Category: Uncategorized

  • Nyamagabe: Ngera w’imyaka 75 yashimye Jules Sentore anasaba Leta kumufasha gusohora indirimbo ze zagirira abanyarwanda akamaro-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Musaniwabo Eugenia uzwi nka Ngera utuye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kaduha, akagari ka Kavumu, umudugudu wa Bamba avuga ko n’ubwo ashimishijwe no kuba indirimbo ye yarasubiwemo na Jules Sentore byakabaye byiza nawe abonye inkunga akajya ashyira hanze indirimbo ze kuko afite nyinshi zagira icyo zihindura.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b249fd1337918f35a2f53b2f8a0951c4359739fc854b265dda60947e86c75775c2f53dbbf8fa25afe29b21a03fa4390a8c20401a5641fcfda9ca765bc89fbaa7cecdd48c00439b18c6806264c5613b3a9a925d92914be0c77727fd812d8483cd61b9bdde929c2b36ceec

  • Arsene Nihoreho yavuze impamvu atazakinira Rayon Sports, iby’amafaranga yamusigayemo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya Rayon Sports, rutahizamu w’umurundi Nihoreho Arsene yahise atizwa muri Bugesera ibintu avuga ko ngo byatewe n’uko yabwiwe ko iyi kipe ifite umubare mwinshi w’abanyamaanga cyane cyane ku mwanya we, ngo nta kindi yari gukora uretse kubyemera.

    Mu mpera za Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yasinyishije uyu rutahizamu watsinze ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 ndetse aba uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye ntabwo uyu mukinnyi wasinye imyaka 2 muri Rayon Sports azayikinira ahubwo yahise imutiza umwaka muri Bugesera.

    Uyu musore uri mu Rwanda avuga ko muri Bugesera yishimye kandi yamwakiriye neza nta kibazo na kimwe yigeze agira.

    Ati'mu Rwanda meze neza, ni ahantu heza kandi mbayeho neza, muri Bugesera nta kibazo na kimwe mfite.'

    Akomeza avuga ko impamvu atakiniye iyi kipe ari uko yabwiwe ko ifite abakinnyi benshi b’abanyamahanga kandi bamwe bakina ku mwanya we ari yo mpamvu bahisemo kumutiza.

    Ati'ikibazo cyabanje guterwa n’umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga b’ikipe ya Rayon Sports, ikindi umutoza yarimo azana abandi bakinnyi ku mwanya wanjye kandi b’abanyamahanga, ku mwanya wanjye hariho abakinnyi benshi niyo mpamvu bahise bantiza ikipe ya Bugesera.'

    Uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 bumvikana miliyoni 7 yishyurwa 4 hasigaye 3, muri aya mafaranga asigaye hari ayo azahabwa na Rayon Sports andi ayahabwe na Bugesera FC. Umushara w’ibihumbi 500 yumvikanye na Rayon Sports niwo azakomeza guhembwa.

    Nihoreho Arsene yatijwe muri Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/arsene-nihoreho-yavuze-impamvu-atazakinira-rayon-sports-iby-amafaranga-yamusigayemo

  • Gor Mahia si ikibazo kuri twe, ni twe tugomba kumenye icyo dufite – Umutoza wa APR FC Adil Erradi #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed avuga ko Gor Mahia bazahura muri Champions League atari ikibazo kuri bo ahubwo ikibazo ari bo bagomba kumenya icyo bafite n’icyo bakeneye.'

    APR FC mu mpera z’icyumweru gitaha ku wa 28 Ugushyingo 2020, izakira Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Uyu mutoza avuga ko Gor Mahia bazahura atari yo kibazo ahubwo ikibazo ari bo ku giti cyabo, mbere yo gukina Gor bagomba kubanza gukina hagati yabo bakamenya icyo bashaka.

    Ati'Icya mbere, mbere yo gukina na Gor Mahia tuzabanza dukine hagati yacu. Twumve ko dufite ubushake kandi twifitiye n’icyizere.'

