Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwahombye rutahizamu !Chris Hat, umunyamuziki wakuranye impano yo gukina umupira #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukiri muto kuri ubu afite indirimbo imwe yise 'Niko Yaje’, imaze iminsi ibiri isohotse ariko ikaba ikomeje kwishimirwa n’abantu b’ingeri nyinshi bashimye impano ya Chris Hat.

    Uyu muhanzi wari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko yakuranye inzozi zo kuzavamo umukinnyi ukomeye by’umwihariko akaba rutahizamu kuko ariho yakundaga gukina.

    Avuga ko kuririmba byaje ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye I Nyanza ndetse abibwiwe n’umukobwa witwaga Belyse.

    Ati 'Akenshi usanga ari impano umuntu yavukanye akagenda ayikuza ariko kuri njyewe ntabwo nari mbizi ko nzi kuririmba, umuntu wambwiye ko nzi kuririmba bwa mbere naramubuze. Bamwita Belyse,twiganaga I Nyanza.'

    Yakomeje agira ati 'Abenshi banzi ku mumena, ni ibyo niberagamo ngiye no kwiga muri Internat mbikomeza gutyo ntazi ko mfite impano yo kuririmba, rero umunsi umwe indirimbo ya Urban Boys, nayiririmbye nk’uko waba urimo kumesa ukaririmba akantu umuntu yakunyuraho akakubwira ati subiramo twumve.'

    Uyu muhanzi avuga ko muri icyo gihe aribwo yatangiye kuririmba ari muri icyo kigo yigagamo ndetse nyuma aza kuza no kujya yitabira ibitaramo byabaga byahurijwemo n’abandi bahanzi bo muri iryo shuri.

    Reba hano indirimbo nshya ya Chris Hat

    Chris Hat avuga ko mu 2017, aribwo yavuze ko agiye gukora umuziki ashakisha uko yajya aririmba mu birori bitandukanye, mu bukwe nyuma muri 2020, ubwo Yverry yamuhamagaye ngo ajye kumufasha kuririmba mu gitaramo cye ari naho yahuriye na Muyoboke Alexis.

    Ati 'Icyo gihe nibwo nahuye n’umujyanama w’abahanzi [Manager] Muyoboke Alexis atangira kujya ankurikirana umunsi ku munsi nyuma rero aza kumbenguka avuga ko agomba gukorana nanjye akazamura impano yanjye.'

    Chris Hat avuga ko yakuze mu muziki akunda kurebera kuri R Kelly, avuga ko afite umwihariko mu myandikire ndetse n’uburyo aririmba indirimbo muri studio yanagera ku rubyiniro ugasanga ibyo yaririmbye muri studio niko abiririmbye neza nta gihindutse.

    Ati 'Ikintu nshimira Imana yamuhuje na Muyoboke, uyu muzikii uragoye, kubona ubushobozi ni ikintu gikomeye cyane, noneho kugira ngo uzegere umunyamakuru agukorere ikintu ukeneye ni ibintu bigoye, bityo rero nawe bituma ushyiramo imbaraga zawe zose. Umurongo wanjye ni uwo kuririmba indirimbo z’urukundo nziza ariko zifite umwihariko w’umwimerere wa 'Live’.'

    Uyu musore wavukiye I Kigali ahazwi nk’I Nyamirambo hafi no ku rya Nyuma, ndetse arahakurikurira ari naho yize amashuri abanza.

    Indirimbo nshya ya Chris Hat yise 'Niko Yaje’ imaze kurebwa n’abantu bagera ku ku rukuta rwa YouTube rwa Decent Entertainment.

    Reba hano indirimbo nshya ya Chris Hat

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/U-Rwanda-rwahombye-rutahizamu-Chris-Hat-umunyamuziki-wakuranye-impano-yo-gukina-umupira

  • Rwanda Ranked 11th In Mo Ibrahim Governance Index 2020 #rwanda #RwOT

    The 2020 edition of the Mo Ibrahim Index of Governance in Africa (IIAG) has ranked Rwanda at 11th place out of 54 selected in terms of good governance with a score of 60.5% of overall points.

    Mauritius ranks the best performer with a top score of 77.2% and is followed by Cape Verde (73.1%) Seychelles (72.3%), Tunisia (70.4%) Botswana (66.9%) South Africa (65.8%), Namibia (65.1%), Ghana (64.3%), Senegal (63.2%) and Morocco (61.0%).

    Meanwhile, Somalia is ranked 54th and last with an index of 19.2%. According to the report, there has been a general slowdown in progress over the past 5 years.

