Category: Uncategorized

  • Ibyihariye kuri film igiye kugaragaramo abarimo Nsengiyumva 'Igisupusupu’ #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva agiye kugaragara muri film yitwa 'Inshinzi Series’ imaze iminsi itambuka ku rukuta rwa YouTube runyuzwaho ibikorwa bya Label ya Boss Papa ya Alain Muku.

    INSHINZI ni filme y’uruhererekane, ishingiye ahanini ku bakobwa babiri, Teata na Kanyana bagizwe imfubyi kuri nyina n’umugabo wari warashatse nyina bwa kabiri no kuri se na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma yo kubona akarengane ndetse n’ihohoterwa bagiriwe,Teta yahisemo kwihorera ahemukira abagabo bikabije, harimo abo yibye abandi ndetse akanabica.

    Nsengiyumva rero azagaragara muri iyi film ari umushoramari ukorana n’uwitwa Musfata [Irunga], uyu akaba yaranabaye inziramakosa y’ubushinzi bwa Teta kandi nyamara yari avanywe muri Amerika no gushaka umwana we yabuze.

    Reba hano igice giheruka cya film inshinzi

    Iyi film kuri ubu hamaze gusohoka ibice birindwi [Episodes 7], aho uwayanditse afatanyije na Alain Muku, Robin Dushimimana Prudence yabwiye UKWEZI ko bayiteguye bagamije kugira ngo batange umusanzu mu iterambere rya sinema.

    Yakomeje avuga ko 'Ikibuga twarakize neza kandi dufite umwihariko tuzanye, amashusho menshi hano byitwa ko ari film ari mu bwoko bwa comedy, ibyo abahanga bita home videos !'

    'Kenshi usanga guhera, Ku myandikire (scripts), imikinire (acting), imiyoborere ya film (Directing), camera angles, sound n’ibindi, usanga hari amashusho menshi atabyubahiriza.'

    Dushimimana usanzwe azobereye mu kwandika film yavuze ko hari benshi bibwira ko gutereka camera ahantu, amashusho yose iri bufate, ari bwitwe film kandi muby’ukuri ari ukwibeshya, ari nabyo baje gukosora.

    Ati 'Ibyo hamwe n’ibindi byinshi nk’urugero ubwoko bw’inkuru n’imitunganirize yazo, biri muri bimwe dufitiye abanyarwanda n’abandi bakunda film, kandi twizeye ko impunduka twitwaje zizabera uruganda rwa sinema Rwanda umusemburo n’umusingi utajegajega.'

    Nsengiyumva yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Isubireho’ kuri ubu imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 805 kuri YouTube.

    Reba hano igice giheruka cya film inshinzi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibyihariye-kuri-film-igiye-kugaragaramo-abarimo-Nsengiyumva-Igisupusupu

  • David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w'Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n'ikibi kibabayeho, ukababazwa n'inkuru nziza ibavuzweho? #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usazanye mukushi ku mutima, ahora abanguye amatwi ngo yumve inkuru ivugwa ku Rwanda, yaba nziza agahinda kakamwegura, yaba mbi agahimbarwa sinakubwira. Ibyo ariko ntibinatangaje kuko umwanzi ahora yifuza ko ugira ibyago, gusa niba yarekaga kwiyita umuhanga mu by'ubukungu, kandi ahubwo ari inkunguzi mu zindi, yabaswe n'ishyari n'urwango.Uyu kimwe n' abandi bahora bakubitira uRwanda agatoki ku kandi, nibo bagaya imishinga y'iterambere ryarwo, yamara kubyara inyungu bagakorwa n' ikimwaro.

