Category: Uncategorized

  • Gisagara: Polisi yafashe abantu 42 mu ishyamba basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 ugushyingo Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'inzindi nzego z'umutekano zikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi mu Kagari ka Nyakibungo bafashe abantu 42 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Aba baturage bafatiwe mu ishyamba rya Leta riri mu Mudugudu wa Banga barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n'amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kw'aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n'abandi baturage batuye mu Kagari ka Banga. Yagize ati :

    'Abaturage baturiye ririya shyamba nibo batubwiye ko hari abantu, guhera mu ntangiriro z'ukwezi kw'ukwakira, buri wa kane bagenda rwihishwa bakajya muri iryo shyamba kurisengeramo baturutse ahantu hatandukanye. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dufatanya n'izindi nzego zifasha abaturage kwicungira umutekano zikorera muri uwo murenge turabafata.'

    SP Kanamugire yavuze ko benshi mu bafashwe ari abayoboke bo mu itorero rya ADEPR baturuka mu Karere ka Gisagara mu mirenge ya Gishubi, Mamba na Muganza. Ati :

    'Muri aba bantu twafashe hari harimo abagore 28, abagabo 9 n'abana 5. Barindwi baturutse mu Murenge wa Gishubi batatu ni abo mu Murenge wa Mamba mu gihe 32 ari abo mu Murenge wa Muganza; muri aba bose bafashwe batatu gusa nibo bo mu idini Gatorika abandi basigaye bakaba ari abo mu itorero rya ADEPR.'

    Yakomeje avuga ko aba bantu uko ari 42 bari begeranye cyane babyigana, kandi nta dupfukamunwa benshi muri bo bafite. Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yasabye abafashwe, n'abandi baturage muri rusange kugendana na gahunda za Leta zashyizweho hagamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi bakirinda gusengera ahantu hatemewe.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru y'aba barenze ku mabwiriza anibutsa ko icyorezo ntaho cyagiye, aboneraho gukangurira buri muntu ko agomba kuva mu rugo yambaye agapfukamunwa kandi akanubahiriza n'andi mabwiriza yose ajyanye no kurwanya COVID-19.
    Src: RNP

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/28/gisagara-polisi-yafashe-abantu-42-mu-ishyamba-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19/

  • Statement on cabinet decisions of 27/11/2020 #rwanda #RwOT

    1. The Cabinet approved resolutions of the previous meeting held on November 11th 2020.

    2. The Cabinet reviewed measures to contain spread of the COVID-19 pandemic. All existing measures and guidelines shall remain in force (including prohibition of movement from 10 PM — 4 AM) with the exception of the following changes that will take effect immediately.

    - Gyms and swimming pools shall resume operations upon assessment of compliance with COVID – 19 preventive measures. The relevant institutions will provide detailed guidelines.

    - Live performances and cultural shows will resume gradually upon fulfillment of COVID – 19 preventive measures. The concerned institutions will provide detailed guidelines.

    Measures will be reviewed after 15 days upon a health assessment.

    Citizens are reminded of the critical importance of complying with health measures including physical distancing, wearing face masks and hand hygiene. Penalties will be applied for non-compliance.

    3. The Cabinet approved the following draft laws:

    - Draft law governing collective investment schemes in Rwanda.
    - Draft law approving the ratification of a financing agreement, between the Government of Rwanda and the International Development Association (IDA), for the second urban development project, signed in Kigali, Rwanda on November 12th 2020.

    - Draft law approving the ratification of a grant agreement, between the Government of Rwanda and the International Bank for Reconstruction and Development (IBRD) acting as an implementing agency of the Global Environment Facility and for the second urban development project, signed in Kigali, Rwanda on November 12th 2020.

    - Draft law approving the ratification of a loan agreement, between the Government of Rwanda and the International Bank for Reconstruction and Development (IBRD) acting as an implementing entity for the Pilot Program for Climate Resilience under the Strategic Climate Fund for the second urban development project, signed in Kigali, Rwanda on November 12th 2020.

    4. The Cabinet approved the following forest concession agreements:
    - Agreement between the Government of Rwanda and East Africa Bamboo Forest Industry Limited.

    - Agreement between the Government of Rwanda and Kwigira for Management and Environment Limited.

    - Agreement between the Government of Rwanda and Shagasha Tea Company Limited.

    - Agreement between the Government of Rwanda and Nshili Kivu Tea Factory Limited.

