Category: Uncategorized

  • Bafunzwe bazira kohereza umwana wabo mu mahanga bikamuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe muri abo bana witwa Doudou, wari ukiri munsi y’imyaka y’ubukure yitabye Imana mu kwezi kwa 10 k’uyu mwaka aguye mu nyanja, ubwo bari mu bwato berekeza muri Esipanye. Ni mu gihe se ngo yari yamwohereje kuba umwimukira muri icyo gihugu yizeye ko azavamo umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

    Inkuru dukesha Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) iravuga ko aba bagabo uko ari batatu bahawe iki gihano nyuma y’uko bahamwe n’icyaha cyo gushyira ubuzima bw’undi mu kaga. Icyakora bagizwe abere ku kindi cyaha bashinjwaga cyo kuba abafatanyacyaha mu gucuruza abimukira.

    Aba babyeyi bahamwe kandi n’ibyaha birimo icy’uburangare no kutagira icyo bitaho, kijyanye no kuba barateguye urugendo rw’aba bana ndetse bakanishyura amafaranga yarwo ari na byo byaje kuvamo urupfu rw’umwe muri aba bana ari we Doudou.

    Ku ruhande rw’abashinzwe kuburanira aba babyeyi ariko, bo basanga badakwiye kwitwa abanyabyaha muri iki kibazo ahubwo ngo na bo bagizweho ingaruka, hakaba ngo harabayeho n’uburangare bwa Leta ya Senegal itaragize ubutumwa igeza ku miryango bubaburira kuri ibi ubutabera bwise ibyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/bafunzwe-bazira-kohereza-umwana-wabo-mu-mahanga-bikamuviramo-urupfu

  • Nicolas Sarkozy ashobora gufungwa imyaka ine #rwanda #RwOT

    Sarkozy ashinjwa ko yagerageje guha ruswa abashinzwe inzego z’ubutabera kugira ngo baburizemo iperereza ryakorwaga ku mutungo w’ishyaka rye.

    Kubera iki cyaha cya ruswa umushinjacyaha yasabye ko uyu mugabo yahabwa igifungo cy’imyaka ine, muri yo ibiri akaba ariyo yamara muri gereza. Iki gihano kandi cyasabiwe uwahoze ari umunyamategeko we Thierry Herzog n’umucamanza Gilbert Azibert kubera ubufatanye bagize muri iki cyaha.

    Ubwo yitabaga urukiko ku wa Mbere Sarkozy yabwiye inteko iburanisha ko atigeze akora icyaha cya ruswa yemeza ko azakomeza guhatana kugeza agaragaje ukuri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Nicolas-Sarkozy-ashobora-gufungwa-imyaka-ine

  • Imikino 2 y’umunsi wa 3 yahindutse ibirarane kubera icyorezo cya Coronavirus #rwanda #RwOT

    Umukino Espoir FC yagomgaga kwakiramo Rayon Sports n’uwo Rutsiro FC yagomba kwakiramo Gasogi United ku munsi wa gatatu wa shampiyona, yahindutse ibirarane nyuma y’uko Rayon Sports na Rutsiro FC zikiri mu kato.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Rayon Sports na Rutsiro zashyizwe mu kato k’iminsi 7, ni nyuma y’uko aya makipe yari yahuye ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona byagaragaye ko abakinnyi bane ba Rayon Sports banduye icyorezo cya Coronavirus, ubu bakaba bageze kuri 12 kuko ejo habonetse abandi 8.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikaba izakomeza ku munsi w’ejo ku wa Kane no ku wa Gatanu, aya makipe yo yagombaa kuzakina ejo aho Rayon Sports yagombaga gusura Espoir FC i Rusizi na Rutsiro ikakira Gasogi United i Rubavu.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amauru mu Rwanda 'FERWAFA’ rikaba ryamaze kumenyesha aya makipe ko batazakina iyi mikino kuko yahinduwe ibirarane.