    Ubwo uRwanda rwatangiraga kubaka Kigali Concention Center, Himbara n'ibindi bigarasha yasimbukiye ku isunzu ry'inzu, ati ubukungu bw'uRwanda ntiburwemerera kubaka inyubako nk'iriya.Aho yuzuriye, ntiyagira n'ubutwari ngo abaze amafaranga yinjiza mu isanduku ya Leta, bityo abone ko byari induru gusa idafite shinge na rugero.Arongera ati uRwanda ntirwakwigondera ikibuga cy'indege cya Bugesera .Harya ubu niwe cyangwa RNC irimo kucyubaka?

    Ubu noneho yasarishijwe n'icyegeranyo cyerekana ko umusaruro wa zahabu uRwanda rwohereza mu mahanga wavuye kuri miliyoni zikabakaba 3 z'amadolari y'Amerika muw'2019, ukagera muri miliyoni hafi 250 , muri uyu mwaka wa 2020. Uyu Himbara Ntamunoza we yemeza ko ntaho uRwanda rwavana zahabu ingana kuriya, yirengagije ko Banki Nkuru y'uRwanda yasobanuye neza ko umusaruro wazamutse kubera uruganda rumaze umwaka rwongerera agaciro Zahabu, ikagera ku isoko mpuzamahanga igura agatubutse.

    Imibare iva ku isoko mpuzamahanga ry'amabuye y'agaciro , irerekana ko ikilo cya zahabu idatunganyije, nk'iyo uRwanda rwajyaga rwohereza mu mahanga, kigura ibihumbi 30 by'amadolari y'Amerika, mu gihe ikilo cya zahabu yongerewe agaciro, nk'iyo uRwanda rumaze umwaka rwohereza mu mahanga, gishobora kwikuba inshuro zisaga 2, kikaba cyageza mu bihumbi 65 by'amadolari. Iyi rero ni imwe mu mpamvu umusaruro wa zahabu y'uRwanda wazamutse, hiyongereyeho ko n'imicukurire y'amabuye y'agaciro mu Rwanda igenda irushaho gukorwa kinyamwuga. Muri iki gihe isi yose yashyizeho ingamba zo kugaragaza inkomko y'amabuye y'agaciro ashyirwa ku isoko mpuzamahanga, ku buryo udashobora kuyiyitirira atari ayawe.Ukibaza rero niba Himbara nibura afata umwanya ngo ashakishe amakuru mbere yo guhimba amahomvu.

    Abasesengura ibivugwa n'abo mu biryabarezi nka RNC, bavuga ko amangambure birirwamo bayaterwa n'ishyari. Ntibashimishwa n'ibyo uRwanda rugenda rugeraho batabigizemo uruhare, kuko rukomeje gutera imbere batazabona ibinyoma barushinja. Ba Himbara rero nibakomeze bahimbahimbe ibirego, bahimbare mu matiku, Abanyarwanda nabo bakomeze bakore batikoresheje, ubwo amateka azerekana ufite ukuri.

    The post David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w'Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n'ikibi kibabayeho, ukababazwa n'inkuru nziza ibavuzweho? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/david-himbara-ntamunoza-niba-uhakana-ko-uri-umwanzi-wabanyarwanda-kuki-uhimbazwa-nikibi-kibabayeho-ukababazwa-ninkuru-nziza-ibavuzweho/

  • Wari uzi ko ubunyobwa butuma umutima ukora neza? #rwanda #RwOT

    Usanga hari abantu bavuga ko bakunda ubunyobwa ariko bakabutinyira ko bugira amavuta menshi, bityo bukaba bwatera indwara zitandukanye ziterwa no kurya amavuta menshi, nyamara abahanga mu buzima bw’abantu, bavuga ko ubunyobwa ari bwiza cyane ku buzima bw’umutima.

    Amakuru dukesha urubuga www.menshealth.com, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Leta ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko ubunyobwa bufite akamaro ko kurinda umutima w’umuntu.

