Category: Uncategorized

  • Abangavu n’ingimbi basanga ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gukumira inda ziterwa abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abangavu n
    Abangavu n’ingimbi baraganirizwa ku buzima bw’imyororokere

    Bavuga ko mu gihe abakiri bato babigize ibyabo, bakigisha na bagenzi babo kuvuga ‘Oya’, byagabanya cyane umubare w’abana bato batwara inda z’imburagihe.

    Ibi aba bana babishingira ku kuba benshi mu bana basambanywa kuko nta makuru ahagije baba bafite ku buzima bw’imyororokere, bagasaba ko abafite ubumenyi bajya baganiriza bagenzi babo mu mahuriro bahuriramo ku mashuri, no mu gihe cy’ibiruhuko.

    Umukobwa twahaye izina rya Mukanyandwi Ester, atuye mu Murenge wa Muyange mu Karere ka Bugesera. Yabyaye afite imyaka 15, akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye.

    Avuga ko kugira ngo atware iyo nda byatewe n’uko umusore yamushutse ko iyo umukobwa yatangiye kurwara ibishishi mu maso, aba agomba kuryama n’umuhungu kugira ngo akire, akemeza ko byatewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

    Agira ati “Nyine yarambeshye ngo nituryamana bizakira kandi ngo nzaba mwiza kurushaho, nanjye ndabyemera”.

    Uyu mukobwa ubu umaze kugeza imyaka 19, avuga ko yahakuye isomo kuko uwo babyaranye yahise amwihakana, ndetse ngo igihe cyo kumukurikirana yahise atoroka arabura, umukobwa asigara arera umwana wenyine.

    Abangavu basanga bafite uruhare runini mu gukumira inda z
    Abangavu basanga bafite uruhare runini mu gukumira inda z’imburagihe

    Kuri we (umukobwa), asanga abakiri bato bakwiye kugira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere, kandi bakaba ari bo bafata iya mbere mu kwigisha bagenzi babo, bagatinyuka guhakanira ababashuka bagamije kubasambanya.

    Ati “Ubu byampaye isomo, sinshobora kongera kwishora mu busambanyi, nzategereza igihe kigere nshake umugabo. Ikindi ni uko iyo nganira n’abana b’abakobwa, akenshi mpora mbabwira ko bakwiye kwitonda, kandi bagatinyuka guhakanira abashaka kubashuka”.

    Hakizimana Jean Pierre, umusore uri mu kigero cy’imyaka 18, avuga ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gihangayikishije, ariko agasanga na bo bafite igisubizo kuri icyo kibazo.

    Avuga ko habayeho amahuriro abahuza (Clubs), bajya bayaganiriramo bakungurana ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kandi bagahana ibitekerezo bigamije kubafasha kwirinda ababashyuka.

    Aba kandi bavuga ko ababyeyi bagomba na bo kugira uruhare rutaziguye mu gusobanurira abana babo ibijyanye n’impinduka zigenda ziba ku mubiri wabo uko bagenda bakura, kuko bibafasha kurushaho gusobanukirwa uko bakwiye kwitwara.

    Basaba ko umuco wo guhishira abasambanya abana na wo ukwiye gucika burundu, bityo uwasambanyije umwana agakurikiranwa uko bikwiye, kuko na byo byabera abandi isomo.

    Mu rwego rwo gufasha abangavu n’ingimbi kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere, Umuryango Save Generations Organization (SGO), ugira inama ababyeyi kudatinya kuganiriza abana babo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bitwaje ko nta makuru ahagije babifiteho, kuko n’ubuzima banyuzemo mu bwangavu n’ubugimbi bwabo byaba isomo ku bana babo.

    Uyu muryango uvuga ko kutaganiriza umwana bigira inzitizi kuko iyo atahawe amakuru yizewe bishobora kumugiraho ingaruka.

    Yvette Nyinawumuntu, Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization
    Yvette Nyinawumuntu, Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization

    Nyinawumuntu Yvette, uyobora uwo muryango, ati “Ababyeyi bombi umugabo n’umugore bafite uruhare mu kuganiriza abana ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere, kandi umuhungu n’umukobwa bafite uruhare bwo kubyumva bose. Iyo habayeho uko gufatanya baganiriza abana, bigira agaciro kanini”.

    Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abangavu-n-ingimbi-basanga-ari-bo-bakwiye-gufata-iya-mbere-mu-gukumira-inda-ziterwa-abangavu

  • Ingabire M. Immaculée anenga imisoro, ibiciro by’amazi n’umuriro biremereye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Ibi byose yabisobanuye mu kiganiro cy’amashusho yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, aho yasobanuye ko nk’imisoro ku butaka ubu yabereye abaturage benshi umutwaro uremereye, akibaza impamvu abayobozi bamwe batabona ko uburyo bikorwamo bwagakwiye gukosoka.