    Uko amakipe azahura ku munsi wa gatatu wa Shampiyona

    Ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020

    Espoir FC vs Rayon Sports (Wasubitswe)
    Etincelles FC vs Musanze FC (Stade Umuganda, 15:30)
    Bugesera FC vs Police FC (Bugesera, 15:00)
    Rutsiro FC vs Gasogi United (Wasubitswe)
    AS Muhanga vs Gorilla FC (Stade Muhanga, 15:00)
    AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:00)

    Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020

    APR FC vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15:00)
    Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda, 15:00)

    Rayon Sports yagaragayemo Coronavirus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imikino-2-y-umunsi-wa-3-yahindutse-ibirarane-kubera-icyorezo-cya-coronavirus

  • President Tshisekedi Accused Of Plotting Parliamentary Coup #rwanda #RwOT

    President Felix Tshisekedi is propping up a plan that aims at dissolving parliament as a means of chopping the massive influence of Joseph Kabila the man he succeeded and with whom they run the government in a coalition.

    It all began on Monday, December 7 when the Secretary General of DRC's National Assembly Jean Nguvulu Khoji issued a statement summoning for a plenary session for Tuesday December 8.

    This plenary session was intended to move a motion that would pave way for investigations into gross corruption allegations against legislators in the lower house of parliament led by Speaker Jeanine Mabunda.

    'In accordance with Article 31 paragraph 6 of the Rules of Procedure of the National Assembly, the Secretary General of the National Assembly invites the Honorable National Deputies to take part in the plenary session of this Tuesday, December 8, 2020 at 11 a.m. sharp. On the agenda is the installation of the Bureau of ages to examine petitions initiated against members of the Bureau of the National Assembly chamber of deputies, 'said Jean Nguvulu Khoji.

    Meanwhile, last week on Monday, the speaker of parliament Jeanine Mabunda had issued a statement suspending all plenary sessions and committee work until further notice.

    However, several activists from the Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS) and those from the Alliance of Democratic Forces of Congo (AFDC) led by Modeste Bahati, stormed the surroundings of the People's Palace, to prevent the holding of a plenary convened by the office of the national assembly.

    President Thsisekedi Bitter

    On Sunday December 6, President Felix Tshisekedi announced the appointment of a Dean to secure a new parliamentary majority.

    He also suggested for the dissolution of the National Assembly, in case the Dean fails to reclassify the parliamentary majority. For him, the coalition government, led by Professor Sylvestre Ilunga Ilunkamba, 'has not been able to implement the program for which you elected me.'

    Tshisekedi's announcement was met with sharp criticism from spokesperson for Dynamique pour une exit de crisis (DYSOC), Lisanga Bonganga. He says this intimidation does not honor the presidential office.

    'The announcement of the imminent appointment of a Dean, while there is a Prime Minister in office, not resigning, and not dismissed by the National Assembly, is a violation of the Constitution,' Bonganga said.

    'President Félix Tshisekedi is pushing the country towards a leap into the unknown. It thus leaves the population in a situation of uncertainty and despair at the end of the year, ' Bonganga added.

    What is Next?

    The dean nominated by the petitioners called for calm after a hectic day. He proposed that the petitions against the Bureau of the Assembly be considered on Thursday. This Wednesday evening, the seat of Parliament will be empty and Calm has returned.

    For the second day in a row, the situation was very tense on Tuesday in the National Assembly. Pick-ups, roadblocks … Hundreds of police officers were deployed this morning.

    The tension was exacerbated when Jean-Marc Kabund, the interim president of the presidential party, the UDPS who joined in the group of deputies demanding the resignation of Jeanine Mabunda speaker of National Assembly considered a pro-Kabila.

    Jeanine Mabunda speaker of National Assembly

    Broken chairs, destroyed furniture … A real row brawl broke out in the National Assembly between the president's activists and those of his predecessor. Those in the Kabila camp wanted to prevent the holding of the plenary session supposed to examine the petitions filed last weekend. It was officially the Secretary General of the National Assembly, Jean Nguvulu, who summoned it. But there is some confusion around what has happened in recent days.