    The 2019 average score for Africa fell for the first time since 2010, while it had either increased or stagnated before. The African average for the Mo Ibrahim Good Governance Index is 48.8 in 2019 compared to 49 out of 100 in 2018, down 0.2 percentage point year over year.

    This situation is due to the deterioration of performance in 3 of the 4 categories of the index. It is about participation, respect for the rights and inclusion of citizens; security and the rule of law; and human development.

    Between 2010 and 2019, the performance of African countries in terms of human development improved by 3% (51.9 out of 100 in 2019) while that in terms of foundations for economic opportunities increased by 4.1 % (47.8 out of 100 in 2019).

    On the other hand, the level of African countries fell by -1.4% in terms of participation, respect for the rights and inclusion of citizens (46.2 out of 100 in 2019), and by -0.7% with regard to security and the rule of law (49.5 out of 100 in 2019). This is due in particular to the political and security crises that have shaken several African countries.

    Created in 2006, the Mo Ibrahim foundation named after its founder, has set itself the mission of promoting good governance in Africa.

    The Mo Ibrahim Foundation defines governance as the provision of political, social, economic and environmental public goods and services that every citizen has the right to expect from their government, and that a government has the responsibility to deliver to its citizens.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-ranked-11th-in-mo-ibrahim-governance-index-2020/

  • Rwanda draw with Cape Verde in AFCON 2021 Qualifiers. #rwanda #RwOT

    Rwanda National Team Amavubi’s hopes to make it to AFCON 2022 continued to diminish as they settled for a goalless draw against Cape Verde on Tuesday.

    During Tuesday’s match, both teams started well creating a couple of chances, though they did not materialize those chances and find the back of the net.

    Rwanda’s mountain became harder to climb following Ally Niyonzima’s red card after committing a second bookable offense in the 33rd minute.

    The second half began with a change for the Amavubi, with Vincent Mashami making the first substitution when Medie Kagere was replaced by Kevin Muhire while in the 56th minute Ernest Sugira came on to replace the injured Jacques Tuyisenge.

    The situation did not seem to improve a lot as Cape Verde continued to pile pressure on the hosts, though goalie Olivier Kwizera pulled up in between the posts to keep the second consecutive clean sheet.

    Later, Savio Dominique Nshuti was introduced on the pitch replacing skipper Haruna Niyonzima, and this gave Amavubi strength in attack.

    The 90 minutes of the match ended with no team scoring on the day.

    The development means Amavubi remain bottom of Group F with 2 points gathered from the 4 matches played so far. Cameroon leads the group with 10 points, followed by Cape Verde in the second position with 4 points, while Mozambique is in third position with 3 points.

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2757

  • #COVID-19: Abarwayi bashya 36 barimo 17 babonetse i Nyamagabe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 36 babonetse mu bipimo 2,392 bakaba barimo ababonetse i Kigali:7, Gisagara:9, Karongi:1, Nyamagabe:17, Rubavu:2.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,543 muri bo abamaze gukira ni 5087, naho abakivurwa ni 410.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 46.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-abarwayi-bashya-36-barimo-17-babonetse-i-nyamagabe

  • Gorilla FC and Rutsiro FC promoted to RPL. #rwanda #RwOT

    Rutsiro FC and Gorilla FC have been promoted to Rwanda Premier League after reaching the final of the second division league playoffs.

    Rutsiro FC got promoted to Rwanda’s top tier after beating Vision FC 7-6 on penalties in the first semi-final after playing a goalless draw.

    The game was followed by a mouthwatering encounter between Etoile de l’Est FC and Gorilla FC. The game also ended goalless with Gorilla FC snatching the spot in Rwanda Premier League following Gorilla FC goalie Steven Ntalibi’s penalty shootout heroics.

    Both teams will knock horns in the final showdown slated for Saturday, November 21, at Kigali Stadium, the game will be preceded by the battle for third spot between Vision FC and Etoile de l’Est.

    Gorilla FC and Rutsiro FC replace Gicumbi FC and Heroes FC who got relegate from Rwanda Premier League.

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2758

  • Trump yirukanye uwari ushinzwe umutekano we mu matora nyuma yo kumuvuguruza #rwanda #RwOT

    Trump yavuze ko “yashoje” kontaro ya Chris Krebs wo mu kigo cyo kurinda umutekano wo kuri internet w’ibikorwa by’amatora (CISA) kubera amagambo “atari ukuri byo ku rwego rwo hejuru” ajyanye n’uko amatora yakozwe.

    Bwana Trump yanze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora ya perezida yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa 11, avuga ko – nta gihamya atanze – yabayemo uburiganya “bwinshi”.

