Category: Uncategorized

  • Ngororero: Ba Gitifu 2 n’umucungamutungo bakurikiranyweho kunyereza umutungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RIB yavuze ko aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri RIB Ngororero, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ngororero-ba-gitifu-2-n-umucungamutungo-bakurikiranyweho-kunyereza-umutungo

  • Abantu baragirwa inama yo kwipimisha indwara z’umwijima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari benshi bagendana indwara z
    Hari benshi bagendana indwara z’umwijima nyamara batabizi

    Kubera izo mpamvu, Akarere ka Bugesera kajya gakora ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwipimisha indwara y’umwijima kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n’Akarere kamenye uko ubuzima bw’abaturage bako buhagaze kuko ngo biba biri no mu mihigo yako nk’uko bivugwa na Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera.

    Akandi kamaro ko kwipimisha umuntu akamenya uko ahagaze, ni uko bituma yivuza kare kuko ubu imiti yo kuvura indwara z’umwijima waba uwa B cyangwa uwa C itangirwa ubuntu ku bitaro by’Akarere nk’uko Ngendahimana yabisobanuye.

    Ngendahimana avuga ko kugeza ubu, abantu baje kwivuza ku bitaro by’Akarere ka Bugesera bashobora no guhita bapimwa indwara z’umwijima, hagendewe ku bimenyetso afite, n’ubwo yaba yari yaje kwivuza indi ndwara. Mu bimenyetso bishobora gushingirwaho umuntu agapimwa indwara z’umwijima harimo kugira amaso asa n’ajya kuba umuhondo, inda n’amaguru bibyimbye n’ibindi.

    Hari kandi gahunda y’ubukangurambaga bwo kwipimisha indwara z’umwijima ikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) mu turere hirya no hino. Nko mu Karere ka Bugesera, iyo gahunda ngo iheruka mu kwezi k’Ugushyingo 2019. Muri ubwo bukangurambaga RBC ipima umwijimwa wo bwoko bwa B ku bantu bavutse mbere y’umwaka wa 2002, kuko uhereye muri uwo mwaka, abana bavuka bakingirwa indwara y’umwijima wo bwoko bwa B.

    Ku ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, hapimwa abantu bose guhera ku bana bato kugeza ku bantu bakuze.Gusa mu bukangurambaga bwo kwipimisha bukorwa n’Akarere ngo bapima umwijima wo mu bwoko bwa B guhera ku bana bato kugeza ku bakuze nk’uko bigenda no ku ndwara z’umwijima wo mu bwoko bwa C nk’uko byemezwa na Ngendahimana.

    Imibare y’abanduye umwijima wo mu bwoko bwa B, bikamenyekana mu gihe bari baje kwivuza ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse n’ababimenye mu gihe cy’ubukangurambaga bwa RBC muri ako Karere mu mwaka wa 2019 bagera kuri 459 naho abagaragaye ko banduye umwijima wo mu bwoko bwa C muri uwo mwaka bari 638.

    Muri uyu mwaka wa 2020, abamaze kugaragara ko banduye indwara z’umwijima wo mu bwoko bwa B bagera ku 1014, mu gihe abarwaye umwijima wo bwoko bwa C ari 1339,iyo mibare bigaragara ko yazamutse muri uyu mwaka wa 2020, kandi nta n’ubukangurambaga bwa RBC bwabaye muri ako Karere muri uyu mwaka, ariko ngo ibyo byatewe n’uko habayeho ubukangurambaga bw’Akarere kuko byari mu mihigo yako.

    Ibyo bivuze ko umuntu yagombye kwipimisha indwara z’umwijima akamenya uko ubuzima bwe buhagaze kuko umwijima waba uwo mu bwoko bwa B ndetse n’uwo mu bwoko bwa C yombi irandura nk’uko byemezwa na Ngendahimana, gusa ngo itandukaniro rihari ni uburyo yanduramo.

    Yagize ati,”Umwijima yaba uwo mu bwoko bwa B cyangwa uwo mu bwoko bwa C yose irandura, gusa uwo mu bwoko bwa C wandura iyo habayeho guhura kw’amaraso, nko ku bantu basangira ibikoresho byo guca inzara muri za ‘salon de coiffure’ bashobora kuyanduzanya, cyangwa se abakora imibonano mpuzabitsina bakaramuka bakomeretse amaraso agahura, na bwo bayanduzanya.