    Despite these clashes, the quorum was reached for the pro-Tshisekedi. Those close to the President even add that the 279 deputies out of 500 who were present yesterday, according to the figures communicated during the plenary, are ready to join them.

    For Joseph Kabila's Common Front for Congo, this plenary was called and proceeded irregularly. The deputy Lambert Mende, an FCC executive, believes that the figure of 279 elected representatives present at the plenary session is not exact, given that, according to him, a hundred FCC deputies were participating, at the same time, in another meeting.

    More than 200 deputies from Joseph Kabila's camp have decided to boycott the day's session, while denouncing the forced passage and accusing the signatories of the petitions of being corrupt.

    On Saturday, Kabila's FCC said that Jean Nguvulu had been kidnapped by the presidential camp. Even today, members of his family complained on local radio that they had not seen him since. Witnesses confirm having seen him at the Assembly compound and petitioning deputies assure them that it is the pro-Kabila who kidnapped him.

    It remains to be seen what will be the reaction of Joseph Kabila's camp, which denounces the illegality of this whole procedure. But the office of the National Assembly is already denouncing what it qualifies as a 'parliamentary coup'. In the entourage of Jeanine Mabunda, it is always said that pro-Kabila elected officials, officially around 350, will close ranks on Thursday to save the current office.

    Meanwhile, the Joint United Nations Human Rights Office in Kinshasa 'strongly condemns the violence in and around the People's Palace, which is incompatible with the demands of a democratic society'.

    The post President Tshisekedi Accused Of Plotting Parliamentary Coup appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-tshisekedi-accused-of-plotting-parliamentary-coup/

  • Menya amakosa akomeye atuma umukozi yirukanwa mu kazi nta nteguza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amakosa yakunze kutavugwaho rumwe hagati y’abakozi n’abakoresha ariko ubu byarasobanutse.

    Mu itegeko ry’umurimo rya 2009 bavugaga ko ikosa rikomeye umuntu yakwirukanirwa ryemezwa n’umucamanza gusa, kuba nta rutonde rw’amakosa rwari ruri mu itegeko runaka ibi byatumaga umukoresha yakwirukana umukozi uko ashatse yitwaje ko azamurega bakaburana mu rukiko, umucamanza akaba ari we wemeza ko habayeho ikosa rikomeye cyangwa ritabayeho.

    Iyo umucamanza yemezaga ko ikosa rikomeye ryabayeho umukozi yarirukanwaga, iyo yemezaga ko ritabayeho umukozi yashoboraga guhabwa indishyi ziturutse ku kwirukanwa kudakurikije amategeko (unfair dismissal).

    Mbere y’uko itegeko ry’umurimo rya 2018 rishyirwaho ibisobanuro ku ikosa rikomeye ntabwo byari bisobanutse, byashoboraga guteza urujijo kuko umukoresha yashoboraga gufata ikintu n’ikosa ryoroshye akaba yaryita ikosa rikomeye akaba yasezerera umukozi mu kazi.

    Mu itegeko rishya ry’umurimo rya 2018 biciye mu iteka rya Minisitiri, hari intambwe yatewe aho bagerageje gutanga ibisobanuro ku ikosa rikomeye umukozi yirukanirwa adahawe integuza.

    Uyu Kigali Today irasobanura ku makosa akomeye ashobora gutuma umukozi yirukanwa ku kazi kugirango abakozi n’abakoresha bamenye uburenganzira bwabo mu kazi yewe n’inshingano zabo.

    Nk’uko itegeko ribiteganya, ni urutonde rw’amakosa 15 yiswe n’itegeko ry’umurimo rya 2018 “amakosa akomeye atuma umukozi wayakoze yirukanwa mu kazi nta nteguza”. Iri tegeko riteganya iteka urutonde rw’aya makosa rubarizwamo aho abarizwa mu iteka rya Minisitiri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020.

