Category: Uncategorized

  • Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugaragara cyane mu bashakanye (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzimana akangurira abantu kwipimisha SIDA n
    Dr Nsanzimana akangurira abantu kwipimisha SIDA n’ubwo baba babana bizeranye

    Ibyo ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018 bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, agira inama abashakanye ko n’ubwo baba bizerana bakwiye kujya bipimisha virusi itera SIDA kuko hashobora kugira uwandura.

    Agira ati “Icyorezo cya SIDA kiragenda kigabanuka, ikibazo gisigaye mu ngo zibana zituje ariko hari ubwo usanga umwe mu bashakanye azanira ubwandu mugenzi we ntibabimenye kubera cya cyizere. Twabonye rero ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu miryango itekanye izi ko nta kibazo ifite”.

    Ati “Aha rero birasaba ingufu kubwira umuntu ngo ni byiza kwizera uwo bashakanye ariko akamenya ko umuntu ari umuntu. Abantu barasabwa kwipimisha, kugira ngo barebe niba hari umwe mu bashakanye waba yaraciye ahantu akayizana kuko bibagiraho ingaruka bombi ndetse no ku bana babyara”.

    Ibyo biravugwa mu gihe ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 84% gusa by’Abanyarwanda ari bo bipimishije ku buryo bazi uko bahagaze, kandi u Rwanda rwarihaye intego y’uko abazi uko bahagaze baba bageze kuri 95% mu myaka 10 iri imbere.

    Kugira ngo iyo ntego igerweho, Dr Nsanzimana avuga ko icy’ibanze ari ukumenya impamvu abo 16% basigaye batipimisha bityo bakoroherezwa kubona iyo serivisi.

    Ati “Birasaba ko tumenya impamvu abo batipimishije, icyo twabonye ni uko hari n’abadafite umwanya wo kwipimisha, bavuga ko bifuza ko byabasanga aho bari. Ni na ho havuye igitekerezo cyo gushaka uko umuntu yakwipima (self-testing), ubu umuntu yajya kuri farumasi akagura agakoresho akipima, cyane ko hari benshi batipimisha banga ko abaturanyi bamenya ibyabo”.

    Ubwo bushakashatsi bwerekanye kandi ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76.9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52.4% gusa ndetse banafata ibisubizo byabo.

    Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

    Kugeza ubu mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA baracyari kuri 3%, muri bo abari ku miti igabanya ubukana bwayo bageze kuri 98%.

    Intego isi yihaye ni uko SIDA yaba yacitse burundu muri 2030, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rikaba rikomeje gufasha ibihugu kugira ngo bizagere kuri iyo ntego, cyane ko ngo uburyo bwo kwirinda icyo cyorezo buhari.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ubwandu-bushya-bwa-virusi-itera-sida-bugaragara-cyane-mu-bashakanye-ubushakashatsi

  • Giscard d’Estaing wayoboye u Bufaransa yishwe na Coronavirus #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wabaye Perezida w’u Bufaransa guhera mu 1974 kugeza mu 1981 yari amaze iminsi arwariye mu Mujyi wa Tours kubera ibibazo by’indwara z’ubuhumekero byafashe indi ntera kubera Coronavirus. Yasezerewe mu bitaro hagati mu kwezi k’Ugushyingo.

    Umuryango yashinze watangaje ko Giscard yaguye iwe mu rugo azize coronavirus. Bagize bati 'Ubuzima bwe bwari bumeze nabi kubera ingaruka za Covid-19.'

    Bakomeje batangaza ko kubera ibyifuzo yatanze mbere yo gupfa, ikiriyo cye kizakorwa mu buryo bwihariye ku mabwiriza y’umuryango.

    Giscard yaherukaga kugaragara mu ruhame umwaka ushize tariki 30 Nzeri ubwo yari yitabiriye ikiriyo cya mugenzi we nawe wayoboye u Bufaransa, Jacques Chirac wanamubereye Minisitiri w’Intebe.

    Yibukirwa ku ngamba yagiye azana ku buyobozi bwe zigamije kuvugurura imiyoborere n’amategeko y’u Bufaransa, nk’aho hagiyeho itegeko rya gatanya yumvikanyweho, gushyiraho itegeko ryemera gukuramo inda no kugabanya imyaka yo gutora ikaba 18.