    Ku mwijima wo mu bwoko bwa B uko wandura bijya gusa neza neza n’uko Sida yandura kuko umubyeyi utwite cyangwa wonsa yawanduza umwana we, no mu gihe abantu bakoze imibanano mpuzabitsina cyangwa se basomanye bayanduzanya. Usanga abandura umwijima wo mu bwoko bwa B ari benshi kurusha abandura uwo mu bwoko bwa C bitewe n’uburyo wanduramo”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/abantu-baragirwa-inama-yo-kwipimisha-indwara-z-umwijima

  • Kampala On Fire, Military Holding Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Riots in Uganda's capital Kampala have been shortened working hours to only five meaning from 7-11AM, a trader in downtown Kampala told Taarifa on Thursday inside a barricaded shopping arcade.

    Heavily armed Uganda Police and other agents from different security units are deployed at every street of the capital. 'All entry points into the city have been sealed off,' a source told Taarifa on condition of anonymity for safety reasons.

    The opposition parties have decided to halt campaigns saying they can only resume canvassing for votes if presidential candidate Robert Kyagulanyi Sentamu aka Bobi Wine is released immediately.

    On Wednesday while campaigning in Luuka district, 'Police under the command of Mwesigwa Frank of counter terrorism police has violently broken into Hon Kyagulanyi's car and arrested him at Luuka District headquarter grounds,' the handler of Bobi Wines official tweeter account said.

    The aggressive candidate and flag bearer of National Unity Platfrom party (NUP) was whisked away to nearby Jinja city in Eastern Uganda; 'Hon Kyagulanyi has been detained at the famous Nabukenya torture house. The price of freedom is high but we shall certainly overcome,' his handlers said via tweeter.

    'We have decided to pause our presidential campaign activities until our colleagues, Bobi Wine and Patrick Amuriat are released and their freedom to campaign guaranteed. We call upon government to recognise that this isn't business as usual,' said Gen Mugisha Muntu president of The Alliance for National Transformation (ANT) another opposition party in Uganda.

    The youths aligned to Bobi Wines party NUP are now engaged in running battles with security units — some have been shot dead others knocked down by speeding security trucks while others are seriously wounded by live bullets.

    NUP supporters outside Nalufenya detention centre where Bobi Wine is being held

    Bobi Wine handlers have also taken to social media to constantly update their supporters; 'More than 24 hours after his brutal arrest and detention in Nalufenya, Bobi Wine has been denied access to his lawyers and his medical team! Only army and police officers have access to him. The violation of his rights with impunity must be condemned by all persons of good conscience.'

    NUP party supporters are now camped outside Nalufenya detention facility demanding for an immediate release of their leader.

    However, one would want to know why the government is holding Bobi Wine. 'The regime accuses him of holding big meetings and processions. On the other hand, Gen. Museveni continues to hire crowds to hold processions and rallies everywhere! The regime is in so much panic.  Covid-19 is an excuse,' Bobi Wine handlers said on Thursday.

    Source : https://taarifa.rw/kampala-on-fire-military-holding-bobi-wine/

  • Umukwe wa Habyarimana, Ntilivamunda Alphonse yitabye Imana mu bubiligi adashikirijwe ubutabera. #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, mu gihugu cy'Ububiligi nibwo hamenyekanye inkuru ko Alphonse Ntilivamunda, ruharwa wo mu cyiciro cya mbere akaba n'umukwe wa Perezida Habyarimana yapfuye azize kanseri ya Prostate yari amaranye igihe dore ko atabyukaga.

    Ntilivamunda Alphonse yari umuhungu w'umucuruzi ukomeye witwa Gaspard Munyampeta, we kimwe na Kabuga bakaba bari abaherwe bakurikirana kurutonde ariko batazi gusoma no kwandika. Ntilivamunda yari umugabo wa Jeanne Habyarimana bakaba barakoze ubukwe mu mwaka wa 1988, ubukwe bwabereye muri Komini Mukingo, ubu ni mukarere ka Musanze umurenge wa Gataraga ariko ku ruhande ruherereye kuri Pariki.

    Ntilivamunda Alphonse, impapuro zashikirijwe n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda, zimushinja kuba umujenosideri ku rwego rwa ruharwa, aho ashinjwa jenoside yabereye hirya no hino mu mugi wa Kigali. Yari ashinzwe amateme n'imihanda akaba yaricaga agakiza muri minisiteri y'ibikorwaremezo. Yari umwe mu bagize Akazu akaba numwe mubagize 'Reseau Zero' agatsiko kari gahuje abateguraga umugambi wa Jenoside ku buryo nta mututsi numwe uzasigara mu gihugu.

