Category: Uncategorized

  • Musanze-Nyabihu: Barishyuza miliyoni 600 kubera ibyangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo nkingi enye zishinze mu murima zizashyirwaho ipiloni igize umuyoboro w
    Izo nkingi enye zishinze mu murima zizashyirwaho ipiloni igize umuyoboro w’amashanyarazi

    Uyu muyoboro ureshya na kilometero 29 unyura mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze na Nyabihu. Aho bagenda bawucisha byabaye ngombwa ko ahari inzu n’imirima by’abaturage basabwa kwimurwa, hagashingwa amapiloni manini azashyirwaho insinga z’amashanyarazi.

    Umuturage wahoze afite inzu igasenywa kugira ngo aho yari yubatswe hashingwe ipiloni, yagize ati “Baje iwanjye barambwira bati mbere yo kukubarira agaciro k’inzu yawe banza uyivemo, kugira ngo tubanze tuhashyire iki gikorwa cya leta (kuhashinga ipiloni y’amashanyarazi) utegereze amafaranga yawe. Byabaye ngombwa ko njya gukodesha, ubu ubukode mbumazemo imyaka itatu aho mbayeho mu buzima bwo gupfundikanya, ariko noneho aho bigeze amafaranga nishyura inzu maze igihe ntayabona; singisinzira, n’ejo wakumva nyir’inzu ayinsohoyemo”.

    Si abasabwe kuva mu mazu bari batuyemo gusa, kuko n’abafite imirima bahingagamo na bo basigaye bafite ingaruka. Umwe muri bo yagize ati “Imirima bayigezemo si ukurandura imyaka karahava! Hari aho basanze hahinze amasaka, ibishyimbo, urutoki, ibinyomoro n’indi myaka; ibyo byose byaranduwe batanategereje ko byera ngo byibuze tubanze kubisarura”.

    Arakomeza ati “Bubatsemo inkingi z’amabeto, ubu ntitugihinga kuko ntacyo dusigaranye; bamwe muri twe bahindutse abashonji basabiriza kandi twari dufite aho twakubitaga isuka imiryango yacu igacuma iminsi. Byibuze n’iyo baba baratwishyuye tuba twaragiye kugura ahandi, abana bacu bakabona icyo barya na za mitiweli tukishyura. Leta ireke kudutererana kuko turi abana bayo”.

    Umushinga wo gutunganya uyu muyoboro washowemo amafaranga akabakaba miliyari imwe y’u Rwanda yagenewe kwishyura ingurane z’abaturage bari bafite ibikorwa ahari kubakwa amapiloni muri utu turere twombi.

    Muri ayo mafaranga, hamaze kwishyurwa agera kuri miliyoni 400 y’ingurane yahawe abaturage. Bivuze ko andi hafi miliyoni 600 atarashyikirizwa abo yagenewe kuko mu baturage bose uko ari 177 hamaze kwishyurwa abaturage 93 hakaba hasigaye abagera kuri 84.

    Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ishami rya Musanze Nsabimana Joél Elvis, avuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe n’uko hari abataratanze imyirondoro yuzuye, bituma hamwe kubishyura bidindira. Ariko ngo iki kigo kiri gukorana n’inzego z’ibanze, kugira ngo ahagiye hagaragara ibyo bibazo bikosorwe bishyurwe.

    Yagize ati “Ni byo koko aho uwo muyoboro wanyuze hari ibikorwa byari bihari byahakuwe. Urugero niba umuyoboro ugomba guca hejuru y’inzu y’umuturage; icyo gihe ntabwo twareka ngo uwo muntu akomeze kuhatura kuko byaba ari ugushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Mu kwishyura twahereye ku bantu bigaragara ko bagomba kwimurwa byihuse cyane cyane abo amazu yabo yagombaga gusenywa, ariko n’abandi batarishyurwa biri mu nzira ya vuba cyane, keretse abatujuje ibyangombwa bagiye bagaragara, ubu turi gukorana n’imirenge, kugira ngo bikosorwe, buzuze ibisabwa byose bishyurwe. Ibi turabizeza ko mu gihe cya vuba cyane bizaba byakemutse”.

    Nsabimana yongeraho ko umuyoboro uri gutunganywa mu gihe uzaba wuzuye uzongera ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, bigabanye ikibazo cy’ibura rya hato na hato ryayo mu turere dutandukanye.