    Mbere yo kubabwira ariya makosa 15, icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko ushobora gukora ikosa rikaba ari ikosa rikomeye kandi rikaba ari n’icyaha ku buryo uretse kwirukanwa ku kazi ushobora no gukomeza gukurikiranwa mu nkiko ugakatirwa.

    Ushobora no gukora ikintu kikaba ari ikosa rikomeye ariko atari icyaha giteganywa mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ugahamwa n’ikosa rikwirukanisha mu kazi ntukurikiranwe n’inkiko.

    Nk’uko tubisanga mu Iteka rya Minisitiri No 002/19/20 ryo ku wa 17/03/2020 rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye; aya ni amwe mu makosa akomeye yakwirukanisha umukozi nta nteguza:

    1. Ubujura;

    2. Uburiganya;

    3. Kurwanira ku kazi;

    4. Kunywera ibinyobwa bisindisha mu kazi ( iri kosa ryuzuzanya n’irya 5 , unywereye inzoga hanze y’akazi ukaza ku kazi wanyweye ntabwo byitwa ko wanywereye inzoga mu kazi, gusa wakoreye hanze urugero wagiye kuri terrain ukanywerayo inzoga uba ukoze iri kosa)

    5. Kuba uri ku ku kazi wasinze cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge;

    6. Gukora inyandiko mpimbano: Usibye akazi ukajya gucurisha inyandiko y’ikiruhuko cya muganga (Repos medical) ufashwe wakwirukanwa byaba ngombwa ukanakurikiranwaho iki cyaha.

    7. Ivangura iryo ari ryo ryose ku kazi;

    8. Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina;
    9. Gusaba, gutanga cyangwa kwakira ruswa cyangwa indonke;
    10. Kunyereza umutungo;

    11. Kubona cyangwa gutanga mu buryo butemewe amakuru y’akazi y’ibanga;

    12. Imyitwarire ishobora gushyira mu kaga ubuzima n’umutekano by’abandi ku kazi;

    13. Ihohotera rishingiye ku gitsina mu kazi;

    14. Guhagarika imirimo mu buryo budakurikije amategeko;

    15. Kwangiza ibikoresho by’akazi ku bushake.

    Aya ni yo makosa 15 akomeye ateganywa mu iteka rya Minisitiri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 hashingiwe ku itegeko ry’umurimo rya 2018.

    Umukoresha mbere yo kwirukana umukozi aba agomba kureba niba koko ikosa yakoze riri kuri uru rutonde, iyo ririmo akwirukana nta nteguza.

    Gusa hari amakosa amwe n’amwe ushobora kuba utabonaho, uvuga uti “aya ni amakosa atakagombye kubura”. Aha na ho itegeko ryazirikanye andi makosa ashobora gukorwa mu kazi bitewe n’imiterere y’ikigo runaka cyangwa na Business.

    Hari amakosa hano mu itegeko batavuze ariko ku kigo runaka yaba ari amakosa akomeye tuvuge nk’urugero gutukana.

    Urugero umukoresha ashobora kuba afite umukozi agatuka nk’umukiliya cyangwa umufatanyabikorwa wari ufite agaciro ku kigo bigateza igihombo ku kigo.

    Aha itegeko ryatanze ubwiyegamburiro (uburenganzira) mu buryo bukurikira:

    Bitabangamiye igisobanuro cy’ikosa rikomeye nk’uko giteganywa n’itegeko rigenga umurimo, umukoresha (Ikigo) bashobora kugena urutonde rw’ibindi bikorwa cyangwa imyitwarire bifatwa nk’amakosa akomeye kandi rukemezwa na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze mbere y’uko rushyirwa mu bikorwa.

    Urwo rutonde rushyirwa mu mategeko ngengamikorere y’ikigo kandi rukamenyeshwa abakozi mu nyandiko mbere y’ishyirwa mu bikorwa ryarwo.