    Abo bashakashatsi bafashe abantu 15 bafite umubyibuho ukabije ariko nta bundi burwayi bafite, babagabanya mu matsinda abiri, bakajya babagaburira amafunguro akungahaye ku mavuta, ariko nyuma y’igihe gito, bagiye gupima basanze itsinda ryagaburirwaga ibinyamavuta harimo n’ubunyobwa, 32% y’ibinure byo mu maraso byaragabanutse ugereranyije n’itsinda ry’abataraburyaga.

    Gusa nubwo bimeze bityo, kuri urwo rubuga bavuga ko ubushakashatsi bugikomeje kugira ngo hamenyekane ingano y’ubunyobwa umuntu akwiriye kurya, kugira ngo bumugirire akamaro ko gutuma ibinure bigabanuka mu maraso ye ndetse n’umutima we ugakora neza.

    Hari kandi n’ubushakashatsi bwatangajwe mu kitwa 'JAMA Internal Medicine’ mu mwaka wa 2015, aho abashakashatsi bakurikiranye imirire y’abantu bagera ku 200,000 hirya no hino ku isi, nyuma baza gusanga abantu bakunda kurya ubunyobwa n’ibibukomokaho mu mafunguro yabo bafite ibyago bikeya byo kwicwa n’indwara z’umutima ugereranyije n’abataburya cyangwa se baburya gake gashoboka.

    Ku rubuga www.nuts.com, bavuga ko nubwo hari abafata ubunyobwa nk’ikiribwa kibi kuko kigira ibinure byinshi, ariko ubwoko bw’ibinure biba mu bunyobwa, ngo ni ibinure bikenewe kugira ngo umutima ugire ubuzima bwiza.

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard, batangaje ko ubunyobwa ari bwiza ku buzima bw’umutima kuko bwifitemo ibinure byitwa 'monounsaturated fats’ kandi ibyo bunure ngo bifasha mu gutuma imitsi itembereza amaraso ikora neza.

    Kuri urwo rubuga bavuga ko ubunyobwa bwigiramo urugero rw’ibyitwa 'Antioxidants’ rungana n’urwa divayi itukura (Red Wine/vin rouge), izo 'antioxidants’ zigira akamaro ko kurinda utunyangingo (cells) tw’umubiri w’umuntu kwangirika.

    Ubunyobwa kandi bwigiramo ubutare bwa 'Copper’, iyo copper ikaba igira akamaro ko kugenzura imisemburo iba mu mubiri w’umuntu ituma agira imbaraga. Iyo copper kandi ifasha imitsi gukora neza. Kubura ubwo butare bwa Copper mu mubiri w’umuntu ngo ni impamvu y’indwara zitandukanye.

    Ku rubuga https://www.rowingnews.com, bo bavuga ko ubunyobwa ari ikiribwa cyiza cyane ku bantu bakora siporo. Bavuga ko uretse kuba ubunyobwa buryoha, ngo ni n’ingirakamaro ku buzima bw’ababurya kuko butuma bagira ubuzima bwiza kandi bagahorana imbaraga.

    Nko ku bantu bakunda gukora amarushanwa yo kwiruka (athletes), bakwiriye kurya ubunyobwa kenshi gashoboka, haba kuburya babuhekenya bisanzwe, kuburya butetse mu byo kurya, cyangwa se n’iyo bajya bafata ibyitwa 'peanut butter’ bisigwa ku migati n’ibindi.

    Source: kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-ubunyobwa-butuma-umutima-ukora-neza.html

  • Polisi irarangisha amafaranga yatoraguwe n’umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi irarangisha amafaranga yatoraguwe n
    Polisi irarangisha amafaranga yatoraguwe n’umupolisi (Ifoto:Interineti)

    Itangazo Polisi y’u rwanda yashyize ahagaragara, riravuga ko ayo mafaranga yatoraguwe n’umupolisi wari uri mu kazi.