    Gusa nanone ku ruhande rw’abaturage, bakifuza ko imishinga nk’iyi yakagombye kujya igezwa iwabo izana igisubizo kirambye aho kubasubiza inyuma; kuko nk’ubu iyo mirima batagihinga, n’amazu yabo bahoze batuyemo, bagasabwa kuyavamo, bikaba ngombwa ko bisanga mu bukode; gutinda kubibahera ingurane byabasubije inyuma, ku buryo n’aho ayo mafararanga bayishyurwa, bisa n’aho bazaba bari gutangirira kuri zeru, nyamara mbere bari babayeho neza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-nyabihu-barishyuza-miliyoni-600-kubera-ibyangijwe-n-ikorwa-ry-umuyoboro-w-amashanyarazi

  • KOICA Rwanda Donates Medical Devices To Its Partners In Volunteering Program #rwanda #RwOT

    The Korea International Cooperation Agency (KOICA) Rwanda Office donated medical devices thermometer with batteries worth US$10,000 to 43 Partners institutions in volunteering program around the country to support their efforts to mitigate the spread COVID-19.

    The donation which was distributed to different KOICA's partner institutions was also a reflection of  joining the rest of the world to celebrate the international volunteer day Celebrated on 5th December.

    As the government of Rwanda has allowed the resuming services in public and private organizations, the medical devices donated will be useful for KOICA's partner institution in volunteering program to extend their effort in fight the pandemic.

    CHON Gyong Shik , KOICA Country Director, commended the diligent engagement of KOICA's partners in the fight against COVID-19 and assured the continued partnership in  re-dispatchment  of volunteers .

    'Even though you could not receive volunteers, KOICA is planning to make new dispatch following your request and this will be done in consideration with COVID-19 situation,' Shik said.

    The beneficiaries expressed their appreciation to KOICA for the donation and highlighted its importance to comply with health measures.

    'We highly appreciate this kind gesture from KOICA for providing us this medical devises as health regulations requires school to have at least one thermometer for every 100 students, but we currently had only 2 for around 700 students, so after receiving this donation we are in compliance with health regulations' said Father Jacques Hakizimana, Head  Teacher of College Christ Roi.

    KOICA has been supportive of Rwanda's efforts in responding to COVID-19 through different initiatives including the provision of testing kits, mobile laboratory vehicle and five walk-through disinfecting booths  and funds to support young entrepreneurs whose business were affected by the pandemic .

    The post KOICA Rwanda Donates Medical Devices To Its Partners In Volunteering Program appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/koica-rwanda-donates-medical-devices-to-its-partners-in-volunteering-program/

  • Rubavu: Three suspected drug dealers arrested #rwanda #RwOT

    The Rwanda National Police (RNP) Anti-Narcotics Unit (ANU) has arrested three people in Rubavu District suspected to be major drug dealers.

    The trio; Laurent Ntakamaro, 59, Clenie Nyiransabimana, 36, and Aline Icyimanizanye, 30, were arrested on December 9, in Gisenyi and Rubavu sectors with combined 5504 pellets of cannabis.

    They were at the time in the process to traffic the narcotics to City of Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson for the Western region, said.

    “Ntakamaro and Nyiransabimana were arrested in Isangano Village, Bugoyi Cell in Gisenyi with 504 pellets while Icyimanizanye was arrested in Murambi Village, Buhaza Cell in Rubavu Sector with 5,000 rolls of cannabis. These drug dealers were reported by residents,” CIP Karekezi said.

    He added: “Residents had earlier told ANU that Ntakamaro is a drug dealer and would receive a new consignment that day.

    ANU got further information on the spot where Ntakamaro would meet his supplier before he would also supply other dealers in Kigali. That’s how Nyiransabimana was also arrested as she brought the 504 pellets to Ntakamaro concealed in a bag of irish potatoes.”

    Ntakamaro and Nyiransabimana are suspected to have been working together to traffic and distribute narcotic drugs in Rubavu and Kigali.

    Icyimanizanye was also arrested with 5000 pellets as he was going to supply other drug dealers, following information provided by residents.

    The suspects were handed over to Rwanda Investigation Bureau (RIB) for further legal action.

    The Ministerial Order No. 001/MoH/2019 of 04/03/2019 establishing the list of narcotic drugs and their categorization classifies cannabis as a “very severe drug.”