    Abategetsi bashinzwe amatora bavuze ko ayo matora ari yo “ya mbere yaranzwemo umutekano mwinshi cyane” mu mateka y’Amerika.
    Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yirukanye Mark Esper wari umunyamabanga w’ibiro by’ingabo by’Amerika, mu gihe hari amakuru yuko yashidikanyaga niba ari umuyoboke we.

    I Washington DC harimo guhwihwiswa ko mbere yuko Bwana Trump ava ku butegetsi mu kwezi kwa mbere, ashobora kwirukana na Madamu Gina Haspel ukuriye ikigo cy’ubutasi bwo hanze y’Amerika (CIA) na Christopher Wray ukuriye ikigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu (FBI).

    Cyo kimwe n’abandi benshi birukanwe na Bwana Trump, Bwana Krebs yamenye ko yirukanwe ubwo ejo ku wa kabiri yabonaga ubutumwa bwo kuri Twitter bwa Perezida Trump bumwirukana, nkuko umuntu uri hafi ye yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

    Ariko nyuma yo kwirukanwa, uyu wahoze ari mu bakuru b’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft yagaragaye nk’uticuza ibyo yakoze mu kazi ke.

    Yavuze ko atewe ishema n’akazi yakoze. Ati : “Twagakoze mu buryo bukwiye…”
    Yari yarayoboye icyo kigo cy’umutekano w’amatora wo kuri internet kuva cyashingwa mu myaka ibiri ishize, nyuma y’ibirego byuko Uburusiya bwivanze mu matora ya perezida w’Amerika yo mu 2016 bugamije kugena uyatsinda.

    Mu kurinda ko amatora yakwibasirwa n’ibitero byo kuri mudasobwa, ikigo CISA gikorana n’abakozi bashinzwe amatora bo ku rwego rwa leta n’abo mu nzego z’ibanze ndetse na kompanyi zitari iza leta zitanga ikoranabuhanga rikoreshwa mu matora.

    Icyo kigo kinagenzura uburyo ibarura ry’amajwi rikorwamo ndetse n’ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa muri ibyo bikorwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Trump-yirukanye-uwari-ushinzwe-umutekano-we-mu-matora-nyuma-yo-kumuvuguruza

  • Kinyinya Sector Residents Purchase Ambulance #rwanda #RwOT

    Prof Shyaka Anastase the Local Government Minister has this afternoon officially unveiled a brand new Ambulance acquired by residents of Kinyinya sector, Gasabo district in Kigali.

    He commended the sector residents for working together to generate solutions to their shared challenges.

    Meanwhile, Gisozi sector residents also mobilised resources and acquired a pick-up truck that will be used in enforcing community safety.

    According to sources at the event, every best performing village in every sector (15) has been awarded a bicycle.

    For Gikomero sector was awarded a motorcycle because it managed to mobilise residents to pay for Health insurance at a level of 100% and are about to complete paying insurance for next year.

     

    Source : https://taarifa.rw/kinyinya-sector-residents-purchase-ambulance/

  • Nyagatare: Umupolisi n’umuturage barakekwaho kwaka no kwakira ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakekwaho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo uwakekwagaho gucuruza kanyanga adafungwa
    Barakekwaho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo uwakekwagaho gucuruza kanyanga adafungwa

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo mu mukwabu Polisi yakoze muri santere ya Mimuli yafashe inzoga zitemewe harimo na kanyanga.

    Muri litiro 12 zafashwe harimo litiro 7 zafatanywe umukozi ukora mu nzu itunganyirizwamo umusatsi (salon de coiffure) ya Byabarusaro Innocent.

    Byabarusaro yagize ubwoba amara iminsi ine yihishahisha.

    AIP Theophile Niyonsaba avuga ko we yakomeje gukorana na Ndahayo Cesar wari usanzwe ubaha amakuru kugira ngo abashe gufata Byabarusaro Innocent bigera n’aho yemera ko bahura amuzaniye amafaranga ya ruswa ariko we afite gahunda yo kumufata ndetse abiziranyeho na Ndahayo ariko mu ibanga ryabo bombi, nk’uko babisobanura.

    Ati “Jye n’ubwo ntakomeje kumushakisha ariko naje kumenya amakuru ko yagarutse mu rugo mpitamo kumufata ariko mbiziranyeho na Ndahayo. Nemeye iby’amafaranga kugira ngo agire icyizere ko iyo ruswa nayifata ariko mu by’uko nari mfite gahunda yo guhita mufata cyane ko nari nanitwaje umupolisi ugomba kumfasha.”

