

Umuhanzi Dr Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, yazamuwe mu ntera n’Inama y’Abaminisitiri aho yagizwe umuyobozi w’ishami ry’igihugu rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC).
Tom Close akaba yasyizwe muri uyu mwanya nyuma y’uko muri Mata 2019 Inama y’Abaminisitiri yari yamugize Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).
Ku munsi w’ejo ku wa 14 Ukuboza 2020, Inama y’Abaminisitiri yarateranye ireba uko kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda bimeze ndetse inafata n’izindi ngamba zo kukirinda, yanashyize abayobozi mu myanya itandukanye.
Muri abo bayobozi bashyizwe mu myanya harimo n’umuhanzi Dr Muyombo Thomas ‘Tom Close’ wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).
Tom Close wize iby’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, kuva muri 2015 yari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe gutanga amaraso, muri 2019 yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tom-close-yazmuwe-mu-ntera-n-inama-y-abaminisitiri
Minisiteri ya Siporo ivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryagize uburangare ntiryakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ari nabyo byatumye shampiyona ihagarikwa.
Nyuma y’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021 wakinwe tariki ya 11 Ukuboza 2020, Minisiteri ya Siporo yahise isohora itangazo rihagarika shampiyona kubera ko amakipe yateshutse akaba atacyubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bityo bikaba bikomeje kongera umubare mwinshi w’abandura.
Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko bafashe umwanzuro wo guhagarika shampiyona nyuma yo kubona ko amakipe atubahiriza amabwiriza kandi na FERWAFA ntacyo ibyitayeho.
Ati'impamvu nyamukuru yatumye shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru ihagara ni uko hagiye hagaragara kutubahiriza amabwiriza kandi ukabona ko amwe mu makipe yasaga n’abikora nkana, ku ruhande rwa FERWAFA habayeho kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza bari baratugejejeho n’ayo twebwe ubwacu twari twarabahaye nko gukurikirana ko amakipe yapimwe mbere yo kujya mu kibuga, gusura aho umwiherero ubera no gutanga raporo umunsi ku munsi.'
Yakomeje atanga ingero ko hari amakipe yishe amabwiriza nkana na FERWAFA irabihorera nka Rayon Sports, AS Muhanga na Bugesera zakinnye umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020 abakinnyi badapimwe.
Ati'muri raporo twagiye tubona hari abagiye bagaragaza ibyangombwa bitari byo. Sinakubwira ngo ni amakipe runaka yakoresheje izo mpapuro kuko biracyari mu bugenzuzi, ariko nk’ingero naguha twagiye tubona nka AS Muhanga bakina na Etincelles bakinira Muhanga, AS Muhanga yakinnye itipimishije, ibyo ni ibintu bizwi abayobozi ba FERWAFA n’abakomiseri b’umukino bari bahari.'
'Espoir FC ihura na Bugesera FC bakiniye Rusizi uwo munsi Bugesera yakinnye itipimishije, ibyabereye Rubavu murabizi aho abakinnyi ba Rayon Sports bane bari banduye ariko bigaragara bamaze kujya mu mukino, bivuga ngo nta n’ubwo bari bemerewe kujya mu mukino batarabona ibisubizo, aho ibisubizo bibonekeye abakinnyi 2 bari mu kibuga abandi 2 bari hanze, icyo gihe basabwe ko abakinnyi basohoka cyangwa n’umukino ugahagarara, ibyo ntibyakozwe. Ibyo byose ni ibigaragaza icyuho gihari cyo kuba abantu baturumvise ko bagomba kurinda ubuzima bw’abantu.'
Ku kijyanye n’umubare w’abakinnyi bamaze kwandura n’amakipe baturukamo, yavuze ko igenzura ritararangira neza ariko avuga ko amakipe arimo abakinnyi banduye arimo AS Kigali, Rayon Sports, Marines, Amagaju FC, Rutsiro n’andi.
