Category: Uncategorized

  • Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent. Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.

    Uyu mugabo afire  imyaka 36 akekwaho gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure agahita aburirwa irengero.

    Yari atuye  mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, mu murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Icyaha cyo gusambanya umwana acyekwaho bivugwa ko yagikoze ku wa 13 Mata 2020, muri aka Kagari ka Gaseke, ari naho umwana akekwaho gusambanya RIB  iravuga  ko ari mwene Bahindebya na Niyonzima Daphrose, bakaba baramubyaye tariki 10 Gicurasi 1984.

    RIB irasaba ko ,uwamubona yabamenyesha ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa Polisi y'u Rwanda kuri 112. 

  • Source : https://impanuro.rw/2020/11/25/rib-iri-gushakisha-umugabo-ukekwaho-gusambanya-umwana-agahita-acika/

  • Perezida Kenyatta yasobanuye impamvu ikomeye yaretse Twitter #rwanda #RwOT

  • Kuri uyu wa gatatu, Bwana Kenyatta yavuze ko yarakazwaga n'abamutukaga kuri urwo rubuga kuburyo atashoboraga gusinzira iryo joro.

    Avuga mu Giswayile, yagize ati: 'Nahitamo kuganira n'umugore wanjye [ubundi] nkabyuka mu gitondo nkajya ku kazi'.

    Konti ye bwite ya Twitter yari ifite abayikurikira barenga miliyoni eshatu, ariko yarahagaritswe none ubu ubutegetsi bwe bukoresha konti y'ibiro bya perezida, kugeza ubu ifite abayikurikira barenga miliyoni imwe.

    Ubwo yahagarikaga gukoresha konti ye bwite, itsinda rishinzwe gutangaza amakuru ryo mu biro bye ntabwo ryari ryatangaje impamvu yabimuteye.

    Abanya-Kenya bazwiho kwirekura mu mvugo yabo kuri Twitter, ndetse akenshi bagashyamirana n'abakoresha uru rubuga bo mu bindi bihugu.


    Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko yafunze konti ye yo kuri Twitter kubera kuyitukirwaho.

  • Source : https://impanuro.rw/2020/11/25/perezida-kenyatta-yasobanuye-impamvu-ikomeye-yaretse-twitter/

  • Rwanda sets to hand over decent Houses to citizens relocated from Kangondo High Risk Zones #rwanda #RwOT

     

    Rwanda's Minister of Local Government Prof. Anastase SHYAKA accompanied by the Mayor of the City of Kigali Pudence Rubingisa visited some residents of Nyarutarama Cell, Remera Sector to discuss the relocation plan to decent houses built in Busanza in Kicukiro District as part of the continuous search of the Wellbeing of Rwandan Citizens.

    It is in the process of implementing the Kigali City Plan, with a focus on addressing the problem of disordered housing which is often endangering the lives of the people.

    Rwanda is set to relocate citizens from Kangondo Villages to decent houses which have been completed in Busanza, Kicukiro District.

     Busanza Village has water, electricity, roads and schools and clinics nearby.

    Kigali Mayor Pudence Rubingisa reassured residents that the City of Kigali will remain closer to them adding that those who have been already relocated to the above-mentioned place are happy living in a place which is not putting their lives in danger.

    57

    The post Rwanda sets to hand over decent Houses to citizens relocated from Kangondo High Risk Zones appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/25/rwanda-sets-to-hand-over-decent-houses-to-citizens-relocated-from-kangondo-high-risk-zones/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-sets-to-hand-over-decent-houses-to-citizens-relocated-from-kangondo-high-risk-zones

  • Nigeria: Umunyarwenya Emmanuella w’imyaka 10 yatunguye umubyeyi we amumurikira inzu yamwubakiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Emmanuella Samuel, imbere y
    Emmanuella Samuel, imbere y’inzu yubakiye ababyeyi be

    Emmanuel yakoresheje inyungu akura ku byo atangaza ku mbuga nkoranyambaga (Youtube) maze yubakira ababyeyi be inzu.

    BBC yavuze ko uyu mwana yatangaje ko yifuje kububakira inzu y’igorofa (etaje) ariko ko atari Aliko Dangote umukire wo muri Afurika, bityo ko yubatse ihwanye n’ubushobozi abona.

