Category: Uncategorized

  • Bugesera: Hari inzu ivugwaho kubamo ibintu by’amayobera bituma uyiguze ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nzu ivugwaho kuba abagerageje kuyibamo bahita bapfa, ariko amakuru avuga ko atari ukuri
    Iyi nzu ivugwaho kuba abagerageje kuyibamo bahita bapfa, ariko amakuru avuga ko atari ukuri

    Iyo ubajije abaturage baturanye na yo, bakubwira ko bamaze igihe kini bayibona aho, ariko ngo nta muntu watinyuka kugira icyo ayikoraho nko kuba yayubaka ngo yuzure, kuko ngo yahita apfa.

    Uwitwa Twagirayezu Ladislas uturanye n’iyo nzu, avuga ko amaze igihe kinini ayibona kuko ngo yatangiye kubakwa mu gihe cy’ikorwa ry’umuhanda wa Kabarimbo uturuka mu Karere ka Kicukiro ugera mu Karere ka Bugesera.

    Nyuma ngo uwari nyirayo wari watangiye kuyubaka yakoze impanuka ya moto arapfa, ariko n’uwayiguze bwa kabiri na we ngo yarapfuye, kuva ubwo rero abantu batangiye kuyivugaho ibintu bitandukanye kugeza ubu.

    Twizere Jean Pierre na we uturanye na yo, avuga ko amaze igihe ayibona atyo, kandi ko yumva abantu bayivugaho ibintu bitandukanye.

    Yagize ati “Hari abo numvise bavuga ko iriya nzu ibamo amashitani, ko yaba uwayubatse bwa mbere yapfuye n’uwayiguze nyuma agapfa, yemwe ngo n’abafundi baje kuyubaka bagiraga ibibazo bagapfa. Usanga haza Abanyakigali bakabaza ibyayo ngo bayigure bayuzuze, ariko babyumva bagatinya. Imaze igihe imeze kuriya uyibona nta muntu uyibamo, twese turayitinya ntawe uyegera kuko tuzi ko tuyegereye byatuviramo ibibazo, ahubwo nawe ntuyegere itagukoraho, kuko n’ubu turimo kuyikubwiraho dufite ubwoba”.

    Iri hafi y
    Iri hafi y’umuhanda wa kaburimbo

    Mukamwezi Imaculée na we uturanye n’iyo nzu avuga ko atazi aho byaturutse, ariko ngo ni ibintu bizwi cyane muri ako gace batuyemo ko iyo nzu ibamo “abadayimoni” cyangwa “imyuka mibi”. Gusa ngo imaze igihe kinini nta muntu uyibamo.

    Wumvise uko abantu bavuga iby’iyo nzu, kandi banabihamya ndetse ubona ko bibateye ubwoba, wakwibaza niba koko bibaho ko inzu yajyamo ibintu bituma uyigiyemo wese apfa.

    Ni yo mpamvu mu kumva icyo umuntu mukuru uzi ibijyanye n’umuco n’amateka ya cyera abivugaho, Kigali Today yaganiriye n’umusaza witwa Muganwa Jean Damascene ufite imyaka 74 y’amavuko, akaba atuye mu Karere ka Bugesera.

    Yagize ati “Ibyo ni ibintu bitabaho, ni ukubyumva nk’ibintu bitabayeho bisa n’imigani (myth), gusa abantu bashobora guhimba ikintu bakagishyira hariya bakagiha amaguru n’amaboko ukaba wagira ngo ni ukuri kandi ntako. Iriya nzu ndayizi, nyirayo yari inshuti yanjye aza kugira impanuka ya Moto ageze ahitwa ku Murama arapfa. Urupfu rwe na rwo rwavuzweho byinshi, bamwe bavuga ko yishwe n’abantu bamuteze, abandi bavuga ko ari impanuka, mbese urupfu rwe ntirwasobanutse neza”.

    Muganwa akomeza avuga ko abazungura b’uwo nyakwigendera wari umaze kuzira impanuka ya moto bagurishije iyo nzu, nyuma n’uwo wayiguze ayigurisha n’undi, ndetse ubu ngo ifite uwo yanditseho nubwo avuga ko we atamuzi.