    Ku bigo bidasabwa n’itegeko gushyiraho amategeko ngengamikorere, urutonde rw’amakosa akomeye rumenyeshwa abakozi mu nyandiko mbere y’uko rutangira kubahirizwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-amakosa-akomeye-atuma-umukozi-yirukanwa-mu-kazi-nta-nteguza

  • Kagame dirige le comité de conseillers pour les réformes de l’U.A #rwanda #RwOT

    Paul Kagame dirige le Comité des Conseillers pour les Réformes de l’Union Africaine

    Ont répondu à l’appel, M. Moussa Faki Mahamat, Président de la Commission de l’UA, l’ex-Président de la BAD et président de Global Fund, Donald Kaberuka, l’expert économiste camerounais Acha Leke, l’investisseur zimbabween Strive Masiyiwa, le Bissao guinnéen Dr Carlos Lopez, l’ex-ministre capeverdienne des finances Duarte Christina, la Camerounaise Vera Songwe, la Nigérianne Amina J. Mohammad, la Tchadienne ex-Ministre des Finances Mariam Mahamat Nour et le Ministre des Finances de l’Afrique du Sud, Tito Mboweni.

    La réunion du Comité des Conseillers pour l’Union Africaine a combiné la participation physique et virtuelle de ses membres

    Il a été débattu de la suggestion avancée à propos de l’indépendance d’actions de l’Union Africaine qui doit financer son budget de fonctionnement collecté à partir des contributions des Etats membres à hauteur de 0.2% des taxes prélevées de leurs importations. Cette suggestion veut voir les activités de l’Union Africaine financées par des fonds propres d’une valeur de 1.2 milliards de dollars par an.

    Dans le cadre de l’indépendance de l’Union Africaine, il a aussi été discuté du renflouement des fonds de l’African Union Peace Fund qui, fondé en 1993, a déjà un porte feuille de 200 millions de dollars.

    Une séance de la rencontre

    Au nombre des réformes, il y a le respect de gender au sommet de la Commission de l’Union Africaine sur fond de capacité et aptitudes avérées des personnalités féminines et masculines qui chapeauteront cette institution.

    La Commission de l’Union Africaine sera dirigée par un Président et son adjoint qui coordonneront les activités de six commissariats au lieu de 8 existants. Il s’agira entre autres du Commissariat Paix&Sécurité qui a des missions de l’ancien commissariat Politique et du Commissariat Développement Economique qui a pris en charge les missions et objectifs de la Commission Commerce et Industries.

    Photo souvenir de la rencontre

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Kagame-dirige-le-comite-de-conseillers-pour-les-reformes-de-l-U-A.html

  • Ingabo za Ethiopia zemeye ko zarashe abakozi ba (ONU/UN) #rwanda #RwOT

    Ingabo za Ethiopia zarashe ku bakozi b'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ndetse zirabafunga, nyuma yuko batwaye imodoka bakarenga kuri za bariyeri (barrières) muri leta ya Tigray iberamo imirwano, nkuko byemejwe n'umuvugizi wa leta, Redwan Hussein.

    Yongeyeho ko iryo tsinda ry'abakozi ba ONU ryarenze ku mabwiriza yo kutagera muri ako karere.

    Kuva ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa 11, ingabo za Ethiopia zikomeje kurwana n'ingabo z'ishyaka Tigray People's Liberation Front (TPLF).

    Amakuru avuga ko ku cyumweru iryo tsinda ry'abakozi ba ONU ryarimo rigerageza gusura inkambi y'impunzi zikomoka muri Eritrea ziba muri leta ya Tigray, ubwo uko kurasa kwabagaho.

    Hamaze igihe hari uguhangayika kwinshi ku mibereho y'izo mpunzi nyuma y'amakuru ataremezwa avuga ko ingabo za Eritrea zambutse umupaka zikajya muri Tigray, zigasubiza muri Eritrea bamwe muri izo mpunzi.