Kuba ngo aya makipe arimo abanduye sicyo cyatumye shampiyona ihagarikwa kuko n’ubundi niyo mpamvu bazanye gahunda yo gupima, ikibazo ngo ni ukutubahiriza amabwiriza ashyira mu kaga abanyarwanda.
Ati'ariko nongere nshimangire ko kuba harimo ubwandu ntabwo ari cyo kibazo, kuba harimo abarwayi muri aya makipe ntabwo ari cyo kibazo, si n’igitangaza yewe, n’ubindi niyo mpamvu basabwa gupimwa mbere yo kuba bajya mu kibuga, ikibazo ni ukutubahiriza amabwiriza ashyira mu kaga abanyarwanda ukaba ufite abantu barwaye ariko ukabareka bakajya guhura n’abandi bantu batarwaye.'
Minisitiri Aurore Mimosa ntabwo yavuze igihe shampiyona ishobora kongera gusubukurirwa, gusa ngo FERWAFA yemeye amakosa ndetse irimo no gusubira mu mabwiriza nimara kwerekana neza uko izakurikirana amabwiriza shampiyona izasubukurwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko 'Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri piscine (swimming pool) bibujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hotel bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.'
Kugeza ku wa 27 Ugushyingo, imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri Gym no kogera muri piscine biri mu mikino yatinze gukomorerwa bitewe n’uko hahurirwa n’abantu benshi ndetse hakaba hari hakinozwa uburyo byakorwa abantu birinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku wa 13 Ukuboza 2020 kigaruka ku ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, hagaragaye ubwandu ku kigero giteye inkeke aho nk’umubare w’ubwandu ku wa Gatandatu wageze ku bantu 100, ku Cyumweru nabwo ukaba 131, umubare waherukaga muri Kanama ndetse impfu zikiyongera aho abantu batanu bapfuye mu cyumweru kimwe.
Kimwe n’ibindi bikorwa remezo by’imikino inyuranye, Gym zafunzwe guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.
Tariki ya 8 Kamena 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yatangiye gukomorera siporo zitandukanye, ihereye ku zikorwa abantu bategeranye mu gihe mu mpera za Nzeri, hakomorewe imikino ihuza abantu benshi.
Uretse imyitozo yo muri Gym no kogera muri piscine, undi mukino kuri ubu wongeye guhagarikwa ni umupira w’amaguru, aho amakipe yemerewe gukomeza imyitozo n’amarushanwa ari afite amarushanwa mpuzamahanga.
Tariki ya 1 Ukuboza, Minisiteri ya Siporo yari yatangaje amabwiriza azakurikizwa mu isubukurwa ry’umukino wo koga muri piscine no gukora imyitozo ngororamubiri muri Gym.
Mu mabwiriza yagombaga gukurikizwa harimo 'kugaragaza umubare ntarengwa wabemerewe kogera muri piscine.'
Hari kandi kugaragaza uburyo piscine ikorerwa isuku hakoreshejwe imiti ya Chlorine na Bromine n’uburyo amazi ahindurwa, gupima amazi yayo mbere na nyuma y’uko ikoreshwa ndetse no guteganya ahakarabirwa mbere yo kwinjira muri piscine.
Umuntu ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro, inkorora, umutwe n’ibicurane, ntiyemerewe kujya kuri piscine no kuyogeramo.
Minisiteri ya Siporo yari yatangaje kandi ko 'Koga mu byanya by’amazi bigari (ibiyaga, ibyuzi n’imiyaga) ntibyemewe keretse ku makipe yabigize umwuga mu gihe cyo gukora imyitozo yabanje kandi kubisabira uruhushya no kuruhabwa.'
Ku bijyanye n’ikoresha rya Gym, naho byari byatangajwe ko 'Umuntu ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro, inkorora, umutwe, ibicurane, ntiyemerewe kwinjira ahatangitwa hakanakorerwa imyitozo.'