    Ku bijyanye n’imyemerere ishingiye ku iyobokamana, Kigali Today yaganiriye na Rev.Pasiteri Kanoni Gahigi Etienne uhagarariye itorero ry’Abangilikani mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuri icyo kibazo hari ibintu bibiri bikomeye umuntu yavuga.

    Yagize ati “Hari igihe abantu bafata inkuru kuko ivugwa cyane bakagera aho bakayifata nk’ukuri kandi wenda atari ukuri. Hari kandi abantu bizera imbaraga zitagaragara, gusa nanone biterwa rimwe na rimwe n’uko umuntu yabayeho, kuko ibyo wizera ni byo bikubaho”.

    Arakomeza ati “Ibivugwa kuri iyo nzu narabyumvise, ariko sinzi niba uwari uhafite yaragiraga ibigirwamana akaba ari byo bashingiraho bavuga ibyo bavuga. Ahubwo ngiye kuzakora ubushakashatsi menye uko bimeze”.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi, Ibyimanikora Joy, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamata-Ville, avuga ko iyo nzu ayizi ndetse n’uwari nyirayo wishwe n’impanuka ya moto yari amuzi, ariko ngo nta bindi byinshi ayiziho kuko amaze igihe gito ayobora ako Kagari.

    Ruhonoka Alphonse uyobora umudugudu wa Gasenga I, aho iyo nzu iherereye, avuga ko ibyo abantu bavuga ko iyo nzu ibamo ibintu bituma uyiguze apfa nta kuri kubirimo.

    Yagize ati “Uzi ko ibyo bintu bivugwa nanjye byangezeho! Hari n’ubwo twari mu muganda numva abavuga ngo uguze iriya nzu arapfa, ariko ni amanzaganya ntawazira ubukene, kuko uwaguze iriya nzu yarakennye bimunanira kuyuzuza”.

    Arakomeza ati “Ikindi kibazo iyo nzu yaje kwisanga mu muhanda nyuma yo kubaka uyu muhanda wa Kaburimbo bavuze ko bashaka kuzawongera batera izindi mbago kuri metero 22 uvuye ku muhanda, ni uko iriya nzu yisanze mu muhanda, impamvu ubu ntawe uyigura ni uko bazi ko batabona icyangombwa cyo kuyubaka ngo irangire, kinabonetse ubwo umuntu yaba yemerewe kubaka mu gice cy’inyuma kitagera mu muhanda”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-hari-inzu-ivugwaho-kubamo-ibintu-by-amayobera-bituma-uyiguze-ahita-apfa

  • Amajyepfo: Hagiye gukazwa amategeko ku bangiza ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage biyemeje ko bagiye kurinda iri shyamba agasozi ntikazongere kuba ubutayu
    Abaturage biyemeje ko bagiye kurinda iri shyamba agasozi ntikazongere kuba ubutayu

    Guverineri Kayitesi avuga ko igihe abaturage bakomeza kwangiza ibidukikije, hazanarebwa icyo amategeko ateganya abagaragaweho ibikorwa byo kwangiza amashyamba bagakurikiranwa mu mategeko.

    Agasozi ka Kanyinya mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, kari gateyeho ishyamba ryagiye ritemwa buhoro buhoro mu kajagari, kugeza igihe ishyamba ryose rishize ku buryo uhageze abona kenda kuba nk’ubutayu.

    Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda, bamaze gutera ibiti bya pinusi n’inturusu ingemwe 5,000 mu rwego rwo kongera gusubiranya aka gasozi kari kibasiwe n’isuri kubera ishyamba ryashizeho.

    Abaturage biyemerera ko ubwabo ishyamba ryahahoze ryangijwe na bagenzi babo ibiti byose bigatemwa, ariko bakaba biyemeje kugira uruhare mu kongera kubitera no kuzabirinda.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko bumwe mu buryo bwo kubifata neza bwatekerejwe ari uguha ubwo butaka abaturage bakabuhinga babagarira n’ibyo biti kandi hakirindwa ko amatungo yabyonona, abazarenga ku mabwiriza yo kubibungabunga bakazakurikiranwa mu mategeko.