    Ntilivamunda yari umuyobozi mukuru muri minisiteri y'ibikorwaremezo akaba yari ashinzwe amateme n'imihanda. Ariko mu buyukuri ninkaho ari we wari umuyobozi mukuru, kuko usibye kuba Umukwe wa Habyarimana yari n'umuhungu w'umucuruzi ukomeye, Munyampeta Gaspard wapfuye mu mwaka wa 1993. Abana be bose bahabwaga amasakaramentu na Musenyeri Nsengiyumva Vincent, nawe wabaga muri Komite Nkuru ya MRND

    The post Umukwe wa Habyarimana, Ntilivamunda Alphonse yitabye Imana mu bubiligi adashikirijwe ubutabera. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/19/umukwe-wa-habyarimana-ntilivamunda-alphonse-yitabye-imana-mu-bubiligi-adashikirijwe-ubutabera/

  • Kapiteni w' Amavubi yakoze impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima akaba ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, yakoze impanuka ikomeye y'imodoka ubwo yari avuye gusura umuryango we mu karere ka Bugesera, ariko Imana ikinga ukuboko ararusimbuka.

    Amakuru agera kuri Impanuro.rw avuga ko iyi mpanuka yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, ubwo imodoka Haruna yari atwaye yinjiye mu modoka nini y'ikamyo, ariko agerageza kwirwanaho nk'uwari utwaye ntiyinjiramo yose, bituma we n'abo bari kumwe barokoka. Muri iyo modoka yakoze impanuka Haruna yari kumwe n'umugore we.

    Si ubwa mbere i Nyamata habereye impanuka y'abakinnyi kuko n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na AS Kigali, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, nawe yahakoreye impanuka ikomeye y'imodoka ariko Imana ikinga akaboko.

    Iyi mpanuka ibaye nyuma y'amasaha make u Rwanda ruguye miswi na Cape Vert 0-0 i Kigali, mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2022.

    Nubwo imodoka yangiritse bikabije cyane, Haruna Niyonzima n'abo bari kumwe mu modoka bose ni bazima.

    Nyuma y'imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima aritegura gusubira muri Yanga Africans yo muri Tanzania akinira.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/19/kapiteni-w-amavubi-yakoze-impanuka-ikomeye/

  • Ibipimo bya kabiri byerekanye ko Mohamed Salah agifite Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ibipimo bya kabiri byerekanye ko Mohamed Salah, rutahizamu wa Liverpool n'uw'ikipe y'igihugu ya Misiri, agifite ubwandu bwa coronavirus.

    Mu cyumweru gishize, ari kumwe n'ikipe y'igihugu cye, ni bwo uyu mukinnyi w'imyaka 28 bayimusanzemo bwa mbere, nubwo nta bimenyetso byayo yari afite.

    Ku munsi w'ejo ku wa gatatu, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Misiri ryemeje ko nanone Salah bamusanzemo Covid-19 ubwo bongeraga kumupima.

    Bishoboka ko atazakina imikino ibiri ya Liverpool igiye gukurikiraho, kubera amategeko yo kwishyira mu kato.

    Liverpool izakira Leicester City ku cyumweru muri Premier League, no ku itariki ya 25 y'uku kwezi kwa 11 yakire Atalanta mu mukino wa Champions League.

    Ku wa kabiri, Salah yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: 'Nifuzaga gushimira buri muntu wese ku butumwa bwo kunkomeza no kunyifuriza gukira. Nizeye ko nzagaruka ku kibuga vuba'.

    Liverpool ntacyo yatangaje niba Salah azakina umukino wo ku cyumweru.

    Aracyari mu Misiri, ndetse Liverpool izakurikiza amabwiriza ya leta y'icyo gihugu n'aya Premier League ajyanye n'igihe ashobora kongera gukina.

    Muri uyu mwaka w'imikino, Salah yagiye abanza mu kibuga mu mikino umunani yose ya Premier League Liverpool yakinnye, ayitsindira ibitego umunani.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/19/ibipimo-bya-kabiri-byerekanye-ko-mohamed-salah-agifite-covid-19/

  • Haruna Niyonzima yakoze impanuka ikomeye iba yanatwaye ubuzima Imana ikinga akaboko(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yaraye akoze impanuka ikomeye ariko Imana ikinga akaboko.

    Iyi mpanuka ikaba yaraye ibaye mu ma saa tatu z’ijoro ubwo yari avuye mu Bugesera ku Gahembe, amakuru avuga ko yari yagiye gusura mushiki we akaba n’umugore wa Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa AS Kigali n’Amavubi.

    Haruna akaba yari kumwe n’umugore we muto aherutse gushaka. Bivugwa ko muri iyi modoka yari kumwe n’abantu batatu.

    Haruna Niyonzima ubwo yari ageze Nyamata munsi y’isoko yahuye na Fuso agiye gukatira umunyonzi ahita yinjira muri Fuso imodoka ye irangirika ariko nta muntu n’umwe wigeze ayikomerekeramo bose ni bazima n’uwajyanywe kwa muganga yahise asezererwa.