Harimo ko kandi 'abakora imyitozo yo mu matsinda muri Gym batemerewe kurenza 50% by’abemerewe mu itsinda.'
Minisiteri ya Siporo yari yatangaje kandi ko 'ubwogero bukoreshwa n’abagana Gym butemewe mu rwego kwirinda ikwirakwira rya COVID-19' mu gihe 'hagati y’icyiciro cy’imyitozo n’ikindi hagomba kubamo byibura igihe cy’isaha imwe yo gukora isuku y’ibikoresho no kugira ngo icyumba gikorerwamo imyitozo gihumeke hagati y’icyiciro n’ikindi.'
Igihe cya buri cyiciro cy’abakora imyitozo ngororamubiri yaba muri Gym no muri Aerobics nticyagombaga kurenza amasaha abiri.
Inzu z’imyidagaduro ziri zemerewe gufungura ni izasabye uruhushya rwo gukora muri Minisiteri ya Siporo kandi zikagenera kopi y’ubusabe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugira ngo hakorwe igenzura mbere yo kwemererwa.
Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Siporo-zo-muri-Gym-no-kogera-muri-piscine-byongeye-guhagarikwa
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 yafashe imyanzuro itandukanye ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 inashyira mu myanya abayobozi banyuranye.
Muri bo harimo Dr Muyombo Thomas wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.
Dr Muyombo yahawe uyu mwanya nyuma y’uko uwari uwusanzwemo wari n’umuyobozi we Dr Swaibu Kayitare ahinduriwe imirimo akagirwa Umuyobozi wa Serivise zishinzwe ibizamini, ni ukuvuga serivisi zirimo iza laboratwari [Head of Biomedical Services Department].
Uku kuzamurwa mu ntera kwa Tom Close kubaye nyuma y’umwaka n’amezi umunani agizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) umwanya yahawe muri Mata 2019.
Kuva muri Kanama 2015, Tom Close ni Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe gutanga amaraso akaba yari ashinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso bashya bujuje ubuziranenge no kongera umubare w’abayatanze bakongera kuyatanga.
Muri Gashyantare 2017, Tom Close yari yatorewe kuba Perezida w’Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 biri mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika.
Dr Muyombo Thomas yatangiye gukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’amaraso avuye mu byari ibitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakoraga nk’umuganga bw’indwara z’abana.
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Tom-Close-yongeye-kuzamurwa-mu-ntera
Mu busanzwe igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigize mo ( reflex) kigenzurwa n’ umwakura (pudendal nerve ) ukoresha ibice by’ imyanya ndanga gitsina (uruhago rw’inkari, imabya, imboro na rugongo ku bagore ).
Gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya (semen ) ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi arekurwa n’utundi duce tugize imyanya myibarukiro y’ umugabo (accessory glands fluids ) byose bigahurira mu muyoboro w’ inkari ( urethra) .
Hari uburwayi butandukanye burebana no gusohora ari bwo :
Gusohora icyinyumanyuma ( retrograde ejaculation)
Gusohora vuba (premature ejaculation )
Gutinda gusohora ( delayed or retarded ejaculation )
Kudasohora (anejaculation or failure to ejaculate )
Uyu mwanya tugiye kurebera hamwe GUSOHORA VUBA mu buryo burambuye kugirango ibyotwibaza tubibonere ibisubizo.
Muri rusange bavuga 'GUSOHORA VUBA ' iyo umuntu ( umugabo cg umusore ) asohoye atigeze abona umwanya uhagije wo gutegurwa ku byerekeranye n’ imibonano mpuzabitsina ndetse bikanaba bimutunguye atigeze yumva ashatse imibonano bihagije (minimal sexual stimulation & desire ).
Bishobora kuba iby’ ibihe byose (life-long or primary ) cg se byaraje nyuma ( secondary ) bitewe n’ impamvu runaka nko kubagwa , gukomereka , indwara zo mu mutwe ,⦠Akenshi impamvu yabyo iba itazwi ariko muri rusange usanga ari uruhurirane rw’ indwara z’ ubwonko( imitekerereze ) n’ iz’ imiterere y’ umubiri w’ umuntu (psychological and physical conditions).