    Guverineri Kayitesi na CP Munyambo batera igiti
    Guverineri Kayitesi na CP Munyambo batera igiti

    Agira ati “Abaturage ni bo bongeye kwegera ubuyobozi basaba ko hakongera hagaterwa ibiti bigaragaza icyizere cyo kuzabifata neza, harimo n’abasabwe kuzabicunga ku buryo bitangizwa n’amatungo, ariko ikindi amategeko azakazwa ku bo byagaragaraho ko bari kubyangiza”.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Commissioner of Police Munyambo Bruce, avuga ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gufatanya n’abaturage ngo hongere gusanwa amashyamba agenda yangirika, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kungurana ibitekerezo mu bufatanye bwo gucunga umutekano.

    Ingemwe 5000 zongeye guterwa ku gasozi ka Kanyinya
    Ingemwe 5000 zongeye guterwa ku gasozi ka Kanyinya

    Agira ati “Turifuza ko inyungu zigaragarira mu bufatanye bwacu n’abaturage zikomeza kubageraho, inyungu zo kubungabunga ibidukikije na zo zibagereho, turabasaba kubibungabunga n’aho bitaragera bikorwe hanyuma byose bikagenda neza iyo dufatanyije na bo kurwanya ibyaha”.

    Akarere ka Kamonyi kamaze guterwa ibiti kuri 20% by’ubuso bwose bw’akarere, naho ibikorwa byo gusana urusobe rw’ibinyabuzima mu turere tw’amayaga bikaba bikomeje mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ahari guterwa ibiti bitandukanye birimo amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/amajyepfo-hagiye-gukazwa-amategeko-ku-bangiza-ibidukikije

  • COVID-19: Rwanda records 54th death #rwanda #RwOT

    The statement released last night shows that the deceased is a 71 old man from Kigali.

    Among others, 37 patients have recovered. Rwanda confirmed the first COVID-19 patient on 14th March 2020.

    Since then, 6428 cases have been found our of 661637 sample tests, 5826 have recovered, 548 are active cases while 54 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-54th-death

  • ONOMO Hotel Kigali opens iJURU lounge #rwanda #RwOT

    On Thursday, 10th December, ONOMO celebrated the opening of iJURU with a private VIP reception hosted that included a live performance by Universal Music Africa artist Andy Bumuntu, sounds by DJ Bissosso, a fashion show with designs by Touch of Rwanda.

    iJURU provides an open-air trendy and chic oasis fit for private events, intimate gatherings, weddings, and other celebrations. The menu offers a variety of international fusion cuisine accompanied by an array of expertly-blended cocktails that showcase the flavors of Africa and beyond.

    The name, iJURU translates to heaven in Kinyarwanda and was selected from a social media contest. ONOMO Hotel prides itself in integrating the local culture into the design and feel of each of its properties. In order to ensure that Rwandan culture was reflected in every aspect of iJURU, ONOMO Hotel launched a social media contest for Kinyarwanda names that would be fitting for the new exciting space. Didier Kananura, the lucky winner submitted the name iJURU which adequately captured the elevated view and feeling of the terrace.

    In addition to the unveiling of iJURU, ONOMO Hotel is celebrating the launch of their new partnership with Universal Music Africa (UMA). The partnership is their latest addition to ONOMO AFRICA’S FINEST, an initiative established to promote and support the finest talent Africa has to offer in art, music, cuisine and fashion. The Africa’s Finest Live Concert Series will showcase African talent and artistry with live music performances by UMA artists at its properties across the continent.

    Commenting on the launch, the General Manager of ONOMO Hotel Kigali, Emile Nizey said: 'iJURU represents the brand and feel of ONOMO. It brings Africa’s finest alive in the food, the event space it provides for art and performances, its stunning view of Kigali, and in the name itself. We are very enthusiastic about the opportunity to bring a new look and feel to Kigali’s dining and event venue scene.'

    Located in Kigali’s upscale Kiyovu valley, ONOMO Hotel Kigali features 109 modern guest rooms, including ten suites with separate lounge areas and kitchenettes.

    Equipped with superior COVID-19 safety and sanitization practices, ONOMO Hotel recently received the prestigious SafeGuard Hygiene Excellence and Safety Label certification from Bureau Veritas, the world leader in testing, inspection, and certification services. The Safeguard label certifies that ONOMO Hotel is in compliance with the global standards set forth by Bureau Veritas’ health, safety and hygiene experts for employees and guests.