    Yagiye ku butegetsi afite imyaka 48 u Bufaransa bumaze igihe buyoborwa na General de Gaulle, azana gahunda yo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza. Nubwo yaje asa nk’ukunzwe, ntabwo yabashije gutorerwa manda ya kabiri kuko yatsinzwe na François Mitterrand.

    Giscard niwe wagize igitekerezo bwa mbere cyo guhuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bikize mu 1975, ari naho haje kuvamo igitekerezo cya G7, ibihugu birindwi bikize ku isi, aho kuri ubu buri mwaka haba inama y’abayobozi babyo.

    Yavutse mu muryango wishoboye ndetse yiga mu mashuri meza mu Bufaransa nko mu ryitwa Ecole Polytechnique. Ubwo yari afite imyaka 18 yinjiye mu ngabo z’u Bufaransa ndetse arwana mu ntambara ya kabiri y’isi.

    Yatangiye ubuzima bwa politiki mu 1959 ubwo yagirwaga Minisitiri w’imari.

    Muri uyu mwaka, Giscard yashinjwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byatanzwe n’umunyamakuru wo mu Budage Ann-Kathrin Stracke. Uwo munyamakuru yatangaje ko ubwo bagiranaga ikiganiro mu 2018 yamukorakoye, icyakora Giscard n’abamwunganira mu mategeko barabihakanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Giscard-d-Estaing-wayoboye-u-Bufaransa-yishwe-na-Coronavirus

  • Moving from Traditional Mining to Modern Mining: Rwanda looks at Skilled personnel with qualification in Mining #rwanda #RwOT

    By Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

    As Rwanda prepares to celebrate International Mining Day on December 4, 2020, there is growing evidence that Rwanda wants to keep pace with the mining sector's transition from a traditional to a more advanced and knowledgeable Mining.

    Normally when Mining companies are employing Workers, they select ordinary men, boys, girls and women but you find that a large number are workers who do not have the knowledge in Mining and it is only done because they have the energy to dig.

    Often, we hear of mining accidents that kill people or tectonic blasting used in mining that sometimes destroy houses or injure people.

    This adds to the fact that even production can be lost if not properly monitored due to a lack of information on the type of stones to be discarded from the desired ones even if such cases are not reported.

    Apparently, Rwanda should focus on improving the mining sector and increasing its professionalism and work on information and knowledge based modern mining.

    This will also help in the protection of natural resources and environmental/ecological resources protection as knowledge will be the driving force in this field.

    On Monday November 30, officials from Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board joined students of mining and geology, University of Rwanda to reflect on the skills contribution to the development of the mining sector in Rwanda.

    The discussions were part of a series of activities to mark mining week ahead of the International mining day slated on Friday 4, December.

    Setting the tone for the event, the opening discussion provided an overview of the mining sector and an understanding of skills and modern equipment as cornerstones of the development of the sector at large.

    Under the theme 'Contribution of skills and modern equipment in the development of the mining sector' the International Mining Day in Rwanda will be celebrated at Rutongo School of Mining.

    This celebration will be coupled with the official launch of the campaign to sensitize mining operators to employ skilled personnel and to use modern equipment to modernize the sector.

    'We chose this theme for two reasons: to increase the level of safety and to increase production' Dr. Ivan Twagirashema, the Deputy CEO of Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board told a group mining operator on Wednesday December 2, 2020 during a study tour at New Bugarama Mining, Burera district.

    Dr. Ivan explained that New Bugarama Mining was selected as a model company due to its commitment in using skilled personnel and use of modern equipment. 

    The governor of Northern province Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney who also joined the group during the study tour asked mining operators to give a chance to their children to study acquire skills in mining.

    'In the days to come this sector will employ only skilled personnel, people who are able to use skills and modern equipment. So, let these people be your children, give them their right to study.'

    61

    The post Moving from Traditional Mining to Modern Mining: Rwanda looks at Skilled personnel with qualification in Mining appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/03/moving-from-traditional-mining-to-modern-mining-rwanda-looks-at-skilled-personnel-with-qualification-in-mining/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=moving-from-traditional-mining-to-modern-mining-rwanda-looks-at-skilled-personnel-with-qualification-in-mining

  • Abakinnyi ba Rayon Sports berekeje i Rubavubafite akanyamuneza #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yerekeje i Rubavu gukina na Rutsiro mu mukino ufungura shampiyona umwaka w’imikino 2020-2020 nyuma yo guhabwa umushahara wabo, ni mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’amikoro muri iyi kipe.