    Ndahayo Cesar we avuga ko kumvikana na Byabarusaro Innocent amafaranga yabitewe n’uwitwa Uwimana Ildephonse bita Kigingi wahoraga amusaba ko yabafasha Byabarusaro akava mu buhungiro cyane ko Ndahayo yari asanzwe akorana na Polisi cyane.

    Avuga ko n’ubwo bavuganaga amafaranga ariko n’ubundi gahunda yari iyo gufata uwo bari bamaze igihe bashakisha.

    Agira ati “Kigingi yakomeje kumpata ngo mbafashe mbahuze n’uyu mupolisi ariko Byabarusaruro atahe asange abana n’umugore. Kigingi arambwira ngo reka bampe amafaranga ariko Byabara atahe, mbibwiye uyu mupolisi arambwira ngo ntacyo ninemere ariko tuzazane abone uko amufata.”

    Nyamara Byabarusaro Innocent we avuga ko yavuye mu buhungiro amaze kwizezwa na Uwimana Ildephonse bita Kigingi ko yamaze kumvikana na Ndahayo Cesar bita Salus ko yava mu buhungiro kuko yamwemereye kumuhuza n’uwamuhigaga ari we AIP Theophile Niyonsaba agakurwaho icyaha agataha.

    Byabarusaro Innocent ngo yumvikanye na bo bemeranya amafaranga ibihumbi 500 ariko bavugana kuri telefone.

    Agira ati “Kigingi yarambwiye ngo Salus yamubwiye ko banyitendetseho ngo nintamucaho ibyanjye ntibizakunda, bamubwiraga ko ngo nintabaha amafaranga sinzatuza, nyuma twasoje twumvikanye ibihumbi 500 nyaha Salus.”

    Byabarusaro n’ubwo yemeye gutanga ayo mafaranga ngo yari yaragishije inama abantu batandukanye ndetse yigira ku biro bya Polisi i Kigali mu ishami rishinzwe gukumira ruswa bamuha abazamufatira abamwaka iyo ruswa.

    Avuga ko amafaranga yasabwe yayahaye Ndahayo Cesar kugira ngo na we ayashyikirize AIP Theophile Niyonsaba ndetse banazana i Nyagatare aho bavuganye guhurira.

    AIP Theophile Niyonsaba ntibahamusanze kuko yari yamaze kumenya amakuru ahunga mbere aza gufatwa hashingiwe ku biganiro yagiranye na Byabarusaro kuri telefone igendanwa amwaka ruswa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko abafashwe bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

    CIP Twizeyimana avuga ko Polisi idashobora kwihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi
    CIP Twizeyimana avuga ko Polisi idashobora kwihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi

    Avuga ko Polisi y’igihugu itazihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi cyane icyaha cya ruswa.

    Asaba buri wese kwitandukanya na cyo kuko abagikora bazagihanirwa.

    Ati “Yaba abaturage cyangwa abapolisi, nta na rimwe Polisi izihanganira ibyaha muri rusange ndetse Polisi yafashe iya mbere mu gufatanya n’izindi nzego kurwanya ruswa, ntabwo rero Polisi izihanganira umupolisi cyangwa umuturage waka akanakira ruswa.”

    Byabarusaro Innocent akeka ko impamvu Ndahayo Cesar yakomeje kumwirukaho ashaka ruswa ari uko yari afite amakuru ko yabonye amafaranga y’ingurane y’inzu ye yagonzwe n’umuhanda Nyagatare-Rukomo urimo gushyirwamo kaburimbo.

    Abakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa ubu bari kuri sitasiyo ya RIB ya Rwamagana aho bategereje kugezwa imbere y’urukiko.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umupolisi-n-umuturage-barakekwaho-kwaka-no-kwakira-ruswa

  • Une pluie diluvienne s’abat sur Musanze et ses alentours, habitations détruites #rwanda #RwOT

    La route passante menant vers Rubavu est submergée. L’eau de pluie entre dans les habitations provoquant leur affaissement. Le centre de négoce de Byangabo est aussi atteint. Le bilan des destructions n’est pas encore établi.

    Dans tous les cas, les fortes pluies de cette période pluvieuse mettent à nu les lacunes du mode de construction des voies publiques qui des fois ne prêtent pas grande attention aux travaux de canalisation des eaux de pluie mais aussi, pourquoi pas, des eaux usées venant des habitations des alentours de ces voies passantes et rues de quartiers.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Une-pluie-diluvienne-s-abat-sur-Musanze-et-ses-alentours-habitations-detruites.html