    Emmanuel yongeyeho ko kandi yishimiye kuba abashije gusohoza isezerano yagiriye nyina umubyara, ubwo yamubwiraga ko azamwubakira inzu, kuri we ngo abona nyina akwiriye gutura mu muturirwa, ariko ubwo ni bwo bushobozi afite kandi avuga ko atari buterere iyo ngo ategereze ko azagwiza ayo kubaka umuturirwa.

    Uyu mwana w’umunyarwenya ufite imyaka 10 yatangiye umwuga wo gusetsa abantu kuri Youtube afite imyaka 5.

    Emmanuel yashimiye umusore bakorana akazi kabo bakunze kwita Uncle Mark, kuko ngo yashakaga kugurira Se imodoka ya kabiri ariko Uncle Mark amwibutsa isezerano yigeze kugirira nyina ryo kumwubakira, inzu bityo amusaba gutangira kwizigamira akazabasha gusohoza isezerano.

    Emmanuel yahise asaba ucunga umutungo we gutandukanya amafaranga akorera, hakavamo ayo gufasha abana b’imfubyi, ayo kubaka inzu ya nyina, ubwizigamire bwe ndetse n’ayo gufasha umuryango we mu buzima busanzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/urwenya/article/nigeria-umunyarwenya-emmanuella-w-imyaka-10-yatunguye-umubyeyi-we-amumurikira-inzu-yamwubakiye

  • LONI iraburira ibihugu bya EAC ko bishobora kwibasirwa n’ikindi gitero gikomeye cy’inzige #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aka karere ka EAC kaherukaga kwibasirwa n
    Aka karere ka EAC kaherukaga kwibasirwa n’inzige mu ntangiriro z’uyu mwaka

    Ibihugu biburirwa cyane n’ibyo mu ihembe rya Afurika, aho izi nzige ngo ziri kugendana n’umuyaga udasanzwe wahawe izina rya ‘Gat’,i kuri ubu wageze muri Somalia, iki gihugu n’ubundi cyikaba cyari cyitararangiza guhangana n’inzige zahageze mu ntangiriro z’uyu mwaka zateje amapfa n’inzara mu baturage.

    Hari impungenge ko mu gihe haza ikindi gitero cy’inzige byatuma ibintu birushaho kumera nabi, kuko aho zigeze mu myaka y’abaturage hahinduka nk’ubutayu bakamera nk’abatarigeze bahinga.

    Muri iyi nkubi y’umuyaga wa Gati, ngo inzige ziri kuwororokeramo cyane ku buryo budasanzwe.

    Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ryatangaje ko inzige zadutse zishobora kwibasira amajyepfo ya Somaliya na Etiyopiya, zikazagera mu majyaruguru ya Kenya na Uganda, ngo zizatangira kwigaba guhera mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza.

    Umuryango w’Abibumbye waburiye ko igipimo cy’inzige cyiri hejuru kuri iyi nshuro, mu byo wise igikorwa cyazo cyo “kwimuka”, ngo gishobora kuba kinini kurusha igitero cy’inzige zateye aka karere mu gihe gishize.

    Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, amamiliyaridi y’inzige yangije ibihingwa mu karere kose k’uburasirazuba bwa Afurika, Loni itanga impuruza n’umuburo ko igitero cya kabiri cy’izi nzige cyizaba gifite ubukana bwo kona no kwangiza imyaka kurushaho.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/loni-iraburira-ibihugu-bya-eac-ko-bishobora-kwibasirwa-n-ikindi-gitero-gikomeye-cy-inzige

  • Uburyo bw’ubuhuza no gutanga ibihano nsimburagifungo bizagabanya imanza n’ubucucike mu magereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu buryo bushya bwo kuburanisha imanza zitagombye kujya imbere y’abacamanza, buzageragezwa mbere na mbere n’inkiko z’ibanze za Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge no mu nkiko zisumbuye za Gasabo na Nyarugenge.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo, yasobanuye ko izo manza zirimo iz’ibyaha bisanzwe bihanwa n’amategeko, ibyaha bifitanye isano n’amafaranga n’amakimbirane mu miryango, zikazajya zikemurwa mu buryo bwo kunga ababurana nk’uko bisanzwe biri mu muco Nyarwanda.