    'Gor Mahia si ikibazo kuri twe, ni twe tugomba kumenye icyo dufite tukamenya n’icyo tugomba gukora, ikibazo si uwo tuzaba duhanganye, ikibazo ni twe tugomba kwigirira icyizere, ni twe tugomba kwinjira mu kibuga dushaka intsinzi. Gor Mahia si ikibazo kuri twe.'

    Umukino ubanza uzaba ku wa 28 Ugushyingo 2020, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera Kenya ku wa 5 Ukuboza 2020. APR FC nikomeza izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.

    Adil ngo ntabwo Gor Mahia ari ikibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gor-mahia-si-ikibazo-kuri-twe-ni-twe-tugomba-kumenye-icyo-dufite-umutoza-wa-apr-fc-adil-erradi

  • Nyabihu: Imvura imaze iminsi igwa yahitanye umuntu umwe undi bamurohora agihumeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bombi bararohamye, umwana mukuru abanza kubura, nyuma aza kuboneka yashizemo umwuka. Aha umurambo we abaturage bari bawuzanye kwa muganga bawutwaye mu ngobyi ya kinyarwanda
    Abana bombi bararohamye, umwana mukuru abanza kubura, nyuma aza kuboneka yashizemo umwuka. Aha umurambo we abaturage bari bawuzanye kwa muganga bawutwaye mu ngobyi ya kinyarwanda

    Aho abo bana barohamye, ngo ni ahantu hasanzwe hanyurwa n’abaturage kuko nta mugezi munini uhari, ahubwo ngo ni umugende muto, ariko iyo imvura iguye cyane, amazi aturuka hejuru mu birunga ni yo aza akawuzuza cyane bikanagorana kuhanyura.

    Uko rero ngo ni ko byagenze, abana bavuye kugura amakara basanga amazi y’imvura yari yaraye igwa ndetse n’uwo munsi ku wa gatatu yaguye, uwo mugende uruzura, bagerageje kwambuka amazi arabakubita, abarusha imbaraga bombi bagwamo.

    Umuturage utuye hafi y’aho impanuka yabereye ngo yarasohotse abona umwana w’imyaka ine ari mu mazi ariko agihumeka, mu gihe umukuru wa cumi n’ine we, amazi yari yamumanuye hepfo bamukuramo atagihumeka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda avuga ko icyo bahise bakora bakimara kumva iby’iyo mpanuka, ngo bajyanye abana bombi ku kigo nderabuzima cya Bigogwe, kugira ngo uwari agihumeka yitabweho, ubu ngo ameze neza nta kibazo.

    Uwo barohoye yamaze gupfa,na we yajyanywe kwa muganga kugira hakorwe ibizamini byo gusuzuma umurambo, kuko ariko biteganywa n’amategeko,ngo umuntu wese wapfuye mu buryo butunguranye kandi atari kwa muganga agomba gukorerwa ibyo bizamini mbere y’uko ashyingurwa.Uwo mwana wapfuye ngo yashyinguwe tariki 19 Ugushyingo 2020.

    Imvura imaze iminsi igwa kandi ngo yanangije imyaka mu mirima aho mu Murenge wa Jenda, kuko ngo bagira ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga amanuka ari menshi, kandi no kuyaha inzira bikozwe n’imiganda y’abaturage gusa ngo usanga bidahagije.

    Icyakora ngo ikibazo kirazwi ku rwego rw’Akarere ndetse ngo kakoze n’ubuvugizi ku buryo ngo bategereje icyo inzego zibifite mu nshingano zizafasha.