    Polisi isaba uwumva ayo mafaranga ari aye, ko yagera ku cyicaro cyayo mu biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, cyangwa se agahamagara nomero 0788311155.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/polisi-irarangisha-amafaranga-yatoraguwe-n-umupolisi

  • Yiswe umukozi wa Satani ! Ibitaravuzwe ku rugendo rwa Mike Karangwa mu marushanwa y’ubwiza #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda cyane ko uretse kuba abimazemo iminsi yanagiye akora ibikorwa byagize uruhare mu iterambere ryaba iry’itangazamakuru ry’imyidagaduro, umuziki, amarushanwa y’ubwiza n’ibindi.

    Mike Karangwa wavutse ku wa 1 Nzeri 1985, avuga ko mu bwana bwe yakuze ari umuntu ucisha make, udakunda kuvuga ariko akunda kumva ibiganiro bitandukanye kuri radio.

    Iyo muganira, ni umugabo wirekura kandi akagusubiza ingingo ku yindi bijyanye n’ikibazo wamubajije. Ibi ariko bikajyana no kuba ari umunyamakuru ugira ibitekerezo byubaka benshi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza abikora kubera ko ari ibintu akunze kuva cyera.

    Bijya gutangira..

    Ubusanzwe yatangiye gukora mu bikorwa by’amarushanwa y’ubwiza mu mwaka w’2007 ubwo yari umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu gihe iyi kaminuza yakoraga igikorwa cyo gutora Nyampinga ku nshuro ya mbere.

    Icyo gihe yari umunyeshuri muri Kaminuza ari n’umunyamakuru ukomeye w’ibiganiro by’imyidagaduro n’amakuru kuri Radio Salus yari ari mu itsinda ryateguye Miss campus 2007 aza no kuba muri aka kanama mu myaka yakurikiyeho.

    Guhera mu 2009 ubwo u Rwanda rwatoraga ku nshuro ya mbere Miss Rwanda, Mike Karangwa yiyambajwe nk’inararibonye mu marushanwa ndetse ashyirwa mu bajyanama b’iki gikorwa akaba yari ashinzwe itangazamakuru by’umwihariko.

    Reba ikiganiro na Mike Karangwa

    Mu myaka yakurikiyeho Mike Karangwa yagumye kuba umukemurampaka mu marushanwa y’ubwiza yo gutora ba Nyampinga mu mashuri makuru na za kaminuza zitandukanye mu Rwanda.

    Yongera no kwiyambazwa nanone nk’umujyanama ukomeye mu marushanwa ya Nyampinga muri 2012 ubwo u Rwanda rwongeraga gutora Miss.

    Guhera mu 2013 kugera mu 2015 Mike Karangwa ntiyasibye kwicara mu ntebe z’abakemurampaka rimwe akanayobora aka kanama nk’umuntu ufata icyemezo cya nyuma.

    Uretse iyi mirimo ubusanzwe Mike Karangwa ni umunyamakuru w’umwuga guhera mu 2007 ukora ibiganiro by’imyidagaduro n’ibiganiro mpaka kuri Radio na Televiziyo.

    Ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo akaba ari na rwiyemezamirimo binyuze mu bucuruzi.

    Nta byera ngo de !…

    Abakunze gukurikirana amarushanwa ya Miss Rwanda, bibuka neza mu mwaka wa 2017, aho uwitwaga Ingabire Habibah yandagaje umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka amushinga kumwima amahirwe yo gukomeza kandi yari abikwiye netse n’umwaka wakurikiyeho wa 2018, aho Muvunyi Umutoni Tania nawe yandagaje abari bagize akanama nkemurampaka.

    Ntabwo umuntu yavuga ko ari Mike Karangwa watutswe n’aba bakobwa ari iyi ni imwe mu ntambara ababa bagize akanama nkemurampaka barwana nayo buri mwaka, aho usanga hari ababa bari mu bafana bavuga ko habamo ikimenyane n’ubwo abandi babisobanura ukundi.