    Rayon Sports yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro aho yari yarahagaritse amasezerano y’abakinnyi kuva muri Mata 2020 kugeza mu Gushyingo 2020 bongeye gusubukura imyitozo, ndetse bamwe batekerezaga ko ishobora kuzagorwa n’uyu mwaka w’imikino, na bamwe mu bakinnyi batangiye imyitozo mu ntangiriro z’Ugushyingo ntibari bizeye ko imishahara yabo izazira igihe.

    Ibi byose bikaba byaratewe n’impinduka zabaye muri iyi kipe, aho bamwe mu bayifashaga mu buzima bwayo bwa buri munsi mu gihe bategereje amafaranga y’umuterankunga, muri iyi minsi bivugwa basa n’abayiri kure.

    Mbere yo gukina umukino ufungura shampiyona na Rutsiro FC ku munsi w’ejo i Rubavu, abakinnyi ba Rayon Sports bamanukanye ibyishimo, morale ari yose ni nyuma yo guhembwa ukwezi k’Ugushyingo.

    Gusa aba bakinnyi n’ubwo bahawe amafaranga y’umushahara, ntabwo iyi kipe irishyura abakinnyi amafaranga baguzwe(kuri bamwe), ngo nabo bakaba basabwe kwihangana kuko bizakemuka mu minsi ya vuba.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukina na Rutsiro nyuma yo guhabwa amafaranga yabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-berekeje-i-rubavubafite-akanyamuneza

  • Abahinzi n’abatunganya kawa bagiye kwiga mu gihe cy’imyaka ine bafashijwe n’u Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo ICU cyahuguye abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere kawa mu Rwanda kugira ngo bategure amahugurwa bazamaramo imyaka ine
    Ikigo ICU cyahuguye abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere kawa mu Rwanda kugira ngo bategure amahugurwa bazamaramo imyaka ine

    Ayo mafaranga yose asaga miliyari ebyiri n’igice z’amanyarwanda, yatangiye gukoreshwa nk’uko byatangajwe na ICU ku wa kabiri tariki 01 Ukuboza 2020, mu nama yahuje abahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere ikawa y’u Rwanda.

    Ikigo ICU ni cyo kizatanga amahugurwa ku bagize uruhererekane nyongeragaciro rwa kawa, gifatanyije n’icyitwa Kahawatu Foundation ndetse na Positive Planet International, mu mushinga uzamara imyaka ine wiswe Coffee Value Chain Development Project (CVCD).

    Umuhuzabikorwa wa ICU, Julia Anbalagan, yavuze ko muri uyu mushinga bazahugura abantu barenga ibihumbi cumi na bine (14,000) barimo abahinzi ba kawa hamwe n’abakozi bo mu nganda zayo zigera kuri 20 hirya no hino mu gihugu.

    Anbalagan avuga ko aba bose bazahabwa ubumenyi ku gukora kinyamwuga, ku bikorwa remezo n’ibikoresho bikenewe, ndetse no gusesengura ubushobozi bwa buri cyiciro mu kugira imari ihagije yateza imbere ikawa mu Rwanda.

    Avuga kandi ko bazafatanya n’Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB) mu gusesengura ibijyanye n’icyuho kiri mu kubonera isoko ikawa y’u Rwanda.

    ICU n’ibigo bafatanyije babanje gukora ubushakashatsi bugaragaza ko amahugurwa akenewe kugira ngo ikawa y’u Rwanda igire ubuziranenge mpuzamahanga, kandi ibone isoko hirya no hino ku isi no ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko.

    Anbalagan avuga ko ICU idashobora kugira uruhare mu guhindura ibiciro ku masoko mpuzamahanga, ariko ko icyo bazafasha abahinzi ari ukongera umusaruro kuri buri giti cya kawa, kuyitunganya neza no gufataho nke(samples) bakayishakira abasogongezi.

    Yagize ati “Niba mufite igiciro kimwe cya kawa kuri buri giti, hanyuma mukongera umusaruro wenda ukava ku biro bibiri kuri buri giti ukagera ku biro bine, mwabona inyungu irushijeho, aha ni ho tuzashyira imbaraga mu gufasha abahinzi”.

    Uwitwa Eliabu Bizimana uhinga ikawa mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, avuga ko atabasha kumenya neza inyungu akura muri uyu mwuga, ariko ko yaganiriye n’umuhinzi mugenzi we wabashije kubara neza igihombo yagize.