    Mu rwego rwo gukumira ibiza muri aka gace, Umurenge wa Jenda ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu ndetse n’abaturage babinyujije mu muganda, baciye amaterasi ku musozi wa Rubare, kuri hegitari 24 mu rwego rwo kongerera ubutaka agaciro, ndetse no kuburinda gutwarwa n’amazi amanuka ku misozi.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyabihu-imvura-imaze-iminsi-igwa-yahitanye-umuntu-umwe-undi-bamurohora-agihumeka

  • SKY2 yakomoje ku buryo Rocky Kirabiranya na Papa Cyangwe bamuroze(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, umuhanzi SKY2 yakomoje ku ishyari rya Papa Cyangwe wabonaga ko amaze kumurenga mu muziki bigatuma amuroga we Rocky nk’umwe mu bamufasha mu muziki we.

    Ntabwo yavuze byinshi kuri iki kibazo ariko yemeje ko byabayeho ndetse ko bamurogeye mu nzoga.

    Reba ikiganiro na SKY2

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sky2-yakomoje-ku-buryo-rocky-kirabiranya-na-papa-cyangwe-bamuroze-video

  • Uganda : Bobi Wine yarekuwe, abagwa mu myigaragambyo biyongereye #rwanda #RwOT

    Bobi Wine wari wafashwe ku wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, ifatwa rye ryakuruye imyigaragambyo muri iki gihugu yaguyemo abantu 28 abandi benshi barakomereka.

    Urukiko rwo mu burasirazuba bwa Uganda rwareze umukandida-perezida Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, gukora igikorwa gishobora kuvamo gukwirakwiza indwara yandura.

    Bobi Wine yatawe muri yombi ku wa gatatu ari muri mitingi yo kwiyamamaza, ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus abuza guterana kw’abantu mu kivunge.

    Mu rukiko, Bobi Wine yagaragaye arimo kwiyumvira cyane ubwo yari ateze amatwi ibirego yari arimo gusomerwa.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ibi birego ari urwitwazo rwa leta rwo kwibasira abatavuga rumwe nayo.
    Nyuma y’iminsi ibiri afunze, abamwunganira bashyize bemererwa kubonana na we.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko yarezwe kurenga ku mabwiriza y’urwego rw’ubuvuzi, icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi.

    Inyubako y’urukiko yari izengurutswe n’abashinzwe umutekano bitwaje intwaro nyinshi.

    Yarekuwe by’agateganyo.

    Mbere yaho kuri uyu wa gatanu, igisirikare cya Uganda cyavuze ko kigiye kongera abasirikare mu nkengero y’umurwa mukuru Kampala ndetse no mu mijyi yindi ikomeye yo mu gihugu.

    Ni abo guhangana n’imyigaragambyo yadutse mu ntangiriro y’iki cyumweru yagamana ifatwa rye.

    Abigaragambya batatanyijwe no guterwa imyuka iryana mu maso, ndetse hamwe na hamwe baraswamo amasasu nyamasasu.

    Polisi yavuze ko abantu 37 ari bo bapfiriye muri iyo myigaragambyo, naho abarenga 500 batawe muri yombi.

    Amatora ya perezida muri Uganda azaba ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere mu 2021, ariko ibyumweru bya mbere by’ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze kurangwa n’urugomo rwinshi.

    Umunyamuziki Wine, w’imyaka 38, ni umwe mu bakandida-perezida 11 barimo guhatana na Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi.

    ‘Kwibasira abatavuga rumwe na leta’

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) uvuga ko bigaragara ko abategetsi ba Uganda barimo gukoresha amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu kwibasira abatavuga rumwe na leta.

    HRW yongeraho ko ishyaka riri ku butegetsi rya NRM ryagiye rikoresha mitingi zitabiriwe n’imbaga y’abantu.

    Mu kwezi kwa gatandatu, Bobi Wine yari yasezeranyije kurenga ku mabwiriza abuza gukoresha mitingi zitabirwa n’abantu benshi muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

    Icyo gihe yashinje Perezida Museveni “gutinya abaturage”, avuga ko kubuza izo mitingi birimo impamvu za politike.