    Yagize ati : “Imisoro y’ubutaka iraremereye koko. Ubwa mbere byari ukuva kuri 0 kugeza kuri 80 kuri meterokare imwe, ni ukuvuga ngo uwasonerwaga nyine yishyuraga zeru, abadasonewe bikagenda bibarwa nyine bikaza kugera kuri 80 ari yo menshi. Ubu rero, byagiye kuri zeru na 300. Ngaho nawe reba ikinyuranyo kiri hagati ya 80 na 300, ni menshi cyane kandi [yongerewe]igihe kimwe, ntabwo byabanje byibura ngo bive kuri 80 bigere hagati ya 80 n’100, ngo hanyuma bigere kuri 120, bikomeze ku 150… gutyo gutyo, byatutumbiye rimwe icyarimwe birazamuka.”

    Ingabire Marie Immaculée avuga ko rimwe na rimwe abantu birebaho bakirengagiza ko u Rwanda rutuwe n’abantu benshi kandi badahuje ubushobozi, agashimangira ko aya mafaranga y’imisoro ari menshi cyane ku baturage benshi mu Rwanda.

    Uyu muyobozi wa Transparency International – Rwanda avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gikwiye kwitega ko muri uyu mwaka kizabona amafaranga macye akomoka ku misoro y’ubutaka kuko abaturage benshi batazigera babona ubushobozi bwo kuyishyura. Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko imisoro ari ngombwa ndetse ko benshi banumva ko ikwiye gutangwa, ariko nanone ngo kuba itangwa ku kigero ibera abaturage umutwaro uremereye ni ikibazo gikomeye.

    Ingabire Marie Immaculée ashimangira ko Leta y’u Rwanda ifite Politiki ishyira umuturage ku isonga, ariko ngo ntiwamushyira ku isonga kandi unamusonga. Aha ashimangira ko hari bamwe mu bayobozi b’ibigo bya Leta n’inzego zitandukanye, bateranya abaturage na Leta bakaba bayirakarira nyamara yo yaragennye Politiki ishyira imbere inyungu za rubanda.

    REBA VIDEO UKO YABISOBANUYE BYOSE HANO :

    Muri iki kiganiro kandi, Ingabire Marie Immaculée yanagarutse ku bayobozi bamwe na bamwe bakora ibidakwiye, aho avuga ko birirwa bakinisha Abanyarwanda. Yagarutse ku ku bayobozi b’ikigo cy’Uburezi mu Rwanda (REB) bakoresheje abarimu ibizamini bakabitsinda bagera aho bagomba gukora bakababwira ko bakoze ibizamini batujuje ibisabwa, akibaza uburyo umuyobozi nk’uwo abyuka avuga ko agiye ku kazi kandi ntacyo akora mu by’ukuri.

    Yagarutse kandi ku bakoresha nabi umutungo wa Leta barangiza bagakoresha imbaraga bafite mu gutuma batagezwa imbere y’ubutabera. Ashimangira ko hari ibintu biteye isoni cyane kuburyo bitagakwiye kuba bikorerwa Abanyarwanda muri iki gihe tugezemo.

    REBA VIDEO Y’UKO IBI NABYO ABISOBANURA HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingabire-M-Immaculee-anenga-imisoro-ibiciro-by-amazi-n-umuriro-biremereye-Abanyarwanda

  • U Rwanda rwohereje ingabo zo guhangana n’ibitero by’inyeshyamba muri Santarafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z
    Ingabo z’u Rwanda zagiye zoherezwa muri Santarafurika mu bihe bitandukanye mu butumwa bw’amahoro

    Izo ngabo zoherejweyo mu rwego rwo guhashya ibitero inyeshyamba ziyobowe na François Bozize wigeze kuyobora iki gihugu zigaba ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

    Biteganyijwe ko Ingabo z’u Rwanda zizagira n’uruhare mu gucunga umutekano kugira ngo amatora rusange azaba muri icyo gihugu ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 azakorwe mu mahoro.

    U Rwanda ruri mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) guhera muri 2014.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/u-rwanda-rwohereje-ingabo-zo-guhangana-n-ibitero-by-inyeshyamba-muri-santarafurika

  • Amakuru mashya : Covid _19 yahitanye abantu bane mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abagabo babiri n'abagore babiri bishwe na Covid_ 19 abo imaze guhitana babaye 63 kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Abishwe na COVID-19 kuri iki Cyumweru ni abagabo babiri b'imyaka 52 (Kigali) n'imyaka 68 (Rubavu) n'abagore babiri b'imyaka 47 na 63 i Kigali.

