanye muri 2018 kuko ngo akeneye umugore ukiri muto uzamwitaho akamufasha gukura.

    Ati'nabona uzamufasha gutuza, akamufasha gukura n’aho ubundi ndabona arimo gukora neza yaba mu muziki ndetse nk’umubyeyi, ndatekereza ko nabona umugore uzamwitaho buri wese azishima.'

    Yakomeje avuga ko kuba yashaka umugabo icyo gitekerezo yamaze kukirenga ahubwo uwo akeneye ari uwo bazajya bishimishanya.

    Ati'mu by’ukuri ntabwo nkeneye gushaka umugabo. Ndi kuri rwa rwego numva ngomba kwigenga nkakora buri kimwe nshaka. Abantu benshi bashinga ingo ku bw’umutekano ndetse no gushaka uwo bazasazanya. Njyewe kuri iyo ngingo ubukwe ntabwo bundi mu ntekerezo, nkeneye umwunganizi gusa twazajya twishimana.'

    Zari avuga ko agomba gufata umwanya akita ku bana be 5, barimo 2 yabyaranye na Diamond n’abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga.

    Amaze iminsi muri Tanzania aho yari yashyiriye Diamond abana be

    Agomba kwita ku bana be uko ari 5

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yatangaje-amagambo-yatunguye-benshi

  • Zari yatangaje amagambo yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Umuhererwekazi w’umugande, Zari Hassan yavuze ko nta mugabo akeneye wo gukora ubukwe ahubwo uwo ashaka ari uzamufasha kwishimisha gusa.

    Uyu mugore wari umaze iminsi muri Tanzania aho yari yashyiriye Diamond abana babyaranye ngo bamusure, mbere yo gusubira muri Afurika y’Epfo yavuze ko nta gahunda yo gusubirana na Daimond batandukanye muri 2018 kuko ngo akeneye umugore ukiri muto uzamwitaho akamufasha gukura.

    Ati'nabona uzamufasha gutuza, akamufasha gukura n’aho ubundi ndabona arimo gukora neza yaba mu muziki ndetse nk’umubyeyi, ndatekereza ko nabona umugore uzamwitaho buri wese azishima.'

    Yakomeje avuga ko kuba yashaka umugabo icyo gitekerezo yamaze kukirenga ahubwo uwo akeneye ari uwo bazajya bishimishanya.

    Ati'mu by’ukuri ntabwo nkeneye gushaka umugabo. Ndi kuri rwa rwego numva ngomba kwigenga nkakora buri kimwe nshaka. Abantu benshi bashinga ingo ku bw’umutekano ndetse no gushaka uwo bazasazanya. Njyewe kuri iyo ngingo ubukwe ntabwo bundi mu ntekerezo, nkeneye umwunganizi gusa twazajya twishimana.'

    Zari avuga ko agomba gufata umwanya akita ku bana be 5, barimo 2 yabyaranye na Diamond n’abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga.

    Amaze iminsi muri Tanzania aho yari yashyiriye Diamond abana be

    Agomba kwita ku bana be uko ari 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zari-yatangaje-amagambo-yatunguye-benshi

  • USAID Welcomes The Official Declaration Of The End Of The Ebola Outbreak In The Northwestern Democratic Republic Of Congo #rwanda #RwOT

     

    United States Agency for International Development
    Office of Press Relations
    Press Release
    November 18, 2020
    Today, the Government of the Democratic Republic of Congo (DRC) declared an end to the epidemic of Ebola in Northwestern Équateur Province, which began on June 1, 2020. The U.S. Agency for International Development (USAID) congratulates the Government of the DRC, its international and local partners, and the Congolese people for having stopped two outbreaks of the deadly disease in one year. National authorities declared that a previous outbreak of Ebola in the Eastern DRC — the second-largest in history — ended on June 25, 2020, after nearly two years.

    In total, the U.S. Government, through USAID, has provided nearly $366 million in life-saving humanitarian assistance to fight Ebola in the DRC and neighboring countries since 2018. This includes more than $18 million used in Équateur Province to track Ebola cases, train workers on the prevention and control of infections in health facilities, promote safe and dignified burials, conduct community-engagement programs, and communicate accurate information on the disease.