    The law determining offences and penalties in general in Rwanda, especially in its article 263, provides an imprisonment of between 20 years and life, for anyone convicted for very severe narcotic drugs and a fine of up to Frw30 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rubavu-three-suspected-drug-dealers-arrested

  • New Rates For Property Tax On Land To Be Considered As Declaration And Payment Continues #rwanda #RwOT

    Rwanda Revenue Authority is reminding all taxpayers registered on Property Tax to declare and pay their 2020 property tax on land and building before December 31, 2020.

    New Property tax rates were published on RRA web site (https://www.rra.gov.rw/fileadmin/user_upload/lgt_all_compressed.pdf).

    These rates were fixed following the Districts Councils and City of Kigali's decisions, in reference to the Ministerial Order no 001/20/10/TC of 10/01/2020 setting standard rates and other criteria to determine the tax rate applicable to plots of land.

    Rates were fixed based on a number of criteria which among them include the class of the city where the taxable plot of land is located, level of development of the land where the taxable plot is located; taxable land use; as well as the level of servicing for use.

    Ernest Karasira, RRA's Deputy Commissioner for Regions and Decentralized Taxes said that taxpayers need to comprehend the criteria and computation for the new rates to avoid any confusion on how much they ought to pay.

    'We therefore encourage them to start the declaration and payment process as early as possible to avoid any delays which may eventually lead to penalties,' he said.

    According to the Ministerial Order, the new rates vary from Frw0-300 per sqm, based on the criteria mentioned above.

    Rates on taxable buildings on the other hand, were categorized based on the market value of the building; that is to say, the 2020 rate for residential buildings is 0.5%, while for commercial buildings is 0.3% and 0.1% for others.

    There has been a slight change on the 2020 rates compared to the previous year's where residential buildings rates were at 0.25%, commercial buildings rates at 0.2%, while others stayed the same.

    There will also be a change on the next two years' rates, where by in 2021, residential buildings rates will be at 0.75%, commercial buildings at 0.4% and others will stay the same; while in 2022, residential buildings rates will be at 1%, commercial buildings at 0.5% and others will stay the same.

    To avoid any penalties and comply with tax laws, all taxpayers whose properties are not registered on Property Tax are also advised to register as early as before December 31, at any Sector's Office, but they can also request for registration through RRA website: www.rra.gov.rw.

    From the website, taxpayers can also find detailed information on the new rates and the categories to which their properties belong.

    They can as well use a toll free number: 3004 for more support.

    The post New Rates For Property Tax On Land To Be Considered As Declaration And Payment Continues appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/new-rates-for-property-tax-on-land-to-be-considered-as-declaration-and-payment-continues/

  • Ngororero: Ba Gitifu b’imirenge bari bafunzwe bafunguwe baramaze gusimbuzwa abandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko ubwo abo banyamabanga nshingwabikorwa bafatwaga hari hagamijwe gukurikiranwaho ibyaha bakekwagaho, naho gusimbuzwa abandi bikaba biteganywa n’amategeko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yabwiye Kigali Today ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 ko na we ataramenya amakuru neza y’irekurwa ry’abo banyamabanga nshingwabikorwa, ariko ko byose byakozwe mu butabera kandi abaturage bakwiye kumva ko ibyakozwe byaciye mu kuri k’ubutabera.

    Agira ati “Nibwira ko byose byakozwe mu butabera bwuzuye, ntabwo ndamenya amakuru neza ariko ubutabera ni bwo buba bwakoze akazi kabwo, kuba barasimbujwe mu mirimo ntabwo umuntu ari kamara iyo adahari undi aba akora kandi byose amategeko arabiteganya”.

    Yongeraho ati “Ubutabera burigenga nta wundi ukwiye kujya iruhande rw’ubutabera. Yaba kuba hari ababasimbuye amategeko arabiteganya kuko iyo umuntu adahari imirimo y’Abanyarwanda ntiyahagarara, naho kuba bazasubira mu kazi na byo hari icyo amategeko ateganya”.

    Ubwo abo bayobozi bafungwagwa umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yavuze ko umunyamabanga nshingwabikowa w’Umurenge wa Sovu akurikiranyweho kuba amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye basenyewe n’ibiza atarakoreshejwe icyo gikorwa.

    Naho umunyamabanga nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Kavumu akaba yari akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z’amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n’umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo.