    With Rwanda’s borders open for travel and domestic tourism fully underway, ONOMO Hotel Kigali is open for dining-in, events, and guest stays. To encourage domestic tourism, ONOMO Hotel is offering staycation promotions for East African residents to enjoy overnight stays at a discounted rate of $150 per night. ONOMO Hotel invites guests and visitors to escape the hustle and bustle of Kigali with the laid back intimate vibes of iJURU. The rooftop restaurant and lounge is open seven days a week to the public 07:00-22:00.

    Andy Bumuntu on stage.

    The newly renovated outdoor venue is located alongside ONOMO’s signature infinity pool.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/onomo-hotel-kigali-opens-ijuru-lounge

  • Rwanda Forestry Authority conveys Minister Mujawamariya's message to ARCOS Network on 25th Anniversary #rwanda #RwOT

    By Ange de la Victoire Dusabemungu

    On the occasion of the 25th anniversary of the Albertine Rift Conservation Society (ARCOS Network), Mr. Jean Pierre Mugabo, Director of the Rwanda Forestry Authority, on behalf of the Minister of Environment of Rwanda, commended the organization for its continued contribution to the protection of the environment, especially Dr. Sam Kanyamibwa, Executive Director and Founder of ARCOS Network for his tireless efforts through the organization in Nature Conservation activities taking place around Rwanda.

    The 25th anniversary celebrations which took place on Friday, 11th December 2020, coincided with the official opening of ARCOS-purchased building located in Kimihurura Sector in the City of Kigali, which is now the main headquarter of this organization.

    Also, at the same day the signing of official documents to seek legal status so that ARCOS Network becomes an International Rwandan Organization whose Main Office will be based in Rwanda with immediate shift from the United Kingdom where ARCOS was founded in 1995.

    '25 years in the protection of Environment and Nature conservation, we realised the role played by ARCOS Network. We really can imagine how much Dr. Sam Kanyamibwa was sweating trying to create ARCOS in that time! 25 years ago!' Mugabo said.

    'I was imagining the reason why ARCOS main Office is based in UK

    'But I think it is because the organization started in that country. This means that while he (Kanyamibwa) was in the UK studying, he tried even to create an NGO which has served the country since that time! 

    'Maybe it was not easy to shift its Headquarter to Rwanda due to other legal perspectives but all the process has been concluded and now we have it here in Rwanda which is really very important.' Mugabo added.

    Mugabo Jean Pierre, Director General of Rwanda Forestry Authority was speaking on behalf of the Minister of Environment Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc who was not at the event due to other responsibilities

    He praised the activities of the ARCOS Network, including the reforestation programs, the conservation of the mountains and the biological ecosystems through the conservation of their havens.

    '…ARCOS Network has positioned itself in that journey in that journey in the last 25 years, and that's why we have secured together in the last two years a project that is implemented by ARCOS but of course in collaboration with the Ministry of Environment to support the carbon credit initiatives which is going to be implemented in five years of actions with other 15 years where we will be monitoring the Intervention made.' Mugabo explains

    The secured project is known as 'Agroforestry for Livelihoods' aimed to improve the well-being of the citizens in Rulindo and Bugesera District.

    The project will also help in the fight against air pollution where more than three tons of polluted carbon dioxide (CO2) will be filtered through trees and other activities including land conservation and sustainable agriculture within these 20 years starting from January 2020.

    Mr. Mugabo said:' the Minister of Environment was not able to be here because of other responsibilities but she said that I have to make sure that the community around ARCOS knows that the Government of Rwanda is proud to have ARCOS in the Environment Sector where it is intervening in various aspects including water, forestry, protecting Biodiversity, that's why the Ministry will never miss the opportunity that raise hands and commit to always push ARCOS Network from one position to another.'

    Speaking at the event, Mr John YONAZI SALEHE, ARCOS Network Executive Chair of the Board of Directors expressed special gratitude to the Government of Rwanda for having accepted ARCOS to establish its main Office within the City of Kigali.

    'Let me congratulate the Rwandan Government for Hosting ARCOS since we are moving our office outside Rwanda because it is based in the UK. And the way Rwanda was hosting ARCOS, we saw that we should move the office all the way it is and bring it here.' Mr John YONAZI SALEHE said.

    He revealed that as Board members they have decided to bring ARCOS Network Headquarter from the UK and establish it here in Rwanda and soon they are expecting to be registered as an International Organization operating from Rwanda.

