Category: Uncategorized

  • Mugisha Moise yegukanye Grand Prix Chantal Biya yaberaga muri Cameroun #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ine yari amaze iminsi yambaye umwambaro w’umuhondo “Maillot Jaune”, Mugisha Moise asoje isiganwa Grand Prix Chantal Biya.

    Ku munsi wa mbere w’isiganwa, Mugisha Moise yegukanye umwanya wa mbere aho yarushaga umukurikiye amasegonda ane, ahita atangira kuyobora isiganwa yambaye Maillot Jaune.

    Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ntiyegukanye umwanya wa mbere ku gace ka kabiri karyo, gusa yongereye amasegonda yarushaga umukurikiye, agera ku masegonda 34.

    Mu gace ka kane kakinwe ku munsi w’ejo, Mugisha Moise yitwaye neza nako arakegukana, ahita ashyiramo cy’amasegonda 39 ku mukinnyi umukurikiye.

    Mu gace ka nyuma k’isiganwa kakinwe kuri iki Cyumweru, abasiganwa bahagurutse ahitwa Sangmelima berekeza i Yaoundé aho bakoze intera ua kilometero 166.4.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/mugisha-moise-yegukanye-grand-prix-chantal-biya-yaberaga-muri-cameroun

  • Rubavu: Abantu 52 bafashwe bari mu myidagaduro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi Polisi yasanze abantu 52 mu bikorwa byo kwidagadura birimo igisope.

    Ni ibikorwa byarimo bibera muri Roxy Restaurant ahari hasanzwe ahantu ho kubyinira hazwi ku izina ryo kwa Nyanja, ubu hakaba hatangirwa ibyo kurya n’ibyo kunywa.

    Mu masaha ya saa yine n’iminota 40 z’ijoro nibwo inzego z’umutekano zasanze abantu barimo kuririmba banabyina indirimbo za karahanyuze zizwi nk’Igisope.

    Si ubwa mbere muri Roxy Restaurant habera ibikorwa byo kwidagadura kuko bisanzwe bihabera mu mpera z’icyumweru ndetse bigahuza abantu benshi.

    Ubwo inzego z’umutekano zahageraga zikaba zahavanye abantu 52 zibajyana muri Stade ya Rubavu kwigishwa no gucibwa amande yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Roxy Restaurant na yo yafunzwe, abayobozi bayo bajyanwa gufungwa hagendewe ku bihano byo kwirinda COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, avuga ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 kandi aho atubahirijwe barabahana.

    Ati “Ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo mwirinda Covid19 birakorwa kandi abatayubahiriza barahanwa bagacibwa amande.
    Niyo mpamvu turaha kuko batubahirije amabwiriza.”

    Uwimana avuga ko mu murenge ayobora hari abayobozi bakingiye ikibaba utubari dukora bitemewe bituma basezera ku mirimo.

    Kimwe mubikomeje kuyoberana ni utubari tumwe dukora Ibikorwa byo kwidagadura kandi bitaratangira, nyamara ngo ababikora bitwaza ko amabwiriza yo gucuranga radio bitabujijwe mu gihe bikurikirwa no kubyina.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, aho avuga ko abakora utubari bongeyeho restaurent bagamije gukora nk utubari kurusha uko bakora nka restaurent.

    “Ntawe ukwiye kubahiriza amabwiriza atinya ibihano ahubwo buri wese yakabaye yumva ko ari inshingano ze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

    Nubwo Roxy restaurant yafatiwemo abari mu bikorwa byo kwidagadura tariki 15 Ugushingo nabwo Polisi yari yasanze muri Serena Hotel abantu mu bikorwa bitubahiriza amasaha yagenywe mu kubahiriza COVID19, mu gihe n’utubari dukorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu mujyi wa Gisenyi twahinduye inyito twitwa restaurants kandi dukora amasaha kurenza saa yine z’ijoro.

    Nubwo ibikorwa bimwe bigenda bikomorwa akarere ka Rubavu kari mu turere tubonekamo abarwayi benshi ba COVID19 kuko tariki 22 Ugushingo habonetse abarwayi 8 mu gihe kuva tariki 16 Ugushingo Minisitere y ubuzima imaze gutangaza ko mu karere ka Rubavu habonetse abarwayi 18 ba COVID19 bigaragaza ko kutubahiriza amabwiriza ya COVID19 bishobora kongera abarwayi

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-abantu-52-bafashwe-bari-mu-myidagaduro-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Nyuma yo gufungurwa Bobi Wine yaruhukiye mu rusengero #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umunya politike, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine kuri ubu  wiyamamariza kuba Umukuru w'Igihugu cya Uganda, kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma y'iminsi ibiri afunguwe, yitabiriye amasengesho.