    Mike Karangwa asobanura ko muri ririya rushanwa haba hari abakemurampaka batandukanye kandi buri wese aba afite icyo ashinzwe kureba kuri buri mukobwa uba urabanyura imbere.

    Ati 'Hari igihe bibaho ko abantu bavuga ngo aaahh twamubonye ko yakunze uriya cyane, ariko igihari ni uko kuba tuba turi batanu bagize kariya kanama buri wese aba afite icyo ashinzwe kureba buri wese kandi yandika amanota ye ku rupapuro rwe, hanyuma tukongeraho ko hari n’andi majwi y’abatoye kuri internet cyangwa mu kohereza ubutumwa bugufi.'

    'Hari ikindi abantu batajya bamenya, kuri ariya meza hari uba ashinzwe kureba uko umukobwa ateye, ushinzwe kureba uko asubiza, uko akerebutse mbese urumva ko haba hari ibintu byinshi, ari nabyo mperaho mvuga ko bitakunda ko umuntu abera umukobwa umwe muri bariya.'

    Mike Karangwa avuga ko uretse ababa bari mu marushanwa barimo ababa bafite abo bashyigikiye, ababyeyi ndetse n’abandi bantu baba bareba irushanwa bibasira abagize akanama nkemurampaka.

    Ati 'Muri 2016, hari umukobwa waviriyemo muri babandi 15, hanyuma musaza we aranyandikira kuri Instagram ati mwatwibye, noneho musaba kuza nkamwereka uko byagenze n’uko amanota atangwa.'

    'Yaraje turicarana turabanza turaganira yari afite agahinda, ambwira uko yumva twamwibye [mushiki we], nyuma rero mwereka uko amanota atangwa, uko batora kuri Internet, ubwo namubajije inshuro yamutoye ambwira ko ari 10, mubajije abo mu muryango we niba baramutoye ati wapi… byaje kurangira ambwiye ati twararangaye, ahita yigendera.'

    Avuga ko 'Abantu benshi bakurikirana aya marushanwa bareba cyane uko umukobwa ameze, uwo mukobwa rero ubona wisiga ibirungo bikamufata, yasokoje umusatsi neza. Uwo ni Miss Photogenic.'

    Reba ikiganiro na Mike Karangwa

    Mike Karangwa avuga ko abantu bakwiye kumenya ko kugira ngo umukobwa abe Nyampinga haba harimo kuba afite ubwo bwiza, ubwenge ndetse n’umuco.
    Mu bakurikirana irushanwa harimo ababyeyi baba bataryishimiye usanga bavuga ko rigamije gushora abana babo mu ngeso mbi.

    Ati 'Nta minsi itatu ishize, umushoramari namusanze mu biro bye arambwira ngo abakobwa bacu mwarabamaze, mubashora mu burara ariya marushanwa yanyu. Namubajije we nk’umubyeyi uruhare rwe aranga kunsubiza.'

    Mike Karangwa avuga ko hari abanyamatorero nabo batumva akamaro k’amarushanwa y’ubwiza.

    Avuga ko mu 2009, hari umukobwa watsinze muri Miss UNR, ubwo yari ari mu batsinze muri Kaminuza y’u Rwanda ariko akaba ashobora kuba yari afite umuntu mu muryango we, ushobora kuba yari pasiteri.

    Uwo mupasiteri ngo yahamagaye Mike Karangwa amusaba kureka ibyo bari barimo ndetse ko ari ubukozi bw’ibibi.

    Ati 'Yarampamagaye arambwira ngo biriya bintu murimo mubireke, muri abagaragu ba satani. Gusa kubera ko ngira ikinyabupfura nanze kumubwira nabi, arangije kubimbwira ndamubwira nti urakoze. Ndamukupa.'

    Mike Karangwa avuga ko bitarangirira aho ariko iyo nko mu bakobwa biyamamaje muri Miss Rwanda ugaragara mu ngeso mbi byose bishinjwa abategura iri rushanwa ndetse n’aba baba bari mu kanama nkemurampaka.