    American expertise and funding played a critical role in helping the Government of the DRC and its partners bring an end to both of the outbreaks of Ebola this year. As part of these efforts, USAID deployed a Disaster-Assistance Response Team to the DRC. This team of experts will continue to work with the Government of the DRC, the U.S. Embassy in Kinshasa, the U.S. Centers for Disease Control and Prevention within the U.S. Department of Health and Human Services, and humanitarian partners to address any secondary impacts of the disease, reduce the stigmatization of Ebola survivors, and support rapid-response capabilities to ensure the Congolese Ministry of Health can contain any possible flare-ups or new outbreaks quickly.

    Although the latest Ebola outbreaks are over, the commitment of the United States to the people of the DRC has not ended. The American people provided assistance in the DRC for many years before these outbreaks, and remain dedicated to combating hunger, strengthening health care, and improving education in the DRC. Working together with partners and the Congolese Government, USAID aims to have the capacity and infrastructure in place to allow them to detect rapidly and respond effectively to any new outbreaks of Ebola or other infectious diseases, should they occur, while building better and more resilient health institutions.

    31

    The post USAID Welcomes The Official Declaration Of The End Of The Ebola Outbreak In The Northwestern Democratic Republic Of Congo appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/19/usaid-welcomes-the-official-declaration-of-the-end-of-the-ebola-outbreak-in-the-northwestern-democratic-republic-of-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usaid-welcomes-the-official-declaration-of-the-end-of-the-ebola-outbreak-in-the-northwestern-democratic-republic-of-congo

  • TEKNO RELEASES FEEL GOOD, UPBEAT TRACK TITLED 'ENJOY' #rwanda #RwOT

    Following his recent release 'Puttin', Tekno has just released a brand-new single titled 'Enjoy'.

    Produced by Blaise Beats 'Enjoy' see's Tekno encapsulates a very familiar feeling of wanting, against all odds, to celebrate our wins, no matter how small or how big. And those simple words, 'allow me to enjoy myself' may well become the battle cry of many who just want a moment to dance and sing and leave our troubles behind, no matter how temporarily.

    While listeners anticipate Tekno's debut album 'Old Romance', 'Enjoy' gives fans additional reasons to live life and celebrate themselves.  'Enjoy' is definitely a vibe to add to your playlist.

    Listen to Enjoy HERE

    26

    The post TEKNO RELEASES FEEL GOOD, UPBEAT TRACK TITLED 'ENJOY' appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/19/tekno-releases-feel-good-upbeat-track-titled-enjoy/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tekno-releases-feel-good-upbeat-track-titled-enjoy

  • Amajyepfo: Amacumbi y’ibitaro by’Intara azatuma haboneka abaganga b’inzobere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bya Kinazi byaruzuye birakora ariko nta macumbi bifite ku bakozi
    Ibitaro bya Kinazi byaruzuye birakora ariko nta macumbi bifite ku bakozi

    Ibitaro bya Kinazi byashyizwe ku rwego rw’Intara kugira ngo byakire abafite uburwayi burenze ubushobozi bw’ibitaro by’uturere mu Ntara y’Amajyepfo, ariko kutagira amacumbi bigatuma bitabona abaganga b’inzobere muri serivisi zo kuri urwo rwego kuko biri mu cyaro kandi nta macumbi y’abaganga bifite.

    Ibitaro bya Kinazi byakira nibura abarwayi ibihumbi 240 ku mwaka mu Ntara y’Amajyepfo baturuka mu Ture twa Ruhango, Nyanza, Kamonyi ndetse na Muhanga, bikaba biri ku rwego rw’Intara aho abarwayi bakeneye serivisi zihariye bahoherezwa, ariko bikaba byari bifite ikibazo cy’amacumbi y’abakozi bigatuma abaganga b’inzobere batitabira kujya kubikoraho.

    Umuyobzozi mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Kinazi Dr. Namanya William, avuga ko ibyo bitaro kugeza ubu bifite abaganga bavura mu buryo rusange 10 (General Practitioners) n’abaganga batanu b’inzobere (Specialists), mu gihe aba ba nyuma hakenewe nibura 12.

    Dr. Namanya avuga ko imwe mu mbogamizi zatumaga aba baganga bataza gukora i Kinazi ari imiterere y’ibitaro biri mu cyaro kandi nta macumbi yo ku rwego rw’abaganga ahari, bigatuma serivisi batanga zitanogera neza ababigana.