    5. The Cabinet approved a Presidential order establishing the national land use and development master plan.

    6. The Cabinet approved the revised downstream petroleum policy.

    7. The Cabinet made the following appointments:

    National Cyber Security Authority

    - Amos Kamugabirwe, Chief Financial Officer

    - Toussaint Lionel Maniriho, Chief Finance and Administration Officer

    - Ghislaine Kayigi, Chief Cybersecurity Standards Officer

    8. AoBs

    - The Minister of Local Government informed Cabinet of the international day of persons with disabilities (IDPD) scheduled on December 3rd 2020.

    - The Minister of Justice/Attorney General informed Cabinet of the 72nd anniversary of the universal declaration of human rights, scheduled on December 10th 2020.

    Kigali, November 27th 2020

    Dr. Edouard Ngirente
    Prime Minister

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/statement-on-cabinet-decisions-of-27-11-2020

  • Amakuru Mashya: Ibitaramo byakomorewe nyuma y' igihe kirekire bifunze #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye , Inama y'Abaminisitiri yateranye Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020 , aho yemeje ko ibitaramo, inzu zikorerwamo siporo (gyms) n'ahakorerwa siporo yo koga byongera gukora nyuma y'amezi umunani bifunzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi nama yize ku ngamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 yanzuye ko  'Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse imyidagaduro n'ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.''

    Amabwiriza ajyanye n'uko ibitaramo n'ibindi byakomorewe bizashyirwa mu bikorwa hirindwa COVID-19 azatangwa n'inzego zibishinzwe.

    Ibitaramo bigiye kongera gusubukurwa nyuma y'amezi agera ku icyenda bihagaritswe.

    Tariki 08 Werurwe 2020 nibwo Umujyi wa Kigali wategetse ko ibikorwa by'imyidagaduro bihagarara kugeza igihe bazongera kubikomorera.


    Ibitaramo bizagenda bifungurwa buhoro buhoro

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/28/amakuru-mashya-ibitaramo-byakomorewe-nyuma-y-igihe-kirekire-bifunze/

  • BK yahaye Abanyarulindo ibiti by’imbuto, iby’isombe n’ibigaburirwa amatungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarulindo bakunda ibiti bya grevelia kuko bibaviramo imihembezo y
    Abanyarulindo bakunda ibiti bya grevelia kuko bibaviramo imihembezo y’ibishyimbo

    Ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, abakozi ba BK bagiye mu Murenge wa Rusiga gutangiza igikorwa kizageza mu mwaka utaha wa 2021, cyo gutera ibiti bigera ku bihumbi 105 mu Tugari twa Kirenge na Taba.

    Ibi biti birimo iby’imbuto za avoka n’indimu, iby’isombe n’ibivangwa n’imyaka bigaburirwa amatungo (Lecena na Caleandra), ndetse na grevelia zivamo imbaho n’imishingirizo y’ibishyimbo.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga w’Ikigo ‘Entreprise Multi-Services EMS’ gitegura ingemwe z’ibyo biti kikanafatanya n’abaturage kubitera, Bizimana Modeste, avuga ko mu Karere ka Rulindo bafite amashyamba ahagije ariko bakeneye ibiti bibafasha kunoza imirire.

    Bizimana avuga ko ibiti bizaterwa kuri hegitare 250 mu gihe kingana n’umwaka umwe umushinga uzamara, kuva muri Kamena uyu mwaka kugera mu mpera za Gicurasi 2021.

    Abaturage bazabyitaho kugeza bikuze bigatanga umusaruro, na bo bateganyirijwe ibihembo by’amatungo magufi agizwe n’ihene 50.

    Umunyamabanga muri Banki ya Kigali, Nkusi Emmanuel, yizeza abaturage b’i Rulindo kuzakomeza kubafasha no mu yindi mishinga, ariko ko bagomba kwita ku biti byatewe bikazajya bigaragarizwa BK ko bitanga umusaruro.

    Hatewe n
    Hatewe n’ibiti bitanga isombe

    Nkusi yagize ati “Rulindo ni akarere gafitanye amateka na BK, mu mafaranga y’inyungu ni mo ubuyobozi bukuru bwa BK bwemeje ko buzafashisha abaturage mu mishinga itandukanye, harimo n’uwo kubungabunga ibidukikije turimo uyu munsi”.