    Avuga ko kuva yakwinjira muri aya marushanwa y’ubwiza yagiye acibwa intege n’abantu nk’aba bamuhamagara bamutuka kandi bataziranye yewe n’abo bakobwa babo aba ataziranye nabo cyane ko aba yarahuriye nabo mu marushanwa gusa.

    Uyu mugabo avuga ko amarushanwa y’ubwiza afitiye akamaro abakobwa bayitabira ku buryo ikibazo bagira ari ukutabyaza umusaruro ayo mahirwe cyane ko ari gake ushobora kubona umwana urangije ayisumbuye uhabwa imodoka n’amafaranga ibihumbi 800Frw [Uyu ni uba wabaye Miss Rwanda].

    Mike Karangwa kuri ubu ni umunyamakuru ukora ikiganiro cy’imyidagaduro kuri B&BFM, agakora ikindi kijyanye no kwihangira imirimo kuri BTN TV ndetse kikanatambuka ku rukuta rwe rwa YouTube yise AM TV Rwanda.

    Reba ikiganiro na Mike Karangwa

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Yiswe-umukozi-wa-Satani-Ibitaravuzwe-ku-rugendo-rwa-Mike-Karangwa-mu-marushanwa-y-ubwiza

  • Amakuru Mashya: Huye mu bigo by' amashuri bitatu byagaragayemo Covid_19 #rwanda #RwOT

    Amakuru atugeraho avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020 , icyorezo cya COVID-19 giterwa n'agakoko ka Coronavirus cyagaragaye mu bigo by'amashuri bitatu byo mu Ntara y'Amajyepfo mu Turere twa Gisagara na Nyamagabe.

    Ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020,Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yabwiye abanyamakuru ko hatangiye igikorwa cyo gupima abanyeshuri abarimu n'abakozi kugira ngo harebwe niba nta banduye COVID-19 barimo,ku bufatanye n'Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC) na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE).

    Ibigo byamaze gupimwa mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye. Naho mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye.

    Mu Karere ka Gisagara hapimwe abagera kuri 40 mu Rwunge rw'Amashuri rwa Mugombwa basangamo icyenda banduye n'abandi bane bagaragaza ibimenyetso by'ubwandu bwa COVID-19.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamgabe, Uwamahoro Bonaventure, yatanga ko abanyeshuri bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 biganjemo abiga bataha iwabo n'abandi bake biga baba mu bigo by'amashuri.

    Yavuze ko ku bufatanye n'inzego z'ubuzima bamaze gushyira abagaragayeho ubwandu ukwabo kugira ngo batanduza abandi kandi bari kureba uko hapimwa benshi kugira ngo hamenyekana uko icyorezo gihagaze mu bigo by'amashuri.

    Ati :'Kugira ngo tumenye uko icyorezo gihagaze turi kureba uko twafatanya n'izego z'ubuzima kugira ngo hapimwe abantu benshi.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/19/amakuru-mashya-huye-mu-bigo-by-amashuri-bitatu-byagaragayemo-covid_19/

  • Amavubi star Haruna Niyonzima in nasty accident #rwanda #RwOT

    Amavubi national team captain Haruna Niyonzima was involved in a car accident where he is said to have been with his wife.

    The accident took place in Nyamata in Bugesera District in the evening on Wednesday on 18 November 2020.

    One of the eyewitnesses said that Haruna was driving a van and he tried to avoid hitting a man who was riding a bicycle when he got into a big truck.

    The sportsman tried to gain back the control of the car in vain, instead, he was seriously injured in a car crash. He is said to have been with his second wife Niyitegeka Consolée ‘Cassa Rayaan’.

    Niyonzima Haruna, the 30-year old football player shot to fame when he was playing for Etincelles in 2004, when he was called up to the National Youth Team.