    Ibitaro bifite inyubako zibereye ijisho
    Ibitaro bifite inyubako zibereye ijisho

    Agira ati “Usibye ibikoresho bimwe na bimwe bitaraboneka n’abaganga badahagije, ibi bitaro biri ku rwego rw’Intara kandi biteganyijwe gutanga serivisi zagutse kandi zihariye kurusha izitangirwa ku bitaro by’uturere mu rwego rwo gufasaha abaturage b’Intara y’Amajyepfo”.

    Arongera ati “Izi nyubako z’amacumbi zizakemura ikibazo cy’abakozi batahaga Nyanza, Rungo na Muhanga, bigatuma badatanga serivisi nziza kubera kutegera abarwayi, amacumbi niyuzura bizakemura icyo kibazo cy’abakozi kuko azaba ari hafi yabo”.

    Nta gushidikanya ko amacumbi azarushaho gutuma ibitaro by’Intara bikora neza

    Guverineri w’Inta y’Amajyepfo Alice Kayitesi washyize ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’amacumbi y’Ibitaro bya Kinazi, avuga ko kuba nta macumbi yari ahari byatumaga abaganga bakenewe batitabira kuza kuhakora kuko bigoye ntaho bafite bataha.

    Guverineri Kayitesi avuga ko kubaka amacumbi bizatuma ibitaro byo ku rwego rw
    Guverineri Kayitesi avuga ko kubaka amacumbi bizatuma ibitaro byo ku rwego rw’Intara bitanga serivisi zinoze kurushaho

    Agira ati “Twagiraga ibibazo by’abaganga bahora bagera hano bagahita bahava kuko nta macumbi bagahora bashikagurika, bataha hirya no hino, wasangaga kandi kuhohereza abarwayi bidakorwa neza nubwo bahaza, ariko turifuza ko ibi bitaro bitanga serivisi nziza zirimo no kubaga ku buryo abaturage baza bakurikiye serivisi ku buryo batajya ahandi”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko inzu 23 zubatse mu buryo bw’inzu ebyiri muri imwe n’inzu enye muri imwe ari zo zigiye guhita zitangira kubakwa zikazatuzwamo abakozi b’ibitaro b’ingenzi barimo n’umuyobozi w’ibitaro, bikaba biteganyijwe ko azubakwa mu myaka itatu atwaye asaga miliyoni 270frw.

    Agira ati “Ibi bitaro biri mu cyaro ku buryo ibikorwa remezo byo gucumbikira abaganga bitari bihagije kuko n’abashaka amacumbi baburaga aho bacumbika kuko n’abikorera batigeze batekereza kubaka amacumbi aberanye n’abaganga bo ku rwego rw’ibi bitaro, ubwo rero amacumbi niyuzura tuzarushaho guha abaturage serivisi zinoze”.

    Abaganga bagiye gutuza kandi bakore neza kubera kubakirwa amacumbi

    Abaganga bakora ku bitaro bya Kinazi bemeza ko gukora bataha hanze y’ibitaro byatumaga badaha abaturage serivisi nziza uko bikwiye, kuko igihe bakenerewe batabashaga kuboneka kuko babaga batashye nko muri Nyanza na Muhanga, kandi akazi k’ubuvuzi katagira amasaha karangiriraho.

    Sibomana Charles uhagarariye abaganga bo ku Bitaro by’Intara bya Kinazi, avuga ko akigera ku kazi mu myaka itatu ishize byamugoye kubona icumbi kandi yanabona inzu agasanga itajyanye n’imibereho y’umuganga.

    Inyubako ziracyari nshya kandi zishobora kuzongerwa uko hakenerwa serivisi zitandukanye
    Inyubako ziracyari nshya kandi zishobora kuzongerwa uko hakenerwa serivisi zitandukanye

    Agira ati “Kwa muganga akazi ni amasaha 24/24 usanga bigoye kuba umuntu atuye hirya no hino ku buryo no kumushakisha aho atuye habaye nk’ikibazo nijoro biba ikibazo, waba unahazi umuganga ntube wamenya izindi gahunda yafashe, kuko aba yibereyeho mu buzima utamenya ubwo ari bwo”.