    Umuturage wo ku Kirenge witwa Kayitare Servilien, ashima uburyo bagiye kubona imihembezo y’ibishyimbo kuko baterewe ibiti bya grevelia, ariko ko bazanabona ibyo bagaburira amatungo bya lecena na caleandra.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mulindwa Prosper, avuga ko BK bayibona nk’umufatanyabikorwa w’ibihe byose, kandi ko ubwo yateye ibiti na yo yizeye inyungu y’igihe kirambye muri Rulindo.

    Ibiti bigaburirwa amatungo byitezweho kuzaba byeze mu gihe cy’umwaka umwe n’igice, naho iby’imbuto, isombe, grevelia na acacia bikaba byitezweho gutanga umusaruro mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

    BK ifatanyije n
    BK ifatanyije n’Akarere ka Rulindo na Meteo Rwanda bateye ibiti bivangwa n’imyaka bizatanga ibiribwa ku bantu no ku matungo ndetse bikabafasha kurengera ibidukikije

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimbale Gahigi, mu izina rya Minisitiri w’Ibidukikije yahagarariye, avuga ko uretse gutanga ibiribwa no gukorwamo ibintu binyuranye, ibiti bituma habaho umwuka mwiza abantu bahumeka.

    Nk’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’iteganyagihe, Aimable Gahigi avuga ko ibiti bigira uruhare rukomeye mu gukurura ibyuka byoherezwa mu kirere, bikaba ari byo bihungabanya ikirere kikarekura imvura nyinshi iteza imyuzure n’inkangu cyangwa amapfa aterwa no kubura imvura.

    Akarere ka Rulindo ni kamwe mu dupfusha abantu benshi buri mwaka bitewe n’imvura nyinshi iteza inkangu zikagwira inzu z’abaturage.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/bk-yahaye-abanyarulindo-ibiti-by-imbuto-iby-isombe-n-ibigaburirwa-amatungo

  • Karidinali Kambanda yageze i Vatican aho agiye kwambikwa imyambaro y’Ubukaridinali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda arahabwa imyambaro y
    Karidinali Kambanda arahabwa imyambaro y’Ubukaridinali kuri uyu wa Gatandatu i Vatican

    Ni umuhango ubera i Roma mu Butaliyani, aho bitaganyijwe ko aba Bakaridinali bashya bahabwa imyambaro yiganjemo ibara ritukura ndetse n’impeta bahabwa na Nyirubutungane Papa Francis ku giti cye.

    Ikinyamakuru Vatican News kiravuga ko mu myambaro bahabwa harimo amakanzu yiganjemo ibara ritukura, n’ingofero itukura yagenewe Abakaridinali.

    Ibara ritukura mu makanzu y’Abakaridinali, rikaba risobanura ko biyemeje gutanga ubuzima bwabo ku bwa Kiliziya. (usque ad sanguinis effusionem, “kugeza ubwo kumena amaraso yabo”).

    Ingofero zitukura zitegereje kwambarwa n
    Ingofero zitukura zitegereje kwambarwa n’Abakaridinali bashya

    Kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, umuhango wo kwakira Abakaridinali bashya, basuhuzwa na bagenzi babo basanze ntabwo uri bukorwe.

    Ikindi ni uko hari Abakaridinali bashya babiri batabashije kugera i Vatican, kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zitabemerera gukora ingendo. Abo ni Karidinali Cornelius Sim wa Brunei ndetse na Jose Fuerte Advincula wa Philippines.

    Biteganyijwe ko aba babiri bazahabwa umwanya wabo wo kwakira amakamba yabo.

    Nyuma yo guhabwa umwambaro w’Ubukaridinali, biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda, azatura igitambo cya misa mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa izasomwa ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi ku isaha y’i Vatican, hakazaba ari saa kumi z’igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

    Kambanda Antoine yagizwe Karidinali ku itariki ya 25 Ukwakira 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karidinali-kambanda-yageze-i-vatican-aho-agiye-kwambikwa-imyambaro-y-ubukaridinali

  • Musenyeri Kambanda arimikwa nka Cardinal #rwanda #RwOT

    Ibi birori bidasanzwe birabera I Vatican kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2020, gusa nk’uko byatangajwe hari bamwe mu baherutse kugirwa aba Cardinal batarabasha kwitabira ibi birori.

    Itangazo ryaturutse I Vatican rivuva ko muri 13 baherutse kugirwa aba-cardinal, babiri ntibabashije kujya i Vatican kubera amabwiriza akomeye ibihugu byabo byashyizeho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Abo barimo Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines. Ingofero n’impeta zibagira aba-cardinal bo bazazihabwa nyuma.