    Mu gihe amaze ku butegetsi, Perezida Museveni yashinjwe kwibasira abatavuga rumwe na we muri politike, ibyo we yakomeje guhakana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Bobi-Wine-yarekuwe-abagwa-mu-myigaragambyo-biyongereye

  • Mu gihugu cy' ubugande Imyigaragambyo y'abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw'abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa #rwanda #RwOT

    Nk'uko twakomeje kubibagezaho mu nkuru zacu z'abanje abadashyigikiye Museveni n'ishyaka rye rya NRM baherereye ku ruhande rwa Bobi Wine bakomeje kurya karungu basaba ko afungurwa.

    Igipolisi cya Uganda kiratangaza ko abantu 16 ari bo baguye mu mvururu zamagana ifungwa ry'Umukandida wabo Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine uri mu bahanganye na Perezida Yoweri Museveni Kaguta mu mu matora ateganyijwe kuba muri icyo gihugu mu kwezi kwa Mutarama 2021. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yatangarije itangazamakuru ko abakomerekeye mu mvururu basaga 60 ariko bakaba bakomeje kwiyongera uko imvururu zigenda ziyongera
    Bobi Wine arazira ko aho akoreye ibikorwa bye byo kwiyamamaza haza abantu barenga 200 nk'uko Komisiyo ishinzwe amatora ibiteganya mu mategeko yayo yo Kwirinda Icyorezo cya Covid 19

    Hanyuma rero igishengura abayoboke ba Kyaguranyi ni uko n'aho Museveni ari hateranira isinzi ry'abantu haba mu matora aherutse y'inzego z'ibanze za NRM ndetse haba no mu bikorwa bya Museveni byo kwiyamamaza, Ibi byatumye haduka imvururu zamagana abayoboke ba Perezida Museveni ndetse bamwe batangira guhohoterwa uwambaye umwenda w'umuhondo wese akabiryozwa badasize gushwanyaguza ibyapa byamamaza NRM na Museveni, bahereye Kampala mu mugi imvururu zikomereza mu bindi bice nka Masaka, Busia n'ahandi hatandukanye bakaba bakomeje guhangana n'Igiporisi dore ko hari abagaragara nk'abarashwe ku buryo Itangazo ry'Umuryango utabara imbabare uvuga ko ukomeje kwakira benshi barashwe ngo bahabwe ubuvuzi

    Gusa nanone ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu bagande bakomje kwibaza impamvu hagaragara abantu bafite imbunda z'ubwoko butandukanye bagenda barasa bakibaza itegeko rigenderwaho kugira ngo hagaragare inzego zitambaye impuzankano zikomeje kurasa ku baturage, ku buryo bigaragara ko Ingabo n'igiporisi barimo gukoresha ingufu z'Umurengera bakoresha abantu bambaye imyenda isanzwe ngo begere abaturage babahagarike bihanukiriye

    Iri fatwa n'ifungwa rya Bobi Wine ryatumye abandi bakandida bahagarika gahunda zo kwiyamamaza bagasaba ko mugenzi wabo afungurwa ibyo bikaba bikomeje gushyira igitutu kuri Leta y'Ubugande bakaba bakomeje gusaba ko Umukandida mugenzi wabo yarekurwa nk'uko Henry Tumukunde na Mugisha Muntu babisaba

    Uretse kandi Bobi Wine uwitwa Patrick Amuriat Oboi, undi munyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni nawe yarahagaritswe hanyuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika iramagana imvururu zirimo kubera Ibugande mu murwa mukuru Kampara ndetse no muyindi migi bagasaba ko impande zombi zitatuma havukamo intambara
    Ikigaragara abaturage ba Uganda barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Museveni Umaze imyaka 34 ategeka iki gihugu cya Uganda kuko yehereye mu mwaka w' 1986 — akakugeza aya magingo ibi akaba yarabigezeho amaze guharura amayira y'inzitane yari mu itegeko nshinga yashoboraga kumuzitira akamubuza kwiyamamaza, ni uko amaze kuyaharura yiyemeza kuyobora Ubugande Mirere na mirere.