    In the meantime, ARCOS has branches in Uganda, Burundi, as well as the Kigali Office which is now the Main Headquarter replacing the UK based Office.

    Dr. Sam Kanyamibwa, Executive Director of ARCOS NETWORK

    In an earlier Interview, Dr. Sam Kanyamibwa, Executive Director and Founder of ARCOS Network Organization told TOP AFRICANEWS website that 'ARCOS has right now 32 Community groups in the region and now since next year we are establishing over 900 community groups in Rwanda who are going to be involved in agroforestry, promoting sustainable livelihoods and this is part of the 20 years Project, which is part of Carbon finance.'

    Read the whole Interview here

    1

    The post Rwanda Forestry Authority conveys Minister Mujawamariya's message to ARCOS Network on 25th Anniversary appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/12/rwanda-forestry-authority-conveys-minister-mujawamariyas-message-to-arcos-network-on-25th-anniversary/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-forestry-authority-conveys-minister-mujawamariyas-message-to-arcos-network-on-25th-anniversary

  • COVID19: Rwanda PSF boss warns vigilance despite the reduction of infection cases among truck drivers #rwanda #RwOT

    Rwanda Private Sector Federation (PSF) Chief Executive Officer, Stephen Ruzibiza, said cases of covid19 infection among cross-border truck drivers have been reduced, however, people must be watchful and respect all measures set to contain the spread of the pandemic.

    From the outbreak of covid-19, PSF has been working with different stakeholders to ensure that COVID-19 is contained and businesses mainly cross border movements is not hampered.

    To enhance the existing Cargo Trucking system as well as strengthening cross border trade, truck drivers need to be protected during this unprecedented COVID19 pandemic.

    In this line, PSF and Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency (CCTTFA) signed an agreement to provide the assistance by facilitating truck drivers with 110,853 face masks to protect their lives.

    While witnessing the handover of that support to PSF on December 11, 2020 in Kigali, Stephen Ruzibiza, PSF Chief Executive Officer, said: 'The number of infections among cross-border truck drivers has been reduced but that does not mean that people have to take it for granted. Providing truck drivers with face masks is part of existing measures to containing the virus spread.'

    It is an initiative that will continue in the collaboration with Rwanda Private Sector Federation and the Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency, to ensure that businesses continue without any problems, the Executive Secretary of the Central Corridor, Dukundane Dieudonnée, assures.

    'The Central Corridor has been working even during the lockdown, and we would like to make sure that all drivers who use the central corridor route cannot easily be infected or infect others', he says.

    From March to June this year, the number of goods passing through the central corridor has reduced but from July now, the rate has increased again, and Rwanda Private Sector Federation has not been seriously affected as in other countries, according to Dukundane.

    About 3,000 truck drivers and their assistants will benefit from the donation, according to Abdul Ndarubogoye, Chairperson of Rwanda Transporters Association (ATAR).

    'The CCTTFA secretariat has been supporting us through the removal of NTBs that we encountered that used to delay and cause a lot of losses. So, we are happy of these face masks as they will help our drivers and their families to prevent them from getting infected with covid19.' He said.

    Trucks shipping cargo into Rwanda are some of the very few vehicles that were allowed to enter the country following a nationwide lockdown to stop the spread of coronavirus.

    Among measures, human contact has been reduced by using information technology, where most of the client requests are handled online.

    Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency (CCTTFA) is a multilateral agency formed in 2006 through an Agreement by the five Governments of the Republic of Burundi, the Democratic Republic of the Congo (DRC), the Republic of Rwanda, the United Republic of Tanzania and the Republic of Uganda.

    The CCTTFA is charged with the mandate to promote optimal utilization of the Central Corridor, encouraging the maintenance, upgrading, improvement and development of infrastructure and supporting service facilities at port, rail, lake, road border posts and along the route to meet user requirements, ensure open competition and reduce the costs of transit transport for land-locked Member States.

    By Kanamugire Emmanuel

    20

    The post COVID19: Rwanda PSF boss warns vigilance despite the reduction of infection cases among truck drivers appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/12/covid19-rwanda-psf-boss-warns-vigilance-despite-the-reduction-of-infection-cases-among-truck-drivers/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=covid19-rwanda-psf-boss-warns-vigilance-despite-the-reduction-of-infection-cases-among-truck-drivers

  • Gutsindwa na APR FC igitego kimwe ntabwo ari igitangaza – Karekezi Olivier #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gitsindwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona, umutoza Karekezi Olivier wa Kiyovu Sports yavuze ko atari bibi bitewe n’imyiteguro iyi kipe yagize cyane ko ivuye mu mikino nyafurika.

    Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize maze APR FC iyitsinda igitego 1 nacyo myugariro w’iyi kipe, Serumogo Ally yitsinze.

    Nyuma y’umukino Karekezi yavuze ko atari bibi cyane gutsindwa igitego 1 na APR FC ivuye muri Champions League.

    Ati'mu mupira birashoboka, ngira ngo hari amakosa ugenda ubona ugenda ukosora, nibaza ko ikipe ya APR FC ivuye muri Champions League kuba yagutsinda igitego kimwe ku busa ntabwo ari igitangaza kuko yanatangiye imyiteguro mbere yacu.'

    Uyu mutoza kandi yashimiye ikipe ye uko yitwaye kuri uyu mukino aho ahamya ko mu minsi iri imbere bazaba bameze neza kurushaho.

    Shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021 yari igeze ku munsi wa 3 ariko Minisiteri ya Siporo ikaba yafashe umwanzuro wo kuyihagarika kugeza igihe kitazwi bitewe n’uko ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera mu makipe.

    Kiyovu Sports yatsinzwe na APR FC 1-0

    Karekezi Olivier avuga ko gutsindwa na APR FC 1-0 nta gikuba cyacitse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutsindwa-na-apr-fc-igitego-kimwe-ntabwo-ari-igitangaza-karekezi-olivier

  • Umuturage wese ufite umwana i Nyarugenge asabwa kumwandikisha mu irangamimerere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Nyarugenge kakoresheje urugendo ruryamagana
    Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Nyarugenge kakoresheje urugendo ruryamagana

    Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abakozi mu nzego z’ibanze zikagize bakomeje gutanga serivisi z’ubutaka no kubwandika ku bashakanye bombi mu gihe bwaba bwanditswe kuri umwe, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere ndetse no kwakira abifuza gusezerana imbere y’amategeko.

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri ako karere, Kalisa Jean-Sauveur, avuga ko izo serivisi hamwe n’izindi umuturage wese muri Nyarugenge asabwa kujya aho zitangirwa, kuko abatarazihawe ari bo barimo kugaragara bahohotewe cyangwa bahohoteye abandi.

    Kalisa agira ati “Mu gihe cy’ubukangurambaga twanditse abana bageze ku 120 ariko noneho turagira ngo icyo gikorwa gikomeze mu mirenge itandukanye, umwana wese akwiriye kwandikwa kuko kutandika abana ari cyo abashakanye barimo gupfa cyane cyane, umuntu aratera undi inda ntashake kuyemera”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko buzakora inyigo icukumbura neza itera ihohoterwa rishingiye ku gitsina buhereye ku mpamvu zamaze kwigaragaza.

    Muri zo hari aho abagabo bamwe banga kwemera abana babyaye, abandi bahisha imitungo abo bashakanye, ndetse hakaba n’ababahohotera kuko nta sezerano bafitanye imbere y’amategeko.

    Akarere ka Nyarugenge kashoje ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kamurikira abaturage ibikorwa na serivisi byo kurirwanya
    Akarere ka Nyarugenge kashoje ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kamurikira abaturage ibikorwa na serivisi byo kurirwanya

    Icyegeranyo cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyo muri 2019/2020, kigaragaza ko mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri 2019/2020 barenga 10,842 mu gihugu hose, Akarere ka Nyarugenge kagaragayemo abarenga 423.

    Ibigo bya Isange One Stop Centers byakira abahohotewe bivuga ko mu bimenyetso uwahohotewe aba atagomba gusibanganya, hari ukuba yakwirinda kumesa imyenda yari yambaye ndetse rimwe na rimwe akirinda gukaraba, kugira ngo ibyasizwe n’uwamuhohoteye bidasibangana.
    Mu mirongo itishyuzwa urwego RIB rutanga kugira ngo uwahohotewe bishingiye ku gitsina ahamagareho atabaza, hari 3512(RIB) cyangwa 3029 ya Isange One Stop Center.