    In 2006 he moved to Rayon Sports, but did not stay there for long, he immediately moved to APR FC in 2007, then to Yanga SC in 2011, this time from 2017 to Simba SC.

    In the summer of 2019 he left Simba SC and returned to Rwanda, after six months of playing for AS Kigali, he went back to Yanga SC.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/amavubi-star-haruna-niyonzima-in-nasty-accident

  • Muri Gereza hashyizweho ingamba zituma imibare y’abandura Covid-19 idakomeza kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, mu kiganiro n
    Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane

    Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, ko n’ubwo mu magereza harimo ubucucike, hashyizweho ingamba zo gukumira ko imibare y’abandura Covid-19 yakomeza kuzamuka.

    Yagize ati “Ku magereza hashyizweho ibigo bishinzwe gupima no kuvura Covid-19 kandi twiyemeje ko nta hantu abari muri gereza bahurira n’abari hanze”.

    Kimwe nk’izindi nzego, RCS yashyizeho ingamba z’uko abafite ababo bafunzwe bagomba kuboherereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kuri Mobile Money na Airtel Money, aho kugemura ibintu bishobora kwanduza imfungwa bivuye hanze ya gereza.

    CGP Rwigamba avuga ko nta buryo bashobora gukumira ubucucike mu magereza (kimwe mu mpamvu zatuma ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera) kuko uwo mubare munini ngo uterwa n’uko abantu barimo guhabwa ubutabera.

    Umuyobozi wa RCS yakomeje asobanura ko muri rusange ubucucike mu magereza buri ku kigereranyo cya 120%, ariko ko muri gereza ya Rwamagana ari ho buri hejuru ku rugero rwa 140%.

    Avuga ko iyo gereza yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa zitarenga ibihumbi 10, ariko kugeza ubu abafungiwemo bararenga ibihumbi 13.

    Icyakora ubwo bucucike ngo burimo kugabanywa no kugira imfungwa zimwe na zimwe zijya mu bikorwa hanze ya gereza, ndetse ko hari na gahunda ya Minisiteri y’Ubutabera yo kwambika ibikomo bamwe bakajya bafungirwa mu ngo cyangwa bagasabwa kutarenga agace runaka baba barimo.

    RCS ivuga ko ikibazo kijyanye n’ubucucike atari yo igifitiye igisubizo, ahubwo ko byabazwa inkiko n’abaturage bagasabwa kwirinda ibyaha bituma bafungwa.

    Uru rwego kuri ubu rurizihiza isabukuru y’imyaka 10 rumaze rubayeho, rukaba rwishimira ibikorwaremezo byagezweho bituma imfungwa zigira ubwinyagamburiro, hamwe n’uburyo ngo rusigaye rucumbikira abantu rugamije kwigisha kuruta gufunga.

    Urwego rw
    Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza (RCS) ruritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 rumaze rushinzwe

    Komiseri Rwigamba yavuze ko ababyifuza bose basohoka muri gereza bazi imwe mu myuga yigishirizwa mu magereza, harimo uw’ubukanishi, ubudozi, gukora imisatsi, gukoresha mudasobwa, ubwubatsi amashanyarazi, amazi, gusudira no gukana impu.

    Gereza kandi ngo zifite imirima n’ibindi bikorwa kugeza ubu bimaze kwinjiriza Leta amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari zirindwi.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muri-gereza-hashyizweho-ingamba-zituma-imibare-y-abandura-covid-19-idakomeza-kuzamuka

  • Arashimira Banki ya Kigali yamufashije gusubirana amafaranga miliyoni enye yari yataye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri Twitter, Dr. Mbonigaba yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa Banki ya Kigali ku mutekano w’abakiriya n’ibyabo bagira. Ubwo nashakishaga aho nataye miliyoni enye, bifashishije ikoranabuhanga ryabo barashakisha bayansubiza umunsi ukurikiyeho kandi nta kiguzi banyatse. Mwakoze BK.”