    Ati “Ibyo byabaga ikibazo kuri serivisi zihutirwa kuko n’iyo byasabaga ko imodoka ijya kumutwara byasabaga igihe kinini, ibaze nk’utuye Kigali cyangwa Huye agakora ataha wasangaga ataza no gukora hano kubera ko yakora ahomba agahitamo gukora hafi hari ubuzima bworoshye”.

    Ibitaro bya Kinazi byubatswe ku mpano Perezida wa Repuburika Paul Kagame yageneye abatuye ku Mayaga bagorwaga no gushaka serivizi z’ububuzima kure, kutagira amacumbi y’abaganga b’inzobere bikabangamira serivisi ababigana bakenera.

    Biteganyijwe ko nibura abaganga b’inzobere bakibura ngo serivisi z’Ibitaro by’Intara y’Amajyepfo bya Kinazi bikore neza bazaba bageze ku bitaro mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2020, inyubako zikazakomeza kuboneka uko ubushobozi bugenda buboneka, ubu hakaba hatangiye imirimo yo gusiza ahazubakwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amajyepfo-amacumbi-y-ibitaro-by-intara-azatuma-haboneka-abaganga-b-inzobere

  • Covid-19: Abantu imaze kwica muri Amerika barenze kimwe cya kane cya miliyoni #rwanda #RwOT

    Nk'uko bitangazwa na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ivuga ko abantu bamaze kwicwa n' icyorezo cya Covid-19, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika barenze 250,000, mu gihe ubwandu bwayo bwongeye kwiyongera mu gihugu hose.

    Kugeza ubu muri icyo gihugu abarenga miliyoni 11,5 bamaze kwandura coronavirus, muri bo abarenga 250,400 yarabishe.

    Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi kimaze gutangaza abantu benshi cyane banduye coronavirus ndetse n'abo imaze kwica.

    Kandi ubwandu nanone bwongeye kwiyongera mu bice bitandukanye by'Amerika, mu cyumweru gishize hari iminsi yaciye umuhigo w'ubwandu bwa mbere bwinshi.

    Mu kiganiro yagiranye na BBC dukesya iyi nkuru , Dr Anthony Fauci ukuriye ikigo cy'Amerika cyo kurwanya no gukumira indwara zandura, yavuze ko iki gihugu 'kirimo kujya mu cyerekezo kibi muri iki gihe kijegajega cyane'.

    Muri iki gihe, birashoboka ko abantu benshi bagiye kujya bateranira hamwe ari benshi mu ngo zabo kubera ko ubukonje burimo kwiyongera.

    Umujyi wa New York — umaze igihe ari izingiro ry'iki cyorezo — wategetse ko amashuri yose afungwa guhera kuri uyu wa kane, mu gihe ubwandu burimo kwiyongera.

    Abategetsi bavuze ko bafashe icyemezo cyo gufunga aya mashuri ya leta ya mbere menshi muri Amerika kubera ko ikigero cy'ubwandu cyarenze 3%. Iki cyemezo kizagira ingaruka ku bana bagera ku 300,000.

    Iby' inkingo byo bivuga ko ejo ku wa gatatu, imibare yatangajwe n'ibigo Pfizer na BioNTech bikora inkingo, igaragaza ko urukingo ibyo bigo byakoze rwo gukingira iyi virusi rurinda kuyandura ku kigero cya 94% ku bantu bakuru bafite hejuru y'imyaka 65.

    Mu cyumweru gishize, Pfizer na BioNTech batangaje iby'ibanze byavuye mu bushakashatsi bwabo bigaragaza ko urwo rukingo rurinda kwandura Covid-19 ku kigero cya 90% ndetse bavuga ko nta ngaruka rugira ku buzima.

    Ibyo byakurikiwe n'amakuru ku rukingo rwakozwe na kompanyi Moderna yo muri Amerika avuga ko rukingira ku kigero kigera hafi kuri 95%, ndetse n'ibindi bitanga icyizere byavuye mu igeragezwa ry'urukingo Sputnik V rwakozwe n'Uburusiya.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/19/covid-19-abantu-imaze-kwica-muri-amerika-barenze-kimwe-cya-kane-cya-miliyoni/

  • Umuraperi ukunzwe ku Isi cyane cyane n' urubyiruko agiye gufungwa imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Umuraperi wo muri Amerika witwa Dwayne Michael Carter Jr uzwi nka Lil Wayne arashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko icyaha gishobora gutuma afungwa mu gihe cy'imyaka 10.