    Minisiteri y'Ubuzima kandi yatangaje ko ku Cyumweru mu Rwanda habonetse abantu 61 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari babiri.

    Abo barwayi bashya 61 babonetse mu bipimo 3,545 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 6, Rubavu: 25, Muhanga: 13, Huye: 9, Musanze: 4, Gakenke: 2, Kirehe: 1, Nyanza: 1.

    Kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,293 muri bo abamaze gukira ni 6,091 naho abakivurwa ni 1139.

    Kugeza ubu nta muti n'urukingo bya Coronavirus biragera mu Rwanda, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by'iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w'umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/21/amakuru-mashya-covid-_19-yahitanye-abantu-bane-mu-rwanda/

  • Rwanda deploys protection force in Central African Republic ahead of polls #rwanda #RwOT

    The Government of Rwanda has deployed force protection troops to the Central African Republic (CAR), under an existing bilateral agreement on defense in the country.

    According to a statement from the military, 'the deployment is in response to the targeting of the Rwanda Defence Force (RDF) contingent under the UN Peacekeeping force by rebels supported by François Bozize.'

    Bozize is a former President of CAR who recently returned to his country.

    On many occasions, Rwandan troops in CAR have been targeted by armed groups in this country.

    'Rwandan troops will also contribute to ensure a peaceful and secure general election scheduled on Sunday 27 December 2020, twenty-two months after the peace agreement which was reached between the government and fourteen armed groups,' RDF underscored in the statement. 

    Currently, the Rwanda Defence Force is one of the largest troop contributor to the United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) since 2014.

    Rwanda troops are specifically charged with providing security for high-ranking government officials and securing key state installations. A week to CAR's presidential and legislative vote, Bozize who led CAR between 2003 and 2013 has been barred from running in the election by the country's top court, as the CAR had sought him with an international arrest warrant on charges including murder, arbitrary arrest and torture.

    Meanwhile, the UN mission in the CAR, MINUSCA, said on Friday that its blue helmet forces were on 'maximum alert' to prevent armed groups from disrupting the elections.

    Source: THE NEW TIMES

    57

    The post Rwanda deploys protection force in Central African Republic ahead of polls appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/21/rwanda-deploys-protection-force-in-central-african-republic-ahead-of-polls/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-deploys-protection-force-in-central-african-republic-ahead-of-polls

  • Kagame presents state of nation address today #rwanda #RwOT

    President Paul Kagame will on Monday, December 21, deliver the annual state of the nation address, in an interactive format with the country's leaders, ordinary citizens and the media.

    This is one of the major resolutions made by the cabinet meeting on Monday, December 14.

    The cabinet, chaired by the Head of State, resolved that owing to the current Covid-19 situation, all national events including Umushyikirano are postponed. 

    'Given the current trend of Covid-19, the cabinet has postponed all national events including Umushyikirano,' a statement issued by the Prime Minister's Office (PMO) reads in part.

    However, the statement noted, 'This year, the President will deliver the state of the nation in an interactive format with officials, citizens and media on Monday, December 21.'

     

    87

    The post Kagame presents state of nation address today appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/21/kagame-presents-state-of-nation-address-today/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kagame-presents-state-of-nation-address-today

  • Perezida Kagame arageza ku baturarwanda ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame
    Perezida Kagame

    Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, iyo nama ikaba yarafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’Igihugu, harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ari na ho iri jambo ryavugirwaga.

    Iyo Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iteganyijwe gutangira tariki 16 Ukuboza 2020, ariko ikaba yarasubitswe kimwe n’andi makoraniro ahuza abantu benshi, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-arageza-ku-baturarwanda-ijambo-rigaragaza-uko-igihugu-gihagaze

  • Igisasu cyatawe cyishe abantu batatu mu murwa mukuru #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bapfuye naho abandi batanu barakomereka nyuma yuko igisasu cya grenade cyatawe giturikiye mu murwa mukuru Addis Abeba wa Ethiopia, nkuko polisi ibivuga.

    Cyaturitse kuri iki cyumweru mu gace ka Lideta ko muri uwo mujyi.

    Alemayehu Ayalke, umwe mu bakuru ba polisi, yabwiye igitangazamakuru EBC cya leta ya Ethiopia ko abapfuye bari abantu batagiraga inzu babamo, babaga mu muhanda.

    Nta kimenyetso gihari kigaragaza ko iturika ry'icyo gisasu hari aho ryaba rihuriye n'ibibazo byo muri leta ya Tigray yo mu majyaruguru y'igihugu.

    Imirwano hagati y'ingabo za leta ya Ethiopia n'iz'umutwe Tigray People's Liberation Front (TPLF) yatangiye ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa 11, yatumye abagera ku 50,000 bahungira mu gihugu baturanye cya Sudan.