    Leta zombi — iya Ethiopia n'iya Eritrea — zihakana ko ingabo za Eritrea ziri muri Tigray mu gufasha gutsinda TPLF.

    ONU yasabye leta ya Ethiopia kuyiha 'inzira itabangamiwe yo gutanga imfashanyo' muri Tigray, mu gihe hari impungenge ko ibiribwa n'imiti birimo gushirana abahatuye barenga miliyoni 8.

    Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y'umuvugizi wa leta ya Ethiopia Bwana Redwan agira ati:

    'Mu by'ukuri bamwe mu bakozi ba ONU bafunzwe naho abandi baraswaho'.

    Yongeyeho ati: 'Barenze kuri bariyeri ebyiri batwara imodoka berekeza mu turere batemerewe kujyamo, kandi bari babujijwe kuhajya. Ubwo bari bagiye kurenga kuri bariyeri ya gatatu, barashweho ubundi barafungwa'.

    Kugeza ubu ONU ntacyo yari yabitangazaho.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/09/ingabo-za-ethiopia-zemeye-ko-zarashe-abakozi-ba-onu-un/

  • Gisele Precious agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza Noheri yatumiyemo abahanzikazi gusa #rwanda #RwOT

    Gisele Precious umuramyi w’umunyempano wamenyekanye mu ndirimbo ‘Imbaraga’ n’izindi, ufite umwihariko wo kuririmba anicurangira gitari, ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza Noheli yatumiwemo abahanzi b’abagore gusa, Band ni iy’abagore n’abazakoramo bose ni abagore.

    Iki gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2020 nk’uko Gisele Precious yabitangaje. Ni igitaramo giteganijwe kuzabera kuri Televiziyo nk’uko Gisele Precious akomeza abitangaza. Iki gitaramo kandi kigamije gutuma abantu bongera kuzirikana ko Yesu yabavukiye bityo bakarushaho kwizihiza umunsi wibukwaho ivuka rye nk’imwe mu minsi ikomeye y’umukristu.

    Mu kiganiro kandi na Gisele Precious yavuze ko iki gitaramo kizabera kuri televiziyo mu rwego rwo kwirinda COVID-19 ndetse ngo giteganijwe kuba mu buryo bwa Live. Iki gitaramo mbere cyari cyatangajwe ko kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2020 ariko kubera impamvu zitandukanye itariki yaje kwimurwa ishyirwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2020.
    Gisele Precious ni umuhanzikazi akaba n’umucuranzi w’umuhanga

    Muri iki gitaramo kandi Gisele azafatanya na Band igizwe n’abagore gusa imwe rukumbi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ikaba yaranubatse amateka akomeye ubwo yagaragaraga bwa mbere muri Rabagirana Festival 2019 ndetse igakora ibitarakozwe n’indi band nkayo mu mateka y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

    Iki gitaramo kiziharirwa n’abagore gusa ngo kuko n’abahanzi bandi bataratangazwa bazaririmbamo ari bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu kandi b’itsinagore gusa. Gisele Precious avuga ko igihe kigeze ngo abagore bakorere Imana mu buryo bwose bwo kuyikorera kandi bagaragaze impano zindi nyinshi bafite harimo n’izo gucuranga ibicurangisho basaza babo bacuranga.
    Gisele n’abo bazafatanya mu gitaramo cyo kwizihiza Noheri

    Gisele Precious ni umuhanzikazi ukiri muto kandi w’impano ikomeye ndetse wanatunguranye cyane, akaba akomeje kuzamuka neza mu murimo wo kuririmbira Imana dore ko amaze imyaka itatu atangiye kuririmba ariko benshi bakaba bamaze kumumenya kubera impano itangaje afite.