    Ifungwa ry'uyu munyapolitiki  ryabaye kuwa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, afatiwe mu Karere ka Luuka ubwo yashinjwaga kurenza umubare w'abagombaga kwitabira igikorwa cyo kwiyamamaza.

    Ifungwa rye ryarakaje abarwanashyaka be, bakora imyigaragambyo ikomeye mu mijyi itandukanye ya Uganda, yaje gupfiramo abagera kuri 37.

    Tariki ya 20 Ugushyingo, Urukiko Rukuru rwa Iganga rwaramurekuye ariko abanje gutanga ingwate ya miliyoni imwe y'amashilingi ya Uganda.

    Akimara kurekurwa, yunamiye abapfiriye mu myigaragambyo ndetse yihanganisha imiryango yabo.

    kuri iki Cyumweru nibwo Bobi Wine wari kumwe n'umugore we Barbara Bobi Itungo, bagaragaye muri kiliziya Katedarali ya Rubaga iherereye mu mujyi wa Kampala.

    Biteganyijwe kandi ko azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho akomeje gushimangira ko gahunda ari ugukuraho Perezida Museveni bahanganye cyane.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/22/nyuma-yo-gufungurwa-bobi-wine-yaruhukiye-mu-rusengero/

  • Nizeyimana Mugabo Olivier yatorewe kuyobora umuryango wa Mukura VS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru abanyamuryango b’ikipe ya Mukura VS bateraniye mu nama y’inteko rusange, aho ku murongo w’ibyigwa harimo gushyiraho ubuyobozi bw’umuryango wa Mukura VS.

    Nizeyimana Mugabo Olivier waherukaga kwegura ku mwanya wa Perezida w’iyi kipe, yatorewe kuyobora umuryango wa Mukura VS.

    Azaba yungirijwe na Sakindi Eugene, nawe wari usanzwe ari Visi-Perezida w’iyi kipe, ndetse hakaba hanatowe inama y’ubutegetsi igizwe n’abantu 15.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nizeyimana-mugabo-olivier-yatorewe-kuyobora-umuryango-wa-mukura-vs

  • Muhanga: Mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hateganyijwe impinduka mu myubakire y
    Hateganyijwe impinduka mu myubakire y’Umujyi wa Muhanga uzaba wunganira Kigali

    Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hashize iminsi itatu hakorwa ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo ntawe kibangamiye, no kubibutsa ko hazanakurikizwa amategeko ku bashobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

    Bimwe mu byo igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga kizanye nk’udushya ni ububiko bunini buzakira ibicuruzwa byinshi bizafasha abajyaga kurangura mu mujyi wa Kigali, ubu bakazajya babibonera hafi.

    Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko impamvu bwahisemo kubaka ubwo bubiko bunini ari uko Umujyi wa Muhanga uri mu gihugu rwagati, ndetse abava Iburengerazuba, n’Amajyepfo bose bakaba baca i Muhanga bagiye kurangururia i Kigali bibagoye, ubu bakazajya babonera ibicuruzwa hafi.

    Ikindi gishya icyo gishushanyo mbonera kizanye ni icyanya cy’inganda cyanatangiye gutunganywa mu mujyi wa Muhanga kugira ngo abashoramari babone uko bubaka inganda zigendanye n’ibikenewe mu mujyi uzaba wunganira Kigali.

    Igishushanyo mbonera si inzozi cyangwa kurenganya abanyantege nke

    Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko igishushanyo mbonera kitaje kigamije kwimura abanyantege nke ahubwo kizashyirwa mu bikorwa n’Abanyamuhanga bitewe n’ubushobozi bwabo.

    Kayiranga avuga ko hazajyaho gahunda yo gutuza abantu ku buso buto mu mazu atuwe n’abantu guhera ku miryango ine kugeza kuri 16 kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza.

    Agira ati, “Mu mujyi wa Muhanga igishushanyo mbonera ni icy’abaturage bose, ntabwo twifuza ko bagenda ahubwo tuzareba uko twakorana, ntabwo igishushanyo mbonera kije ari nk’igikoko kije kwirukana abaturage nk’uko hari abajya babivuga”.