    Dr Nzeryayo ariko yasobanuye ko ubwo buryo bushya buzajya bubanza kumvikanwaho n’impande zombi zifitanye urubanza (urega n’uregwa).

    Ubu buryo bushya buje nyuma y’uko Sena y’u Rwanda isabye Guverinoma y’u Rwanda kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gushaka uburyo bwo gutanga ibihano nsimburagifungo.

    Ubwo buryo bwo guhana bitabaye ngombwa gufunga abahamwe n’ibyaha, burimo ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, gufungurwa by’agateganyo no kwifashisha abunzi nka zimwe mu ngingo z’ibanze zagiweho impaka n’Inteko Ishinga Amategeko.

    Iki cyifuzo kandi gifite ishingiro nk’uko bigaragara muri raporo y’Inteko Ishinga Amategeko, iheruka kugaragaza ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda yubatse inzu nshya zifungiwamo abagororwa ikanavugurura izisanzwe, ubucucike muri gereza bwagabanutseho gake cyane, ari yo mpamvu hakenewe undi muti.

    Raporo ya Sena ku bucucike buri mu magereza y’igihugu, yerekana ko mu bafungwa 57,482 bari mu magereza 14 y’u Rwanda, habaye ubucucike ngarukamwaka buri ku kigero cya 99.6% kuva muri 2015, 66.9% mufi 2016, 102% muri 2017, 114% mu mwaka wa 2018 na 124.8% mu wa 2019.

    Urugero rwafashwe mu magereza umunani rwagaragaje ko amagereza arimo ijanisha ry’ubucucike burenze ubushobozi bw’amagereza. Urugero nko muri gereza y’Akarere ka Rwamagana, hari ubucucike bwa 256%, Gicumbi 173%, Musanze 155%, Bugesera 138%, Rusizi 136%, Huye 124%, Nyarugenge 119% na Muhanga 118%.

    Abafungiye muri izo gereza ni abahamwe by’umwihariko n’ibyaha biri mu 10 bya mbere mu Rwanda birimo gukoresha ibiyobyabwenge, kugaba ibitero ku bantu, ubujura, guhohotera abana n’ibindi.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangiza Icyumweru cy’Ubutabera ku wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, bwavuze ko uburyo bushya bwo gutanga ubutabera buzageragezwa ku ikubitiro ku manza 40, bikaba biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rurimo, igamije kugabanya umubare w’imanza n’ubucucike bw’abafungwa mu magereza hirya no hino mu gihugu.

    Icyumweru cy’Ubutabera nikirangira, Ubutabera bw’u Rwanda buzakora isuzuma burebe uko byifashe, hanyuma nibusanga hari icyo byatanze gifatika izabe ibaye indi ntambwe itewe mu gukemura ikibazo cy’ubwinyagamburiro bukomeje kubura mu magereza.

    Uburyo bwo kunga ababurana ntabwo ari bushya mu Rwanda kuko busanzwe bukoreshwa n’abunzi ku manza zose ziregerwa agaciro katarenze miliyoni eshanu (5,000,000FRW).

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/uburyo-bw-ubuhuza-no-gutanga-ibihano-nsimburagifungo-bizagabanya-imanza-n-ubucucike-mu-magereza

  • Ntibisanzwe! Abana b'abakobwa 3 bavukana batewe inda n'umukozi wo mu rugo bose babyaye impanga #rwanda #RwOT

      Mu ntara ya Tana River mu gihugu cya Kenya, umugabo wakoraga akazi ko gusukura no kwita ku busitani mu rugo rumwe rwo muri ako gace,  yateye inda abana b'abakobwa 3 bo muri urwo rugo yakoragamo none bose bibarutse impanga.

      Ikinyamakuru Nairobi News kivuga ko aba bana bavukana bari bafite imyaka 16, bagombaga gukora ibizamini bya Leta muri Werurwe umwaka utaha ariko bose babyaye abana b'impanga mu cyumweru gishize.