Kwikinisha biri muri zimwe mu nkingi za mwamba zituma umugabo arangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro.Uwabaswe nabyo usanga iyo arikumwe n’uwo bashakanye akajya mu gikorwa nyirizina ntamare umwanya.Hari nabategura abagore babo ugasanga basohoye batarinjira.
ICYO WAKORA KUGIRANGO WONGERE IGIHE CYO GUSOHORA MU GIHE UGIRA
IKIBAZO CYO KURANGIZA IMBURAGIHE:
Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano
Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano
Kwigirira ikizere ko ushoboye.
Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone .
Hamwe n’ibyo byose twavuze haruguru, igihe ubona ufite ubwo burwayi kandi warakoze ibyo twavuze haruguru ngo ukire wakwegera muganga akagufasha kuko biravurwa kandi bigakira.
Gusa ku rundi ruhande usanga hari imiti yo mu bwoko bw’inyunganiramirire(food Suplement) itagira ingaruka ku mu biri w’umuntu wafata ikagufasha.Iyi ni imiti ikomoka ku bimera gakondo bya gishinwa ikozwe mu buryo bw’ibinini.
Ababaswe no kwikinisha hari imiti ibiri ikungahaye kuri fer,Zinc na Calcium ibafasha guterereza iyakuramyakura bityo udutsi tuba twarataye umurongo tugasubirana ikindi kandi inafite ubushobozi bwo kurwanya koresitorole nyinshi mu maraso ikanafasha ibinure kujya ku murongo.Ku bantu batabyara bitewe n’uko intanga zabo zabaye ibihuhwe ibafasha kuzongerera ubwiza bityo gutera inda bikaba bishoboka.
Ubonye ukeneye gukoresha izi nyunganiramiriro wabasanga mu mugi wa kigali rwagati haruguru ya gare ya downtown bakagufasha.Wahamagara +250783602726 cg ukanabandikira kuri watsap bakagufasha.
Abayikenera bari hanze y’u Rwanda nabo bashobora guhabwa service binyuze ku iposta
Ibi mbivuze nshingiye ku nkuru mpamo mperutse kubagezaho ivuga ku mukobwa nihebeye ariko nkaba narabonaga atankunda.
nkuko nabibabwiye ku nkuru y’ubushize nkora akazi k’ubwanditsi mu binyamakuru bitandukanye ariko nkibanda ku gufata amashusho no gufotora nkandika iyo mbonye umwanya kuko niga muri kaminuza nibyo nafatiyeho umwanya uhagije.
Mu nkuru ishize nababwiye ko nakunze umukobwa mwiza ariko we nkabona atankunda aho yambwiraga ko nzakora performance nk’igaragaza kugeza aho bimuziyemo akankunda ariko ibyo nabifashe nko kunaniza kugirango mbivemo.
Nk’uko mu bizi rero n’ubundi umusore niwe ufata iya mbere mu kwita ku mukobwa yifuza gusaba urukundo cg bakundana.Njye rero bitewe n’akazi nkora sinkunda kubona umwanya wo kuba nakwita kuri uwo mukobwa.
Ibyo rero byatumye igihe nabonaga akanya nifuza ko twabonana ariko nkabona agenda biguruntege kugeza aho mu cyumweru gishize ubwo nabonaga umunsi wo kuruhuka musaba ko twabona ariko ibyo yasabye kugirago mu bone byatumye mubura kandi nari mukumbuye.
si uku byanananiye ahubwo n’uko ntari nabipanze ikindi kandi ngirango mupime ndebe ukwihangana kwe dore ko we byari kumushobokera ko mubona byoroshye.