    The post Mu gihugu cy' ubugande Imyigaragambyo y'abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw'abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihugu-cy-ubugande-imyigaragambyo-yabadashaka-museveni-imaze-guhitana-ubuzima-bwabarenga-16-basaba-ko-umukandida-wabo-afungurwa/

  • Perezida Kagame na Gen Ndayishimiye w’u Burundi bahuriye mu nama yibukiwemo Nkurunziza #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa ICGLR [International Conference on the Great Lakes Region], bwatangaje ko iyi nama yateranye hagamijwe gusuzumira hamwe ibibazo bitandukanye byugarije akarere by’umwihariko iby’ubuzima n’umutekano muke ukunze kurangwa muri aka karere.

    Ni imana yateranye mu gihe Isi yose muri rusange ndetse n’akarere byugarijwe no guhangana n’icyorezo cya COVID19, gikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage ndetse kikaba cyarahungabanyije ubukungu ku buryo bukomeye.

    Ni mu gihe kandi muri aka karere hakomeje kuvugwa ibibazo by’intambara z’urudaca ahanini zikururwa n’imitwe yitwaje intwara ikorera mu bihugu bya RDC, Somalia ndetse na Kenya.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko uburyo bwumvikanyweho ari bwo bwiza buzafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ubuzima byugarije aka karere.

    Umuyobozi Mukuru wa CIRGL akaba na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso yasabye abayitabiriye bose kubanza kugira umunota wo guceceka bakibuka Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana muri Kamena uyu mwaka.

    Nyuma y’uwo munota, Sassou Nguesso yashimiye ibihugu bigize uwo muryango ku mibanire yiza ibiranga.

    Ku rukuta rwa Twitter rushyirwaho amakuru ya Perezida w’u Burundi batangaje ko Ndayishimiye yitabiriye iyi nama ndetse n’amafoto yashyizwe kuri uru rubuga agaragaza uyu muyobozi ari kunamira Nkurunziza yasimbuye akitaba Imana hatabayeho ihererekanya bubasha.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres na we witabiriye iyo nama nk’umutumirwa, yashimagije uko ibihugu biri muri CIRGL biri guhangana n’icyorezo cya COVID19, abwira abategetsi babyo ko ONU izakomeza gushyigikira zose ziganisha akarere k’ibiyaga binini ku mahoro n’iteremabre rirambye.

    Akarere k’Ibiyaga Bigari karimo ibihugu bya Angola,u Burundi,Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Congo Brazaville, Kenya,U Rwanda,Sudan y’Epfo,Tanzania, Zambia, Uganda ndetse na Centre Africa. Iyi nama ya CIRGL yabanjirijwe n’umunota wo kwibuka Perezida Nkurunziza witabye Imana atahererekanyije ububasha na Ndayishimiye wari umaze iminsi atorewe kumusimbura Iyi ni ifoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Burundi, igaragaza ko ubanza ari Perezida Kagame mu gihe ukurikiyeho ari Ndayishimiye w’u Burundi

    PHOTOS : “A collaborative and harmonised approach is the best way to deal with the security and public health challenges facing the Great Lakes.” 8th ICGLR Summit | President Kagame pic.twitter.com/gGkQEX4MgY

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 20, 2020

    #Burundi Depuis Bujumbura, S.E @GeneralNeva prend part au 8ème Sommet ordinaire de la CIRGL. S.E Denis Sassou Nguesso, Président en exercice de la @_icglr, a débuté les activités de ce sommet virtuel par une minute de silence en hommage à feu Président Pierre Nkurunziza. 1/n pic.twitter.com/QkhEhW5CEH

    — Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) November 20, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-na-Gen-Ndayishimiye-w-u-Burundi-bahuriye-mu-nama-yibukiwemo-Nkurunziza