      Nkuko nyina, abaganga bo mu bitaro bya Malindi na Kilifi babitangaje, banze kubaga aba bana kuko ngo bumvaga ko bashoboraga gupfa ndetse babasaba ko nibura kugira ngo babeho bahomba umwana umwe wabo cyane ko bari batwite impanga bose.

      Uyu mubyeyi wabo yagize ati 'Nanze ko abana babo bicwa. byari igitambo, nubwo mu buryo bwa siyansi byumvikanaga ariko mu buryo busanzwe ntabwo wabyumva.'

      Nyuma y'iminsi 3 bashakisha aho babyarira,uyu mubyeyi yabonye ibitaro byigenga byabaga abana be bakabyara ndetse babyara neza uretse mukuru wabo wari utwite abana 3 wemeye guhomba umwana umwe kubera inama ya muganga wamubwiye ko yashoboraga kumuhitana. Umwe mu baganga yabwiye abanyamakuru .

      Ati: 'Bose amahirwe yabo yo kubaho yari make ariyo mpamvu twashatse umuganga kabuhariwe. Umwana umwe wari utwite abana 3 kugira ngo we abeho twasabye nyina ko yahitamo umwana we cyangwa uruhinja rumwe.'

      Aba bakobwa babwiye ikinyamakuru Nation ko uyu mugabo wabateye inda yahise ahunga nyuma yo kumenya ko bose batwite.

      Umwe yagize ati: 'Ntabwo twari tuzi ko adusambanya twese kuko ntabwo twabwiranaga amabanga kuko ntitwizeranaga.'

      Aba bangavu bavuze ko uyu mugabo yajyaga abajyana mu masambu kugira ngo abasambanye. Umwe muri bo yavuze ko yajyaga atoroka nijoro akajya gusambanira nawe mu nzu yabagamo.

      Ati: 'Yakundaga kumpa amafaranga yo kurya ku ishuri ndetse rimwe na rimwe yanguriraga imyenda. Yangiriraga neza. Ntabwo nari nzi ko abikorera n'abavandimwe banjye.'

      Nyina usanzwe yarabyaye abana 5 yavuze ko atigeze amenya ko uyu mukozi we yasambanyaga abana be uretse umuto yabonanye udukweto tudasanzwe n'utwenda tw'imbere atigeze amugurira.

      Ati: 'Naje kubona afite utwenda tw'imbere tudasanzwe tuntera kwibaza. Yakomeje kumbwira ko abigura mu mafaranga yo kurya ku ishuri muha. Icyo ntasobanukiwe n'impamvu akunda kugura imyenda y'imbere idasanzwe.'

      Uyu mugore yavuze ko yakomeje kuba mu mwijima kugeza ubwo yarebye muri telefoni y'umukobwa we agasangamo ubutumwa bubwira uyu mukozi ko atwite inda y'ibyumweru 3.

      Muri ubu butumwa ngo bari bapanze uburyo bwo gukuramo inda ndetse ngo n'imipango yari yanogejwe.

      Ati: 'Mu buryo butunguranye, bose bamenye ko batwite bapanga uburyo bwo gukuramo inda ariko ku munsi wakurikiyeho twarabafashe tujya kubapimisha, umwe aza gucika ariko bose basanze batwite.'

      Uyu mugabo wateye inda aba bana yaburiwe irengero ndetse na polisi ivuga ko nta makuru ye barabona cyane ko ngo na telefoni ye yavuyeho.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/25/ntibisanzwe-abana-babakobwa-3-bavukana-batewe-inda-numukozi-wo-mu-rugo-bose-babyaye-impanga/

  • How President Biden's top Diplomat to UN Linda Thomas-Greenfield survived during the 1994 Genocide against Tutsi in Rwanda #rwanda #RwOT

    Linda Thomas-Greenfield is an American diplomat who served as the Assistant Secretary of State for African Affairs in the United States Department of State's Bureau of African Affairs from 2013 to 2017. She is a senior counselor at Albright Stonebridge Group in Washington, D.C.

    In 2012, Thomas-Greenfield became Chief of Staff of States Department and Director of Personnel between 2012 and 2013.