    Ati “Uwo mugenzi wanjye yafashe agakaye atangira kubara agishyira urugemwe rwa mbere rwa kawa mu murima, areba ibyo yahaye abahinzi, ifumbire n’ibyatsi yakoresheje mu gusasa, arasarura ajyana ku ruganda, buri kantu kose yagiye akabara, ambwira ko yahombye ibihumbi bitatu”.

    Bizimana yahaye ikaze inyigisho bagiye guhabwa na ICU ifatanyije n’ibindi bigo, avuga ko yiteguye kwiga agamije kubonera umusaruro we isoko mu Rwanda no mu mahanga.

    Bizimana yaje mu nama ya ICU ari kumwe na Nsabayesu Jerôme uhinga kawa akanakorera uruganda rwa ‘Koperative Gishyita Coffeee’ y’i Karongi mu Burengerazuba.

    Nsabayesu na Bizimana babona amafaranga atarenga 230 kuri buri kilo kimwe cy’ikawa y’ibitumbwe bagemurira urwo ruganda, kikaba ari igiciro kidashobora kurenga aho kuko ari cyo bashyiriweho na NAEB.

    Uruganda ‘Gishyita Coffee’ ntabwo rubasha kugurisha hanze y’igihugu umusaruro rutunganya ubarirwa hagati ya toni 300-400 buri mwaka, bitewe n’ubuziranenge budahagije no kuba nta baguzi bo mu mahanga baziranye na rwo.

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri NAEB, Ntakirutimana Corneille, avuga ko mu myaka itatu ishize umusaruro wa kawa u Rwanda rwohereza mu mahanga wagumye kuri toni hagati y’ibihumbi 20-23 buri mwaka.

    Iyi kawa yinjiriza u Rwanda amadolari ya Amerika abarirwa hagati ya miliyoni 60-69, akaba ahwanye n’amanyarwanda kuva kuri miliyari 60-68.

    Ntakirutimana yagize ati “Ntabwo tuzajya guhangana n’ikawa y’ibindi bihugu ku bwinshi kuko baturusha, ahubwo tuzahangana mu bwiza bwa kawa tujyana mu mahanga”.

    Ntakirutimana avuga ko hari abagurisha ikawa itarera cyangwa bakajya kuyitonorera ku nsyo zo mu ngo iwabo, bigatuma itakaza ubuziranenge ku masoko mpuzamahanga, bikayiviramo kugurishwa ku giciro gito cyane.

    Uyu muyobozi muri NAEB avuga ko ubufasha bwa ICU n’ibindi bigo buzajya kurangira muri 2024 ikawa y’u Rwanda isigaye yinjiriza Leta arenga miliyoni 95 z’amadolari ya Amerika (ni amanyarwanda angana na miliyari 94).

    Avuga ko aya mahugurwa azafasha buri muhinzi wa kawa kuyikorera neza, kuyisazura no kuyifumbira mu rwego rwo kongera umusaruro wayo, ariko ko ubwiza bwa kawa buzaterwa n’uko yagemuwe ku ruganda.

    Aha naho(ku ruganda) bazasabwa gukurikirana umuhinzi kugira ngo ibyo asabwa byose abyuzuze, ndetse ko umucuruzi ujyana ikawa mu mahanga na we atazaba yicaye, ahubwo azaba ashakisha amasoko atanga igiciro cyiza k’umuhinzi n’undi wese ukora mu ikawa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/abahinzi-n-abatunganya-kawa-bagiye-kwiga-mu-gihe-cy-imyaka-ine-bafashijwe-n-u-burayi

  • APR FC yageze muri Kenya, ubutumwa Afande Mubaraka Muganga yabahaye mbere yo guhagaruka(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC ubu irabarizwa mu gihugu cya Kenya aho igiye gukina na Gor Mahia umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, mbere yo guhaguruka umuyobozi w’iyi kipe Maj. Gen. Mubaraka Muganga akaba yasabye aba bakinnyi kwigirira icyizere kuko n’ubuyobozi bwabo bukibafitiye.

    APR FC yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia, umukino ubanza APR FC yatsinze 2-1, ikaba igiye isabwa kunganya gusa.

    Mbere yo guhaguruka, APR FC yaganirijwe n’umuyobozi wayo, Maj. Gen. Mubaraka Muganga, abibutsa ko ari abakinnyi b’intoranywa bityo ko bagomba guhatana bifitiye icyizere kuko n’ubuyobozi bukibafitiye.