Icyambabaje rero kikanatuma imimerere yanjye muri iyi minsi itameze neza, nuko nyuma yaho tutemeranyijwe ku ngingo yo kubonana yatangiye gusa n’aho anyicaho ku buryo bugaragara kuko niyo namauhamagaraga nkasanga avugira kuri phone ntiyayivagaho ngo ambwire ko yabonetse.
Nakongera kumuhamagara ntanyitabe.Ibi byatumye mva mu murongo ntangira kumva mpangayitse kugeza ubwo ubu nsigaye nsa nuwafashwe n’agahinda gakabije(Depression) bitewe n;uko mukunda kd mufitiye gahunda ifatika mu gihe yaba anyemereye.
Impamvu mba mbishyize ahagaragara suko mba naniwe kubyibikamo , ahubwo bifasha gusohora amarangamutima yanjye bityo ntibingumemo kugirango ntarushaho kuremba.
Inkuru bifitanye isano
https://www.imirasire.rw/?Mbona-atankunda-Umunyamakuru-wihebeye-umukobwa-mwiza-i-Kigali-arahangayitse
Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
Source : https://www.imirasire.rw/?Wa-munyamakuru-wihebeye-umukobwa-mwiza-akamurerega-byamukomeranye
Ibi byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, mu kiganiro cy’imikino KT Sports cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020 aho yavuze ko Minisiteri ayobora iri kwiga uburyo bwo gufasha amakipe.
Yagize ati' Turi kwiga uburyo twazafasha amakipe binyuze mu banyamuryango bacu ari bo mashyirahamwe y’imikino kugira ngo tuyafashe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.'
Minisitiri yakomeje avuga ko iki gikorwa kigomba kwihutishwa kugira ngo ubu bufasha buboneke mu minsi ya vuba
Shampiyona y’umupira w’amaguru izasubukurwa FERWAFA yerekanye ingamba zo kurinda amakipe
Kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri ya siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari igeze ku munsi wayo wa Gatatu.
Kuri iyi ngingo Minisitiri Mimosa yavuze ko FERWAFA ariyo ifite inshingano mu gusubukurwa kwayo.
Yagize ati ' Nka Minisiteri twahagaritse shampiyona nyuma yo gusanga ingamba FERWAFA yatanze itarazubahirije aho amwe mu makipe yakinnye imikino atapimishije abakinnyi , Ubwandu bwagaragaye mu bakinnyi ndetse no gutanga ibisubizo by’imihimbano. Kuri iyi ngingo rero icyo dushinzwe ni ukurinda abakinnyi n’abanyarwanda muri rusange. Kugira ngo shampiyona isubukurwe turasaba FERWAFA kuduha ingamba yafashe z’uburyo ibibazo byagaragaye bitazongera ndetse n’uburyo buhamye bwo kurinda abakinnyi ndetse n’abandi bose barebwa n’umukino.'
Mu bindi Minisitiri yatangarije KT Sports yagarutse ku myiteguro y’amakipe azahagarira u Rwanda mu mikino nyafurika. Yagize ati' Ikipe y’igihugu yitegura imikino ya CHAN izabera muri Cameroon kuva mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2021 ndetse na AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup zigomba gukomeza imyitozo ariko hari uburyo bwo kwirinda COVID-19 kugira ngo azazane umusaruro mwiza.'
Icyorezo cya COVID-19 cyatumye amakipe ahomba amafaranga yinjizaga ku kibuga wasangaga ari yo ayafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bamwe mu baterankunga batinye gutanga amafaranga mu makipe yo kwamamaza kuko abafana batemerewe kureba imikino kandi ari bo batuma ibigo by’ubucuruzi byunguka.
Inkunga izahabwa amakipe izanyuzwa mu mashyirahamwe, amashyirahamwe na yo ayishyikirize amakipe kuko ari bo banyamuryango bagize minisiteri.
Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe y’Igihugu (GDP) mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2020 wamanutseho 3.6%, hakaba hagaragara impinduka nziza ugereranyije n’uko byari byifashe mu gihembwe cya kabiri aho wagabanyutseho 12.4%.
Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2020, NISR itangaza ko umusaruro mbumbe wari miriyari 2,482 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wari miriyari 2,359 Frw.
Muri iki gihembwe, urwego rwa serivisi rwakomeje kuza imbere mu migabane rufite muri uwo musaruro cyane ko rwihariye 48% ugereranyije n’urw’ubuhinzi rungana na 26% ndetse n’urw’inganda 19%. Umunani ku ijana gasigaye kabarwa ku misoro.
Ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2019, urwego rw’uburezi ni rwo rwibasiwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyatumye umusaruro rutanga umanukaho 57%, amahoteri n’amaresitora ukamanukaho 55%, ubwikorezi kuri 33%.
Urwego rwongereye umusaruro ni urw’ikoranabuhanga n’isakazamakuru rwongereye umusaruro ku kigero cya 43%.
Ubihinzi bwoyongereyeho 2%, urwego rw’imari rugabanyukaho 15, mu gihe urwa serivisi rwagabanyitseho 7%.
Mu gihembwe cya katatu na none, ubushakashatsi bwakozwe na NISR bwerekanye ko muri rusange ububasha bwo kugura bwagabanyutseho 1%, kuri buri rugo bugabanyuka ku kigero cya 3% mu gihe aho Guverinoma ishora amafaranga hagabanyutseho 6%.
Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ku kigeroo cya 6% mu gihe umusaruro utangwa n’imitungo ibyara inyungu (gross capital formation) wagabanyutseho 14%.
Source : https://www.imirasire.rw/?Mu-gihembwe-cya-32020-Ubukungu-bw-u-Rwanda-bwamanutseho-3-6
Mu ngamba zashyizweho harimo izijyanye n’amasaha y’ingendo yavuye saa Yine z’ijoro agashyirwa saa Tatu mu minsi ya mbere gato ya Noheli, mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru bwo zizaba zibujijwe guhera saa Mbili z’umugoroba kugera saa Kumi z’igitondo.
Izi ngamba nshya zitangajwe nyuma y’uko ubwiyongere bwa Coronavirus mu gihugu bukomeje gufata indi ntera aho mu minsi 14 gusa ishize, abantu barenga 700 banduye iki cyorezo mu gihe batandatu bo bapfuye.
Ni imibare iri hejuru ku buryo budasanzwe ugereranyije n’uko iki cyorezo cyari kimeze mu gihugu mu minsi yashize.
Ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri zigomba gutangira gukoreshwa guhera kuri uyu wa 15 Ukuboza aho ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo. Ibyo bizamara icyumweru kimwe kuko guhera ku wa 21 Ukuboza amasaha y’ingendo azongera guhinduka aho zizajya ziba zibujijwe guhera saa Mbili z’ijoro, umwanzuro uzageza tariki ya 4 Mutarama 2021.
Mu Karere ka Musanze ho hashyizweho ingamba zihariye zigena ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo.
Inama y’Abaminisitiri ishingiye ku buryo imibare y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kwiyongera, yafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’igihugu harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Muri uyu mwaka, ku itariki ya 21 Ukuboza, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azagirna ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru ndetse ageze ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze (State of the Nation Address).
Ingamba zizubahirizwa mu gihugu hose
a. Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2020, ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).
b. Kuva ku itariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku wa 4 Mutarama 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).
c. Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe.
d. Umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Bose bagomba kubanza kwipimisha COVID-19 kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
e. Ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
g. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru.
h. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.
i. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugo,ba kurenga abantu 15 icyarimwe.
j. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.
k. Imikino ya Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’amaguru hamwe n’imyitozo y’abakinnyi birahagaritswe. Icyakora amakipe y’umupira w’amaguru ari mu marushanwa mpuzahanga yo yemerewe gukomeza kuyitabira.
Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Musanze
a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).
b. Inama (meetings and conferences) birabujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.
c. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19 zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru.
d. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.
Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru no gukaraba intoki.