    In 2013, he was appointed Deputy Secretary of State for Africa, where she focused on her country's activities in sub-Saharan Africa in projects such as the fight against Ebola and more. After Trump took office, he was removed from office in 2017.

    In November 2018 while giving a talk in Virginia, she returned to her life, from an early age, as she never had the opportunity to see educated people even in her childhood family.

    Her mother had eight children, but she decided to raise eight others who did not have families in neighboring areas. She described how he grew up in a poor, discriminatory society, etc.

    She later graduated and entered diplomacy. 'It made me travel all over the world but in April 1994 I arrived in Kigali, Rwanda. And I remember that there was a Genocide in Rwanda in April 1994.'

    In April 1994 she was sent to Rwanda on an official visit to assess refugee conditions, but two days after she arrived, the plane of Rwandan President Juvénal Habyarimana was shot down, and the genocide broke out.

    Six-feet tall and black, Thomas-Greenfield was mistaken for a Tutsi.

    Hutu soldiers held a machine gun to her head, while she begged for her life, emphasizing her Louisiana accent: 'I don't have anything to do with this. I'm not a Rwandan. I'm an American.'

    'I looked at the young man in the face and asked his name. I wanted him to know my name, because I wanted him to kill me so that he would know the name of the person he killed.'

    She then watched as the soldiers killed a Tutsi gardener. A few days later, she was allowed to leave Rwanda.

    In 2016 when she was the US Deputy Secretary of State for Africa, she praised Rwanda's efforts to accommodate more than 70,000 Congolese and Burundian refugees fleeing the unrest that had intensified in their country.

    In July of that year, she visited Rwanda, went to the Kigali Genocide Memorial to pay tribute to the innocents' lives killed in 1994 Genocide against Tutsi, and said that the visit had great meaning for her.

    Linda Thomas-Greenfield is the U.S Ambassador to UN as appointed the U.S Elect President Joe Biden

    28

    The post How President Biden's top Diplomat to UN Linda Thomas-Greenfield survived during the 1994 Genocide against Tutsi in Rwanda appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/25/how-president-bidens-top-diplomat-to-un-linda-thomas-greenfield-survived-during-the-1994-genocide-against-tutsi-in-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=how-president-bidens-top-diplomat-to-un-linda-thomas-greenfield-survived-during-the-1994-genocide-against-tutsi-in-rwanda

  • Abarimu baratangira kubona ibirarane biriho inyongera ya 10% uku kwezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imishahara iriho n’inyongera ya 10% igiye gutangwa nyuma y’Iteka rya Perezida No. 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rishyiraho sitati igenga abarimu bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, cyane cyane mu ngingo ya 73, igena ishyirwaho ry’umushahara mbumbe (gross) wa mwarimu, hakurikijwe icyemezo cya Guverinoma cyo kongerera abarimu 10% ku mushahara fatizo wabo.

    Ibaruwa ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, igira iti “Nejejwe no kuboherereza ku mugereka, ibiranga imiterere y’umushahara uvuguruye ku barimu bose bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro, igomba gutangwa guhera muri Nyakanga 2020. Ni muri urwo rwego abarimu bose bari mu kazi bagomba gutangira kwishyurwa ibirarane byo guhera muri Nyakanga 2020”.

    Kongera umushahara wa mwarimu byemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Imishara mishya yagombaga gutangira kwishyurwa guhera muri Werurwe uyu mwaka ntibyakorwa, ariko ibaruwa ya MIFOTRA ntiyigeze ibitangaho ibisobanuro.

    Iyi nyongera ya 10% nitangira kwishyurwa, umushahara mushya ku mwarimu wo mu mashuri abanza uzahita uba 46,400FRW, mu gihe umwarimu wo mu mashuri yisumbuye azajya ahembwa 137,000FRW.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/abarimu-baratangira-kubona-ibirarane-biriho-inyongera-ya-10-uku-kwezi

  • Prof Shyaka yagiye muri Kangondo kubasaba kwimuka mu gishanga n’akajagari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof Shyaka aganira n
    Prof Shyaka aganira n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro ya mbere

    Muri abo baturage harimo imiryango 48 yari itishoboye irimo kubakirwa mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, bakaba bazimurwa ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020.