    Ati “Abashobora gutura ku buryo buciriritse bazashyirirwaho aho batura, abashoboye kubaka inyubako zijya hejuru baze bazubake, ntabwo igishushanyo mbonera gishya bivuze kuzamura imisoro kuko igenwa hakurikijwe ishoramari ryakozwe”.

    Itegeko ry’imyubakire rishobora kugora abanyantege nke ku byiza by’umujyi mushya wa Muhanga

    Umuyobozi ushinzwe amategeko y’imyubakire n’imiturire mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imiturire (RHA) Muhire Janvier avuga ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga kimaze igihe kirekire gitegurwa kandi gitangwaho ibitekerezo, ubu hakaba hari gusuzumwa uko kizashyirwa mu bikorwa kugira ngo Inama Njyanama y’Akarere ibashe kucyemeza.

    Muhire avuga ko kugira ngo igishushanyo mbonera gishyirwe neza mu bikorwa abantu bari bamenyereye kugura ibibanza ntibabyubake, abandi bakubaka ariko ntibuzuze batazihanganirwa kuko bikomeza kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera.

    Muhire avuga ko abadafite ubushobozi badashushubikanywa ngo bavutswe uburenganzira bwabo cyakora ngo na none ntabwo bakomeza guhendahendwa ngo bakore ibyo badashoboye ahubwo habaho ko bene abo bagurisha ubutaka bwabo, cyangwa bagashaka abo bafatanya kubwubakaho ibiteganyijwe n’amategeko, bitaba ibyo bakabwamburwa bugahabwa abashoboye kubukoresha.

    Agira ati “Itegeko riteganya ko iyo hashize imyaka itatu nyiri ikibanza ataracyubaka bigendanye n’igishushanyo mbonera, harebwa icyabimuteye akagirwa inama z’uko cyakubakwa kuko aho kiri haba habangamiye inyungu za Leta kuko aho kiri haba hadatera imbere, cyangwa hakaba indiri y’amabandi n’umwanda”.

    Yongeyeho ati “Nyiri ubutaka abwamburwa nyuma yo gusabwa kubugurisha, gushaka uwo bafatanya kubwubaka, ariko iyo binaniranye nka Leta nyir’ubutaka ifite uburenganzira bwo kubwisubiza ikabuha ababashije kubukoresha.”

    Ibibazo by’ibibanza bitubatse bikunze kugaragara ku miryango y’abataba mu gihugu, ibibanza byatanzwe na Leta cyangwa byishyuwe na Leta, n’ibibanza by’abadafite ubushobozi bwo kubaka cyangwa bahombye mu mishinga yabo ntibabashe kurangiza kubaka ibibanza byabo.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko bwiteguye gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo igishushanyo mbonera gishyirwe mu bikorwa. Icyakora nabwo ibibanza bwatanze ngo bwiteguye kubyisubiza bigahabwa abandi mu gihe ababihawe bazaba batabashije kubyubaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-mu-kwezi-kumwe-igishushanyo-mbonera-cy-umujyi-kiraba-cyasohotse

  • Abanyarwanda barashwe bavanye magendu muri Uganda umwe ahita apfa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuwa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 mu masaha ya nyuma ya saa yine z’ijoro ubwo itsinda ry’abanyarwanda umunani bageragezaga kwambutsa magendu ya Waragi bayikura i Kabale muri Uganda bashaka kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu Karere ka Burera.

    Bivugwa ko bakigera ku butaka bw’u Rwanda muri metero 100 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bahise baraswa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ayo makuru ari ukuri asaba abantu bose kwirinda gukora magendu kuko bitemewe.

    Avuga ko gukora magendu ntibyemewe, icya kabiri wanayikora ukaza baguhagarika aho kugira ngo wivuge ukiruka, abantu bashobora kubona ko ushobora no kuza guhungabanya umutekano.

    CP Kabera yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha imipaka itemewe kuko biri mu bihungabanya umutekano.