    Ati“Mugende mwifitiye icyizere, natwe turakibafitiye, muri abakinyi beza b’intoranywa b’abanyarwanda bateguwe neza bahabwa abatoza beza, tubizeyeho byinshi kandi murabishoboye.'

    'Ni urugamba nk’izindi, Gor Mahia ni ikipe nziza ndetse ikomeye ariko twakinnye nayo hano ndetse mwabonye ko kuyitwaraho neza bishoboka, mugende mukine mwumva ko uyu ari wo mukino wa nyuma indi mikino izaza nyuma.'

    Ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda saa 7h15′ za ni joro ku munsi w’ejo, yarageze muri Kenya aho umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020 saa 15h za Kigali.

    Jacques Tuyisenge yumva impanuro za Afande Mubaraka

    Myugariro Prince Buregeya asuhuzanya n’umuyobozi we

    Abwira Danny Usengimana ati niba uri imbere y’izamu nta kindi ubu ugomba gukora atari uguteramo

    Afande Mubaraka Muganga yaganiriye kandi n’abatoza mbere yo guhaguruka

    Abakinnyi ba APR FC bageze muri Kenya, uri imbere Bukuru asohoka mu ndege

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yageze-muri-kenya-ubutumwa-afande-mubaraka-muganga-yabahaye-mbere-yo-guhagaruka-amafoto

  • COVID-19: 50th death, 46 new cases #rwanda #RwOT

    According to a statement from the Ministry of Health released last night, the deceased is a 45 year old man from Kigali where majority of new cases were found.

    The new cases are from Kigali: 29, Rwamagana: 7, Musanze: 4, Rubavu: 3, Gakenke: 1, Kirehe: 1 and Nyagatare: 1.

    So far 5994 cases have been found out of 631 598 sample tests since the first patient was confirmed in March 2020.

    5575 of them have recovered, 369 are active cases while 50 patients have succumbed to the pandemic.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-50th-death-46-new-cases

  • Three closed Huye factories leave 250 jobless #rwanda #RwOT

    The factories which are now surrounded by bushes include Société Rwandaise des Allumettes (SORWAL) that manufactured matchboxes, GABI involved in food processing and New Rucep, a leather tanning factory.

    SORWAL closed down in 2014 over huge debts in taxes owed to the Government.

    The closure left 125 employees laid off. The firm was auctioned in 2018 and bought by a Malawian, Osman Rafik. At the time it was reported that the plant would provide jobs for 300 but has not yet resumed up to date.

    GABI that sold processed foods especially beans closed in 2012 leaving 98 employees out of jobs. The number excludes casual workers.

    It was said that the closure resulted from unpaid debts worth Rwf 500 million which Rwanda Correction Service (RCS) owed the company.

    New Rucep also halted operations in 2017 and left 35 workers laid off. It was closed following surrounding residents’ complaints for bad smell from the plant’s waste water. The 250 permanent employees that lost jobs are joined by part time workers who also lost job opportunities.

    Some of employees laid off explain that the plants’ closure left them jobless amidst unpaid salary arrears.

    'We had spent six months without salary when the factory closed,' says one of former employees at SORWAL.

    Emmanuel Ngarukiyimfura, a resident of Huye raises fears that bushes surrounding these firms might become a hiding spot for gangsters or wild animals and appeals on concerned officials to take action.

    'The factories grounds have become bushes and arouse worries. There is need to renovate and reuse these structures lest they host wild animals and gangsters that might abuse residents,' he observes.

    The Governor of Southern Province, Alice Kayitesi says they are seeking how to restore operations for halted projects that were beneficial to the community.

    'The Province is concerned with the issue and has taken measures aimed at revamping the factories and other projects that benefited the community,' she explains.

    Kayitesi assures that GABI will resume operations soon because it was discussed during cabinet meeting.

    'In partnership with the Ministry of Trade and Industry, Rwanda Development Board and other top Government institutions have delegated a team to follow up GABI and devise ways of getting it up and running again,' she says.

    'The issue was once discussed in cabinet meeting. We expect it to resume, process produce from residents and return jobs to laid-off workers,' she said.

    The mayor of Huye district, Ange Sebutege says that he personally engages with the investor, Osman Rafik , the owner of SORWAL who promises to start operations soon.