    Mu byumweru bya vuba aha bishize, hagiye hatahurwa ibindi bisasu cyangwa bigaturika i Addis Abeba, polisi nabwo ikavuga ko 'byari byatawe', ariko byinshi muri byo ntabwo byahitanye abantu, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibeltal uri muri uwo mujyi.

    Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko polisi yagiye yegeka kuri TPLF byinshi muri ibyo byabaye mbere yaho, ariko nta gihamya yigeze igaragaza yo kwemeza ibyo ishinja TPLF.

    Ku cyumweru ibiro ntaramakuru bya leta ya Ethiopia byatangaje ko 'iperereza rijyanye n'iturika ry'igisasu ubu ririmo kuba kandi rubanda izamenyeshwa ibyarivuyemo nirirangira'.

    Nta kimenyetso gihari kigaragaza ko iturika ry'icyo gisasu hari aho ryaba rihuriye n'ibibazo byo muri leta ya Tigray

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/21/igisasu-cyatawe-cyishe-abantu-batatu-mu-murwa-mukuru/

  • Pelé yavuze amagambo akakaye kuri Lionel Messi azagenderaho kugeza avuye mu mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Umunya-Brésil wabaye icyamamare mu mupira w'amaguru Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé yashimiye bikomeye Messi waciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu ikipe imwe, agera ku gahigo ke yari afite wenyine.

    Lionel Messi ibi yabigezeho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020
    , ubwo yatsindiraga ikipe ya FC Barcelona igitego cya 643 mu mukino banganyije n'Ikipe ya Valencia ibitego 2-2.

    Pelé abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Nkwifurije amahirwe ku gikorwa cy'amateka wandikishije, Lionel (Messi). Gusa hejuru ya byose nkwifurije amahirwe mu bihe byiza ukomeje kugirira mu ikipe ya Barcelona.'

    Uyu musaza w'imyaka 80 washimishijwe n'ibyakozwe na Messi, yunzemo ko bombi bihariye amateka bombi yo gukunda ikipe imwe igihe kirekire, bigaragaza ubudasa mu ruhando rw'umupira w'amaguru.

    Pelé ari mu bakinnyi b'umupira w'amaguru banditse amateka ahambaye ku Isi; yinjiye mu Ikipe ya Santos FC afite myaka 15 y'amavuko mu 1956 asezera muri iyo kipe mu 1974, nyuma yo gutsindira ibikombe bitandatu by'amarushanwa atandukanye muri Brésil hakiyongeraho ibindi bibiri, icya Copa Libertadores n'icy'amarushanwa yo ku Mugabane wa Amerika y'Epfo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/21/pele-yavuze-amagambo-akakaye-kuri-lionel-messi-azagenderaho-kugeza-avuye-mu-mupira-wamaguru/

  • Ikitakwishe kiragukomeza – Memphis Depay wavuze ububabare bukomeye yagize mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umuholandi ukinira ikipe ya Lyon mu Bufaransa, Memphis Depay avuga ko uburibwe yagize bukomeye mu buzima bwe yabutewe n’imvune yagize mu Kuboza 2019.

    Uyu mukinnyi yagize ikibazo cyo mu ivi ry’ibumoso tariki ya 15 Ukuboza 2019 mu mukino wa shampiyona bakinnyemo na Stade Rennes.

    Abaganga bavuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 26 agomba kubagwa maze tariki ya 20 Ukuboza 2019 ahita abagwa, akaba yaragarutse mu kibuga muri Kamena 2020.

    Ku munsi w’ejo hashize yari yujuje umwaka abazwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto n’amashusho amaze kubagwa avuga ko mu buzima bwe atigeze yumva uburibwe nk’ubwo yumvise uriya munsi abawaga imvune.

    Ati“Uyu munsi umwaka urashize mbazwe. Sinshobora kubeshya, sinigeze mpura n’uburibwe bumeze gutya mu buzima bwanjye. Bajya bavuga ngo ikitakwishe kiragukomeza. Uyu munsi murabona umuntu ukomeye mu buryo bw’umubiri no mu mutwe. Gumya ufunguye amaso, nizera ko Imana izampembera gukora cyane kwanjye.”

    Uyu musore wifuzwa n’amakipe atandukanye arimo FC Barcelona, yakiniye amakipe arimo PSV Eindhoven y’iwabo mu Buholandi na Manchester United mu Bwongereza.

    Yagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi

    Amaze kubagwa

    Ubiribwe yatewe n’iyi mvune nibwo yagize bukomeye mu buzima bwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ikitakwishe-kiragukomeza-memphis-depay-wavuze-ububabare-bukomeye-yagize-mu-buzima-bwe