    Abahabwa ubu-cardinal baraza kwambikwa ingofero itukura nk’ikimenyetso cy’uko bashobora kwitangira Kiliziya ku buryo bashobora no guhara ubuzima bwabo.

    Misa iza gutangirwamo ubu-cardinal irabera muri Bazilika ya Mutagatifu Pawulo, iritabirwa n’abantu bake mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Musenyeri-Kambanda-arimikwa-nka-Cardinal

  • Imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri 'Gyms’ n’ibitaramo byakomorewe #rwanda #RwOT

    Ni imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2020.

    Iyi nama iterana buri byumweru bibiri yize ku ngamba zashyizweho mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Yemeje ko amasaha y’ingendo agumishwa nk’ibisanzwe aho zibujijwe guhera saa Yine z’Ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    Mu ngamba nshya zatangajwe harimo ko 'Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.”

    Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko amabwiriza arambuye ku buryo ibi bikorwa bizasubukurwa azatangwa n’inzego zibishinzwe.

    Kimwe n’ibindi bikorwa remezo by’imikino inyuranye, Gym zafunzwe guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

    Tariki ya 8 Kamena 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yatangiye gukomorera siporo zitandukanye, ihereye ku zikorwa abantu bategeranye zirimo iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking) n’imikino ngororamubiri.

    Indi mikino yakomorewe guhera ku wa 13 Nyakanga, ni Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Njyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, Gymnastics (byose biba bigomba gukorwa gusa n’abari mu myitozo kandi bikabera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi).

    Ibitaramo nabyo byahagaritswe bwa mbere ku wa 8 Werurwe 2020, ubwo Umujyi wa Kigali watangazaga ihagarikwa ry’igitaramo cyo guhimbaza Imana cy’umuhanzi Adrien Misigaro cyiswe ‘Each One Reach One’ n’icyiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’ cyari cyatumiwemo umuhanzi Cecile Kayirebwa.

    Kuva icyo gihe nta gitaramo cyongeye kuba ndetse byatumye abahanzi bahindura umuvuno, bakajya bishimana n’abakunzi b’ibihangano byabo bifashishije internet.

    Kuri ubu abahanzi n’amatsinda basa n’abongeye kugira icyizere ko ubuzima bugiye kongera kuba nk’ubusanzwe kuri bo ndetse ab’inkwakuzi bamaze no guteguza abakunzi babo igihe bazakoreraho ibitaramo.

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwandahamaze kuboneka abantu 5872 banduye mu gihe abamaze gukira ari 5872. Abantu 428 nibo bakiri kwitabwaho mu gihe 47 bitabye Imana.

    Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

    Kuri ubu hari inkingo eshatu zamaze kugaragaza ko zitanga icyizere cyo guhangara COVID-19, harimo urukingo rwa Pfizer ifatanyije na BioNTech, urwa Moderna n’urwa AstraZeneca. Mu gihe haba hagize urwemezwa bidasubirwaho, u Rwanda rwiteguye kurwakira.

    Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’abantu, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Imyitozo-ngororamubiri-ikorerwa-muri-Gyms-n-ibitaramo-byakomorewe

  • Dr Habumuremyi yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw #rwanda #RwOT

    Umwanzuro ku rubanza rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2020.

    Mu rukiko harimo abiganjemo bake mu bagize umuryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi mu gihe uburana yari muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

    Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ingana na miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw mu gihe Serushyana Charles bareganwa yagizwe umwere ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Ubushinjacyaha buvuga Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 17,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo uwahawe sheki, yageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko afungwa imyaka itanu ndetse Urukiko rukakira ikirego rukemeza ko Christian University ihamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu kandi byombi bigahamywa Dr Habumuremyi.

    Umushinjacyaha yasabye ko Christian University icibwa ihazabu ya miliyoni 175 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye na miliyoni 1 Frw ku cyaha cy’ubuhemu.

    Serushyana Charles wari ushinzwe Umutungo muri Christian University we yasabiwe gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 87.5 Frw.

    Dr Habumuremyi we yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye naho ku cyaha cyo cyaha cy’ubuhemu asabirwa gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Muri uru rubanza kandi haregewe indishyi, aho Ngabonziza uri mu bahawe sheki zitazigamiye ubwo yari yahawe akazi ko kugemura mudasobwa muri Christian University kuri miliyoni 12.5 Frw, sheki bamuhaye ngo yayijyanye muri Zigama CSS basanga nta mafaranga ariho.