    Mu minsi 16 Akarere ka Nyarugenge kamaze gakora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urubyiruko n’ababyeyi bakoze urugendo ruryamagana mu mirenge itandukanye, ibiganiro by’isanamitima ku bigeze guhura na ryo, ndetse n’abitwa inshuti z’umuryango basabwa kubera ijisho ubuyobozi mu baturanyi babo bafitanye amakimbirane.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuturage-wese-ufite-umwana-i-nyarugenge-asabwa-kumwandikisha-mu-irangamimerere

  • Umutoza watoje Amavubi y' u Rwanda yahakanye ibirego byo gufata umugore ku ngufu #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Zambia Milutin 'Micho' Sredojevic yahakanye ibirego byo gufata umugore ku ngufu muri Afurika y'epfo.

    Uyu munya-Serbia w'imyaka 51, wigeze no gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, ku wa gatanu yitabye urukiko rwa New Brighton Magistrate's Court muri Afurika y'epfo, aza kurekurwa atanze ingwate ingana n'amadolari y'Amerika 660 (arenga 651,000Frw).

    Azongera kwitaba urukiko ku itariki ya 25 y'ukwezi kwa kabiri mu mwaka utaha.

    Ibyo birego bibiri ashinjwa bivugwa ko byabaye ku itariki ya 7 y'uku kwezi kwa cumi na kabiri, mu mikino ikomeje y'irushanwa ry'amakipe yo muri Afurika y'amajyepfo (COSAFA) ry'abari munsi y'imyaka 20 ribera ku kibuga Wolfson Stadium mu mujyi wa Port Elizabeth.

    'Micho' yabwiye BBC Sport Africa ati: '[Ibi] Ni ibirego bidafite ishingiro na gato bigamije gutesha umutwe ikipe ya Zambia itaratsindwa igitego muri iri rushwana [rya COSAFA ry'abari munsi y'imyaka 20]'.

    'Abunganizi banjye mu mategeko barimo guhangana n'uku kugerageza kunyica mpagaze…'

    Itangazo ry'ibiro by'umushinjacyaha mukuru wo mu ntara ya Eastern Cape ryasobanuye ibivugwa ko byabaye kabiri bijyanye n'imyitwarire ya 'Micho' ku mugore w'imyaka 39 bivugwa ko yamuzaniraga icyayi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/12/umutoza-watoje-amavubi-y-u-rwanda-yahakanye-ibirego-byo-gufata-umugore-ku-ngufu/

  • Shampiyona ya ruhago mu Rwanda yahagaritswe, FERWAFA ihabwa inshingano zikomeye #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera ikibazo cya Coronavirus, FERWAFA itegekwa gupimisha amakipe yose mbere y’uko abakinnyi basurbira mu ngo zabo.

    Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, aho rivuga ko ari icyemezo cyafashwe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe, bukagaragaza ko hari aho amakipe acumbitse abakinnyi basohoka cyangwa bagasurwa, kandi amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atabyemera.

    Ibi kandi bikagendana n’uko raporo igaragaza ko ubwandu mu makipe bukomeje kwiyongera.

    Muri iri tangazo rya Minsiteri kandi, rivuga ko amakipe atemerewe kuva aho acumbitse batabanje gupimwa iki cyorezo kandi amafaranga yo gupimwa akaba agomba gutangwa na FERWAFA.

    Ibi bibaye nyuma y’uko shampiyona ndetse n’amarushanwa y’umupira w’amaguru muri rusange bisubukuwe hagiye hagaragara ubwandu bwa hato na hato bwa Coronavirus nko mu Gushyingo nibwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yahanishije ikipe ya AMAGAJU FC kuvanwa mu irushanwa rya Playoffs, nyuma yo guhamwa n’uburangare bwatumye abakinnyi 11 bayo bandura icyorezo cya COVID-19.

    Ubu abakinnyi 14 ba Rayon Sports bari mu kato aho banduye icyorezo cya Coronavirus.

    Ku kijyanye n’igihe shampiyona isubitswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 3 izasubukurirwa, Minisiteri yavuze ko bizatanazwa mu gihe nyacyo.

    Itangazo rya Minisiteri ya Siporo

    Shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021 yahagaritswe hamaze gukinwa umunsi wa 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-ya-ruhago-mu-rwanda-yahagaritswe-ferwafa-ihabwa-inshingano-zikomeye