    Uyu muraperi yafatanywe imbunda nto ikoze muri zahabu ku kibuga cy'indenge muri Miami ubwo yasakwaga nyuma yo kuhagezwa n'indege yihariye yari imutwaye.

    Raporo yatanzwe n'abashinzwe iperereza ivuga ko Lil Wayne yemeye ko iyi mbunda ari ye yari impano yahawe ku munsi w'ababyeyi b'abagabo.

    Howard Srebnick wunganira Lil wayne yavuze ko , 'Carter arashinjwa kubika imbunda mu ndege. Nta kirego cy'uko yigeze arasa, cyangwa yagerageje kuyikoresha. Nta kirego kivuga ko yashoboraga kugira nabi.'

    Binavugwa ko mu gusakwa Lil Wayne w'imyaka 38 yasanganywe ibiyobyabwenge, gusa mu byo ashinjwa ibyo ntibirimo.

    Biteganyijwe ko azagezwa imbere y'urikiko tariki 12 Ukuboza 2020. Mu myaka irenga 10 ishize yakatiwe igifungo cy'amezi umunani. Muri Amerika abantu bakatiwe n'inkiko ntabwo bemerewe gutunga imbunda.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/19/umuraperi-ukunzwe-ku-isi-cyane-cyane-n-urubyiruko-agiye-gufungwa-imyaka-10/

  • Huye:Abakozi babiri b'ishuri bakurikiranweho kwiba mudasobwa 18 n'ibindi bikoresho #rwanda #RwOT

     
    Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba abakozi babiri b'ishuri bakurikiranweho kwiba mudasobwa 18 n'ibindi bikoresho ku wa 29 Ukwakira 2020 , ku kigo cy' ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis  School of Tumba. Muri abo bakurikiranweho icyo cyaha harimo uwitwa Uwirangiye Pacifique wari umucungamutungo w'iri shuri n'umwarimu kuri iri shuri witwa Nsabimana Jean Baptiste.

    Umuvugizi w'umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yemeje aya makuru avuga ko aba batawe muri yombi tariki 29 Ukwakira 2020. Yagize ati: 'Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n'ingingo ya 10 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Dosiye yabo ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha tariki 2 Ugushyingo 2020.'

    Iri shuri ryabuze mudasobwa 18, ububiko bumwe (serveur), CPU eshanu (5) na Flat TV imwe (1).

    Muhorakeye Isabelle, Umuyobozi w' Ishuri rya Regina Pacis rya Tumba avuga ko amakuru y'uko ibi bikoresho byabuze bayamenye ubwo bari bari gukora isuku bitegura isubukurwa ry'amasomo yari yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

    Agira ati: 'Tariki 29 z'ukwezi kwa 10 uyu mwaka nibwo twamenye ko mudasobwa zibwe, bibonywe n'umwarimu wari ukinguye kugira ngo bakore isuku kuko twarimo twitegura ko abanyeshuri baza kuwa Mbere wari gukurikiraho.'

    Yakomeje agira ati: 'Twari dufite flat screen, urumva winjiye niyo wahitaga ubona, umukozi wari ukinguriye ukora isuku ahita abona ko itarimo. Nibwo rero yagize amakenga arareba asanga hari machines zitarimo, kuko ashinzwe ICT ahita ampamagara ambaza ati 'Ese ko hari machinse mbuze na flat screen ikaba itarimo mwaba mwarazijyanye kuzisana ntabizi ?'.

    Ubuyobozi bw'iri shuri bwahise bwitabaza abashinzwe umutekano bata muri yombi umucungamutungo Uwiragiye na mwarimu Nsabimana.

    Muhorakeye avuga ko ibura ry'izi mudasobwa 18 n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bizagira ingaruka ku ireme ry'uburezi abanyeshuri biga kuri iri shuri bahabwaga kuko babuze mudasobwa nyinshi.

    RIB ivuga ko Uwiragiye na Nsabimana baramutse bahamijwe n'urukiko icyaha cyo kunyereza umutungo w'iri shuri bahanishwa igifungo cy'imyaka 7 n'ihazabu y'agaciro gakubye inshuro eshatu agaciro k'ibi bikoresho byabuze.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/19/huyeabakozi-babiri-bishuri-bakurikiranweho-kwiba-mudasobwa-18-nibindi-bikoresho/