    Imibare yatanzwe n’abakoze ibarura ivuga ko muri Kangondo na Kibiraro ya mbere hatuwe n’imiryango 246, harimo 73 ibarwa nk’ituye mu gishanga, isigaye ikaba ituye mu nzu zitwa akajagari.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko mu miryango irenga ibihumbi bitandatu na magana ane (6,400) yakuwe mu bishanga, abazafashwa kubona inzu zo kubamo bari batuye muri Kangondo na Kibiraro ari imiryango 35.

    Prof Shyaka yabwiye abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro bamaze igihe binubira ko basenyewe ntibahabwe ingurane, ko bitavuze ko Leta yabo ibanga.

    Prof Shyaka yabanje kumva abayobozi b
    Prof Shyaka yabanje kumva abayobozi b’Umujyi wa Kigali ku kibazo cy’abaturage ba Kangondo

    Yagize ati “Perezida wa Repubulika arabakunda,… muri abacu turi abanyu, ibibazo turabishakira ibisubizo nubwo byaba bisharira. Ubu noneho twaje, turifuza ko abaturage bose babona aho bakika umusaya muri uyu mujyi, apana ahandi”.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko yashimye mu Busanza aho bamwe muri abo baturage bagiye kwimukira, ababwira ko ibyangombwa bakeneye byose bihari, birimo amazi, amashanyarazi, imihanda ndetse n’inzu nziza.

    Prof Shyaka yakomeje avuga ko inzego zishinzwe kwimura abo baturage bo muri Kangondo na Kibiraro zatinze ariko ko ubu zigiye kugira vuba bakahava.

    Ati “Turabizi ko inzu zubatswe ari nke, ariko izisigaye tuzazubakana namwe”.

    Ikibazo cyatumye inzego za Leta zitinda kwimura abo baturage nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abivuga, ni umubare w’imiryango yarenze 246 ubu ikaba irenga 1,000 bitewe n’uko hari myinshi y’abafitanye isano yari yabaruwe nk’umuryango umwe.

    Prof Shyaka asaba aba baturage kwihangana kandi ntihabemo “uwigira igihazi (icyihebe)” gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Yavuze ko indi ntambwe igomba kugerwaho ari uko umuntu uzajya yubaka mu kajagari muri uyu Mujyi wa Kigali azajya ategekwa kwisenyera ibyo yubatse.

    Aba baturage ariko ntabwo banyuzwe kuko basaba Leta ingurane ikwiriye y’imitungo y’inzu bari batuyemo nubwo zitwa akajagari cyangwa zari ziri mu gishanga, ndetse izo bamwe barimo kubakirwa ngo ni nto, zinafite icyumba kimwe ku buryo batazibanamo n’abagize umuryango bose.

    Bitewe no kwirinda Covid-19, abaturage ba Kangondo na Kibiraro ya mbere bari bahagarariwe n
    Bitewe no kwirinda Covid-19, abaturage ba Kangondo na Kibiraro ya mbere bari bahagarariwe n’abantu bake mu nama bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Hari uwagize ati “Mu muco wacu ntaho abana b’abahungu barara mu cyumba kimwe n’abakobwa, none twebwe ababyeyi tuzararana mu cyumba kimwe n’abana b’abasore n’inkumi. Ubwo bizagenda bite! Iyo nzu jyewe ntayo najyamo, singiye kwisenyera urugo ndacyari muto”.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje ashimangira ko ingurane y’amafaranga cyangwa inzu nini abo baturage basaba ari ibidashoboka, kuko ngo bishe amategeko bakubaka mu kajagari no mu gishanga.

    Avuga ko kuba hari abazubakirwa bitewe n’uko batishoboye atari ingurane ahubwo ari ubufasha Leta izaba ibageneye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey, avuga ko Kangondo na Kibiraro ari imidugudu ituye nabi ku buryo kuhageza ibikorwa remezo bidashoboka, hakaba isuku nke ndetse ngo hamwe na hamwe gucukura ubwiherero ntibarenza santimetero 50 bataragera ku mazi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/prof-shyaka-yagiye-muri-kangondo-kubasaba-kwimuka-mu-gishanga-n-akajagari