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gisele-Precious-agiye-gukora-igitaramo-cyo-kwizihiza-Noheri-yatumiyemo.html

  • Amarira Kiyovu Sports yaraye irize, ngo APR FC niyo ishobora kuyaryozwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunyagirwa na Marines FC, Kiyovu Sports ivuga ko ibabaye ariko amarira irimo kurira APR FC ishobora kuzayishyura ku munsi wo ku wa Gatanu.

    Ku munsi w’ejo nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021, Kiyovu Sports yari yakiriye ndetse inanyagirwa na Marines FC 3-0.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, umutoza wungirije wa Kiyovu Sports, Kalisa Francois yavuze ko uyu munsi barimo kurira kuko batsinzwe ariko ku wa Gatanu hashobora kuzarira APR FC ikajya mu kimbo cyabo.

    Ati'nicyo natangiriyeho mvuga, mu mukino habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya , uyu munsi dushobora kuba dutsinzwe ariko natwe dufite ibyishimo ku wa Gatanu(…)Imikino ntabwo isa, uyu munsi byanze ariko ku wa Gatanu dushobora gukina umukino usukuye (…) Umukino wa APR FC tuzawukina, uyu munsi twatsinzwe na Marines ariko ndizeza abafana ko ku mukino wa APR FC bazishima.'

    Ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, Kiyovu Sports izakina na APR FC umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021, akazaba ari umukino wa mbere APR FC igiye gukina kuko imikino 2 yatambutse yo itakinnye bitewe n’uko yari mu mikino nyafurika.

    APR FC ngo niyo ishobora kuzarira ku wa Gatanu

    Kiyovu Sports yaraye itsinzwe na Marines FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarira-kiyovu-sports-yaraye-irize-ngo-apr-fc-niyo-ishobora-kuyaryozwa

  • Gambia: nyuma yo kuraza ikipe ya Gabon ku kibuga cy'indege hanze yacyiwe 100,000$ Aubameyang acyibwa 10,000$. #rwanda #RwOT

    Gabon irara kukibuga cy'indege muri Gambia.

    Nyuma yamahano menshi agenda akorwa mu amashampiyona atandukanye, amarushanwa ndetse n'amafederasiyo.

    Umukino wahuje ikipe y'igihugu cya Gambia na Gabon ukarangira ikipe ya Gabon itsinzwemo igitego kimwe cyabonetse kare gashoboka, abakinnyi ndetse nabatoza bashinjije ubuyobozi bwa Gambia uko bwabakiriye muburyo budashimishije.

    Mu itanganzo rya Caf yasohoye ryavugaga ko igihugu cya Gambia cya cyiwe amafaranga angana na US$ 100,000 byuruhare bagize mukuraza ikipe y'igihugu cya Gabon kukibuga cy'indege.

    message ya Aubameyang

    Mu mafaranga 100,000$ hakaba harimo 500,000 $ y'uburyo bakiriye ikipe ya Gabon ibindi 500,000$ bikaba aribyinsubira cyaha kuko hacyiyemo igihe kigeze kumezi 24 gusa igihugu cya Gambia gihaniwe amakosa nkaya.

    Aubameyang umwataka w'arsenal nawe akaba yacyiwe 10,000 $ kubwo amashusho yashize kurukuta rwe rwa Twitter aherekejwe n'amagambo atarimeza Caf ikaba yamaze kumuhanisha izahabu yamafaranga agera kuri million 9 z'amanyarwanda.

    ikibazo cyimyakirire gikomeje kuba ingorabahizi muri africa kuko ibi bigaragaye kenshi mubihugu bitandukanye gusa bigaragara ko Caf ndetse n'amafederation byahagurukiye ibibazo bisa nkibi.

    The post Gambia: nyuma yo kuraza ikipe ya Gabon ku kibuga cy'indege hanze yacyiwe 100,000$ Aubameyang acyibwa 10,000$. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/09/gambia-nyuma-yo-kuraza-ikipe-ya-gabon-kukibuga-cyindege-hanze-yacyiwe-100000-aubameyang-acyibwa-10000/