    Habumuremyi ngo yihutiye kumusaba imbabazi, banagirana amasezerano mashya, ariko muri Werurwe 2020 aza kumuha indi sheki itazigamiye.

    Yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 5 Frw z’indishyi z’akababaro, no kwishyura amafaranga ye arimo ingwate yatanze ntayisubizwe.

    Mu byasabye indishyi kandi harimo Nkurunziza Charles wari uhagarariwe n’umwavoka we, wabwiye Urukiko ko yagurije Habumuremyi miliyoni 38 Frw, ayamuha ku giti cye, agiye kumwishyura amuha sheki itazigamiye.

    Yasabye Urukiko kumuhesha miliyoni 38 Frw yamugurije, hakiyongeraho na miliyoni 5.7 Frw yashoboraga kuba yarayabyajemo, akavamo ibindi bikorwa ndetse agatunga umuryango.

    Yanasabye indishyi z’akababaro za miliyoni 10 Frw, hakiyongeraho igihembo cya avoka cya miliyoni 3 Frw, ikurikirana rubanza rya 500 000Frw n’amagarama y’urubanza.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yabwiye urukiko ko abamushinja ibyaha birengagiza uko ibintu byagiye bikurikirana, kuko icyo yatanze cyari sheki y’ingwate yahaye Ngabonziza Jean Bosco.

    Yavuze ko abahawe sheki bose hari amafaranga bagiye bishyurwa, ku buryo bitafatwa ko bahawe sheki zitazigamiye, ahubwo zari ingwate. Byongeye, ngo ibyo yakoze byose byari mu izina rya Christian University, ku buryo nta bamugurije amafaranga, ahubwo yagurijwe Kaminuza.

    Yavuze ko iyo umuntu ari umwere nta gihano afatirwa ndetse nta n’indishyi ashyirwaho, bityo Urukiko rutabiha agaciro kuko nta cyaha cyabayeho cyaba icy’ubuhemu cyangwa gutanga sheki zitazigamiye.

    Yasabye Urukiko kumugira umwere akarekurwa kuko kuva yavuka ngo yari ataragezwa imbere y’ubutabera, akaba arwaye ku buryo atagishobora kubonana n’abaganga bamwitaho mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Dr Habumuremyi afungwa imyaka itatu, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

    Dr Habumuremyi waregwaga ibyaha bibiri yagizwe umwere ku cyaha cy’ubuhemu. Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaje neza uko yagikoze ngo butange ibimenyetso bishingirwaho agihamywa kuko buterekanye uko amafaranga yakoreshejwe mu nyungu ze, uwo yayahaye.

    Urukiko rwarebye muri dosiye rusanga hari abantu Dr Habumuremyi yahaye sheki zitazigamiye yahaye abantu batandukanye n’izindi yashyizeho umukono mu izina rya kaminuza ye.

    Rwavuze ko ibyo bihagije ngo bishingirweho hemezwa ko yatanze sheki zitazigamiye kuko atabasha kuzivuguruza. Urukiko rusanga mu mvugo ze adahakana ko izo sheki zitazigamiye bityo icyaha kimuhama.

    Dr Habumuremyi watawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, nka Perezida n’uhagarariye Kaminuza ya Christian University of Rwanda, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze, zirimo izari mu mazina ya kaminuza yasinyeho n’izindi ziri mu mazina bwite ariko zitazigamiye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Habumuremyi-yakatiwe-gufungwa-imyaka-itatu-n-ihazabu-ya-miliyoni-892-Frw

  • Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umuryango we akoresheje ishoka #rwanda #RwOT

    Muri Afurika y' Epfo mu Ntara ya East Cape haravugwa inkuru y' umugabo , Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwica umugore n'abana be batanu akoresheje ishoka.

    Amakuru avuga ko aho abo bantu biciwe, Polisi yahasanze ishoka bikekwa ko ariyo yakoreshejwe hicwa umugore w'imyaka 42 n'abana be batanu bafite amezi ari hagati y'atandatu n'imyaka icumi.

    Itangazo Polisi yasohoye rivuga ko uwo mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2020, ashaka guhungira muri Zimbabwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/28/polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-ukekwaho-kwica-umuryango-we-akoresheje-ishoka/