    Ubuyobozi bwa banki ya Kigali na bwo bwamushimiye, bwongeraho ko ari inshingano zabwo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo igihe bari muri banki ya Kigali.

    Ndashimira ubuyobozi bwa @BankofKigali k’umutekano w’abakiriya n’ibyabo bagira. Ubwo nashakishaga aho nataye #miliyoni4, bifashije ikoranabuhanga ryabo barashakisha’ bayasubiza umunsi ukurikiyeho kandi nta kiguzi banyatse. Mwakoze BK

    — Dr. MBONIGABA Celestin, PhD (@Celestin_PhD) November 19, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/arashimira-banki-ya-kigali-yamufashije-gusubirana-amafaranga-miliyoni-enye-yari-yataye

  • Fabrice & Maya basohoye amashusho y’indirimbo”Muremyi w’Isi” #rwanda #RwOT

    Abaramyi b’Abarundi baba mu Rwanda, Fabrice & Maya, bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo yitwa ‘Muremyi w’Isi’ bafatiye mu gitaramo gikomeye ‘Mpa amavuta live concert’ cy’abaramyi b’abanyarwanda James & Daniella, cyabaye mu ntangiriro za 2020 muri Kigali Arena.

    Tariki 01/03/2020 muri Kigali Arena habereyemo igitaramo gihebuje cya James & Daniella bamurikaga Album yabo ya mbere bise ‘Mpa amavuta’, ni igitaramo cy’umwihariko cyaririmbyemo abaramyi baririmbana ari babiri nk’umugabo n’umugore. Mu baririmbye muri iki gitaramo harimo n’abaririmbyi b’abahanga cyane Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana (Fabrice & Maya) ari naho bafatiye amashusho y’iyi ndirimbo yabo ‘Muremyi w’Isi’ yamaze kujya hanze.

    Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Fabrice Nzeyimana yatangaje ko igitaramo bafatiyemo amashusho y’iyi ndirimbo, cyahembuye imitima ya benshi by’akarusho kikaba kibukwa na benshi kuko ari cyo cya nyuma cyabaye mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda. Ati “Yari concert nziza cyane yahembuye imitima ya benshi, niyo ya nyuma yabaye mbere ya Lockdown, kureba aya mashusho bidukumbuza byinshi ariko dufite ibyiringiro ko ibintu bizasubira nka mbere tukongera gutarama”. Fabrice na Maya mu gitaramo cya James na Daniella

    Yavuze ko ‘Mpa amavuta live concert’ ari igitaramo cyari gifite ubutumwa bwihariye ku miryango ashingiye ku kuba cyararirimbyemo abaramyi b’ama couples gusa. Ati “Muri icyo gitaramo twahahuriye n’abandi bahanzi benshi dusanzwe dukunda kandi dukorana byinshi, benshi bari ama couples nizera neza ko cyari igitaramo kinafite message ku ngo no gukorera Imana nk’umuryango”. Abaririmbye muri icyo gitaramo ni; James & Daniella, Fabrice & Maya, Papi Clever & Dorcas, Ben & Chance, n’abandi.

    Indirimbo ‘Muremyi w’isi’ irimo aya magambo “Mbega mvuge iki ndeke iki ko nakunzwe bihebuje. Mbega Mwami naguha iki ku rukundo wanyituje. Ibyo ukora biransiga, Ehe nuzuye ibitwenge. Akira indirimbo yanje Indirimbo y’urukundo, Mwami simfite amagambo navuga ngo mu mutima wanjye wakire Amashimwe”. Mu mpera za 2019 nibwo amajwi y’iyi ndirimbo yageze hanze, kugeza ubu amaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 427 kuri shene ya Youtube yitwa HM Afrika.

    Video y’indirimbo “Muremyi w’Isi” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Fabrice-Maya-basohoye-amashusho-y-indirimbo-Muremyi-w-Isi.html