    Michel Campion, one of founders of New Rucep factory explains that they established ways of reducing bad smell from waste water but lacked funds to restore operations.

    He however reveals that the machinery are still in good condition giving optimism to resume whenever funds are available.

    A machinery used to manufacture matchboxes at SORWAL.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/three-closed-huye-factories-leave-250-jobless

  • Mbarushimana Piyo yasohoye indirimbo”Turahamya” avuga imirimo y’Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Piyo, yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise 'Turahamya' igaragaza uburyo Imana yo mu ijuru ikunda ubuzima bw’abayo.

    Mbarushimana Pio, ukoresha izina rya Piyo mu buhanzi, yatangiye kwinjira muri muzika muri uyu mwaka wa 2020, amaze gushyira hanze indirimbo 3. Uyu musore ukora muzika akabivanga n’akazi k’itangazamakuru aho akorera kuri RBA ishami rya Musanze, aganira na InyaRwanda, yavuze agomba gukorana imbaraga agakora muzika nk’uburyo bw’umwuga Imana nibimufashamo.

    Akomeza avuga ko azibanda cyane mu gutambutsa ubutumwa busana imitima ya benshi ku bazajya babasha kumva ibihangano bye. Mu gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), Piyo ahamya ko imbarutso yabaye kuba ari Umukirisito usanzwe usenga cyane mu itorero rya ADEPR, ashimangira ko azajya akora n’izindi ndirimbo zivuga ku bumwe bw’abanyarwanda, n’izindi zifite inyigisho zagira icyo zifasha abatuye Isi muri rusange.
    Piyo umuhanzi uzamukanye ibakwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

    Piyo, yahereye ku ndirimbo yitwa 'Udutabare', akurikizaho 'Iyitwa hari indi si' akaba yakurikije ho 'Turahamya' nk’indirimbo nshya. Avuga ko yashakaga kugaragaza urukundo rw’Imana, yagize ati: 'Ni indirimbo ya Gatatu nkoze muri uru rugendo ndimo rwo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo yitwa Turahamya. Mu by’ukuri nashakaga kugaragaza ko hari byinshi Imana ikora mu buzima bwacu, tukaba dukwiye kubihamiriza isi. Ntabwo dukwiye kuba abana b’ingayi'.

    Akomeza agira ati: 'Muri iki gihe cya Covid-19 ukuboko kw’Imana niko kuri mu ruhande rwacu. Ndashaka kubwira buri umwe wese wagizweho ingaruka n’iki cyorezo ko kuba akiriho byonyine, ari uko Imana ikimufiteho umugambi. Muri iyi ndirimbo mfitemo ishimwe rikomeye, niyo mpamvu igice cyayo kinini ari ukwibyinira, tugatambira Imana kuko nta kindi kirenze twakora ngo tuyinezeze'.

    Indirimbo turahamya wayumvira hano

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mbarushimana-Piyo-yasohoye-indirimbo-Turahamya-avuga-imirimo-y-Imana.html

  • International Day of Persons with Disabilities #rwanda #RwOT

    Press Statement
    Michael R. Pompeo, Secretary of State
    December 2, 2020

    December 3 is the International Day of Persons with Disabilities, a fitting occasion for the United States to reaffirm its commitment to, and support for, the full inclusion of persons with disabilities in daily life of the community. We point with pride to robust public and private enforcement of the Americans with Disabilities Act and to other federal, state, and local laws that guarantee open and equal access to facilities, markets, jobs, goods, and services.

    It is also a fitting occasion to reaffirm that all members of the human family are 'created equal, and are endowed by their Creator with certain unalienable rights, that among these are Life, Liberty, and the pursuit of Happiness.' Each individual must have an equal opportunity to develop his or her unique talents and must be free to pursue their dreams.

    We applaud the participation and leadership of persons with disabilities and their representative organizations in efforts to assure equal access and opportunity, and we recognize those whose vision and hard work are the basis for the technologies on which we rely to ensure that no one is left behind.

    On this International Day of Persons with Disabilities, I am proud to announce the opening of the Access Center at the U.S. Department of State, an interactive facility showcasing assistive technologies that remove barriers for our employees with disabilities. The United States reaffirms our commitment to promoting and protecting the human rights of all and to achieving equal opportunity in education, employment, and participation in civic life for persons with disabilities.

    1

    The post International Day of Persons with Disabilities appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/03/international-day-of-persons-with-disabilities/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=international-day-of-persons-with-disabilities