    Mu Murenge wa Bwira na ho hari hakurikiranwe umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ukekwaho gukoresha nabi amafaranga yari agenewe gutera inkunga abakobwa babyariye iwabo, uwo we akaba yakomeje gukurikiranwa afunzwe mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yahagaritswe amezi atatu ku mirimo.

    Ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko nta kindi cyari kihishe inyuma y’ifungwa ry’abo bakozi barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two mu Murenge wa Sovu, ahubwo ko byakozwe mu rwego rwo kubazwa inshingano.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ngororero-ba-gitifu-b-imirenge-bari-bafunzwe-bafunguwe-baramaze-gusimbuzwa-abandi

  • Hari abantu bashaka kuyigira nk’inshuti yabo-Minisitiri Shyaka avuga ku batubahiriza amabwiriza ya COVID19 #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe imibare y’abanduye Coronavirus ikomeje kwiyongera muri iyi minsi bigaragaza ko abantu bamwe bakomeje kudohoka cyane ku ngamba n’amabwiriza yashyizweho hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Imibare y’abandura Coronavirus ku munsi yongeye kuzamuka. Muri iyi minsi turi kubona za abantu banduye babarirwa muri mirongo aho nko mu minsi 15 ishize habonetse abanduye bashya 556 hanapfa abantu 7.

    Minisitiri Prof Shyaka wari kuri Radio Rwanda yavuze ko hakomeje kugaragara abantu benshi badohotse ku ngamba zashyizweho ari nayo mpamvu y’ubu bwandu bwinshi abantu bari kubona muri iyi minsi.

    Ati 'Ngira ngo igihari ni uko hari ubudohoke mu banyarwanda. Kandi uko kudohoka gushingiye ku bintu bibiri bitumvikana neza, hari abibwira ko COVID19 twayitsinze cyangwa bo itabafata cyangwa ko itababuza kuryoha cyangwa ubuzima busanzwe batagendeye kuri ayo mabwiriza.'

    'Ikindi hari abibwira ko ariko se ubundi ahantu hose ngenda iba ihari ? Ntishobora kuba iri I Kigali ahandi idahari ?, ibyo ngibyo rero ni bibi, amabwiriza yo kuyirinda turayazi ariko ikigaragara ntabwo tuyubahiriza. Haba mu mujyi, mu cyaro n’abandi bantu basanzwe hari ikibazo cyo kubahiriza ambwiriza.'

    Avuga ko iki cyorezo kiri ahantu hose ari nabyo byari bikwiriye kubera abantu inkomanga babone ko bakwiye kwirinda bakareka guca amazi iki cyorezo.

    Ati 'Abanyarwanda twari dukwiye kuzirikana ko COVID19 ntiteguza. Urabona hari abantu bashaka kuyigira nk’inshuti yabo nk’aho yaza kubasura yabateguje, ugasanga mu myitwarire yacu niko bimeze.'

    Minisitiri Prof Shyaka yibukije abanyarwanda ko bakwiye kwirinda kuko iki cyorezo iyo kigufashe kiza kigasenya bya bindi wakoraga wanga kubahiriza amabwiriza.

    Kuva muri Werurwe iki cyorezo cyagaragara mu gihugu hamaze gufatwa ibipimo 661637, aho abamaze gusanganwa Coronavirus ni 6428 mu gihe abo kimaze guhitana ari 54.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Hari-abantu-bashaka-kuyigira-nk-inshuti-yabo-Minisitiri-Shyaka-avuga-ku-batubahiriza-amabwiriza-ya-COVID19

  • King Faisal Hospital staff investigated for sexual assault #rwanda #RwOT

    Leah Joy Prout made a post on social media yesterday revealing what happened to her during her stay to the aforementioned hospital saying her story could help others.

    'I am normally, a very private person, but I believe sharing my story might help even one of you. Last Wednesday evening I was sexually assaulted during an examination at King Faisal Hospital. I met with resistance from the staff to receive the perpetrator’s name. By Friday; I was able to get the name. That morning I submitted a detailed complainant about the assault,' she said in a tweet.

    'On Monday, I heard from customer care who told me that they would investigate if the incident happened. I only told two friends in the country about the incident and family. One of those friends said that she had been groped at king Faisal Hospital more than a decade ago. If they dare to do this to such an outspoken person, I can’t imagine what they are doing to more vulnerable women and girls,' added Prout.

    Following the complaint, Rwanda Investigation Bureau (RIB) replied that investigation has started.

    'RIB has started investigation into the alleged sexual assault by KFH staff and appropriate action will be taken accordingly,' reads the tweet.