    Uretse umwe wapfuye na babiri bakomeretse, abandi bantu batanu batawe muri yombi ubu bakaba barimo gukorwaho iperereza aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ryakarimira muri Uganda mu gihe babiri bakiri mu bitaro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abanyarwanda-barashwe-bavanye-magendu-muri-Uganda-umwe-ahita-apfa

  • Marina yashyize hanze indirimbo nshya yise ' worokoso' yatangiyemo ubutumwa bw' abanyamagambo_YUMVE #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Uwase Ingabire Deborah benshi bamenye ku izina rya Marina, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Worokoso', ikubiyemo amagambo yo kwiyama abantu bamuvuga nabi, uko atari.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu Bubiligi. Yumvikanamo amagambo y'umukobwa urambiwe abantu birirwa bamuvuga imihanda yose ndetse byinshi mu byo bamuvuga ari ibinyoma.

    Mu kiganiro Star Magazine gitambuka kuri Radio Huye Marina yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka guha ubutumwa abantu bose bamuvuga amagambo atari meza, bigize abamuzi nyamara bibeshya.

    Ati 'Ni indirimbo nanditse kubera amagambo atandukanye ngenda numva bamvuga, baragiye bamfata uko ntari, hari abirirwa bavuga ko banzi nk'umuntu mubi, ariko ntabwo baba banzi. Njye ntandukanye n'uwo birirwa bavuga. Ni yo mpamvu muri iyi ndirimbo mba mvuga ko abo ari ab'amagambo gusa.'

    Indirimbo 'Worokoso' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Holy Beat Murda afatanyije n'uwitwa Rash Beat, amajwi n'umuziki wayo byatunganyijwe binahuzwa na Herbetskillz, mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Jullien Bmjzzo.

    Yumve hano indirimbo 'Worokoso' ya MARINA

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/22/marina-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yise-worokoso-yatangiyemo-ubutumwa-bw-abanyamagambo_yumve/

  • Rubavu : Polisi yaguye gitumo abari mu bikorwa by’imyidagaduro y’Igisope mu kabari #rwanda #RwOT

    Aka kabari kafatiwemo abantu ni akitwa Roxy Restaurant & Night Club aho benshi bakunda kwita kwa Nyanja. Abaturage baturiye aho aka kabari gakorera bahamya ko gasanzwe gakora mu buryo buzwi ndetse ko n’abayobozi bamwe na bamwe basanzwe bakajyamo, ngo abo bayobozi bakaba bakingira ikibaba ubuyobozi bw’akabari. Icyakoze umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko batigeze bemerera aka kabari gukora ibi bikorwa.

    Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba n’ubwa Polisi mu karere ka Rubavu, bwageze aho aka kabari gakorera mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, maze abakiliya basanzwemo bajyanwa muri Stade Umuganda barigishwa banatanga ihazabu mugitondo mbere yo gutaha, naho abayobozi b’akabari bo batawe muri yombi hanyuma nabo bacibwa ihazabu hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko basanzwe bazi ko ako kabari gakora ndetse ntiyanahakana iby’uko abayobozi nabo basanzwe bakajyamo, ariko avuga ko icyangombwa ari uko bajyaga basanga amabwiriza yubahirizwa arimo guhana intera. Ikijyanye n’imyidagaduro nacyo avuga ko RDB ifite ubukerarugendo mu nshingano yababwiye ko gucuranga radio nta kibazo kirimo.

    Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo CP John Bosco Kabera avuga ko abahindura inyito y’utubari bakatwita resitora bakangiza amabwiriza iyo bafashwe bahanwa, ndetse ko ntawe ukwiye kubahiriza amabwiriza atinya ibihano ahubwo buri wese yakabaye yumva ko ari inshingano ze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rubavu-Polisi-yaguye-gitumo-abari-mu-bikorwa-by-imyidagaduro-y-Igisope-mu-kabari

  • Tanzanian Prime Minister Orders Officials To Prosecute Cement Hoarders #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Tanzanian Prime Minister Kassim Majaliwa on Saturday ordered all regional commissioners to inspect all cement factories and prosecute owners found hoarding the commodity.

    He said the inspection should also involve cement sales agents and retailers of the commodity across the country. A statement by the Prime Minister's Office in the capital Dodoma said the he made the order in a video conference with the regional commissioners.

    Majaliwa said reports submitted to him from the regional commissioners have indicated that there was shortage of cement and it was being sold at hiked prices.

    On Nov. 16, Majaliwa ordered an investigation into cement price hikes, saying the probe should be completed within four days.