    Kugeza ubu nta kintu Haruna arabitangazaho dore ko inshuro zose ISIMBI yagerageje kumuvugisha ntabwo yigeze yitaba telefoni ye ngendanwa.

    Ikamyo yagonze Haruna Niyonzima

    Imdoka Haruna yari atwaye yangiritse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yakoze-impanuka-ikomeye-iba-yanatwaye-ubuzima-imana-ikinga-akaboko-amafoto

  • Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n'Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, mu gihugu cy'Ububiligi nibwo hamenyekanye inkuru ko Alphonse Ntilivamunda, ruharwa wo mu cyiciro cya mbere akaba n'umukwe wa Perezida Habyarimana yapfuye azize kanseri ya Prostate yari amaranye igihe dore ko atabyukaga.

    Ntilivamunda Alphonse yari umuhungu w'umucuruzi ukomeye witwa Gaspard Munyampeta, we kimwe na Kabuga bakaba bari abaherwe bakurikirana kurutonde ariko batazi gusoma no kwandika. Ntilivamunda yari umugabo wa Jeanne Habyarimana bakaba barakoze ubukwe mu mwaka wa 1988, ubukwe bwabereye muri Komini Mukingo, ubu ni mukarere ka Musanze umurenge wa Gataraga ariko ku ruhande ruherereye kuri Pariki.

    Ntilivamunda Alphonse, impapuro zashikirijwe n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda, zimushinja kuba umujenosideri ku rwego rwa ruharwa, aho ashinjwa jenoside yabereye hirya no hino mu mugi wa Kigali. Yari ashinzwe amateme n'imihanda akaba yaricaga agakiza muri minisiteri y'ibikorwaremezo. Yari umwe mu bagize Akazu akaba numwe mubagize 'Reseau Zero' agatsiko kari gahuje abateguraga umugambi wa Jenoside ku buryo nta mututsi numwe uzasigara mu gihugu.

    Ntilivamunda yari umuyobozi mukuru muri minisiteri y'ibikorwaremezo akaba yari ashinzwe amateme n'imihanda. Ariko mu buyukuri ninkaho ari we wari umuyobozi mukuru, kuko usibye kuba Umukwe wa Habyarimana yari n'umuhungu w'umucuruzi ukomeye, Munyampeta Gaspard wapfuye mu mwaka wa 1993. Abana be bose bahabwaga amasakaramentu na Musenyeri Nsengiyumva Vincent, nawe wabaga muri Komite Nkuru ya MRND.

    Ntilivamunda yavutse tariki ya 31 Kanama 1955 akaba apfuye afite imyaka 65.

    The post Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n'Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ntilivamunda-alphonse-umujenosideri-akaba-numukwe-wa-habyarimana-wari-warahungiye-mu-bubiligi-yapfuye-adashyikirijwe-ubutabera/

  • Gisagara VC yasinyishije Yves Mutabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutabazi Yves (iburyo) yasinyiye kuzakinira Gisagara VC imyaka ibiri
    Mutabazi Yves (iburyo) yasinyiye kuzakinira Gisagara VC imyaka ibiri

    Mutabazi Yves wasoje amasezerano muri REG VC yatandukanye na yo mu minsi yashize, yari amaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na APR VC.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umunyamabanga w’iyi kipe Gatera Edmond, yavuze ko bwari byatwaye igihe kirekire kugira ngo babone uyu mukinnyi i.

    Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza ikipe iyo ari yo yose yakenera, uzadufasha mu gusatira amakipe. Ni umukinnyi twifuje igihe kirekire ntibikunde, ariko aka kanya navuga ko bikunze turamushimira ko yemeye kudukinira”.

    Kubafasha gutwara ibikombe biri mu byatumye Gisagara VC imugura nk’uko umunyamabanga yakomeje abivuga. Yagize ati “Yves ni umukinnyi uje kudufasha gutwara ibikombe nk’uko tubyifuza, si we wenyine kuko hari n’abandi twifuza gusinyisha kandi ibiganiro bigeze kure”.

    Jean Claude Mwizerwa (ibumoso) ushinzwe kugura abakinnyi ati "twagushatse kera amaherezo turakubonye".
    Jean Claude Mwizerwa (ibumoso) ushinzwe kugura abakinnyi ati “twagushatse kera amaherezo turakubonye”.

    Gisagara VC yasoje shampiyona ku mwanya wa kane mu makipe ane yakinnye imikino ya nyuma ya shampiyona mu kwezi gushize k’Ukwakira, aho igikombe cyegukanywe na APR VC.

    Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bamenyekaniye muri APR VC yavuyemo yerekeza mu gihugu cy’u Buyapani gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga, nyuma yo kuvayo yerekeje muri REG VC aho yasoje amasezerano ntiyongererwa.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/gisagara-vc-yasinyishije-yves-mutabazi