    A statement signed by the Deputy CEO of the hospital, Dr Edgar Kalimba also shows that the case was handed over to competent institutions.

    'We are deeply disturbed by the allegations by Ms. Leah Joy Prout on social media that she was sexually assaulted by one of our staff during her hospital stay. As we strive to become a center of excellence, we value our patients and visitors’ rights and always strive to respect them,' reads the statement in part.

    ' we therefore take these allegations seriously; we carried out an internal investigation and we have handed over the case to relevant competent authorities,' adds the statement.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/king-faisal-hospital-staff-investigated-for-sexual-assault

  • Mu mafoto : Onomo hotel yafunguye iJuru Restaurant & Lounge mu birori binogeye ijisho #rwanda #RwOT

    Mu ntego za Onomo Hotel harimo kwakira no guha serivisi nziza abayigana baba abashaka ahantu heza ho kuruhukira by’igihe gito cyangwa kirekire ndetse n’ibyumba byiza byo gukoreramo inama.

    Kuri ubu iyi hotel yafunguye iJuru Restaurant & Lounge mu birori byabaye ku wa 10 Ukuboza 2020, bisusurutswa na Andy Bumuntu, DJ Bissosso avanga imiziki ndetse hanerekanwa imyambaro itandukanye hifashishijwe abamurika imideli bo mu Rwanda.

    iJURU Restaurant & Lounge iri aho umuntu aba yitegeye Umujyi wa Kigali areba mu byerekezo bya Kacyiru na Kimihurura ku buryo umuntu afata amafunguro n’icyo kunywa anyurwa no kwihera ijisho, imisozi n’ibindi byiza bitatse uyu mujyi.

    Ifite umwihariko wo kuba ifite aho kwakirira abantu ho mu rwego rwo hejuru (VIP Reception).

    iJURU izajya yakira ibirori bitandukanye by’abantu bake, birimo ubukwe, guhura byihariye n’ibindi.

    Umwihariko wayo ni uko igikoni cyayo kizajya gitekerwamo ibyo kurya bitandukanye birimo ibyo mu bihugu bitandukanye, bitari u Rwanda.

    Izina iJURU ryaje nyuma y’irushanwa ryabereye ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batandukanye basabwe gutanga izina bumva ryaba rijyanye n’iyi restaurant, uwitwa Didier Kananura aba ariwe uba uwa mbere nyuma yo kuyita gutya.

    Ubuyobozi bwa ONOMO Hotel bwanahise butangaza ubufatanye ifitanye na Universal Music Africa (UMA), bushingiye ku kuba iyi hotel ifite gahunda yo guteza imbere impano nyafurika, yaba mu kuririmba, imideli n’ibindi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Umuyobozi wa ONOMO Hotel, Nizeye Emile, yavuze ko iJURU igiye kugaragaza neza iyi hoteli ndetse ikaba ifite umwihariko wo guteza imbere ubuhanzi ndetse ku bazajya bahasohokera bazajya babona indyo yihariye irimo n’iyo muri Afurika.

    Muri Gicurasi 2018, nibwo u Rwanda rwungutse hotel y’inyenyeri eshatu (Onomo Hotel), iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Nyarugenge ahazwi nko kuri Sopetrade.

    Onomo Hotel yubakishijwe imirimbo mu mitako y’imigongo, ibiseke n’ibishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara abereye guhangwa ijisho.

    Iyi hotel igenzurwa na ONOMO Hotels imaze kubaka izina muri Afurika, ishami ryayo rya Kigali riri muri 16 ifite kuri uyu mugabane.

    Onomo hotel ifite ibyumba 109 birimo 10 byigiye hejuru, iby’inama byakira abantu hagati ya 200-250, aho abantu bogera, parking n’ibindi. Abantu b’ingeri zose bari bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro
    iJURU Restaurant & Lounge
    Byari ibyishimo ku bitabiriye ibi birori
    Umuhanzi Andy Bumuntu niwe wasusurukije abitabiriye ibi birori Umuyobozi wa ONOMO Hotel, Nizeye Emile, yijeje impinduka mu mitangire ya serivisi by’umwihariko abazajya bagana iJURU Restaurant & Lounge
    Abanyamideli bari babukereye

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Onomo-hotel-yafunguye-iJuru-Restaurant-Lounge-mu-birori-binogeye-ijisho