    Speaking shortly after he was sworn in by President John Magufuli at Chamwino State House in the capital Dodoma, Majaliwa said that 'my first assignment as Prime Minister is to investigate causes that have led to the hiking of cement prices.'

    0Shares
    0

    The post Tanzanian Prime Minister Orders Officials To Prosecute Cement Hoarders appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/tanzanian-prime-minister-orders-officials-to-prosecute-cement-hoarders/

  • Barasaba ko gushyira amatara ku mihanda byihutishwa kuko byakumira ubujura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima
    Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima

    Uwitwa Manishimwe Eric, aganira na Kigali Today yagize ati: “Abo bajura wagira ngo ni imirimo bihangiye! Bitwikira ijoro bakigabiza imihanda imwe n’imwe, bagategera abantu ahatabona bakabambura. Yaba ufite telefoni ntibayimusigira, ufite amafaranga ntibayamusigira. Umuntu aba yiriwe ashakisha ikimutunga, niba wibeteshereje nk’agafu k’ibigori, wagira ngo uratashye ugashyiriye abo wasize mu rugo bakabikwamburira mu nzira. Abo bajura barakwiba ku buryo nta kintu na kimwe bagusigira”.

    Mukamana Immaculata yagize ati: “Ni abantu b’abashomeri b’imburamukoro birirwa bifashe mu mifuka bategereje ko bwira ngo bakore ayo mabi, ntibashobora gushakisha ibizima bakora ngo barye ibyo bavunikiye. Hari n’ubwo usanga bakoze uudutsiko uretse kwambura ku ngufu hari n’abo bashukashuka bikarangiye babambuye. Urabona nk’uyu muhanda wa kaburimbo ugana mu Kinigi hari igice kinini kitagira amatara, kandi hari abantu benshi bawunyuramo bavuye gukorera udufaranga mu mujyi batashye; abo bajura rero bikinga nko mu myaka ihinze ku ruhande, akaba yakururira umuntu no mu bigori cyangwa amasaka ntihagire umenya icyabaye. Ntiwamushaka ngo umubone, ni ikibazo kidukomereye twifuza ko cyigwaho aba bajura batuzengereje bagakurwa muri iyi mihanda”.

    Gushyira amatara ku mihanda(Eclairage publique/public lights) biri mu byo bifuza ko byakongerwamo imbaraga, kugira ngo nibura bitume abakora ubwo bujura bacika intege.

    Yagize ati: “Ubundi abasambo igihe cyose bitwikira umwijima, ariko umuntu ugenda mu muhanda mu masaha y’ijoro amatara yaka nta mujura wapfa guhirahira ngo amwambure. Kuko yajya kubikora wamubonye kare, wateguye uko umurwanya cyangwa ukundi kuntu ubyitwaramo. Dukeneye ko iyi mihanda ishyirwaho amatara azajya atuma tuyigendamo tudafite imitima ihagaze”.

    Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2020-2021 imihanda itatu ireshya na Km 23,4 izashyirwaho amatara. Iyo mihanda ni uva Muhoza-Kinigi ahazakorwa Km 13,7 umuhanda Muhoza-Nyakinama ahazakorwa Km 2,4 n’umuhanda Muhoza-Cyanika Km 7,3.

    Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati: “Iyi mihanda igiye gushyirwaho amatara muri gahunda ya vuba cyane, kuko bitazarenza muri Nyakanga 2021. Ni igikorwa twitezeho kunganira izindi gahunda twashyizeho zituma umutekano w’Abanyarwanda ubungabungwa.

    Uyu muyobozi yongeraho ko mu gihe gahunda yo gukwirakwiza amatara ku mihanda yo hirya no hino igikorwa, bagiye kongera amarondo, azajya yibanda ku kugenzura imihanda itagira amatara, bigakorwa kenshi gashoboka mu masaha y’ijoro.

    Benshi mu baturage basanga gahunda yo gushyira amatara ku mihanda ikwiye kwihutishwa, kuko ari igisubizo kirambye cy’umutekano w’abayigendamo cyane cyane mu masaha y’ijoro, bikaba byakunganira n’abakora amarondo y’umwuga badasiba kurara bazenguruka ibice byose bunganira abashinzwe umutekano, mu kugenzura no guhashya ababa bashaka kwambura abaturage cyangwa kubabuza umudendezo.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Barasaba-ko-gushyira-amatara-ku-mihanda-byihutishwa-kuko-byakumira-ubujura